Blog

  • Menya icyo bisobanura iyo umukobwa akubwiye ngo “Nzabitekereza ho”  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Menya icyo bisobanura iyo umukobwa akubwiye ngo 'Nzabitekereza ho'.

    Iyo abasore benshi bari gutereta ndetse bakagera igihe cyo kuritobora ngo babwire abakobwa ko babakunda, akenshi abakobwa babasubiza ijambo rimwe rigira riti 'Nzabitekereza ho' .

    Musore rero urahirwa niba umukobwa atarigize agutuka cyangwa ngo agukatira ako kanya. Gusa abasore benshi baziko igisobanuro kiri jambo ari 'Oya'! Ariko siko bimeze.

    Akenshi iyo umukobwa akubwiye iri jambo, aba akeneye umwanya wo kubitekerezaho koko kugirango afate umwanzuro niba yakundana nawe cyangwa bidashoboka.

    Rero mu gihe wamubwiye ko umukunda, akagusubiza iryo jambo ukeneye kwitwara neza muri icyo gihe kuko imico yawe atangira kuyitaho cyane, ndetse uba ugomba kuguma umwereka ko ufite ubushake.

    Uburyo wamwiyeretse muri icyo gihe, nibyo bituma yemera niba mwakundana cyangwa akakubwira ko bitavamo.

     

    Source : https://yegob.rw/menya-icyo-bisobanura-iyo-umukobwa-akubwiye-ngo-nzabitekereza-ho/

  • Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk'uko ategeka USAID yagize igikangisho. #rwanda #RwOT

    Uyu Munyamerikakazi ni umwe mu bakibwira ko igihugu cye ari umupolisi utegeka isi uko igomba kubaho, by'umwihariko Afrika ikaba igomba kumvira amabwiriza y'Amerika nta kundi gutekereza!

    Madame Samantha, urinda uhuzagurika mu bibazo bya Kongo, utanga amategeko nk'aho icyo gihugu ari imwe muri leta zigize Amerika, waretse Abanyafrika ubwabo basesenguye neza umuzi w'ibyo bibazo, ndetse banatangiye kubishakira umuti, bagakora mu bwisanzure?!

    Ese Madame Samantha, urinda ushinja u Rwanda kohereza ingabo muri Kongo, utanabifitiye ibimenyetso, mwebwe ninde wabahaye ububasha bwo kuzengereza Irak, Afghanistan, Somalia,Libya, Syria, Yemen, Sudan n'ahandi henshi?

    Imyumvire y' 'IRIVUZUMWAMI' iragenda ita agaciro nyamara!
    Dore haravuka ibindi bihangange bishaka gukorana n'Afrika mu bwubahane buzira ubwibone, hagamijwe inyungu za buri ruhande.

    The post Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk'uko ategeka USAID yagize igikangisho. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/samantha-power-arifuza-gutegeka-afrika-nkuko-ategeka-usaid-yagize-igikangisho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=samantha-power-arifuza-gutegeka-afrika-nkuko-ategeka-usaid-yagize-igikangisho

  • EAC yishimiye ibikorwa byayo muri RDC byatumye Ingabo zayo zongerewe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya 21 idasanzwe y'abakuru b'ibihugu yabereye i Bujumbura, nubwo ititabiriwe n'abaperezida benshi. Mu munani, hitabiriye Evariste Ndayishimiye wari wakiriye inama na William Ruto wa Kenya.

    U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari kumwe n'Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

    RDC nk'igihugu cyarebwaga cyane n'iyi nama, Perezida Félix Tshisekedi yahagarariwe na Antipas Mbusa Nyamwisi, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe n'akarere.

    Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko mu nama idasanzwe ya 20 yabereye i Bujumbura ku wa 4 Gashyantare, hafashwe ibyemezo bitandukanye, muri iyi nama hakaba hatanzwe raporo ku bakuru b'ibihugu, ku byakozwe mu nzego za politiki n'igisirikare.

    Kimwe muri ibyo bibazo ni icy'Ingabo za EAC (EACRF) zoherejwe muri RDC mu mpera z'umwaka ushize, aho zagombaga kumarayo amezi atandatu uhereye ku wa 8 Nzeri 2022, manda ikaba yararangiye ku wa 7 Werurwe 2023. Ni imwe mu ngingo zagombaga gufatwaho umwanzuro.

    Mu gutangiza icyiciro cy'inama cyabaye nyuma ya Saa Sita, Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu nama yabaye mu muhezo mu gitondo, baganiriye kuri iyi ngingo yo kugarura amahoro muri RDC, ndetse banaganira ku kwinjiza Somalia mu muryango wa EAC.

    Yahise asaba ko Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, asomera mu ruhame imyanzuro yafashwe.

    Icyakora, mbere y'uko ayisoma, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yahise afata ijambo, avuga ko mbere yo kuyisoma babanza kuyihabwa, 'kugira ngo turebe niba ingingo zose zanditswe nk'uko byemeranyijwe.'

    Mu gihe inzego zimwe zari zikibigenzura, Perezida Ndayishimiye yasabye ko baba bafata ifoto y'urwibutso.

    Perezida Ruto yahise afata ijambo, akomoza ku bushake abayobozi ba EAC bagize bwo kugira icyo bakora ku birimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo, hakoherezwaho ingabo z'Umuryango, EACRF.

    Yavuze ko izi ngabo zatanze umusaruro, aho nibura hashize amezi abiri imirwano ihosheje.
    M23 yaciriwe undi muvuno
    Mu itangazo ryasomwe n'Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, yavuze ko abakuru b'ibihugu bakiriye raporo ku bibazo by'umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanzwe n'Umuhuza muri ibi bibazo, Uhuru Kenyatta.

    Yavuze ko inama yashimye Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba ku ntambwe zimaze gutera mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse imenyeshwa ko Gen Maj Aphaxard Muthuri Kigu wo muri Kenya ari we Mugaba Mukuru mushya wa EACRF.

    Abakuru b'ibihugu ngo bamaganye bikomeye ibikorwa bwo kurenga ku byemeranyijwe byo guhagarika imirwano, basaba EACRF gufata ingamba zo kubihagarika.

    Yakomeje avuga ko basabye Ingabo za EAC 'gukorana n'abagaba b'Ingabo, MONUSCO n'abandi bafatanyabikorwa mu gusura no kugenzura mu gihe cy'ibyumweru bitatu, harebwa niba Ikigo cya Rumangabo cyaba kijyanywemo M23 n'indi mitwe yitwaje intwaro.'

    'Inama yasabye ko kuvugana na M23 bigomba gukorwa n'umuhuza.'

    Itangazo rivuga ko inama yasabye ko Ubunyamabanga bwa EAC bugomba gushyiraho itsinda ry'ubugenzuzi bitarenze ku wa 15 Kamena 2023, ririmo umusirikare w'ipeti rya Brigadier General muri buri gihugu kinyamuryango, ryo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'inshingano za EACRF, rikazatanga raporo mu minsi 90.

    Yahise avuga ko Tshisekedi yemeje ko manda y'izi ngabo yongerwaho andi mezi atandatu, abarwa guhera ku wa 8 Werurwe – 8 Nzeri 2023, 'kugira ngo habungwabungwe ibimaze kugerwaho n'Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba.'



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/eac-yishimiye-ibikorwa-byayo-muri-rdc-byatumye-ingabo-zayo-zongerewe-manda

  • Sudan:Ibintu bishobora kuba bibi nyuma y'uko Abasirikare bikuye mu biganiro (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibiganiro hagati y'ingabo za leta na Rapid Suppory Forces, byatangiye muri Arabie Saoudite mu ntangiriro za Gicurasi byemeza amasezerano yo kurinda abasivile ariko ntiyigeze yubahirizwa inshuro ebyiri.

    Ingabo za leta na RSF bari bemeye kongera amasezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy'icyumweru iminsi itanu mbere yuko irangira ku wa Mbere.

    Impande zombi zarenze ku masezerano bituma havuka impungenge ko ihohoterwa rimaze igihe rishobora guhungabanya ibindi bihugu byo mu karere.

    Abaturage bavuze ejo ku wa Kabiri, imirwano ikaze yabereye mu Majyepfo ya Khartoum no muri Omdurman hafi y'Uruzi rwa Nil.

    Raporo ya LONI yo ku wa 28 Gicurasi yagaragaje ko abasaga 1.4 bamaze gukurwa mu byabo n'intambara yo muri Sudani kuva muri Mata ubwo imirwano yuburaga.

    Naho mu Burasirazuba bwa Darfur, impinja zirenga 30 zapfiriye mu bitaro harimo esheshatu zari zikivuka zabuze umwuka bitewe n'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-ibintu-bishobora-kuba-bibi-nyuma-y-uko-abasirikare-bikuye-mu-biganiro-na

  • Seville yarijije Mourinho yegukana igikombe cya 7 cya UEFA Europa League (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Seville FC yo muri Espagne yegukanye igikombe cya 7 cya UEFA Europa League itsinze ku mukino wa nyuma AS Roma yo mu Butaliyani kuri penaliti 4-1.

    Mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2023 nibwo habaye umukino wa nyuma wa UEFA Europa League wahuje AS Roma ndetse na Seville FC ari nayo kipe ifite ibikombe byinshi by’iri rushanwa.

    Ni umukino wabereye kuri Puskás Aréna muri Hungary, amaso yose yari ahanze Jose Mourinho niba ashobora kuza guhigika Seville n’ubundi yahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa maze akaba yahesha igikombe iyi kipe yo mu mujyi wa Roma.

    Yanatangiye neza umukino aho yaje kubona igitego hakiri kare ku munota wa 35 gitsinzwe na Paulo Dybala ku mupira yari ahawe na Gianluca Mancini. Yabashije kuryama kuri iki gitego amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Seville yayakijeho umuriro ishaka kwishyura igitego bari batsinzwe aho bagitangiye bakora impinduka 2, Bryan Gil na Òliver Torres bavuyemo hakinjiramo Erik Lamela na Suso.

    Izi mpinduka zafashije kuko baje kwishyura igitego ku munota wa 55 ubwo myugariro Gianluca Mancini yitsindaga.

    AS Roma nayo yakomeje gusatira maze umunyezamu wa Seville, Bono akora akazi gakomeye cyane ku munota wa 66 ubwo yakuragamo umupira wa Tammy Abraham.

    Ku munota wa 76 Seville yahawe penaliti nyuma y’uko umusifuzi yari avuze ko Lucas Ocampos yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina ariko VAR yagaragaje ko nta kosa ryabaye.

    Umukino waje kurangira ari 1-1 maze hitabazwa iminota 30 y’inyongera nayo itagize icyo ihindura maze umukino biba ngombwa ko hitabazwa penaliti.

    Seville yaje kwegukana iki gikombe kuri penaliti 4-1, ni nyuma y’uko abakinnyi bayo Lucas Ocampos, Erik Lamela, Ivan Rakitic na Gonzalo Montiel bazinije n’aho AS Roma; Roger Ibañes na Gianluca Mancini bazihujije, Bryan Cristante ni we wayinjije.

    Iki kibaye igikombe cya 7 cya Europa League Seville FC yegukanye ni nayo kipe ifite ibikombe byinshi bya Europa League.

    Dybala ni we watsindiye AS Roma

    Raktic yafashije Seville cyane

    Mancini yaje kwitsinda

    Ryari ijoro ribi kuri Mancini kuko na penaliti yateye umunyezamu yayikuyemo

    Penaliti ya Gonzalo yahise ihesha igikombe Seville

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Seville

    Mourinho ntabwo yabyumvaga neza

    Seville yegukanye igikombe cya 7 mu mateka yayo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seville-yarijije-mourinho-yegukana-igikombe-cya-7-cya-uefa-europa-league-amafoto

  • Miss Mwiseneza Josiane noneho yatitije urukuta rwa Instagram nyuma yo kugaragara yambaye agakanzu gasatuye hasi kagaragaza ikibero cye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, yongeye kwigarurira urukuta rwa Instagram kubera amafoto yashyize hanze.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ahazwi nko kuri story, yasangije abamukurikira amafoto yambaye ikanzu isatuye hasi, agaragaza ikibero cye.

    Source : https://yegob.rw/miss-mwiseneza-josiane-noneho-yatitije-urukuta-rwa-instagram-nyuma-yo-kugaragara-yambaye-agakanzu-gasatuye-hasi-kagaragaza-ikibero-cye-amafoto/

  • Umugore w'umukinnyi ufatwa nk'umwiza kurusha abandi ku Isi yababaje abafana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugore ufatwa nk'umwiza kurusha abandi bose bakina umupira w'amaguru yarize ndetse ariza bamwe mu bamukunda ubwo yatangazaga ko agiye kumara igihe adakina umupira w'amaguru akunda cyane.

    Mdamu Ana Maria Markovic yafatwaga na benshi nk'umukinnyi mwiza kurusha abandi bakobwa bose bakora uyu mwuga.

    Abakunzi ba ruhago by'umwihariko y'abagore bababajwe nuko uyu munya Croatia atazongera gukina umupira vuba.

    Markovic w'imyaka 23, yagize imvune ikomeye y'ivi ubwo yakiniraga ikipe ye ya Grasshopper yo mu Busuwisi ndetse yagaragaye ari kurira ubwo bamuvuriraga mu kibuga.

    Uyu nawe yashyize hanze amafoto agaragaza ibyamubayeho kuri Instagram.
    Uyu mugore yandikiye abamukurikira kuri uru rubuga barenga miliyoni ebyiri ati “sinzi aho nahera…

    Ikibabaje nuko navunikiye mu mukino wa nyuma nkaba ngiye kumara igihe kinini nsezeye ku mupira.
    Birababaza cyane kandi ntabwo na nubu ndabyumva.

    Buri wese unzi,aziko ngira umutima ukomeye kandi ko nzagaruka nkomeye kurushaho.

    Murakoze ku bw'ubufasha bwanyu….nzabukenera cyane no mu mezi ari imbere.”
    Abafana benshi bamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza gukira vuba.

    Uyu mukinnyi akunze gushyira hanze amafoto akurura abagabo yasohokeye ku mucanga,yambaye utwenda two kogana n'andi ashotorana.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-w-umukinnyi-ufatwa-nk-umwiza-kurusha-abandi-ku-isi-yababaje-abafana-be

  • Icyamamare Pearl Thusi akomeje kuryoherwa n'ibyiza by'I Rwanda (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunyafurika y'Epfo, Pearl Thusi, icyamamare muri sinema ya Afurika ni umwe mu bakomeje kuryoherwa n'ibyiza by'u Rwanda nyuma y'icyumweru bamaze bakurikira imikino ya Basketball Africa League (BAL).

    Sithembile Xola Pearl Thusi w'imyaka 35 nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga mu Karere ka Musanze yanyuze ku iduka ricuruza ikawa y'u Rwanda 'One Cup' mu mujyi wa Kigali yerekwa uko itunganywa ndetse n'uko bayigosora.

    Uyu mubyeyi w'abana babiri wari uherekejwe na Maff Derulo bishimiye ibyo beretswe n'uburyohe bw'ikawa y'u Rwanda.

    Pearl Thusi aherutse gutangaza ko ari iby'icyubahiro kuba yaritabiriye imikino ya BAL yatumye abasha guhura na Perezida Paul Kagame.

    Abinyujije kuri Instagram yanditse ubutumwa buherekejwe n'ifoto ye ari kumwe n'Umukuru w'Igihugu agaragaza ko yishimiye guhura na we ndetse ko hari byinshi yamwigiyeho yiteguye no gushyira mu bikorwa.

    Our @theBAL guests @PearlThusi and @DeruloMaff immerse themselves in Rwandan coffee culture at One Cup, a Kigali coffee shop that offers a unique blend grown right here in Rwanda.#VisitRwanda🇷🇼 pic.twitter.com/9w3u1864Y1

    — Visit Rwanda (@visitrwanda_now) May 30, 2023

    Pearl Thusi uri mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika y'Epfo, yavutse mu 1988.

    Uretse gukina filime ni umunyamakuru akaba n'umunyamideli.

    Yamenyekanye nka Patricia Kopong muri filime y'urwenya ya BBC na HBO yiswe 'The No. 1 Ladies' Detective Agency'anagaragara nka Dayana Mampasi mu ya ABC yiswe 'Quantico'.


    Ni umukinnyi mukuru wa filime 'Queen Sono' yo mu 2020 yabaye iya mbere ifite umwimerere Nyafurika mu z'uruhererekane zaciye kuri Netflix.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/icyamamare-pearl-thusi-akomeje-kuryoherwa-n-ibyiza-by-i-rwanda-amafoto

  • Zimbabwe yatangaje ko kuya 23 kanama ariyo tariki ntaregwa bazatora (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni itariki yazamuye ukwivumbura kw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bo mu ishyaka rya CCC (Citizens Coalition for Change) bari gusaba ko habaho igenzura kuri lisiti z'abakandida, kuko bamwe mubo batanze batayiriho ku mpamvu zitazwi.

    Ikindi ngo n'abaturage bashyizwe ku rupapuro rw'itora ariko bakisanga bazajya gutorera ku birometero byinshi ugereranije n'aho batuye, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bakabibona nko kubananiza no kurushya abo babona ko nta majwi bazabakuraho.

    Icyakora urwego rushinzwe itora muri iki gihugu rwavuze ko ibibazo byose bizakemurwa n'igenzura rigiye gukorwa kuri liste z'itora vuba aha.

    Si abatavuga rumwe n'ubutegetsi gusa bashinja leta gushaka gukora uburiganya mu matora, na America ya byinjiyemo aho yakanguriye abenegihugu kwizera neza ko ibyo batoye byahawe agaciro.

    Ayo magambo yatumye Ambasaderi wa America muri Zimbabwe atumizwa ngo asobanure iby'ayo magambo yanyujijwe kuri murandasi bo bafata nko kugumura rubanda.

    Amerika ihagaze ku magambo yayo, yari yashishikarije Abanyazimbabwe “kureba niba ijwi rybo ryumvikana cyangwa rihabwa agaciro mu matura ari hafi aha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/zimbabwe-yatangaje-ko-kuya-23-kanama-ariyo-tariki-ntaregwa-bazatora-perezida

  • Umunyamategeko wa Uganda yarashwe ageze iwe mu rugo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Igipolisi cyabwiye itangazamakuri ko uwarashwe ari Ronald Mukisa w'imyaka 45, wishwe kuri uyu wa kabiri mu ijoro ryo kuwa 30 Gicuransi 2023 ubwo yari ageze iwe mu rugo

    Umuvugizi wungirije wa polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, yatangaje ko abaturanyi ba nyakwigendera bumvise urusaku rw'amasasu ubwo Bwana Muskia yaratashye avuye aho akorera mu mugi rwagati, byasaga naho yariho aparika imodoka ageze mu rugo mu masaha ya saa 23h00 z'ijoro.

    Yavuze ko umuntu utaramenyekana yamurashe amasasu menshi hanyuma ahita ahunga aho hafi aho hari moyto yari imutegereje.

    Polisi yasabye umuntu wese waba ufite amakuru ajyanye n'ubu bwicanyi bwabaye gufasha abapolisi mu iperereza ngo uwabikoze afatwe.

    Ubu bwicanyi bubaye mu gihe Igihugu kiri guhura n'ubwicanyi bukoreshejwe imbunda cyane muri iki gihe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umunyamategeko-wa-uganda-yarashwe-ageze-iwe-mu-rugo