Blog

  • Inkuru nziza cyane yasohotse abantu baryamye ni uko maze bazinduka bayumva maze akanyamuneza kagaragara ku maso no ku mutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza cyane yasohotse abantu baryamye ni uko maze bazinduka bayumva maze akanyamuneza kagaragara ku maso no ku mutima.

    Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho lisansi yavuye ku 1528 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1517 naho mazutu litiro iva ku 1518 Frw, ishyirwa kuri 1492 Frw.

    Ibi byatangajwe mu  itangazo ryashyizwe hanze n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwavuze koi bi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere guhera tariki 2 Kamena 2023 saa moya z'ijoro.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-cyane-yasohotse-abantu-baryamye-ni-uko-maze-bazinduka-bayumva-maze-akanyamuneza-kagaragara-ku-maso-no-ku-mutima/

  • “Ndacyari isugi” Mu gace kamwe ko mu Rwanda hari umukecuru w’imyaka 123 ukiri isugi kubera impamvu zitangaje yabwiye itangazamakuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gace kamwe ko mu Rwanda hari umukecuru w'imyaka 123 ukiri isugi kubera impamvu zitangaje yabwiye itangazamakuru.

    Theresa Nyirakajumba yavuze ko ntamugabo n'umwe arabona ukundwa n'umutima we, ndetse yongeraho ko atigeze abonana n'umugabo narimwe bisobanuye ko akiri isugi.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Afrimax ikora mu cyongereza.

    Mu magambo ye yavuze ko kuva yavuka atari yateretana n'umugabo ndetse ko batari banaryamana.

    Ati: 'Ndacyari isugi'

    Yavuze ko impamvu agize imyaka 123 atarateretana n'umugabo narimwe, ni uko ngo atigeze abona umugabo unyura Umutima we.

    Ati: ' Sinigeze ngira umugabo mu buzima bwanjye. Mu gihe cyanjye narabitecyerezaga ariko ntago nigeze niga umugabo n'umwe.'

    'Nitwa Theresa Nyirakajumba, sinigeze namburira ubusa umugabo uwariwe wese, kumyaka yanjye 123. Nabayeho ntegereje kuzabona umugabo uzanyura Umutima wanjye, ubu sinzi niba mwamfasha, kubona umugabo nifuza. Mu bukobwa bwanjye sinigeze nkururana n'abasore niyo mpamvu ntigeze njya mu rukundo narimwe.'

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ndacyari-isugi-mu-gace-kamwe-ko-mu-rwanda-hari-umukecuru-wimyaka-123-ukiri-isugi-kubera-impamvu-zitangaje-yabwiye-itangazamakuru/

  • ‘Onana arabahagiza’ Rutahizamu utyaye wa Rayon Sports wifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi yagarutsweho n’abari kumuhigisha uruhindu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu utyaye wa Rayon Sports wifuzwa cyane n'ikipe y'igihugu Amavubi yagarutsweho n'abari kumuhigisha uruhindu

    Umunyamabanga Mukuru w'Agateganyo wa FERWAFA, Karangwa Jules, yavuze ko bakiri mu biganiro na Willy Essomba Onana wa Rayon Sports.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki ya 1 Kamena 2023, ubwo hatangazwaga urutonde rw'abakinnyi b'Amavubi bazitabira umwiherero wo kwitegura Mozambique mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya 2023.

    Karangwa Jules, yavuze ko impamvu Onana atari kuri lisiti [y'Amavubi yahamagawe] ari uko ubwumvikane butaraba.'

    Yakomeje avuga ko amategeko ya FIFA ateganya ko mu gihe umukinnyi agiye gukinira igihugu runaka, agomba kuba afite aho ahuriye na cyo. Ibi byiyongeraho kandi ko ku ruhande rw'Amavubi, Onana yaba ari umukinnyi ushobora kugira icyo afasha Ikipe y'Igihugu.

    Asoza avuga ko ubwumvikane hagati ya Ferwafa na Onana nibugenda neza bazamubona mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    Willy Onana amaze imyaka ibiri mu Rwanda akinira Rayon Sports yagezemo mu mwaka w'imikino wa 2021/22.

    Source : https://yegob.rw/onana-arabahagiza-rutahizamu-utyaye-wa-rayon-sports-wifuzwa-cyane-nikipe-yigihugu-amavubi-yagarutsweho-nabari-kumuhigisha-uruhindu/

  • Amakuru agezweho: Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bumaze gutangaza inkuru iryoheye amatwi ku bakunzi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC isanzwe ikinisha abana b'Abanyarwanda bwatangaje inkuru iryoheye amatwi ku bakunzi b'iyi kipe bari bamaze imyaka myinshi batabona umunyamahanga mu ikipe yabo.

    Ikipe ya APR FC iheruka kugaragaramo abakinnyi batari Abanyarwanda mu mwaka wa 2012 akaba ari kipe yari ifite abanyamahanga bakomeye cyane dore ko nta kipe yo mu karere yabashaga gutsinda ikipe ya APR FC harimo na Simba SC ndetse na Yanga Africans iri kwitwara neza cyane muri iyi minsi.

    Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC 'Chair Man' Lt Gen Mubarakh Muganga yamaze kwemeza bidasubirwaho igaruka ry'abanyamahanga muri iyi kipe y'igikomerezwa hano mu Rwanda akaba ari nkuru dukesha Igihe.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-ubuyobozi-bwikipe-ya-apr-fc-bumaze-gutangaza-inkuru-iryoheye-amatwi-ku-bakunzi-bayo/

  • Barangajwe imbere na Kapiteni wabagumuye, ba bakinnyi ba Rayon Sports banze kujyana nayo bitwikiriye ijoro abandi baryamye bajya gusaba imbazi none akabo kashobotse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ba bakinnyi ba Rayon Sports banze kujyana nayo bitwikiriye ijoro abandi baryamye bajya gusaba imbazi none akabo kashobotse.

    Bayobowe na Kapiteni wabo, Rwatubyaye Abdul abakinnyi ba Rayon Sports bari banze kujyana i Huye na bagenzi babo baraye bagezeyo mu gicuku.

    Ku munsi w'ejo nibwo Rayon Sports yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza i Huye aho igiye gukorera umwiherero yitegura umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uzabahuza na APR FC ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023.

    Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi mbarwa ni mu gihe abandi banze kugenda kubera ko bafitiwe ibirarane by'amezi abiri, ukwa Kane n'ukwa Gatanu.

    Nk'uko bitangazwa na Sam Karenzi ngo abakinnyi ba Rayon Sports 6 bari banze kujyana n'ikipe baraye bagezeyo mu gicuku aho bagiye mu byiciro bitatu aho abahageze nyuma bahageze nka saa sita.

    Karenzi akomeza avuga ko Perezida yanze ko bazakina umukino bafitanye na Apr Fc gusa umutoza we ntabwo abikozwa.

    Abo bakinnyi ni Héritier Luvumbu, Kapiteni Rwatubyaye, vice Kapiteni Ndizeye Samuel, Onana Essomba, Gasongo Eric, Bonheur na  Mitima Issac.

    Source : https://yegob.rw/barangajwe-imbere-na-kapiteni-wabagumuye-ba-bakinnyi-ba-rayon-sports-banze-kujyana-nayo-bitwikiriye-ijoro-abandi-baryamye-bajya-gusaba-imbazi-none-akabo-kashobotse/

  • Perezida w'Amerika Biden yatsikiye agwa mu ruhamwe ubwo hatangwaga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Biden, ku myaka 80 ni we Perezida ushaje cyane uri mu mirimo ye mu mateka y'iki gihugu. yafashijwe guhaguruka ndetse bigaragara ko nta cyo yabaye.

    Perezida Biden yagaragaye ahagaze mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n'iminota 30 ahana ikiganza na buri musirikare w'umu 'cadet' urangije amasomo muri 921 bayarangije.

    Mbere, umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru mu biro bya Perezida w'Amerika, bizwi nka White House, yavuze ko “ameze neza”.

    Nyuma y'uko kugwa kwabaye ku wa kane, Ben La Bolt yanditse kuri Twitter ati: “Hari hari umufuka urimo umucanga [umusenyi] ubwo yari arimo guhana ikiganza [n'abarangije amasomo]”.

    Amwenyura, Perezida yateye urwenya n'abanyamakuru ubwo yari ageze kuri White House ku mugoroba wo kuri uwo wa kane, ati: “Natezwe n'umufuka w'umucanga”.

    Mbere, amakuru yatangajwe na kimwe mu bitangazamakuru bifite abanyamakuru bakurikirana inkuru zo muri White House yavuze ko Biden yari yatsitaye ku mufuka w'umukara (w'igikara) urimo umucanga, ubwo yajyaga ahavugirwa ijambo.

    Biden si we Perezida wa mbere w'Amerika utsitaye ari imbere ya za 'camera' z'abanyamakuru.

    Mu muhango wo mu 2012, Perezida Barack Obama yaratsitaye ubwo yari arimo azamuka amadarage, mu gihe mu mwaka wa 1975 Perezida Gerald Ford yaguye ku madarage y'indege ye ya Air Force One.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-w-amerika-biden-yatsikiye-agwa-mu-ruhamwe-ubwo-hatangwaga

  • Perezida Museveni yasabye umuhungu we kudacamo Igihugu ibice – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko amaze igihe agiranye ibiganiro n'umuhungu we akaba n'Umujyanama we mu by'umutekano, Gen Muhoozi Kainerugaba, amusaba kwirinda kugirana amakimbirane n'ishyaka rya NRM kuko bose baharanira ikintu kimwe.

    Ni ingingo Perezida Museveni yagarutseho ku wa Gatatu nyuma y'uko Abadepite bo mu ishyaka rye rya NRM bamugaragarije ko benshi mu batsinzwe amatora y'Abadepite mu 2021 bayobotse ihuriro ry'umuhungu we rizwi nka MK Movement.

    Perezida Museveni yavuze ko amaze iminsi yitegereza ibikorwa by'iri huriro ry'umuhungu we ariko agasanga hari benshi barijyamo bagamije inyungu zabo bwite.

    Yakomeje agaragaza ko hari uguhangana kwavutse hagati ya MK Movement na NRM gushobora gucamo Abanya-Uganda ibice kandi bitari ngombwa.

    Ati 'Muribuka ubwo yizihizaga (Gen Muhoozi) isabukuru y'imyaka 48, wabonaga hari urubyiruko rwinshi rumwishimiye, narabisesenguye nsanga ahanini byaratewe n'imikorere yacu idahwitse. Biragaragara ko ari irindi huriro ryavukiye muri NRM ariko hari ibintu Muhoozi atazi, ntabwo abona ko hari abari gushaka inyungu zabo.'

    Perezida Museveni yavuze ko amaze iminsi agirana ibiganiro na Muhoozi agamije kumwereka ko nta mpamvu yo guhangana hagati ya MK Movement na NRM.

    Ati 'Namusabye ko adatuma habaho uguhangana kudafite aho gushingiye. Ntabwo ari ibintu byiza. Ukwiriye guhangana gusa n'abantu barwanya ibitekerezo byawe ariko ntukwiriye guhangana n'abo mubihuje. Nahuye n'abagize MK Movement mbasaba kutazana uguhangana kutari ngombwa.'

    'Niba ukunda igihugu nanjye nkaba ndi muri uwo murongo, kuki ushobora kumbona nk'ikibazo, amahame ni yo y'ingenzi hano, ukwiriye kureba ukavuga uti ese uyu muntu ashyigikiye iterambere rya Afurika, wasanga mubihuje ukareba ibyo mutemeranyaho.'

    Gen Muhoozi amaze iminsi agaragaza imvugo zo kunenga ishyaka riyobowe na se rya National Resistance Army, NRM.

    Mu magambo ye, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko atizeye ishyaka rya NRM.

    Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi yagize ati, 'Nizera Yesu Kirisitu nkanizera data, Gen Kaguta Museveni. Ariko ntabwo nizera ishyaka rya NRM. Mu buryo bw'iterambere, niryo shyirahamwe ritagira agashya mu gihugu.'

    Yakomeje avuga ko iki aricyo gihe kugira ngo abari mu kigero cye bayobore Uganda.

    Ibi ntibyakiriwe neza na bamwe mu bayobozi bakuru b'ishyaka rya NRM barimo Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Rtd Maj Gen Kahinda Otafiire.

    Otafiire aganira n'itangazamakuru, yatangaje ko ari icyemezo cy'abanyamuryango b'ishyaka rya NRM kugumana na Museveni cyangwa bagahitamo undi muntu, ndetse ibitekerezo bya Gen Muhoozi Kainerugaba n'ibibazo bye kuri bo bidafite ishingiro.

    Ibi byatumye muri Werurwe mu 2023, Perezida Museveni ahamagaza umuhungu we, Gen. Muhoozi Kainerugaba na Minisitiri Rtd Maj Gen Kahinda Otafiire. Iyi nama yayobowe na Gen. Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida Museveni.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-museveni-yasabye-umuhungu-we-kudacamo-uganda-ibice

  • Ikipe ya Arsenal yegukanye igihembo gikomeye kubera kwamamaza Visit (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yo mu kiciro cya mbere yo mu bwongereza yegukanye igihembo cya Football Business cya 2022, kubera imikoranire myiza n'igihugu cy'u Rwanda mu kwamamaza visit Rwanda

    Mu minsi ishize nibwo mu Bwongereza haberega umuhango wo guhemba abantu ndetse n'amakipe atandukanye bakoze ibikorwa byindashyikirwa bigamije kubyara inyungu mu mupira w'amaguru.

    Kuba iyi kipe yarabaye abafatanyabikorwa beza (Best partenship of the year) na Visit Rwanda begukanye igihembo cy'umwanya wa kabiri2 nk'abagiranye imikoranire myiza kurusha abandi.

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byashyizwe ku mugaragaro ko ikigo cy'igihugu gishizwe Iterambere mu Rwanda (RDB) cyinjiye mu bufatanye n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, u Rwanda rwabaye umuterankunga wa mber, aho iyi kipe yambaraga imyambaro yanditseho Visit Rwanda ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru cyangwa iyabaterengeje imyaka 23 y'amavuko .

    Ayo masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w'imikino wa 2018-2019 watangiye muri kanama 2018, bivugwa ko yagombaga kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2020-2021 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

    RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu y'imikoranire yatanze umusaruro ku mpande zombi, bumvikana ko bakongera igihe amasezerano yari kumara.

    Muri 2021 amasezerano yaje kongerwaho imyaka itatu ,ubu bufatanye bwagiye bwungukira impande zombi kuko bamukerarugendo basuraga u Rwanda biyongereye.

    Ambasaderi Businge Johnston uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza ari mubitabiriye itangwa ry'ibihembo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ikipe-ya-arsenal-yegukanye-igihembo-gikomeye-kubera-kwamamaza-visit-rwanda

  • RDC: Hari amashusho n'amajwi byagaragaye Abanyeshuri bigishwa kwanga u (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yatangiye muri Congo nyuma y'uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo atangaje ku mugaragaro ko umwanzi w'igihugu cye ari “u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame.”

    Tshisekedi n'ibyegera bye bashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ku mpamvu bavuga ko iri mu rwego rwo gusahura amabuye y'agaciro RDC ikungahayeho.

    Mu mashusho yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kamena yerekana abanyeshuri ba rimwe mu mashuri abanza bateraniye hamwe; bakinira imbere y'abarezi babo imikino irimo amagambo Tshisekedi amaze iminsi avugira ahantu hatandukanye.

    Ni ubutumwa bushimangira ko u Rwanda na Uganda ari bo banzi ba Congo mu bihugu byose bituranye na yo.

    Mu mashusho umwana umwe w'umuhungu wiyita RDC agaragara akikijwe na bagenzi be baba bahagarariye ibihugu bya Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Zambia, Angola, Congo-Brazzaville, Centrafrique na Sudani byose bihana imbibi na kiriya gihugu.

    RDC abazwa kuvuga inshuti ze, akavuga ko ari u Burundi, Tanzania, Zambia, Angola, Congo-Brazzaville, Centrafrique na Sudani y'Epfo.

    Uyu kandi abazwa kwerekana abanzi be muri bagenzi be, akavuga ko “abanzi be ari u Rwanda na Uganda.”

    Uyu mwana uba uhagarariye Congo abazwa impamvu yita ibi bihugu bibiri abanzi be, agasubiza ngo “ni ukubera ko banteye.”

    Ababa bahagarariye Uganda n'u Rwanda na bo babazwa impamvu bateye Congo, bagasubiza ngo “ni ukubera ko dukennye cyane we akaba akize cyane.”

    Kugeza ubu u Rwanda ntirwemera ko hari ubufasha rwaba ruha M23 mu buryo ubwo aribwo bwose; rukavuga ko Congo Kinshasa ikomeje kurushyiraho ibirego mu rwego rwo kurwitwaza kugira ngo ibone uko isubika amatora y'Umukuru w'Igihugu abura amezi make agatangira.

    Abakurikiranira hafi ibyo muri aka karere bahuriza ku kuba iriya gahunda nshya ya RDC ishobora kurushaho guteza umwuka mubi hagati yayo n'abaturanyi bayo, ku buryo amakimbirane bafitanye ashobora kuzaba ay'igihe kirekire

    ku bumva igifransa mwakurikira ibyo babiba mu banyeshuri kuri iyo video nto

    #Congo 🇨🇩 decryptage
    C’est en RDC, sud Kivu … je crois. Et pourtant, a part que l’on voit que c’est des enfants Africains, on dirait une école dans l’Allemagne Nazi du temps Hitler. Apprendre comment le Juif veut voler les bons Allemands… même scenario..Congo 🇨🇩 va très mal. pic.twitter.com/8xK7xgLX3W

    — Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 (@albcontact) June 1, 2023

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-hari-amashusho-n-amajwi-byagaragaye-abanyeshuri-bigishwa-kwanga-u-rwanda

  • Ibigwi by'Igikomangoma cya Jordania cyakoze ubukwe bukitabirwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Igikomangoma Cpt Al Hussein bin Abdullah II yasezeranye kubana akaramata na Rajwa Al Saif bari bamaze igihe bakundana mu birori byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Hussein yabonye izuba kuwa 28 Kamena 1994 mu bitaro byitiriwe Umwami Hussein, akaba avuka ku Umwami Abdullah n'Umwamikazi Rania.

    Hussein ni izina yahawe bivuye ku rya sekuru Umwami Hussein. Afite nyirakuru ufite inkomoko mu Bwongereza na nyina ukomoka muri Palestina.

    Ni we mfura mu muryango w'iwabo. Avukana n'abana batatu ari bo Igikomangomakzi Iman, Igikomangoma Salma n'Igikongoma Hashem.

    Yasoje amashuri yisumbuye mu 2013, naho Kaminuza yayisoje mu 2016 aho yize ibirebana n'Amateka Mpuzamahanga muri Kaminuza ya Georgetowa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yaje kwinjira mu gisirikare maze mu 2017 asoreza mu ishuri rya gisirikare ry'u Bwami bw'u Bwongereza. Ubu ageze ku ipeti rya Captain mu Ngabo za Jordanie.

    Nubwo byanyuze mu mavugurura atandukanye, kugeza ubu Hussein ni we wasimbura se mu gihe yaba atanze ku ntebe y'u Bwami bwa Jordanie.

    Uyu musore yatangiye kujya ahagararira se aho atari guhera mu bugimbi. Muri Kamena 2010 yitabiriye ibirori byo kwizihiza impinduramatwara y'Abarabu hari no ku munsi w'ingabo.

    Kuva icyo gihe kugeza n'ubu yahagarariye se mu bikorwa bitandukanye birimo n'ibya gisirikare n'iby'abanyacyubahiro bakomeye mu Bwami bwa Jordanie.

    Kuwa 23 Mata 2015 yaciye agahigo ko kwitabira inama y'umutekano y'Umuryango w'Ababimbye ari muto icyo gihe yari afite imyaka 20.

    Icyo gihe yatanzweho urugero n'Umunyamabanga w'Umuryango w'Ababimbye Ba Ki Moon wavuze ko yakabereye icyitegererezo benshi aho kujya mu bikorwa by'ubwigomeke bakayoboka inzira nziza kandi ko bitagombera imyaka.

    Muri Gicurasi 2017 yavuze ijambo ry'ikaze mu nama mpuzamahanga ku bukungu bw'isi, maze nyuma yo gusoza amasomo ye ya gisirikare muri Nzeri 2017 avugira mu izina rya Jordanie mu Nama Nkuru y'Umuryango w'Abibumbye.

    Hussein akurikirwa n'abarenga miliyoni 4 ku rubuga rwa Instagram. Nk'uko bigaragara, mu byo asangiza abamukurikira, akunda umupira w'amaguru, guteka, gucuranga gitari no gutwara moto kimwe no gukina igisoro.

    Kuwa 17 Kanama 2022 ni bwo yambitse impeta y'integuza umukunzi we Rajwa Al Saif wo muri Saudi Arabia. Aba bombi bamenyaniye kuri murandasi, bemeranije kubana akaramata mu birori bikomye byabereye mu nyubako y'agatangaza ya Zahran kuwa 01 Kamena 2023.

    Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame na Madamu nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'igihugu, Village Urugwiro.

    Mu bandi bitabiriye ubu bukwe harimo Igikomangoma cy'u Bwongereza William n'umufasha we.


    Igikomangoma cya Jordanie Hussein yasezeranye kubana akaramata na Rajwa bari bamaze igihe bakundanaPerezida Kagame na Madamu bari mu bitabiriye ubukwe bw'amateka bw'Igikomangoma Hussein Igikomangoma Hussein aganira na Perezida Emmanuel Macron

    Hano yasuhuzanyaga na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Yatangiye inshingano nk'Igikomangoma gifite ikamba akiri muto cyane

    Ari mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy'u Bwami bwa Jordanie

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ibigwi-by-igikomangoma-cya-jordania-cyakoze-ubukwe-bukitabirwa-n