Blog

  • Ni ryari Leta izatura umuzigo wa miliyari 12 yishyura ubukode buri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urugero rusobanura uburyo aka kayabo kishyurwa, ni urw'inyubako ikoreramo urukiko rw'ikirenga yishyurwa byibura , miliyoni 117 buri kwezi, ni ukuvuga miliyari 1.4Frw ku mwaka nk'uko ikigo cy'Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) kibivuga.

    Imbere ya komisiyo y'Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoresherezi y'Imari n'umutungo by'igihugu,Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwa Remezo, Abimana Fidele yavuze ko Amafaranga leta yishyura ku bukode bw'imyaka 12 yakubaka izayo bwite.

    Abimana kandi yagaragaje ko kuba Leta yakwiyubakira inyubako zayo bwite byatanga igisubizo kirambye.bikayifasha kuzigama amafaranga mu gihe kirekire,kuko inyubako zakubakwa zamara imyaka iri hejuru ya 50.

    Abayobozi bo muri MININFRA na RHA baremeranya ko Leta ikwiye kugira inyubako zayo bwite yiyubakiye, mu rwego rwo kuyigabanyiriza uyu mutwaro wo kwishyura ubukode , kandi ko gahunda yo gushaka aho amafaranga azava iri mu nyigo.

    The New Times

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ni-ryari-leta-izatura-umuzigo-wa-miliyari-12-yishyura-ubukode-buri-mwaka

  • Cristiano yavuze icyaba Lionel Messi na Benzema berecyeje muri Saudi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Al Nassr, Cristiano Ronaldo yagarutse ku hazaza he muri iyi kipe anatangaza icyaba kuri shampiyona ya Saudi Arabia mu gihe Lionel Messi na Karim Benzema bajya kuyikinamo.

    Umwaka wa mbere w'imikino wa Cristiano Ronaldo muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia uri kugenda ugana ku musozo.

    Uyu mukinnyi wo muri Portugal yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru cya shampiyona ya Saudi Arabia bavuga ku mezi ahamaze ,bakomoza ku hazaza he muri Al Nassr aho yifuza kuzegukana ibikombe ndetse anavuga ko mu gihe Benzema na Messi bamusanga shampoiyona yahita izamura urwego

    Muri iki kiganiro Cristiano Ronaldo atangira avuga ukuntu yatunguwe cyane bitewe n'uko yari yizeye kuzegukana buri gikombe cyose,ndetse anavuga ko umwaka utaha bazashyiramo imbaraga bakacyegukana.

    Ati”Ibyo nari niteze biratandukanye cyane, mvugishije ukuri, nizeraga ko hari icyo nzegukana muri uyu mwaka, ariko ntabwo buri gihe biba nk'uko tubitekereza cyangwa uko dushaka”.

    “Rimwe na rimwe dukenera ishyaka, gushikama, gutsimbarara no kwiyemeza kugira ngo tugere ku byiza. Ndacyizera ko umwaka utaha tuzatera imbere cyane, reka tuvuge ko mu mezi atanu cyangwa atandatu ashize ikipe imaze gutera imbere cyane”.

    “Ariko no muri shampiyona ubwayo amakipe yose amaze gutera imbere”.

    Cristiano Ronaldo aganira ku hazaza he ndetse n'uko amaze kubona shampiyona ya Saudi Arabia

    Uyu mukinnyi ufite Ballon d'Or 5 kandi yanavuze ku byagiye bivugwa ko atishimye ndetse rimwe na rimwe akerekana uburakari budasanzwe nyuma y'uko batsinzwe ati”Rimwe na rimwe bisaba igihe, ariko niba wemera kandi ukizera intego yawe, ntekereza ko byose bishoboka. “

    Akomeza avuga ko yari yizeye gutwara ikintu muri uyu mwaka ariko bo batigeze babigeraho ati''' Gusa umwaka utaha ndishimye cyane kandi nizeye ko ibintu bizahinduka, ko tuzagenda mu buryo bwiza.Noneho, reka twemere ibyo kandi dukore kuri byo”.

    Shampiyona ya Saudi Arabia ikomeje kugenda itera imbere cyane nyuma y'uko amwe mu makipe aguze Abakinnyi banyuze mu makipe akomeye,ibi ni nako Cristiano Ronaldo abibona ndetse yemeje ko ariho azakomereza gusa ngo haracyari ibyo gukosora.

    Yagize ati”Shampiyona ni nziza cyane, ariko ndatekereza ko dufite amahirwe menshi yo gukomeza gutera imbere “.

    “Shampiyona irahatana. Dufite amakipe meza cyane, abakinnyi beza b'Abarabu. Ariko bakeneye kunoza ibikorwa remezo ho gato. Haba abasifuzi, uburyo bwa VAR n'ibindi bagomba kwihuta gato”.

    “Ntekereza ko hari ibindi bintu bito bakeneye kunonosora. Ariko ndishimye hano, ndashaka kuguma hano, nzaguma hano.

    “Mu bitekerezo byanjye mbona nibakomeza gukora akazi bashaka gukora hano mu imyaka itanu iri imbere ngira ngo shampiyona yo muri Arabiya Saudite izashobora kuba imwe muri shampiyona eshanu za mbere ku Isi”.

    Mu ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia,bikomeje kuvugwa ko bashaka kugura Lionel Messi na Karim Benzema cyane.

    Cristiano Ronaldo agaruka kuri aba bakinnyi yagize ati”Niba abakinnyi bakomeye banafite amazina manini baza, abakinnyi bato, abakinnyi b'inararibonye … bahawe ikaze cyane kuko nibiramuka bibaye bakaza , shampiyona izatera imbere cyane”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-yavuze-icyaba-lionel-messi-na-benzema-berecyeje-muri-saudi-arabia

  • Sénégal: Sonko utavuga rumwe n'ubutegetsi yakatiwe biteza imvururu zirimo no (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abapfuye n'abakomeretse batangajwe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Antoine Diome, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa kane, nyuma yuko uwo munsi wari waranzwe n'urugomo mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Diome yavuze ko imbuga nkoranyambaga nka Facebook na WhatsApp zahagaritswe mu gihugu.

    Bumwe mu byushyamirane bukaze cyane bwabereye mu mujyi wa Ziguinchor, aho Sonko, w'imyaka 48, ari umukuru w'uwo mujyi.

    Icyo gifungo — yakatiwe adahari — gishobora kubuza uyu mukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi guhatana mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha.

    Yahamwe no kugira imyitwarire mibi, ariko aba umwere ku gufata umugore ku ngufu.

    Iki cyemezo cy'urukiko kivuze ko yahamwe no kuba yaritwaye nabi ku muntu ufite imyaka iri munsi ya 21.

    Ibyo birego bituruka ku byo yashinjwe n'umuntu ukora ibyo kugorora imitsi no gukiza amavunane (ibizwi nka 'massage'). Sonko yahakanye avuga ko nta kintu kibi yakoze.

    Nyuma y'iyo myigaragambyo yapfiriyemo abantu, leta ya Sénégal ivuga ko izakora ibyangombwa byose mu kurinda abaturage n'imitungo yabo.

    Mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, Perezida wa Sénégal Macky Sall, w'imyaka 61, yahakanye ko byaba binyuranyije n'itegekonshinga mu gihe yaba yiyamamarije manda ya gatatu itavugwaho rumwe.

    Ayo magambo ya Sall, yayavugiye mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru L'Express cyo mu Bufaransa.

    Mu 2016 itegekonshinga rya Sénégal ryaravuguruwe mu rwego rwo kugabanya igihe cya manda ya perezida, kiva ku myaka irindwi gishyirwa kuri itanu.

    Rivuga ko nta muntu n'umwe ushobora gutegeka igihe kirenze manda ebyiri zikurikiranye, ibyo abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko bisobanutse neza ko Sall atemerewe kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha.

    Sall asanzwe ari we ukuriye umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, umwanya usimburanwaho buri mwaka n'abakuru b'ibihugu by'Afurika.

    Abanenga Sall bashinja leta ye gukoresha inkiko mu kwigizayo Ousmane Sonko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/senegal-sonko-utavuga-rumwe-n-ubutegetsi-yakatiwe-biteza-imvururu-zirimo-no

  • Elon Musk yasubiye ku gasongero k'Abakire bayoboye isi ahigitse Arnault (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umutungo we wazamutseho miliyari 55$ kuva muri Mutarama(1) uba miliyari 192$, nyuma yo kuzamuka kw'agaciro k'imigabane ya kompanyi ye ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla.

    Umutungo wa Arnault wo wagabanutseho miliyari 24$ ugera kuri miliyari 187$, nk'uko bivugwa n'urutonde rwa Bloomberg Billionaire index.

    Ubu akurikiwe na Jeff Bezos hamwe na Bill Gates ku mwanya wa gatatu n'uwa kane

    Arnault w'imyaka 74, yari yaciye kuri Musk, 51, mu Ukuboza(12) gushize ubwo imigabane ya LVMH yiyongeraga kubera isoko ryari ryazamutse ry'abakeneye ibicuruzwa bye.

    LVMH Moët Hennessy Louis Vuitton ya Arnault izwi mu bucuruzi bw'ibintu by'agaciro nk'inzoga n'imivinyu nka Moët, Hennessy, Belvedere na Krug, imyambaro ya Christian Dior, Givenchy, na Louis Vuitton n'iyindi, imibavu nka Acqua di Parma cyangwa Sephora, n'imirimbo nka Bulgari na Hublot n'ibindi.

    Igihe imigabane ya LVMH yari yazamutse iya Tesla yari yaguye cyane kubera impungenge ko imitegekere ya Musk y'urubuga rwe rwa Twitter yagira ingaruka no ku bindi bikorwa bye

    Gusa imigabane ya Tesla yongeye kuzamukaho hafi 92% kuva uyu mwaka utangiye kuko abashoramari bagize icyizere nyuma y'uko Musk atangaje ko agiye gushyiraho umuntu wundi ukuriye Twitter.

    Muri iki cyumweru urugendo rwe mu Bushinwa kuganira kuri Tesla narwo rwateye amatsiko, mu gihe uru ruganda rurimo kungukira mu matsiko abantu bafitiye 'artificial intelligence'.

    Ku rundi ruhande, ibiciruzwa bimwe bya LVMH nk'imyambaro ya Louis Vuitton na Christian Dior yo isoko ryayo ryaragabanutse.

    Nyuma yo kugera ku gasongero ko gucuruza byinshi muri Mata (4), imigabane yayo yaguyeho 16% kuva uyu mwaka watangira.

    Arnault, uri mu batangije iyi kompanyi mu 1987, niwe munyamigabane munini muri ubu bushabitsi, ari nabwo kompanyi ifite agaciro kanini kurusha izindi i Burayi.

    Muri Mutarama (1) uyu mufaransa yashyizeho umukobwa we Delphine Arnault, w'imyaka 47, nk'umukuru w'ishami ryaryo ry'imyenda ya Dior, nka zimwe mu mpinduka muri LVMH.

    Abana bose batanu ba Bernard Arnault bafite imyanya y'ubutegetsi muri iki kigo.

    Bloomberg ivuga ko umukuru wa Amazon, Jeff Bezos, ari umukire wa gatatu ku isi n'umutungo wa miliyari 146$, naho Bill Gates washinze Microsoft agakurikiraho n'umutungo wa miliyari 126$.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/elon-musk-yasubiye-ku-gasongero-k-abakire-bayoboye-isi-ahigitse-arnault

  • Reba ibintu 8 bishobora kukwereka ko umugabo muri kumwe agukunda cyane (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uburyo umuntu yitwara mu rukundo byerekana uko agufata ndetse n'agaciro aguha. Abahanga mu by'imibanire bagaragaza ko imyitwarire umugabo agaragaza iyo muri kumwe mu rukundo ariyo igaragaza icyerekezo cyarwo, niba ruhamye by'ukuri.

    Abanyarwanda bakunda kuvuga ko 'Ibikorwa biruta amagambo' bashaka kwerekana ko ukora ibikorwa byiza mu rukundo aruta umwe ukubwira ko agukunda gusa nyamara atabigaragaza mu bifatika.

    Ibi ni bimwe mu bikorwa bishobora kukwereka ko umugabo muri kumwe agukunda cyane kandi yifuza ko mwagumana.

    1.Agushyira imbere

    Iyo umugabo muri kumwe mu rukundo akwereka ko ari wowe uri imbere ibyemezo agiye gufata abanza kukugisha inama, yaba ari gahunda mufitanye akabanza kukubaza uko ubyumva akajya yafata icyemezo.

    Ibikorwa byose akora bigaragaza ko atari we uyoboye mu rukundo ko mwese muri kumwe ko atikunze kukurenza. Bigaragaza agaciro aguha kandi ko muri kumwe mu buzima buri imbere.

    2.Agutega amatwi akakumva

    Nta kintu wabona wanganya umugabo ugutega amatwi, akakumva yaba mu byiza no mu bibi akakwereka ko ibyo uri gukora abishyigikiye. Akenshi ibi biba gihamya ko agukunda kandi ari umwizerwa kuri wowe.

    Kandi ko kuba aguha umwanya wo kugutega amatwi bigaragaza agaciro aguha kandi kuba mwaganira buri kimwe umwisanzuyeho nuko abashaka kukugira umwizerwa w'ubuzima bwe.

    3. Akwereka amarangamutima ye

    Hari abantu batekereza ko kwereka umuntu amarangamutima ari ukuryamana gusa ariko siko bimeze kuko hari uburyo bwinshi wakereka umuntu amarangamutima yawe.

    Iyo umuntu akubwiza ukuri uko yiyumva akakuganiriza amabanga ye akomeye, akakubwira imishinga ye iri imbere. Iyi migirire ni ikimenyetso ko uri umwizerwa kandi umuntu ukugira umwizerwa aba agukunze.

    4. Arwanirira urukundo rwanyu

    Umuntu ugukunda by'impamo ashyira imbaraga mu kuba urukundo rwakomeza, agahora akora ibikorwa byo kugushimisha ngo akwereke ko ariwe wakunezeza wishimire kugumana na we.

    Ibyo ubisobanukirwa neza iyo umubano wanyu ujemo agatotsi; ntahita akubwira ngo dutandukane birangire. Ni wa muntu ukora ibishoboka byose ngo musubirane, akakwereka ko atifuza kukubura.

    5. Agushyira mu mishinga ye y'ahazaza

    Iyo umuntu avuga gahunda ze muri kumwe akavuga ngo twembi tuzakora ibi, ejo hazaza hacu tuzahatwara gutya, njye na we tuzagera kuri ibi cyangwa akagushyira mu gikorwa kibazanira inyungu mwembi uwo aba akuzirikana.

    Iyo abantu bari mu rukundo baganira ku byabateza imbere bari kumwe bigaragaraza ubwizerane n'urukundo rukomeye ruri hagati yabo.

    6.Agerageza kubera mwiza inshuti n'umuryango wawe

    Umuntu ukunda by'ukuri agerageza kuba mwiza no gukunda abantu bawe no kubereka ko bari kumwe, ahangayikishwa n'inshuti zawe ndetse bakanishimana.

    Iyo umugabo aba hafi y'inshuti n'umuryango wawe bikwereka ko agufiteho gahunda ndende kandi atifuza kugutakaza, ko ashaka kukumenya byisumbuyeho kugira ngo mukomezanye urugendo rw'urukundo.

    7. Ashishikazwa n'ibyishimo byawe

    Umugabo ugukunda yirinda gukora ibikorwa byakurakaza kuko ataba yifuza ku kubona urakaye. Ni wa wundi ukora ibishoboka byose kugira akunezeze niyo ubabaye ashaka ibyakugarurira ibyishimo.

    Umuntu uhora ashishikajwe n'ibyishimo byawe ni uko uba uri ingenzi mu buzima bwe kandi umuntu akugira uw'agaciro kuko agukunda.

    8. Aterwa ishema no kuba agufite

    Umugabo ugukunda aterwa ishema no kukugira, mugendana nta pfunwe bimuteye ndetse akaba yakwereka inshuti n'umuryango. Ibyo byose bikwereka ko muri kumwe.

    Umugabo utewe ishema no kuba agufite bikugaragariza ko agukunze kandi anyuzwe nuko uri ndetse n'urukundo umukunda bikakwereka ko yakwihebeye bihebuje.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-ibintu-8-bishobora-kukwereka-ko-umugabo-muri-kumwe-agukunda-cyane-kandi

  • Haruna ni umukinnyi untegeka uburyo nkinishamo ikipe, Kwizera Olivier yanze kwitaba – Carlos yagarutse no kuri Kagere na Kimenyi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mukino wa Mozambique aho yagarutse ku mpamvu zimwe na zimwe zatumye hari abakinnyi atahagamagaye.

    Uyu mutoza ukomoka muri Espagne yahamagaye abakinnyi 28 b’Amavubi aho azakina na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023 mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, ni umukino uzabera kuri Stade ya Huye.

    Mu bakinnyi yahamagaye ntibarimo Kwizera Olivier usanzwe ari umunyezamu wa mbere, Kimenyi Yves, kapiteni Haruna Niyonzima na rutahizamu Meddie Kagere na we wari kapiteni mu mikino itambutse.

    Agaruka ku mpamvu aba bakinnyi batahamagawe, yavuze ko kuri Kwizera Olivier ari ukubera ko yamuhamagaye mu mikino ibiri itambutse ntaze kandi uwamusimbuye, Ntwali Fiacre yaritwaye neza bityo yahisemo kumuha amahirwe cyane ko mu izamu atari umwanya wo guhora ahindagura.

    Ati 'Kwizera Olivier ni umunyezamu mwiza, ni umunyezamu nzi neza yakinnye imikino 2 ibanza yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, Mozambique na Senegal, Olivier imikino 2 iheruka naramwihamagariye ariko kubera impamvu zitandukanye ntiyigeze aza, igihe atazaga haje undi munyezamu wakinnye neza ku bwanjye. Fiacre ni umunyezamu mwiza kandi mu izamu ni umwanya tutifuza guhindagura buri munsi.'

    Kwizera Olivier yazize kuba yarahamagawe imikino itambutse ntaze

    Agaruka ku munyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yavuze ko impamvu yamusize ari uko atakinnye umukino usoza shampiyona ya 2022-23 aho Kiyovu Sports yatsinzemo Rutsiro FC 3-1.

    Ati 'Nohereje abungiriza banjye kureba umukino wa nyuma wa shampiyona wa Kiyovu Sports, si Kimenyi wenyine na Muhozi Fred na we ni umukinnyi w’ingenzi kuri njye ariko ntari ku rutonde (…) nohereje abungiriza kuri Stade ya Muhanga, Kimenyi ntiyakinnye, ntiyari no muri 18.'

    'Umukino w’ingenzi kuri Kiyovu, Kimenyi ntiyakinnye nkeka mubizi, ni gute nari kubyakira niba umukino w’ingenzi ku ikipe ye atarakinnye? Ni imwe mu mpamvu ikomeye yatumye adahamagarwa, umukino wa nyuma kandi w’ingenzi ku ikipe ye ntiyakinnye, ntiyari no muri 18, narabajije bambwira ko yavunitse ku kirenge.'

    Kimenyi Yves yazize kudakina umukino wa nyuma wa shampiyona

    Carlos Ferrer agaruka kuri rutahizamu Meddie Kagere, yavuze ko yamuhamagaye amubwira ko kuri iyi nshuro atazamuhamagara kubera ko ashaka kuzana amaraso mashya.

    Ati 'Kagere naramwihamagariye, ni we mukinnyi nahamagaye mubwira ko atari ku rutonde kubera ko ni umunyamwuga, ni umukinnyi mwiza w’ikipe y’igihugu, buri gihe aba yifuza gufasha, nagombaga kumwihamagarira nkamubwira ko atari ku rutonde kuko nkeneye amaraso mashya, ntabwo turimo gutsinda nahamagaye ba rutahizamu 4 bashya kugira ngo ndebe niba hari impinduka. Kagere ariko ni umukinnyi mwiza uhora mu ntekerezo zanjye.'

    Carlos ngo yahamagaye Kagere amubwira ko atazamuhamagara

    Yageze kuri Haruna Niyonzima yavuze ko ari umukinnyi mwiza ufite impano ariko umaze igihe kinini ahamagarwa bityo ko akeneye amaraso mashya.

    Ati 'Haruna si umukinnyi muto, ni umukinnyi w’umuhanga ufite impano namuzanye muri CHAN, ndamuzi nk’uko nabivuze afite impano ariko nkeneye amaraso mashya, amaze imyaka ingana iki ahamagarwa?'

    Yakomeje avuga ko Haruna kutamuhamagara ari umukinnyi bitewe n’imikinire ari we ugena uko ikipe ikina bityo ko kumuhamagara bituma ahindura ibintu byinshi.

    Ati 'Haruna biragoye kumukurikirana aho akina ubu muri Libya ariko ni icyemezo cyanjye ni umukinnyi usaba ibintu byinshi, iyo akina ni we ugena uko ikipe igomba gukina reka abe ari ko mvuga, niba muzanye ngomba guhindura byinshi, nahisemo kutamuhamagara ariko sinarondora impano afite, ashobora kuba ari umwe mu beza mu gihugu.'

    Yavuze ko kandi azemera ibyo abantu bamuvugaho kuba adahamagara Haruna Niyonzima kubera ko ari umukinnyi mwiza, gusa na none ntabwo yishimiye uko yitwaye ku mukino wa CHAN (u Rwanda rwasezerewemo na Ethiopia) yanga kuvugana n’itangazamakuru.

    Ati 'Ni icyemezo cyanjye, na none ntabwo nishimiye kuba ku mukino wa CHAN uheruka nka kapiteni yaranze gukora ikiganiro n’abanyamakuru. Haruna ni umukinnyi mwiza, ntibivuze ko ubwo Carlos ari hano ntabwo Haruna azaza ariko uburyo nifuza gukinamo ntabwo binyoroheye kuzana Haruna, nzemera ibyo mvugwaho byose kubera kutamuhamagara kubera ko ni umukinnyi w’umuhanga cyane ariko kumuzana byansaba guhindura byinshi.'

    Ku ngoma y’umutoza Carlos Alos Ferrer ntabwo Haruna yakunze kwifashishwa nubwo yavuze ko ari umukinnyi mwiza

    Uyu mutoza kandi yabajijwe impamvu akunda guhamagara Bizimana Djihad kandi amaze umwaka adakina, avuga ko ari umukinnyi w’ingenzi kuri we kandi iyo amuhamagaye amuha ibyo yifuza.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-ni-umukinnyi-untegeka-uburyo-nkinishamo-ikipe-kwizera-olivier-yanze-kwitaba-carlos-yagarutse-no-kuri-kagere-na-kimenyi

  • Sena yemeje ivugururwa ry'Itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Inteko Rusange ya Sena, yemeje ivugururwa ry'Itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kamena 2023.

    Ni nyuma yo kwemeza impinduka n'ubugororangingo bwakozwe ku ngingo zimwe na zimwe hashingiwe ku mushinga w'ivugururwa ry'itegeko nshinga watangijwe na Perezida wa Repubulika.

    Mu basenateri 25 bitabiriye inteko rusange, ari nayo yemeje itegeko nshinga bose batoye yego,nta pfabusa nta n'uwifashe,gusa hari ingingo zimwe na zimwe zakuruye impaka mu basenateri urugero ni iy'104 n'108 zigena ububasha bwa Perezida wa Repubulika w'inzibacyuho n'uriho ku birebana no gutangiza no gutangaza intambara.

    Nyuma yo gutorwa n'Inteko Rusange ya Sena, itegeko nshinga rikaba rizatorwa n'Umutwe w'Abadepite mbere y'uko rishyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika.

    Inkuru irambuye mu kanya…

    The post Sena yemeje ivugururwa ry'Itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/02/sena-yemeje-ivugururwa-ryitegeko-nshinga-rya-repubulika-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sena-yemeje-ivugururwa-ryitegeko-nshinga-rya-repubulika-yu-rwanda

  • U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe 'Billie Jean Cup2023' mu Bagore #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 5 Kamena 2023 mu Rwanda harabera irushanwa rya Tennis mu kiciro cy'Abagore rizahuza ibihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika ryitiriwe igihangange muri uyu mukino 'Billie Jean'.

    Iyi mikino izakinwa kuva tariki ya 05-10/06/2023 izitabirwa na ,Angola, Cameroun, Congo, RDC, Ethiopia, Lesotho, Madagascar, Mozambique, Rwanda, Senegal na Tanzania.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, umutoza Uwamahoro Eric yahamagaye abakinnyi 5 aribo Umumararungu Gisele, Tuyisenge Olive, Grace Gisubizo Ndahunga, Sonia Tuyishime, Chantal Mutuyimana.

    Ni imikino biteganyijwe ko izajya ibera mu karere ka Kicukiro ahanzwi nko muri IPRC — Kigali hasanzwe habera imikino ya Tennis ndetse hakaba hafite ibibuga bitandatu bishobora kwakira imikino 6 itandukanye icyarimwe.

    Kuri uyu wa Kane ubwo habaga ikiganiro n'itangazamakuru, kapiteni w'u Rwanda, Tuyisenge Olive yavuze ko bafite icyizere cyo kwitwara neza muri iyi mikino yo mu itsinda rya kane.

    Ati 'Ni irushanwa riri ku rwego rwo hejuru ariko turiteguye, twiteguye kurwana tugatsinda. Ibihugu byose turi ku rwego rumwe kuko turi mu Itsinda rya Kane, ntiwavuga ngo Cameroun irakomeye kurusha u Rwanda. Twese dufite amahirwe.'

    Ku  ruhande rw'umutoza Eric we yagize ati'Imyiteguro imeze neza, nta mukinnyi ufite ikibazo kandi icyizere ni cyose. Bose bafite inararibonye nubwo hari abaryitabiriye bwa kabiri n'abaryitabiriye bwa mbere ariko bitavuze ko bagiye barushanwa cyane.'

    Iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda, mbere ryitwaga Fed Cup, rikinwa mu ma matsinda bitewe n'uko ibihugu bihagaze, nyuma ryaje guhindura izina ryitwa Billie Jean King Cup ryitiriwe umukinnyi w'Umunyamerika wa Tennis Billie Jean King.

    The post U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe 'Billie Jean Cup2023' mu Bagore appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rugiye-kwakira-ibihugu-11-mu-irushanwa-rya-tennis-ryiswe-billie-jean-cup2023-mu-bagore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rugiye-kwakira-ibihugu-11-mu-irushanwa-rya-tennis-ryiswe-billie-jean-cup2023-mu-bagore

  • Akimubona ihita ihagarara! Umunyeshuri w’umusore ufitiye irari ridasanzwe mwalimu we, yamwandikiye ibaruwa yuzuyemo ibintu biri gutangaza abari kuyisoma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri w'umusore ufitiye irari mwalimu we, yamwandikiye ibaruwa yuzuyemo ibintu biri gutangaza abari kuyisoma.

    Umwalimu wo mu gihugu cya Kenya yatunguwe n'ibaruwa yandikiwe n'umunyeshuri yigisha amubwirako iyo amubonye ubwonko bwe buba butagikora neza.

    Uyu mwalimu witwa Chioma Jane, wigisha uyu musore utatangajwe amazina ye muri segonderi, yashyize ahagaragara ibaruwa yandikiwe n'uwo munyeshuri amusaba ko yamubera umukunzi.

    Mu nyandiko yandikishijwe n'ikaramu, uyu munyeshuri yabwiye mwalimu we ko yamukunze akimubona ndetse n'iyo amubonye hasi bihita bikomera.

    Ati' kuva umunsi wa mbere nkubona naragukunze cyane, ku buryo iyo umpagaze imbere utangiye kwigisha ubwonko bwange buba butagikora neza no hasi bigakomera kubera ubwiza bwawe buhebuje, ndagusaba ko wakwemera ukambera umukunzi '

    Uyu musore yibukije mwalimu we ko nubwo naho bahuriye mu myaka ko bakundana kuko ngo urukundo rutita ku myaka.

    Source : https://yegob.rw/akimubona-ihita-ihagarara-umunyeshuri-wumusore-ufitiye-irari-ridasanzwe-mwalimu-we-yamwandikiye-ibaruwa-yuzuyemo-ibintu-biri-gutangaza-abari-kuyisoma/

  • Bob Pro yatekereje ku bahanzi bamikoro macye… – #rwanda #RwOT

    Imyaka irenze 10 Bob Pro agira uruhare mu kunononsora indirimbo (Mastering) z'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu bihugu bitandukanye byo mu mahanga.

    Gukora indirimbo bijyana n'ubushobozi bwo ku mufuka w'umuhanzi, ari nayo mpamvu umuhanzi ufite uko ahagaze agenda abigaragariza mu bikorwa.

    Ushingiye ku buryo indirimbo ikoze mu buryo bw'amajwi, uburyo amashusho agaragara, aho yakorewe n'ibindi, bitanga isura y'ishoramari uwo muhanzi yakoze.

    Ni muri urwo rwego Bob Pro yatekereje gufasha abahanazi b'amikoro macye bashaka gukorerwa indirimbo, bituma ategura irushanwa riherekeje indirimbo 'For Life' yakoranye na Afrique na Okkama, mu rwego rwo guhitamo abo agomba gufasha.

    Yabwiye InyaRwanda ko muri rusange, itsinda ry'ababyinnyi rizatsinda rizahembwa kugaragara mu mashusho y'indirimbo ziri kuri album ye ya mbere n'aho umuhanzi wa mbere uzatsinda azahembwa ibihumbi 100Frw anakorerwe indirimbo ku buntu.

    Bob Pro avuga ko muri ibi bihembo byombi, umuhanzi cyangwa se itsinda ashobora guhitamo icyo ashaka, yaba gukorerwa indirimbo cyangwa guhabwa amafaranga.

    Uyu munyamuziki asobanura ko iyi gahunda igamije muri rusange gufasha urubyiruko rwifitemo impano, ariko rukazitirwa no gukorerwa muri studio z'i Kigali, cyane ko zihenze.

    Akomeza ati 'Iyi gahunda ije gufasha urubyiruko rwifitemo impano mu kubyina no kuririmba rukoresha imbuga nkoranyambaga kubona ubushobozi mu buryo bw'amafaranga ashyigikira impano ndetse no kuzamura impano nshya mu muziki zidafite ubushobozi bwo kwigondera gukora indirimbo muri studio zigezweho i Kigali, cyane ko bihenze.'

    Bob avuga ko iki gikorwa ari ngaruka kwezi, kandi ko umuhanzi uzajya uhiga abandi, uretse gukorerwa indirimbo ashobora kuzagira amahirwe yo gukorana nawe indirimbo ikazumvikana kuri album ye ya kabiri nayo ageze kure ari gutegura.

    Avuga ati 'Iki gikorwa akaba ari ngaruka kwezi cyane ko album yanjye ya mbere igizwe n'indirimbo 12, bivuze ko buri kwezi tuzajya dufasha urubyiruko rushya kugira amahirwe yo kubyaza umusaruro impano zabo.'

    Bob Pro amaze iminsi atangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo 15 zigize album ye ya mbere yise 'Ni neza'. Indirimbo ya mbere yitwa ‘For Life’ yakoranye na Afrique ndetse na Okkama.

    Indirimbo ya kabiri yayikoranye na Juno Kizigenza, iya gatatu ayikorana na Ariel Wayz na Nel Ngabo, iya kane arongera ayikorana na Juno Kizigenza afatanyije na Kivumbi King.

    Iya gatanu ayikorana na Niyo Bosco na Alyn Sano, iya gatandatu ayikorana na Mistaek na Kevin Kade, iya karindwi ayikorana na Kenny Sol na Kivumbi King, iya munani ayikorana na Deejay Pius, Amalon na Sintex.

    Ku mwanya wa cyenda harimo indirimbo ye na Okkama; ni mu gihe ku mwanya wa 10 hariho indirimbo ya Mistaek, Bushali, Papa Cyangwe na Dj Brianne. Yago ari ku mwanya wa 11, Chriss Eazy na Bruce Melody ku mwanya wa 12.

    The Ben ari ku mwanya wa 13, umuraperi Ish Kevin ku mwanya wa 14 n’aho ku mwanya wa 15 hariho Bwiza na Niyo Bosco.

    Ni album yakozweho n’abahanga mu muziki barimo Producer Ayo Rash, Element, Kozze, Fanta, Pro ZED, Niz Beatz, Loader, Santana ndetse na X.

      

    Bob Pro yatangaje ko agiye gufasha abahanzi b'amikoro macye abakorera indirimbo 

    Bob Pro avuga ko uretse gukorera indirimbo umuhanzi uzatsinda bazanakora kuri album ye ya kabiri 

    Bob Pro aherutse gukorana indirimbo n'umuhanzi Afrique bise 'For Life'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FOR LIFE'

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130058/bob-pro-yatekereje-ku-bahanzi-bamikoro-macye-bakeneye-gukorerwa-indirimbo-130058.html