Blog

  • Amakuru agezweho: Ikipe ya Liverpool imaze gusinyisha umukinnyi w’igihangage ku Isi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool y'umutoza Jurgen Klopp imaze iminsi iri mu bihe bitari byiza cyane dore ko itigize ibona n'itike yo gukina imikino ya Uaefa Champions League uyu mwaka gusa ubu yatangiye kwiyubaka.

    Ubu ikipe ya Liverpool imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye cyane ukomoka mu gihugu cya Argentina witwa Alexis McAllister wakinaga hagati mu kibuga mu ikipe ya Brighton and Hove Alibions.

    Uyu mukinnyi arakomeye cyane dore ko yafashije ikipe ye y'igihugu ya Argentina gutwara igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar kandi yafashije n'ikipe ya Brighton kuza ku mwanya wa 6 muri Premier League.

    Alexis McAllister ubu yamaze kuba umukinnyi mushya w'ikipe ya Liverpool nyuma y'iminsi bivugwa ko umutoza Jurgen Klopp amwifuza cyane.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-ikipe-ya-liverpool-imaze-gusinyisha-umukinnyi-wigihangage-ku-isi-amafoto/

  • Yitomboreye Zahabu: Police FC yamaze kwegukana myugariro wari ufatiye runini ikipe ya Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho ikipe ya Police FC yamaze kwibikaho myugariro wari ufatiye runini ikipe ya Rayon Sports.

    Mu masaha ya Saa sita zo kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2023, nibwo ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha myugariro wakiniraga Rayon Sports, Ndizeye Samuel.

    Uyu myugariro w'imyaka 25 y'amavuko yamaze gusinyira ikipe ya Police FC kuzayikinira imyaka 2.

    Source : https://yegob.rw/yitomboreye-zahabu-police-fc-yamaze-kwegukana-myugariro-wari-ufayiye-runini-ikipe-ya-rayon-sports/

  • KNC yifatiye ku gahanga ikipe ya Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye bikaba bigiye gutuma yongera kuyibabaza mu buryo itazibagirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles, yifatiye ku gahanga ikipe ya Rayon Sports ikomeje kujya isinyishaka abakinnyi mu buryo butemewe n'amategeko.

    Hashize iminsi mu itangazamakuru makuru bivuzwe ko ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y'imyaka 2 myugariro w'ikipe ya Gasogi United Bugingo Hakim ariko uyu mukinnyi ndetse na Perezida we barimo kubihakana bivuye inyuma.

    Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC mu kiganiro yagiranye na Fine FM uyu munsi yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports ikunze gusinyisha abakinnyi mu buryo butemewe n'amategeko ndetse inashutswe cyane. Uyu muyobozi yavuze ko Bugingo Hakim agifite amasezerano agera mu kwezi kwa 12, bivuze ko gusinya muri Gikundiro byasaba ko ategereza amasezerano akarangira cyangwa iyi kipe ikaza bakicara ku meza bakaganira.

    KNC yaje kuvuga ko uyu mukinnyi atanemerewe gukora imyitozo muri Rayon Sports kuko ngo naramuka abikoze iyi kipe izaba iri mu mazi abira kuko ngo azahita ayirega bamwishyure byongere bibe nk'igihe basinyishije Kwizera Olivier kandi agifite amasezerano muri Gasogi United.

    Uyu muyobo muri iki kiganiro yaje no kuvuga ko yaganiriye na Bugingo Hakim amubwira ko atigeze asinyira ikipe ya Rayon Sports ahubwo ibyavuzwe atazi aho byavuye.

     

    Source : https://yegob.rw/knc-yifatiye-ku-gahanga-ikipe-ya-rayon-sports-yakoze-ikosa-rikomeye-bikaba-bigiye-gutuma-yongera-kuyibabaza-mu-buryo-itazibagirwa/

  • Muhanga: Umugabo yishe umwana we w’uruhinja rw’amezi abiri kubera impavu idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubugome bukabije bukomeje kuba icyorezo cyugarije Isi ku buryo budasanzwe gusa ubwicanyi bwabereye mu Karere ka Muhanga bwo ntibusazwe pe!.

    Umusore wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye aravugwaho gufatanya n'abandi basore babiri bagashimuta umwana w'uruhinja rw'amezi abiri gusa y'amavuko barangiza bakarwica baruziza ko yarubyaranye n'umuntu wasigajwe inyuma n'amateka.

    Source : https://yegob.rw/muhanga-umugabo-yishe-umwana-we-wuruhinja-rwamezi-abiri-kubera-impavu-idasanzwe/

  • Imico umukobwa agaragaza igatuma umuhungu bakundana amuzinukwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iyo abantu bakundana by'ukuri birinda kubabazanya. Dore ibintu abakobwa bisanga bakoze bibabaza abakunzi babo batabizi..

    Nubwo abantu batandukanye kubera imiterere cyangwa ubuzima bwabo, ni bimwe mu bibatera kurakara ku buryo butandukanye ndetse no kurakazwa n'impamvu zitandukanye ariko abahanga mu myitwarire y'urukundo bemeza ko abahungu bari mu rukundo hari ibyo bahuriraho bibarakaza iyo bikozwe n'abakobwa bakundana. Impuguke mu gihugu cy'u Bufaransa, umuganga witwa Leleu, avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi yasanze abahungu bari mu rukundo bakunda kurakazwa cyane n'ibi bintu birindwi.

    1. Kuba umukobwa bakundana yisuzugura

    Ngo kwisuzugura no kwishyira hasi ni kamwe mu tumenyero tw'abagore bamwe na bamwe cyangwa se kwitinya no kutigirira icyizere. Iyi myitwarire rero iyo mukundana n'umuhungu ntaba akiyigushakaho kuko ngo hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk'umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho.

    2. Gusesengura ibintu cyane

    ” Ejo yanyise cheri ampamagaye cyangwa anyitabye none uyu munsi ntabyo yanyise. Ibyo bisobanura iki ? Ntabwo akinkunze nka mbere se,….?' Uru ni urugero ngo rushobora gutera umukobwa kwibaza no gusesenguramo byinshi ariko burya ngo abahungu bo iyo bumva nta kibazo gihari hari ibintu byinshi bavuga batabyitayeho.

    Iyo rero umuhungu ngo ukunda kumugarura ku bintu byashize kera wabigize ikibazo biramubangamira bikanamutera gutangira kukwikandagiraho akumva ubwisanzure yihaga imbere yawe buragenda bushira, kubera ko abahungu bakunda ubwisanzure mu rukundo rw'ukuri, ibi ngo ntibabikunda na gato.

    3. Kuvuga imibanire yawe n'umuhungu mukundana cyane cyane umuvugaho n'abandi bakobwa bagenzi bawe

    Ngo abahungu ntibakunda na mba ko abakobwa bakundana bamenera abandi bakobwa bagenzi babo imibanire yabo mu rukundo. Kubera ko mu rukundo habamo amabanga menshi cyane kandi y'umwihariko umukobwa utazi kugirira ibanga umukunzi we ntabwo abahungu bamwishimira.

    4. Kubaca mu ijambo

    Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Akenshi abahungu iyo bari kubwira abakunzi babo ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo babababihaye agaciro akaba ari nayo mpamvu bataba bashaka ko abakunzi babo babwira batarangara cyangwa ngo babace mu ijambo.

    Iyo weretse umuhungu ko witaye ku byo ari kukubwira bituma agera kure akakubwira n'andi mabanga ye menshi ndetse ntanatinya kukubwira n'ibyuyumviro bye ariko iyo umweretse ko utamwitayeho ni ha handi ashaka noneho undi abitsa amabanga yari yarakugeneye, uwo abona ko amwumva kandi amwitayeho.

    5. Kubabaza ibibazo byo kubapima cyangwa kubagerageza

    Urugero niba muhuye n'umukobwa ukabona amurebyeho gato, ugahita umubaza ngo 'Uriya mukobwa si mwiza ? Njye ndi mubi kuri we ? ''

    6. Kwigira umukobwa w'umunyamahane

    Umukobwa uhora mu makimbirane n'abo babana, bakorana,… iyo afite umuhungu bakundana biramurakaza na cyane iyo amenye ko ayo makimbirane aturuka ku mukunzi we.

    7. Kubeshya

    Umuhungu ugukunda by'ukuri, nta na rimwe ajya yifuza kubona wamubeshye kuko iyo umuhungu agukunda atakubeshya kandi yumva urukundo agufitiye ruhamanya n'umutima we, iyo umubeshye cyangwa ukabigerageza biramuhungabanya cyane kubera imabaraga aba agutakazaho yaba mu bitekerezo, mu mishinga, mu bikorwa, ngo babigereranya no kumuca umugongo.

    Ngo ibyiza nuko niba uguye mu ikosa wirinda kumubeshya ukamubwiza ukuri ukamusaba imbabazi uhozaho igihe we yanze kuziguha kubera urukundo agera aho akaguha imbabazi agiriye urukundo agufitiye.

    Nubwo abantu batandukanye kubera imiterere cyangwa ubuzima bwabo, ni bimwe mu bibatera kurakara ku buryo butandukanye ndetse no kurakazwa n'impamvu zitandukanye ariko abahanga mu myitwarire y'urukundo bemeza ko abahungu bari mu rukundo hari ibyo bahuriraho bibarakaza iyo bikozwe n'abakobwa bakundana. Impuguke mu gihugu cy'u Bufaransa, umuganga witwa Leleu, avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi yasanze abahungu bari mu rukundo bakunda kurakazwa cyane n'ibi bintu birindwi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/iyi-niyo-mico-mibi-igaragara-ku-mukobwa-igatuma-umuhungu-bakundana-amuzinukwa

  • Mu rubanza rwa Mico ukekwaho ibyaha bya Jenoside hasobanuwe icyaha ku kindi mubyo akurikiranyweho #rwanda #RwOT

    Mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Sweden akaba aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubushinjacyaha bwihariye umwanya busobanura icyaha ku kindi buvuga ko Micomyiza yasambanyije abagore batandukanye ku gahato

     Mu iburanisha  ubushinjacyaha bwihariye umwanya busobanura icyaha ku kindi, bwahereye ku cyaha  cy'ubufatanyacyaha muri Jenoside

    Ubushinjacyaha bwifashishije inyandiko mvugo z'abatangabuhamya batandukanye bashinja Jean Paul Micomyiza alias Mico.

    Ubushinjacyaha ku rwego rw'igihugu buhagarariwe na 'Bonaventure Ruberwa'  bwavuze ko Mico, yagiye agira uruhare rutandukanye mw'iyicwa ry'abatutsi benshi bamwe muri bo aranabica.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko Mico yagiye ajya mu bitero bitandukanye byishe abatutsi benshi.

    Umushinjacyaha Ruberwa yavugaga ko Mico hari igitero yayoboye cyagiye guhiga abatutsi bigaga muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda babashyira abasirikare babicira mu ishyamba rya Arbertum.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umutangabuhamya washinje Mico ko yari umwe mu bantu batoranyijwe bajya mu mahugurwa kuri sitade Kamena bigishwa imbunda kuburyo yanayigendanaga ari no kuri bariyeri

    Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Mico hari umunyeshuri yishe nyuma yaho amusabiye imbabazi akazimwima

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yagiye guhiga abatutsi mu ishyamba rya Arbertum bakicwa n'interahamwe ariwe uzihaye amabwiriza

    Mico kandi havuzwe ko yashinze bariyeri Kwa se afatanyije n'abandi  yiciweho abatutsi batandukanye kandi benshi

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko Mico hari abamubonye kuri bariyeri afite imbunda anambaye ishati ya gisirikare.

    Bwavuze kandi ko Mico yayoboye igitero kijya kwica abatutsi, umwe mu bantu agerageza kubabuza kubica maze Mico nawe ngo icyo gihe yagize ati 'Ko abatutsi Imana yabakuyeho amaboko wowe urarwana ni iki?'

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko ubwo interahamwe zajyaga kwakira Papa mu Rwanda ziyobowe na Mico zatoranyije abatutsi zijya kubica

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico hari umutangabuhamya wamubonye afite inkota iriho amaraso, Mico kandi ngo yari kuri bariyeri afite ubuhiri bwiswe nta mpongano y'umwanzi aho ubushinjacyaha bwemeza ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 Mico yahindutse cyane agirira urwango abatutsi kandi yarafite imbaraga zikomeye kuburyo umututsi atashakaga ko apfa atapfaga

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yashoreye umugore uhetse uruhinja umurundi witwa Salvator asaba ko urwo ruhinja rutakwicwa maze Mico we avuga ko 'Uruhinja rw'umututsi narwo rugomba gupfa kuko na Rwigema yabateye kandi yahunze ari uruhinja' ku bw'amahirwe rwaje kurokoka ubu rwaranakuze

    Ubushinjacyaha ku cyaha cy'ubufatanyacyaha muri jenoside busoza buvuga ko Mico yagaragaje ubushake bwo gukora icyaha ubwo yafatanyaga na bagenzi be agashinga bariyeri kwa se akanayiyobora bakica abatutsi bazira ubwoko bwabo kandi Mico akaba yarafite urutonde rw'abazicwa kandi  yanagize uruhare mugupfa kwabo abandi akabiyicira we ubwe

    Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk'icyaha kibasiye inyokomuntu, bwavuze ko Mico afatanyije n'abandi taliki ya 20/06/1994 basambanyije ku gahato umunyeshuri w'umutusikazi  wigaga muri kaminuza y'u Rwanda kandi bari banamufungiye mu iduka ari naho bamusambanyirije maze bararenga banamuca imyanya ye y'ibanga bakoresheje akuma gasanzwe gakata indabyo 'Secateur' bibera mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yasambanyije abantu batandukanye agira naho abacuza baragenda bageze nzira bahura n'Inkotanyi zirabambika.

    Ubushinjacyaha bwavugaga mu mazina abo Mico yagiye asambanya ku gahato abandi bagahabwa andi mazina kubera umutekano wabo  harimo n'umukobwa w'imyaka 16 y'amavuko

    Micomyiza Jean Paul alias Mico yoherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Sweden aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside, icy'ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore ku gahato nk'icyaha kibasiye inyokomuntu, ibyaha uregwa arabihakana.

    Micomyiza Jean Paul mu mwaka wa 1994 yari umunyeshuri muri kaminuza nkuru y'u Rwanda yiga mu mwaka wa kabiri, aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda yunganiwe na Me Mugema Vincent yahawe n'urugaga rw'abavoka na Me Karuranga Salomon Mico yiyishyurira.

    Biteganyijwe ko taliki ya 19 Nyakanga 2023 niba nta gihindutse urubanza ruzasubukurwa.

    Theogene NSHIMIYIMANA

    The post Mu rubanza rwa Mico ukekwaho ibyaha bya Jenoside hasobanuwe icyaha ku kindi mubyo akurikiranyweho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/mu-rubanza-rwa-mico-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-hasobanuwe-icyaha-ku-kindi-mubyo-akurikiranyweho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rubanza-rwa-mico-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-hasobanuwe-icyaha-ku-kindi-mubyo-akurikiranyweho

  • Kamonyi: Umuruho w'Abaturage basaga ibihumbi 18 batagiraga amazi hafi uri kugera ku iherezo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gacurabwenge na Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi baravuga ko bagiye kuruhuka ijerikani n'ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma amazi ku mitwe. Baravuga kandi ko guhendwa n'abavomyi nabyo bigiye kurangira kuko biteguye umuyoboro mushya ugiye kuzura. Barahamya kandi ko aya mazi agiye kubegerezwa azanabafasha kunoza isuku kurushaho kuko bazaba bakavoma hafi.

    Abaturage, ibi babigarutseho mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa intyoza.com ubwo yabasuraga agamije kureba imvune bahura nazo mu rugendo bakora bajya gushaka amazi ndetse n'aho bayakura, yaba ayo kunywa ndetse no gukoresha umunsi ku munsi.

    Imirimo yo kubaka uyu muyoboro igeze kuri 90,2%.

    Mushimiyimana Drocela yabwiye umunyamakuru ko amazi bagiye guhabwa azabaruhura amajerikani bikorera ndetse n'amafaranga batangaga kubafite amagare babavomera, aho injerikani imwe hari aho bayishyura amafaranga 200, akaba ashobora no kwiyongera bitewe n'ayo ukeneye n'igihe uyashakira n'icyo ugiye kuyakoresha.

    Mukamana immaculee yagize ati' Uyu muyoboro ugiye kutuvuna amaguru kuko twajyaga kuvoma tugasanga hariyo inkomati ndetse tukaba twatuma amagare, injerikani 1 ikagura magana abiri, ariko ubu ngiye kujya nyazigama. Byanatumaga tutabasha gukora akazi kacu ndetse abana bacu bakajya kuvoma bagatinda kujya kwiga. Isuku nayo ni nkeya ariko ubu tuzaba tuyibungabunga neza kubera ko twabonye amazi hafi yacu'.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Urwunge rw'Amashuri cya Kigembe giherereye mu murenge wa Gacurabwenge, Munyarukundo Egide avuga ko bagorwa no kubona amazi mu gihe cy'izuba bigatuma bayatuma abana bakayazana. Ahamya ko uyu muyoboro urimo gukorwa bizeye ko uzakemura ibibazo birimo n'amazi abana banywa kuko babahaga amazi yo mu bigega cyangwa buri mwana akizanira ayo kunywa ayakuye iwabo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye intyoza.com ko uyu muyoboro ugiye gufasha abaturage benshi kubera ko hashyizweho amavomero  menshi, aho bizagoboka abajyaga bavomesha amagare n'imitwe kandi bagakora ingendo ndende zanatumaga hari imirimo idakorwa uko bikwiye.

    Dr Nahayo Sylvere/Mayor Kamonyi.

    Yagize kandi ati' Abaturage bacu bari bafite ikibazo cy'amazi bagiye guhabwa umuyoboro uzuzura vuba aha. Benshi bavomeshaga amajerikani ku mutwe ndetse abandi bagakoresha amagare bikanabahenda ariko turabaha amazi vuba kuko ibigomba gukorwa byose birimo kugera ku musozo'.

    Akomeza yemeza ko hari ikigero bagezeho cyo kwegereza abaturage amazi meza hagamijwe kuzuza ibyo Perezida wa Repuburika, Paul Kagame yemereye abaturage muri gahunda ya NST1 yo kwegereza abaturage amazi hafi yabo. Hari icyizere ko mu mpera z'uku kwezi ibikorwa byose byaba bimaze gukorwa, amazi agahabwa abaturage nkuko abarimo gukora iyi mirimo bavuga, cyane ko imirimo igeze ku kigero cya 90,2%.

    Imirimo irabandanije.

    Uyu muyoboro w'amazi, ufite ibirometero miro Itanu na birindwi na metero magana arindwi na mirongo irindwi n'eshanu (57, 775km). Uzaba ufiteho amvomero 55 azahabwa amazi n'amasoko 5 yatunganyijwe neza hariho ibigega 17, aho harimo ibigega bya metero kibe 125 ikinini naho igito kikagira Metero Kibe 10 (10m3). Abaturage bagera ku bihumbi 18, 643 bagiye kwegerezwa amazi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/08/kamonyi-umuruho-wabaturage-basaga-ibihumbi-18-batagiraga-amazi-hafi-uri-kugera-ku-iherezo/

  • Twaragambaniwe ariko nakuyemo isomo rikomeye – Mitima Isaac wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yavuze ko we na bagenzi 5 bagambaniwe n’abakinnyi bagenzi babo babatenguha ku cyemezo bari afashe bumvikanyeho, ikintu yavuze ko yakuyemo isomo rikomeye ko agomba kujya yita ku bye n’abandi bakirwariza.

    Ni nyuma y’uko bari bumvikanye nk’ikipe yose ko batagomba kujya i Huye gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro badahawe imishahara y’amezi 2 ikipe yari ibarimo ariko bikarangira bamwe babatabye mu nama.

    Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi avuga ko bari bafashe umwanzuro wo kugenda ku wa Gatanu babaha ibyabo cyangwa ntibabibahe, batunguwe no kubona basigaye ari 6 abandi bagiye.

    Yisanze asigaranye na Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Hategekimana Bonheur, Leandre Onana na Ngendahimana Eric.

    Nabo baje kugenda ndetse batanu muri bo babanje mu kibuga (Ndizeye Samuel ni we wabanje hanze), barakina banatsinda 1-0 cya Ngendahimana Eric begukana igikombe gutyo.

    Mu kiganiro cyiahariye yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mitima Isaac yavuze ko ibyo bakoze byari ugushyira igitutu ku bayobozi cyane ko bamwe basoje amasezerano batari bizeye ko nyuma ya shampiyona bazishyurwa.

    Ati 'Navuga ko shampiyona yari igiye kurangira, uriya ni wo wari umukino wa nyuma w’umwaka w’imikino kandi akenshi amakipe yacu iyo shampiyona irangiye n’abayobozi bamwe ushobora kubahamagara ntibakwitabe, tukavuga ngo niba umuntu utaraduhaye ibyo yatugombaga turi muri shampiyona, twakwizera dute ko azabiduha yararangiye? Kandi hariya nibwo uba ukeneye amafaranga ntabwo uba uri mu kazi, uba wirirwa mu rugo, ibyo kuyakoresha biriyongera, uba ukeneye kujya mu biruhuko ukavuga ngo reka nsabe ibyo bamfitiye.'

    Yakomeje avuga ko batigeze banga kujya gukina umukino wa APR FC kuko bari kuba basuzuguje Rayon Sports, icyo bakoze kwari ukugira ngo base n’abashyira igitutu ku buyobozi bukabashakira ibyo bagombwa, n’aho ubundi iyo babibona cyangwa ntibabibone bari bafashe umwanzuro nk’abakinnyi ko bagomba kugenda ku wa Gatanu.

    Yavuze ko bamwe kugenda bo bagasigara i Kigali byatewe n’uko abantu bahagarara ku cyemezo mu buryo butandukanye.

    Ati 'Abantu mu buzima duhagarara ku byemezo mu buryo butandukanye, njye nshobora kuvuga ngo sindi buve hano na we tukabivugana ariko wowe kubera umuntu yagusunitse ugatinya ariko njye nkaguma ku mwanzuro wanjye.'

    Kuba yarabyutse akabona bamwe batangiye kugenda yagize ati 'njyewe nta muntu unshyira ku gitutu, oya iyo navuze ngo ndagikora, ndagikora kuko biri mu nyungu zanjye, manager yaravuze ngo turagenda mu gitondo, buri mukinnyi wese yaravugaga ngo ntabwo ndimo kugeza saa 11h, uwa mbere nibwo yafashe umwanzuro ariko njye abanzi sinjya ndyarya nkubwiza ukuri nyine, njye narababwiye sindi buve hano, mvugana na kapiteni ndamubwira njye sindi bugende, niba mugenda mugende.

    'Twafashe icyemezo nka gurupe, niba tugenda twese tugende, buriya njye niyo hasigara umukinnyi umwe sinari bugende kuko twari twabyemereje hamwe, tukabona uwa mbere aragiye, uwa kabiri ati ndagiye, uwa gatatu gutyo, nkavuga ngo bya bintu birakomeye ninsigara abafana bazavuga ko nagambaniye ikipe, ariko ndavuga nti bibe uko byakabaye ngize amahirwe mbona n’abandi 5 bagumye kuri icyo cyemezo.'

    Mitima yavuze ko abakinnyi bagenzi babo babagambaniye, babashutse bakabavuganira barangije babataba mu nama, ahamya ko nta kintu rusange azongera gukora ko we azajya areba inyungu ze ku giti cye.

    Ati 'urumva twari twasigaye turi abayobozi, hari kapiteni (Rwatubyaye), visi kapiteni (Samuel) nanjye wa gatatu, tukavuga ngo aba bakinnyi baradushutse turabavuganira none batugaragaje nabi, nitwe tubaye babi imbere y’abandi, bigeze nimugoroba Rwatubyaye aratubwira ngo mureke turebe inyungu z’ikipe kurusha ibindi, reka tugende kugira ngo twirinde, uriya mukino twawukinnye Rwatubyaye ambwira ngo nta kosa, ikosa ryose wakora bahita bavuga ko ari cyo cyari cyadusigaje.'

    'Twabifashe nk’aho badutengushe njyewe n’uyu munsi nta muntu nshobora kongera guhagarara imbere rwanirire umuntu, oyaa, navuze ko nzanjya nimenya n’abandi nabo bimenye kuko igihe wari kumwe n’abantu bakakuvaho, uhita ugaragara nabi kandi akenshi hano mu Rwanda iyo usaba ibyo ugombwa ugaragara nk’aho wananiranye, ugasanga abantu barakuvuga batitaye n’impamvu yabyo, ushobora no kuba wishyuza amezi 5 ariko wabivuga bakavuga ko nta kinyabupfura ufite, twumvise twagambaniwe ariko turavuga ngo tubireke, twahageze kuko umukinnyi yarakurebaga agahita areba hirya.'

    Ku kijyanye n’imishahara y’amezi abiri bishyuzaga, yavuze ko n’ubu batarayihabwa ariko bafite icyizere ko bizakemuka vuba bitewe n’ibyo ubuyobozi bubabwira, ni kimwe n’agahimbazamusyi ko kuri uwo mukino ntabwo barakabona nako baracyategereje ariko bizeye ko bizakemuka vuba.

    Mitima Isaac asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, yahamije ko ibiganiro bigenze neza na Rayon Sports yayigumamo ariko na none akaba agifite andi makipe amwifuza hanze y’u Rwanda arimo na Sherrif Tiraspol yo muri Molodova.

    Bagenzi babo kubasiga yabifashe nko kugambanirwa

    Ngo yafashe umwanzuro ko azajya amenya ibye n’abandi bakamenya ibya bo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twaragambaniwe-ariko-nakuyemo-isomo-rikomeye-mitima-isaac-wa-rayon-sports

  • Perezida Kagame yazamuye muntera Lt Col Simon usanzwe ari umukozi w'Imana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF, aho yungirije Brig Gen Ronald Rwivanga.

    Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena 2023.

    Lt Col Kabera w'imyaka 50 amaze igihe kinini mu Ngabo z'u Rwanda. Mu buzima busanzwe, ni umubyeyi wubatse unafite abana. Imfura ye ifite imyaka 12.

    Ni umuntu usanzwe azwi mu bijyanye n'iyobokamana n'ubuhanzi, ndetse inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza bw'Imana.

    Yigeze kuvuga ati 'Niba hari ikintu mfite kiruta ibindi, icya mbere ni ukuba Umunyarwanda nkaba ndi mu Rwanda, nkaba mfite uburenganzira ko abana banjye bazarukuriramo, abuzukuru, abuzukuruza n'ubuvivi.'

    'Ikindi kirenze kuri ubu buzima buri hano, ni uko nakiriye Yesu, nziko na nyuma y'ubu buzima hari ikindi gihugu Yesu yagiye kudutegurira tuzabamo. Uko nkunda kuzaba mu ijuru, ni ko mfite urukundo nkunze igihugu cy'u Rwanda nk'umunyarwanda mu gihe nkituyemo.'

    Se yahungiye muri Uganda mu 1962, mbere y'uko Kabera avuka mu 1973. Yavukiye ahitwa Lugazi muri Uganda aho umubyeyi we yari umushumba w'inka, ariko mbere yo guhunga yari umuyobozi mu bice byo mu Mayaga ndetse yari mu bubashywe.

    Ati 'Ariko hamwe n'ubutegetsi bubi bwariho n'akarengane kari gahari, data ahunga mu 1962 njye mvuka ku mubyeyi w'umushumba w'Abanya-Uganda.'

    Yavuze ko ubwo yinjiraga mu gisirikare cya RPA, se atari akiri umushumba, ahubwo yari asigaye afite inka ze ku buryo abana be babashaga kubona amata.

    Mu buto bwe, aho yize mu ishuri yabaga ari wenyine, kandi ngo yari muto, ku buryo bamwitaga 'Akanyarwanda'.

    Muri icyo gihe cyose ngo yashakaga kwisanisha n'Abanya-Uganda kuko ngo yabonaga ko bubashywe. Ngo bajyaga baserereza Abanyarwanda, bavuga ko iyo imvura ibanyagiye bapfa.

    Ati 'Iyo udafite igihugu nta jambo uba ufite, bashobora kugucumbikira akanya gato ariko akanya ako ariko kose kuko atari igihugu cyawe, umuntu arakubwira ngo subira aho wavuye. Kuko agaciro k'umuntu gashingira ku kuba afite igihugu akomokamo.'

    Mu 1991 ngo ntiyigeze abwira ababyeyi be [bari bakiriho] ndetse n'abo bavukana ko agiye ku rugamba, ahubwo yafashe urugendo we na mugenzi we witwa Claude [witabye Imana] bajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Ati 'Ni urukundo rw'igihugu, icya kabiri ni akarengane kari gahari ku banyarwanda bari hanze n'abari mu gihugu. Nahuriyeyo n'abandi bavuye mu ishuri nkanjye […] twafataga icyemezo cyo kuvuga ngo reka tugende twitangire igihugu, ukaza mu Rwanda utazi urwo arirwo, njye nari ntararubona no muri filimi ariko data yaravugaga ngo u Rwanda ni igihugu cy'amata n'ubuki […] Nari nzi ko hari ukuntu nk'umusozi nka Mount Kigali hamanuka amata n'ubuki.'

    Yavuze ko kujya mu gisirikare, byashingiye ku buzima abantu babagamo mu buhungiro.

    Ati 'Naravuze nti nubwo nta bunararibonye mfite, ariko ndagiye kandi kugeza uyu munsi, ndacyafite ishyaka n'urukundo cyane. Ni yo mpamvu nkikora akazi ko kwitangira iki gihugu, kuko nta kindi wagisimbuza.'

    Kuva yajya mu gisirikare, ngo yigishijwe kugira ikinyabupfura no kugaragaza itandukaniro aho ari hose. Ikindi ngo yigishijwe akijya mu gisirikare, harimo kwitanga kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma.

    Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, nibwo yasubiye mu mashuri. Ubu afite Masters muri politiki n'indi mu mategeko mpuzamahanga. Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gutanga amasoko.

    Afite imidali irimo uwo kubohora igihugu ndetse ni umwe mu imushimisha. Yigeze kuvuga ati 'nzawereka abahungu banjye.' Afite n'uwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yigeze kuvuga ati 'Niba ukunda ijuru, kunda n'iki gihugu kuko mbere y'uko ujya mu ijuru, uzaba muri iki gihugu. Mutanyumva nabi ko nagereranyije ijuru n'iki gihugu ariko Pawulo yaravuze ngo musengere igihugu kugira ngo kigire amahoro kuko nikiyagira namwe muzayagira. Ubu isengesho ryanjye ni ukuvuga ngo hazabeho abandi badusimbura bafite umutima wo gukunda igihugu.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/lt-col-simon-usanzwe-ari-umukozi-w-imana-ukomeye-yagizwe-umuvugizi-wungirije-wa

  • Bakiriwe nk’Abami: Ihere ijisho amashusho y’uburyo abana batwaye ibikombe bibiri by’Isi bakiriwe mu Rwanda ( Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'abana b'Abanyarwanda bakinira akademi ya Paris Saint Germain hano mu Rwanda begukanye ibikombe bibiri by'Isi bakiriwe nk'Abami ku kibuga cy'indege.

    Aba bana bagiye mu gihugu cy'Ubufaransa bari mu byiciro bibiri aho bamwe bakinaga mu cyiciro cy'abaterengeje imyaka 11 y'amavuko abandi bakina mu cyiciro cy'abaterengeje imyaka 13 y'amavuko.

    Mu byiciro byombi barimo babashije kwitwara neza maze begukana ibikombe bibiri batsinze igihugu cya Brazil ku mukino wa nyuma ubwo bageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe bakiriwe nk'Abami n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/bakiriwe-nkabami-ihere-ijisho-amashusho-yuburyo-abana-batwaye-ibikombe-bibiri-byisi-bakiriwe-mu-rwanda-amashusho/