Blog

  • Trump yagaragaje ko Ahangayikiye ubuzima bwa Biden badakunze gucana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hacicikanye amafoto n'amashusho ya Perezida Biden yitura hasi ubwo yari mu birori.

    Akimara kugwa Trump yatangaje ko ahangayikiye mugenzi we, anabaza niba ubuzima bwe bumeze neza.

    President Biden, w'imyaka 80, yaguye hasi ubwo yari kuri Podiyumu (Podium) mu birori byatangirwagamo impamyabumenyi ku ishuri rya gisirikare ishami rirwanira mu kirere muri Leta ya Colorado .

    Trump akimara kumenya ayo makuru ayabwiwe n'umwe mu bamushyigikiye ubwo yari mu bukangurambaga mu gace ka Grimes muri Lowa, yabajije niba Biden ntacyo yabaye.
    Yagize ati'Yaguye? Ntacyo yabaye ? Ndizera ko atababaye!'

    Trump asanzwe adacana uwaka na Biden kuko byagiye bigaragara ubwo yanengaga ubuyobozi bwe n'ishyaka ry'Abademokarate ubwo Biden yari akimara gutorerwa kuyobora Amerika.

    Mu bihe bitandukanye Trump yagiye agaruka ku buryo Biden yananiwe gukemura ikibazo cy'ivangura rishingiye ku ruhu akiri umusenateri, ndetse n'igihe yari visi perezida,Trump avuga ko Biden atari igitangaza ahubwo ko ari umunyapoliki nk'abandi.

    Kugeza ubu amakuru ari kuvugwa, ni uko ngo Biden ameze neza nta kibazo afite.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/trump-yagaragaje-ko-ahangayikiye-ubuzima-bwa-biden-badakunze-gucana-uwaka

  • Hoziana choir yateguye igitaramo kidasanzwe i… – #rwanda #RwOT

    Hoziana ni korali ifite amateka maremare kandi aremereye ku bw'imyaka itari mike imaze mu murimo w'Imana, ikaba ikunzwe n'abantu benshi ku bw'ibihangano byayo binyura imitima ya benshi birimo Tugumane, Hashimwe Imana n'ibindi byinshi. 

    Yatangijwe na Pasitori Kayihura Jacques mu 1968, itangira ari itsinda ry'abaririmbyi 5, batangira bakorera umurimo w'Imana kuri ADEPR Gasave. Ubu, ni umuryango mugari ugizwe n'abaririmbyi babarirwa mu 145, harimo ababa mu Rwanda n'abari hanze y'igihugu.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, ubuyobozi bwa Hoziana choir, bwatangarije abanyamakuru ko iyi korali iri gutegura igitaramo nyuma y'icyorezo cya Covid-19, kizatangira ku itariki ya 10 Kamena 2023 kigasozwa ku cyumweru ku wa 11 Kamena 2023, kikabera kuri ADEPR Nyarugenge guhera saa cyenda.

    Umuyobozi wa Hoziana choir, Nsabiyumva Emmanuel yagize ati: 'Nubwo icyorezo cyatwaye ubuzima bwa benshi, kikangiza byinshi ariko umurimo urakomeje. Niyo mpamvu twifuje kubagaragariza aho duhagaze kugeza ubu, tukabategurira igitaramo twahaye inyito ya 'Tugumane live concert', twakuye ku ndirimbo dusanganwe yitwa 'Tugumane'. 

    Nk'uko n'ubundi Ijambo ry'Imana risanzwe ari umusingi w'ubuzima bwacu, iki gitaramo twagishingiye ku Ijambo ry'Imana riboneka muri Yohana:14:23.'

    Nsabiyumva Emmanuel Perezida wa Hoziyana choir

    Uyu muyobozi wa Korali Hoziyana yongeyeho ko usibye ivugabutumwa rizakorerwa muri iki gitaramo, hazafatirwamo n'amashusho y'indirimbo bazaririmba icyo gihe zigize umuzingo wabo wa 13.

    Ati: 'Hirya yo kuvuga ubutumwa bwiza mu buryo bw'indirimbo ndetse n'ijambo ry'Imana, mu rwego rwo kubika ibihangano byacu no kugeza ibikorwa byacu kure, turategura no gufatiramo amashusho y'indirimbo kugira ngo ibihangano byacu bikomeze kugera kure hirya no hino ku isi.'


    Hoziyana ifite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda 

    Iki ni cyo gitaramo cya mbere iyi korali igiye gukora nyuma ya Covid-19 kibimburira ibindi bikorwa byinshi bari gutegura, birimo ingendo zitandukanye izakora hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.  


    Hoziyana yaganirije abanyamakuru ku gitaramo iri gutegura


    Hoziyana choir ifite igitabo gikubiyemo indirimbo zayo


    Pastor Rushema umwe mu barambye muri Hoziyana choir


    Hoziyana choir igiye gukora igitaramo gikomeye 

    “Tugumane Live Concert” ni cyo gitaramo Hoziyana choir igiye gukora nyuma ya Covid-19

    Ev. Ndamukunda Patrick niwe wayoboye ikiganiro n’abanyamakuru

    Reba Imwe mu ndirimbo za Hoziana Choir zakunzwe cyane


    Umwe mu baririmbyi ba Hoziyana Choir yatangaje ko ari ubuntu bugeretse ku bundi kuba aririmbana n’abaririmbyi bakuru kandi barambye muri iyi korali

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130031/hoziana-choir-yateguye-igitaramo-kidasanzwe-130031.html

  • FERWAFA n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru m… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ni bwo hashyizweho umuko ku masezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bafite ubumuga, ishyirahamwe risanzwe riba muri NPC.

    Aya masezerano akubiyemo ingingo zitandukanye, zigamije guteza imbere umupira w’amaguru w’abafite ubumuga.

    Aya masezerano azafasha Amputee Football kumenywa n’abantu benshi by’umwihariko abazi umupira w’amaguru usanzwe kuko hari igihe uzajya werekanwa mu gice cya mbere cy’umukino wa shampiyona.

    Bamwe mu bakinnyi basanzwe b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bazaba ishusho y’uyu mukino aho bazajya bifata utuvidewo tujye tujya ku mbugankoranyambaga z’aya mashyirahamwe.

    Muri aya masezerano kandi, FERWAFA izajya ifasha mu mahugurwa y’abatoza b’umukino wa Amputee Football, ndetse n’ubufatanye mu gushaka abakinnyi bakina uyu mu kino mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Umukino wa Amputee Football wagezemu Rwanda mu 2015, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bikomeye muri aka karere, dore ko rufite n’igikombe cya CECAFA rwavanye muri Tanzania mu 2019.

    Rugwiro Odace umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bafite ubumuga asinya amasezerano 

    Marcel Matiku umuyobozi wa FERWAFA w’agateganyo ashyira umukono ku masezerano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130093/ferwafa-nishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-bafite-ubumuga-basinyanye-amazererano-yubufata-130093.html

  • Rumaga yahurije mu gitaramo abahanzi bakorany… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, ni bwo Rumaga yararitse abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange, iki gitaramo azakora ku itariki ataratangaza.

    Yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cye cya mbere kizaba kiganjemo cyane ubusizi, kandi kizagaragara bamwe mu bahanzi bakoranye kuri album ye.

    Ati 'Ni igitaramo kizaba kiganjemo cyane ubusizi gusa. Kizagaragaramo abandi bahanzi barimo abo twakoranye kuri album yanjye 'Mawe' ya mbere nzaba ndi kumurika.'

    Uyu musizi wamenyekanye mu bisigo birimo nka 'Umugore si umuntu', avuga ko yatekereje gukora iki gitaramo nyuma y'ubusabe bwa benshi bashaka kumubona imbona nkubone.

    Ati 'Ni igitekerezo nagize nyuma yo kubisabwa n'abakunzi benshi. Bambwira ko bifuza kumbona no kumva mbatura ibisigo mu buryo bw'imbonankubone n'inyumva nkumve.'

    Uyu musore avuga ko ari gutegura buri kimwe, ku buryo abantu bazabona ibyo amaso yabo atarabona. Ati 'Ni 'Performance' amaso y'abo atarabona, icyo ni kimwe. Ibindi, ni amabanga azagenda ahishurwa buhoro, buhoro.'

    N’ubwo atavuze abahanzi azifashisha muri iki gitaramo cye cya mbere, ariko ibisigo amaze gushyira hanze yakoranye n’abandi bahanzi birimo ‘Narakubabariye’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Ivanjiri II’ yakoranye na Alpha Rwirangira;

    ‘Umwana araryoha’ yakoranye na Riderman na Peace Jolis, ‘Mazi ya Nyanja’ yakoranye na Alyn Sano, ‘Kibobo’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Ntakundi’ na Chrisy Neat n’ibindi.

    Rumaga ni umusore umaze kwigarurira imitima y'abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n'impano idasanzwe agaragaza haba mu biganiro bye muganirana ndetse no mu bihangano bye 'Ibisigo' aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mubyo avuga.

    Ubusizi ni icyiciro cy'ubuvanganzo cyari kigenewe gusingiza mbere na mbere Umwami n'abo mu muryango we. Umusizi yari umuhimbyi w'ibisigo Nyabami, Uwabifataga mu mutwe atarabihimbye bamwitaga 'Umwikirizi '.

    Junior Rumaga ari mu kiragano gishya cy'abakora ubu buvanganzo. Shene ye ya Youtube iriho nka ibisigo nka 'Wumva ute?', 'Ub Breakable Promise', 'Nzakurambaho', 'Nzoga', n’ibindi.

    Uyu musore ukiri muto afite n'izindi mpano zimutunze. Ni umutahira, umushyushyarugamba, umusangiza w'amagambo mu bukwe, umwanditsi w'ibitabo, umwanditsi n'umukinnyi wa filime n'ikinamico akaba n'umutoza wa siporo wabigize umwuga.

    Rumaga avuga ko atamenya neza inkomoko yacyo ariko ko akunda gutebya no gutera ikiringo n'abakuru, batumye muri we amenya bihagije ikinyarwanda akoresha cyane.

    Ubusizi ni inganzo isa nkiyari imaze kugenda biguruntege yewe hafi yo kwibagirana kubera umubare nkene wababukora mu gihe buzwi nka Nyina w’izindi nganzo.

    Gusa, biragaragara ko bushyigikiwe abakizamuka bagashyigikirwa urukundo n'ubwitanjye babufitemo bwatuma abantu bongera kuryoherwa n’iyi nganzo nk’uko byahoze. 


    Rumaga yatangaje igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere

     

    Rumaga Junior ari kumwe n'umuhanzikazi Alyn Sano mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Mazi ya Nyanja' 

    Rumaga ari kumwe na Bruce Melodie bakoranye igisigo bise 'Narakubabariye' 

    Rumaga yavuze ko bamwe mu bahanzi bakoranye iyi album bazagaragara mu gitaramo cye- Aha ari kumwe n'umuraperi Riderman ndetse na Peace Jolis

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAWE' YITIRIYEALBUM YE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130092/rumaga-yahurije-mu-gitaramo-abahanzi-bakoranye-kuri-album-yibisigo-130092.html

  • Minisitiri w'Ubuzima w'u Rwanda yatorewe kuba umuyobozi wungirije w'ikigega kirwanya ibyorezo #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w'ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n'indwara z'ibyorezo (The Pandemic Fund).

    The Pandemic Fund ni ikigega gishinzwe gukumira, kurinda no guhangana n'indwara z'ibyorezo kuva ku gihugu cyagaragayemo icyorezo bikagera ku karere giherereyemo ndetse no ku rwego rw'isi.

    Ubu bukaba ari uburyo bwashyizweho nyuma ya Covid-19, biturutse ku gitekerezo cy'ibihugu bigize G20 kugira ngo bibashe gukusanya amafaranga yo gufasha ibihugu guhangana n'indwara z'ibyorezo, cyane cyane ku bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Kigali Today yanditse ko inshingano z'ibanze za Dr Sabin Nsanzimana hamwe n'umunya Indoneziya M. Chatib Basri bafatanyije kuyobora iki kigega ni ukuyobora inama zigamije kwiga ku mishinga yatanzwe n'ibihugu bisaba inkunga yo guhangana n'indwara z'ibyorezo maze igasuzumwa ndetse ikanahabwa umurongo, yakwemezwa hagatangira urugendo rwo gushakisha no gukusanya inkunga yasabwe binyuze muri iki kigega nk'uko twabitangarijwe na Minisiteri y'ubuzima mu Rwanmda.

    Iki kigega kigizwe n'ibihugu binyuranye birimo u Rwanda, Amerika, Canada, Ubutariyani, Ubuyapani, Ubushinwa, Senegal Singapuru, n'ibindi. Harimo kandi n'imiryango itegamiye kuri Leta nka Bill & Melinda Gates, Foundation Rockefeller Foundation ndetse na Wellcome Trust.

    The post Minisitiri w'Ubuzima w'u Rwanda yatorewe kuba umuyobozi wungirije w'ikigega kirwanya ibyorezo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/02/minisitiri-wubuzima-wu-rwanda-yatorewe-kuba-umuyobozi-wungirije-wikigega-kirwanya-ibyorezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-wubuzima-wu-rwanda-yatorewe-kuba-umuyobozi-wungirije-wikigega-kirwanya-ibyorezo

  • Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Malawi, Nyasa Times, aravuga ko Leta y'icyo gihugu yafashe icyemezo cyo kwambura ubwenegihugu abantu 396, bari barabubonye mu buryo bw'uburiganya.

    Ayo makuru yanashimangiwe n'umuvugizi wa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu aho muri Malawi, Patrick Botha, aravuga kandi ko abo bantu ari Abanyarwanda n'Abarundi, bakaba bari barahawe ubwenegihugu mu buryo bwa magendu.

    Nta mubare nyawo w'Abanyarwanda gusa washyizwe ahagaragara, icyakora amakuru dufite yavuze ko ari bo beshi mu barebwa n'iki cyemezo.

    Hari hashize igihe Urukiko Rukuru muri Malawi rutegetse ko abanyamahanga baba muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko, bagomba gusubizwa mu bihugu byabo. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, Minisiriri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Keneth Zikhale Ng'oma, akaba yasabye inzego bireba guhita zihambiriza abo Banyarwanda n'Abarundi bagasubira iwabo.

    Minisitiri Zikhale Ng'oma kandi yavuze ko Leta izakomeza gahunda yo gutahura no kwambura ubwenegihugu ababubonye mu burganya, dore ko aho muri Malawi habarurwa impunzi 53.000, zanze gusubira mu bihugu byazo.

    Amakuru Rushyashya ikesha inzego zizewe ndetse n'abantu babaye muri Malawi, ahamya ko umubare munini w'Abanyarwanda baba muri Malawi, Mozambike, Zambia, no mu bindi bihugu by'Afrika y'Amajyepfo, ari uw'abahunze ubutabera mu Rwanda kubera ibyaha byiganjemo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Binjiye banatura muri ibyo bihugu bifashishije umwirondoro utari wo n'impapuro mpimbano.

    Leta ya Malawi yakomeje kwinubira ibikorwa by' impunzi bihungabanya umutekano, ndetse ikora kenshi umukwabu wo kuzisubiza mu nkambi ku ngufu, hagamijwe kuzibuza kuzerera no guhutaza abenegihugu hirya no hino mu mijyi no mu byaro.

    Hari Abanyarwanda benshi, cyane cyane abajenosideri n'ababakomokaho, banze gusubira mu nkambi no kubahiriza amabwiriza yaho, batinya ko bazafatwa mu buryo bworoshye bakoherezwa mu Rwanda. Abo bahisemo kuva muri Malawi, bamwe bajya mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika 'Iharanira Demokarasi' ya Kongo.

    Muri izo mpunzi kandi ni ho ba Kayumba Nyamwasa, Paul Rusesabagina, n'ibindi bigarasha bajya gushakira abayoboke, babizeza kuzabacyura bakoresheje ingufu za gisirikari. Abenshi mu banze kuyoboka ba Nyamwasa barishwe, nk'uko twagiye tubibabwira mu nkuru zacu.

    Twibutse kandi ko umujenosideri ruharwa, Fulgence Kayishema, uherutse gutabwa muri yombi, nawe yabaye muri Malawi yitwa 'Positani Chikuse', abonye ashobora kuhafatirwa ajya muri Afrika y'Epfo, aho ukuboko k'ubutabera kwamusanze.

    The post Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/malawi-yambuye-ubwenegihugu-ababarirwa-muri-400-biganjemo-abanyarwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=malawi-yambuye-ubwenegihugu-ababarirwa-muri-400-biganjemo-abanyarwanda

  • Ari wowe wabigenza gute? Yohereje umuryango we miliyoni 80 ngo bamwubakire umuturirwa none yasanze baramwubakiye ikimeze nk’ubwiherero bugezweho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yohereje umuryango we miliyoni 80 ngo bamwubakire umuturirwa none yasanze baramwubakiye ikimeze nk'ubwiherero bugezweho.

    Mu gihugu cya Uganda hakomeje ku kuvugwa inkuru y'umukobwa wagiye gukora akazi ko mu rugo i Dubai, hanyuma amafaranga abonye akayazigama kugira ngo azamufashe namara kugaruka iwabo.

    Uyu mukobwa yizigamye agera ku bihumbi 80 by'amadorali ya Amerika, ni ukuvuga arenga Miliyoni 80 z'Amanyarwanda, ni uko maze ayohereza iwabo ngo bamwubakire umuturirwa.

    Akigera iwabo aho yari aje kureba inzu bamwubakiye maze atungurwa no gusanga baramwubakiye akazu kameze nk'ubwiherero bwa cyijyambere.

    Uyu mukobwa akibona inzu bamwubakiye mu mafaranga yose yabahaye yahise agwa muri koma.

     

    Source : https://yegob.rw/ari-wowe-wabigenza-gute-yohereje-umuryango-we-miliyoni-80-ngo-bamwubakire-umuturirwa-none-yasanze-baramwubakiye-ikimeze-nkubwiherero-bugezweho/

  • Uyu ni uwa nyina! Paula umukobwa wa Kajala Farida yiyamye se umubuza kwishinga nyina umujyana mu mico mibi nyina ahoramo mu bagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Paula umukobwa wa Kajala Farida yiyamye se umubuza kwishinga nyina umujyana mu mico mibi nyina ahoramo mu bagabo.

    Paula Kajala umukobwa wa Frida Kajala yatangaje ko adashobora kubaha se umubyara witwa P Funk Majani wamamaye cyane muri muzika ya Tanzania nka Producer.

    Uyu mukobwa yagaragaje ko nta rukundo afitiye se umubyara binyuze mu kiganiro Behind The Gram.

    Yagize ati: 'Ntabwo nigeze nubaha Data umbyara.'

    Yakomeje ku nama se ahora amugira zo kutishinga nyina kuko ngo batanganya izina, aho yasabye se kumureka kuko amaze gukura.

    Ati: 'Wandeka nkabaho ubuzima bwanjye kuko ndi umukobwa mukuru.'

    Ubwo uyu mugabo yaganiraga na Radiyo imwe yo muri Tanzania yemeje ko umukobwa we atajya amwumva.

    Kuri ubu Paula Kajala amaze kugira imodoka myaka 20 y'amavuko akaba avugwa cyane mu nkundo n'abahanzi bagiye batandukanye.

    Source : https://yegob.rw/uyu-ni-uwa-nyina-paula-umukobwa-wa-kajala-farida-yiyamye-se-umubuza-kwishinga-nyina-umujyana-mu-mico-mibi-nyina-ahoramo-mu-bagabo/

  • Rwanda: Kurwanya ubushomeri bigiye kujya bihera mu yisumbuye – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku bw'iyo mpamvu rero, umuryango utari uwa Leta, SOS Children's Villages Rwanda, wagiranye amasezerano n'umuryango mpuzamahanga, JA Africa agamije gutoza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kuba ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

    Ni Amasezerano y'ubufatanye yo gutangiza iyi gahunda yiswe JA Company Program to Rwanda, yasinswe hagati ya Junior Achievement Africa (JA Africa), ya, Simi Nwogugu na SOS Children's Villages Rwanda yari ihagarariwe n'Umuhuzabikorwa w'imishinga na Programu Hatari Patrick.

    Iyi gahunda mu rwego rw'igerageza yari yatangiriye mu bigo bitatu byigisha imyuga n'ubumenyingiro, GS Gikomero, SOS Children's Villages Technical High School Kigali, na SOS Secondary School Kayonza, no mu ishuri ryigenga rya King Academy Kigali riri mu Karere ka Kicukiro.

    Mu gutangiza iyi gahunda, hari abanyeshuri, umwe wo muri SOS Secondary School Kayonza watanze ubuhamya avuga ko ubu ari CEO (Umuyobozi mukuru w'ikigo), akaba afite company ikora amavaze (vases).

    Abandi banyeshuri bishyize hamwe bakora company ikora software, ikorera mu kigo cyabo cya SOS Children's Villages Technical High School Kigali.

    Iyi gahunda niramuka ishyizwe mu bikorwa nk'uko ubuyobozi bwasinyanye amasezerabo bubivuga, izasiga imyumvire n'ubushobozi ku bana barangiza kwiga kwihangira imirimo ago kwicara bagategereza akazi rimwe na rimwe bakagaheba.

    Abanyeshuri n'ibigo, umuyobozi wa JA Africa yabasabye kwitegura irushanwa rizaba ku rwego rw'isi rizahuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga myiza, rikazabera i Kigali muri Nzeri, 2023 uzatsinda abanda azahabwa amadolari ibihumbi cumin a bitanu ($15,000).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/rwanda-kurwanya-ubushomeri-bigiye-kujya-bihera-mu-yisumbuye

  • Bagize ngo ni satani uje! Umugabo yinjiye mu kiliziya maze ajya kuri Aritari yiyambura imyenda ye yose ahita akora ibikomeje kwibazwaho na benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yinjiye mu kiliziya maze ajya kuri Aritari yiyambura imyenda ye yose ahita akora ibikomeje kwibazwaho na benshi

    Umugabo yatunguye abantu ubwo yiyamburaga imyenda ye yose kuri Aritari mu kiriziya mu rwego rwo kwamagana intambara ya Ukraine

    Ibi byabereye muri kiriziya ya Mutagatifu Petero Iroma mu Butariyani hanyuma.

    Uyu mugabo yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano wa kiliziya maze ajya imbere akuramo imyenda yose asigara uko yavutse.

    Ikinyamakuru Reuters kivuga ko amakuru cyahawe na Vatikani avuga ko uwo mugabo yari afite ubutumwa bwanditse busaba kurokora abana bo muri Ukraine bugarijwe n'intambara.

    Uwo mugabo yahise ashyikirizwa Polisi yo mu Butariyani kugirango hatangire iperereza ngo harebwe icyateye uriya mugabo kwikuramo imyenda yose mu kiriziya kuri Aritari

    Source : https://yegob.rw/bagize-ngo-ni-satani-uje-umugabo-yinjiye-mu-kiliziya-maze-ajya-kuri-aritari-yiyambura-imyenda-ye-yose-ahita-akora-ibikomeje-kwibazwaho-na-benshi/