Blog

  • Abana b’irerero rya PSG bageze mu Rwanda baci… – #rwanda #RwOT

    Aba bana bari hagati y’imyaka 13 n’imyaka 8 bari bamaze iminsi ari imvugo mu Rwanda, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Isi gitegurwa n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.  

    Byari ku nshuro 7 iyi mikino ngarukamwaka ibaye, ikaba inshuro ya kabiri u Rwanda rwari rwitabiriye iyi mikino. U Rwanda rwagiye ruhagarariwe n’amakipe abiri, harimo ikipe y’abatarengeje imyaka 13, ndetse n’imyaka 11.

    Aya makipe yombi yitwaye neza, ndetse agera ku mukino wa nyuma aho yahuye na Brazil. U Rwanda mu batarengeje imyaka 11 batsinze Brazil kuri Penariti 4-3, naho mu batarengeje imyaka 13 nabo batsinda Brazil kuri Penariti 3-2. Muri ibi byiciro byombi amakipe akaba yari yanganyije igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino.

    Ndanguza Theonas wagiye ayoboye iri rerero ubwo bageraga ku kibuga cy’indege, yatangarije InyaRwanda ko urugendo rwegenze neza bigendanye n’ibikombe begukanye. Yagize ati: “Muri macye urugendo rwagenze neza, kuko icyo twashakaga byari ukwitwara neza, Kandi byarakunze ndetse dutwara n’ibikombe byose twahaniye”. 

    Yakomeje agira ati “Twakinnye imikino myinshi kandi mu gihe gito, abana berekana ko bafite umwuka wo gutsinda, kandi ni ko byagenze.” Theonas avuga ko abana b’u Rwanda bafite umuco uri hejuru, akaba ariyo mpamvu usanga abandi bana babishimiye.

    Ndanguza Theonas uyoboye iri rerero yari yasazwe n’ibyishimo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege 

    Theonas yunzemo ko abanyarwanda bashoboye, ahubwo ikibazo batangira gukina bakuze. “Mu by’ukuri abanyarwanda turashoboye, nanjye ntabwo najyaga mbyizera, gusa ubu maze kubibona ko turi abanyembaraga. 

    Ikibazo gihari, abanyarwanda dutangira gukinira dukuze umuntu afashe umwana akamuha buri kimwe akiri muto, tukagenda tuzamuka bitewe n’imyaka agezemo, uko byagenda kose umupira w’u Rwanda wazatera imbere.”

    Ababyeyi bari baje kwakira abana babo ndetse ubwuzu ari bwose 

    U Rwanda nyuma yo kwegukana ibi bikombe bibiri, rwahise rugira ibikombe bitatu bivuze muri aya marushanwa, nyuma yaho mu mwaka ushize bari begukanye igikombe kimwe mu batarengeje imyaka 13.

    Shema Samuel wari Kapiteni w’abatarengeje imyaka 11 ndetse akaba ari nawe wabaye umukinnyi w’irushanwa, avuga ko ibyo yari yarazeranyije abanyarwanda yabikoze. Yagize ati: “Amakipe twarayatsinze. Ibyo nari narasize mvuze nabikoze. Natsinze ibitego bigera kuri 15 biri mu byadufashije. Amakinnyi twahuye nabo bari ku rwego rwo hejuru cyane cyane Brazil.

    Abajijwe impamvu ibindi bihugu byabakunze (u Rwanda), Shema yavuze ko “Ibindi bihugu ntabwo bikunda Brazil barayanga cyane kuko yari yarabamaze ibatwara ibikombe tutaraza. Gusa kuri ubu iyo tugiye guhura baratubwira ngo tuyibatsindire, twayitsinda bakaza bakishimana natwe.”

    Shema Samuel aganira n’itangazamakuru yishimiye ko igikombe yasezeranyije abanyarwanda akizanye 

    Imikino nk’iyo izongera kuba mu ntangiriro za Kamena 2024, aho izaba igiye kuba ku nshuro ya 8 bikaba biteganyijwe ko u Rwanda rushobora kuzayitabira rufite n’abakinnyi batarengeje imyaka 15, ari bwo bwa mbere bazaba bagiyeyo.

    Jules Karangwa ubanza ibumoso, umunyamabanga wa FERWAFA w’agateganyo, Habimana Hamdan, na Mudaheranwa Hadji bari baje gushyigikira no kwakira abana 


    Abana bari bashakiwe imodoka ya Tembera u Rwanda yabatembereje bimwe mu bice by’umujyi wa Kigali, ndetse ibajyana i Huye 


    Abana bahise batangira kuyijyamo bizihiwe

    Ishimwe Ganza niwe wabaye uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi, 8, akaba akurikira Patrick 

    Abatazi Kigali bagiye bayibereka ndetse wabonaga bashaka kutayivamo n’ubwo bari bananiwe

    Ntakirutimana wabaye umunyezamu w’irushanwa, ari kumwe na Muhayimana Claude uhagarariye abafana b’Amavubi

    Abana bahise bajya kwakirirwa kuri Saint Famille nyuma yaho bahava bajya i Huye

    Abana bari baje kwakira abana bagenzi babo


    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    VIDEO: Nyetera  Bachir – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130300/abana-birerero-rya-psg-bageze-mu-rwanda-bacigatiye-ibikombe-bibiri-byisi-bakuye-mu-bufaran-130300.html

  • “Bye bye muri Rayon Sports” Ahaza ha Rayon Sports haragana he mu gihe APR FC yatangiye kubakuramo abakinnyi bayo b’ingenzi ndetse n’abandi bamaze gusezera kuri bagenzi babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro mu ikipe ya Rayon Sports, umutoza Haringingo Francis niwe wamaze gusezera ku bakinnyi be ndetse n'ubuyibozi bw'ikipe avuga ko atazakomezanya nabo. Hakaba hari amakuru avuga ko yamaze kumvikana n'ikipe imwe yo mu karere (Africa y'Iburasirazuba).

    Usibye umutoza, kandi rutahizamu w'umunya-Cameroon, Leandre Willy Essombe Onana watsindiye iyi kipe ya Rayon Sports ibitego byinshi '16' muri shampiyona, yamaze gusezera kuri bagenzi be aho agiye kujya mu ikipe yo mu Barabu cyangwa se akajya muri Simba SC yo muri Tanzania zikomeje kumwifuza.

    Ndetse kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kamena 2023, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umunyezamu wari uwambere muri Rayon Sports, yamaze gusezera ku bakinnyi bagenzi be aho yamaze kumvikana n'ikipe ya APR FC.

    Gusa ariko iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru, yamaze kwibikaho myugariro Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United imusinyisha imyaka 2.

    Source : https://yegob.rw/bye-bye-muri-rayon-sports-ahaza-ha-rayon-sports-haragana-he-mu-gihe-apr-fc-yatangiye-kubakuramo-abakinnyi-bayo-bingenzi-ndetse-nabandi-bamaze-gusezera-kuri-bagenzi-babo/

  • Bahati uheruka kubatizwa agiye kurushinga n'Umudiyasipora – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi akakira Yesu nk'umwami n'umukiza Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yateguje ubukwe bwe n'umukunzi we witwa Unyuzimfura Cecile, usanzwe utuye hanze y'u Rwanda.

    Ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 27 Nyakanga 2023 na Tariki 5 Kanama 2023 nk'uko integuza zabwo zibigaragaza.

    Gusaba no gukwa bizabera ahitwa Prime Garden i Gikondo ku wa 27 Nyakanga 2023.
    Gusezerana imbere y'Imana ni ku wa 5 Kanama 2023 mu busitani bwa St Paul ari naho hazakirirwa abatumiwe muri ibi birori.

    Mu gushaka amakuru, umwe mu nshuti za hafi z'uyu muhanzi yavuze ko agiye gukora ubukwe n'umukobwa uba muri Canada.

    Amakuru avuga ko bombi bamaze igihe bamenyanye ndetse mu minsi yashize bahuriye hanze y'u Rwanda, ari nabwo bemeranyije ibyo kubana, Bahati akamwambika impeta.

    Ku rundi ruhande amakuru avuga ko nyuma y'ubukwe, Bahati azahita atangira gushaka ibyangombwa byo kwimukira muri Canada aho umugore bagiye kurushinga asanzwe atuye.

    Si Bahati gusa uzaba wimukiye hanze y'u Rwanda mu bo babanye mu itsinda rya Just Family kuko Kim Kizito asigaye atuye i Burayi, Jimmy na Chris baherutse kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Croidja atuye muri Afurika y'Epfo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahati-uheruka-kubatizwa-agiye-kurushinga-n-umudiyasipora

  • Gisagara:Amafaranga 500 yatumye umugore yipfakaza – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwica umugabo we amuhoye amafaranga 500 Frw yari amuhaye ngo ajye kuyahahisha, ariko agashaka kuyisubiza.

    Uyu mugore w'imyaka 39 akurikiranywe n'Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwamaze gushyikiriza ikirego Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

    Akekwaho kwica umugabo we w'imyaka 41 amukubise umuhini mu mutwe, mu ijoro ryo ku ya 24 Gicurasi 2023 saa mbiri z'ijoro.

    Ubushinjacyaha busobanura ko iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, ubwo nyakwigendera n'umugore we bari batashye bavuye mu kabari kunywa inzoga.

    Buvuga ko ubwo bari batashye, umugabo yahaye umugore we amafaranga maganatanu (500 Frw) ngo ajye guhaha, ariko agashaka kuyisubiza, bigatuma bayarwanira, ari na bwo umugore yahise afata umuhini bahurisha umuceri, akawukubita nyakwigendera mu mutwe, agahita ajya mu cyumba, yajya kureba agasanga yapfuye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gisagara-amafaranga-500-yatumye-umugore-yipfakaza

  • Itangazo:FASHI Rugoyera yasabye guhindura amazina akitwaFASHI RUGOYERA (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa FASHI Rugoyera yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko FASHI RUGOYERA Alphonse mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-fashi-rugoyera-yasabye-guhindura-amazina-akitwafashi-rugoyera-alphonse

  • Hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry'umwuga #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko mu gihe cya vuba hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry'umwuga ndetse habeho n'amavugurura mu mikoreshereze y'umusanzu w'umutekano utangwa n'abaturage.

    Ibi Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jean Claude, yabigarutseho kuri uyu wa gatatu mu nteko rusange y'umujyi wa Kigali yahuje abayobozi bose mu nzego z'ibanze mu mujyi.

    Ni kenshi abaturage bagiye bashyira mu majwi abanyerondo ko badakora akazi kabo neza bigatiza umurindi ibikorwa by'ubujura mu mujyi.

    Si rimwe si kabiri humvikana abaturage bakemanga imikorere y'irondo ry'umwuga by'umwihariko mu mujyi wa Kigali ndetse hakaba n'abemeza badashidikanya ko aho abanyerondo batarangaye bigaha icyuho abajura hari n'aho bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by'ubujura bo ubwabo.

    Umwe mu baturage yagize ati 'Ntabwo imikorere y'abanyerondo ihwitse,niba utuye ahantu ugasanga mu ma saa tanu,saa sita uribwe,ugatera induru ntihagire umunyerondo n'umwe uhagera kandi ryitwa ngo rirahari.'

    Mugenzi we ati'Cyane cyane nko kuba Mama nk'ubu ashobora kuba yihagarariye gutya kandi ureba bariya ari abanyerondo telefoni bakayitwara.'

    Ibivuga n'abaturage birashimangirwa n'urwego rw'imiyoborere RGB mu bushakasgatsi buheruka bugaragaza uko abaturage biyumva mu nzego zibaha serivisi zibegereye.

     Dr Usta Kayitesi, akuriye urwego RGB aha yatangaga ikiganiro mu nteko rusange y'umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa gatatu.

    Yagize ati 'Ubujura ni ikintu tugomba guha imbaraga zikwiye kuko ni ikibazo cy'umutekano,u Rwanda rumaze kugaragara kenshi nk'igihugu abantu bishimira kugenda nijoro bakumva barisanzuye iki rero tugomba kukitaho.'

    Hari abagize inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite nabo bagaragaje impungenge ku bujura buri kwiyongera nyamara rubanda rwirya rukimara utanga umusanzu w'umutekano.

    Uyu mudepite we yagize ati 'Ikibazo cy'ubujura,ubu abaturage Nyakubahwa Minisiter mu cyaro barahinga hano hakaba abantu bazamuka mu  mujyi bagiye  gusaruro,niba turi buzane Camera zihariye niba irondo ry'umwuga turigeza he?'

    Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, ivuga ko mu gihe cya vuba hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry'umwuga ndetse habeho n'amavugurura mu mikoreshereze y'umusanzu w'umutekano utangwa n'abaturage mu buryo Minisiteri w'ubutegetsi bw'igihugu, Jean Claude Musabyimana asobanura.

    Yagize ati 'Hari amabwiriza agiye gusohoka yo kuvugurura uburyo irondo rikorwa,kuko dufite ikibazo cy'amarondo,yaba ku marondo y'umwuga n'ayatarayumwuga,ndetse n'aho dufite ay'umwuga hano mu mijyi,amenshi ntabwo adukorera twakoze ubugenzuzi dusanga amafaranga y'irondo igice kinini ntabwo gikoreshwa mu irondo gikoreshwa mu bindi.'

    Bamwe mu bayobozi b'imidugudu mu mujyi wa Kigali bagaragaje kunyurwa n'icyemezo cya Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yafashe ku birebana n'amavugurura ku irondo ry'umwuga.Tuyisenge Aimable Sandru Abdu ayobora umudugudu wa Kirwa mu murenge wa Nyakabanda ni mu karere ka Nyarugenge.Mu gihe Mukabaranga Marcella ayobora umudugudu w'Ibuhoro muri uwo murenge.

    Tuyisenge Aimable Sandru Abdu yagize ati 'Umurongo aduhaye ku bwacu twe dufite amabwiriza agenga I rondo turawushyigikiye,atugaragarije ko amafaranga y'irondo yakagombye kumanuka akajya mu kagari,ibyo rero bizatuma akari n'imidugudu bikora cyane kurusha uko abantu babonaga ko bitabareba.'

    Mukabaranga Marcella  ati 'Icyo kintu turagishyigikiye cyane pe kuko n'ubundi ni cyo cyari icyifuzo cyacu,tubona byafasha irondo gukora neza.'

    Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, RGB, rwagaragaje ko abaturage bo mu karere ka Nyarugenge

    ari bo baza ku isonga mu turerere dutatu tw'umujyi  mu kugaragaza ko babangamiwe n'ubujura.RGB  igaragaza ko abatuye Nyarugenge bagaragaje ko babangamiwe n'ubujura ku gipimo cya 89.1%.

    Mu gihe abo muri Gasabo bo babangamiwe n'ubujura ku gipimo cya 87.7% naho icukiro  ikaba kuri 73%.

    Tito DUSABIREMA

    The post Hagiye gusohoka amabwiriza mashya agenga irondo ry'umwuga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/07/hagiye-gusohoka-amabwiriza-mashya-agenga-irondo-ryumwuga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagiye-gusohoka-amabwiriza-mashya-agenga-irondo-ryumwuga

  • Bwa mbere hatangajwe ikipe Lionel Messi azerekezamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana na PSG,  hatangajwe ikipe kizingenza Lionel Messi azerekezamo mu mwaka utaha w'imikino.

    Bigitangazwa ko atazasinya andi masezerano muri Paris Saint Germain, hatangajwe ibihuha byinshi bivuga amakipe azerekezamo,  gusa birangiye uyu mugabo w'imyaka 35 yerekeje muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Nk'uko umunyamakuru Guillem Balague dukesha iyi nkuru yabitangaje,  Lionel Messi yafashe umwanzuro wo kwerekeza mw'ikipe ya Inter Miami.

    Iyi kipe ikaba ari iy'umugabo wakanyujijeho muri ruhago, David Beckam ndetse ikaba itozwa na Phil Neville bahoze bakinana muri Manchester United.

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-hatangajwe-ikipe-lionel-messi-azerekezamo/

  • Barangajwe imbere na Leandre Essombe Onana! Muri Rayon Sports amatora ararimbanyije hatorwa umukinnyi mwiza w’ukwezi wa 5 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ikipe ya Rayon Sports amatora ararimbanyije hatorwa umukinnyi umwe muri batatu bitwaye neza mu kwezi kwa Gicurasi 2023.

    Aba bakinnyi uko ari batatu barangajwe imbere na Leandre Willy Essombe Onana, Hategekimana Bonheur ndetse na Elie Ganijuru Ishimwe.

    Source : https://yegob.rw/barangajwe-imbere-na-leandre-essombe-onana-muri-rayon-sports-amatora-ararimbanyije-hatorwa-umukinnyi-mwiza-wukwezi-wa-5/

  • Umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi bwa mbere avuze ikintu yakoze gikomeye ku mupira kigatuma yirukanwa kuri Radio 10 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukunzwe na benshi hano mu Rwanda Sam karenzi yatangaje ikintu yavuze agahita yirukanwa kuri Radio 10 Kandi we yumvaga ntacyo bitwaye.

    Sam karenzi ukunze kuvuga atarya iminwa ku bintu bitagenda neza ndetse n'ibigenda neza muri Siporo y'u Rwanda, amaze igihe akora kuri Radio Fine FM nyuma yo kwirukanwa kuri Radio 10.

    Mu kiganiro uyu munyamakuru akora buri munsi kuri Radio Fine FM, Kuri uyu wa gatatu yatangaje ko ubwo yakoraga kuri Radio 10 yaje gutabaza Perezida wa Repubulika y'u Rwanda kubera ibintu yari abonye biri gukorwa muri Siporo bitanogeye abanya-mupira ariko kuva icyo gihe yahise atangira kudakundwa na benshi binamuviramo kwirukanwa kuri iyi Radio.

    Ibi yabitangaje ubwo abanyamakuru akorana nabo bavugaga ku bantu biyamamaje mu nshingano zitandukanye zo kuyobora FERWAFA bibaza ikintu kiba cyakozwe kugirango abantu batari basanzwe mu mupira bemererwe kwiyamamaza abawusanzwemo bagakurwamo.

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-sam-karenzi-bwa-mbere-avuze-ikintu-yakoze-gikomeye-ku-mupira-kigatuma-yirukanwa-kuri-radio-10/

  • Abakunzi be bashonje bahishiwe: Umuhanzi Davis D agiye gukorana indirimbo n’ibyamamare muri muzika nyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Davis D ukunze kwiyita umwami w'abana agiye gushyira hanze indirimbo nshya ari kumwe n'ibyamamare muri muzika nyarwanda.

    Davis D uzwiho kugira udushya twinshi mu Rwanda yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Bermuda' yakoranye n'abaraperi bakomeye cyane hano mu Rwanda aribo Bull Dog ndetse na Bushali uri kubarizwa ku mugabane w'i Burayi muri iyi minsi.

    Uyu muhanzi kandi yatangaje ko igihe k'inkundo cyamaze kurangira ubu hagezweho igihe cyabo ibi yabitangaje ubwo yateguzaga iyi ndirimbo.

    Source : https://yegob.rw/abakunzi-be-bashonje-bahishiwe-umuhanzi-davis-d-agiye-gukorana-indirimbo-nibyamamare-muri-muzika-nyarwanda/