Blog

  • Makanyaga agiye gukorera igitaramo abanya-Kig… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo yise '50 Years Anniversary Music Celebration' yagishyize kuri iri tariki, mu rwego rwo kuzafasha Abanyarwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora k'u Rwanda, kizabera kuri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    Makanyaga yabwiye InyaRwanda ko nyuma y'uburwayi bwamugejeje mu bitaro, yafashe igihe cyo kuruhuka asubukura gahunda y'ibitaramo byo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki, yisunze indirimbo zizwi nka 'Karahanyuze' zigera benshi ku nzoka.

    Ati 'Ni igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 irenga maze mu muziki Nyarwanda ndetse no kongera guhura n'abantu bakunda ibihangano byanjye.'

    Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Urukundo', 'Indwara y'umutima' n'izindi, avuga ko nyuma yo gukora iki gitaramo azajya gukorera ibitaramo i Burayi nyuma agaruke i Kigali, ategura ibitaramo azakorera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

    Avuga ko nyuma y'ibi bitaramo byo mu Ntara azahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kugeza ubu ibitaramo amaze kwemeza n'aho bizabera ni mu 'Bubiligi no mu Bufaransa'.

    Akomeza ati 'Icyo abantu bakwitega muri ibi bitaramo ni ukubona Makanyaga wizihiza imyaka irenze 50 mu muziki, dore ko kizaba ari igitaramo cyo kwishimira ibyo nagezeho ndetse n'igitaramo kizagaragaza Makanyaga aho yavuye n'aho ageze, ubu mbese nibwo urugendo rwanjye muri muziki rutangiye.'

    Muri iki gitaramo biteganyijwe ko, inzego za Leta zishinzwe umuziki zizashimira Makanyaga ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda, no gufasha abakiri bato bagakomeza kuvoma ku isoko y'umurage n'umuco by'u Rwanda.

    Amateka ye agaragaza ko amaze imyaka 56 yunze ubumwe n'umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by'umuziki no kuririmba.

    N'aho imyaka 50 ari nayo yitegura kwizihiza muri ibi bitaramo, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n'abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi y'indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.

    Inganzo ye yatumye ataramira abakomeye n'aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo nk'ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe.

    Muri ibi bitaramo azanacuruza iyi album kandi ayitangemo impano ku bantu banyuranye, kandi azayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

    Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane Trackslayer wamufashije gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe. 

    Makanyaga yasubukuye ibitaramo byo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki


    Makanyaga avuga ko nyuma yo gutaramira abanya-Kigali azajya mu Bufaransa no mu Bubiligi gukorerayo ibitaramo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RUKUNDO' YA MAKANYAGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130010/makanyaga-agiye-gukorera-igitaramo-abanya-kigali-mbere-yo-kujya-i-burayi-130010.html

  • Ghetto Kids bongeye kwandika amateka bagera k… – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryanditse andi mateka avuguruye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023, ubwo bageraga muri iki cyiciro bari kumwe n'umunyamuziki wa Travis George, nyuma yo kwitwara neza muri 'Semi-Final'.

    Bahigitse umucuranzi wa gitari Harry Churchill, umunyabufindo Miki Dark, itsinda ry'abanyamuziki Notorious, umunyarwenya Markus Birdman, Yo-Yo n'umuririmbyi Dylan B.

    Ghetto Kids bari bashyigikiwe mu buryo bukomeye, ku buryo ibihumbi by'abafana bavugije akaruru k'ibyishimo nyuma y'uko batangajwe kuri 'final' ya Britain's Got Talent 2023.

    Travis yasigaye ahaganye na Harry bitegura kuvamo umwe ugera mu cyiciro cya nyuma. Ni icyemezo cyagombaga gufatwa n'Akanama Nkemurampaka.

    Bruno Tonioli na Alesha Dixon bagize Akanama Nkemurampaka bahisemo ko Travis ariwe ujya mu cyiciro cya nyuma n'aho Amanda Holden na Simon n'abo bagize Akanama Nkemurampaka bahitamo ko Harry ariwe ujya mu cyiciro cya nyuma.

    Ibi byatumye hitabazwa amajwi y'abafana, maze Ant na Dec bari bayoboye agace k'iri rushanwa, batangaza ko abafana bahisemo ko Travis ariwe ukomeza mu cyiciro cya nyuma.

    Uyu munyamuziki yaranzwe n'amarangamutima menshi apfukama hasi ashimira abafana bamushyigikiye. Ati 'Murakoze cyane ku bwo gutuma nongera kwigirira icyizerere.'

    Muri iri rushanwa, Ghetto Kids yemeje abafana binyuze mu ndirimbo babyinnye bakigwizaho igikundiro.

    Aba bana uko ari batandatu, bari hagati y'imyaka 13 y'amavuko. Ni impfubyi ziba muri Uganda, bihurije hamwe bigizwemo uruhare na Doauda Kavuma bita 'Se'.

    Ababyinnye ni Priscila w'imyaka 12, Asharif w'imyaka 12, Akram w'imyaka 13, Shalib w'imyaka 12, Madwanah w'imyaka 14 na Josephine w'imyaka 5.

    Ikinyamakuru DailY Mail cyatangaje ko umwe muri aba bana atabashije kubyina kubera ko 'yari arwaye Malaria'.

    Simon ukuriye Akanama Nkemurampaka yabwiye iri tsinda ko ritangaje, kandi ibyo berekanye biri ku rwego rwo hejuru ku buryo 'n'abafana babakunda'.

    Alesha nawe uri mu Kanama Nkemurampaka, yababwiye ko bashimishije umutima we, kandi atekereza ko ari bamwe mu bantu bakoze ibyiza muri iri rushanwa.

    Iri tsinda ryanditse amateka bwa mbere, ubwo bari mu majonjora, maze Bruno akabaha 'Golden Buzzer' batarasoza kubyina, biha amahirwe yo kujya mu cyiciro cya kabiri (Semi-Final).

    Abageze mu cyiciro cya nyuma ni Musa Motha, Amy Lou, Viggo Venn, Travis George, Olivia Lynes na Ghettod Kids.

    Ghetto Kids bageze kuri ‘Final’ ya Britain’s Got Talent, bituma George na Harry bategereza umwanzuro w’Akanama Nkemurampaka

    Travis yaranzwe n’amarangamutima menshi nyuma y’uko abafana bamuhisemo

    Ghetto Kids batanze ibyishimo ku bihumbi by’abari bakoraniye mu nyubako y’imyidagaduro ya Hammersmith Apollo

    Aba bana bari mu kigero cy’imyaka 13, bongeye guhesha ishema Uganda

    Travis yanyuze benshi nyuma yo kuririmba indirimbo ‘Bringing Home’



    KANDA HANO UREBE UKO TRAVIS GEORGE YITWAYE MURI BRITAIN’S GOT TALENT

    “>

    KANDA HANO UREBE UKO GHETTO KIDS BITWAYE MURI IRI RUSHANWA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130011/ghetto-kids-bongeye-kwandika-amateka-bagera-kuri-final-ya-britains-got-talent-130011.html

  • MU MAFOTO: Miss Muheto Divine yifotozanyije n’abakinnyi bagize ikipe ya Basketball y’abagendera mu tugare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda wa 2022, Nshuti Divine Muheto yagaragaye ari kumwe n'abakinnyi bakina umukino w'intoki wa Basketball bafite ubumuga bagendera mu tugare.

    Mu akanyamuneza kenshi bagaragazaga ku maso yabo, Miss Muheto Divine yifotozanyije nabo buri umwe ari mu kagare ke.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-miss-muheto-divine-yifotozanyije-nabakinnyi-bagize-ikipe-ya-basketball-yabagendera-mu-tugare/

  • “Hari abacuruza ibihuha” Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yikomye abanyamakuru ubwo yavugaga ku kibazo cy’ubukene bivugwa ko bwugarije iyi kipe yitegura gukina na APR Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yikomye abanyamakuru bavuze ko abakinnyi b'iyi kipe ku munsi wo ku wa Mbere banze kujya i Huye batari bahabwa umushahara w'amezi 2 ndetse n'uduhimbazamutsyi tw'imikino 2 baberewemo n'ikipe.

    Byari Biteganyijwe ko abakinnyi b'iyi kipe, bari kujya i Huye kuri kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, kugira ngo bagire umwanya uhagije wo kwitegura umukino wa nyuma w' igikombe cy'Amahoro bafitanye na Apr Fc uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, i Huye.

    Gusa kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse amakuru avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports banze kujya i Huye ngo kuko bari bafitiwe ibirarane ndetse ko bari banze gukora imyitozo.

    Ubwo Perezida w'iyi kipe, Uwayezu Jean Fidel yaganiraga na Ishusho TV, yagize ati 'Reka nototore umwuga utari uwanjye ndawubaha w'abanyamakuru, ariko hari abacuruza ibihuha bapfa kuvuga, abakinnyi ba Rayon Sports bari gukora imyitozo nta kibazo cy'amafaranga.'

     

    Source : https://yegob.rw/hari-abacuruza-ibihuha-perezida-wa-rayon-sports-uwayezu-jean-fidel-yikomye-abanyamakuru-ubwo-yavugaga-ku-kibazo-cyubukene-bivugwa-ko-bwugarije-iyi-kipe-yitegura-gukina-na-apr-fc/

  • “Amaze gutwara nka batatu” Kayonza hari abagore bavuga ko umuyobozi w’umudugudu wabo abamazeho abagabo babo abatwara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama hari abagore bakomeje gushyira mu majwi umuyobozi w'umudugudu akaba n'umugore mugenzi wabo witwa Grace Mukantabana ukomeje kubasenyera abatwara abagabo.

    Bamwe mu bagore baganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru, bavuze ko uyu muyobozi w'umudugudu wa Rusera wo mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama akomeje kubasenyera.

    Hari uwagize ati 'Akomeje kudusenyera, amaze gutwara nka batatu, n'urwe yararushenye. Aba bagore bavuze ko uyu Mudugudu wabo atakibana n'umugabo we.

    Undi mubyeyi we yavuze ko ubu Mudugudu yamutwaye umugabo we wari ukiri umusore ngo kuko bombi batorokanye bakaba baragiye kwibanira ahandi hatari muri ako gace, doreko ngo adaheruka mu mudugudu ayobora.

    Grace we yavuze ko ibyo abaturage bavuga ko abatwara abagabo ari ibihuha, kandi ko amaze imyaka 5 atakibana n'umugabo we. Ni mu gihe umuyobozi w'Akarere ka Kayonza we yavuze ko aba bagore bakwiye kuzana ikirego mu nzego z'ibishinje ubundi hagakorwa iperereza.

     

    Source : https://yegob.rw/amaze-gutwara-nka-batatu-kayonza-hari-abagore-bavuga-ko-umuyobozi-wumudugudu-wabo-abamazeho-abagabo-babo-abatwara/

  • Museveni yaritsize ku itegeko aherutse gusinya rikumira Abatinganyi – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Museveni yashimangiye ko gushyira umukono kuri iryo tegeko ari ikintu cyamaze kurangira, ashwishuriza abamusaba kurikuraho.

    Mu itangazo rya nyuma y'inama yagiranye n'abo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, yagize ati: “Gushyira umukono ku itegeko rihana ubutinganyi byarangiye, nta muntu n'umwe uzatunyeganyeza. Dukwiye kwitegura intambara”.

    Yongeyeho ati: “NRM ntiyigeze na rimwe igira indimi ebyiri, ibyo tubabwira ku manywa ni byo tuzababwira [na] nijoro”.

    Ibi abivuze nyuma yuko ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaho, bamaganye iryo tegeko.

    Perezida w'Amerika Joe Biden yanenze iryo tegeko, avuga ko ari “ihonyora ribabaje cyane ry'uburenganzira bwa muntu ku isi”, asaba ko rikurwaho, yongeraho ko Amerika irimo gutekereza ku gufatira ibihano Uganda.

    Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) n'umukuru w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) António Guterres, na bo bamaganye iryo tegeko.

    Gushyira umukono kuri iryo tegeko kwabaye nyuma yuko inteko ishingamategeko ya Uganda yari yagabanyije ubukana bwaryo — ariko riracyari rimwe mu mategeko akaze cyane ku isi ahana abatinganyi.

    Umuntu uwo ari we wese uhamijwe n'urukiko ko akora imibonano y'ubutinganyi ashobora gukatirwa gufungwa burundu.

    Iryo tegeko rinateganya igihano cy'urupfu ku “butinganyi bukaze cyane”, harimo nko gufata ku ngufu umuntu utagejeje ku myaka 18, cyangwa igihe uwabukorewe yanduriyemo indwara yarwara ubuzima bwe bwose, nka SIDA (HIV/AIDS).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/museveni-yaritsize-ku-itegeko-aherutse-gusinya-rikumira-abatinganyi

  • Musanze:Amayobera ku rupfu rw'umunyeshuri wigaga mu 1 muri Exel (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wambere tariki ya 29 Gicuransi 2023, umunyeshuri witwa Ganza Dorianne wigaga mu mwaka wa 1 w'amashuri abanza mu kigo cya Exel School yitabye Imana bitunguranye.

    Ubuyobozi bw'ikigo bwabwiye Umuryango ko uwo mwana yitabiriye ishuri nk'abandi, ahagana mu masayine aza kugaragaza intege nkeya nk'urembye ajyanwa kwa muganga birangira apfuye.

    Directeur w'icyo kigo Uwamungu Alexandre yabwiye Umuryango ko Nyakwigendera yahaguruste mu ishuri akegera mwarimu we aho yari ku kibaho imbere amukoraho, umwarimu abonye uko akana karimo guhinda umushyitsi aragaterura akajyana ku ryama.

    Ati ' Twahamagaye byihuse ababyeyi b'umwana turamufata tumujyana kwa muganga. Icyakora twamugejejeyo nyuma y'akanya gato ashiramo umwuka birarangira'.

    Alexandre yakomeje avuga ko umwana yajyanywe n'izego z'ubugenza cyaha ngo hasuzumwe mu byukuri icyaba cyarateye urupfu rwe.
    Nta yindi ndwara isasanzwe umwana witabye Imana yari asanzwe afite, usibye uko guhinduka by'akanya gato byabaye bikarangira abuze ubuzima.

    Ubu twandika iyi nkuru umwana yajyanywe kuri one stop center I Kigali ngo akorerwe ibizamini, bikaba biteganijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Kamena 2023.

    Ubuyobozi bw'ikigo cya Exel School bukomeje kwifatanya n'umuryngo wa nyakwigendera mu bikorwa byo gutegura ku muherekeza mu cyubahiro(Kumushyingura) nk'uko babidutangarije.

    Ubusanzwe Exel School yigamo abana bo mu mashuri y'inshuke (Nursery school) n'abanza azwi nka Primary school)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/musanze-amayobera-ku-rupfu-rw-umunyeshuri-wigaga-mu-1-muri-exel-school

  • Abakinnyi ba Rayon sport banze kwerekeza i Huye badahembwe ibirarane – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi Mu bakinnyi 30 bagombaga kwerekeza I Huye, 10 bonyine nibo bemeye kugenda.

    Mbera bari babwiye ubuyobozi bwabo ko badashobora kuzajya guhangana na mukeba wabo w'ibihe byose APR FC batarahabwa ibirarane by'imishahara baberewemo n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

    Biravugwa ko Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kujyana abemeye kugenda bukirengagiza icyifuzo cyabanze kugenda,aho Bus ubu yabategereje guhera saa kumi nebyiri bikaba bigeze saa tanu n'igice banze kugenda.

    Umukino wa nyuma n'uwo guhatanira umwanya wa gatatu w'Igikombe cy'Amahoro, izaba tariki ya 3 Kamena 2023, yashyizwe kuri Stade ya Huye

    Mu bakinnyi 30 ba @rayon_sports bagombaga kwerekeza I Huye! 10 bonyine nibo bemeye kugenda. Ubuyobozi bufashe icyemezo cyo kujyana abemeye kugenda, Bus yabategereje guhera saa kumi nebyiri ubu bigeze saa tanu n'igice banze kugenda. pic.twitter.com/0s6wvVZPRc

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) June 1, 2023

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-rayon-sport-banze-kwerekeza-i-huye-badahembwe-ibirarane

  • Umunsi wo kunywa amata! Sobanukirwa akamaro ko kunywa uruvange rw'amata (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Dore akamaro k'uruvange rw'amata n'ubuki ku buzima bw'umuntu mu gihe abikoze buri munsi:

    Kurinda gusaza

    Ukwifuriza ibyiza, akwifuriza guhorana amata n'ubuki, icyo biba bivuze; ni ukwifurizanya itoto rihoraho. Uruvange rw'ubuki n'amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto. Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto.

    Amata n'ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka Free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw'umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.

    Kurinda no gukomeza uruhu

    Uruvange rw'amata n'ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw'uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto. Hamwe mu hantu hongererwa ubwiza bw'uruhu hazwi nka spa, hari aho uzasanga boga amata n'ubuki mu kongerera uruhu ubwiza.
    Gufasha igogorwa kugenda neza

    Ubuki ni isoko nziza ya prebiotics, ni intungamubiri zifasha ikorwa, ikura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri nziza ziba mu gifu n'amara zigafasha mu igogorwa. Prebiotics zifasha kandi kwiyongera kw'izindi bagiteri; bifidobacteria, ziboneka mu mata, zikaba probiotic. Byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma bagiteri nziza zibasha kubaho no kwiyongera, zigafasha igogorwa kugenda neza.

    3.Kurinda ibibazo byo kubura ibitotsi

    Amata n'ubuki byagiye bikoreshwa kuva cyera nk'umuti urinda gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Iyo bifatiwe hamwe bivanze, byongera aka kamaro ku buryo butangaje. Ubuki buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulin, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko.

    Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira. Mu gihe ufite ibibazo byo kudasinzira neza cg kubura ibitotsi, uru ruvange rw'ubuki n'amata rushobora kugufasha.

    Gukomeza amagufa

    Ubuki bufasha mu kwinjiza calcium ihagije mu mubiri, ikaba iboneka cyane mu mata. Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera, no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n'umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.

    Urugero rukwiriye rwa calcium rurinda indwara yo kuvunguka kw'amagufa izwi nka osteoporosis ndetse no kubyimbirwa mu ngingo.

    Kongera imbaraga

    Ubuki buzwiho kongera imbaraga, ahanini kubera amasukari y'umwimerere abonekamo. Ikirahuri cy'amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongera imbaraga. Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n'imikorere y'umubiri.

    SRC:www.boldsky.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/umunsi-wo-kunywa-amata-sobanukirwa-akamaro-ko-kunywa-uruvange-rw-amata-n-ubuki

  • Uko Kanye West yabaye intandaro y'itandukana rya Kim Kardashian na Pete (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian uri mubanyamidelikazi bubatse izina ku Isi yahishuye ko Kanye West wahoze ari umugabo we ari we wabaye intandaro y'itanduka rye n'umunyarwenya Pete Davidson bari bamaze igihe mu rukundo.

    Nyuma yaho Kim Kardashian yatandukaniye n'umuraperi Kanye West Ye, yahise ajya mu rukundo n'umunyarwenya Pete Davidson. Umubano wabo watigishije imbuga nkoranyambaga ndetse unagarukwaho cyane mu itangazamakuru gusa ntiwarabye kuko warangiye nyuma y'amezi 11 gusa.

    Kim Kardashian umaze iminsi avuze ko agifitiye urukundo Pete Davidson, yashinje Kanye West kuba ariwe wagize uruhare runini mu itandukana rye na Pete ndetse ko byamubabaje cyane.

    Ibi yabivugiye mu gice cya 3 kuri sezo (season) ya gatatu y'ikiganiro 'The Kardashians' kinyura kuri Hulu kerekana ubuzima uyu muryango uvukamo ibyamamare ubayemo.

    Muri iki gice Kim Kardashian yagarutse ku itandukana rye na Pete Davidson agira ati: 'Benshi baziko twatandukanye kubera ikibazo cy'imyaka. Uko si ukuri kuko icyo batamenye n'uko Kanye West ariwe wabiteye'.

    Kim yashinje Kanye kumutandukanya na Pete

    Yakomeje agira ati: 'Kanye yibasiye Pete inshuro nyinshi kugeza naho akoze indirimbo zirenga 3 avuga ko azamugirira nabi. Yamwohererezaga ubutumwa kuri telefoni ye amutera ubwoba. Abafana be nabo bakunze kwibasira Pete ku mbuga nkoranyambaga. Byari ibibazo kuri we kandi mbona Kanye atazahagarara mpitamo guhagarika umubano wacu'.

    Kim Kardashian w'imyaka 41 akaba n'umubyeyi w'abana 4 yabyaranye na Kanye West yakomeje ashinja uyu muraperi kumubuza ibyishimo. Yagize ati: 'Kanye ntiyashakaga kubona nishimanye n'undi utariwe. Nubu abonye mfite umukunzi ndabizi yakora ibishoboka ngo adutandukanye. Sinzi impamvu atishimira ko nkundana kandi we ntarigeze mbimubangamiraho'.

    Kim Kardashian na Pete Davidson bakanyujijeho

    Hollywood Life, yatangaje ko Kim Kardashian yavuze ko Kanye West ariwe nkomoko yo gutandukana kwe na Pete Davidson, mu gihe byavugwaga ko batandukanye kubera ikinyuranyo cy'imyaka dore ko Kim yamurushaga imyaka 15.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uko-kanye-west-yabaye-intandaro-y-itandukana-rya-kim-kardashian-na-pete