Blog

  • Sobanukirwa byinshi ku ndwara yo kwibagirwa izwi nka 'Dementia' #rwanda #RwOT

    Indwara yo guta umutwe mu ndimi z'amahanga ni Dementia/Demence, ni indwara ifata umuntu aho uyirwaye atakaza ubushobozi bwo kwibuka, gutekereza, n'ubushobozi bwo gukora ibikorwa bya buri munsi.

    Ijambo Dementia rikomoka mu ijambo ry'ikilatini demens, bivuze gutakaza ibitekerezo.

    Kuva mu kinyejana cya 13,nibwo indwara ya Dementia yamenyekanye bikozwe n'Abagereki. Nubwo Abagereki banditse inkomoko y'ubu bwonko, igitekerezo nticyagarukiye aho gusa kuko n'indwara zose zo mu mutwe no mu mitsi zitera ingaruka zo mu mutwe zose zakorewe ubushakashatsi. Mu kinyejana cya 19, abantu bafite ikibazo cyo guta umutwe bamenyekanye nk'abarwayi, bikozwe n'abavuzi  b'inzobere ku ndwara zo mu mutwe.

    Kugeza ubu abantu barenga miliyoni 55 ku isi bafite ikibazo cyo guta umutwe, abarenga 60% muri bo baba mu bihugu bikennye kandi biciriritse. Buri mwaka, abantu bagera kuri miliyoni 10 nibo bandura iyi ndwara.

    Dukurikije imibare ya OMS iheruka gusohoka mu 2020 Impfu za Alzheimers & Dementia mu Rwanda zageze ku bantu 657 , aho zihariye 1.13%  by'impfu zose. Igipimo cy'urupfu kubaduye iyi ndwara mu Rwanda ni 0.0001%.

    Naho ku Isi yose mu mwaka wa 2019 abagera kuri miliyoni 1.8 bapfuye bazize iyi ndwara, mu Ubwongereza gusa mu mwaka ushize abagera ku bihumbi 66 nibo bahitanwe nayo.

    Indwara yo guta umutwe ituruka ku ndwara zitandukanye no gukomeretsa bigira ingaruka ku bwonko. Indwara ya Alzheimer ni imwe muzitera guta umutwe aho abari hagati 60-70% byadura bitewe nayo.

    Indwara yo guta umutwe ni yo mpamvu ya karindwi itera impfu kandi ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera ubumuga ku bantu bakuze ku isi.

    Muri 2019, guta umutwe byatwaye ubukungu ku isi yose miriyoni 1,3 z'amadolari y'Amerika. Abagore bibasiwe cyane no guta umutwe, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Abagore bafite imyaka myinshi y'ubuzima bwahinduwe n'ubumuga n'impfu ziterwa no guta umutwe.

    Indwara irushaho kwiyongera uko igihe kigenda. Byibanze cyane kubantu bakuze ariko ntabwo abantu bose bazabibona uko basaza.

    Ibintu byongera ibyago byo kurwara umutwe harimo:

    -Imyaka (bikunze kugaragara muri abo 65 cyangwa barenga)

    -Umuvuduko ukabije w'amaraso

    -Isukari nyinshi mu maraso (diyabete) Ibindi byago bishobora guteza akaga harimo kwiheba, kwigunga, kwiga amashuri make no guhumanya ikirere.

    -Kubyibuha birenze urugero cyangwa kubyibuha.

    Ibimenyetso bya mbere biranga iyi ndwara

    Harimo kwibagirwa ibintu cyangwa ibyabaye vuba , kutabasha kwibuka ibyo warurimo, kuzimira mu gihe ugenda cyangwa utwaye, kwitiranya ahantu hamenyerewe ndetse no gutakaza umwanya.

    Uko ivurwa

    Nta muti wo guta umutwe, ariko hashobora gukorwa byinshi kugirango bunganire abantu babana n'uburwayi.

    Byongeye kandi, imiti imwe n'imwe ikoreshwa havurwa uburwayi bwo mu mutwe ishobora gufasha umuntu wagarijwe n'iyi ndwara.

    Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara

    Nubwo imyaka ari yo mpamvu ikomeye ishobora gutera indwara yo guta umutwe, nanone guta umutwe ntabwo byibasira gusa abantu bakuze kuko 9% aribo ifata bakuze.

     Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bashobora kugabanya ibyago byo guta umutwe aho basabwa kutanywa itabi, kwirinda kunywa inzoga nabi, kugenzura ibiro ufite, kurya indyo yuzuye, no gukumira umuvuduko wamaraso, cholesterol hamwe n'isukari iri mu maraso.

    Valens Nzabonimana

    The post Sobanukirwa byinshi ku ndwara yo kwibagirwa izwi nka 'Dementia' appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/07/sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-yo-kwibagirwa-izwi-nka-dementia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-yo-kwibagirwa-izwi-nka-dementia

  • Léandre Onana yabaye imari ishyushye muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi biri mu nzira nziza hagati ya Onana usoje amasezerano muri Rayon Sports na Simba SC yo muri Tanzania, uru rugamba rwinjiyemo na Singida Big Stars ngo irebe ko yamwegukana.

    Rayon Sports yifuje ko uyu mukinnyi yakongera amasezerano ariko arabyanga ni mu gihe ari mu biganiro n’amakipe yo hanze y’u Rwanda arimo na Simba SC.

    Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania yo avuga ko ibiganiro byarangiye ndetse igisagaye ari ukumwerekana muri iyi kipe ibarizwa mu gace ka Msimbazi.

    Gusa amakuru yizewe avuga ko Onana atarasinya ariko ibiganiro bigeze kure kandi biri mu murongo mwiza, amahirwe menshi ari uko agomba kwerekeza muri iyi kipe.

    Uretse iyi kipe kandi Onana n’umuhagarariye bari mu biganiro n’andi makipe ndetse arimo na Singida Big Stars ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere izakina CAF Confederation Cup.

    Iyi kipe ntabwo yumva uburyo Simba SC ishobora kubatwara uyu mukinnyi aho ndetse yanashyizeho amafaranga y’umurengera, yiyemeje gukuba kabiri amafaranga Simba SC irimo itanga kuri Onana yo yiteguye gukuba kabiri mu gihe yakwemera kujya muri iyi kipe.

    Onana ararwanirwa n’amakipe arimo Simba SC na Singida Big Stars

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/leandre-onana-yabaye-imari-ishyushye-muri-tanzania

  • Izi miliyari se arazikatira? Shaddy Boo yabuze amahitamo nyuma y’amafaranga yemerewe n’Abarabu bashaka kugura ibye yavunikiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo yagaragaje ko yabuze icyemezo afata bitewe n'amafaranga menshi yemerewe n'ikipe yo muri Arabie Saoudite yamusabye ayigurisha imbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram.

    Shaddyboo abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yasabye inama abamukurikira [Followers] kugira ngo amenye icyemezo afata bitewe n'uko ikipe y'umupira w'amaguru y'abagore yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Arabie Saoudite yamusabye kugura imbuga nkoranyambaga ze ngo imuhe akayabo ka miliyoni 20$ [miliyari na miliyoni 613.900 22 Frw].

    Yagize ati 'Nkeneye inama zanyu. Ikipe y'umupira w'amaguru y'abagore yo mu kiciro cya gatatu muri Arabie Saoudite irashaka kumpa miliyoni 20 z'amadorali ngo bagure Twitter yanjye na Instagram… Mbyemere cyangwa mbyange?'

    Kugisha inama kuri iyi ngingo, birasobanura ko uyu mubyeyi w'abana babiri yabuze icyemezo afata ariko agatima gakomeje gutera kuri aka kayabo yemerewe.

    Urubuga rwa Instagram rwa Shaddy Boo uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n'ikimero cye, rukurikirwa n'abarenga miliyoni 1 mu gihe akurikirwa n'abarenga ibihumbi 212.

    Source : https://yegob.rw/izi-miliyari-se-arazikatira-shaddy-boo-yabuze-amahitamo-nyuma-yamafaranga-yemerewe-nabarabu-bashaka-kugura-ibye-yavunikiye/

  • Rutahizamu w’ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports nubwo ikipe zitajya zumvina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wafashije cyane ikipe ya APR FC uyu mwaka w'imikino nubwo byagezaho akimwa umwanya, yamaze kumvikana na Rayon Sports nubwo zihora zihanganye igihe cyose.

    Igihe kigura n'igurishwa ry'abakinnyi hano mu Rwanda cyamaze gufata indi ntera ari ko amakipe amwe n'amwe agenda asezerera abakinnyi ndetse akomeza ashaka abandi bagomba kubasimbura. Muri ayo makipe harimo ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusinyisha abakinnyi nubwo hakiri kare.

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusinyisha myugariro w'ikipe ya Gasogi United witwa Bugingo Hakim, amakuru YEGOB twamenye ni uko iyi kipe yamaze kumvina na Ishimwe Anicet gisigaye ni ugishyira umukino ku masezerano. Anicet asanzwe atahira izamu ikipe ya APR FC ndetse aranayifasha cyane nubo muri iyi minsi nta mwanya uhagije yabonaga.

    Uyu rutahizamu mu mikino iheruka yagiye afasha cyane ikipe ya APR FC nubwo byagenze igihe umutoza Ben Moussa watozaga iyi kipe yahise atangira kumuburira umwanya bijyanye ni uko hari amakuru yavugwaga ko Anicet atumvikanaga n'uyu mutoza bijyanye ni uko yamukinishaga mu buryo uyu rutahizamu yitaga nko kumuvuna cyane.

    APR FC ishaka gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga umwaka utaha, biravugwa ko hari abakinnyi bamwe na bamwe izasezerera nyuma yaho ishobora kuzana abakinnyi bakomeye kurusha ababo bafite ndetse bazanayigeza kure mu mikino nyafurika bashaka kubakiramo amateka.

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-ya-apr-fc-yamaze-kumvikana-nikipe-ya-rayon-sports-nubwo-ikipe-zitajya-zumvina/

  • Breaking News: Nyuma yo kurekura Benzema na Hazard, Real Madrid iguze umukinnyi wa miliyoni 100 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi micye cyane ikipe ya Real Madrid itandukanye na kizigenza Karim Benzema wamaze kwerekeza muri Saudi Arabia ndetse inasesa amasezerano ya Eden Hazard, kuri unu ikaba yamaze kumvikana n'undi mukinnyi mushya bagiye kugura miliyoni 100 z'amayero.

    Mu nkuru imaze gushyirwa hanze n'ikinyamakuru The Athletic, umusore w'imyaka 19 w'umwongereza Jude Bellingham yamaze kumvikana na Real Madrid aho agiye kuyerekezamo avuye muri Borrusia Dortmund.

    Uyu musore aje gufatanya n'abandi basore basanzwe bakinira iyi kipe bakiri bato barimo Camavinga,  Tchouameni, Vinicius n'abandi.

    Ntabwo biramenyekana imyaka azasinya muri iyi kipe cyangwa amafaranga azahembwa, gusa biteganyijwe ko azakora ikizamini cy'ubuzima mu minsi ya vuba.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-nyuma-yo-kurekura-benzema-na-hazard-real-madrid-iguze-umukinnyi-wa-miliyoni-100/

  • Arigendeye: N’Golo Kante wakunzwe na benshi ntakiri umukinnyi wa Chelsea – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka 6 ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mw'ikipe ya Chelsea,  N'Golo Kante yamaze gutandukana n'iyi kipe ndetse anasinyira ikipe nshya.

    Uyu musore w'imyaka 32, yamaze gukora ikizamini cy'ubuzima ndetse anasinyira ikipe ya Al Ittihad yo muri Saudi Arabia aho asanzeyo Karim Benzema wasinyiye iyi kipe mu minsi ishize.

    Uyu musore yasinye amasezerano y'imyaka 2 ashobora kongerwaho undi umwe muri iyi kipe,  akazahembwa amafaranga angana na miliyoni 100 z'amayero muri iyo myaka.

    Mw'ikipe ya Chelsea avuyemo, Kante yakinnyemo imyaka 6, afasha iyi kipe gutwara ibikombe 9 byose, akaba ari umwe mu bakinnyi bari bakunzwe cyane n'abafana b'iyi kipe n'ubwo yari amaze igihe atitwara neza mu kibuga kubera imvune yagize.

    Source : https://yegob.rw/arigendeye-ngolo-kante-wakunzwe-na-benshi-ntakiri-umukinnyi-wa-chelsea/

  • Byagenze bite ngo bane mu basirikare ba UPDF barokoKe igitero cya Al (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kulaigye yavuze ko abo basirikare bane barokotse nyuma yo kwihisha hafi y'ibirindiro mu Mujyi wa Bulo Marer, mu bilometero 110 uvuye mu Majyepfo ya Mogadishu.

    Yavuze ko abo basirikare babonetse nyuma y'aho ingabo za Uganda zongeye gufata ibirindiro. Ngo bari babayeho nabi, barishwe n'inzara kuko bihishe iminsi itandatu kandi buri musirikare yari yihishe ukwe. Umwe ufite ipeti rya lieutenant yari yakomeretse ukuguru.

    Kulaigye yavuze ko bajyanywe mu bitaro ndetse hari icyizere ko bazakira vuba.

    Ibi bije nuyuma y'uko habonetse imibiri ya bagenzi babo 54 bishwe mu gitero cya Al Shabab cyo ku wa 26 Gicurasi 2023.

    Nyuma y'icyo gitero Uganda yohereje itsinda muri Somalia riyobowe n'Umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka, Lieutenant General Kayanja Muhanga kujya gukora iperereza ku cyaba cyaratumye abo basirikare bose bicwa.

    Perezida Museveni yavuze ko abasirikare babiri bagize uruhare mu gutuma ingabo za Uganda zisubira inyuma ubwo zari zisumbirijwe, bazagezwa imbere y'urukiko rwa gisirikare.

    Abayobozi batangaje ko Abanya-Uganda bakiranye akababaro amakur y'uko abasirikare 54 biciwe muri Somalia.

    Umudipolomate akaba n'uwahoze ari umuyobozi wungirije w'ibikorwa by'ubutumwa bw'amahoro muri Somalia, Simon Mulongo, yavuze ko abaturage bashavujwe n'amakuru y'urupfu rw'abo basirikare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/byagenze-bite-ngo-bane-mu-basirikare-ba-updf-barokoke-igitero-cya-al-shabab

  • Menya ibintu 10 abakobwa banga urunuka ku basore bifuza ko bababera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Waba uri umuhungu cyangwa umugabo uri mu rukundo ariko ukaba utinya ko umunsi umwe wazababaza umukunzi wawe ? Dore bimwe mu bintu abagore n'abakobwa banga urunuka ukwiye kwitwararika mu mibanire yanyu kugira ngo uyirinde kuzamo agatotsi.

    1. Abakobwa banga abahungu bakora ibintu biteye ishozi nko kuba wavuga cyangwa ugakora ibintu biteye isesemi igihe muri kumeza cyangwa se muri ahantu hari abantu benshi.

    2. Uzirinde kuba wavuga inkuru isekeje imwerekeyeho imbere y'inshuti. Ibyo biba umwaku igihe ubigize akemenyero, nubikomeza, umenye ko iminsi yanyu hamwe ibariye ku mitwe y'intoki.

    3. Ntukifuze ko umukobwa yakwiyitaho nkawe. Ni byiza kumenya ko uko umukobwa ashaka kugaragara muri rubanda bitandukanye n'uko wowe wumva wagaragara (umusore uhamye, ufite ibigango ukuramo ishati ngo bose babone ko ari igikurankota koko). Mureke yiyiteho bya gikobwa uko umutima we ubimubwiriza.

    4. Ntuzatonganye umukobwa ngo yikoraho agakabya(make up, maquillage). Ibyo bituma yigiramo ikizere kandi akumva ari mwiza rwose kandi byose abikorera kugushimisha. Ahubwo ujye nibura ushima uwo mwanya aba yataye yiyitabo kugira ngo aguheshe ishema umushimira mu magambo anyuze umutima.

    5. Abakobwa banga kandi abahungu bambara imyenda iriho ibisemba cyangwa ibishushanyo biteye ubwoba(dragon, shitani n'indi wumva biteye ubwoba). Niba wari ufite inshuti ugatekereza kuyisura cyangwa gusohokana nayo wambaye umwenda uriho ibyo bishushanyo, ibyiza nuko uwo mwenda ahubwo wareba aho uwujugunya.

    6. Ibirori nk'isabukuru y'amavuko n'ugusohokana n'inshuti bishoboka kuba wowe ntacyo bikubwiye, ariko ku bakobwa bisobanuye ikintu kinini cyane. Niyo umukobwa yakubwira ko ntacyo yifuza ku munsi mukuru wa Mutagatifu Valentino, si ibyo aba ashatse kuvuga, ugomba kugira icyo umuha. Icyo abashatse kuvuga ni uko nta kintu kihariye yifuza ahubwo ko ugomba kwibwiriza ukamutungura maze kumamwereka ko iteka umutekerezaho. Urajye ubwibuka.

    7. Ku mukobwa, inshuti nk'umuryango, ugomba kuzubaha kandi ukazitaho. Nubwo atabigusaba cyangwa ngo abikwibutse urage wibuka kwitoza kuzikunda. Nk'uko bita ku nshuti zawe, nawe ite ku zabo.

    8. Mu makosa yose ushobora gukora, ntuzatinyuke kwita umukobwa umusazi cyangwa ngo akora nk'utagira ubwenge. Uko waba ukeka ko yakabije mu buryo yitwaye mu kibazo, ntuzigere uvuga iryo jambo. Mu yandi magambo ukwiye kurikura mu nkoranyamagambo yawe ukoresha igihe muganira. Mu gihe bahuye n'ibibazo, niwo mwanya baba bakeneye ko ubereka ko ubari iruhande, iyo rero umubwiye ngo yarasaze, aho kumugarura agatima ahubwo bituma ibibazo birushaho kumuremerera.

    9. Ikindi kintu kibabaza umukobwa ndetse birengeje kuba wanamwita umusazi imbere ya rubanda, ni ukumugereranya n'abandi bakobwa. Uzirinde kugira icyo uvuga ku ifoto y'umukobwa ubonye mu nzira cyangwa se muri filmi uvuga ngo yambaye neza cyangwa ngo ni mwiza. Nubwo wowe uba utabibona, ahita yigereranya n'uwo mukobwa uba umaze kuvuga maze yasanga bigoranye kumushyikira umutima we ukababara. Iteka aba ashaka kumva ko ari ikinege kuri wowe, ko ntawundi wamuganya nawe.

    10. Mu makosa yose ushobora gukora ntuzigere wibagirwa iminsi mikuru ifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe nk'isabukuru y'amavuko cyangwa se isabukuru y'isezerano ry'ugushyingirwa kwanyu. Ni ukosa risumba ayandi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ibintu-10-abakobwa-banga-urunuka-ku-basore-bifuza-ko-bababera-abagabo

  • Itangazo:NTAGANIRA Olivier yasabye guhindura amazina akitwa MANZI (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa NTAGANIRA Olivier yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko MANZI Olivier mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ntaganira-olivier-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-manzi-olivier

  • U Rwanda ruzajya rukenera akayabo k'Amaorari buri mwaka ngo rubashe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yo mu 2011 yaje kuvugururwa kugira ngo ijyane n'Icyerekezo cya 2050 ndetse ikaba izafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere nk'uko biri muri gahunda y'igihe kirekire u Rwanda rwihaye.

    Yavuguruwe biturutse ku ngaruka z'imihindagurikire y'ibihe zikomeje kwiyongera no kongera ubukana mu guhungabanya ubukungu bw'Igihugu n'imibereho y'abaturage.

    Iyi gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe itanga umurongo uhamye, mu buryo bworoshya ishyirwa mu bikorwa.

    Minisitiri w'Ibidukikije Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya avuga ko igamije guha umurongo ngenderwaho ndetse no gufasha mu igenamigambi, guhangana n'imihindagurikire y'ibihe mu nzego zose z'ubukungu.

    Ni gahunda kandi izafasha u Rwanda kuzamura ishoramari ryaba irya Leta, Abikorera ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa imishinga irengera ibidukikije.

    Ati ' Igaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kubaka igihugu gifite ubukungu butabangamiye ibidukikije.'

    Akomeza agira ati 'Guhuza intego z'igihugu z'iterambere na gahunda Isi yose ishyize imbere, ni intambwe ikomeye izadufasha kugera ku ntego twihaye zo kurengera ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.'

    Dr Mujawamariya asaba buri wese kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo hubakwe ahazaza heza h'u Rwanda n'Isi muri rusange.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP) ryafatanyije na Minisiteri y'Ibidukikije mu kuvugurura iyi gahunga rishimangira ko izongerera ubushobozi u Rwanda bwo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe.

    Zimwe mu ntego zikubiye muri iyi gahunda harimo gukoresha ingufu z'amashanyarazi zisazura haba mu nganda ndetse na serivisi zisanzwe, guteza imbere ikoreshwa neza ry'ubutaka n'amazi ndetse no gushyira imbere gahunda zo kwihaza mu biribwa n'imibereho myiza ndetse no kugabanya ingaruka zituruka ku biza.

    Iyi gahunda kugira ngo ishyirwe mu bikorwa bizasaba miliyari ebyiri z'amadorali ya Amerika ku mwaka, aho miliyoni magana arindwi z'amadorali ya Amerika zizaturuka mu ngengo y'imari ya Leta.

    Hazashakwa inkunga izaturuka hanze binyuze mu Kigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije 'Rwanda Green Fund' ndetse na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi. Ikigega 'Ireme Invest'' kizafasha kuzamura uruhare rw'abikorera mu ishyirwamubikorwa ry'iyi gahunda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/u-rwanda-ruzajya-rukenera-akayabo-k-amaorari-buri-mwaka-ngo-rubashe-guhangana-n