Blog

  • Ese burya wari ufite umugabo! Hatahuwe ifoto ya kera ya Dj Briane umugabo we ari kumusoma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese burya wari ufite umugabo! Hatahuwe ifoto ya kera ya Dj Briane umugabo we ari kumusoma.

    Abantu benshi baziko Dj Briane ari umuntu wabayeho ari ingaragu ubuzima bwe bwose, gusa siko bimeze ubu hagaragaye ifoto igaragaza ko yari afite umukunzi.

    Uyu musore ni umusore witwa Dj Kim, gusa aba bombi ntibakivugwa mu rukundo. Ndetse biravugwa ko umubano wabo wari urenze kuba abakunzi ahubwo bari umugore n'umugabo, gusa ntawabihamya.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ese-burya-wari-ufite-umugabo-hatahuwe-ifoto-ya-kera-ya-dj-briane-umugabo-we-ari-kumusoma/

  • U Rwanda rugiye kwakira ibirori bya Trace Awards and Festival 2023 #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 na 21 Ukwakira 2023, mu nzu y'imyidagaduro ya BK Arena hazabera ibirori by'umuziki byo guhemba abahanzi, n'abandi bagize uruhare mu iterambere ry'umuziki muri rusange bitegurwa na Television ikomeye ya TRACE TV bizwi nka Trace awards and Festival, bizaba biba ku nshuro ya 10.

    Umwe mu bashinze iyi television Olivier Laouchez, avuga ko bahisemo gukorera ibi birori mu Rwanda nyuma yo gushakishiriza mu bindi bihugu 7 ariko bagahitamo u Rwanda kubera ibikorwaremezo ariko ngo n'ibiganiro byiza bagiranye na RDB byabigizemo uruhare rukomeye binyuze muri gahunda ya VISIT RWANDA.

    Ati 'Mbere na mbere, twashakaga igihugu gifite icyerekezo cyo gushyigikira umuziki. Twasuye hafi ibihugu 7 muri Afurika bifite ibikorwaremezo nk'inzu z'imyidagaduro zigezweho, amastudio, n'amahoteli, Kigali rero twasanze ibi byose ibifite. Ikirenzeho, Twahuye n'abantu bo muri RDB dusanga bafite gahunda yo kugira Kigali ihuriro ry'afurika mu myidagaduro n'umuziki, aha rero niho ibyifuzo byacu byahuye ba gahunda bafite.'

    Ku ruhande rw'u Rwanda, ngo aya ni amahirwe yo kurushaho kureshya ubukerarugendo bushingiye ku muco, siporo n'imyidagaduro no kugaragariza amahanga aho U Rwanda rugeze mu iterambere ry'umuziki mu ngeri zitandukanye nkuko umuyobozi w' Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB madam Janet Karemera abivuga.

    Ati 'Ubu rero umuziki wacu umaze gukura, ntekereza ko ibyo kwereka abantu ko u Rwanda ruriho bimaze kwiyongera, ikirenze kuribyo turifuza ko abantu barushaho kumenya Kigali, bakajya mu majyepfo bakamenya amateka n'ibidukikije, mu byukuri ndatekereza u Rwanda rufite byinshi byo gusangiza abazitabira ibi birori.'

    Kuri bamwe mu bahanzi ngo iyi ni intambwe ikomeye leta y'u Rwanda iberetse yo kubashyigikira inagaragaza ko izirikana uruhare rw'umuziki mu kumenyekanisha igihugu. Uyu n'umuhanzi Bwiza.

    Yagize ati 'N'ibintu byerekana ko batuzirikana kandi hari ikizere badufitemo, ko hari icyo dushoboye igihe baduhaye amahirwe nk'aya ngaya….'

    Ubwo ibi birori bidasanzwe bizaba biba, bizaba bitambuka ku mashami ya Trace TV ku isi hose mu bihugu bisaga 180, bikazitabirwa n'abasaga ibihumbi 8.

    CYUBAHIRO  GASABIRA Gad

    The post U Rwanda rugiye kwakira ibirori bya Trace Awards and Festival 2023 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/01/u-rwanda-rugiye-kwakira-ibirori-bya-trace-awards-and-festival-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rugiye-kwakira-ibirori-bya-trace-awards-and-festival-2023

  • Ntibisanzwe!Umugore yishe abakobwa be 2 kubera agaciro ingingo zabo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 26 witwa Amanda Sharp-Jefferson, ukomoka i Las Vegas muri Amerika ashinjwa ibyaha bibiri by'ubwicanyi mu rupfu rw'abakobwa be babiri b'impinja aho polisi ivuga ko yabishe avuga ko ingingo zabo zifite agaciro k'amafaranga menshi.

    Nk'uko Fox 5 News ibitangaza, se w'abo bakobwa uko ari babiri, Jaykwon Singleton, yasanze imirambo ya Rose w'umwaka umwe na Lily w'amezi abiri, ihekeranye mu ibase mu nzu yabo ku ya 6 Ugushyingo.

    Yari agarutse mu rugo avuye gusura nyirakuru mu ijoro ryakeye.

    Mu guhamagara 911 kugira ngo amenyeshe ibyabaye, Singleton yabwiye abapolisi ko yaketse ko nyina, Amanda Sharp-Jefferson, yarohamishije abo bakobwa bombi, agira ati: 'Yabarohamishije… Ndumva nyina wabo yabarohamishije cyangwa ikindi kintu.' Polisi yavuze kandi ko bumvise Singleton abaza Sharp-Jefferson uko byagenze muri uko guhamagara 911.

    Nyuma yo gusanga abakobwa mu ibase, Singleton yabwiye abapolisi ko yabajije ushinjwa impamvu yarundanyije abo bakobwa, maze 'amusunika'. Ageze hafi y'aho bari bari kubareba, yabonye ko bakonje kandi batanyeganyega. Polisi yavuze kandi ko Sharp-Jefferson yavuze ku kuntu ingingo z'abakobwa zishobora kugira agaciro.

    Raporo yakiriwe na Fox 5 News igira iti: '[Sharp-Jefferson] yakomeje kumusunika kandi igihe kimwe, yagize icyo avuga ko ingingo zabo, ko zifite agaciro k'amafaranga menshi.'

    Abakobwa bemejwe ko bapfiriye ubwoo inkeragutabara zahageraga, kandi Sharp-Jefferson yongeye kumvikana nanone ashimangira agaciro k'ifaranga z'ingingo z'abo bana. Yahakanye kuba nyina w'abo bana avuga ko atazi Singleton uwo ari we mu magambo yabwiye polisi nyuma yo gufatwa kwe, yongeraho ko yabaga wenyine muri iyo nzu kandi ko bamuteze umutego.

    Sharp-Jefferson yabwiye kandi abapolisi ko yasanze abahohotewe mu cyumba cye nyuma yo kubyuka muri icyo gitondo, ko umuntu ashobora kuba yarashyize imirambo yabo mu cyumba kugira ngo amugaragaze kugira uruhare mu rupfu rwabo. Yavuze kandi ko umuntu ashobora kuba yarateze ibintu by'abana mu nzu kugira ngo 'amugerekeho urupfu rw'abo bana bombi, batari abe.'

    Abajijwe icyo yavuze ku bijyanye n'ingingo z'abakobwa zifite agaciro k'amafaranga menshi, Sharp-Jefferson yavuze ko yamenye agaciro kayo nyuma yo kubona filime aho 'abantu binjije amafaranga ku bice by'umubiri w'umuntu amaze gupfa'.

    Singleton yabwiye abapolisi ko yakundanye na Sharp-Jefferson kuva mu mwaka wa 2018 kandi nta kibazo bagiranye kugeza mu byumweru bike bishize ubwo yamushinjaga ko yamuciye inyuma 'hamwe n'umugore we w'umwuka.' Yavuze kandi ko nta kintu na kimwe yabonye giteye inkeke mbere yo kuva mu nzu agiye gusura nyirakuru mu ijoro ryabanjirije ubwo bwicanyi bubiri.

    Amakuru ya Fox 5 avuga ko inyandiko z'urukiko zerekana ko Sharp-Jefferson yangiwe irekurwa ry'agateganyo ku ngwate ku ya 7 Ugushyingo mu iburanisha ry'urukiko. Itariki ye y'urukiko yari iteganijwe ku ya 10 Ugushyingo.

    Nk'uko Fox 5 News ibitangaza, se w'abo bakobwa uko ari babiri, Jaykwon Singleton, yasanze imirambo ya Rose w'umwaka umwe na Lily w'amezi abiri, ihekeranye mu ibase mu nzu yabo ku ya 6 Ugushyingo.

    Yari agarutse mu rugo avuye gusura nyirakuru mu ijoro ryakeye.

    Mu guhamagara 911 kugira ngo amenyeshe ibyabaye, Singleton yabwiye abapolisi ko yaketse ko nyina, Amanda Sharp-Jefferson, yarohamishije abo bakobwa bombi, agira ati: 'Yabarohamishije… Ndumva nyina wabo yabarohamishije cyangwa ikindi kintu.' Polisi yavuze kandi ko bumvise Singleton abaza Sharp-Jefferson uko byagenze muri uko guhamagara 911.

    Nyuma yo gusanga abakobwa mu ibase, Singleton yabwiye abapolisi ko yabajije ushinjwa impamvu yarundanyije abo bakobwa, maze 'amusunika'. Ageze hafi y'aho bari bari kubareba, yabonye ko bakonje kandi batanyeganyega. Polisi yavuze kandi ko Sharp-Jefferson yavuze ku kuntu ingingo z'abakobwa zishobora kugira agaciro.

    Raporo yakiriwe na Fox 5 News igira iti: '[Sharp-Jefferson] yakomeje kumusunika kandi igihe kimwe, yagize icyo avuga ko ingingo zabo, ko zifite agaciro k'amafaranga menshi.'

    Abakobwa bemejwe ko bapfiriye ubwoo inkeragutabara zahageraga, kandi Sharp-Jefferson yongeye kumvikana nanone ashimangira agaciro k'ifaranga z'ingingo z'abo bana. Yahakanye kuba nyina w'abo bana avuga ko atazi Singleton uwo ari we mu magambo yabwiye polisi nyuma yo gufatwa kwe, yongeraho ko yabaga wenyine muri iyo nzu kandi ko bamuteze umutego.

    Sharp-Jefferson yabwiye kandi abapolisi ko yasanze abahohotewe mu cyumba cye nyuma yo kubyuka muri icyo gitondo, ko umuntu ashobora kuba yarashyize imirambo yabo mu cyumba kugira ngo amugaragaze kugira uruhare mu rupfu rwabo. Yavuze kandi ko umuntu ashobora kuba yarateze ibintu by'abana mu nzu kugira ngo 'amugerekeho urupfu rw'abo bana bombi, batari abe.'

    Abajijwe icyo yavuze ku bijyanye n'ingingo z'abakobwa zifite agaciro k'amafaranga menshi, Sharp-Jefferson yavuze ko yamenye agaciro kayo nyuma yo kubona filime aho 'abantu binjije amafaranga ku bice by'umubiri w'umuntu amaze gupfa'.

    Singleton yabwiye abapolisi ko yakundanye na Sharp-Jefferson kuva mu mwaka wa 2018 kandi nta kibazo bagiranye kugeza mu byumweru bike bishize ubwo yamushinjaga ko yamuciye inyuma 'hamwe n'umugore we w'umwuka.' Yavuze kandi ko nta kintu na kimwe yabonye giteye inkeke mbere yo kuva mu nzu agiye gusura nyirakuru mu ijoro ryabanjirije ubwo bwicanyi bubiri.

    Amakuru ya Fox 5 avuga ko inyandiko z'urukiko zerekana ko Sharp-Jefferson yangiwe irekurwa ry'agateganyo ku ngwate ku ya 7 Ugushyingo mu iburanisha ry'urukiko. Itariki ye y'urukiko yari iteganijwe ku ya 10 Ugushyingo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-umugore-yishe-abakobwa-be-2-kubera-agaciro-ingingo-zabo-zifite

  • Uko Wema Sepetu wakundanye na Diamond yigeze gutekereza kwiyambura (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, akaba n'umwe mubakinnyi ba Filime bakunwze cyane muri Tanzania yahishuye uburyo yigeze gutekereza kwiyambura ubuzima nyuma y'aho amenyekanye cyane mu myidagaduro.

    Wema Sepetu umwe rukumbi mubagore bakundanye n'umuhanzi Diamond Platnunmz ntibabyarane ,ahamya ko Isi y'imyidagaduro yamubanye umubirizi kuva 2006 yakwambikwa ikamba rya Nyampinga wa Tanzania 2006.

    Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi yabanye n'umutwaro utoroshye wo kuba icyamamare kuko ubuzima bwatangiye kujya ku ka rubanda, ibintu bibi bikaba ari byo avugwaho gusa.

    Ati 'Kuva 2006 kugeza uyu munsi mpora ku gitutu. Ibintu bibi byinshi bihora bimvugwaho na bike byiza n'ibyo nagezeho. Abantu benshi bazi ko ndi umunyantege nke ariko babaye bari mu mwanya ndimo, bakabaye barapfuye kera.'

    Wema yakomeje avuga ko kubera icyo gitutu yabayemo, ibintu bibi bimuvugwaho yageze igihe atekereza no kuba yakwiyambura ubuzima.

    Ati 'Hari igihe cyageze numva nafata imyanzuro mibi irimo no kwiyambura ubuzima, ariko ku rundi ruhande nkumva ijwi ririmo rimpa gasopo rimbuza kubikora.'

    Ni umukobwa wanyuze muri byinshi nk'uko yagiye abigarukaho mu bihe byashize harimo gukuramo inda 2 z'uwari umukunzi we n'umukinnyi wa filime witabye Imana, Steven Kanumba.

    Yigeze kugaruka no ku buryo igihe yari mu rukundo na Diamond uyu muhanzi yajyaga amuhohotera, akumukubita rimwe yigeze no kumutera uruguma ariko akaba atamurega kubera ko yumvaga amukunze.

    Ubu uyu mukobwa ari mu rukundo n'umuhanzi wo muri Tanzania, Whozu bamaze umwaka urenga bakundana.

    Diamond na Wema bari mu rukundo rukomeye, bakaba baranagiranye igihango cy'amaraso nk'igihamya cyo kwizera no kuzarambana. Diamond yanakoreye indirimbo Wema Sepetu yitwa 'Nawaza'.

    Nyamara ibi byose ntibyabuzaga uyu muhanzi kureba ku ruhande kugera atangiye kugira ibihe byiza na Zari Hassan, anamutera inda, ari nabyo byatumye Wema Sepetu ahita akuramo ake karenge.

    Nyamara Diamond ntiyanacitse ku ngeso, yakomeje kureba hanze kugera ubwo ateye inda Hamisa Mobeto ubwo kandi yakundanaga na Zari.
    Kugaze ubu Wema Sepetu yongeye kujya mu rukundo aho ari kumwe na Whozu banaherutse kwizihizanya umwaka bamaze bakundana, byerekana intambwe bakomeje gutera mu rukundo rwabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uko-wema-sepetu-wakundanye-na-diamond-yigeze-gutekereza-kwiyambura-ubuzima

  • DRC yerekanye indege 4 igiye kwifashisha mu guhashya M23 – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gukora iyo bwabaga ngo yongere ubushobozi mu bya gisirikare kugira ngo ihangane n'Umutwe wa M23, aho ubu noneho yaguze indege enye za MI-24 mu Gisirikare cya Tchad.

    Ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo bukomeje kugura ibikoresho bya gisirikare kugira ngo bubashe guhangana na M23, mu Burasirazuba bwa RDC. Mu kwezi gushize, igisirikare kirwanira mu kirere cyaguze indege z'intambara eshatu za MI-24 ziri i Kinshasa.

    Izi ndege zaguzwe muri Tchad binyuze muri Agemira RDC, akaba ari ikigo kiyoborwa n'Umufaransa, Olivier Bazin, wamenyekanye nka 'Colonel Mario'. Kuva muri Gicurasi 2022, iki kigo gikora mu gusana no kubungabunga indege za FARDC.

    Iki kigo kandi kinakora akazi ko gushaka indege z'intambara na kajugujugu zakoze, kuri ubu zabaye nyinshi ku isoko kuva aho intambara yo muri Ukraine itangiriye.

    Cyaguriye RDC indege za Sukhoi Su-25 mu Gisirikare cya Tchad ariko isesengura mu bya tekiniki ryerekanye ko izi ndege zifite ibibazo biturutse ku myaka zimaze kandi bishobora kubaho mu gihe ziri gukoreshwa.

    Kuri ubu iki Agemira RDC ifatanyije n'Umujyanama wihariye wa Tshisekedi mu bya Gisirikare, Lt Gen Franck Ntumba, ni bo bari muri gahunda yo kugura indege enye za MI-24, ibiganiro bakaba barabigiranye n'Umuyobozi w'Igisirikare kirwanira mu Kirere muri Tchad, Gen. Amine Ahmed Idriss.

    Amakuru ya Africa Intelligence, ahamya ko izi ndege zizagurwa miliyoni 20 z'amayero. Icyakora imwe muzi izo ndege yahanuriwe muri Centrafrique mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira ku wa 4 Gicurasi ariko nta muntu wahaburiye ubuzima. Igisirikare cya RDC kiri kuyisana.

    Izindi ndege eshatu zoherejwe i Kinshasa, mu minsi mike zikazagera i Goma zihasange izindi ebyiri za Sukhoi su-25 n'izindi ebyiri za Mi-24 zajyanywe ku Kibuga cya Gisirikare cya Kavumu.

    Izi ndege biteganyijwe ko zizakoreshwa na FARDC mu bitero karahabutaka biteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena 2023.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/drc-yerekanye-indege-4-igiye-kwifashisha-mu-guhashya-m23

  • CAN2023: Carlos Ferrer yahamagaye Akinnyi azifashisha ku mukino wa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukino w'ikipe y'Igihugu Amavubi na Mozambique utegangijwe tariki 18 Kamena 2023 ukazabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Ni itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika giteganyijwe kubera mu gihugu cya Cote d'Ivoire uyu mwaka.

    Mu bahamagawe harimo abakina imbere mu gihugu ndetse n'abakina hanze ni mu gihe kandi icyizere cyo gukomeza ku Amavubi cyabaye kubera mpaga y'ibitego 3-0 yatewe na Bénin ku makosa yo gukinisha umukinnyi Muhire Kevin warufite amakarita abiri y'umuhondo mu mikino.

    Ni icyemezo cyahise gishyira iyi kipe y'umutoza Carlos Ferrer ku mwanya wa nyuma mu tsinda L n'amanota abiri, mu gihe Bénin yahise ifata umwanya wa kabiri muri iri tsinda n'amanota ane.

    Carlos Ferrer kuri iy'inshuro yahamagaye abakinnyi bagomba kumutabara gushaka intsinzi batarimo Kagere Meddie wakinnye imikino yabanje mbere.

    Yannick Mukunzi warumaze igihe atagaragara mu Amavubi kubera ikibazo cy'imvune yagize yahamagawe kuri iyi nshuro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/can2023-carlos-ferrer-yahamagaye-akinnyi-azifashisha-ku-mukino-wa-mozambique

  • Sudani: Amerika yavuze ko yiteguye kuba umuhuza w'igisirikare – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, abinyujije mw'itangazo, yavuze ko Amerika na Arabiya Sawudite byiteguye gusubukura ubuhuza mu biganiro bigamije kurangiza burundu ikibazo cy'impande zishyamiranye muri Sudani. Gusa, avuga ko bikeneye ko abashyamiranye berekana mu bikorwa ko bubahirije ihagarikwa ry'imirwano.

    Ibi bibaye mu gihe hashize umunsi umwe igisirikare cya Sudani gisohotse mu mishyikirano nyuma yo gushinja umutwe wa RSF w'abigometse kuri leta kwica amasezerano inshuro nyinshi.

    Impande zombi zashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara taliki 20 z'ukwezi kwa Gatanu, zongera kuyongeraho iminsi itanu taliki 29 z'uko kwezi kugira ngo bemerere abakora ibikorwa by'ubutabazi kubugeza ku babukeneye.

    Amerika na Arabiya Sawudite bikurikiranira hafi iyubahirizwa ry'amasezerano yo guhagarika intambara muri Sudani bivuga ko impande zombi zayarenzeho.

    Hagati aho abagize akanama gashinzwe amahoro n'umutekano mu Muryango w'Abibumbye bateranye kuwa Gatatu bisabwe n'Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, bamara isaha n'igice mu muhezo. Ni ubwa gatanu atumije inama nk'iyi mu myaka irenga itanu amaze kuri uyu mwanya.

    Stephane Dujarric, umuvugizi w'umunyamabanga mukuru wa ONU yabwiye abanyamakuru ko iyo nama yaganiraga ku kibazo cy'ibibera muri Sudani.

    Kuva tariki ya 15 z'ukwezi kwa kane, umurwa mukuru Khartoum wibasiwe n'intambara hagati y'ingabo za leta n'umutwe wa Rapid Support Forces wayigometseho.

    Ni nyuma y'uko umugaba mukuru w'ingabo, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, na Jenerali Mohamed Hamdan Degalo, uyobora abigometse ku butegetsi bahoze ari inshuti, batangiye kutumvikana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudani-amerika-yavuze-ko-yiteguye-kuba-umuhuza-w-igisirikare

  • Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu bukwe bw'Igikomangoma cy'Ubwami bwa Yorodaniya #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze i Amman mu Murwa Mukuru wa Yoridaniya aho bitabiriye ubukwe bw'Igikomangoma cy'Ubwami bwa Yorodaniya Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif, kuri uyu wa Kane tariki 01 Kamena 2023.

    Umuhango w'ubukwe watangijwe no gusinya ku masezerano yo gushyingiranwa mu Ngoro ya Zahran, hakurikiraho gahunda yo kwakira abashyitsi no gusangira ibya nimugoroba bibera mu Ngoro y'i Bwami ya Al Husseiniya.

    The post Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu bukwe bw'Igikomangoma cy'Ubwami bwa Yorodaniya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/01/perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-mu-bukwe-bwigikomangoma-cyubwami-bwa-yorodaniya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-mu-bukwe-bwigikomangoma-cyubwami-bwa-yorodaniya

  • Umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata usanze Abanyarwanda badapfa kwigondera igiciro cyayo #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwifatanyije n'Amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariye kunywa Amata, uba buri tariki ya 1 Kamena buri mwaka.  Ni umunsi usanze ubwitabire bwo kunywa Amata mu Rwanda bukiri hasi.

    Bamwe mubaturage bo babwiye itangazamakuru ryacu ko kuba Amata ahenze biri mubituma benshi batitabira kuyanywa. 

    Umwe ati ' Amata arahenze kuko Litiro igeze kuri 600.'

    Undi nawe ati ' Litiro iragura 600 urumva wayigondera nkatwe tuba dushakisha dutera ibiraka.'

    Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariye kunywa Amata uba buri tariki ya 1 Kamena buri mwaka, hagaragajwe ko impamvu Abanyarwanda batitabira cyane  kunywa amata ariko ahenze kandi ibi bikagira ingaruka no kumikurire yabana babo.  Mukandoli Jackilne ni imwarurimu muri Rwunge rw'amashuri rwa camp kigali.

    Ati 'Si uko Abanyarwanda bayobewe akamaro k'amata ahubwo ikibazo akanehsi usanga aba ahenze bigatuma batayaha abana.'

    Aborozi b'inka bo bagaragaje ko hashyizwe imbaraga mu kubafasha kongera umukamo byatuma amata ahenduka nabitabira kuyanywa bakaba benshi.

     Agnes Mukangiriwunsanga Ni umworozi w'umwuga ukorera mu karere ka Gicumbi.

    Ati 'Inka duhaye wa muturage kugirango amata dushaka mu Rwanda azaboneke ni uko tubanaza tukamwigisha tuti ese ko ugiye kubona inka izarara hehe? Ese ko ugiye kubona inka uzayigaburira iki? Ntabwo uzajya urara mu bwatsi bw'abandi noneho bakazayigurisha kubera ko wibye, ikindi bakavugurura ikiveterineri  hanyuma n'intanga baduterera zikaba ari nziza.'

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yijeje ko ingamba ifite zo kongera umukamo zizatuma nko mu myaka itatu iri imbere, umubare w'Abanywa amata uziyongera ube wanagera ku gipimo gisabwa n'ishami rya Loni ryita kubiribwa FAO. 

    Ndorimana Jean Claude ni Umuyobozi mukuru muri Minagri ushinzwe iterambere ry'ubworozi. 

    Ati 'Gahunda yo kongera umukamo ihera ku cyororo kiza gitanga umukamo ariko icyo cyororo cyiza kigafatwa neza ni ukuvuga inka igomba kuba yagaburiwe neza kugirango itange amata, ikindi ubuzima bwayo bukabungabungwa tukayirinda indwara ni ukuvuga ngo rero dufatanyije izo gahunda zitandukanye zo kuvugurura icyororo cyane cyane dukoresheje kuvugurura intanga.'

    Kugeza ubu bibarwa ko umunyarwanda anywa Litiro 75.3 z'amata ku mwaka, mugihe umuturage wo munsi y'ubutayu bwa Sahara u Rwanda ruherereye, yakabaye anywa litiro 120 nkuko FAO ibisaba.

    Daniel Hakizimana

    The post Umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata usanze Abanyarwanda badapfa kwigondera igiciro cyayo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/01/umunsi-mpuzamahanga-wo-kunywa-amata-usanze-abanyarwanda-badapfa-kwigondera-igiciro-cyayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-mpuzamahanga-wo-kunywa-amata-usanze-abanyarwanda-badapfa-kwigondera-igiciro-cyayo

  • James na Daniella batangaje impinduka ku gita… – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Kane, rivuga ko igitaramo ‘Gathering of 1000 worship concert’ kitakibaye kuri uyu wa Gatanu ahubwo kikaba kimuriwe ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023. Bavuze ko guhindura umunsi w’igitaramo byatewe n’impamvu zitabaturutseho.

    Aba baramyi bamamaye mu ndirimbo “Mpa Amavuta”, bavuze ko aho igitaramo kizabera hakomeza kuba muri Kigali Convention Center. Bati “Ku Cyumweru azaba ari ibihe by’agatangaza byo kuramya no guhimbaza Data wacu wo mu Ijuru kuri buri wese. Tuzamamaza intsinzi y’agakiza kacu”.

    James na Daniella biseguye ku bakunzi babo ku bw’izi mpinduka ku gitaramo cyabo. Babwiye uwari wamaze kugura itike ariko utazabasha kuboneka ku Cyumweru ko yabamenyesha agasubizwa amafaranga ye, akabikora mbere yo ku Cyumweru. Nimero bahamagara ni: 0782532830.

    Twakwibutsa ko igiciro cyo kwinjira muri iki gitaramo ari ibihumbi cumi na bitanu (15,000 Rwf). Ni igitaramo bazamurikiramo Album yabo nshya ndetse banafate amashusho y’indirimbo zabo nshya. Muri iki gitaramo bazafatanya kuramya Imana hamwe n’abaramyi bashya bitwa Dedo & Naomi.

    Ubwo James na Daniell batangariza itangazamakuru byinshi ku gitaramo cyabo

    Itangazo rigenewe abanyamakuru ryanditswe na James na Daniella

    James na Daniella bimuriye igitaramo cyabo ku Cyumweru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130028/impinduka-mu-gitaramo-cya-james-na-daniella-130028.html