Blog

  • Amerika yashyiriyeho ibihano abafite aho bhuriye n'intambara ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amerika irabaziza ko bananiwe kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara. Ntiyatangaje amazina yabo, ariko mu byemezo yabafatiye harimo kubima viza.

    Uretse ibyo, Leta zunze ubumwe z'Amerika yashyizeho n'ibihano byo mu rwego rw'ubukungu ku bigo bibiri bikomeye bikora intwaro, byitwa Defense Industries System na Sudan Master Technology, biri mu maboko y'igisirikare cya leta.

    Yahannye n'ikigo cyitwa Al Junaid Multi Activities gicukura kandi gicuruza zahabu no ku kindi cyitwa Tradive General Trading gicuruza intwaro.

    Ibyo uko ari bibiri, bigenzurwa na Jenerali Mohamed Hamdan Daglo n'umuryango we. Jenerali Daglo, uzwi no kw'izina rya Hemidti, ni komanda w'umutwe witwara gisirikare 'Forces de Soutien Rapide' mu Gifaransa cyangwa 'Rapid Support Forces' mu Cyongereza, urimo urwana n'ingabo z'igihugu ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan.

    Perezida Joe Biden yari yafunguriye inzira ibi bihano n'itegeko yasinye ku itariki ya kane y'ukwezi gushize kwa gatanu

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-yashyiriyeho-ibihano-abafite-aho-bhuriye-n-intambara-ya-sudani

  • Demokrasi mu Burundi: Nyuma y'imyaka 30 FRODEBU ivuga ko demokrasi idahagaze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku bw'iri shyaka,ngo babona ko mu Burundi mu myaka 30 ishize iyo nstinzi ya Demokarasi ibonetse , ubu ihagaze nabi bikabijemu gihugu .

    Ishyaka rya Sahwanya FRODEBU risanzwe ryizihiza imyaka 30 ishize batsinze amatora yakinguriye imiryango amashyaka menshi muri politiki y'Igihugu kuva mu 1993.

    Bwari ubwa mbere amatora nk'ayo abaye mu Burundi, nyuma y'ayabaye igihe u Burundi bwabonaga ubwigenge mu 1962.

    FRODEBU ivuga ko ubu iyo demokarasi itakiri nk'uko byari bimeze mu 1993 ubwo nyakwigendera Perezida Mechior Ndadaye yari ku butegetsi bw'igihugu cy'Uburundi.

    Leonce Ngendakumana, wungirije umukuru w'ishyaka FRODEBU avuga ko ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD FDD na Perezida Ndayishimiye badatanga ubwisanzure ku mashyaka atavuga rumwe nabo nk'uko byahoze mbere ku ngoma y'abandi bategetsi bamubanjirije.

    Ntacyo ishyaka CNDD FDD riratangaza ku byo ryashinjwe n'umukeba FRODEBU Gusa Perezida Ndayishimiye yakunze kumvikana mu ruhame avuga ko aharanira ubumwe bw'Abarundi bose, aho yanatangije urugendo rwo kubasanga mu makambi y'impunzi bashishikarizwa gutaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/demokrasi-mu-burundi-nyuma-y-imyaka-30-frodebu-ivuga-ko-demokrasi-idahagaze

  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ubukwe bw'Igikomangoma cya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ubukwe bw'Igikomangoma cy'Ubwami bwa Jordania, Prince Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif, bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

    Nk'uko tubikesha Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, mu butumwa bwatambutse kuri Twitter, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubu bukwe bwagaragayemo abandi bayobozi n'abanyacyubahiro bakomeye ku Isi.

    Ubutumwa bwa Perezidansi y'u Rwanda buvuga ko ubu bukwe 'bwabimburiwe n'umuhango w'isinywa ry'amasezerano y'ishyingira wabereye ku Ngoro ya Zahran, bukurikirwa n'umugoroba wo kwiyakira n'umusangiro wabereye ku Ngoro ya Al Husseiniya.'

    Igihugu cy'u Rwanda n'icya Jordania bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse abayobozi mu nzego nkuru zabyo bakaba basanzwe bagendererana.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'iki Gihugu cya Jordania, Ayman Safadi yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw'iminsi itatu.

    Uyu muyobozi ukuriye Ububanyi n'Amahanga bwa Jordania, wanakiriwe na mugenzi we Dr Vincent Biruta, ubwo yari akigera mu Rwanda, yanasuye ibikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo n' urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-ubukwe-bw-igikomangoma-cya-jordania

  • Bamamara muri sinema bagasigara nta mikoro! M… – #rwanda #RwOT

    Muri filime zirenga 16 yakinnyemo usibye kumuzamurira izina, nta yindi nyungu yakuyemo. Yakinnye muri filime (series) zirenga 16 ndetse muri zimwe yari we mukinnyi w'imena (actrice principale). 

    Nka filime yitwa Samantha niwe wayitiriwe, filime yitwa Igikomere cy'Umutima akina yitwa Dr Sonia, akundwa n'umutama (umusaza) ariko we akaba atamwiyumvamo na busa.

    InyaRwanda Tv yakoze urugendo rujya i Kabuga aho Brunella atuye muri iyi minsi. Tuganira yirinze kuvuga icyamuteye kuza mu Rwanda ariko ukurikiye neza ikiganiro wakumva ko ibihe bitari bimworoheye. 

    Ati: 'Uwabishobora yamfasha nkakomeza gukina filime kuko njye mfite filime nyinshi mu mutwe wanjye. Mbonye ibikoresho (camera) n'inkunga yo guhemba abakinnyi, nakora filime zanjye abafana banjye bakongera bakambona'.

    Ni umubyeyi ufite umuco ndetse wemera kandi ukurikiza amahame y'idini ya Islam nubwo yarigiyemo akuze. Ntashobora kwambara imyenda igaragaza imiterere y'umubiri we kuko ahora yitandiye (yambaye shariya).

    Yatunze agatoki abakoresha bo mu Burundi

    Brunella uterura ngo atunge itoroshi ku bategura filime mu Burundi yaciye amarenga ko abakinnyi birya bakimara bagakina neza ariko ntibibahe imibereho cyane ko nubwo filime 16 yakinnyemo ariwe wari ukunzwe cyane arifuza uwamufasha agatangira imishinga ye yo gukina filime kuko icyo yakuyemo ari izina gusa.

    Kugira ngo ubyumve neza fata nka Bahavu wa hano mu Rwanda usanze yifuza ubufasha nta mibereho myiza afite kandi afite izina muri sinema nyarwanda. 

    Ubihuze na Brunella uri kwibera i Kabuga nabwo akaba atorohewe n'ubuzima nyamara filime yakinnyemo zarinjije akayabo. Yananenze uburyo Abarundi badafashanya ngo bakunde guteza imbere iby'iwabo.

    Iyo muganira agutekerereza agahinda aterwa n'Abarundi bahitamo kureba filime zo mu Rwanda bakirengagiza iz'iwabo. Yanagarutse ku bufatanye buke burangwa muri sinema-ndundi aho usanga abafite amafaranga badashobora gushyigikira abafite impano ngo na bo batere imbere.

    Urukundo rw’amafaranga

    Anagaruka ku kateye muri iyi minsi aho usanga umukobwa ajya mu rushako ashaka ubutunzi bw'umugabo aho kujyanwa n'urukundo. Ati:'Uzi kujyana mu muhanda n'umugabo udakunda? Ukajya umusoma muri mu nzu nyamara mwasohoka umwe akagenda ukwe n'undi ukwe'.

    Brunella yemera ko umugabo yashaka abagore bane nk'uko idini ya Islam ibiteganya. Muri filime yitwa Mugisha aho akina ari Dr Sonia aba afite umusaza wamwihebeye ku buryo aba amuha amafaranga yose yifuza kugirango atsindire umutima we. 

    Aba afite musaza we ushaka kurya ku mafaranga y'uwo musaza wakunze mushiki we. Nyamara Dr Sonia aba yifuza gukunda uwo umutima we wihebeye aho kuyoborwa n'iraha.

    Birangira atsinze ikigeragezo kuko ntashakana na wa musaza. Avuga ko isomo aba ashaka gutambutsa ari ukwerekana ko urukundo ari rwo rwa mbere.

    Brunella ajya mu kabyiniro yasanze batakoze

    Munezero Brunella avugako rimwe yajyanye n'inshuti ye mu kabyiniro asanga ntibakoze. Yakuze ari umukobwa w'umutima udasamara. Rimwe yigira inama yo kujya kureba ikihabera. 

    Yambaye imyenda yikwije agezeyo asanga ntibakoze ariko atangazwa no kubona imyambarire y'abakobwa bari bahari. Yanga urunuka kubona umukobwa atikwije ku buryo avuga ko adashobora gukina filime zerekana imiterere y'umubiri we.

    Brunella yifuza ubufasha

    Avugako mu mufuka we hera ku buryo yifuza uwamufasha kubona ibikoresho byo gutangiza filimi ze. Ariko rero yizera Imana ko izagira icyo ikora. Brunella mu gusoza ikiganiro yagaragaje ko akumbuye abafana be, ababyeyi n'abarundi bose bamubuze. Ati:'Abifuza ko nasubira I Burundi bantere inkunga. Ikintu mfite mu mutima wanjye ndabakunda'.

    Reba ikiganiro twagiranye na Brunella ufatwa nka nimero ya mbere i Burundi mu gukina filimi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130026/bamamara-muri-sinema-bagasigara-nta-mikoro-munezero-wakinnye-muri-filime-16-arifuza-ubufas-130026.html

  • Gatsibo: MTN Rwanda yatangije gahunda yayo ya… – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda Y’ello Care yatangirijwe mu mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023.

    Ikigo gicuruza serivisi z’itumanaho, MTN Rwanda cyatangaje ko iyi gahunda izakorwa mu Ntara zose mu minsi 21 mu rwego rwo kwegera abakiriya ba MTN Rwanda by’umwihariko abari mu nzira  yo kwihangira imirimo mu gukora ibikorwa by’iterambere byahindura ubuzima bwabo.

    Abakozi ba MTN Rwanda baganiriye n’abangavu babyaye bakiri bato bafashwa n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Empower Rwanda by’umwihariko abigishwa umwuga w’ubudozi.

    Umukozi wa Empower Rwanda, Uwase Joanna yavuze ko abana bafashwa n’umushinga wabo baba bakomoka mu miryango itishoboye ndetse bamwe muri bo birukanwe n’imiryango yabo  bamaze guterwa inda z’imburagihe ku buryo usanga Empower Rwanda ariyo ibitaho ndetse n’abana babyaye mu buzima bwa buri munsi.

    Abo bana bigishijwe umwuga w’ubudozi ni 200 kandi bose bafite abana. Abahuguwe ku buryo bakwishakamo ibisubizo bagatera imbere ni 100 bari hafi gusoza icyiciro cya mbere mu mwuga w’ubudozi.

    Abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe bishimiye guhugurwa ku buryo bakwishakamo ibisubizo bakoresheje amahirwe ari muri serivisi za MTN Rwanda nka mokashi (MOCASH).

    Umwe mu bana biyemeje gukoresha serivisi za MTN Rwanda zikabafasha kugera ku ntego bihaye mu kwihuta mu bikorwa by’iterambere, Mujawamariya Erica, avuga ko yasobanukiwe uburyo Mokashi (MOCASH) yaba imbarutso y’iterambere rye.

    Yagize ati “MTN yatwigishije uburyo bwo kwizigama duhereye ku mafaranga make  twabonye, twasobanukiwe uko kwizigama byatuma ugera ku ntego zawe ukaba wabona uburyo washyira mu bikorwa umushinga ufite bitagusabye kuguza abandi bantu.

    Nafashe umwanzuro wo kujya nizigamira mpereye ku mafaranga make kugira ngo nzabashe kubona amafaranga yo kwiteza imbere kandi nta muntu nyagujije, ahubwo nkaba nagera ku ntego zanjye nifashishije mokashi (Mocash).”

    Umwangavu wabyaye afite imyaka 14 nawe yiyemeje kwifashisha serivisi za MTN Rwanda zikamufasha kwihutisha iterambere rye.

    Yagize ati: “Natewe inda kubera ko iwacu nta bushobozi bari bafite, uwanteye inda yandihiriraga ishuri, akampa ibikoresho ndetse n’amavuta yo kwisiga. Ibyo byatumye anshuka antera inda amaze kubimenya arigendera.

    Nishimiye uburyo MTN yatwigishije uko nakwizigamira nkoresheje telefoni ndetse nkagura ibitekerezo, nkahindura ubuzima ku buryo nzashobora kurihirira umwana wanjye ishuri.”

    Umukozi ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, Mukundwa Christine, yavuze ko iki kigo gicuruza serivisi z’itumanaho kizamara iminsi 21 mu bikorwa byo kwegera abakiriya mu rwego rwo kubagezaho ubumenyi bwafasha abakiriya bayo kugera ku ntego zabo by’umwihariko abihangira imirimo bafite amikoro make.

    Ati: “MTN Rwanda twatangiye iminsi 21 yo kuva aho dukorera tukegera abakiriya bacu tukabagezaho ubumenyi dufite bwatuma babyaza umusaruro serivisi zacu, nka MTN Rwanda muri gahunda Y’ello care tuzagera mu Ntara zose, tuzagera mu turere twinshi kandi dukangurira abakiriya bacu cyane cyane ba rwiyemezamirimo bakora ibikorwa biciriritse ariko bafite intego yo kwagura ibyo bakora Kugera ku ntego zabo.”

    Yakomeje agira ati “Uyu munsi twatangiye gahunda ya Y’ello care hano mu karere ka Gatsibo, aho twahuye n’abakobwa bato batewe inda, iyo wumvise ibyababayeho wumva ari ibintu bibabaje ariko icyadushimishije ni uko bafite umurava wo gutera intambwe yo kuva aho bari. Hari ibyifuzo baduhaye ku byo bifuza nka MTN Rwanda tugomba kugenda tukabyigaho tukazagaruka tubishyira mu bikorwa.”

    Mukundwa yakomeje avuga ko MTN Rwanda izirikana uruhare rw’abakiriya bayo akaba ariyo mpamvu biyemeje gushyigikira abakiriya bayo bakora ibikorwa bigamije Iterambere ryabo.

    Yagize ati “Kuba MTN Rwanda twegera abakiriya bacu kugira ngo dushyikire ibyo bakora, ni uko ari abakiriya beza. Icyo nabwira abakiriya bacu ni uko kuba baremeye gukorana natwe nababwira ko tubashyigikiye mu bikorwa bakora.”

    MTN yatangiriye muri Gatsibo gahunda yayo yo kwegera abakiriya bayo

    Bigishijwe ndetse bafashwa na MTN kwiteza imbere

    MTN Rwanda yinjiye muri gahunda ya Y’ello care yo kuzirikana abakiriya bayo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130040/mtn-rwanda-yatangije-gahunda-yitwa-yello-care-yo-kwegera-abakiriya-130040.html

  • Amateka yIgikomangoma numusirikare ukomeye… – #rwanda #RwOT

    Hussein yabonye izuba kuwa 28 Kamena 1994 mu bitaro byitiriwe Umwami Hussein, akaba avuka ku Umwami Abdullah n'Umwamikazi Rania.

    Hussein ni izina yahawe bivuye ku rya sekuru Umwami Hussein. Afite nyirakuru ufite inkomoko mu Bwongereza na nyina ukomoka muri Palestina.

    Ni we mfura mu muryango w'iwabo. Avukana n'abana batatu ari bo Igikomangomakzi Iman, Igikomangoma Salma n'Igikongoma Hashem.

    Yasoje amashuri yisumbuye mu 2013, naho Kaminuza yayisoje mu 2016 aho yize ibirebana n'Amateka Mpuzamahanga muri Kaminuza ya Georgetowa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yaje kwinjira mu gisirikare maze mu 2017 asoreza mu ishuri rya gisirikare ry'u Bwami bw'u Bwongereza. Ubu ageze ku ipeti rya Captain mu Ngabo za Jordanie.

    Nubwo byanyuze mu mavugurura atandukanye, kugeza ubu Hussein ni we wasimbura se mu gihe yaba atanze ku ntebe y'u Bwami bwa Jordanie.

    Uyu musore yatangiye kujya ahagararira se aho atari guhera mu bugimbi. Muri Kamena 2010 yitabiriye ibirori byo kwizihiza impinduramatwara y'Abarabu hari no ku munsi w'ingabo.

    Kuva icyo gihe kugeza n’ubu yahagarariye se mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibya gisirikare n'iby’abanyacyubahiro bakomeye mu Bwami bwa Jordanie.

    Kuwa 23 Mata 2015 yaciye agahigo ko kwitabira inama y'umutekano y'Umuryango w'Ababimbye ari muto icyo gihe yari afite imyaka 20.

    Icyo gihe yatanzweho urugero n’Umunyamabanga w'Umuryango w'Ababimbye Ba Ki Moon wavuze ko yakabereye icyitegererezo benshi aho kujya mu bikorwa by'ubwigomeke bakayoboka inzira nziza kandi ko bitagombera imyaka.

    Muri Gicurasi 2017 yavuze ijambo ry'ikaze mu nama mpuzamahanga ku bukungu bw'isi, maze nyuma yo gusoza amasomo ye ya gisirikare muri Nzeri 2017 avugira mu izina rya Jordanie mu Nama Nkuru y'Umuryango w'Abibumbye.

    Hussein akurikirwa n'abarenga miliyoni 4 ku rubuga rwa Instagram. Nk’uko bigaragara, mu byo asangiza abamukurikira, akunda umupira w'amaguru, guteka, gucuranga gitari no gutwara moto kimwe no gukina igisoro.

    Kuwa 17 Kanama 2022 ni bwo yambitse impeta y'integuza umukunzi we Rajwa Al Saif wo muri Saudi Arabia. Aba bombi bamenyaniye kuri murandasi, bemeranije kubana akaramata mu birori bikomye byabereye mu nyubako y'agatangaza ya Zahran kuwa 01 Kamena 2023.

    Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame na Madamu nk’uko byatangajwe n’Ibiro by'Umukuru w'igihugu, Village Urugwiro.

    Mu bandi bitabiriye ubu bukwe harimo Igikomangoma cy'u Bwongereza William n'umufasha we.

    Igikomangoma cya Jordanie Hussein yasezeranye kubana akaramata na Rajwa bari bamaze igihe bakundanaPerezida Kagame na Madamu bari mu bitabiriye ubukwe bw’amateka bw’Igikomangoma Hussein Igikomangoma Hussein aganira na Perezida Emmanuel Macron

    Hano yasuhuzanyaga na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

    Yatangiye inshingano nk’Igikomangoma gifite ikamba akiri muto cyane

    Ari mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Bwami bwa Jordanie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130041/amateka-yigikomangoma-numusirikare-ukomeye-wa-jordanie-watahiwe-ubukwe-nabarimo-perezida-k-130041.html

  • Akademi ya PSG mu Rwanda yerekeje mu Bufarans… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo abakinnyi n’abatoza b’iri shuri, bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. 

    Aba bana bahagurutse i Huye ari naho iri shuri riherereye ku isaha ya saa 07:00 PM bagomba guhitira ku kibuga cy’indege. Iri shuri ryatwaye abakinnyi bagera kuri 24 bari mu byiciro bibiri, icyiciro cy’abatarengeje imyaka 11, ndetse n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 13.

    Iki gikombe cy’Isi, gitegurwa n’ikipe ya PSG, kigiye kuba ku nshuro ya 7, gusa ikaba ari inshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kukitabira. Amarerero yo mu bihugu binyuranye byo ku Isi yashinzwe na PSG, niyo yitabira iyi mikino aho abana bahura bagakina, ndetse bakanatemberezwa aho PSG ikinira mu buryo bwo kubakundisha umupira w’amaguru.

    Abana bagera kuri 24 nibo berekeje mu Bufaransa 

    Ndanguza Theonas ukuriye iri shuri mu Rwanda akaba ari nawe ugiye ahagarariye aba bana, yemeza ko biteguye neza imikino bagiyemo, ndetse biteguye gutahana igikombe. 

    Yagize ati: “Twiteguye neza nk’uko bisanzwe, imyitozo yarakozwe kandi ikorwa neza. Tujyanye abana bameze neza nta numwe urwaye, mbere turiteguye ku buryo dufite icyizere ko tuzitwara neza.”

    Ababyeyi b’aba bana twasanze babaherekeje, bemeza ko baterwa ishema no kubona abana babo burira indege kandi bakabikora bitewe n’umukino bakunda kandi bihebeye.


    Umwaka ushize ari nabwo bwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iyi mikino, u Rwanda mu batarengeje imyaka 13 ni bo begukanye igikombe batsinze Misiri ibitego 3-1. Naho mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhatanira umwanya wa gatatu.

    Imodoka yazanye aba bana, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, bamwe mu babyeyi bayisanganiye bitegereza niba harimo abana babo 

    Harimo abana bigaragara ko bakiri bato 

    Bamwe mu bana usibye no kurira indege, ni nabwo bwa mbere bari bageze kuri uyu mupaka (Ikibuga cy’indege) uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu byo ku Isi 

    Theonas umaze igihe mu mupira w’amaguru ni we ugiye ayoboye aba bana 



    Uyu mubyeyi yitwa Uwiragiye, akaba yarimo guha impanuro umuhungu we, amusaba kuzitwara neza ndetse ibyo akora byose akarushaho gusenga 

    No mu maso urabibona ko basa 

    Patrick ukomoka i Kirehe, umwaka ushize niwe watsinze ibitego byinshi aho yaje afite ibitego 9 

    Shema ukinira abatarengeje imyaka 11 ni umwe mu bakinnyi iri rerero rifite b’impano yo hejuru, ndetse bazi umupira nta gushudikanya 

    Kanda hano urebe amafoto menshi 

    AMAFOTO: Ngabo Serge 

    VIDEO: Nyetera Bachir

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130039/akademi-ya-psg-mu-rwanda-yerekeje-mu-bufaransa-mu-mikino-yigikombe-cyisi-amafoto-video-130039.html

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Ukutavuga rumwe k'Ubuyobozi n'Abaturage k'Ubujura bw'inka buteye inkeke #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi havugwa ikibazo cy'ubujura bw'Inka mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Abaturage bashinja ubuyobozi kugira intege nke mu kubafasha kwicungira umutekano wabo n'ibyabo. Umurenge ugashinja bamwe mu baturage kwiyibisha no kugira uruhare mu bujura bukorwa.

    Inka zimaze kumenyekana ko zibwe zirimo n'iza Girinka ni eshanu(5) mu gihe kigera ku kwezi kumwe, mu kagari ka Nkingo na Gihinga. Hari umwuka utari mwiza muri ubu bujura hagati y'ubuyobozi bw'Umurenge n'abaturage, aho abaturage batishimira uko ubuyobozi bwitwara mu kubegera ngo bahamye ingamba mu kubafasha kwicungira umutekano, ubuyobozi bwo bugashinja abaturage kwiyibisha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Obed Niyobuhungiro ahamyako ikibazo cy'ubu bujura giteye inkeke, ariko akanashinja abaturage kugira uruhare mu bujura bukorwa.

    Ati' Dufite ikibazo cy'ubujura giteye inkeke hariya ahagana ku gishanga cya Rwabashyashya na Kibuza ku ngo ariko zituye zonyine aho ng'aho hepfo ku gishanga. Ikirimo n'ubundi ni uko hari igihe usanga babigiramo uruhare. Nk'iyo bibye uyu munsi muri iri joro, biragaragara ko nyiri Nka ariwe wayiyibishije kubera ko mu kiraro harimo inka ebyiri, iyo aragiye y'indagizo nini cyane, we yari yifitiye akamasa gatoya k'agacuko nyine. Kubera amaranye ikibazo cy'amakimbirane n'umugore ako k'agacuko ngo baraza baragatwara hasigara iyo nini y'indagizo, umugabo aho kugira ngo avugirize induru iwe mu rugo arazamuka ajya kuvugiriza induru mu isantere. Twamufashe n'abandi bakekwa kugira ngo iperereza rikomeze'.

    Gitifu, akomeza avuga ko mu byo abaturage basabwe kuzirikana ari uko mu gihe Inka yibwe mu Mudugudu bikagaragara ko nyira yo nta ruhare yabigizemo, abaturage bazajya bisuganya bakongera bagashumbusha uwibwe, bakamushakira inka.

    Abaturage baganiriye na intyoza.com batashatse ko amazina yabo atangazwa, bahuriza ku kuvuga ko ubuyobozi bw'umurenge bugaragaza intege nke mu kubafasha kwicungira umutekano, ko butabegera ahubwo bugaragara iyo habaye ikibazo gituma bashobora kugira ibyo babazwa cyangwa se basobanura. Ntabwo kandi bavuga rumwe n'ubuyobozi ku kubasaba kwishakamo ubushobozi bwishyura inka uwibwe.

    Umwe muri aba baturage yagize ati' Ubuyobozi ntabwo butwegera ngo dufatikanye gushaka umuti w'ibibazo bitwugarije by'ubujura n'ibindi. Bagaragara kenshi iyo habaye ikibazo ubona ko kibajyana mu kugira ibyo basobanura. Gusa hari n'ikibazo twe tutumva impamvu aho batubwira kwishyura uwibwe inka nk'aho ari twe twayibye. Ni bamanuke batwegere, hashyirweho ingamba kandi hakazwe amarondo naho ibyo kwishyura ibyo tutagize uruhare mu kwiba byo babyibagirwe'.

    Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo cy'ubujura bw'Inka bakimenye, ko kimaze ukwezi kandi ko nk'ubuyobozi hari ingamba zo kugica.

    Ati' Ikibazo kirahari, kije mu gihe kingana n'ukwezi, nibwo iyo ngeso ije mu buryo butunguranye. Twarakimenye ndetse tubyinjiramo n'ejo( ku wa Gatanu) hari inama y'abaturage hariya mu kagari ka Nkingo biri kubera cyane na Gihinga. Turi gushaka uburyo byinjirwamo n'inzego zose, byafashwe ho umurongo ku buryo tumenya ngo ese aba bantu badutse bo kwiba inka z'abaturage ni bande?. Rero turakizi kandi mu minsi mike turagiha umurongo'.

    Mu gihe Gitifu w'Umurenge avuga ko zimwe mu nka zibwa zambuka zinyuzwa mu Murenge wa Rugalika, siko Visi Meya Niyongira Uzziel abivuga kuko avuga ko ahubwo usanga zimwe mu nka zibwe zibagirwa hafi y'aho bazibye.

    Niyongira Uzziel, akomeza avuga ko hari ikibazo cyo kudohoka ku bakora irondo, ko nubwo hari abarirara ariko ko harimo n'ikibazo cyo kutarikora mu buryo buhamye, kuko ngo hari n'aho Inka bayitwaye kandi irondo ririmo bigaragara. Ashimangira ko hari icyizere ko iki kibazo kiraza gushira kuko hari imbaraga zidasanzwe zigiye gushyirwamo.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko nyuma y'uko iki kibazo cy'ubujura kigaragaye ko giteje inkeke, ubuyobozi bw'Akarere bwasabye Umurenge ibisobanuro, ariko kandi mu tugari no mu midugudu by'umwihariko ahavugwa ubu bujura hari ukutanyurwa n'imvugo bavuga ko bagiye babwirwa ku bijyanye n'iki kibazo. Gitifu w'Umurenge, avuga ko nta birenze, ko icyabaye ari ukwiyemeza nk'ubuyobozi mu gukaza ingamba zo kwicungira umutekano.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/01/kamonyi-gacurabwenge-ukutavuga-rumwe-kubuyobozi-nabaturage-kubujura-bwinka-buteye-inkeke/

  • Ishyano riraguye! Umugabo asohotse mu nzu yambaye ubusa buri buri ahita atwara moto ajya mu mujyi rwagati  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyano riraguye! Umugabo yasohotse mu nzu yambaye ubusa buri buri ahita atwara moto ajya mu mujyi rwagati.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umugabo watwaye moto mu mujyi rwagati yambaye ubusa buri buri.

    Uyu mugabo ni uwo mu bihugu byohanze, biravugwa ko ashobora kuba akomoka muri bimwe mu bihugu bishyuha cyane, ibyo yakoze akaba yabitewe n'ubushyuhe bukabije.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ishyano-riraguye-umugabo-yasohotse-mu-nzu-yambaye-ubusa-buri-buri-ahita-atwara-moto-ajya-mu-mujyi-rwagati/