Blog

  • Yari umujura – ibintu 10 bitangaje kuri Zlatan wiyitaga Imana wasezeye ruhago mu marira #rwanda #RwOT

    Amarira ashoka, tariki ya 4 Kamena 2023 rutahizamu ukomoka muri Sweden wakiniraga AC Milan mu Butaliyani yasezeye umupira w’amaguru burundu, hari mbere y’umukino batsinzemo Verona 3-1.

    Uyu rutahuzamu w’imyaka 41 yakiniye amakipe atandukanye akaba yasoreje muri AC Milan yakiniye imikino 125 ayitsindira ibitego 76.

    Yasezeye mu marira

    Muri 2016 nyuma y’igikombe cya Euro, uyu rutahizamu wa Sweden yatangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu ya Sweden, muri 2021 yakuyigarukamo. Yayiyikiniye imikino 122 ayitsindira ibitego 62.

    Icyo gihe avuga kuri ubu butumire bw’ikipe y’igihugu, Zlatan Ibrahimovic, yifashishije urukuta rwa Twitter yagize ati'kugaruka kw’Imana muri Svensk Fotboll(ikipe y’igihugu ya Sweden)'

    Ibrahimovic yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 5 yari amaze asezeye

    Zlatan ni umwe mu bakinnyi batangaje Isi yagize akenshi bitewe n’ibyo agenda atangaza cyangwa se imibireho ye.

    Tugiye kurebera hamwe ibintu 10 bitangaje kuri uyu mukinnyi ukwiye kumenya, yaba ku buzima bwe cyangwa ibisubizo yagiye asubiza itangazamakuru.

    10. Mu bwana bwe yari umujura

    Zlatan Ibrahimovic mu bwana bwe igihe kinini yakimaraga kuri sitasiyo ya polisi muri Sweden, mu myaka yatambutse yatangaje ko muri iyo myaka y’ubuto bwe yari azwi nk’umujura w’amagare.

    Uretse ibi kandi iyo usomye ibimwerekeyeho usanga yarajyaga anamena ama super market akoresheje amatafari.

    9. Umukinnyi w’ibihe byose kuri we

    Bitewe n’uburyo ateye, benshi bamufata nk’uwiyemera, bazi ko Zlatan Ibrahimovic ashobora kuvuga ko ari we mukinnyi mwiza ku Isi, ariko kuri we umukinnyi yemera ni umunya-Brazil, Ronaldo.

    8. Yari afite amahirwe yo gukinira ibindi bihugu 2

    Uretse kuba yaravukiye muri Sweden, Zlatan ababyeyi be babaye impunzi mu bihugu bya Croatia na Bosnia-Herzegovina, nabyo yari afite amahirwe yo kubikinira. Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Sweden muri 2001.

    7. Zlatan ni ijambo riri mu nkoranyamagambo(dictionary)

    Twese tuzi hashtag ya #daretozlatan yakwirakwiye kuri Twitter mu myaka yatambutse, ariko se uzi ko interuro 'to Zlatan’ iri mu nkoranyamagambo yo muri Sweden? Bisobanuye gukora ikintu n’impano yo hejuru.

    Bimwe mu bisubizo bitangaje yasubije itangazamakuru

    6.Ubwo Raphael Van der Vaart yamushinjaga kumukinira nabi kuko yari yamuvunnye, Ibrahimovic yagize ati' Sinakuvunnye ku bushake, ni impanuka nagize niwongera kunshinja ibyo binyoma noneho nzavuna amaguru ya we yose kandi icyo gihe nzabikora mbishaka.'

    5. Nyuma y’uko igihugu cye cya Sweden kibuze itike y’igikombe cy’Isi cya 2014, yatangaje ko igikombe cy’isi kitarimo Zlatan nta rushanwa rikirimo.

    Yagize ati'ikintu kimwe kandi cy’ukuri ni uko igikombe cy’Isi ntarimo, nta kintu na kimwe waba ukirebamo.'

    4. Mu mwaka w’imikino wa 1999-2000 Arsene Wenger yasabye Zlatan kuza gukora igeragezwa mu ikipe Arsenal arabyanga, itangazamakuru rimubajije impamvu yabyanze yagize ati'Arsene Wenger yansabye kuza gukora igeragezwa muri Arsenal ubwo nari mfite imyaka 17 ariko ndamwangira mubwira ko Zlatan atajya ageragezwa.'

    3. Ubwo yendaga kuva muri PSG, yabajijwe ikintu cyatuma aguma mu ikipe ya Paris Saint Germain yavuze ko kereka bakuyeho umunara muremure ubarizwa mu mujyi wa Paris bakawusimbuza ishusho ye.

    Yagize ati'Sintekereza ko basimbuza umunara wa Eiffel ishusho yanjye, n’abayobozi b’ikipe ntibabikora gusa babikoze nahaguma.'

    Yasabye ko kugira ngo agume muri PSG umunara wa Eiffel usimbuzwa ishusho ye

    2. Abajijwe imyanya ashobora gukina mu kibuga yavuze ko afite ubushobozi bwo gukina imyanya yose uko ari 11.

    Yagize ati'Njyewe imyanya yose uko ari 11 mfite ubushobozi bwo kuba nayikinamo kuko umukinnyi yakina aho ariho hose.'

    1. Ubwo Zlatan Ibrahimovic yabazwaga imyaka ye yagize ati”Ndi nk’inzoga ya Wine, uko nshaje ni byo bituma nitwara neza nka kundwa na benshi.'

    Yakiniraga AC Milan mu Butaliyani

    Source : http://isimbi.rw/siporo/yari-umujura-ibintu-10-bitangaje-kuri-zlatan-wiyitaga-imana-wasezeye-ruhago-mu-marira

  • Inda nini yishe nyirayo! Menya ingaruka mbi z… – #rwanda #RwOT

    Iyo utazi ingano y'ifunguro ukwiye gufata, wisanga wariye byinshi, bikarangira bikuzaniye  ingaruka mbi ku buzima bwawe harimo umubyibuho ukabije, indwara zikomeye zirimo na diyabete n'ibindi.

    Bumwe mu buryo bwagufasha gucika burundu kuri iyo ngeso ni ukubanza kumva ko bigira ingaruka mbi ku mubiri wawe.

    Dore ingaruka 7 mbi ziterwa no kurya ibiryo byinshi dukesha urubuga healthline.com:

    1. Bitera ibinure bikabije mu mubiri


    Kugira ngo ikigero cya karori kiringanire, bigenwa n'umubare wa karori umubiri wawe winjije n'izo watwitse. Iyo urya ibirenze ibyo ukoresha, usanga hari karori zisaguka. Umubiri wawe, ushobora kubika karori z'inyongera nk'ibinure.

    Kugira ngo wirinde kwiyongera kw’amavuta, gerageza kuzuza poroteyine n’imboga zidafite ibinyamisogwe mbere yo kurya karbike n’ibiribwa binini.

    2. Bishobora guhungabanya amabwiriza yo gusonza

    Imisemburo ibiri y’ingenzi igira ingaruka ku kugenzura inzara, ni ghrelin; itera ubushake bwo kurya, na leptine; igabanya ubushake bwo kurya.

    Iyo umaze umwanya utarya, urwego rwa ghrelin rwiyongera. Noneho wamara kurya, urugero rwa leptin rubwira umubiri wawe ko wuzuye. Ariko kurya cyane bishobora guhungabanya iyi gahunda.

    Ihungabana ry’iyi misemburo rishobora gutuma urya cyane. Warwanya izi ngaruka, ugaburira umubiri wawe ibiryo bimwe na bimwe biwufitiye akamaro kandi ukabiryaho gahoro gahoro kugira ngo umubiri wawe ube byuzuye.

    3. Byongera ibyago byo kurwara indwara zikomeye

    Nubwo kurya rimwe na rimwe bishobora kutagira ingaruka ku buzima bw'igihe kirekire, usanga kenshi gutera umubyibuho ukabije, bikongera ibyago byo kurwara. 

    Uyu mubyibuho ukabije wongera ibyago byo kurwara indwara z'umutima, ubwonko, diyabete z'ubwoko bwose, ibibazo muri metabolic syndrome, n'izindi ndwara zitandukanye.

    4. Bishobora kubangamira imikorere y'ubwonko

    Igihe kinini, kurya cyane bishobora kwangiza imikorere y'ubwonko. Ubushakashatsi bwinshi buhuza kurya cyane, kubyibuha bikabije no kugabanuka mu mitekerereze ku bantu bakuze, ugereranije n'abarya bike.

    Kuba ubwonko bwawe bugizwe n’ibinure bigera kuri 60%, gufata amafunguro akungahaye ku mavuta nka avoka, amafi arimo amavuta, n’amavuta ya elayo bishobora kugufasha kwirinda imikorere mibi y'ubwonko.

    5. Bishobora kugutera kugira isesemi


    Kurya byinshi buri gihe bishobora gutera ibyiyumvo bibangamiye umubiri wawe kugira isesemi no kuba igogora ritagenda neza. Mu gihe warengeje urugero, isesemi ishobora no kugutera kuruka, bumwe mu buryo umubiri wawe ukoresha bwo kugabanya umuvuduko ukabije w'igifu.

    Mugihe hari imiti myinshi ishobora kuvura ibi bibazo, uburyo bwiza bwabikuraho burundu, ni ukugenzura ingano y'ifunguro ryawe kandi ukarya buhoro kugirango wirinde izi ngaruka hakiri kare.

    6. Bishobora guteza ikibazo cya gaze ikabije mu mubiri no kubyimba

    Kurya ibiryo byinshi bishobora kunaniza sisitemu y'umubiri wawe, bigatera izamuka rya gaze mu mubiri no kubyimba.

    Ibintu bitanga gaze abantu bakunda kurya cyane ni ibiryo birimo ibirungo bikoze mu mavuta, hamwe n'ibinyobwa bifite gaze karubonike nka soda. Ibishyimbo hamwe n'imboga zimwe na zimwe bishobora kubyara gaze ku kigero kidakabije cyane.

    Byongeye kandi, no kurya wihuta nabyo bishobora kugutera kubyimba bikanazamura gaze mu mubiri wawe bitewe n'ibiryo byinshi byinjira mu gifu mu buryo bwihuse.

    7. Bituma uhorana ibitotsi


    Nyuma yo kurya ibiryo byinshi, abantu benshi bagira ubunebwe cyangwa bakananirwa cyane. Ibi biterwa n'icyitwa 'reactive hypoglycemia', aho isukari y'amaraso yawe igabanuka nyuma gato yo kurya ifunguro rinini. 

    Isukari nke mu maraso ikunze guhuzwa n'ibimenyetso nko gusinzira buri kanya, ubunebwe, umuvuduko ukabije w'umutima, no kubabara umutwe.

    Biroroshye kurya ibiryo byinshi niba utitaye kubyo ngano y'ibyo urya cyangwa ngo umenye niba wahaze. Mu by'ukuri, iyi ngeso itera ibibazo bitandukanye birimo no kurwara indwara zikomeye nk'umutima na diyabete. Niba ubishoboye, gisha inama umuganga w'imirire kugira ngo agufashe gukora gahunda wajya uriraho, kugira ngo ubuzima bwawe bugende neza.


    Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko kurya ibiryo byinshi cyane atari byiza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130284/inda-nini-yishe-nyirayo-menya-ingaruka-mbi-zo-kurya-ibiryo-byinshi-130284.html

  • Harmonize yaba yarateye inda mushiki w’umwanz… – #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania bikomeje kwandika inkuru zivuga ko Harmonize ashobora kuba yarateye inda Esma Platnumz, mushiki wa Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we muri Wasafi Records bakaza gutandukana bashwanye.

    Simulizi Na Sauti ivuga ko Esma Platnumz wavuzwe mu rukundo n'Umuhanzi Harmonize usanzwe ari umwanzi karundura wa musaza we Diamond Platnumz akaba umuyobozi mukuru w'ikigo Wasafi Group gifite ibitangazamakuru, inzu ireberera inyungu z'abahanzi n'ikigo gitega ku mikino.

    Iki kinyamakuru kivuga ko gishingira ku magambo Esma Platnumz yatangarije ku rubuga rwa Instagram  ko atwite umwana kandi ko azibaruka hagati y'ukwezi kwa Nzeri cyangwa Ukwakira 2023. Tariki 06 Gicurasi Esma yagize ati 'Ryoherwa n'iyi mvura uri kumwe n'umukunzi wawe. Mu mezi atatu cyangwa ane turibaruka umwana'

    Icyatangaje abantu benshi nuko uyu mukobwa ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania yarengejeho ko uwo mwana azibaruka ari uw'umugabo ukomoka mu gace ka Mtwara muri icyo gihugu kandi ariho uyu muhanzi Harmonize bavuzwe mu rukundo akomoka.

    Asoza ubutumwa yatambukije kuri Instagram yagize ati 'Turibaruka umwana kuva i Mtwara' iyi mvugo niyo benshi bari gushingiraho bavuga ko uyu mukobwa yaba ariwe ntandaro yo gutandukana kwa Harmonize na Kajala Frida biteguraga kubana.

    Bivugwa ko Kajala Frida akimara kumenya ibanga ry'uko Harmonize yari amaze kongera guha amahiwe ya kabiri banitegura kurushinga, yateye inda umukobwa uvukana na Diamond Platnumz yahise asesa umubano wabo ndetse atangaza ko bitari bikwiye kongera guha amahirwe uyu musore uharaye Yolo The Queen.

    Ku rundi ruhande ariko Harmonize akimara gutandukana na Kajala yahise ashyira hanze indirimbo 'Single' ikomeje kumwambutsa imipaka, ikagira ubutumwa bugaragaza ko uyu mugore Frida ashobora kuba yaramucaga inyuma, kandi we yari amaze kumwiyegurira yifuza ko banashinga urugo bakubaka umuryango.

    Reka inkuru ya Kajala na Harmonize nyicumbikire aha, ahubwo ngaruke ku mubano wa Konde Boy na Esma Platnumz

    Esma Platnumz yatangaje ko agiye kwibaruka umwana w'umugabo i Mtwara, bikekwa ko ari Harmonize nyuma y'amezi asaga abiri ateye utwatsi iby'urukundo rwavugagwa hagati yabo. Tariki 30 Mata 2023 Esma abinyujije kuri Instagram yatangaje ko nta mubano wihariye afitanye na Harmonize kandi yumvikanisha ko nta mukunzi afite.

    Ikinyamakuru Kubi Live kivuga ko icyo gihe yagize ati'Mugiye gutuma tudashyigikira abantu kugira ngo bitavugwa ko turi mu mubano. Mugiye gutuma tutumva indirimbo za bamwe kandi muzatuma abantu bavuga ko twikunda kandi ko tudashyigikira abandi'

    Iki gihe Esma kandi yavuze ko yicuza icyatumye amenyekana kuko arambiwe kubona abantu babyuka bahimba ibintu bitari ukuri kugira ngo bacuruze. Ati 'Hari igihe najyaga nifuza kuba icyamamare cyane,  ariko ubu nonaha. Abantu babyuka barema ibintu kugira ngo babone ibo bavugaho.'

    Esma Platnumz yakomeje avuga ko nta maharo agifite kuko asigaye abengwa n'abagabo kubera ibintu avugwaho buri munsi ku mbuga nkoranyambaga. Ati 'Kutuvugaho ibi binyoma bituma abantu bashakaga kudukunda bya nyabyo batifuza no kutwegera.'

    Iki gihe Esma wavugaga ko nta mukunzi afite ntiyigeze yifatanya n'umuryango we urimo nyina na Diamond Platnumz ubwo Zari Hassan n'abana ba musaza we bamusuraga muri Tanzania bagakora ibirori byo kubakira. Mu mafoto n'amashusho Diamond na Zari bashyize hanze Esma ntiyagaragayemo bikavugwa ko yanze kwitabira ku bushake.

    Radio Classic FM ivugira ku murongo 105.1 muri Tanzania icyo gihe tariki 22 Mata 2023 yatangaje ko Diamond Platnumz n'inshuti ze bakusanyije imodoka zihenze zo kujya kwakira abana be na nyina wabo Zari Hassan ku kibuga cy'indege mbere yuko ibirori by'akatarabineka bibera iwe mu rugo.

    Bivugwa ko Diamond yahise arakarira mushiki we, kubera ko kutitabira ibi birori by'umuryango kandi kiba rimwe mu mwaka birumvikana ko buri umwe muri bo agifata nk'ingenzi cyane ku buryo gucikwa bifatwa nk'agasuzuguro. Icyo gihe Harmonize yakomeje gukongeza urwikekwe hagati ya Esma Platnumz na musaza we Diamond.

    Harmonize icyo gihe wari uwubanye na Yolo the Queen wo mu Rwanda yatangaje ko ashimira Esma Platnumz kubw'urukundo n'ubushuti bafitanye, anamushimira ku ruhare yagize ku ndirimbo 'Say Yes' ya Dj Seven Worldwide yafatanyije n'uyu muhanzi. Iki gihe Harmonize wasaga n'ukongeza umuriro yagize ati: 'Warakoze kubw'urukundo nyarwo n'ubushuti. Imana iguhe umugisha.'

    Gutangaza ko nta mukunzi ufite ushaka kwikuraho umuntu muri rubanda, nyuma y'ukwezi kumwe ugatangaza ko utwite biri mu bituma abantu bakomeje gutekereza Esma yaba yarabeshya icya semuhanuka kandi awubanye n'umwanzi nimero ya mbere ya musaza we Diamond Platnumz.

    Diamond ubusanzwe witwa Abdul Nasib Juma, avukana kuri nyina na Esma Platnumz umubyeyi w'abana babiri, naho Queen Dareen ubarizwa muri Wasafi Records byavugagwa ko bavukanaga kuri se Abdul Juma, nyina Mama Dangote mu 2021 yaje guhakana ko atari we babyaranye.

    Ubutumwa Esma Platnumz yatambukije kuri Instagram avuga ko yiteguye kwibaruka umwana mu mezi atatu cyangwa ane ari imbere 

    Esma Platnumz uvugwaho guterwa inda na Harmonize asanzwe ari umucuruzi ukomeye akaba n’umubyeyi w’abana babiri 

    Harmonize amaze imyaka isaga ine atarebana neza na Diamond wahoze ari sebuja muri Wasafi Records

    Bivugwa ko Diamond amaze igihe atarebana neza na mushiki we Esma Platnumz kubera Harmonize 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130283/harmonize-yaba-yarateye-inda-mushiki-wumwanzi-we-diamond-130283.html

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 7 Kamena, muri Village Urugwiro habereye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya. Uyu umuhango wayobowe na Perezida Paul Kagame.

    Abayobozi barahiye ni Minisitiri mushya w'Ingabo, Juvenal Marizamunda wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Maj Gen Albert Murasira; Lt Gen Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda asimbuye Gen Jean Bosco Kazura; 

    Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi wasimbuye Lt Gen Muganga ndetse na Komiseri Mukuru wa RCS, Brig Gen Evariste Murenzi wasimbuye Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo.

    Mu ijambo rya Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kumva uburemere bw’Inshingano bahawe. Yagize ati: “Imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw'izo nshingano bitewe n'uko hafi byose cyangwa ibyinshi tuba tubikorera igihugu n'Abanyarwanda.

    N'ibindi binyura mu buryo bw'ubufatanye, abantu mu nzego zitandukanye bagomba gufatanya, bakuzuzanya kugira ngo igihugu kigezweho ibyo kiba giteze ku bayobozi”.

    Lt Gen MUBARAKH Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

    Minisitiri w’Ingabo mushya, Juvenal Marizamunda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130290/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-zabayobozi-bashya-abasaba-kumva-uburemere-bwinshingano-b-130290.html

  • Nyarugenge: Visi Perezida w'umutwe Abadepite yasabye abaturage gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Visi Perezida w'umutwe 'Abadepite Edda Mukabagwiza arasaba abaturage bafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugirango bashyingurwe mu cyubahiro bityo binafashe igihugu mu rugendo rwo kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda .

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa 6 Kamena 2023, ubwo yifatanyaga n'Abaturage bo mu murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge  wa Rwezamenyo, cyabanjirijwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 20 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse  mu mirenge itanu y'Akarere ka Nyarugenge, irimo Rwezamenyo ,Kimisagara, KANYINYA ,Mageregere na Nyarugenge.

    Iyi mibiri 20 ikaba yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenosido rwa Nyanza mu Karere Kicukiro.  

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Emmy Ngabonziza yasabye Abaturage bafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside gutanga amakuru kugirango ishyunguwe mu cyubahiro.

    Ati ' Hari n'abibeshya ko ubumwe bw'Abanyarwanda buzubakwa hashingiwe ku kinyoma cyangwa se kudatanga amakuru akumva ko gutanga amakuru ubumwe bwe yarafitanye n'abandi baturanyi cyangwa se abandi bavandimwe baturanye aho ngaho nibimenyekana ko aribyo bizaba ikibazo gikomeye ariko ntabwo ariko kuri kuko intambwe tumaze gutera yose yashingiye ku kuri yashingiye ku kwihana yashingiye ku gusaba imbabazia yashingiye kugutanga imbabazi.'

    Kuruhande rw'ubuyobozi bw'umurenge wa Rwezamenyo, bwo ngo bukomeje gushakisha Amakuru y'Abatutsi biciwe muri uwo murenge no gushakisha imibiri yabo kugirango ishyingurwe mu cyubahiro  Nkuko Nirera marie rose uyobora umurenge wa Rwezamenyo abisobanura.

    Ati 'Munsi ya Brigade gatoya umwaka ushize twahakuye umubiri turayishyingura ariko ayo makuru yose tubanza gusesengura dufatanyije na Ibuka n'izindi nzego dufatanya nazo turacyakurikirana aho amakuru yose  yaboneka y'ahajugunywe imiribi y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.'

    Ubwo yifatanyaga n'Abaturage bo mu murenge wa Rwezamenyo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi, Visi Perezida w'umutwe w'Abadepite Edda Mukabagwiza nawe yasabye abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, bityo binafashe igihugu mu rugendo rwo kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda

    Ati 'Ese muri rwa rugendo turimo rwa rukundo ndi kugenda ndwubaka nongera kubugarura bwa bumwe abandi bavuga ndabufite muri njyewe, aho rero niho ngira ngo cyane cyane ababitse amakuru bicaranye badufashe kugira ngo nababandi biciwe ababo bumve baruhutse ku mutima.'

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rwezamenyo bikorwa buri mwaka tariki 6 Kamena.

    The post Nyarugenge: Visi Perezida w'umutwe Abadepite yasabye abaturage gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/07/nyarugenge-visi-perezida-wumutwe-abadepite-yasabye-abaturage-gutanga-amakuru-yahajugunywe-imibiri-yabatutsi-bishwe-muri-jenoside/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyarugenge-visi-perezida-wumutwe-abadepite-yasabye-abaturage-gutanga-amakuru-yahajugunywe-imibiri-yabatutsi-bishwe-muri-jenoside

  • Hasojwe imikino cy'icyiciro cya kabiri, Saint Joseph na Saint Aloys Rwamagana bahabwa ibikombe #rwanda #RwOT

    Ni shampiyona yasozwaga nyuma yo gukinwa mu mezi hafi  6, ubariyemo n'ibiruhuko kuko iyi shampiyona ikinwa cyane n'amakipe y'amashuri makuru yisumbuye na kaminuza. Iyi shampiyona y'icyiciro cya kabiri kandi yakinwe mu byiciro 2, Abagabo n'abagore. Icyiciro cy'abagabo hitabiriye amakipe 14 arimo 2 ya Kaminuza ya UR-CAVM na UR -KIST, mu gihe  icyiciro cy'abagore hitabiriye amakipe 5 arimo imwe ya kaminuza ya UR- CAVM.

    Ni imikino y'Intoki-Volleyball yakinwe mu minsi ibiri guhera ku wa Gatandatu tariki ya 3 no ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, ikinirwa mu ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu i Kabgayi. Ryasojwe ikipe ya St Joseph itsinze imikino yayo yose. Yasoje itsinda ikipe ya Nyanza TSS amaseti 3-0, mu gihe mu bagore ikipe ya Institut Sainte Famille Nyamasheke  yatsinzwe na Gs Saint Aloys Rwamagana amaseti 3-1.

    Uko imikino yagenze

    Nkuko amategeko yirushanwa yabiteganyaga, amakipe 8 mu bagabo yagombaga gukina izitsinze 4 zikongera gukina imikino yo guhura aho nibura buri kipe yakinnye imikino 6 mu minsi 2 naho mu bagore bo barahuye kuko hari hitabiriye amakipe 4 gusa.

    Mu bagabo ikipe ya Gs Saint Joseph yatsinze inikino yayo yose ikaba yarakurikiwe na Nyanza TSS, ku mwanya wa 3 haje ikipe ya Koleji ya Kristu Roi na Petit Seminaire Virgo Fidelis isoza ari iya 4 mu gihe ikipe za UR zakiniye imyanya naho ikipe ya Gisagara Volleyball Academy yo yakuwe mu irushanwa kubera amakosa.

    Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, Raphael Ngarambe avuga ko iyi shampiyona yatangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2023, ko kandi isojwe neza bigaragara ko abana bafite urwego rwiza cyane.

    Ashimangira ko ejo heza h'umukino wa Volleyball mu Rwanda hahari kandi ko bifuza ko amakipe yaba menshi kurushaho, hagategurwa abana benshi bashoboka. Akomeza  asaba abitabira kurangwa n'imyitwarire myiza no kwirinda ibiyobyabwenge kuko nta mukinnyi uzongera kwinjira mu ikipe y'Igihugu adapimwe ibiyobyabwenge, aho basinyanye amasezerano na Polisi izajya ifasha kubapima.

    Akomeza ashimira abayobozi b'ibigo by'amashuri bagize uruhare mu migendekere myiza ya shampiyona,' kuko mwabonye ko amakipe y'abahungu yari menshi ndetse turifuza ko n'ay'abakobwa na yo yaba menshi kandi twizeye ko tuzabigeraho vuba'.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwaragijwe Mutagatifu Yozefu rw'I Kabgayi, Akimana Innocent avuga ko bishimiye urwego rw'ikipe bafite. Avuga ko yishimira ko nibura mu ikipe y'igihugu y'abato harimo abana biga muri iri shuri bakaba batuma n'abandi bakora, bakazamura urwego no gukaza ingamba zo kurangwa n'Imyitwarire myiza kuko udafite imyitwarire myiza no gutsinda ntabwo bishoboka.

    Intumwa ya Minisitiri wa Siporo akaba umukozi w'Iyi Minisiteri ushinzwe amashyirahamwe y'imikino, Habyarimana Florent avuga ko iri rushanwa ryo mu itsinda rya B mu cyiciro cya kabiri rigaragaje ishusho nziza y'ikipe y'igihugu mu cyiciro cy'abato bashobora no kuzajya mu ikipe nkuru bagahesha igihugu icyubahiro mu mahanga.

    Yagize Ati' Iyi shampiyona isojwe igaragaje ko dufite impano zigaragaza ko ejo hazaba hameze neza. Iki cyiciro cya kabiri mu byiciro byose bya Siporo nicyo gipimo cyiza cy'ikipe y'Igihugu, cyane ko aba ari abakinnyi bakiri bato, abana bafite urwego ruri hejuru cyane.

    Akomeza avuga ko gahunda bafite nka Minisiteri ya Siporo ari uko bashyira imbaraga mu mashuri kuko ariho bakwerekeza amaso kuko biga baba hamwe bakitoreza hamwe kandi urebye uko batangiye umwaka w'imikino birimo gutanga umusaruro kandi bazakomeza gufasha no gusaba abakinnyi kugira imyitwarire myiza.

    Shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Volleyball izagaruka mu kwezi kwa Nzeli 2023. Amakipe yose yakinnye yahembwe ibikoresho birimo amafile yo gukinirwaho n'imipira naho ikipe zahize izindi zihabwa ibikombe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/07/hasojwe-imikino-cyicyiciro-cya-kabiri-saint-joseph-na-saint-aloys-rwamagana-bahabwa-ibikombe/

  • Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha? #rwanda #RwOT

    Icyemezo cy'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha cyo kureka kuburanisha umujenosideri Kabuga Felisiyani, ngo kubera ko ashaje cyane, cyatumye abasesenguzi banuganuga umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, bakazapfa, cyangwa bagafatwa bashaje cyane, bikaba impamvu yo kutababuranisha. Icyo gihe baba babifitemo inyungu, kuko ubuzima bwabo ku isi bazaburangiza bakitwa 'abere', nta rukiko rwigeze rubahamya ibyaha. Imitungo yabo yaguma mu maboko y'imiryango yabo, kuko nta ndishyi bategekwa gutanga.

    Ibi, abo basesenguzi barabishingira ku bandi bajenosideri bari mu nko Bufaransa, aho Kabuga yafatiwe, bikavugwa ko yari ahamaze imyaka myinshi, ndetse hari na bamwe mu bategetsi bari bazi ko ahari.

    Abo bidegembya mu Bufaransa ni Agatha Kanziga wari shefu w'akazu kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen. Aloys Ntiwiragabo , Col.Laurent Serubuga, Wenceslas Munyeshaka, n'abandi bajejeta amaraso y'Abatutsi ku biganza.

    Abo bakurikiranira hafi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rero bafite impungenge ko hatazategerezwa ko aba bantu bagera mu zabukuru, n'iyo bafatwa nk'uko byagenze kuri Kabuga Felisiyani, hagatangazwa ko badafite imbaraga z'ubwonko n'iz'umubiri zibemerera kuburanishwa.

    Icyemezo cyo kutaburanisha Felisiyani Kabuga, umunyemari ufatwa nk'umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kije gihumuriza n'abandi bakidegembya hirya no hino ku isi, bakaba biruhukije kuko iyo bumvise ko n'iyo bazafatwa bashaje, batazagezwa mu butabera.

    Iki cyemezo kandi gihuriranye n'ijambo rikomeye Ambasaderi Busingye Johnson uhagarariye uRwanda mu Bwongereza, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu, yibaza impamvu Ubwongereza bukomeje kuba indiri y'abajenosideri, kandi iki gihugu gifite ibimenyetso bidashidikanywaho, byerekana ko abo Banyarwanda 5 bakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abo ni Charles Munyaneza, Céléstin Ugirashebuja,Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Céléstin Mutabaruka, bari ba'Burugumesitiri' b'amakomini, aho batanze amabwiriza yo gutsemba ibihumbi byinshi by'Abatutsi.

    Ambasaderi Busingye yibukije ko imyaka ibaye 17 abo bajenosideri bararezwe, ndetse Ubushinjacyaha bw'uRwanda bwaratanze ibimenyetso byose byatuma bafatwa, bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishirizwa mu Bwongereza, nyamara ntibyakozwe, ahubwo bahawe umwanya n'ubushobozi bwo kubiba urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside, haba mu Bwongereza ndetse no ku isi yose.

    Ambasaderi Busingye yibukije ko Ubwongereza ari kimwe mu bihugu bike byo mu Burasirazuba bw'isi bigicumbikiye abagome, kibizi neza ko ari abajenosideri, mu gihe ibindi bihugu nka Canada, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Ububiligi, Ubudage, Suwede, Denmark, Ubufaransa, Norvège n'Ubuholandi, byaburanishije abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi boherezwa kuburanira mu Rwanda.
    Aba bajenosideri bari mu Bwongereza imyaka y'ubukure irabasatira, ndetse hari amakuru avuga ko hafi ya bose bafite uburwayi budakira kandi bukomeye, ku buryo amahirwe yo kuzababona mu rukiko azakomeza kuyoyoka niba Ubwongereza bukomeje kubafata nk'amata y'abashyitsi.
    Ibihugu byose bifite inshingano yo gushyikiriza inkiko abakekwaho uruhare muti Jenoside, kuko atari icyaha cyakorewe igihugu kimwe, ko ahubwo ari icyaha ndengakamere cyakorewe inyonko-muntu.

    Abayobozi b'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho uRwanda, barimo abaperezida barwo uko bagiye basimburana, abashinjacyaha bakuru, bose bakomeje gutakambira ibihugu bimwe na bimwe, ngo bifashe urukiko gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyamara ntibibuza ko bakibereyeho mu buzima busanzwe hirya no hino mu bihugu, birimio na bya bindi bitwigisha ubutabera n' uburenganzira bwa muntu.

    Uretse no kuba Ubwongereza ari igihugu cy'inshuti y'uRwanda, nk'uko Ambasaderi Businjye yabyibukije, ntigikwiye kuba aricyo cyimika umuco wo kudahana, no kuba indiri y'abajenosideri, birirwa bahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    The post Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ese-ntihaba-hari-umugambi-wo-gukingira-ikibaba-abajenosideri-ngo-bazapfe-cyangwa-bazafatwe-bashaje-cyane-bityo-bibe-impamvu-yo-kutababuranisha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ese-ntihaba-hari-umugambi-wo-gukingira-ikibaba-abajenosideri-ngo-bazapfe-cyangwa-bazafatwe-bashaje-cyane-bityo-bibe-impamvu-yo-kutababuranisha

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya mu nzego z'Igisirikare (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo bakora byose n'urwego baba bakoramo urwo ari rwo rwose, ko umugambi ari umwe, ari uwo guteza imbere u Rwanda.

    Yabibukije ko atari bashya mu nshingano, ko icyakozwe ari ukubaha izindi, bityo ko bagomba gukomeza kuzikora neza.

    Ati: 'Umugambi ni umwe; ni ugukorera igihugu cyacu kandi mu nzego buri wese arimo'.

    Kagame yababwiye ko buri wese agomba gukora imirimo neza, kandi akabikora yumva uburemere bwayo kuko byose bikorwa mu nyungu z'Abanyarwanda.

    Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw'inzego ari ngombwa kugira ngo ibigambiriwe bigerweho, inzego zuzuzanyije.

    Abarahiye ni Minisitiri w'ingabo Juvénal Marizamunda, Umugaba w'ingabo z'u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka Major General Vincent Nyakarundi na Komiseri mukuru w'Urwego rw'igihugu rw'igorora Brigadier General Evariste Murenzi.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-z-abayobozi-bashya-mu-nzego-z-igisirikare-cy

  • Se wa Miss Nshuti Divine Muheto yaje muba Polisi 7 bazamuwe mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 7 Kamenya 2023 nibwo Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi basaga 4000 muri Polisi y'u Rwanda, barimo Abofisiye bakuru, Abato n'Abapolisi basanzwe.

    Abapolisi barindwi bari basanzwe bafite ipeti rya Chief Superindent of Police( CSP) bazamuwe mu ntera ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP). Abo bapolisi barimo se wa Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine ugiye kumarana ikamba imyaka ibiri.

    Se wa Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto, Muheto Francis ari mu bapolisi basaga ibihumbi 4000 bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame.

    Nshuti Muheto Divine mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022 ni bwo yambitswe ikamba rihabwa umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubwenge n'umuco.

    Uyu mwari w'imyaka 19 y'amavuko dore ko yabonye izuba ku itariki 21 Ukuboza 2002, yavukiye mu mujyi wa Kigali ari naho yakuriye n'abana bane bavukana akaba uwa kabiri muri bo.

    Yize mu Ishuri ry'Incuke rya Kigali City School, akomereza amashuri abanza mu Ishuri ribanza rya Kingdom Education Centre. Mu Cyiciro Rusange [Tronc Commun] yize mu Ishuri rya Mutagatifu Marie Adelaide mu Karere ka Kamonyi.

    Amashuri yisumbuye yayize muri Fawe Girls School, ishami rya Gahini, aho yize ibijyanye n'imibare, ubukungu n'ubumenyi bw'Isi.

    Ibirori byo gutegura Miss Rwanda 2023 ntabwo byabayeho kubera ko habanjwe gutegurwa amabwiriza agenga amarushanwa y'ubwiza.

    Ubuyobozi bw'Inteko nyarwanda y'Umuco n'ururimi ni bwo bwasubitse itegurwa rya Miss Rwanda. Byahise biha amahirwe Miss Muheto yo kugumana ikamba kugeza igihe bizasubukurirwa.

    Ubuyobozi bw'Inteko y'umuco bwamaze gufata icyemezo cyo gusubika iri rushanwa riherutse guhura n'ibibazo byatumye ryamburwa Rwanda Inspiration Back Up yari isanzwe iritegura.

    Nyuma yo kuryambura Rwanda Inspiration Back Up, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yahise iha Inteko y'Umuco inshingano zo gutegura amabwiriza agenga amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda kugeza ubu aya akaba atarasohoka.

    Uretse gutegura aya mabwiriza, Inteko y'Umuco yanahawe inshingano zo gukurikirana ibihembo by'abakobwa batsindiye amakamba atandukanye no gukomeza ibiganiro n'abaterankunga b'iri rushanwa.

    Ibi bikiyongeraho gufata inshingano zo gutegura uburyo iri rushanwa ryakongera gutegurwa mu gihe kizaza ariko noneho rikaba riteguye ku buryo buri ku murongo budateye impungenge uwo ari we wese

    Ubuyobozi bw'Inteko y'umuco bwamaze gufata icyemezo cyo gusubika iri rushanwa riherutse guhura n'ibibazo byatumye ryamburwa Rwanda Inspiration Back Up yari isanzwe iritegura.

    Nyuma yo kuryambura Rwanda Inspiration Back Up, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yahise iha Inteko y'Umuco inshingano zo gutegura amabwiriza agenga amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda kugeza ubu aya akaba atarasohoka.

    Uretse gutegura aya mabwiriza, Inteko y'Umuco yanahawe inshingano zo gukurikirana ibihembo by'abakobwa batsindiye amakamba atandukanye no gukomeza ibiganiro n'abaterankunga b'iri rushanwa.

    Ibi bikiyongeraho gufata inshingano zo gutegura uburyo iri rushanwa ryakongera gutegurwa mu gihe kizaza ariko noneho rikaba riteguye ku buryo buri ku murongo budateye impungenge uwo ari we wese

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/se-wa-miss-nshuti-divine-muheto-yaje-muba-polisi-7-bazamuwe-mu-ntera

  • Karenzi na Sadate batabarije Ferwafa iri kugana ahabi kubera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    N'ikifuzo bahuriyeho na benshi basanzwe bakurikiranira hafi umupira w'amaguru mu Rwanda, nabo babona ko inzira inyurwamo hashyirwaho abayobozi b'uru rwego Ferwafa itaboneye!

    Tariki 24 Kamena 2023, hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa izaza gusoza imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier uherutse gusezera

    Gusa aya matora ntari kuvugwaho rumwe bitewe n'uburyo hatanzwe za kandidatire za bamwe mu bifuza kujya muri iyi myanya.

    Abagabo batajya barya indimi mu gutanga ibitekerezo byakubaka Siporo y'u Rwanda, ni Sam Karenzi, Muramira Regis bombi bakora Itangazamakuru na Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports mu myaka ishize.

    Karenzi na Sadate badakunda guhuriza ku bitekerezo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kuri iyi nshuro bahurije ku kuba amatora ya Ferwafa akwiye gusubikwa hakabanza kugira ibindi binozwa.

    Biciye mu kiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire rw'Imikino' cya Fine-FM, Sam na Munyakazi basabye inzego bireba gusubika aya matora kuko ari gutegurwa mu gisa n'amanyanga.

    Bombi bakomeje kugaragaza ko abiyamamarije imyanya muri Ferwafa, bamwe muri bo batazaba baje mu nyungu z'umupira muri rusange ahubwo bazaba baje ku bw'inyungu za bo bwite.

    Ikindi aba bagabo bagaragaje, ni uko amwe mu mazina yiyamamaje ndetse akemerwa, adasanzwe azwi muri ruhago mu Rwanda. Ibyo bo bavuga ko bazaba baje nk'abatumwe kuzuza inshingano runaka ku bw'inyungu z'ababazanye muri iyo myanya.

    Sadate we yageze aho avuga ko bitewe no kuba umupira w'amaguru w'u Rwanda wubakiye kuri mafia, bigoye ko watera imbere kuko nta kuri kuwurimo.

    Abakomeje kugarukwaho cyane, ni Komiseri Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga, Rwakunda Quinta, Komiseri Ushinzwe Tekinike n'Iterambere by'Umupira w'Amaguru, Ndayiragije Bosco, Komiseri Ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo, Gatsinzi Herbert na Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/karenzi-na-sadate-batabarije-ferwafa-iri-kugana-ahabi-kubera-imiyoborere