Blog

  • Hagiye gukinwa Kigali Night Run, hategurwa ir… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, kuva ku isaha ya Saa 18:00 PM, imyiteguro izaba yatangiye, ndetse abakina batangiye ku hagera, ku buryo ku isaha ya saa 19:00 PM irushanwa rizahita ritangira.

    Kigali Night Run ni igikorwa rusange cya siporo (Sports social event) kimaze kumenyerwa, aho abatuye umujyi wa Kigali n'abawugendereye bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane (Run), buhoro (Jog) no kugenda n'amaguru (Walk).

    Kigali Night Run imaze kumenyerwa cyane mu Mujyi wa Kigali, aho iba ku bufatanye na Federasiyo y'umukino wo gusiganwa ku maguru (RAF), Minisiteri ya Siporo ndetse n'Umujyi wa Kigali, ikitabirwa n'abantu b'ingeri zose guhera ku bana, urubyiruko n'abakuze.

    Kuri iyi nshuro rero nk’uko twabibabwiye haruguru, Kigali Night Run izaba iri gutegura irushanwa karundura rya Kigali International Peace Marathon rizaba tariki 11 Kamena uyu mwaka, aho rizaba ririmo ibihembo bitigeze bibaho kuva iri rushanwa ryatangira.

    Kigali Night Run yitabirwa ni ingeri zose

    Iri siganwa rizaba ritegura Kigali International Peace Marathon izaba igiye kuba ku nshuro ya 18

    Hasigaye iminsi 9 gusa ngo Kigali International Peace Marathon ibe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130017/hagiye-gukinwa-kigali-night-run-hategurwa-irushanwa-karundura-rya-kigali-international-pea-130017.html

  • Uncle Austin yavuze kuri album ya gatandatu y… – #rwanda #RwOT

    Uncle Austin yabwiye InyaRwanda ko iyi album ye yihariye kuko iriho indirimbo 10 yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga azatangaza mu minsiri iri imbere na gahunda zijyanye no kuyishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki abantu bakayumva.

    Uyu munyamuziki wagize igikundiro mu ndirimbo zirimo nka 'Nzakwizirikaho', avuga ko amaze igihe ari gutegura iyi album, kandi ko indirimbo 'Slow Down' ariyo ya 10 kuri iyi album atabasha guhitamo izina agomba kuzayita.

    Avuga ko mu ndirimbo ziri kuri iyi album harimo n'indirimbo 'Igipfunsi' yakoranye na Victor Rukotana aherutse gushyira hanze. 

    Ni indirimbo yubakiye ku mudiho n'ubutumwa bwumvikanisha mu buryo burambuye ibikorwa Perezida Kagame amaze gukora, aba bahanzi bagasaba Abanyarwanda gukomeza kuzamuhundagazaho amajwi mu matora ateganyijwe mu 2024.

    Uncle Austin ati 'Ubu natangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize iyi album, navuga ko iyi nakoranye na Montez ari yo ya nyuma kuri album. Kugeza ubu, hari indirimbo nakoranye n'abahanzi bakomeye bo mu mahanga n'abo mu Rwanda zizajya kuri iyi album, ariko ntahita ntangaza aka kanya.'

    Uyu muhanzi avuga ko gukorana indirimbo na Montez nk'umuhanzi afasha muri Uncle's Empire, biri mu murongo wo kumutera ishyaka, no kumwongerera imbaraga nk'uko yabikoze no ku bandi bahanzi yagiye afasha mu bihe bitandukanye.

    Ibitekerezo by'abamaze kureba iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube, bagaragaza ko bashima itafari Uncle Austin yashyize ku muziki w'u Rwanda. Ukoresha izina rya Uazzy250 ku rubuga rwa Youtube, yagize ati 'Imana izaguhe ijuru pe, kuko ufasha abahanzi pe.'

    N'aho ukoresha izina rya Nikobatuye Emmanuel yagize ati 'Austin niwe nemera ateza imbere umuziki, yazamuye benshi pe n'uwo gushimirwa.'

    Uwitwa Spark G, we yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo, ategereje n'izindi ndirimbo Uncle Austin azahuriramo na Linda Montez.

    Uncle Austin avuga ko yari yarahagaritse gusohora album, kuko yaherukaga gushyira hanze album ya Gatatu. 

    Akavuga ko indirimbo yagiye asohora mu bihe bitandukanye iyo azikubiye kuri album, asanga ageze kuri album ya Gatandatu ari nayo iriho iyi ndirimbo 'Slow Down' yakoranye na Montez.

    Atangaje ko yarangije album ye ya gatandatu, nyuma y'uko yari yafashe icyemezo cyo kureka gukora kuri album. Aherutse kwandika ati 'Nari naratangiye gukora album ya nyuma ariko wapi ngiye kwikorera imiziki.'


    Uncle Austin yasohoye amashusho y'indirimbo yakoranye na Linda Montez


    Uncle Austin avuga ko album ye iriho indirimbo 10 yakoranyeho n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga


    Uncle Austin aherutse guhurira mu ndirimbo na Bruce Melodie na Double Jay itari kuri iyi album


    Linda Montez azwi mu ndirimbo zirimo nka 'Naje', 'Kure', 'Agakanzu' n'izindi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SLOW DOWN' YA UNCLE AUSTIN NA LINDA MONTEZ

    “>  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130018/uncle-austin-yavuze-kuri-album-ya-gatandatu-yahurijeho-abahanzi-bakomeye-130018.html

  • Musanze: Amayobera ku mpfu z'abanyeshuri, aho mu cyumweru 1 hamaze gupfa 3 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Muri Saint Vincent, ishuri riri muri Muhoza, bivugwa ko kuwa mbere w'iki cyumweru umwana w'umukobwa wigaga muwa 5w'amashuri yisumbuye (S5) yafashwe aruka amaraso , Bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri biranga, bamujyana CHUK ariko naho biranga arapfa!

    Ni mu gihe hari hashize iminsi iki kigo kibuze undi mwana w'umukobwa wigaga nawe S5 ariko we urupfu rwe ntirwatunguranye kuko yari afite indwara ya Kanseri yamenyekanye bitinze, baramuvuza hose kugeza na za Butaro biranga yitaba Imana.

    Muri Exel School, ishuli ryigenga riri inyuma y'Akarere ka Musanze,bivugwa ko kuwa mbere w'iki cyumweru, ubwo umwana yari mu ishuli, yahagurutse aragenda akomanga mwalimu wari ku kibaho, undi nawe ahindukiye abona akana kari kudandabirana gasa n'agafite isereri aragaterura. Byaje kurangira aka kana gashizemo umwuka.

    Amakuru kandi akomeza avuga ko no muri ES Janja hapfuye undi munyeshuli ejo hashize !

    Amakuru y'izi mfu abaye ariyo, urupfu rwabo rwaba ruje rukurikira urundi rw'umwana w'umukobwa w'imyaka 12 wigaga Muri Ecole des Sciences de Musanze muri S1 wapfuye taliki 13/5/2023 nawe urupfu rw'amarabira nyuma y'igihe arwariye muri infirmerie y'ikigo!

    Kugeza ubu ,nta cyatangajwe nk'icyateye urupfu rw'uwo mwana n'ubwo Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwatangaje ko ruri gukora iperereza kucya mwishe byanatumye imihango yo gushyingura nya kwigendera yigizwa inyuma ho gato.

    Icyakora ababyeyi b'umwana witabye imana muri Ecole des Sciences de Musanze babwiye Umuryango ko bagitegereje ibizava mu iperereza bihanganye n'ubwo ntayandi makuru arenzeho kuri iki kibazo ngo bazi

    Ni ki kiri gutera imfu z’abanyeshuli muri Musanze? Amakuru avuga ko muri iki cyumweru hamaze gupfa abana 3 mu bigo binyuranye!

    Muri Saint Vincent, ishuri riri Muhoza, amakuru avuga ko kuwa mbere w’iki cyumweru umwana w’umukobwa wigaga S5 yafashwe aruka amaraso ! Bamujyana mu… pic.twitter.com/mqs4rMaUOx

    — HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) June 1, 2023

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/musanze-amayobera-ku-mpfu-z-abanyeshuri-aho-mu-cyumweru-1-hamaze-gupfa-3-mu

  • Reba ibintu 6 abagore baba bashaka ku bagabo babo mbere na nyuma yuko (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    N'ubwo buri muntu muri rusange aba ateye ukwe noneho by'umwihariko abagore n'abakobwa nabo bakaba baba batandukanye mu mico, imyitwarire, mu byo bakunda n'ibindi nk'ibyo, byanze bikunze hari bimwe mu byo abagore bose bifuza ku bagabo babo mbere na nyuma y'uko bashakana.

    Kimwe n'abasore cyangwa abagabo, abakobwa cyangwa abagore nabo baba bafite ibintu bifuza ku bagabo bashatse cyangwa ku basore bakundana.

    Bimwe muri byo ni ibi bikurikira :

    1. Kumuganiriza mu mvugo nziza :

    Igitsina gore cyangwa se abagore muri rusange ni abantu bakunda kwitabwaho no kubwirwa neza buri gihe. Umukobwa rero iyo arimo kurambagizwa akunda umusore umubyinirira, umubwira amagambo meza atuma yiyumvamo ubwuzu n'urukundo, akamuganiriza amubwira icyo amukundira n'icyo yamukundiye, zimwe mu ngingo z'umubiri we akunda n'ibindi.

    Iyo anageze igihe cyo kurushinga rero aba yumva umugabo we agomba gukomeza akabikora uko, akirinda icyo ari cyo cyose gishobora kumuhutaza kabone n'iyo yaba ari mu makosa, umugore aba yifuza ko wamukosora umubwira neza.

    2. Kumwambika neza :

    Muri kamere y'abagore bahora bashaka gusa neza, kwambara neza, ni ukuvuga imyenda ijyanye n'igihe, bakanisiga bagacya. Iyo umugore ashatse umugabo rero aba yumva agomba kumurimbisha akamwambika imyenda myiza izamuhesha icyubahiro aho azajya anyura hose. Iyo rero umukobwa akiri mu gihe cyo kurambagizwa yishimira umusore umuzirikana rimwe na rimwe akamuha impano y'imyambaro myiza by'umwihariko ijyanye n'uko ateye.

    Iyo amaze gushaka rero kenshi na kenshi aba yumva byabaye inshingano z'umugabo ko agomba kumwambika neza. Abagore b'abanyarwandakazi bakunda ko abagabo babo babagurira imyenda yiyubashye nk'ibitenge , amabubu, inkweto, isakoshi n'utundi tuntu duto duto tubashimisha turimo isaha , inigi , amaherena n'ibindi.

    3. Kwihangana no gutanga imbabazi :

    Umugore ahora yifuza umugabo uzamwihanganira igihe cyose cyane cyane mu gihe yagize intege nke, ndetse akanamubabarira igihe ya kosheje. Nta mugore ukunda umugabo uhora umucyurira cyangwa umuhoza ku nkeke z'ibintu atatunganyije neza, ahubwo akunda wa wundi umuhora hafi kandi agahora yiteguye kumubabarira no kumwihanganira muri byose.

    4. Kumukunda no kumwitaho nka mbere :

    Abagore cyangwa abakobwa bakunda abagabo badacika intege mu rukundo ; ni ukuvuga umugabo cyangwa umusore uhora ubereka urukundo, atari umukunda mu minsi ya mbere yamara gufatisha agaterera iyo. Abagore bifuza ko abagabo babo bahora babereka urukundo amanywa n'ijoro, mbese bakunda kubona urukundo rukura aho gusubira inyuma.

    5. Kumwita akazina keza :

    Iyo umukobwa cyangwa umugore amaze kwinjira mu rukundo neza neza aba yifuza ko umusore bakundana cyagwa umugabo we amuhindurira izina ; akamwita akazina k'urukundo mu rwego rwo ku mutetesha no kumubyinirira.

    Iyo rero umukobwa cyangwa se umugore afite akazina yiswe n'umukunzi we aba yumva akunzwe ndetse nta n'undi umuntu umurusha gukundwa. Ariko ikimushimisha kurushaho ni uko aka kazina agahamagarwa igihe bari ahandi hantu cyangwa bari mu bantu benshi.

    6. Kumutembereza :

    Abakobwa kimwe n'abagore bakunda gusohoka, ibi rero bituma bakunda umusore cyangwa umugabo ubasohokana. Umugore aba yifuza ko umugabo we amuhindurira uburyo babanamo, atari ukwirirwa mu rugo cyangwa kwirirwa mu byo bamenyereye byo kujya ku kazi no kugaruka mu rugo gusa.

    Aba yifuza ko rimwe na rimwe mu bihe by'ikiruhuko batakoze, anyuzamo akamusohokana cyangwa bagira ikiruhuko cy'akazi bombi bagafata urugendo bakajya kuruhukira ahatari aho basanzwe bamenyereye.

    Ibi rero bituma urukundo rukura kandi bikagaragariza umugore ko yitaweho. Kandi ibi ntibivuga ko ari ugukunda ibintu kuko hari n'umukobwa cyangwa umugore uba wifitiye amafaranga ye ariko akumva byaba akarusho umukunzi we afashe icyemezo cyo kumusohokana kabone n'iyo umukobwa cyangwa umugore ari we wakwishyura !

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-ibintu-6-abagore-baba-bashaka-ku-bagabo-babo-mbere-na-nyuma-yuko-babana

  • Miss Mwseneza Josiane yongeye gutigisa imbugankoranyambaga[AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Miss Mwseneza Josiane wamenyekanye cyane mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2019 yongeye guzamura amarangamutima y'abafanabe ku mbugankoranyamabaga.

    Miss Mwiseneza Josiane yumvikanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ryegukanwe na Miss Nimwiza Meghan, mu gihe we yabashije kwegukana ikamba ry'umukobwa ukunzwe na rubanda kurusha abandi [Miss Popularity).

    Miss Mwseneza Josiane yasangije abamukurikira amafoto yambaye agakanzu gafite pasuwa kuruhande ku rukuta rwe rwa Instagram maze benshi mu bamukurikira bongera kumwereka ko yarakumbuwe cyane.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-mwseneza-josiane-yongeye-gutigisa-imbugankoranyambaga-amafoto

  • Itangazo:NGURUBE Marcel yasabye guhindura amazina akitwa IGIRANEZA (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa NGURUBE Marcel yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategekoIGIRANEZA Marcel mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina amuteye ipfunwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ngurube-marcel-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-igiraneza-marcel

  • Ghetto Kids yongeye gukora amateka muri Britain's Got Talent[AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Itsinda rigizwe n'abana bo muri Uganda rizwi ku izina rya 'Ghetto Kids' ryaraye rikoze amateka inshuro ya kabiri muro Britain's Got Talent 2023 nyuma yo kubyina bakigarurira imitima y'abagize Akanampa Nkemurampaka n'abafana.

    Ghetto Kids bari bashyigikiwe mu buryo bukomeye, ku buryo ibihumbi by'abafana bavugije akaruru k'ibyishimo nyuma y'uko batangajwe kuri 'final' ya Britain's Got Talent 2023.

    Travis yasigaye ahaganye na Harry bitegura kuvamo umwe ugera mu cyiciro cya nyuma. Ni icyemezo cyagombaga gufatwa n'Akanama Nkemurampaka.

    Bruno Tonioli na Alesha Dixon bagize Akanama Nkemurampaka bahisemo ko Travis ariwe ujya mu cyiciro cya nyuma n'aho Amanda Holden na Simon n'abo bagize Akanama Nkemurampaka bahitamo ko Harry ariwe ujya mu cyiciro cya nyuma.

    Ibi byatumye hitabazwa amajwi y'abafana, maze Ant na Dec bari bayoboye agace k'iri rushanwa, batangaza ko abafana bahisemo ko Travis ariwe ukomeza mu cyiciro cya nyuma.

    Uyu munyamuziki yaranzwe n'amarangamutima menshi apfukama hasi ashimira abafana bamushyigikiye. Ati 'Murakoze cyane ku bwo gutuma nongera kwigirira icyizerere.'

    Muri iri rushanwa, Ghetto Kids yemeje abafana binyuze mu ndirimbo babyinnye bakigwizaho igikundiro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ghetto-kids-yongeye-gukora-amateka-muri-britain-s-got-talent-amafoto

  • Perezida Museveni yakuriye inzira ku murima abamusaba gukuraho itegeko rihana abatinganyi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye ibihugu bimusaba guhindura itegeko rihana abaryamana bahuje igitsina bazwi nk'abatinganyi aherutse gusinya, ko bitashoboka kuko ari ikintu cyamaze kurangira.

    Ibi abitangaje nyuma yaho ibihugu byo mu burengerazuba, birimo Uburayi na Leta Zunze ubumwe za Amerika n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaho, bamaganye iryo tegeko.

    Mu itangazo rya nyuma y'inama Perezida Museveni, yagiranye n'abo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, yavuze nta muntu n'umwe uzanyeganyeza uyu mwanzuro.

    Yagize ati 'Gushyira umukono ku itegeko rihana ubutinganyi byarangiye, nta muntu n'umwe uzatunyeganyeza. Dukwiye kwitegura intambara.'

    Yakomeje agira  ati 'NRM ntiyigeze na rimwe igira indimi ebyiri, ibyo tubabwira ku manywa ni byo tuzababwira na n'ijoro.'

    Perezida w'Amerika Joe Biden yanenze iryo tegeko, avuga ko ari ihonyora ribabaje cyane ry'uburenganzira bwa muntu ku isi, asaba ko rikurwaho, yongeraho ko Amerika irimo gutekereza ku gufatira ibihano Uganda.

    Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi EU, n'umukuru w'umuryango w'abibumbye ONU, António Guterres, na bo bamaganye iryo tegeko.

    Gushyira umukono kuri iryo tegeko kwabaye nyuma yuko inteko ishinga amategeko ya Uganda ,yari yagabanyije ubukana bwaryo, ariko riracyari rimwe mu mategeko akaze cyane ku isi ahana abatinganyi.

    Umuntu uwo ari we wese uhamijwe n'urukiko ko akora imibonano y'ubutinganyi ashobora gukatirwa gufungwa burundu.

    Iryo tegeko rinateganya igihano cy'urupfu ku butinganyi bukaze cyane, harimo nko gufata ku ngufu umuntu utagejeje ku myaka 18, cyangwa igihe uwabukorewe yanduriyemo indwara yarwara ubuzima bwe bwose, nka SIDA.

    The post Perezida Museveni yakuriye inzira ku murima abamusaba gukuraho itegeko rihana abatinganyi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/01/perezida-museveni-yakuriye-inzira-ku-murima-abamusaba-gukuraho-itegeko-rihana-abatinganyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-museveni-yakuriye-inzira-ku-murima-abamusaba-gukuraho-itegeko-rihana-abatinganyi

  • Rayon Sports yerekeje i Huye nta nkuru, bamwe mu bakinnyi basigaye #rwanda #RwOT

    Mu buryo busa n’ubugoranye, Rayon Sports igiye kwerekeza i Huye gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro na APR FC uzaba mu mpera z’icyumweru aho yagiye bamwe mu bakinnyi bagasigara i Kigali.

    Iyi kipe yagombaga kuba yaragiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru ariko abakinnyi banga kugenda kubera ko batarahembwa imishahara y’amezi 2 ukwezi kwa Mata na Gicurasi 2023.

    Ubuyobozi bwabasabye ko bajya i Huye ko bizageza ku wa Gatanu bamaze kubona amafaranga yabo ariko bo bavuga ko bazagenda bayajyanye. Aba bakinnyi bafite impungenge z’uko bamwe basoje amasezerano kandi akaba ari umukino wa nyuma bityo ko kuzayabona bigoranye.

    Ejo hashize nyuma y’imyitozo babwiwe ko buri mukinnyi ashakirwa ibihumbi 50 yo gusigira imiryango yabo andi bakazayahabwa nyuma ariko babitera utwatsi bavuga ko ntaho bazajya.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Team Manager w’iyi kipe, Mujyanama yanditse ku rubuga rw’abakinnyi ko mu gitondo bajya i Huye aho imodoka iri bufate umuntu wa mbere saa 6h30′.

    Abakinnyi bahise bamusubiza ko kugira ngo bagende ari uko bagomba guhabwa ibyo bagombwa.

    Yabasabye ko buri umwe agomba kubaha amasezerano ye kuko ntawazanye n’undi. Bamubwiye ko yakora akazi ke akareka kubinjirira mu mikinire yabo.

    Imodoka yabyutse ijya gufata abakinnyi ariko kugeza saa amakuru avuga ko harimo abakinnyi batatu bonyine.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubu imodoka yamaze guhaguruka yerekeza i Huye aho yagiyemo abakinnyi 15 batarimo kapiteni w’iyi kipe Rwatubyaye Abdul ndetse n’umwungiriza we Ndizeye Samuel.

    ISIMBI yashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo ariko ntibyakunda kuko umunyamabanga w’iyi kipe, Patrick Namenye atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Rayon Sports yerekeje i Huye insigane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-rayon-sports-yerekeje-i-huye-nta-nkuru-bamwe-mu-bakinnyi-basigaye

  • Abantu bashobora kurya abandi: Ubuhanuzi bute… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka wa 2023, Baba Vanga mu buhanuzi bwe avuga ko ari uw'amagorwa ku kiremwa muntu, ashimangira ko ibiribwa bizabura, abikabiriza avuga ko bizagera aho abantu barya abandi.

    Muri uyu mwaka kandi, Nostradamus avuga ko hashobora guturitswa Bombe kirimbuzi zizagira ingaruka zitandukanye ariko by'umwihariko ku Burayi. 

    Mu mvugo za gihanuzi yemeza ko hari igihe kigiye kuza Uburayi bukamara imyaka 40 butareba umukororombya, ubutaka bw'u Burayi buzumagara cyane ariko bizabanzirizwa n'imyuzure izamara benshi mu gihe gito kandi ko bizaterwa n'ibirimo 'Uguhumana kw'Ikirere bitewe n'ibisasu bya kirimbuzi by'ubumara bizaba byatewe’.

    Akomeza avuga ko icyo gihe ngo amafi yo mu Nyanja azamera nk'atogosheje, amazi yibirindure kubera ubushyuhe, ubukana bw'uburozi buzatwika amazi kugeza ku ndiba y'Inyanja.

    Asa n'uca amarenga ku ntambara ya Gatatu y'Isi, mu cyo yise ‘Great War', Nostradamus avuga ko hazaba intambara ikaze mu 2023 (Iri jambo rimaze gukoreshwa inshuro ebyiri gusa aho ryakoreshejwe ku ntambara ya Mbere y'isi n'iya Kabiri).

    Avuga ko mu gihe cy'Amezi 7 muri uyu mwaka wa 2023, abantu bazaba bicana bitarabaho ku buryo bazavuga ko ubu bwicanyi ari ubw'abazimu. Umuhanuzi ati “People will be Killed by Evils'', gusa ntawe uzi niba intambara ya Gatatu y'Isi iramutse ibaye yamara amezi 7 gusa, ariko ngo muri aya mezi abantu bazaba bapfa nk'ibimonyo.

    Mu myaka 60 ishinze byari byaravuzwe ko Nastradamus yahanuye ko umuntu azakandagiza bwa mbere ikirenge cye ku kwezi aho byaje kurangira Amerika ibigezeho ku cyiswe Mission Apollo11.

    Uyu mugabo yahanuye byinshi ko habazaho urugendo rw'umuntu wa mbere ku mubumbe wa Mars.

    Abakurikiranira hafi iby’ubu buhanuzi babihuza no kuba mu minsi ishize umuherwe Elon Musk yaravuze ko ikigo cye gikora ibijyanye n'isanzure kizohereza umuntu wa mbere ku mubumbe wa Mars mu 2029, gusa ubuhanuzi bwavugaga ko bizaba uyu mwaka 2023.

    Gusa abasobanura neza iby'ubuhanuzi bemeza ko iyo bibaye nyuma y'imyaka Itandatu ntakwibeshya kuba kwabayeho.

    Kwizera ko ubu buhanuzi ari bwo byaba ari ikosa rikomeye ariko nabwo kubwirengagiza ukabijya kure nabyo atari byiza.

    Nostradamus agiye kumara imyaka 500 ashyize hanze imizingo y'ibitabo byinshi harimo icyiswe 'Prohpecy of Nostradamus’.

    Niwe muhanuzi benshi bemeza ko ibyo yavuze atigeze yibeshya na gato, ni nawe bavuga ko yaba yarahanuye ibizaba hafi ya buri mwaka uhereye mu gihe yatangiriye kubikoreraho.

    Ubuhanuzi bwa Michel de Nostradame uzwi nka Nostradamus cyangwa na Baba Vanga butandukanye n'ubw’abapfumu, ubwo mu nsengero cyangwa se bimwe byo kuryama ukarota kuko bo ni abantu bafite ubuhanga karemano bwo gusobanukirwa imiterere n'ingendo z'inyenyeri n'imibumbe mu Isanzure muri Siyansi yitwa Astrology.

    Uyu muhanuzi Nostradamus byinshi byagiye biba harimo Impinduramatwara zo mu Bufaransa, ivuka rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, intambara z'Abongereza n'Abafaransa muri Amerika mu myaka 100, Intambara ya mbere n'iya Kabiri y'Isi, ivuka ry'ibihangange nka Adolfe Hitler, akaga k'inzara mu Bushinwa kahitanye abarenga Miliyoni 57, ibitero by'iya 11 Nzeri muri Amerika.

    Yarahanuye agera naho avuga amazina y'abantu barimo Nicolas Salkozzy wategetse u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012.

    Michel de Nostredame uzwi nka Nostradamus ni Umufaransa wabayeho kuva mu Kuboza 1503 kugeza muri Nyakanga 1566 yari umuhanga miterere n'ingendo z'inyenyeri n'imibumbe mu Isanzure muri. Yamamaye cyane mu mizingo y'ubuhanuzi ifite imikarago nk'iyibisigo yashyize hanze mu mwaka w'1555.

    Mu nkuru ducyesha The Guardian ivuga ko hari byinshi Mchel Nostradamus yahanuye kandi bigasohora birimo urupfu rw’Umwamikazi Elizabeth II, Intambara yo muri Ukraine n’ibindi. Icyakora hari ibindi yahanuye ntibyaba harimo kuba yaravuze ko Isi izarangira tariki 04 Nyakanga 1999.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130021/abantu-bashobora-kurya-abandi-ubuhanuzi-buteye-ubwoba-ku-mwaka-wa-2023-130021.html