Blog

  • Bwa mbere Neymar yahishuye ikipe imwe rukumbi ashaka kwerecyezamo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Brazil ukinira Paris Saint Germain mu Bufaransa, Neymar Jr yavuze ko atazava muri iyi kipe kereka yerekeje muri Manchester United.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 31 yamenye ko nyuma ya Lionel Messi uzagenda, ubuyobozi bw'iyi kipe na we burimo gushaka uko bwamugurisha.

    Nk'uko ikinyamakuru Foot Mercato kibitangaza ni uko na we yamaze kubwira ubuyobozi bw'ikipe ye ko mu gihe atakwerekeza muri Manchester United mu Bwongereza nta handi yajya azaguma Parc des Princes.

    Ndetse ikinyamakuru L'Equipe mu cyumweru gishize cyatangaje ko PSG na Manchester United baba baratangiye ibiganiro ku buryo mu mwaka utaha w'imikino wa 2023-24 Neymar yakwerekeza mu Mashitani Atukura yo mu Mujyi w'i Manchester.

    Neymar yageze muri PSG muri 2017 avuye muri FC Barcelona aho yaciye agahio icyo gihe ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago y'Isi akaba yaraguzwe miliyoni 192 z'Amayero.

    Atangaje ko atava muri PSG kereka agiye muri Manchester United, ni nyuma y'uko n'umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag aherutse gutangaza ko bari ku isoko bashaka rutahizamu uzaza gufatanya na Marcus Rashford.

    Neymar Jr muri 2021 yari yongereye amasezerano azageza muri 2025, akaba amaze gutsindira iyi kipe ibitego 118 n'ibikombe 5 amaze kuyihesha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-neymar-yahishuye-ikipe-imwe-rukumbi-ashaka-kwerecyezamo

  • Abaministre b'Ibihugu bya BRICS bifuza ko isi yitandukanya n'Uburengerazuba (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Afrika y'Epfo , Naledi Pandor yavuga ko itsinda ryabo rije guhangana n'isi irimo ubusumbane ,umutekano muke kubera ibibazo bya Politiki , byose bigamije kuyicamo ibice kubera inyungu za bamwe.

    BRICS ni ihuriro ry'ibihugu biri gukataza mu bukungu aribyo: Brazil (Brezili), Russia (Uburusiya), India (Ubuhindi), China (Ubushinwa) na South Africa (Afrika y'Epfo).

    Kubera ibirego umunyamuryango wabo w'Uburusiya aregwa nyuma yo gusoza intambara kuri Ukraine byagiye bidindiza ibiganiro byabo.

    Urukiko mpuzamahanga mpana byaha (CPI/ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Putin w'Uburusiya, kandi Afurika y'Epfo iri mu masezerano yasinywe n'uru rukiko yo kubahiriza ibyo basaba. Gusa vubaha basohoye ingingo yo kurengera abategetsi bitabiriye inama ya Brics by'igihe gito nk'uko biteganijwe mu itegeko ryabo.

    Bamwe babona ko BRICS ari itsinda rije guhanga na G7 y'ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi nayo iherutse guteranira Hiroshima mu Buyapani aho yikomye cyane Uburusiya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/abaministre-b-ibihugu-bya-brics-bifuza-ko-isi-yitandukanya-n-uburengerazuba

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'ISAMBU IHEREREYE (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUGO UTIMUKANWA UGIZWE N'ISAMBU IHEREREYE GAKINDO- KAGENDE-MAYAGE-BUGESERA .

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 03/06/2023 SAA SABA Z'AMANYWA KUGEAA 19/06/2023 SAA SABA Z'AMANYWA.

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA:+250788581602

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-isambu-iherereye-bugesera-71740

  • Nyagatare: Mvura nkuvure yabanishije abakoze jenoside yakorewe abatutsi n'abayirokotse #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyagatare, hari abahatuye bakoze Jenoside yakorewe abatutsi bahamwe n'icyaha, nyuma yo kurangiza ibihano bagahabwa ibiganiro by'isanamutima bizwi nka 'Mvura nkuvure' bavuga ko byabateye gusaba imbabazi abo bahemukiye, ibiganiro byanafashije n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri aka karere.

    Zimwe mu ngaruka zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ihungabana riri ku rwego rwo hujuru aho mu mwaka wa 1995, ryari ku gipimo cyo hejuru ya 90%.

     Gusa ryaje kugera ku gipimo cya 30% mu mwaka wa 2018, nk'uko ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) kibitangaza.

    Zimwe  muri gahunda zagize uruhare mu kugabanya iri hungabana, harimo izwi nka 'mvura nkuvure' igamije komorana ibikomere, kuvugisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi haba ku bayikoze n'abarokotse.

    Nyuma yo kuganirizwa n'imiryango itandukanye kuri iyi gahunda, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakatiwe n'inkiko bakarangiza ibihano, n'abayikorewe, bavuga ko byabafashije kwakira ibyababayeho.

    Umwe ati 'Imbabazi nazisabye abantu bagera kuri bane,bampa n'ibyemezo by'uko mbabariwe. Ibi biganiro byaranyubatse kuko byankuye mu bwigunge, abo tutaganiragaturahura tukaganira ndetse turasuranakandi turasangira.'

    Undi ati 'Abaturanyi bacu kubona mbabona buri munsi,ari bo bagize uruhare muri Jenoside nicyo kintu cyarushagaho kunshengura, numvaga nzihorera.'

    Mugenzi we ati 'Mpora n'ihungabana rikomeye bitewe nuko nacecetse bikamba mu mutima singirre uwo mbibwira.Ubwo rero nyuma yahoo aho ngereye muri mbura nkuvure nibwo natangiye kuvuga ibyanjye kubera ko nari mpuye n'abantu duhuje ibibazo.'

    Bicari Viateur, uhagarariye umuryango DIDE, uharanira ko umuntu niyo yaba yagonganye n'itegeko akajya kugororwa, adahura n'ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko ibiganiro abagororwa n'ibindi byiciro bihabwa bituma bakira ibyababayeho.

    Ati 'Muri ibyo byo gukira ibikomere bikagaragarira cyane cyane mu kubaka imibanire, ari ugusaba imbabazi, ari ukuzitanga , ari ukunoza imibanir. Ubona ari wo mukoro tubaha akenshi kugira ngo  bye kurangirira aha ahubwo bagire ikintu bubakiraho cyerekana k obo bakize kandi ko kuba barakize ibikomere byatumye babana neza , bityo bakaba banakorana bagatera imbere.'

    Hope Mutesi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karangazi nk'umwe mu yatangiwemo ibiganiro by'isanamutima, avuga ko byafashije  bamwe gusaba imbabazi no kubabarira.

    Ati 'Uyu munsi harimo abatinyutse gusabana imbabazi,harimo n'abandi bavuga bati natwe twiteguye kubababarira, bakabasha kubwizanya ukurikandi bakabasha gufunguranamu mitima n'ibibarimo kugira ngo bashobore gukira.'

    Gahunda y'isanamutima ya Mvura nkuvure, ifite intego eshatu (03), zirimo gusana imibanire,Komorana ibikomere n'ubumwe n'ubwiyunge.

    Mu karere ka Nyagatare, ni gahunda imaze kugera ku baturage bagera kuri 225, bo mu mirenge igera muri 5.

    Kwigira Issa

    The post Nyagatare: Mvura nkuvure yabanishije abakoze jenoside yakorewe abatutsi n'abayirokotse appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/02/nyagatare-mvura-nkuvure-yabanishije-abakoze-jenoside-yakorewe-abatutsi-nabayirokotse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-mvura-nkuvure-yabanishije-abakoze-jenoside-yakorewe-abatutsi-nabayirokotse

  • Agahimbazamusyi ka Rayon Sports ku mukino wa APR FC gashobora kurenga miliyoni ku mukinnyi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yahamije ko agahimbazamusyi k’abakinnyi ba Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023 gashobora kurenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku mukinnyi.

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023, Rayon Sports izatana mu mitwe na APR FC mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

    Uwayezu Jean Fidele yabwiye Radio10 ko agahimbazamusyi abakinnyi bazahabwa nibaramuka batwaye igikombe cy’Amahoro, gashobora kurenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Ati 'Ntabwo nababwiye ngo agahimbazamusyi ni miliyoni cyangwa ni aya, agahimbazamusyi ko karahari, ari Skol murabizi ko yakemeye, ari komite hari ayo twemeye ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports bayiba hafi, ndetse n’abafana bemeye andi, ni ukuvuga ashobora kurenga miliyoni bitewe n’uko bishimye, ashobora no kujya munsi yaho ariko Komite, ari Skol ari abafana twakoze amanama, abo bose bemeye ikintu, tuzabiteranya nihavamo imwe n’igice ku mukinnyi, nihavamo imwe ni ayo tuzabaha.'

    Rayon Sports igiye gukina uyu mukino iri mu bibazo

    Ni umukino ugiye kuba mu gihe wabanjirijwe n’imvururu muri Rayon Sports aho bamwe mu bakinnyi bari banze kujya i Huye mu mwiherero kubera ko bafitiwe ibirarane by’amezi 2 batarishyurwa.

    Abakinnyi bose bari banze kugenda batarishyurwa aya mafaranga ariko byaje kurangira bagiye mu bice bice ariko bose baza kugerayo.

    Mu gitondo cy’ejo ku wa Kane nibwo imodoka yatwaye abakinnyi bamwe bivugwa ko bageraga kuri 15, ni mu gihe Mugisha François Mastaer bivugwa ko we yaje kwitegera akabasangayo.

    Ni mu gihe abandi bane bajyanywe n’umuvugizi w’iyi kipe ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023.

    Irindi tsinda rigizwe na kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul, visi kapiteni, Ndizeye Samuel, umunyezamu Hategekimana Bonheur, Onana Leandre Willy Essomba na Ngendahimana Eric ryagiye ni njoro aho bivugwa ko bagezeyo saa sita z’ijoro.

    Muri uku kugenda, Rwatubyaye Abdul akaba yari yandikiye ubutumwa perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele asaba imbabazi ko bitwaye mu buryo budakwiye cyane ko yari yanavuze utarara mu mwiherero ejo hashize, uyu mukino atazigera awukina.

    Yavuze ko nka komite bavuganye ndetse bafata icyemezo cyo kubababarira ku makosa bakoze basabiye imbabazi.

    Yemera ko kwishyuza amafaranga yabo ari uburenganzira bwabo cyane ko bayakoreye ndetse yavuze ko bitarenze ku wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2023 bazabishyura imishahara yabo.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bashobora guhabwa arenga miliyoni nibatwara igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahimbazamusyi-ka-rayon-sports-ku-mukino-wa-apr-fc-gashobora-kurenga-miliyoni-ku-mukinnyi

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’U MUTUNGO UTIMUKANWA – #rwanda #RwOT

    UWASHINZWE KUGURISHA INGWATE ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO GUHERA TALIKI YA 27/05/2023 SAA TANU (11:H00) KUGEZA KUWA 03/06/2023 SAA TANU (11:H00) AZAGURISHA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA HIFASHISHIJWE UBURYO BW’IKORANABUHANGA BWAGENEWE KURANGIZA INYANDIKOMPESHA: www.cyamunara.gov.rw.

    IYO NGWATE IGIZWE N’INZU YO GUTURAMO IRI MU KIBANZA GIFITE UPI:2/06/09/5919 IHEREREYE MU MUDUGUDU WA KIGABIRO, AKAGARI KA NYAMAGANA,UMURENGE WA RUHANGO, AKARERE KA RUHANGO, INTARA Y’AMAGEPFO

    UWO MUTUNGO UFITE UBUSO BUNGANA NA 780SQM , AGACIRO KAWO KARI KU E KANGANA NA MILIYONI 27,190,000 FRW.

    UWIFUZA GUPIGANWA ATANGA IBICIRO YIFASHISHIJE UBURYO BW’IKORANABUHANGA BWAVUZWE HARUGURU,ABANJE KWISHYURA INGWATE Y’IPIGANWA INGANA NA 5% BY’AGACIRO K’UMUTUNGO UGURISHWA AHWANYE NA MILIYONI 1,359,500 FRWS YISHYURWA KURI KONTI No 00040-06965754-29 YA MINIJUSTE AUCTION FUNDS IRI MURI BANK YA KIGALI ICUNGWA NA MINISITERI Y’UBUTABERA

    IBICIRO BYABAPIGANWE BIZATANGAZWA MU BURYO BW’IKORANABUHANGA BWAVUZWE HARUGURU KUWA GATANDATU TALIKI YA 03/06/2023 SAA TANU (11H00), GUSURA UMUTUNGO BIKORWA BURI MUNSI MU MASAHA Y’AKAZI KUVA ITALIKI IRI TANGAZO RISHYIRIWEHO 

    UWATSINZE IPIGANWA AMAFARANGA AGOMBA KUYASHYIRA KURI KONTI No 01720410006 IRI MURI BANK OF AFRICA RWANDA LTD, KU MAZINA YA KAGAME K.FESTO/ USHINZWE KUGURISHA INGWATE.

    UWAKENERA IBINDI BISOBANURO YABARIZA KURI TEL 0788734008

    IFOTO N’IGENAGACIRO BY’UMUTUNGO UGURISHWA BIBONEKA HAKORESHEJWE UBURYO BW’IKORANABUHANGA BWAVUZWE HARUGURU

    BIKOREWE I KIGALI KUWA 15/05/2023 

    USHINZWE KUGURISHA INGWATE 

    ME KAGAME K.FESTO

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129393/liverpool-iri-gutegura-gapapu-yakataraboneka-129393.html

  • Byinshi kuri Rajwa Al Saif wakoze ubukwe b… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2022 wasize u Bwami bwa Jordanie butangaje ko Igikomangoma gifite ikamba Hussein yitegura kubana akaramata na Rajwa Khaled Bin Musaed bin Saif Abdulaziz Al Saif.

    Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amwe mu mateka y’uyu mwamikazi w’ahazaza wa Jordanie.

    Rajwa yavukiye muri Riyadh umurwa mukuru wa Arabia Saudite  kuwa 28 Mata 1994.

    Se yitwa Khalid al Saif ,ni umushabitsi ukomeye mu gihe nyina ari Azza al Sudairi.Ni we mwana muto akurikira Faisal, Nayef na Dana.

    Akomoka mu muryango w’aba Subai ,bakaba Abasilamu b'imbere bagiye banahererekanya mu bihe bitandukanye ubuyobozi bw'idini mu mujyi wa Attar.

    Nyina umubyara avuka mu muryango w'Umwami wa Arabia Saudite, Salman mu muryango wa Sudairi ushingiye ku imfundo ry'ibikomangoma birindwi byo muri ubu bwami.

    Rajwa ni umuhanga ukomeye mu bijyanye n’imyubakire aho afite impamyabumenyi muri Architecture yakuye muri Kaminuza ya Syracuse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2017.

    Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye n'itangazamakuru yakuye mu Ishuri rimwe ryo muri Los Angeles mu wa 2019 aho yanakoreye igihe gito mbere yo kongera kwerekeza muri Arabia Saudite.

    Bimwe mu binyamakuru byemeza ko Rajwa n’Igikomangoma Hussein bamenyaniye kuri murandasi maze muri Kanama 2022 baza gutera intambwe igana ku kubana akaramata,Igikomangoma kimwambika impeta.

    Uyu muhango wabereye  mu ngoro  ya Zahran  iri mu murwa mukuru wa Amman, Igikomangoma Hussein yuzura umunezero mwinshi nk’uko yabisangije abarenga Miliyoni 4 bamukurikira kuri Instagram.

    Hussein akimara kwambika impeta Rajwa yagize ati:'Imana ni isingizwe! Turasaba ngo Imana iduhe umugisha. Nshimiye umuryango wanjye ku bwo kunshyigikira no kundata amashimwe.'

    Nyina wa Hussein akaba n'Umwamikazi wa Jordanie, Rania na we byamukoze ku mutima ubwo umuhungu yambikaga impeta Rajwa ,ati'Sinigeze ntekereza ko bizabaho nkuzura umunezero w'igisagirane mu mutima wanjye.'

    Yongeraho ati'Nkurase amashimwe mfura yanjye, Igikomangoma Hussein hamwe nuwo muzarushinga, Rajwa.'

    Rajwa yaje gutangira kugaragara mu bikorwa by'umuryango w'i Bwami bwa Jordanie mu mwaka wa 2023. Ubwo mushiki wa Hussein, Igikomangomakazi Iman, Rajwa yari mu bakobwa b'imbere bo hafi ye.

    Rajwa mbere y’uko ashyingiranwa na Hussein, nyirabukwe akanaba Umwamikazi Rania yatangaje ko ibyishimo we n'Umwami byabarenze ubwo bamenyaga ko azababera umukazana ,maze yongeraho ko yasanze uyu mukobwa ari we yahoze asabira umuhungu we ko bazabana.

    Ubwo ku wa 28 Mata 2023 uyu mukobwa aheruka kwizihiza isabukuru y'amavuko, Igikomangoma Hussein yashyize kuri Instagram ifoto ye iri mu mabara y'umweru n'umukara ,ayiherekesha amagambo y'imitoma agira ati'Nifurije umukundwa wanjye Rajwa umunsi mwiza w'amavuko. Ntegereje igihe tuzabanira ubuzima bw'urukundo, kwizerana n'umurava hamwe na we.'

    Rajwa avuga indimi zigera kuri eshatu neza zirimo icyongereza, igifaransa n'icyarabu, akunda ibintu bijyanye n'ubugeni no gushushanya.

    Nyuma y’uko  Rajwa  ashyingiranwe n'Igikomangoma Hussein ,Umuryango w'i Bwami watangaje ko abaye Igikomangomakazi Rajwa Al Hussein ndetse umunsi umugabo we yimye ingoma azaba Umwamikazi Rajwa.

    U Rwanda na Jordanie bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse bigirana ubufatanye mu ngeri zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu.

    Muri Gashyantare 2023, Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yagiriye uruzinduko mu Rwanda n'itsindaryari rimuherekeje bakirwa na Perezida Kagame.

    Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yabonanye na Perezida Kagame ari kumwe n'Umuyobozi w'Urwego rw'Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia ndetse n'umugaba w'ingabo za Jordanie, Maj. Gen. Yousef Huneiti.

    Muri urwo ruzinduko hasinywe amasezerano ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari, ubukerarugendo n'ubuhinzi.

    Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n'ubufatanye mu burezi ndetse n'ubushakashatsi azafasha inzego z'uburezi mu bihugu byombi kuba zarushaho gukorana.

    Hari na none agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n'abandi bafite pasiporo zihariye. Dr Biruta yavuze ko ayo masezerano azatuma ingendo z'abanyapolitiki ziyongera kurushaho ku buryo bizaganisha ku gukuraho Viza ku baturage basanzwe.

    Igikomangomakazi Rajwa ni umuhanga mu birebana no gutegura ibishushanyo mbonera, imyubakire n’imideliMu gihe umugabo we azaba yimye ingoma azahita aba Umwamikazi RajwaRajwa mu byishimo byinshi ahuza imisaya na nyina Azza akanaba mubyara w’Umwami wa Arabia Saudite, SalmanAri mu bakobwa bacye bo muri Arabia Saudite babashije kwiga bakanasoreza amasomo yabo muri Leta Zunze Ubumwe z’AmerikaByemezwa ko Rajwa na Hussein bamenyenye binyuze mu buryo bw’ikoranabuhangaIgikomangomakazi Rajwa, Umwamikazi akaba na nyirabukwe Rania n’Igikomangomakazi ImanUbukwe bwa Hussein na Rajwa bwitabiwe n’abatumirwa 140

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu banyacubahiro batashye ubu bukwe

    Ubu bukwe bwatashywe  n’abanyacubahiro batandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130046/byinshi-kuri-rajwa-al-saif-wakoze-ubukwe-bugatahwa-na-perezida-kagame-na-madamu-jeannette–130046.html

  • Yabasabye ko 100 Frw bariheraho bamurongora! Hamenyekanye amakuru mashya kuri wa mukobwa kwicuruzaga wasanzwe yapfuye bigakekwa ko yishwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya kuri wa mukobwa wishwe kubera amafaranga 100 Frw

    Abantu batanu bakekwaho kwica umukobwa bamuziza 100 Frw bamaze gutabwa muri yombi.

    Kuri ubu biri no gucyekwa ko umwe muri abo bari banasambanye.

    Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru y'umukobwa wabonywe yapfuye bigakekwa ko yishwe.

    Icyo gihe inzego z'ubuyobozi l zakusanyije abo zikekaho gukora uburaya kugira ngo batange amakuru kuri nyakwigendera, kuko na we ari byo yakoraga.

    Abatuye ahabereye ibyago babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu, gusa babiri muri abo, ibimenyetso bigaragaza ko bashobora kuba barishe nyakwigendera.

    Abo babiri yavugaga harimo uwitwa Uwizeyimana Claude w'imyaka 29 y'amavuko na Ntawutababona Pascal w'imyaka 42 y'amavuko bamaze gutabwa muri yombi.

    Uwatanze amakuru yavuze ko uyu mukobwa yahuye n'abo bagabo barangiza bakamutuma itabi maze agasagura igiceri cy'ijana ni uko maze bacyimwatse ababwira ko baraza kugiheraho bamurongora kuko bari bagiye no kumwishyura ngo birwaneho.

    Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo kuyabimpa bahise bamukubita bikomeye ndetse baranamuniga kugeza ashizemo umwuka.

    Kuri ubu Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB nta kintu rwari rwatangaza kuri uko gutabwa muri yombi kw'abo bantu batanu.

     

     

    Source : https://yegob.rw/yabasabye-ko-100-frw-bariheraho-bamurongora-hamenyekanye-amakuru-mashya-kuri-wa-mukobwa-kwicuruzaga-wasanzwe-yapfuye-bigakekwa-ko-yishwe/

  • “Nakwemera nkahomba igikombe ariko umwana ntasuzugure abanyarwanda” Mu burakari bwinshi cyane Perezida wa Rayon Sports avuze umwanzuro ukanganye yari gufatira abakinnyi bari bigumuye ku ikipe banze kujyana nayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu burakari bwinshi cyane Perezida wa Rayon Sports avuze umwanzuro ukanganye yari gufatira abakinnyi bari bigumuye ku ikipe banze kujyana nayo.

    Perezida w'ikipe ya Rayon yavuze ikintu yari yapanze gukorera abakonnyi bari banze kujyana n'ikipe.

    Mu kiganiro yagiranye na RadioTv10 yavuze ko yari yafashe umwanzuro ko abakinnyi bari banze kujyana n'ikipe batari gukina umukino wa nyuma.

    Abakinnyi bari banze kujyana n'ikipe, basabye ubuyobozi ko bagenda ku wa gatanu gusa Perezida we yavuze ko utari burare i Huye ku wa Kane atari bwigere akandagira mu kibuga.

    Ibyo yavuze nibyo byatumye bamwe bagenda amajoro kugira ngo badasiba umukino wa nyuma.

    Abajijwe ikintu yari kubwira abafana mu gihe yabuza abo bakinnyi gukina barangiza bagatakaza igikombe, yavuze ko yasaba imbazi ariko ntiyemere ko abana bakina n'abanyarwanda.

    Ati: 'Mbuze igikombe nasaba imbabazi ariko sinatuma abana bakina n'abanyarwanda uko bishakiye […] bamwe twarabavuje, tubahemba amafaranga arenga miliyoni twabaguze miliyoni zirenga 23.'

    Source : https://yegob.rw/nakwemera-nkahomba-igikombe-ariko-umwana-ntansuzugure-abanyarwanda-mu-burakari-bwinshi-cyane-perezida-wa-rayon-sports-avuze-umwanzuro-ukanganye-yari-gufatira-abakinnyi-bari-bigumuye-ku-ikipe-banze/

  • Babikora bucece: Abagabo bafite ubugabo buhoraho bureze, batumye imva zishyinguwemo abakobwa n’abagore zifungwa bidasanzwe kubera ibintu bakoreraga iyo mirambo ishyinguwemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo bafite ubugabo buhoraho bureze, batumye imva zishyinguwemo abakobwa n'abagore zifungwa bidasanzwe kubera ibintu bakoreraga iyo mirambo ishyinguwemo.

    Mu gihugu cya Pakistan, batangiye gushyira ingufuri ku mva z'abakobwa n'abagore babo, nyuma yo kugarizwa n'ubusambanyi.

    Abatuye muri Pakisitani ubu barimo gushyira ingifuri ku mva z'abakobwa kugira ngo babarinde gufatwa ku ngufu n'abagabo babaswe no gufata ku ngufu imirambo.

    Amakuru avuga ko ikibazo cyo gufata ku ngufu imirambo cyafashe indi ntera kugeza aho abaturage bize amayeri yo kubirwanya.

    Amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zigiye yerekana imva zishyinguwemo abakobwa n'abagore zifungishijwe ingufuri mu rwego rwo kurinda ko bafatwa ku ngufu.

    Mu myaka myinshi ishize imirambo yagiye itabururwa ubundi igafatwa ku ngufu aho muri 2011 uwari umuzamu witwa Muhammad Rizwan wo mu majyaruguru ya Nazimabad, Karachi yatawe muri yombi, amaze gufata ku ngufu imirambo 48 y'abagore. Rizwan yafashwe yiruka nyuma yo gusambanya umurambo.

    Source : https://yegob.rw/babikora-bucece-abagabo-bafite-ubugabo-buhoraho-bureze-batumye-imva-zishyinguwemo-abakobwa-nabagore-zifungwa-bidasanzwe-kubera-ibintu-bakoreraga-iyo-mirambo-ishyinguwemo/