Blog

  • Ubushinjacya bw'America bwabwiye Trump ko bumukoraho iperereza ku mabanga ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    CNN yatangaje ko Trump yohererejwe ibaruwa imumenyesha ko ari gukurikiranwa, nubwo abatanze amakuru batabonye ibiyikubiyemo.

    Gushyikirizwa iyo baruwa ni ikimenyetso cy'uko ubushinjacyaha bwaba bugeze kure ibijyanye no gukusanya ibimenyetso bizashyikirizwa urukiko hatangwa ikirego.

    Inyandiko Trump ashinjwa kubika kandi zikubiyemo amabanga ya Leta ni izabonetse mu nyubako ye ya Mar-a-Lago muri Leta ya Florida.

    Ubusanzwe inyandiko zifite ibirango by'amabanga ya Leta, zigomba kubikwa ahantu hizewe kandi harindiwe umutekano, hatoranyijwe n'inzego zibifitiye ububasha.

    Muri Kanama umwaka ushize, Urwego rw'Iperereza (FBI) rwakoze isaka mu nyubako ya Trump, Mar-a-Lago bahakura inyandiko zisaga ijana zirimo amabanga ya Leta Trump yatwaye amaze kuva ku butegetsi.

    Ubushinjacyaha bumaze igihe bukora iperereza ari nako bwumva ubuhamya bw'abakozi ba Trump muri Mar-a-Lago ndetse n'abo bahoze bakorana mu biro bya Perezida, kugira ngo hategurwe ikirego cyo gushyikiriza urukiko.

    Ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo gutanga ikirego cyangwa bukabireka ku byo bushinja Trump, icyakora bivugwa ko amahirwe menshi ari uko ikirego kizatangwa.

    Trump amaze iminsi yinubira uburyo akomeje kugendwaho n'inzego z'ubutabera za Amerika mu gihe ateganya kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ya 2024.

    Akabihuza no kuba ngo ubutabera bwa Amerika bwaba buri gukoreshwa n'abamurwanya badashaka kumubona yiyamamaza kongera kuyobora iki gihugu cy'igihanganjye ku isi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubushinjacya-bw-america-bwabwiye-trump-ko-bumukoraho-iperereza-ku-mabanga-ya

  • Perezida Museveni bamusanzemo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bamusanzemo Covid-19, ariko ameze neza kandi akomeje inshingano ze mu gihe arimo gufata imiti, nk'uko byatangajwe minisiteri y'ubuzima.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, Umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri, Diane Atwine, yatangaje kuri Twitter ko Perezida Museveni yanduye Covid-19.

    Ati 'Uyu munsI, Perezida bamusanzemo Covid-19. Ni nyuma y'uko yari yagize ibimenyetso bimeze nk'ibicurane byoroheje. Gusa ameze neza kandi akomeje imirimo ye bisanzwe.'

    Kuri uyu wa Gatatu kandi ubwo yagezaga ijambo ku nteko ishinga amategeko, Perezida Museveni w'imyaka 78, yavuze ko ashobora kuba yaranduye Covid kuko mu gitondo yumvise akabeho, bigatuma asaba ko bamupima.

    Yavuze ko ibipimo bibiri muri bitatu byerekanye ko ntayo afite, ariko ategereje igisubizo cy'ikindi cya gatatu.

    Yagize ati 'Ndacyekwaho corona none mpagaze hano. Niyo mpamvu mwabonye nza mu modoka itandukanye n'iya Mama (Janet Museveni).'

    Perezida Museveni ni umwe mu bategetsi bagifata ingamba zikomeye mu kwirinda Covid, aboneka kenshi mu bandi yambaye agapfukamunwa, kandi abantu yakiriye akenshi bicara kure ye.

    Ubwo Covid yari irembeje Isi, Uganda iri mu bihugu byari bifite amabwiriza akarishye yo kuyirinda arimo imikwabu, gufunga amashuri n'ubucuruzi, gufunga imipaka, n'ibindi.

    Iki gihugu cyongeye gufungura ibintu byose neza mu 2022.

    The post Perezida Museveni bamusanzemo Covid-19 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/perezida-museveni-bamusanzemo-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-museveni-bamusanzemo-covid-19

  • Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024 #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho Shampiyona y'u Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2022-2023 irangiriye amakipe atandukanye yatangiye kureba uko yakwiyubaka yitegura umwaka guhatana umwaka utaha wa 2023/2024.

    Ku isonga ikipe ya Kiyovu SC yasoje umwaka ushize w'ikino iri ku mwanya wa kabiri ndetse ni ku mwanya wa kane mu gikombe cy'Amahoro, yatandukanye n'abakinnyi babiri ndetse n'abandi batoza bayo babiri.

    Kiyovu SC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko Mateso J de Dieu wari umutoza wayo wungirije atazakomezanya n'iyi kipe y'urucaca.

    Uyu mutoza waje muri Kiyovu avuye muri AS Kigali atandukanye nayo nyuma yo gusoza amasezerano y'umwaka umwe yari yasinye.

    Uyu mutoza akaba yaragize umwaka mwiza muri iyi kipe kuko we ku giti cye asigaranye Kiyovu yatoje imikino 10 ataindamo 9 anganya 1.

    Kiyovu Kandi yanatangaje ko Umunya Mali Seydou Dabo wari ufite inshingano zo  kongerera abakinnyi imbaraga yageze mu atazakomezanya nayo.

    Rutahizamu Erissa Ssekisambu nawe yatandukanye na Kiyovu Sport nyuma y'umwaka umwe yari ayimazemo.

    Ssekisambu akaba ariwe watsinze ibitego byinshi muri Kiyovu uyu mwaka kuko yatsinze ibitego 10.

    Undi ni Riyad Nordien watandukanye na Kiyovu SC nawe ahamaze umwaka

    Umwe wonyine, Uyu rutahizamu akaba yaratsinze ibitego 2 ndetse atanga imipira ibiri yabyaye ibitego.

    Si Kiyovu SC yatandukanye n'abakinnyi kuko Gasogi United nayo imaze gutangaza ko yatandukanye n'abakinnyi batatu bayo bari basoje amasezerano.

    Uwambere ni uwari kapiteni w'ikipe ariwe Kazindu Bahati Guy wari uyimazemo imyaka itandatu ayikinira nyuma yo kuva muri Musanze FC.

    Undi ni Ndabarasa Trésor ukina nka myugariro, uyu nawe akaba yari asoje amasezerano nawe akaba yatandukanye na Gasogi yari amazemo imyaka itanu.

    Gasogi United kandi yatangaje ko Hakizimana Abdoul Karim wakinaga yugarira inyuma atazakomezanya nayo kuko amasezerano ye yamaze kurangira mu ikipe y'Urubambyingwe.

    The post Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-na-gasogi-united-mu-makipe-yatangiye-gutandukana-nabakinnyi-babo-bitegura-2023-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-na-gasogi-united-mu-makipe-yatangiye-gutandukana-nabakinnyi-babo-bitegura-2023-2024

  • Gasogi United yasezereye abakinnyi 4 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yatangiye gukora isuku mu ikipe aho abakinnyi 4 bamaze kwerekwa umuryango bashimirwa uruhare bagize mu itera imbere ry’iyi kipe.

    Ku ikubitiro habanje rutahizamu w’iyi kipe ukomoka muri Ghana, Godwin Blessing Henshaw wari winjiye muri Gasogi United muri Mutarama 2023 avuye muri Namungo yo muri Tanzania.

    Godwin Blessing Henshaw yari yasinye amasezerano y’amezi 6, nyuma yo gusoza amasezerano iyi kipe ikaba itahisemo kumwongera amasezerano.

    Undi yasezereye ni kapiteni wayo wari uyimazemo imyaka 6, Kazindu Bahati Guy, na we yari asoje amasezerano ye.

    Yajyanye kandi na myugariro Ndabarasa Tresor nawe wari uyimazemo imyaka 6, bose bayikiniye ikiri mu cyiciro cya kabiri.

    Hakizimana Abdulkairim wari uyimamazemo imyaka 2 aho yayigezemo avuye muri Etincelles FC, na we yashimiwe.

    We Thank You Mr Godwin Blessing Henshaw, All the best. pic.twitter.com/l50duYdtRI

    — Gasogi United FC (@gasogi_united) June 6, 2023

    Turashima cyane @GuyKazindu ,imyaka 6 tumaranye waduhaye byose. Tukwifurije ibyiza Imbere. pic.twitter.com/oH7Ym2yfai

    — Gasogi United FC (@gasogi_united) June 8, 2023

    Turagushimiye cyane #NDABARASA Tresor, Twabanye neza imyaka 6 ishize, tukwifurije ibyiza Imbere. pic.twitter.com/xaVfp7BvtU

    — Gasogi United FC (@gasogi_united) June 8, 2023

    Turagushimiye cyane #HAZIMANA Abdoulkarim. Tukwifurije ibyiza imbere pic.twitter.com/Afyb74dK8f

    — Gasogi United FC (@gasogi_united) June 8, 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yasezereye-abakinnyi-4

  • Ntabwo nashakaga kunyura muri byo! Messi yata… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona niyo yahabwaga amahirwe menshi yo kuba yakongera kugira umukinnyi ukomeye ku Isi, Lionel Messi. 

    Uyu mukinnyi yari yarayivuyemo muri 2021 bitewe n’ubukene gusa n’ubundi bisa nk’aho iki kibazo n’ubu kiri mu byatumye atajyayo.

    Indi kipe nayo yahabwaga amahirwe ni Al Hilal yo muri Saudi Arabia kubera ibifurumba by’amafaranga yamuhaga ariko nayo byarangiye bitayikundiye.

    Nyuma yuko Lionel Messi bimenyekanye ko yamaze gusinya muri Inter Miam yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Espagne kitwa Mundo Deportivo kugira ngo agire ukuri atanga ku cyatumye afata uwo mwanzuro.

    Yavuze ko yashatse gusubira muri FC Barcelona ariko ibintu ntibigende nkuko yabyifuzaga. Yagize ati “Narabyifuzaga rwose, byari binshimishije cyane kuba nagaruka, ariko ku rundi ruhande, nyuma yo kwibonera ibyo nahuye nabyo ubushize nsohoka, sinifuzaga kongera kuba mu bihe bimwe: gutegereza ukareba ikigiye kuba ubundi nkasiga ahazaza hanjye mu maboko y’undi”.

    Yakomeje agira ati “Nifuzaga kwifatira umwanzuro, ntekereza kuri njye ndetse no ku muryango wanjye. Numvise byaravuzwe ko La Liga yemeye byose kandi kugira ngo ngaruke haracyari ibindi bintu byinshi byagombaga gukorwa”.  

    “Numvise ko bagombaga kugurisha abakinnyi cyangwa bakabagabanyiriza umushahara kandi ukuri ni uko ntashakaga kunyura muri ibyo bintu cyangwa ngo nshinjwe kubona ikintu gifitanye isano n’ibyo byose. 

     Namaze gushinjwa ibintu byinshi bitari ukuri mu buzima bwanjye muri Barcelona kandi nari maze kuruha gato, sinashakaga kunyura muri ibyo byose”.

    Lionel Messi yasoje agira ati”Ubushize mva muri FC Barcelona, LaLiga nayo yari yemeye ko bansinyisha ariko ku musozo ntibyakunda. Natinyaga ko ikintu kimwe cyakongera kumbaho kandi ko ngomba kugenda nk’uko byagenze. 

    Naje hano i Paris kugira ngo ngume muri hoteri igihe kirekire n’umuryango wanjye, hamwe n’abana banjye bajye no ku ishuri kandi nkiri muri hoteri … Nashakaga kwifatira umwanzuro wanjye, niyo mpamvu ntasubiye muri FC Barcelona nubwo naba aribyo nakunze.”

    Messi yemeje kuva muri PSG akajya gukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130302/ntabwo-nashakaga-kunyura-muri-byo-messi-yatanze-ukuri-ku-cyatumye-areka-fc-barcelona-130302.html

  • Ni ukwisazura! Ibyamamare bikomeye ku Isi bik… – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi ubona hanze aha hari abagabo bakuze cyane batereta abakobwa bakiri bato cyangwa abagore bikundira abasore bato. Ibi abenshi bakunze kubyita ‘Kwisazura’ kuko ngo ababikora baba bashaka kuryamana n’abakiri bato ngo nabo biyumve ko bagifite amaraso y’ubuto.

    Ibi kandi bikunze kugaragara mu byamamare mpuzamahanga aho usanga byinshi byifitiye abakunzi bakiri bato. Byumwihariko hari abagabo b’abasitari bashesha akanguhe usanga bafite abakunzi b’abakobwa bato kuburyo bababera abuzukuru.

    Ibinyamakuru bitandukanye by’imyidagaduro birimo Buzzfeed, Hollywood Reporter n’ibindi byasohoye urutonde rw’ibyamamare by’abagabo bikundana n’abakobwa barusha imyaka iri hejuru ya makumyabiri (20) kuzamuka. 

    Uru rutonde kandi rwakozwe nyuma yaho amakuru ya Al Pacino amenyekanye ko agiye kubyarana n’umukobwa arusha imyaka 54.

    Dore urutonde rw’abagabo b’ibyamamare mpuzamahanga bakundana n’abakobwa bakababereye abuzukuru:

    1.Al Pacino 

    Al Pacino we Noor arusha imyaka 54 bagiye kwibarukana

    Icyamamare muri sinema Alfred James Pacino, wamamaye ku izina rya Al Pacino w’imyaka 83, amaze iminsi agarukwaho nyuma yaho atangarije ko yishimiye kuba agiye kubyarana n’umukunzi we Noor Alfallah w’imyaka 29. 

    Al Pacino urusha imyaka 54 umukunzi we, batangiye gukundana mu mpera z’umwaka wa 2021. Iyi couple ikaba ikomeje kuvugisha benshi kubera ikinyuranyo cy’imyaka kiri hagati yabo.

    2. Dolph Lundgren

    Dolph Lundgren n’umukunzi we Emma arusha imyaka 40

    Umukinnyi wa filime ukundwa na benshi muri filime z’imirwano, Dolph Lundgren watangiye kwamamara kuva mu 1980, ari mu bagabo bakurikiranywa cyane mu isi y’imyidagaduro. 

    Uyu mugabo w’imyaka 65 ari mu rukundo n’inkumi y’imyaka 25 yitwa Emma Krokdal yanambitse impeta y’urukundo mu 2022. Dolph akaba arusha imyaka 40 umukunzi we Emma. Batangiye gukundana ubwo Emma yarafite imyaka 23.

    3.Lionel Richie

    Lionel Richie arusha imyaka 40 umukunzi we Lisa Parigi

    Umuhanzi w’icyamamare unamaze igihe mu muziki Lionel Richie w’imyaka 73 ari mu rukundo n’umunyamideli Lisa Parigi w’imyaka 33 ukomoka mu gihugu cya Switzerland. Lionel urusha imyaka 40 Lisa, batangiye gukundana kuva mu 2019 kugeza ubu bari mu byamamare bigarukwaho cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    4. Dennis Quaid

    Umukinnyi wa filime, Dennis Quaid wamamaye muri filime zinyuranye zirimo nka ‘The Parent Trap’, ‘The Day After Tomorrow’, ‘On A Wing and a Prayer’ n’izindi, nawe afite umukunzi arusha imyaka 39. Dennis w’imyaka 69 n’umukunzi we Laura Savoie w’imyaka 30 batangiye gukundana mu 2019 nyuma yaho uyu mugabo yaramaze gutandukana n’umugore we wa kabiri.

    5.Nicolas Cage

    Icyamamare muri sinema, Nicolas Cage umenyerewe muri filime z’imirwano, nawe ari mu bagabo bikundira abakobwa bakiri bato. Kugeza ubu ari mu rukundo n’uwitwa Riko Shibata w’imyaka 28. Nicolas Cage w’imyaka 59 yatangiye gukundana na Riko arusha imyaka 31 kuva mu 2021.

    6.Jeff Goldblum

    Jeff Goldblum n’umukunzi we Emilie Livingston arusha imyaka 30

    Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Jeff Goldblum w’imyaka 70 wamamaye muri filime zikorwa na ‘Marvel’s’, amaze igihe kitari gito akundana n’umubyinnyi kabuhariwe Emilie Livingston w’imyaka 40 ukomoka muri Canada. Umubano wabo watangiye guca ibintu kuva mu 2014. Jeff Goldblum akaba arusha imyaka 30 umukunzi we Emilie.

    7.Eddie Murphy

    Eddie Murphy arusha imyaka 25 umukunzi we Paige Butcher

    Umunyarwenya w’icyamamare Eddie Murphy ufite abana 11 y’abyaranye n’abagore 4 batandukanye, kuri ubu amaze igihe atengamaye mu rukundo na Paige Butcher w’imyaka 36. Eddie Murphy w’imyaka 61 urusha imyaka 25 umukunzi we Paige, aherutse gutangariza People Magazine ko ntakibazo abona ku kinyuranyo cy’imyaka ye na Paige kuko ngo kuriwe urukundo ntirugendera ku myaka.

    8.Tommy Lee

    Umuhanzi Tommy Lee w’imyaka 60 wamamaye mu itsinda rya ‘Motley Crue’, ryaciye ibintu mu njyana ya Rock n Roll, amaze imyaka ine akundana n’umunyarwenyakazi Brittany Furlan w’imyaka 36. Tommy Lee akaba arusha imyaka 24.

    9.Bruce Willis

    Bruce Willis n’umukunzi we Emma Hemming arusha imyaka 23

    Icyamamare muri sinema Bruce Willis w’imyaka 68,uherutse gusezera gukina filime kubera ikibazo cy’uburwayi bwo kwibagirwa, nawe afite umukunzi arusha imyaka 23 witwa Emma Hemming. Aba bombi kandi banafitanye abana b’impanga b’abakobwa.

    10. Leonardo DiCaprio

    Uyu mugabo w’imyaka 48 ufite izina rikomeye muri sinema yubakiye kuri filime yitwa ‘Titanic’ yakinnye mu 1996, akunze gukarukwaho cyane bitewe n’ibyo yitangarije ko yikundira abakobwa bakiri bato. Uyu mugabo wanivugiye ko adashaka gushaka umugore ngo abyare, yavuze ko iyo agiye gushaka umukunzi areba ufite hagati y’imyaka 21 kugeza kuri 25.

    Leonardo DiCaprio azwiho kwikundira abakobwa bakiri bato batarengeje imyaka 25

    Leonardo DiCaprio yavuze ko adashobora gukundana n’umukobwa uri hejuru y’imyaka 25 kuko aba ashaka gukundana n’abari munsi y’ayo kuko aribo batuma yiyumva nkaho nawe akiri muto. Mu bakunzi uyu mugabo yagize bazwi ntanumwe warurengeje imyaka 25. Muri bo bamenyakanye harimo nk’umunyamideli Camilla Morrone, Nina Adgal, Kendal Schuler, n’abandi. Abo bose bakundanye ntanumwe warurengeje imyaka 25.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130285/ni-ukwisazura-ibyamamare-bikomeye-ku-isi-bikundana-nabakobwa-bato-bakabaye-abuzukuru-babo-130285.html

  • “Imba naraguhereyeho iyomba ndya imbwa”: Abagabo batembagaje abantu imbavu zirabarya mu misango y’ubukwe (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo batembagaje imbaga y'abantu ubwo bari mu misango y'ubukwe bitewe n'amagambo bakoreshaga.

    Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga z'abantu batandukanye hano mu Rwanda harimo n'umunyamakuru akaba n'umushyushya rugamba Anita Pendo yaragaragaje abagabo babiri bari mu misango y'ubukwe bari gukoresha amagambo asekeje ku rwego rwo hejuru.

    Na we ihere ijisho amashusho:

    Source : https://yegob.rw/imba-naraguhereyeho-iyomba-ndya-imbwa-abagabo-batembagaje-abantu-imbavu-zirabarya-mu-misango-yubukwe-video/

  • Yabashotoye: Amafoto agaragaza ubwiza bwa Miss Nyambo Jesca yatumye abantu bamuhundagazaho imitima (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Nyambo Jesca uzwiho kugira ubwiza bushotora benshi yatumye ahundagazwaho imitima.

    Mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na mwenyewe Nyambo Jesca yamugaragaje asa neza cyane maze abakunzi be bamukurikira kuri uru rubuga nabo ntibaripfana.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona amafoto ya Nyambo Jesca:

    Source : https://yegob.rw/yabashotoye-amafoto-agaragaza-ubwiza-bwa-miss-nyambo-jesca-yatumye-abantu-bamuhundagazaho-imitima-amafoto/

  • Yarababajwe bihagije: Theo Bosebabireba yatangaje ikintu gikomeye ahimisha agahinda yahuye n’ako kuva kera (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwiringiyimana Theo wamamaye cyane ku izina rya Bosebabireba yatangaje ikintu gikomeye ahimisha agahinda.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru Murungi Sabin kuri YouTube channel yitwa Isimbi Tv umuhanzi Theo Bosebabireba yatangaje ko agahinda agahimisha kukareka kuko n'ubundi igihe cyose yakagiriye kagiye kijyana.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/yarababajwe-bihagije-theo-bosebabireba-yatangaje-ikintu-gikomeye-ahimisha-agahinda-yahuye-nako-kuva-kera-video/

  • Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyumya y'iminsi bivugwa cyane, umukinnyi wa Kiyovu Sports yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports nubwo bitarashyirwa ahagaragara.

    Igihe kigura n'igurishwa ry'abakinnyi hano mu Rwanda cyamaze gufata indi ntera ari ko amakipe amwe n'amwe agenda asezerera abakinnyi ndetse akomeza ashaka abandi bagomba kubasimbura. Muri ayo makipe harimo ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusinyisha abakinnyi nubwo hakiri kare.

    Ku munsi w'ejo hashize, nibwo byatangiye kuvugwa cyane ko umukinnyi wa Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports. Amakuru yizewe YEGOB dufite ni uko uwo mukinnyi urimo kuvugwa ni Nshimiyimana Ismael Pitchou wigaragaje cyane mu myaka 2 amaze mu ikipe ya Kiyovu Sports.

    Andi makuru avuga ko Pitchou yaganirijwe n'abayobozi ba Kiyovu Sports ngo yongere amasezerano aza kwemera ariko aca inyuma akomeza kuganira n'ikipe ya Rayon Sports ibiganiro bigira icyo bitanga mu ibanga ahita asinya amasezerano nubwo iyi kipe itarabishyira ahagaragara.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yasoje iri kumwanya wa kabiri muri Shampiyona irushwa ibitego gusa n'ikipe ya APR FC. Iyi kipe ibiri kuyibamo ntabwo benshi barimo kubisobanukirwa bitewe n'abakinnyi ndetse n'abatoza imaze iminsi irimo gushimira kandi barayifashije cyane uyu mwaka w'imikino. Muri abo bakinnyi harimo Nordien, Seksambo ndetse n'abandi ngo baraza gushimirwa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-gusinyisha-umukinnyi-wikipe-ya-kiyovu-sports/