Tariki ya 31 Gicurasi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n'abanya-Senegali batuye mu Rwanda, kwibuka no guha icyubahiro Capt Mbaye Diagne, wagize uruhare mu kurokora Abatutsi benshi ubwo yari mu butumwa bw'amahoro mu 1994 .
Kapiteni Diagne yaje kwicwa n'ibikomere bikabije nyuma y'uko imodoka barimo yaraswagaho igisasu, yitaba Imana asize umugore n'abana babiri mbere y'iminsi 12 gusa ngo ubutumwa bwe mu Rwanda bugere ku musozo.
Madam Nyiramirimo Odette umwe mubarokowe n'ibikorwa bya Kapiteni Mbaye Diagne, avuga ko inkuru y'urupfu rwe yabaciye umugongo kuko bari bazi uruhare yagize kugira ngo babe bakiriho.
Yagize ati 'Bariyeri yari Peyaje niyo yari mbi cyane, iraduhagarika bati muvemo batangira no kujya bohereza amahiri bashaka kuyadukubita mu mitwe, ariko Kapiteni Diagne yari arimo ahita asohoka ati ntihagire umuntu n'umwe mukoraho, aba bantu ni twebwe tubajyanye ntawe ufite uburenganzira bwo kubakoraho. Ahita azamura amaboko ati murabica ari uko munyuze ku mubiri wanjye.'
Gusheta ubuzima bwe ku batutsi kugira ngo baticwa, bifatwa nk'urufatiro rw'umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na Senegale nkuko bishimangirwa na Ambasaderi wa Senegali mu Rwanda Doudou Sow.
Ati 'Iteka ryose izina ryawe rizahora mu mateka y'iki gihugu. Kandi ibigwi byawe byubakiweho umubano utajegajega hati y'u Rwanda na Senegal.'
Yacine Mar Diop umugore wa nyakwigendera Kapiteni Mbaye Diagne, avuga ko ibikorwa nk'ibi byo kumuzirikana bituma yifuza kurushaho kumenya byinshi ku mugabo we ubwo yari mu Rwanda, ariko kandi ngo ni ishema ku izina ry'umuryango.
Yagize ati 'Ntewe ishema n'icyubahiro kidasanzwe ahabwa ahantu hose, njya ahantu henshi nkasanga bamuzirikana, nahamagaye kenshi nshaka kumenya iby'izina ryacu, yego nari nsanzwe mbizi ariko hari byinshi ngenda menya bishya.'
Ku ruhande rw'u Rwanda, ngo iki n'ikimenyetso kigaragaza ko iyo umuryango mpuzamahanga urwanirira Abatutsi, nta Jenoside yari kuba, ari nayo mpamvu abagize ibikorwa byihariye, U Rwanda rutazahwema kubaha icyubahiro bakwiye. Uyu ni Madam Munezero Clarisse Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda.
Ati 'Ni igikorwa dufata nk'igikorwa cy'ubutwari, kuko ni umuntu umwe muri bacye bagaragaje bagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akabasha gukiza abahigwaga icyo gihe. Iyo twaje aha tuba twifatanya n'igihugu cya Senegale kugira ngo tumwibuke ariko Atari we wenyine twibuka, ahubwo twibuke muri rusange na Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko tugaragaza yuko iyo tugira abantu b'intwari benshi jenoside yari kuba yahagaritswe.'
Kapiteni Mbaye Ndiagne mu muhango wabaye 19 Gicurasi 2016, umugore we yashyikirijwe umudari w'ishimwe na Ban Ki moon wari umunyabanga mukuru wa Loni. Mbere yaho gato Muri Nyakanga 2010, umugore we n'abana be babiri bari bahawe igihembo na Perezida Kagame wabahaye umudari w''Umurinzi'.


CYUBAHIRO GASABIRA Gad
The post Capt Mbaye Diagne yongeye gushimirwa ubutwari yagize mu  kurokora Abatutsi muri 1994 appeared first on FLASH RADIO&TV.
Ni Amasezerano yasinywe agomba kumara imyaka itatu, akaba yari agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda ndetse cyane cyane kwerekana ibikorerwa mu Rwanda binyize muri Visit Rwanda.
Muri aya masezerano kandi harimo n'icyiswe 'La Semaine du Rwanda à Paris' bivuze Icyumweru cy'u Rwanda i Paris.
Aya amaezerano yageze ku musoza mu mwaka wa 2022, gusa nyuma y'ibiganiro by'impande zombi aya masezerano yongereweho indi myaka itatu kugeza mu mwaka wa 2025.
Uyu muhuro wabereye mu gihugu cy'u Bufaransa ndetse kandi hari na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura.
Nelly Mukazayire akaba umuyobozi wungirije wa RDB yatangaje ko bishimiye ubu bufatanye bwo guteza imbere ubukerarugendo ndetse na siporo muri rusange binyuze muri Tembera u Rwanda cyangwa Visit Rwanda.
Iri shuri ryigisha umupira w'amaguru rya PSG mu Rwanda kandi riritegura amarushanwa ahuza amashuri yose ya PSG ari hirya no hino ku Isi rigomba kubera mu Bufaransa riri
Amasezerano hagati y'u Rwanda ba Paris St Germain binyuze muri Visit Rwanda biteganyijwe ko azageza mu mwaka wa 2025.



