Blog

  • Amakuru agezweho: Police FC imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye cyane ihita yongera amasezerano umukinnyi wigenzi washakwaga n’andi makipe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC itozwa n'umutoza Mashami Vincent watoje ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ikomeje kwiyubaka ku buryo budasanzwe.

    Police FC imaze gusinyisha amasezerano y'imyaka ibiri umukinnyi ukiri muto cyane w'imyaka 21 y'amavuko witwa Nyamurangwa Moses imukuye mu ikipe ya Sunrise akaba ari umusore w'umuhanga cyane ukina hagati.

    Ikipe ya Police FC yongereye amasezerano umukinnyi wayo Nsabimana Eric Zidane ukina hagati mu kibuga akaba ari n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi wifuzwaga n'andi makipe.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-police-fc-imaze-gusinyisha-umukinnyi-ukomeye-cyane-ihita-yongera-amasezerano-umukinnyi-wigenzi-washakwaga-nandi-makipe-amafoto/

  • Sinifuza kunyura mu byo nanyuzemo – Lionel Messi nyuma yo gufata umwanzuro watunguye benshi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Argentine wakiniraga Paris Saint-Germain, Lionel Messi yemeje ko agomba kwerekeza muri Major League Soccer (MLS) shampiyona y’Amerika muri Inter Miami, icyemezo cyatunguye benshi.}}

    Amazezerano ye na PSG azarangira tariki ya 30 Kamena 2023, akaba yaramaze gusezerwaho n’iyi kipe ko batazakomezanya.

    Hibazwaga aho azerekeza cyane ko amakuru yamusubizaga muri FC Barcelona muri Espagne yavuyemo 2021, andi akamutwara muri Al-Hilal yo muri Saudi Arabia yishyuraga akayabo.

    Yaje gutungurana avuga ko agomba kwerekeza muri Inter Miami ku bw’ineza y’umuryango we.

    Ati “nafashe umwanzuro ko ngomba kwerekeza muri Inter Miami. Ntabwo birarangira 100%, hari ibitararangira ariko twahisemo gukomeza muri iyo nzira. Niba ibyo muri Barcelona bidakunze nashakaga kuva i Burayi, nkatekereza ku muryango wanjye.”

    Yavuze ko haje amakipe menshi amwifuza i Burayi ariko nta n’umwanya yigeze afata areba ibyo amuha, mu gihe byanze rero akaba yagombaga kuhava.

    Ati “nari mfite andi makipe y’i Burayi anyifuza, ariko sinigeze nanayatekerezaho, igitekerezo cyanjye kwari ukujya muri FC Barcelona, mu gihe byanze kuva mu mupira w’u Burayi maze gutwara Igikombe cy’Isi nibyo byari bikenewe.”

    “Ubu urugendo rwanjye nzarusoreza muri iki gihugu nkina muri MLS, mpishimira umunsi ku munsi ariko inshingano nta cyahindutse ni ugutsinda, nkora ibintu neza ariko mfite amahoro yo mu mutwe.”

    Yakomoje avuga ko imyaka 2 yari amaze muri PSG atari yishimye n’umuryango we, bityo ko cyari cyo gihe cyiza cyo kujya ahantu hatuje.

    Ati “ndi muri cya gihe cyo nagombaga gutekereza ku muryango wanjye cyane. Nari maze imyaka 2 aho mu muryango bitari byiza, sinabyishimiye. Nagize ukwezi kw’agatangaza ko gutwara igikombe cy’Isi ariko kubyikuramo ntabwo byari binyoroheye. “

    Yemeje ko abizi neza ko Barcelona yakoraga ibishoboka byose ngo abe yagaruka harimo kugurisha abakinnyi, kugabanya imishahara kugira ngo irebe ko ihuza n’ingengo y’imari ya shampiyona ya La Liga.

    Yavuze ko nyuma yo kumva ibyo bibazo by’amikoro bikirimo atari kujyayo kuko atifuza kunyura mu byo yanyuzemo 2021 ubwo yayivagamo.

    Lionel Messi yahisemo kwerekeza muri Inter Miami

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sinifuza-kunyura-mu-byo-nanyuzemo-lionel-messi-nyuma-yo-gufata-umwanzuro-watunguye-benshi

  • Ubuzima bwa Papa buri mu mazi abira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu taliki 7 Kamena mu masaha ya ni mugoroba ni bwo iki gikorwa giteganyijwe mu bitararo biherereye i Roma byitwa Gemelli.

    Nk'uko umuvugizi mukuru wahabarizwa Papa i Vatikani, Matteo Bruni yabitangaje, Papa Francis agiye kubagwa bitewe n'indwara yo mu nda afite yitwa 'Hernia' ndetse ngo na nyuma yo kubagwa bateguye ko azaba agumye mu bitaro iminsi itari myinshi cyane.

    Source : https://yegob.rw/ubuzima-bwa-papa-buri-mu-mazi-abira/

  • Icyorezo cyo kubyina gishobora kurimbura imbaga mu minsi mike iri imbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpeshyi ya Nyakanga 1518 mu Mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa hadutse indwara idasanzwe yandura yatumaga abantu babyinana imbaraga nyinshi nta muziki ucuranzwe bakabyina kugeza bashizemo umwuka.

    Ni indwara y'amayobera kugeza n'ubu yiswe 'Dancing mania' cyangwa 'Dancing Plague of 1518' yatwaye ubuzima bw'abantu 400 mu mezi atatu.

    Ni indwara bivugwa ko yafataga buri wese uhuje amaso n'uwayanduye na we agafatwa uko, agashishikara akajya kumufasha bakabyina nta kindi kintu bakora kugeza bananiwe bagashiramo umwuka.

    Aba barwayi babyinaga bidasanzwe ku buryo bo ubwabo nta bushobozi bari bafite bwo kubihagarika.

    Source : https://yegob.rw/icyorezo-cyo-kubyina-gishobora-kurimbura-imbaga-mu-minsi-mike-iri-imbere/

  • Indwara 4 zambere ziteye ubwoba ku isi kuburyo iyo uyirwaye nawe uba uteye ubwoba  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indwara 4 zambere ziteye ubwoba ku isi kuburyo iyo uyirwaye nawe uba uteye ubwoba.

    Ku isi hari ubwoko butandukanye bw'indwara, yaba izandura cyangwa izitandura, iziterwa na virusi cyangwa izitazwi aho zaturutse.

    Ubu noneho tugiye kubereka indwara 4 za mbere ziteye ubwoba, ku buryo no kuzireba ubwabyo biteye ubwoba.

    Iya mbere yitwa AMELOBLASTOMA : iyi n'indwara ifata urwasaya rw'umuntu ndetse ikomoka ku burwayi bw'amenyo, iyi ndwara iba ishobora kuvamo kanseri.

    Iya kabiri ni TRYPOPHOBIA : Iyi ni indwara mbi cyane ku buryo iyo igufashe umubiri wose uzamo inyo, ubundi bakazajya bagukuramo urunyo ahantu hose, bikarangira waratobaguritse umubiri wose.

    Iya gatatu ni SMALLPOX : iyi ndwara mu kinyarwanda abenshi bayizi nka buyagari, iyi, iyo igufashe uzana ibiheri byuzuyemo amashyira umubiri wose, ku buryo iyo uzanye agaheri kamwe kakameneka, y'amashyira yako akajya ahandi bucya naho haje uduheri.

    Iya kane ni Ebora : ebora yo buri wese azi ubububi bwayo, yo iyo igufashe uva amaraso mu myanya y'umubiri yose ifite umwenge. Ngaho ibaze wararwaye trypophobia imwe igutobagura nyuma ugahita urwara ebora, wahita upfa mu minota mike cyane.

     

    Source : https://yegob.rw/indwara-4-zambere-ziteye-ubwoba-ku-isi-kuburyo-iyo-uyirwaye-nawe-uba-uteye-ubwoba/

  • Yanze kuri pfana: Mu gahinda kenshi Lionel Messi yatangaje impamvu ikomeye yanze kujya kurya amafaranga yo muri Saudi Arabia – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa mbere ku Isi nk'uko amateka abigaragaza Lionel Messi yatangaje impamvu ikomeye yanze kwerekeza muri Saudi Arabia kandi yarahabwaga akavagari k'amafaranga.

    Lionel Messi yatangaje ko imyaka ibiri ishize atari yishimye kandi ko ibi byagize ingaruka zikomeye ku muryango we. Uyu mugabo avuga ko yari akeneye kujya kuruhande akita ku muryango we mu buryo bukwiye kubera ko bamaze iminsi batishimiye ubuzima babayemo.

    Rutahizamu w'umunya Argentina Lionel Messi yakomeje agira ati:' Iyo mba nshaka gukurikira amafaranga nari kwerekeza muri Saudi Arabia'.

    Uyu mugabo w'umunyabigwi yatangaje ko mu makipe yose yo ku mugabane w'i Burayi yifuzaga cyane kujya mu ikipe ya FC Barcelona gusa ngo byari bigoranye niyo mpamvu aterekeje muri iyi kipe y'ubukombe mu mateka ye muri ruhago gusa yijeje abakunzi b'iyi kipe ko mu gihe kiri mbere azagaruka i Barcelona.

    Uyu mukinnyi yatangaje ko azagaruka muri FC Barcelona mu ikipe y'umutima we akaba yatangaje ibi byose ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Sport cy'i Catalunha.

    Source : https://yegob.rw/yanze-kuri-pfana-mu-gahinda-kenshi-lionel-messi-yatangaje-impamvu-ikomeye-yanze-kujya-kurya-amafaranga-yo-muri-saudi-arabia/

  • Ubwiza N’ubushishozi Bwawe Ni Byo Bintu Nagenewe…- Umutoma W’umunsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mba mbona ubwiza bukuriho,
    N'ubushishozi bukurimo,
    Ari byo bintu nagenewe,
    Ngo njye mbireba nemere,
    Ko uwaguhanze arenze twe,
    Maze mushime mwemere,
    Kuko yampaye ibyo nkwiriye.

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-nubushishozi-bwawe-ni-byo-bintu-nagenewe-umutoma-wumunsi/

  • Rubavu: Umukecuru yagiye guhinga asarura imbunda 2 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Cyanzarwe hagaragaye imbunda ebyiri mu murima w'umuturage zibonwa n'uwari uri guhinga ziri mu kirundo cy'amabuye.

    Ni imbunda zo mu bwoko bwa 'M16 na G3' zabonetse mu isambu y'umukecuru witwa Sinibagiwe Therese nk'uko bemejwe n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba.

    CIP Mucyo Rukundo umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara kandi avuga ko izi mbunda zishobora kuba zifitanye isano no kuba muri aka gace zasanzwe harigeze kuba indiri y'abacengezi kugeza mu mwaka wo mu 1998

    Source : https://yegob.rw/rubavu-umukecuru-yagiye-guhinga-asarura-imbunda-2/

  • Ikiganiro na Dr. Innocent Mugisha wagizwe Umu… – #rwanda #RwOT

    Dr.Mugihsa  ahamya ko Mount Kigali University  izakomeza  guhamya  ibigwi. 

    Mwatangira mutwibwira muri make ?

    Ndi Dr. Innocent Sebasaza Mugisha, mfite imyaka 64. Navukiye hano mu Rwanda ariko nize muri Suede, Isiraheli, Lesotho, Botswana na Uganda. Nakoze muri kaminuza mu buzima bwanjye bw’umwuga. Nari Umuyobozi mukuru mu Nama Nkuru y'Amashuri Makuru muri Minisiteri y'Uburezi kuva 2014-2017, nkaba n'umuyobozi ushinzwe ubuziranenge muri kaminuza y'u Rwanda (UoR) kugeza mu mwaka wa 2021. Nigishije kandi muri UoR no muri Kaminuza nkuru ya Lesotho. Ndi umwarimu ku bw’umwuga kandi nkunda kwiyita umwarimu.

    Ni iki cyahushishikaje cyane kurusha ibindi mu  burezi  ?

    Birashimishije, ndakeka. Nkomoka mu muryango wicisha bugufi cyane. Natangiye amashuri yanjye ya mbere muri Uganda mu ntangiriro ya za 70 aho twabanaga nk’impunzi. Sisitemu yuburezi muri kiriya gihe  yari iy’Abongereza. Ku kizamini cya nyuma gikorwa  mbere yo kwinjira muri Kaminuza nakoze Science nibwira ko nziga umwuga ujyanye na Kaminuza. Ariko igihe ababyeyi banjye banjyanaga muri Lesotho (Afrika y’Epfo), nisanze nkora Uburezi. Buhoro buhoro narushijeho kubishaka kandi sinigeze nicuza guhitamo. Noneho, nshobora kuvuga ko gukurikirana umwuga wanjye mu burezi byabaye ku bw’amahirwe.

    Nahawe impamyabumenyi ya Bachelor of Arts mu burezi muri Kaminuza nkuru ya Lesotho International School mu 1990, kandi mfite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye mu kigo kimwe nyuma yimyaka itatu.

    Nyuma yaho, nigishije muri Kaminuza imwe mbere yo kujya muri Kaminuza ya Linkoping muri Suwede aho nakuye impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu burezi mu mwaka wa 2010. Icyo gihe nari maze kuba umunyamuryango w’ishami ry’uburezi muri kaminuza y’u Rwanda.

    Ni  ayahe marangamutima  yawe ku izina  ‘ Mount Kigali University’ by'umwihariko  uburyo  rishushyanya ugukunda igihugu kw’Abanyarwanda?

    Izina ‘Kaminuza ya Mount Kigali’ ryemejwe binyuze mu  nama y’Abaminisitiri iyobowe  na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Ndemera ibyakozwe n'inama y'Abaminisitiri  ku guhindura izina rya  Mount Kenya University.

    Mount Kigali  ni umusozi uzwi cyane mu mateka y'u Rwanda , kuwitirira Kaminuza ni ibintu biboneye.

    Guhindura Mount Kenya ikaba  Mountu Kigali  University  bigaragaza ishema  ku Rwanda  ndetse  bikerekana  mu buryo butomoye  umwimerere-nyarwanda.Ikindi biha Kaminuza  ibirango  gakondo  nubwo nk'ikigo izakomeza kuba nyambere  mu z'indi Kaminuza.

    Kaminuza ya Mount Kigali izubahiriza amahame yujuje ibisabwa mu Rwanda, n’amategeko agenga amashuri makuru mu gihugu. Ndahamya ko nk’uko  umubyeyi w’iyi  Kaminuza ari we Mount Kenya  yagwije ibigwi muri Kenya natwe tugomba  kugera ikirenge mu cye tukabigwiza na hano  mu  Rwanda. 

    Ni ikihe  cyerekezo cyawe nk’umuyobozi w’Inama ya kaminuza ya Mount Kigali University?

    Reka ntangire mvuga ko nshimishijwe izi nshingano nshya.Icyerekezo cyanjye ni kirekire   ariko birashoboka. Kaminuza ya Mount Kigali ije mugihe bimaze kugaragara ko hakenewe   kongerera   amashuri urwego.

    Abarangije Kaminuza ntibagakwiye  gukora   gusa ibyo bize ma byumba by’amashuri ahubwo ko  bakwiye kuba umusemburo w’iterambere ry’aho batuye bibanda ku bushakashatsi bugamije  guhindura imibereho y’abaturage.

    Reka nguhe urugero, Vuba aha, u Rwanda kimwe n'ibindi bihugu byinshi byo mu karere byibasiwe n'ibiza . Abantu benshi barapfuye. Nari niteze ko abanyeshuri biga amasomo ajyanye n’iterambere ry’imijyi , imicungire y’ubutaka, igenamigambi, hamwe n'imicungire y'ibiza bazagira uruhare runini mu gushakira igisubizo iki cyago  bakagishakira igisubizo  kirambye.

    Umuti wihuse ni guhuza ubushakashatsi mu bikorwa byo kwigisha. .Si ibintu bigomba gukorwa nyuma .Uburyoamanota atangwa   ni ikigaragaza uruhare rw’umunyeshuri  mu  kunguka ubumenye biruseho mu byo yahisemo kwiga.

    Tugomba  gushyiraho uburyo  bwihariye  gahunda y'amahugurwa  ku barangije  kaminuza hagendewe ku byo bize. Ntekereza ko  ibi bizatanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu.

    Tugomba kandi gushiraho imiyoboro ikomeye y'inganda (amabanki, amahoteri, ibitaro, amashuri yisumbuye nayibanze) kugirango abanyeshuri bacu bahabwe ubumenyi-ngiro.Iri  huriro cyangwa  umuyoboro  rizatanga amahirwe  yo kwimenyereza ndetse no kwihangira imirimo.Umunyeshuri urangije muri  Kaminuza ya Mount Kigali ntazakenera andi mahugurwa kugira ngo yinjire ku isoko ry'umurimo rijyanye n'inyo yize  kuko azaba afite impamba ifatika.

    Nishimiye cyane  ko Kaminuza ya Mount Kigali irimo kubaka Hotel y’inyenyeri enye (Kigali Paramount), izatanga ubumenyi ngiro ku banyeshuri bacu biga  ibijyanye no kwakira abantu . Mugihe barangije bazaba bafite ubumenyi buhagije ku buryo  batazakenera  ubwunganizi  mu kazi.

    Byongeye kandi tuzimakaza   iyi gahunda yo  kwimenyereza  umwuga ku  banyeshuri  ku buryo bizarangira bibaye umuco  bitakiri itegeko kuri bo mbere y'uko basoza.

    Ikindi kandi  tuzashaka  abarimu   baturutse mu bisata bitandukanye  ku buryo  amanota  atariyo azabahuza n'abanyeshuri ko ahubwo bazaba ari abanjyanama babo.Birumvikana ko izo mbaraga zizuzuzwa no gusubiramo integanyanyigisho zisanzwe kugira ngo imyigishirize n'inyigisho bihure n'ibikenewe  ku isoko ry'umurimo mu gihugu.

    Tugomba   kwizera kandi  ko Kaminuza ya Mount Kigali  igomba kugira uruhare  rukomeye mu mibereho myiza y'abaturage. Imwe muri gahunda zacu nyamukuru ni inkunga duha  Imbuto Foundation kandi  izakomeza.

    Ikindi Tuzakoresha  ivuriro riri muri Kaminuza kugirango dutange serivisi z'ubuvuzi ku baturage. Muri Hotel ya Kigali Paramount turimo kubaka na Farumasi izatanga imiti ivura abaturage.

    Byongeye kandi Kaminuza ya Mount Kigali izongera inkunga ku mashuri abanza n'ayisumbuye aturanye  nayo cyane cyane mu bijyanye na siporo, kubaka ibyumba by'ishuri, na bourse . Bourse izaba iri mu bice bitandukanye birimo siporo, ICT n’itangazamakuru.

    Tuzongera kandi  uruhare rwacu  mu gushyigikira  gahunda ya Girinka  n'Umuganda ku nyungu z’abanyarwanda  muri rusange.

    Ni gute Kaminuza ya Mount Kigali   izakomeza gusigasira ibigwi bya Mount Kenya University ?

    Kugirango dukomeze guhatana haba mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, Kaminuza ya Mount Kigali izabyaza umusaruro abakozi bayo baba abo mu gihugu cyangwa  mu mahanga.Kugeza ubu abashoramari  kimwe n'ibigo  by’ambukiranya imipaka bashoye  imari    haba ibikoresho  n'abakozi muri  Mount Kigali University . Biyemeje kandi gukomeza gushora imari mu bikorwa remezo kugirango abanyeshuri bacu barangije bashobore guhangana  ku isoko  atari mu Karere gusa ahubwo no no  ku rwego mpuzamahanga. 

    Imiterere mishya yemerera Kaminuza gutegura ibirori byo gutanga impamyabumenyi  ku barangije, igakuraho inzitizi  ku barangije  basabwaga  kujya muri Kenya.

    Munyemerere nshyire ahagaragara  ko Kaminuza ya Mount Kigali yasinyanye amasezerano y'ubwumvikane na kaminuza ya Mount Kenya kandi ko azakomeza gushyira mu bikorwa nta nkomyi.

    Ni uwuhe mugambi ufitiye  Kaminuza ya Mount Kigali mu bijyanye  no kwiga hifashishijwe ikoranbuhanga?

    Kwiga  hifashishijwe ikoranabuhanga  bizorohereza buri wese  aho ari hose gukurikirana amasomo ya Kaminuza. Ibi tuzabikora dushyiraho ibikorwa remezo bya ICT kandi tunagenzure   ibyo  gutanga impamyabumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga .

    Byongeye kandi tuzashyiraho  uburyo bwo kwishyura ikiguzi kuri module cyane cyane ku banyeshuri bifuza kwiga amasomo yacu kugirango bunguke ubumenyi n'ubuhanga runaka  batagamije gushaka impamyabumenyi.

    Ubu buryo bwacu bw'imyigishirize  hifashishijwe ikoranabuhanga  buzagera ku bantu benshi ku Isi  hose  bakeneye kwiyungura ubumenyi no kuba impuguke.  

    Isi igenda  yinjira mu ikorershwa ry'ubwenge bw'ubukorano .Twabonye  abanyeshuri babukoresha  mu kwandika ubushakashatsi, ibinyamakuru  bikoresha ama-robo mu gusoma amakuru.Wowe ubona gute iki kintu?

    Ndabona ari amahirwe ntabwo ari iri ikintu kigomba gutera abantu ubwoba. Igihe natangiraga kwigisha mu 1990, Microsoft PowerPoint yari  igezweho cyane . Bamwe mu barimu banje babishidikanyagaho cyane. Ariko ubu, nk'uko mubizi, hafi ya bose barabikoresha.

    A.I (Artificial  Intelligence) ishobora kwigana ibiranga abantu ariko ni ngombwa kumenya ko nta munsi n'umwe ubwonko bw'umuntu buzigera busimburwa. Muri kaminuza ya Mount Kigali, tuzaharanira kuba igicumbi cya  A.I.

    Tuzerekeza  gahunda yacu y'imyigishirize iganisha abanyeshuri  mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga  aho bizaba ngombwa tuzakoresha A.I  bitangije  ireme ry'uburezi dutanga.


    Mount Kigali University  yiyemeje  kuyobora izindi Kaminuza mu ireme ry’uburezi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130277/ikiganiro-na-dr-innocent-mugisha-wagizwe-umuyobozi-winama-njyanama-ya-mount-kigali-univers-130277.html

  • MTN, RAF na Minisiteri ya siporo bagiranye am… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena, mu nzu ikoreramo Minisiteri ya siporo, habereye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye, n’ubuterankunga hagati y’ishyirahamwe ry’umukino Ngororamubiri (RAF) ndetse n’ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda. 

    Muri ubu bufatanye, MTN Rwanda yatanze Miliyoni 50 Frw, nk’amafaranga azatangwa mu bihembo. MTN kandi yatangaje ko izatanga bimwe mu bikoresho abakinnyi bazakoresha mu gusiganwa.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiriya n’Ikoranabuhanga muri MTN, Ruhinguka Desire, yavuze ko MTN yishimira kuba mu bikorwa biteza imbere Igihugu. 

    Yagize ati 'Imyaka ibaye myinshi tubana na Kigali International Peace Marathon. Uyu mwaka rero twifuje gutera inkunga iri rushanwa mu byiciro bitandukanye kugira ngo rikomeze kugenda neza.'

    Ruhinguka yakomeje avuga ko nka MTN bishimira urwego irushanwa rimaze kugeraho ndetse ko baryungukiramo kwimenyekanisha no kumenyakanisha igihugu muri rusange ndetse bagamije no guteza imbere imikino mu Rwanda.

    Mutabaruka Dieudonne wari uhagarariye RAF, yashimiye cyane MTN ku buryo bakorana bya hafi, kandi yishimira ko ku ruhande rwa MTN ibyo yemeye ibyubahiriza, nabo kandi bakuzuza ibyo baba bumvikanye.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisports, Rwego Ngarambe, yashimiye MTN uburyo idahwema guteza imbere siporo mu Rwanda. Ndetse n’uburyo ikomeza kwera imbuto umwaka ku wundi.

    Rwego Ngarambe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rya siporo muri Minisiteri ya Siporo

    Kigali International Peace Marathon ni isiganwa rya gatatu rihemba amafaranga menshi muri Afurika. Isiganwa rya mbere muri Afurika ni Marathon ya Nairobi ihemba ibihumbi 60$ ku mukinnyi wa mbere mu gihe iya Lagos ihemba ibihumbi 30$.

    Mu 2022, Kigali International Peace Marathon yegukanywe n'Abanya-Kenya Wilfred Kigan na Margaret Agai mu bagabo n'abagore. Muri Half-Marathon hatsinze Umunya-Kenya, Shadrack Kimining Korir n'Umunyarwandakazi Musabyeyezu Adeline. 

    Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n'abarenga 3000 baturutse mu bihugu byiganjemo ibyo mu Karere.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiriya n’Ikoranabuhanga muri MTN, Ruhinguka Desire

    Mutabaruka wari waje mu mwanya w’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri, yatangaje ko banyurwa n’ubufatanye bakunze kugirana na MTN Rwanda 

    Imyiteguro ya Kigali International Peace Marathon irarimbanyije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130294/mtn-rwanda-raf-na-minisiteri-ya-siporo-bagiranye-amasezerano-yubufatanye-mu-gutegura-kigal-130294.html