Blog

  • Gasabo: Umwana w’imyaka 5 yishwe atewe amabuye anakurwamo amaso – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasabo: Umwana w'imyaka 5 yishwe atewe amabuye anakurwamo amaso

    Kuwa kabiri tariki ya 02 Kamena 2023 Nibwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana mu kagari ka Bweramvura mu mudugudu wa Nyakabingo hamenyekanye inkuru yurupfu rwumwana wimyaka 5 witwa Irakoze Esuwa bivugwa ko yishwe atewe amabuye numusore witwa Regis akaza no kumukuramo amaso.

    Abaturage batuye aha batangaza ko batunguwe no kumva inkuru yincamugongo yumwana wshwe atewe amabuye.

    Amakuru dukesha B Plus Tv avuga ko uyu mwana hari uwaje akamushuka ngo ajye kumugurira ubundi ba nyiri umwana bakamushaka bakamubura gusa batewe agahinda no ku musanga yarangije kwitaba imana ndetse nta n'amaso agifite kuko bari bayakuyemo.

    Mu gahinda kenshi abaturage basaba ko uyu wakoze ibi yafatwa akaza kuburanishirizwa mu baturage agakatirwa urumukwiye kuko ubu ni ubunyamanswa bukomeye.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-umwana-wimyaka-5-yishwe-atewe-amabuye-anakurwamo-amaso/

  • Ntwari Fiacre yamaze gusinyira ikipe ikomeye hano mu Rwanda atera umugongo ikipe zirimo APR FC na Rayon Sports zamwirukagaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntwari Fiacre yamaze gusinyira ikipe ikomeye hano mu Rwanda atera umugongo ikipe zirimo APR FC na Rayon Sports zamwirukagaho

    Umuzamu ukomeye cyane hano mu Rwanda wari uri kwirukwaho n'amakipe menshi Kandi akomeye hano mu Rwanda Ntwari Fiacre yamaze gusinyira ikipe ya Police FC.

    Uyu muzamu yashakwaga cyane n'ikipe ya Rayon Sports ndetse na APR FC ariko uyu muzamu amakuru ahari ni uko yamaze guhitamo ikipe ya Police FC itozwa na Mashami Vincent.

    Gusinya kwa Ntwari Fiacre muri Police FC bibaye ibintu butunguranye cyane bijyanye ni uko amakipe yavugwaga cyane muzimwifuza ntabwo iyi kipe yari irimo ariko bijyanye ni uko umutoza wayo amuzi byahise birangira mu buryo bwihuse.

     

    Source : https://yegob.rw/ntwari-fiacre-yamaze-gusinyira-ikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-atera-umugongo-ikipe-zirimo-apr-fc-na-rayon-sports-zamwirukagaho/

  • Bakubitwa nk’abana bato! Rubavu abagabo barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo babakubitira ku karubanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bagabo bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, bavuga ko barembejwe n'inkoni bakubitwa n'abagore babo badatinya no kubakubitira mu ruhame, gusa bakaba batabihingutsa mu buyobozi kuko iyo bavuze ihohoterwa bakorerwa, birangira ari bo bafunzwe bityo bagahitamo kubiceceka ahubwo ngo bakagendana ipfunwe mu bandi ryo kwitwa inganzwa.

    Uwitwa Bigirimana Prosper w'imyaka 29 utuye mu kagari ka Basa mu mudugudu wa Buranga, yabwiye RadioTv10 dukesha iyi nkuru ko asigaye agendana ipfunwe kuko aherutse gukubitwa n'umugore we bashakanye amusanze mu kabari ari kumwe n'abandi.

    Yagize ati 'Mu bandi bagabo nta jambo, ni ukubona akabari nkagatinya, ubu nameze nk'uwavuye ku kinyobwa bitewe n'uko nahawe nk'akato, nukumbona bakanoshana ngo dore akagabo k'inganzwa karatambutse.'

    Ndetse kandi uwitwa Kanzogera Isdore nawe yagize ati 'ubwo se wajya kurega umugore ngo wakubiswe uri umuntu w'umugabo? Iyo ugiye kurega ngo ni wowe wiyenjeje, bahita bakumanura ukajyamo. Nk'ubu mfite ikibazo gikomeye cyane ku mugore ariko sinakwirirwa nta ururimi kuko nzi ko bahita bamanura ku Murenge'.

     

    Undi nawe yagize ati 'Ko bavuga ngo ni uburinganire, tukumva ko ar ibo bakuru, waregera hehe? Uragenda ngo ariko se ngo koko umugabo nyamugabo akubitwa n'umugore? Ngo genda mujye kubirangiza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste avuga ko nta n'umwe mu bagize urugo ukwiye guhohoterwa, yaba umugore cyangwa umugabo, gusa ngo ubuyobozi ntibwari buzi iki kibazo.

    Ati 'Ayo makuru ni mashya kuri njyewe, ariko ndaje mbikurikirane kuko erega umugore kuba ahohoterwa n'umugabo yahohoterwa! Itegeko rihana abantu bose kimwe ntabwo twakwemera ko umuturage wacu ahohoterwa, bisaba kwigisha turaza kubigisha tubabwire ko n'umugabo uhohotewe rwose na we afite uburenganzira bwo kurenganurwa.

    Source : https://yegob.rw/bakubitwa-nkabana-bato-rubavu-abagabo-barembejwe-ninkoni-bakubitwa-nabagore-babo-babakubitira-ku-karubanda/

  • Rwatubyaye yari ashagawe n’abakobwa b’ibizungerezi: Rayon Sports yagiye kwerekana igikombe ku muterankunga wayo mukuru – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy'Amahoro igitwaye APR FC, yagiye kucyimurikira umuterankunga wayo mukuru.

    Uruganda rwega inzoga zipfundikiye rwa 'Skol' nirwo rutera inkunga iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru, Rayon Sports yagiye kwerekana iki gikombe, gitwawe n'abakobwa b'ibizungerezi bari kumwe na kapiteni Rwatubyaye Abdul ndetse na Perezida Uwayezu Jean Fidel.

    AMAFOTO:

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-yari-ashagawe-nabakobwa-bibizungerezi-rayon-sports-yagiye-kwerekana-igikombe-ku-muterankunga-wayo-mukuru-amafoto/

  • Amakuru y'ikipe Messi azerekezamo ari guhindagurika buri kanya – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni amakuru asa n'atagifitiwe ikizere gihagije kuko haje kumenyekana andi amakuru atunguranye amwerekeza muri America.

    Kuva ku wa Mbere w'iki cyumweru, umubyeyi wa Messi yerekeje muri Espagne aho yari agiye guhura n'ubuyobozi bwa FC Barcelona ngo bigire hamwe igurwa ry'uyu rutahizamu ukomoka muri Argentina.

    Messi byari byavuzwe ko yifuzaga gusubira muri FC Barcelona yavuyemo muri 2021, byaje kumenyekana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ko bitagikunze, ahubwo ko agiye muri America.

    Uyu rutahizamu wa mbere ku Isi, yanifunzwaga n'ikipe ya Al Hilal yo muri Arabie Saudite, gusa kuri uyu wa Gatatu ikinyamakuru RELEVO, cyanditse ko umuryango wa Messi wanze kujya gutura mu barabu, ari naho ikipe ya Inter Miami yo muri America yahise yinjirira mu rugamba rwo kumwiyegurira

    Amakuru kandi avuga ko umuryango wa Messi wishimiye kuba batura muri Amerika cyane ko banafite inzu muri Miami.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amakuru-y-ikipe-messi-azerekezamo-ari-guhindagurika-buri-kanya

  • Biravugwa ko Harmonize yateye inda mushiki wa mucyeba we Diamond – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bikomeje kuvugwa muri Tanzania ko umuhanzi Harmonize ashobora kuba yarateye inda mushiki wa Diamond Platnumz batandukanye habura gato ngo batane mu mitwe.

    Ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania bikomeje kwandika inkuru zivuga ko Harmonize ashobora kuba yarateye inda Esma Platnumz, mushiki wa Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we muri Wasafi Records bakaza gutandukana bashwanye.

    Simulizi Na Sauti ivuga ko Esma Platnumz wavuzwe mu rukundo n'Umuhanzi Harmonize usanzwe ari umwanzi karundura wa musaza we Diamond Platnumz akaba umuyobozi mukuru w'ikigo Wasafi Group gifite ibitangazamakuru, inzu ireberera inyungu z'abahanzi n'ikigo gitega ku mikino.

    Iki kinyamakuru kivuga ko gishingira ku magambo Esma Platnumz yatangarije ku rubuga rwa Instagram ko atwite umwana kandi ko azibaruka hagati y'ukwezi kwa Nzeri cyangwa Ukwakira 2023. Tariki 06 Gicurasi Esma yagize ati 'Ryoherwa n'iyi mvura uri kumwe n'umukunzi wawe. Mu mezi atatu cyangwa ane turibaruka umwana'

    Icyatangaje abantu benshi nuko uyu mukobwa ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania yarengejeho ko uwo mwana azibaruka ari uw'umugabo ukomoka mu gace ka Mtwara muri icyo gihugu kandi ariho uyu muhanzi Harmonize bavuzwe mu rukundo akomoka.

    Asoza ubutumwa yatambukije kuri Instagram yagize ati 'Turibaruka umwana kuva i Mtwara' iyi mvugo niyo benshi bari gushingiraho bavuga ko uyu mukobwa yaba ariwe ntandaro yo gutandukana kwa Harmonize na Kajala Frida biteguraga kubana.

    Bivugwa ko Kajala Frida akimara kumenya ibanga ry'uko Harmonize yari amaze kongera guha amahiwe ya kabiri banitegura kurushinga, yateye inda umukobwa uvukana na Diamond Platnumz yahise asesa umubano wabo ndetse atangaza ko bitari bikwiye kongera guha amahirwe uyu musore uharaye Yolo The Queen.

    Ku rundi ruhande ariko Harmonize akimara gutandukana na Kajala yahise ashyira hanze indirimbo 'Single' ikomeje kumwambutsa imipaka, ikagira ubutumwa bugaragaza ko uyu mugore Frida ashobora kuba yaramucaga inyuma, kandi we yari amaze kumwiyegurira yifuza ko banashinga urugo bakubaka umuryango.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/biravugwa-ko-harmonize-yateye-inda-mushiki-wa-mucyeba-we-diamond

  • Mike Pence yatangiye kwiyamamaza yifatira ku gahanga Trump yahoze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu Repubulikani yashinje Trump kubangamira itegeko nshinga rya Amerika no kwirengagiza nkana indanga gaciro zishingiye ku muco.

    Ejo kuwa gatatu nibwo uyu wahoze ari umuyobozi w'intara ya Indiana n'umudepite yatangiye kwiyamamaza ngo arebe yo yakwerekeza muri Maison Blanche (ibiro by'umukuru w'igihugu wa Amerika).

    Ni urugamba ruzatuma ahangana bikomeye na Trump yahoze ku ruhande rwe kugera anamwungirije muri manda ya 2017-2021.

    Mu ijambo yavugiye mu ntara ya Iowa,Pence yavuze ko Trump yashyigikiye akanashishikariza abigaragambya gutera inyubako y'inteko ishingamategeko ,Capital , kuwa 6.1.2021, anabeshya ko Pence nashoboraga guhindura ibyari byavuye mu matora.

    Ati: “Ariko Abanyamerika ni ngombwa ko bamenya ko kirya gihe, Perezida Trump yansabye ko nahitamo hagati yanjye n'itegeko nshinga.

    “Ubu rero, abatora ni yo mahitamo bagiye gushyirwamo: Nahisemo itegeko nshinga kandi niryo nzahora mpitamo.

    Yongeyeho ko ibyo Trump yakoze ku wa 06 Mutarama bikwiye kumukura burundu mu bahatanira kugaruka mu butegetsi bw'Amerika.

    Ati: “Nemeza ko umuntu wese wishyira hejuru y'itegeko nshinga ryacu adakwiye na rimwe kurota kuba umukuru w'igihugu nka Leta zunze ubumwe z'Amerika.
    Pence w'imyaka 64 yifatiye kandi mu gahanga Perezida Joe Biden, umu-Democrat, avuga ko yaba we cyangwa Trump nta n'umwe umeze nk'abanyamerika baciriritse bazi uburyo 'bubahana n'iyo bibaye ngombwa ko hari ibyo batumvikanaho'.

    Ahanini ijambo rye ryari rishingiye kubyo batumvikanye na Trump, ariko kandi yanenze n'uundi mu Repubulikani bahanganye mu matora ya 2024, uyoboye intara ya Florida Ron DeSantis.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/mike-pence-yatangiye-kwiyamamaza-yifatira-ku-gahanga-trump-yahoze-yungirije

  • Itangazo:NIWE Vicent yasabye guhindura amazina akitwa NIWENSHUTI (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa NIWE Vicent yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NIWENSHUTI Vincent mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yiswe n'ababyeyi be.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-niwe-vicent-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-niwenshuti-vincent

  • Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinyi wa Kiyovu Sports muri 17 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko ubuyobozi bw'Ikipe ya Kiyovu Sports bufashe umwanzuro wo gutandukana n'abakinnyi 18 ndetse n'abatoza 3 mu buryo bwo gukora impinduka zitegura umwaka utaha w'imikino abakinnyi basezerewe batagiye kubengukwa n'andi makipe .

    Biravugwa ko ku munsi w'ejo hashize tariki ya 7 Kamena 2023. Umwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports .nk'uko amakuru yizewe atugeraho avuga ko uwo mu kinnyi ari Nshimiyimana Ismael Pitchou wigaragaje cyane mu mwaka 2 akinira Kiyovu Sports.

    Abagiye gusezererwa muri Kiyovu Sports Juvenal yemeje ni aba bakurikira
    Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Nshimirimana Ismael, Bigirimana Abedi, Aimable Nsabimana, Ndayishimiye Thierry, Amissi Coutinho, Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand, Nzeyirwanda Djihad, Erisa Ssekisambu, Mutyaba Muzamiru, Riyaad Norodien, Nkinzingabo Fiston, Ramadhan, Benedata Janvier, na Runanira Amza. Aba bakinnyi hiyongeraho abatoza babo Mateso Jean De Dieu, Alain Andre Landeut n'umutoza wongerera abakinnyi imbaraga.

    Uyu mwanzuro Juvenal yawufashe nyuma yo kugerageza kwegukana igikombe cya shampiyona imyaka ibiri yikurikiranya bikanga, akaba ashaka kubaka ikipe nshaya. Biravugwa ko kandi Kiyovu Sports imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 5 ndetse hari n'abandi bari mu biganiro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yamaze-gusinyisha-umukinyi-wa-kiyovu-sports-muri-17-birukanwe

  • Real Madrid yaguze umkinnyi wa Dortmund ku kayabo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Real Madrid yemeranyijwe na Borussia Dortmund ku masezerano yo kugura umukinnyi wo hagati w'Umwongereza Jude Bellingham kuri miliyoni 103 z'ama-Euro (miliyari 124Frw).

    Uyu mukinnyi w'imyaka 19, wageze muri Dortmund mu kwezi kwa Nyakanga (7) mu 2020 avuye muri Birmingham City, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza cyane mu ikipe y'igihugu y'Ubwongereza mu gikombe cy'isi cyo mu 2022.

    Bellingham arashaka kwerekeza muri Real ndetse azakorerwa isuzumwa na muganga mu minsi micye iri imbere.

    Uyu mukinnyi wo hagati, washakishijwe n'amwe mu makipe akomeye y'i Burayi, azashyira umukono kuri kontaro yo gukinira Real imyaka itandatu.

    Mu itangazo, Dortmund yemeje ko Real yemeye kuriha miliyoni 103 z'ama-Euro kuri uyu mukinnyi, ndetse ko bishoboka ko hari amafaranga y'inyongera kuri ayo ngayo.

    Mu gihe izo nyongera zaba zibayeho, amasezerano yo kugura Bellingham ashobora kugera kuri miliyoni 133.9 z'ama-Euro.

    Manchester City na Liverpool ni amakipe abiri yari mu yashaka cyane Bellingham, witezweho kuba umukinnyi wa gatatu w'umupira w'amaguru uguzwe amafaranga menshi cyane ku isi uri munsi y'imyaka 20.

    Uyu wabaye umukinnyi w'umwaka muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Budage, Bundesliga, azanaba umukinnyi wa kabiri w'umupira w'amaguru uhenze cyane w'Umwongereza ndetse n'umukinnyi wa kabiri uhenze cyane Real Madrid iguze, nyuma ya Eden Hazard yaguze kuri miliyoni 115 z'ama-Euro mu 2019 avuye muri Chelsea.

    Bellingham yavuye muri Birmingham ajya muri Dortmund kuri miliyoni 25 z'amapawundi, aba umukinnyi w'imyaka 17 wa mbere uhenze cyane ku isi mu mateka y'umupira w'amaguru.

    Yitwaye neza muri Dortmund, ndetse mu kwezi kw'Ukwakira (10) mu mwaka ushize, yanditse amateka aba kapiteni w'iyo kipe wa mbere muto mu myaka, ku myaka 19.

    Muri uyu mwaka w'imikino, Bellingham yakiniye iyo kipe imikino 42, ayitsindira ibitego 14 ndetse atanga imipira irindwi yavuyemo ibitego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yaguze-umkinnyi-wa-dortmund-ku-kayabo