Blog

  • Abatoza bagarutse nk’impanga! Ibyo wamenya ku… – #rwanda #RwOT

    Iyi ni inshuro ya 4 aya makipe agiye guhurira ku mukino wa nyuma, uhereye mu 2002 ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-1, mu 2010 nabwo aya makipe arahura Rayon Sports yongera gutsindwa na APR FC igitego 1-0, mu 2016 Rayon Sports iza kwihimura itsinda APR FC igitego 1-0.

    Rayon Sports igiye gushaka igikombe cya 10 cy’Amahoro, nyuma y’ibikombe 9 imaze kwegukana ikaba yarabitwaye ku mu 1976, 1979, 1982, 1989, 1993, 1995, 1998, 2005, 2016.APR FC irashaka igikombe cya 14 cy’Amahoro nyuma y’ibikombe 13 iheruka gutwara kuva 1994, 1996, 1999, 2000, 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2014, 2017.

    Rayo  Sports iheruka gukabakaba ku gikombe cy’Amahoro 

    APR FC nk’ikipe iherutse kwegukana igikombe cy’Amahoro hagati y’aya makipe, mu (2017), Nshuti Innocent niwe mukinnyi wari mu kibuga icyo gihe ugiye kongera kugaruka, dore ko akiri umukinnyi wa APR FC.

    Mu mukino uheruka guhuza aya makipe, nk’uko twabivuze haruguru, mu bakinnyi bose aya makipe yari yakoresheje, nta mukinnyi ucyambaye imyenda y’aya makipe usibye ko harimo abagiye muri mucyeba  muri abo harimo Manishimwe Djabel wari muri Rayon Sports ubu ni Kapiteni wa APR FC, Rwatubyaye Abdul wari muri APR FC ubu ni katipe wa Rayon Sports.

    Bizimana Djihad udafite ikipe, niwe uheruka guhesha APR FC igikombe cy’Amahoro, nyuma y’igitego yatsinze Epoir FC mu 2017

    Ikindi gitangaje wamenye ni uko, ubwo aya makipe aheruka guhura ku mukino wa nyuma mu 2016, APR FC yatozwaga n’umunya-Tunisia Nizar Khanfir mu gihe Rayon Sports yatozwaga n’Umurundi Masudi Djuma. Kuri ubu bisa naho byongeye kwikora nyuma y’imyaka 7, kuko Rayon Sports igiye guhura na APR FC itozwa n’Umurundi Haringingo Francis mu gihe APR FC iri gutoza n’umunya-Tunisia Ben moussa.

    APR FC iramutse yegukanye igikombe cy’Amahoro, byaba bibaye kunshuro ya 11 yegukanye shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu mwaka umwe.

    Aya makipe agiye guhura yose yizeye kuzasohokera igihugu, nyuma yaho APR FC yegukanye shampiyona bivuze ko niyo yatsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma, Rayon Sports yazasohoka muri CAF Confederation Cup nk’ikipe yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

    Abafana twabibutsa ko amatike yose yamaze gushira kuko imyanya 7800 igize sitade ya Huye yamaze kugurwa. 

    Ismaila Diarra niwe uheruka gutsinda APR FC akayibuza igikombe cya shampiyona 

    Nshuti Innocent niwe mukinnyi rukumbi usigaye muri APR mu bakinnyi iyi kipe yakoresheje ubwo iheruka gutwara igikombe cy’amahoro 

    Rwatubyaye na Manishimwe Djabel, nibo bakinnyi bagiye kugaruka muri uyu mukino n’ubundi barakinnye umukino wa nyuma wa 2016, ariko bakaba barahinduranyije amakipe, ndetse aho bagiye baba ba kapiteni.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130056/abatoza-bagarutse-nkimpanga-ibyo-wamenya-ku-mukino-ugiye-guhuza-rayon-sports-vs-apr-fc-130056.html

  • Perezida Biden yaguye mu ruhame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatsitaye aragwa ubwo yatangaga impamyabumenyi mu muhango wo kuzitanga wo ku ishuri ry'igisirikare kirwanira mu kirere, ryo muri leta ya Colorado.

    Perezida Biden w'imyaka 80 ni we Perezida ushaje cyane uri mu mirimo ye mu mateka y'iki gihugu, yafashijwe guhaguruka ndetse yagaragaye ko nta cyo yabaye.

    Perezida Biden yagaragaye ahagaze mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n'iminota 30 ,ahana ikiganza na buri musirikare w'umu 'cadet' urangije amasomo muri 921 bayarangije.

    Mbere, Ben LaBolt, umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru mu biro bya Perezida w'Amerika, White House, yavuze ko ameze neza.

    Nyuma y'uko kugwa kwabaye kuri uyu wa kane, Ben LaBolt yanditse kuri Twitter ati 'Hari hari umufuka urimo umucanga, ubwo yari arimo guhana ikiganza n'abarangije amasomo.'

    Amwenyura, Perezida yateye urwenya n'abanyamakuru ubwo yari ageze kuri White House ku mugoroba wo kuri uwo wa kane, ati: 'Natezwe n'umufuka w'umucanga'.

    Mbere, amakuru yatangajwe na kimwe mu bitangazamakuru bifite abanyamakuru bakurikirana inkuru zo muri White House, yavuze ko Biden yari yatsitaye ku mufuka w'umukara urimo umucanga, ubwo yajyaga ahavugirwa ijambo.

    Amashusho y'ibyabaye yerekana Biden, agaragara atunga urutoki kuri umwe mu mifuka y'umucanga yakoreshejwe mu gusigasira icyuma cy'ikoranabuhanga asomeraho ijambo, kizwi nka 'teleprompter' (téléprompteur), ubwo yari afashijwe guhaguruka n'umutegetsi wo mu gisirikare kirwanira mu kirere n'abandi babiri bo mu itsinda rimucungira umutekano.

    Yabonywe agenda n'amaguru asubira ku ntebe ye, ndetse na nyuma aboneka yiruka gahoro gahoro yerekeza ku modoka ye ubwo umuhango wari urangiye nyuma gato y'iyo mpanuka.

    The post Perezida Biden yaguye mu ruhame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/02/perezida-biden-yaguye-mu-ruhame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-biden-yaguye-mu-ruhame

  • Abakinnyi ba Rayon Sports bari banze kujya i Huye bitwikiriye ijoro, basabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Bayobowe na Kapiteni wabo, Rwatubyaye Abdul abakinnyi ba Rayon Sports bari banze kujyana i Huye na bagenzi babo baraye bagezeyo mu gicuku.

    Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza i Huye aho igiye gukorera umwiherero yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzabahuza na APR FC ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023.

    Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi mbarwa ni mu gihe abandi banze kugenda kubera ko bafitiwe ibirarane by’amezi abiri, ukwa Kane n’ukwa Gatanu.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nyuma y’imyitozo babwiwe ko buri mukinnyi ashakirwa ibihumbi 50 yo gusigira imiryango yabo andi bakazayahabwa nyuma ariko babitera utwatsi bavuga ko ntaho bazajya.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu nibwo Team Manager w’iyi kipe, Mujyanama yanditse ku rubuga rw’abakinnyi ko mu gitondo bajya i Huye aho imodoka iri bufate umuntu wa mbere saa 6h30′.

    Abakinnyi bahise bamusubiza ko kugira ngo bagende ari uko bagomba guhabwa ibyo bagombwa.

    Yabasabye ko buri umwe agomba kubaha amasezerano ye kuko ntawazanye n’undi. Bamubwiye ko yakora akazi ke akareka kubinjirira mu mikinire yabo.

    Imodoka yabyutse ijya gufata abakinnyi ariko kugeza saa amakuru avuga ko harimo abakinnyi batatu bonyine.

    Bagiye baza gake gake kugeza aho byageze hafi saa sita bafata umwanzuro wo guhagurukana abakinnyi bari mu modoka bivugwa ko batageraga kuri 20 muri 30 bagombaga kwitabira uyu mwiherero.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu bakinnyi bari basigaye nabo baje kugera i Huye mu ijoro ryakeye.

    Bari bayobowe na kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul, umwungiriza Ndizeye Samuel, rutahizamu Willy Onana Leandre Essomba, myugariro Mitima Isaac, Ngendahimana Eric ukina mu kibuga hagati n’umunyezamu Hategekimana Bonheur.

    Bivugwa ko kandi bajyanye na Mucyo Junior Didier wari wasigaye kubera ko umubyeyi we yarwaye.

    Aba bakinnyi bakigera mu mwiherero bakaba basabye imbabazi ubuyobozi bw’ikipe aho ikipe iri kumwe n’umunyamabanga Patrick Namenye ndetse n’abatoza, gusa amakuru avuga ko ntacyo barasubizwa byitezwe ko uyu munsi ari bwo bari bumenyeshwe niba bababariwe cyangwa bari buhanwe.

    Rwatubyaye Abdul ntabwo yari yajyanye n’abandi

    Ndizeye Samuel ari mu bakinnyi bari basigaye ariko bamaze kugera i Huye

    Onana na we yajyanye n’abandi bari basigaye

    Mitima Isaac yari na we yari yasigaye

    Ngendahimana Eric ntiyari yajyanye n’abandi

    Umunyezamu Bonheur na we yamaze kugera i Huye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-bari-banze-kujya-i-huye-bitwikiriye-ijoro-basabye-imbabazi

  • Abahaze ntacyo badakora! Abakinnyi ba Rayon Sports bari mu rugendo bifasha baterana ibupfunsi n’inshyi zimeze nk’inkuba bisaba imbaraga z’umurengera kugira ngo babakize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Rayon Sports bari mu rugendo bifasha baterana ibupfunsi n'inshyi zimeze nk'inkuba bisaba imbaraga z'umurengera kugira ngo babakize

    Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Raphael Osaluwe na Paul Were bashyamiranye kugeza bafatanye mu mashati ubwo bari bageze mu Karere ka Nyanza.

    Ibi byabaye ubwo bari bari mu rugendo rwerekeza i Huye aho bazakinira umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro bazahuramo na Apr Fc.

    Abakinnyi bemeye kwerekeza i Huye bageze i Nyanza habaho gushyamirana, kwanavuyemo imirwano hagati y'Umunya-Kenya, Paul Were n'Umunya-Nigeria, Raphael Osaluwe.

    Iyi mirwano yavutse ubwo imodoka itwaye Rayon Sports yageraga aho abagenzi benshi bakora ingendo mu Majyepfo bafatira amafunguro n'ibyo kunywa, hazwi nko kwa 'Hadji', ikahahagarara kugira ngo abakinnyi bafate akantu.

    Ikinyamakuru IGIHE yavuze ko Osaluwe yanze kujya gufata amafunguro nk'abandi asigara mu modoka. Mu gihe yari mu modoka ni bwo Paul Were, yamushotoye amucyurira ku birebana no kubura amafaranga yo kurya.

    Osaluwe yasohotse mu modoka asingira Were amukubita urushyi, intambara irota ubwo.

    Bagenzi babo barimo Ndekwe Félix bagerageje kubakiza, kugira ngo imodoka ihaguruke igende ariko Osaluwe akomeza gutukana na bagenzi be mu modoka.

    Source : https://yegob.rw/abahaze-ntacyo-badakora-abakinnyi-ba-rayon-sports-bari-mu-rugendo-bifasha-baterana-ibupfunsi-ninshyi-zimeze-nkinkuba-bisaba-imbaraga-zumurengera-kugira-ngo-babakize/

  • Nyabihu: Umugabo yatemye umugore we akoresheje ishoka ityaye ni uko maze ahita acika ariko yaje gufatwa ari gusaba irindazi ndetse ashaka no gutema inzego z’umutekano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yatemye umugore we akoresheje ishoka ityaye ni uko maze ahita acika ariko yaje gufatwa ari gusaba irindazi ndetse ashaka no gutema inzego z'umutekano.

    Inzego z'umutekano zikorera mu murenge wa Kabatwa zarashe uwitwa UWIMANA Theoneste arias NYIRAGISUKARI wari waraye atemye umugore we mu mutwe akoresheje ishoka.

    Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu aho uyu mugabo yarashwe nyuma yo gushaka gutema inzego z'umutekano.

    Ku wa kabiri nibwo uyu mugabo yatashye ku mugoroba atema umugore bikomeye akoresheje ishoka kuri ubu akaba arwariye bikomeye mu bitaro bya CHUK.

    Akimara gutema umugore we yahise acika aho yaje gushakishwa umunsi wose maze baza kumenya ko yihishe mu ishyamba nyuma y'uko yari asabye umuntu ngo amuzanire irindazi.

    Ubwo bamushyiraga irindazi, inzego z'umutekano zamuguye gitumo  zigiye kumufata atangira kubirukaho akoresheje umuhoro babonye ko ashobora kugira uwo akomeretsa ahita araswa yitaba Imana.

    Kuri ubu inzego z'umutekano n'ubuyobozi ntakintu bari batangaza kuri iyi nkuru nk'uko Byoseonline ibitangaza.

    Source : https://yegob.rw/nyabihu-umugabo-yatemye-umugore-we-akoresheje-ishoka-ityaye-ni-uko-maze-ahita-acika-ariko-yaje-gufatwa-ari-gusaba-irindazi-ndetse-ashaka-no-gutema-inzego-zumutekano/

  • Nyuma yo kwerekeza i Huye bigoranye,ubukene bwateye bamwe mu Bakinnyi ba (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ubwo bari munzira bagenda, Raphael Osaluwe na Paul Were bashyamiranye kugeza bafatanye mu mashati ubwo bari bageze mu Karere ka Nyanza mu rugendo rwerekeza i Huye aho bazakinira umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro.

    Iyi kipe yahagurutse mu Mujyi wa Kigali ituzuye kuko bamwe mu bakinnyi bayo b'inkingi za mwamba binangiye kugenda mu gihe batarishyurwa ibirarane by'imishahara y'amezi abiri baberewemo.

    Abakinnyi bemeye kwerekeza i Huye bageze i Nyanza habaho gushyamirana, kwanavuyemo imirwano hagati y'Umunya-Kenya, Paul Were n'Umunya-Nigeria, Raphael Osaluwe.

    Iyi mirwano yavutse ubwo imodoka itwaye Rayon Sports yageraga aho abagenzi benshi bakora ingendo mu Majyepfo bafatira amafunguro n'ibyo kunywa, hazwi nko kwa “Hadji”, ikahahagarara kugira ngo abakinnyi bafate akantu.

    Amakuru yamenyekanye ni uko Osaluwe yanze kujya gufata amafunguro nk'abandi asigara mu modoka. Mu gihe yari mu modoka ni bwo Paul Were, yamushotoye amucyurira ku birebana no kubura amafaranga yo kurya.

    Abakinnyi bose bakimara kwegera imodoka ngo batsimbure, ni bwo Osaluwe yasohotse mu modoka asingira Were amukubita urushyi, intambara irota ubwo.

    Bagenzi babo barimo Ndekwe Félix bagerageje kubakiza, kugira ngo imodoka ihaguruke igende ariko Osaluwe akomeza gutukana na bagenzi be mu modoka.

    Ahagana saa Tanu za mu gitondo ni bwo bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bemeye kujya i Huye ahazabera umukino uzayihuza na APR FC. Mu basigaye harimo Willy Essomba Onana, Rwatubyaye Abdul, Ngendahimana Eric, Mugisha François, Mitima Isaac na Ndizeye Samuel.

    Gusa andi makuru agera ku Umuryango n'uko izi nkingi za mwamba zaba zaje kwerekera I Huye zisanga bagenzi babo, nyuma yo kuganirizwa ku bibazo bafitanye n'ubuyobozi bakumvikana ku murongo wo kubikemura.

    Rayon Sports ifite umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kamena 2023, izahuriramo na APR FC kuri Stade y'Akarere ka Huye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nyuma-yo-kwerekeza-i-huye-bigoranye-ubukene-bwateye-bamwe-mu-bakinnyi-ba-rayon

  • Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyijweho ikindi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi bivuze ko litiro ya lisansi yagabanutseho amafaranga 11Frw, naho Litiro ya Mazuto yo igabanywaho amafaranga 26Frw.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwavuze koi bi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere guhera tariki 2 Kamena 2023 saa moya z'ijoro.

    Bivuze ko guhera uyu munsi tariki ya 2 Kmena 2023 ibi biciro bitangira gukurikizwa, bikazavugururwa nyuma y'uku kwa gatandatu n'ukwa karindwi.

    RURA yatangaje ko 'Iri gabanuka ry'ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli-mu-rwanda-byagabanyijweho-ikindi-giceri

  • RDC: Perezida Tshisekedi nta cana uwaka na Minisitiri we Bemba ashobora (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakuru ava ku bantu ba hafi b'uyu mugabo avuga ko hashize iminsi hari umwuka utari mwiza hagati ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Minisitiri w'Intebe Wungirije Ushinzwe Ingabo, Jean Pierre Bemba.

    Umwe mu badipolomate b'u Bushinwa ku wa 29 Gicurasi 2023 yatangaje ko Bemba yavuye mu Bushinwa ateze indege isanzwe, asiga Perezida Tshisekedi n'abo bari bajyanye; abantu ba hafi ye bakavuga ko yari ari kwitegura kwegura mu nshingano ze amazemo ukwezi n'igice.

    Hari amakuru avuga ko ubu bwegure bwaba bufitanye isano n'itabwa muri yombi rya Gen. Maj Aimé Mbiato Konzoli wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ingabo muri RDC. Uyu yafashwe ku wa 27 Gicurasi 2023.

    Tariki ya 24 Mata 2023 ni bwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagize Jean Pierre Bemba usanzwe ari umwe mu banyepolitiki bakomeye muri iki gihugu, Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Ingabo.

    Kuva ku wa 24 kugeza ku wa 29 Gicurasi, Tshisekedi n'itsinda rye bagiriye uruzinduko mu Bushinwa, rwagombaga gusinyirwamo amasezerano menshi mu by'ubukungu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-perezida-tshisekedi-nta-cana-uwaka-na-minisitiri-we-bemba-ashobora

  • Umujyi wa Kigali watangije gahunda ihuza abashaka akazi n'ibigo ku nshuro ya 10 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yasabye urwego rw'abikorera kwinjira muri gahunda itegurwa n'umujyi wa Kigali, yo guhuza urubyiruko rushaka akazi n'ibigo bitandukanye izwi nka Jobnet ku nshuro kuko usibye kuba urubyiruko rwinshi rwabona akazi, nabo babona abakozi mu buryo buboroheye. Ibi yabivugiye mu muhango wo gutangiza gahunda ya jobnet ku nshuro ya 10.

    Kubera amahirwe y'imirimo aboneka mu mujyi wa Kigali, bituma urubyiruko rwinshi ruvuye mu bice bitandukanye by'igihugu ruwimukiramo mu rwego rwo gushaka imibereho ari nako mu mujyi haba ubwiyongere bw'abadafite imirimo.

    Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage Madam Urujeni Martine, avuga aha ariho bahereye batekereza gushyiraho uburyo bwo guhuza abashaka akazi n'ibigo kugirango umubare w'ubushomeri mu mujyi ugabanuke kandi ngo umusaruro uragaragara.

    Yagize ati 'Ubu abantu bageze ku 2248 nibo bagaragara ko babonye akazi gahoraho. Ariko hari n'abandi bagenda bagira amahirwe yo kubona akazi kadahoraho cyangwa se no kubona amahugurwa no kugira ubundi bumenyi bubaganisha mu buryo bashobora nabo ubwabo ku kwihangira imirimo.'

    Console Giramata, umwaka ushize yari muri gahunda ya Jobnet yabaga ku nshuro ya 9 aza kugira amahirwe abonamo akazi. Uyu mukobwa agira inama abitabiriye jobnet y'uyu mwaka, kudacika intege no kudasuzugura amahirwe mato babona, kuko bishobora kubahesha akazi keza.

    Ati 'Hari n'ikindi urubyiruko dukunda kugiramo intege nke, nko kuba umukorerabushake cyangwa kwimenyereza umwuga. Iyo uje nk'umukorerabushake, ntabwo umuntu ashobora gutanga akazi ku wundi muntu kandi hari undi usanzwe agakora. Nabyo wabyishimira kandi wanabikora nyuma bikabyara akazi.'

    Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Madam Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, agaragaza ko nubwo iyi gahunda itegurwa n'umujyi wa Kigali, yari ikwiye gutegurwa n'abikorera kuko byabafasha kubona abakozi mu buryo buboroheye kandi ikanatanga akazi ku rubyiruko rwinshi.

    Ati 'Ndasaba abikorera gukorana n'umujyi wa Kigali bagaragaza ahakenewe abakozi, ibi byafasha abakoresha koroherwa no kubona abakozi bakenewe.'

    Kimwe mu bishimwa kubera gahunda ya Jobnet, nuko ntutabonye akazi, ashobora guhabwa amahugurwa aganisha ku kwihangira imirimo nkuko bitangazwa n'umujyi wa Kigali.

    Umusaruro ugaragaraza uva muri iyi gahunda kandi utuma abategura iyi gahunda badacika intege ikaba ngaruka mwaka, kuri ubu ikaba yabaga ku nshuro ya 10.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Umujyi wa Kigali watangije gahunda ihuza abashaka akazi n'ibigo ku nshuro ya 10 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/02/umujyi-wa-kigali-watangije-gahunda-ihuza-abashaka-akazi-nibigo-ku-nshuro-ya-10/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujyi-wa-kigali-watangije-gahunda-ihuza-abashaka-akazi-nibigo-ku-nshuro-ya-10

  • U Rwanda rukeneye nibura miliyari 300 zo kugoboka abasenyewe n'ibiza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ukwezi kugiye kuzura abantu bagera ku 135 bishwe n'inkangu cyangwa imyuzure kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro rimwe mu ntangiriro za Gicurasi(5).

    Inzu z'abaturage zirenga 5,000 zarasenyutse cyangwa zirangirika bikomeye, imihanda, ibiraro, n'amashuri birangirika, abantu barenga 10,000 bava mu byabo.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa kane , minisitiri Kayisire Marie Solange ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi yavuze ko nk'imihanda ihuza uturere, ibiraro n'ibindi bikorwaremezo by'ibanze byari byangiritse ubu byamaze gusanwa.

    Icyakora mu minsi ishize na none bamwe mu baturage bakiri mu nkambi n'ibigo bacumbikiwemo kuko inzu zabo zasenyutse baheruka kumvikana bavuga ko bafite impungenge zikomeye z'imibereho yabo y'ejo hazaza.

    Kuri iki,Kayisire yavuze ko ku barenga 10,000 batagifite aho kwikinga bari bashyizwe mu nkambi zirenga 100 z'agateganyo ubu hasigaye inkambi 25 zirimo abantu bagera ku 6,000.

    Minisitiri Kayisire yavuze ko abakiri muri izo nkambi n'ibigo bibacumbikiye ari abantu bari bafite inzu zabo bwite zasenyutse cyangwa zikangirika bikomeye.

    Bizagenda bite nyuma y'ubuzima bwo muri izo nkambi?

    Avuga kuri iki kibazo, Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Jean Claude Musabyimana yatangaje ko leta yamaze gutegura uburyo bwo kubashakira aho bagomba gutuzwa mu gihe cya vuba.

    Musabyimana ntiyatangaje igihe nyirizina abo baturage bazaba bimuwe, gusa ngo leta ikeneye miliyari hafi 300 mu bikorwa byose byo kububakira no gusana ibyangiritse, kandi ko ubushobozi burimo kwegeranywa ngo abagomba kubakirwa bikorwe vuba.

    Ku bijyanye n'ubuzima bubi bw'imibereho aba bari mu nkambi byari byatangajwe ko barimo, Ivan Butera umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubuzima yabihakanye, avuga ko aho aba bantu bacumbikiwe batigeze bibasirwa n'indwara zikomoka ku mwanda nka Kolera.

    Butera yavuze ko leta yashyizeho “ingamba zikomeye zo kubungabunga ubuzima bw'abo bantu” ko “Ntaho izo ndwara zamenera.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/u-rwanda-rukeneye-nibura-miliyari-300-zo-kugoboka-abasenyewe-n-ibiza-biheruka