Blog

  • Rya shyamba ryo muri kenya ryapfiriyemo abakristu benshi ryafatiwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ministeri y'Umutekano muri Kenya yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhindura ishyamba rya Shakahola urwibutso rwo ku rwego rw'Igihugu, nyuma yuko riguyemo abakirisitu basaga 250 bishwe n'inzara nyuma yo kwizezwa n'umupasiteri ko ari bwo buryo bwo kugera mu Ijuru.

    Urupfu rw'aba bakristu batikiriye muri ririya shyamba, yavuzwe cyane muri Mata uyu mwaka, aho byavuzwe ko umuvugabutumwa w'itorero ryo mu burasirazuba bwa Kenya yabwiye abayoboke be ko bakwiye kujya kwiyiriza ubusa basengera muri iryo shyamba ubundi bakazahahurira na Yesu aje.

    Ngo bagiyeyo ku bwinshi ariko bamwe ntibataha, kuko bamwe barinze aho bicirwayo n'inzara. Polisi ivuga ko kugeza ubu imaze kubona abasaga 250 basanzwe mu rwobo runini, ariko ntiharamenyekana ukuntu bageze muri urwo rwobo kuko basanze batabyemo.

    Minsitiri w'Umutekano, Kithure Kindiki yavuze ko hahinduwe urwibutso aho igihugu kizagena n'umusni wo kujya hibukwa ibyahabereye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/rya-shyamba-ryo-muri-kenya-ryapfiriyemo-abakristu-benshi-ryafatiwe-ibyemezo

  • Perezida Kagame na Mugenzi we wa Santarafutika baganiriye ku bufatanye bw'Ibihugu byombi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Mugenzi we wa Repeburika ya Centrafrique,Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023.

    Abakuru b'ibihugu baganiriye ku mubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi harimo ubufatanye bwo gucyemura ikibazo cy'umutekano mucye muri Centrafrique.

    The post Perezida Kagame na Mugenzi we wa Santarafutika baganiriye ku bufatanye bw'Ibihugu byombi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/perezida-kagame-na-mugenzi-we-wa-santarafutika-baganiriye-ku-bufatanye-bwibihugu-byombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-mugenzi-we-wa-santarafutika-baganiriye-ku-bufatanye-bwibihugu-byombi

  • Kigali: Abahagarariye AU bari kwiga uko yaca ukubiri n'inkunga z'amahanga  #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa 8 Kamena 2023, mu Rwanda hari kubera Umwiherero w'Abahagariye inzego zigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe AU,  aho bari kwigira hamwe amavugururwa akwiye gukorwa kugira ngo Afurika ibashe guhangana n'ibibazo ihura nabyo.

    Imwe mu ngingo ikomeye iri kwigwaho ni uburyo Afurika yunze ubumwe, yakwihaza mu ngengo y'imari kugira ngo ibashe kubaka ubushobozi bw'Inzego zayo, hagamijwe kugera kucyerekezo cya 2063 Afurika yihaye. 

    Muri Nyakanga 2016, Perezida Paul Kagame yahawe ishingano zo kuyobora akanama gakora amavugurura y'Afurika yunze Ubumwe, mu nshingano imwe mwikorezi ari yo 'Gushaka uburyo bwakoreshwa kugira ngo uyu muryango wigire.'

    Kuva ubwo, inyandiko igaragaza uburyo uyu muryango wakishakamo amikoro udategereje inkunga z'amahanga, yamurikiwe Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe,Monique Nsan Dr. Monique Nsanzabaganwa, yagaragaje ko kuva 2016 hatangira urugendo rw'amavugurura y'Umuryango,  hari intambwe imaze guterwa, nubwo Covid-19 yabaye nkikoma mu nkokora bimwe mu bihugu bikagenda biguru ntege mu gutanga umusaznu bisabwa.

    Ati ' Kugeza uyu munsi umuryango ukaba wihaza kubijyanye n'ibikoresho bya ngombwa no guhemba abakozi, ariko tukaba tukiri mu rugendo rwo kwiyubaka mu bijyanye n'ingengo y'imari y'ibikorwa na za gahunda, nabo bagenda bayigiramo uruhare byari byatangiye neza gusa nyuma ya Covid-19 n'ibi bibazo dufite ku Isi, ubona y'uko ibihugu bifite ibibazo bigaragara mu ngengo y'imari byagabanyije umurego.

    Yakomeje agira ati 'Aho ngaho twegeze ku nintu byinshi, ubu bashyizeho ikigega kijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro, biyemeje gushyiraho miliyoni 400 z'amadorari. Ubu bamaze gushyiramo miliyoni zisaga 330 kuburyo gahunda irakomeje.'

     Kuri ubu AU yihaye umuhigo wo kwigira mu gutera inkunga ibikorwa byayo, aho ibihugu bitanga 0.2% by'umusoro w'ibyinjizwa mu gihugu, hagamijwe gushyigikira ingengo y'imari yayo bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100 % ibikorwa by'ubuyobozi bw'umuryango, 75% bya porogaramu z'umuryango na 25% by'ibikorwa by'amahoro.

    Icyakora ngo ibi kubigeraho bisaba ibihugu bya Afurika bisenyera umugozi, bitabaye ibyo ngo umugabane ugakomeza gusigara inyuma nk'uko umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, abisobanura.

    Ati ' Isi irahinduka, ikaduhindukira mu maso ,uyu muryango uri kwizihiza imyaka 60 ntabwo ugomba gukomezanya imikorere ya kera. Dutegetswe kwishakamo ibisubizo, tugahanga udushya no gusenyera umugozi umwe kubera ko nta bumwe ,nta kwishyira hamwe ,biragoye ko Afurika yagira ijambo mu Isi cyangwa igere ku ntego zayo zatuma iba Afurika, Abanyafurika bifuza.'

    Umunyamabaga wa Leta muri MInisiteri y'Ububanyi n'amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yagaragaje ko  ko kuba Afurika yunze ubumwe igikomeje kurambiriza ku nkunga z'amahanga, ari kimwe mu bituma ituzuza inshingano zayo nk'iyo kubugangabunga amahoro .

    Ati '  Umuryango uracyarambirije kubufasha buturuka hanze, ibyo rero bisaba ko tubiganiraho byimbitse kugira ngo habe kwigenga mu mikorere mu buryo burambye. Ndatekereza ko mu nama ya 2016 yabereye i Kigali twanzuye ko iki kibazo gikemurwa by'umwihariko Kuba dukomeje kurambiriza ku nkunga z'amahanga, mu ngengo y'imari yacu nk'ikoreshwa  mu bikorwa byo kugarura  amahoro  bituma tutagera ku ntego twihaye ubwo twari Johanessburg, y'uruhare rwa 75% na 25%   by'uruhare rw'Ibihugu binyamuryango.'

    Umwiherero w'Abahagariye inzego zigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, uri kubera mu Rwanda  uzamara iminsi ine(4).

    Usibye kwiga kubijyanye no kwihaza ku ngengo y'imari, hazanasuzumwa amavugurura akwiye gukorwa muri urukiko n'inteko ishinga amategeko bya Afurika yunze ubumwe no muzindi nzego zirimo za Komisiyo ndetse no mu mashami y'uyu muryango ari hirya no hino.

    Daniel Hakizimana

    The post Kigali: Abahagarariye AU bari kwiga uko yaca ukubiri n'inkunga z'amahanga  appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/kigali-abahagarariye-au-bari-kwiga-uko-yaca-ukubiri-ninkunga-zamahanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-abahagarariye-au-bari-kwiga-uko-yaca-ukubiri-ninkunga-zamahanga

  • IBUKa yaregeye indishyi ya Miliyari 50Frw kubera ibikorwa ya Kabuga muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    IBUKA yatanze ikirego mu rukiko isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw, kubera ibikorwa bya Kabuga Félicien ukurikiranywe n'Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, n'ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ni rwo rwaregewe kuko Kabuga yari atuye ku
    Kimironko mu Karere ka Gasabo. IBUKA yunganiwe na Me Bayingana Janvier, usanzwe ari na Komiseri muri iyi mpuzamiryango iharanira inyungu z'abarokotse Jenoside.

    Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga kuburanisha uru rubanza mbonezamubano, ruhereye ku busabe bw'uko imitungo ya Kabuga yose yafatirwa, kugira ngo umunsi indishyi zemejwe n'urukiko, hazaboneke aho zikurwa.

    Me Bayingana yabwiye Urukiko ko IBUKA yandikiye Umwanditsi Mukuru w'Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, kuko ari we uhagarariye serivisi zifunze Kabuga, kugira ngo zemeze ko yamenyeshejwe uru rubanza.

    Yavuze ko ubwo binjiraga mu rukiko bari batarabona igisubizo cy'umwanditsi wa IRMCT. Umucamanza yabajije niba baravugishije ruriya rwego, asubiza ko bababwiye ko umwanditsi yagize akazi kenshi.

    Yanavuze ko bavuganye n'Ibiro bya IRMCT i Kigali, basanga biri mu bubasha bw'umwanditsi mukuru w'urwego, asaba ko urukiko rwabaha indi tariki kuko aho ari hazwi n'abagomba kumumenyesha ko yarezwe bahari.

    Inyandiko ikubiyemo ikirego IGIHE yabonye ivuga ko ibikorwa bya Kabuga Félicien, byatumye hicwa abantu bari bafitiye akamaro abaregera indishyi ndetse binatuma hasahurwa imitungo yari kubatunga n'inzu zabo zirasenywa.

    Ivuga ko bitoroshye 'kubona indishyi nyakuri zihwanye n'agaciro abishwe bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo' ndetse ko binagoye 'kubona agaciro nyakuri kangana n'imitungo yangijwe ndetse n'iyasahuwe y'abishwe kubera uruhare rwa Kabuga' gusa ko IBUKA isaba Urukiko kuriha abo ihagarariye indishyi z'akababaro, iz'ibyangijwe n'iz'imbonezamusaruro zose hamwe zihwanye n'amafaranga y'u Rwanda 50.658.800.000.000 Frw.

    Hasabwa kandi igihembo cy'Abavoka kingana na miliyoni 100 Frw ndetse n'amafaranga y'ikurikirana rubanza angana na miliyoni 50 Frw.

    Abaregera indishyi bahagarariwe na IBUKA barimo abacitse ku icumu mu
    Bisesero, ku Mugina, ku Kimironko, ku Muhima, muri Musave, muri Nyamirambo, mu
    Mudende, muri Commune Rouge i Rubavu, muri Vunga n'abandi.

    The post IBUKa yaregeye indishyi ya Miliyari 50Frw kubera ibikorwa ya Kabuga muri Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/ibuka-yaregeye-indishyi-ya-miliyari-50frw-kubera-ibikorwa-ya-kabuga-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibuka-yaregeye-indishyi-ya-miliyari-50frw-kubera-ibikorwa-ya-kabuga-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Canal plus yashyize igorora abashoye imari mu kwakira abantu #rwanda #RwOT

    Ikigo Mpuzamahanga gitanga serivisi yo gusakaza amashusho Canal Plus, kirahamagarira abashoramari bafite amahoteli manini n'aciriritse ndetse n'abandi bakora business yo kwakira abantu, kugana uburyo bushya Canal Plus yashyizeho bwo korohereza abo bashoramari mu byo kwakira abantu.

    Canal Plus ivuga ko kuri ubu mu byumba abakiliya baruhukiyemo, bashobora kubona serivisi z'amashusho y'iki kigo ku buryo buboroheye, kandi ku giciro gito gishoboka.

    Kuri uyu wa kane tariki 08 Kamena 2023, Ikigo Canal Plus cyatangaje gahunda nshya ebyiri, zishobora kwifashishwa mu mahoteli manini n'amato, mu rwego rwo korohereza abakiliya b'ayo mahoteli kuryoherwa na serivisi z'amashusho za Canal Plus.

    Ibi kandi bikagendana no kuba iki kigo cyagabanije ibiciro bya serivisi enye cyari gisanzwe gitanga.

    Kuri iyi nshuro Ikigo Mpuzamahanga gitanga serivisi zo gusakaza amashusho Canal Plus gisa n'ishyize imbaraga mu kwita ku bacumbika mu mahoteli manini cyangwa aciriritse kugeza ku rwego ruto nyuma yo korohereza abafatabuguzi basanzwe kubona serivisi z'isakaza mashusho ku buryo bworoshye.
    Kuri ubu Canal Plus yazananiye abanyarwanda n'abarugenderera serivisi ebyiri z'inyongera kuri enye yari isanzwe iha abanyarwanda ni serivisi zihariye ku bagana amahoteli mu byiciro byose biri mu gihugu aho umukiliya yareba chanaine ya televiziyo ashaka yibereye mu cyumba izo serivisi 2 nshya za Canal zahawe izina rya Akwaba na Jambo.
    Bwana Mwizerwa Jean Felix ashinzwe kumenyekanisha ubucuruzi muri Canal Plus ishami rishinzwe amahoteli manini n'amato n'andi mazu yakira abantu benshi.

    Yagize ati'Ushobora kwibaza impamvu umuntu yahitamo gukoresha serivisi ya Cana Busness aretse Decoderi wajyana iwawe,dutanga ibikoresho ku buntu,harimo ama moderateur,harimo ama dish,harimo Decoderi,harimo multiswicht ,ibyo byose tubiguhera ubuntu.'

    Yakomeje agira ati 'Moderateur kugira ngo mubyumve neza ni nka serveur ituma niba ufite ama shene 10 muri serveur abasha kugera muri buri cyumba,ni ukuvuga ngo niba ufite ibyumba 100 iyo seriveur igufasha ya ma shene 10 wahisemo kuyageza muri buri cyumba,wa muntu uri mu cyumba akaba yakwihindurira bidasabye ko abangamira uri mu kindi cyumba'
    Izi serivisi nshya 2 ziriyongera ku kuba n'enye zari zisanzwe muri Canal plus zagabanirijwe ibiciro, Muneza Marie Claire akuriye ishami ry'itangazamakuru n'itumanaho muri Canal Plus.
    Yagize ati 'Akwaba na Jambo ni serivisi nshya ariko hari n'ibiciro byaganijwe kuri serivisi zisanzwe…ni ukuvuga ko ari ibirori by'impano ku bakiliya bo mu ma hoteli ndetse n'ibindi bigo bikuru bisanzwe bikorana na busness yacu.'

    Akwaba na Jambo, ni serivisi zashyiriweho by'umwihariko amahoteli n'andi mazu yakira abantu, kugira ngo borohereze abakiliya babagana kureba televiziyo hashingiwe ku mahitamo yabo, bitabaye ngombwa ko abantu bari muri hoteli imwe bareba ibitari amahitamo yabo.
    Tito DUSABIREMA

    The post Canal plus yashyize igorora abashoye imari mu kwakira abantu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/canal-plus-yashyize-igorora-abashoye-imari-mu-kwakira-abantu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=canal-plus-yashyize-igorora-abashoye-imari-mu-kwakira-abantu

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Inka 2 muri 3 zaraye zibwe umuturage zabonetse, abacuruza inyama mu bakekwa #rwanda #RwOT

    Ahagana saa kumi z'igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, hamenyekanye amakuru y'ubujura bw'inka 3 z'umuturage mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Hamaze gufatwa ebyiri, indi iracyashakishwa. Gitifu w'Akagari arashyira mu majwi abo yita abajura bari rwagati mu baturage n'Abacuruzi b'inyama kwihisha inyuma y'ubu bujura.

    Umuturage wibwe inka, yabwiye intyoza.com ko bamaze kumushyikiriza 2 muri 3 zari zibwe mu joro. Avuga ko ntawe bakeka muri ubu bujura, ko ahubwo nubwo abona ubuyobozi bukora ibishoboka ngo umuturage atekane, ariko bukwiye gukaza amarondo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkingo, Rwandenzi Epimacque avuga ko hari icyizere cyo kubona inka isigaye kuko hari amwe mu makuru bamaze kubona y'ikirari cy'aho zanyuze zibwa.

    Inka yafashwe.

    Akomeza avuga ko ubwo babonaga amakuru ku iyibwa ry'izi nka, bakurikiye aho zanyujijwe zifatirwa mu gashyamba muri Rugobagora, i Buhoro mu Kagari ka Kigembe. Ati' Induru zikimara kuvuga, twahise dutangatanga dukurikira aho byagaragaraga zisa n'aho zamanukiye, izo zo bahise bazita mu ishyamba'. Akomeza avuga ko hafashwe inka gusa ariko Abajura nta wafashwe.

    Avuga ko nk'ubuyobozi bafashe amazina y'abakekwa bakayashyikiriza inzego z'umutekano kugira ngo zibe arizo zijya mu mizi yo gukurikirana bikwiye iby'ubu bujura n'uwaba afite aho ahuriye nabwo.

    Ku isonga ry'abakekwa muri ubu bujura bw'inka, hari abo Gitifu Rwandenzi atunga urutoki. Ati' Ikiri kubitera ni abajura baturimo rwagati turi gukurikirana, nibo bari kuziranga bakatuzaniramo abandi, niyo mpamvu hari abo dukeka kandi twarangije kubiha inzego zibishinzwe ngo zibikurikirane'.

    Gitifu Rwandenzi, ashyira kandi mu majwi bamwe mu bacuruzi b'Inyama. Ati' Ababazi bafite amabusheri, baragenda bakajijisha ngo bagiye kurangura inyama i Kigali bakazana ibiro mirongo itanu(50Kg) ariko bagahita binjiza mo izindi nyama ziba zabagiwe ku gasozi, ibindi biro nka magana abiri ( 200Kg)'. Akomeza avuga ko barimo gukurikirana uwo ariwe wese bakeka muri ubu bujura bw'inka kandi hari icyizere ko mu gihe gito haraboneka igisubizo kuko bakajije ingamba.

    Soma hano inkuru yabanje k'ubujura bw'inka;Kamonyi-Gacurabwenge: Ukutavuga rumwe k'Ubuyobozi n'Abaturage k'Ubujura bw'inka buteye inkeke

    Inka ya 2 mu zafashwe.

    Ubujura bw'Inka mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Gacurabwenge bumaze iminsi ari ikibazo gihangayikishije, aho cyanavuzweho cyane mu nama yahuje ubuyobozi n'inzego zitandukanye zirimo iz'Umutekano. Kuri uyu mugoroba kandi, inama n'impanuro ku kurwanya ubu bujura zahawe Abanyerondo, basabwa gukaza ingamba.

    Abanyerondo begerewe bahabwa inama n'impanuro y'uko bakwiye kwita ku kazi kabo.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/08/kamonyi-gacurabwenge-inka-2-muri-3-zaraye-zibwe-umuturage-zabonetse-abacuruza-inyama-mu-bakekwa/

  • Zion Temple Ntarama yatumiye abaramyi bakunzw… – #rwanda #RwOT

    Hamwe n'abakozi b'Imana batandukanye bazabwiriza muri iki giterane, ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana, byitezwe ko iki giterane kizagirira umumaro abakristo/abizera ndetse n'abaturage muri rusange haba mu murenge wa Ntarama ndetse n'ahandi hose.

    Usibye ibyo bikorwa bishingiye ku ivugabutumwa risanzwe muri iki giterane “In His Dwelling” hazanaba irushanwa ryo gusiganwa ku maguru, ryiswe “Run For Jesus” aba abasiganwa bazazenguruka bimwe mu bice bigeze i Ntarama, kuri gahunda iri siganwa rikaba rizaba tariki 17, buri buke igiterane kigasozwa.

    Iri ni isiganwa ry'abanyamaguru rigamije kubungabunga imibereho myiza y'umubiri no kumererwa neza mu Mwuka. Intego yibanze ya Run 4 Jesus ni ugushyiraho uburyo abantu bashobora kwishimira/kwamamaza ukwizera kwabo no kwerekana uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango ufite ubuzima buzira umuze. 

    Iri siganwa kandi rizaba umwanya w'ubukangurambaga mu kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ndetse n'inda zitateganijwe mu rubyiruko.

    Umushumba Mukuru wa Zion Temple Ntarama, Pasiteri Olivier Ndizeye yemeje ko iri siganwa rizaba riri ku rwego rushimishije kuko rizaba ririmo n’ibihembo. 

    Yagize ati “Ngirango mwese murabizi akamaro ka siporo ku muburi w’umuntu. Turashaka gufata ako kamaro tukongeraho ivugabutumwa, ubundi bikagenda neza. Iri siganwa rizaba rimeze neza kuko hazasiganwa ibyiciro bigera kuri 3. 

    Icyiciro cya mbere, kibaza kirimo abana batarengeje imyaka 12 icyiciro cya kabiri kibemo abatarengeje imyaka 17, naho icyiciro cya 3 kibemo abantu bakuru. 

    Ibyo byiciro 2 bya nyuma, bizaba birimo ibihembo bisanzwe kuko uwa mbere azahabwa 50,000 Frw nk’igihembo, naho abakiri bato bazahembwa ibikoresho by’ishuri bigendanye n’uko abenshi baba bakiri bato kandi ari abanyeshuri.”

    Pastor Ndizeye mu kiganiro n’itangazamakuru

    Pasiteri Olivier Ndizeye ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, yemeje ko ahantu hose bishoboka kuhanyuza ivugabutumwa kandi hakagira abizera n’abemera agakiza k’Umwami Yesu. 

    Ku bijyanye n’isiganwa ry’abanyamaguru, yavuze ko  imyiteguro igeze kure, ndetse abantu batangiye kwiyandikisha. Ati: “Ubu navuga ko imyiteguro tuyigeze kure, abantu batangiye kwiyandisha kuva tariki 4  Kamena”.



    Gahunda yose y’igiterane “Mu buturo bwe” ni uku iteye


    Pastor Theogene n’abaramyi bakunzwe bazitabira iki giterane


    Iki giterane kizaberamo isiganwa ry’abanyamaguru ryiswe Run For Jesus


    Iki giterane kizaberamo n’igikorwa cy’urukundo cyiswe Tubaremere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130305/zion-temple-ntarama-yatumiye-abaramyi-bakunzwe-mu-giterane-kizaberamo-isiganwa-rya-run-for-130305.html

  • Abagore batatu bo muri Korali Christus Regnat… – #rwanda #RwOT

    Uwanyirigira Monique wagize igitekerezo cyo guhuriza bagenzi be muri iyi ndirimbo 'Ubumuntu' yabwiye InyaRwanda ko bayihanze mu rwego rwo gukangurira abantu kugira ubumuntu mu migirire yabo ya buri munsi.

    Ati 'Impamvu twihurije muri iyi ndirimbo twagirango tubashe gutambutsa ubutumwa buri muri iyi ndirimbo nise 'Ubumuntu' kuko buri umwe uko aririmba igitero cye kigiye gifite n’ubutumwa bwacyo.'

    Aba bagore uko ari batatu basanzwe baririmba muri Korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, aho baririmba mu ijwi rya Soprano.

    Ni gacye mu muziki w'u Rwanda, hagiye kumvikana amatsinda y'abagore bihurije hamwe bagakora indirimbo nk'itsinda, n'abagiye babigerageza baratandukanye; yaba mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana ndetse n'indirimbo zizwi nk'iz'isi 'Secullar'.

    Monique yabwiye InyaRwanda ko batangiye urugendo rwo gukora indirimbo bihurije hamwe, kandi ko ibihangano by'abo byishimiwe, bishobora kuvamo gushinga itsinda bagakora umuziki.

    Yavuze ko ubushake n'ubushobozi buhari biganisha ku kuba bakihuriza hamwe. Avuga ati 'Mu by”ukuri ntabwo ari itsinda, ni abamama nsanzwe ndirimbana n'abo mu ijwi rya 1 (soprano) muri Chorale yitwa Christus Regnat, ariko muri njye ibihangano byanjye bikomeje gukundwa igihe cyagera tukaba itsinda rikomeye kuko ubushake burahari.'

    Muri rusange, iyi ndirimbo iravuga ku bumuntu, ko umuntu nyamuntu agomba kugira ubumuntu, ko kandi buvukanwa, ndetse bugakurira muri uwo muntu bikagaragazwa n’ibikorwa by’urukundo uwo muntu agirira muntu, bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo nko gufasha abababaye, ukanabatega amatwi n'ibindi.

    Umuhoza Marie Claire waririmbye muri iyi ndirimbo 'Ubumuntu', asanzwe ari inshuti ya Monique, ni umubyeyi baririmbana muri Chorale Christus Regnat akaba akunda kuririmba. Hari n'indirimbo yo kuri Valentine’s day yitwa Uri Igitangaza “Valentine’s day” bakoranye.

    Mukundwa Laurence nawe ni umubyeyi baririmbana muri korali, akaba ari inshuti ya Monique, yemeye kumufasha bakaririmbana indirimbo 'ubumuntu'.

    Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo Hirwa Junior, umuhungu wa Monique nawe basanzwe baririmbana muri korali we n'ubundi bakorana indirimbo ze.

    Nawe ari mu ndirimbo ya 'Valentine’s day' yitwa Uri igitangaza. Monique ati 'Mbese indirimbo zanjye zose aramfasha.'

    Uyu mubyeyi Monique afite umwana witwa Queen Audrey uherutse gukorera indirimbo Madamu Jeannette Kagame amwifuriza isabukuru y'amavuko. 

    Uhereye ibumoso: Mukundwa Laurence, Umuhoza Marie Claire na Uwanyirigira Monique bakoranye indirimbo bise 'Umuntu'


    Uwanyirigira Monique avuga ko ibihangano by'abo bikunzwe bashobora gushinga itsinda-Ahari ari kumwe na Mukundwa Laurence

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUMUNTU'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130323/abagore-batatu-bo-muri-korali-christus-regnat-bahuriye-mu-ndirimbo-yitsa-ku-bumuntu-video-130323.html

  • Menya byinshi kuri filime 6 z’ibihe byose za… – #rwanda #RwOT

    Bumwe mu buryo bukomeye bwanyujijwemo amateka ya Afurika ni Isi ya sinema.

     Mu myaka yashize, filime nyinshi zagiye zishaka kumenya ishingiro rya Afurika, ariko zikagenda zihura n'urugamba rukomeye rurimo no guhishwa inkuru zimwe na zimwe.

    Kuva kera, filime zo muri Afrika zari zikomeye cyane ku Mugabane  ariko zigakundwa n'abantu bake ku Isi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, haracyagaragara filime nke  zitashimishije abazireba gusa  ahubwo zagize uruhare runini mu guhindura imyumvire no gusobanukirwa Afurika.

    Hano hari nke muri zo zatoranijwe, zashimishije Isi yose kandi zigasiga ikimenyetso simusiga ku miterere y'uruganda rwa Sinema.

    1.Mandela: Urugendo rurerure rugana ku bwisanzure

    Bamwe mu bategetsi cyangwa  abafite izina rikomeye ku Isi hose bifuza kwamamara  cyangwa se kugiza ibigwi nk'umunyapolitiki ukomeye wo muri Afurika y'Epfo ,Nelson Mandela. Ntabwo yizihizwa muri Afurika gusa, ahubwo yubahwa ku Isi yose nk’ikimenyetso cyo kwihangana, ubutabera, no guharanira ubwisanzure.

     Iyobowe na Justin Chadwick, Filime yitiriwe  Mandela: Urugendo rurerure rugana ku bwisanzure, igaragaza ishingiro ry’urugamba rwe rwo kurwanya ivanguramoko n’ivanguraruhu  ndetse n’ubwitange atahwemye kugaragaza, aharanira Afurika y’Epfo yunze ubumwe kandi ishingiye kuri demokarasi. Iki gihangano ntabwo ari icyubahiro cya sinema kuri Mandela gusa, ahubwo kigaragara nk’ikimenyetso gikomeye cyerekana kudacogora kw’igihugu ndetse n’ubushobozi bwacyo bwo guhangana n’inzitizi zikomeye.

    2. The Last King Of Scotland

    Amateka ya Afurika yuzuyemo inkuru zishimishije, filime imwe yashimishije abantu bose ku Isi,yerekanaga imbaraga n’uburiganya yitwa The Last King Of Scotland cyangwa Umwami wa nyuma wa Scotland. Iyobowe na Kevin Macdonald, iyi filime ikomeye yinjiza abayireba mu rugendo rwinjira mu mutima wa Uganda ku ngoma y'imivurungano ya Idi Amin. Hashingiwe ku byabaye bya nyabyo byatewe inkunga n'igitabo cya Giles Foden bihuje izina, iyi filime ivuga inkuru ishimishije yerekana isano iri hagati ya Amin n’umuganga w'impimbanyi wo muri Ecosse, Nicholas Garrigan. Umwami wa nyuma wa Scotland yinjiza abantu mu bijyanye na politiki y'ubugome kandi ihindagurika yo mu myaka ya za 70 muri Uganda, aho ubutegetsi bw'igitugu bwa Amin bugaragara neza.

    3. The Gods Must Be Crazy

    Muri sinema nyafurika, filime nke cyane nizo zageze ku ruvangitirane rudasanzwe rwo gusetsa, gutangaza no gutanga ibitekerezo ku mibereho y'abantu nka filime yiswe 'The Gods Must Be Crazy.' Iyobowe na Jamie Uys, uwayihanze yigaruriye imitima n'ibitwenge by'abantu bose ku isi kuva yasohoka mu 1980.

    Iyi filime ijyanye n'ubutayu bunini bwa Kalahari, iganisha abayireba mu rugendo rwo mu ishyamba rudasanzwe rukubiyemo amakimbirane ashingiye ku muco, kamere muntu n’imbaraga z’ubworoherane. The Gods Must Be Crazy ivuga ku nkuru ya Xi, umushyitsi wa Kalahari uhura n'ikintu gitunguranye kiba giturutse mu yindi Si, icyo kintu kiba ari icupa rya Coca-Cola.

    4. Beasts Of No Nation

    Beasts Of No Nation cyangwa Inyamaswa zitagira Igihugu, ni filime ivuga urugendo rwa Agu, umuhungu muto wahatiwe kuba umusirikare w'umwana nyuma y'uko umuryango we usenyutse kubera amakimbirane akaze. Idris Elba aba atanga umusaruro mwiza nka Komanda, akaba umuyobozi utagira impuhwe uyoboye umutwe w’inyeshyamba, utoza kandi ukinjiza abana b'abahungu ku rugamba. Yayobowe na Cary Joji Fukunaga kandi ishingira ku gitabo cyanditswe na Uzodinma Iweala. Iyi filime yinjiza neza abayireba mu mutima w'igihugu cya Afurika kitatangajwe izina, cyangijwe n'intambara y'abenegihugu.

    5. Out Of Africa

    Out Of Africa yakozwe mu 1913 ikurikirana ubuzima bwa Karen Blixen, (Meryl Streep), umutegarugori wo muri Danemarike wimukiye muri Afurika kubana n'umugabo mwiza ariko utoroshye, wakinywe na Klaus Maria Brandauer. Hashingiwe ku nyandiko bihuje izina ya Isak Dinesen, iyi filime itwara abayireba mu bwiza buhebuje bwo mu gihe cy’abakoloni muri Kenya, igashushanya neza igihugu n’abaturage bacyo. Iyi filime ihuza ibyabaye bidasanzwe hamwe no gucengera cyane no gukora ubushakashatsi ku nsanganyamatsiko y’urukundo, igihombo, n’umwuka wo kudacogora wa Afurika. Binyuze mu mboni z’ibyabaye kuri Karen Blixen, out Of Africa itanga incamake y’ibibazo by’ubukoloni no guhangana kw'imico itandukanye.

    6. Blood Diamonds

    Blood Diamonds imurikira ahantu hamwe muri Afurika hari amakimbirane akomeye kandi ashinze imizi. Iyi filime ikomeye iracengera mu kuri gusharira kw'uruganda rwa diyama, igaragaza umwijima utagaragara w'umururumba, urugomo, n'ububabare bw'abantu byibasiye ibihugu nka Siyera Lewone(Sierra Leone) mu gihe cy'intambara y'abenegihugu. Iyi filime ikurikira urugendo rwa Solomon Vandy, (Djimon Hounsou), umurobyi wahindutse umucukuzi wa diyama ubuzima bwe bugahinduka bwiza, nyuma y'uko umuryango we usenyutse maze nawe agakoreshwa imirimo y'agahato n'inyeshyamba. Leonardo DiCaprio akina mu mwanya wa Danny Archer, ucukura diyama mu buryo bwa magendu uba ashaka gucungurwa, akaza guhurira na Salomo mu gushaka diyama idasanzwe yijimye ifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwabo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130327/menya-byinshi-kuri-filime-6-zibihe-byose-zakorewe-afurika-130327.html

  • Akavagari k’amafaranga SIMBA SC yahaye Leandre Willy Essomba Onana byari bigoye ko yayirengagiza akaguma muri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon Leandre Willy Essomba Onana yamaze kumvina na SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

    Hashize iminsi itari myinshi abayobozi b'ikipe ya SIMBA SC bakurikirana cyane Onana kugirango barebe niba uyu musore hari ikintu yabafasha mu gihe baba bamuzanye ndetse baranamushimye cyane bahita batangira ibiganiro nawe ndetse bikaba bisa nk'ibyamaze kurangira.

    Amakuru YEGOB dufite kandi yizewe ni uko Leandre Willy Essomba Onana yamaze kumvikana na SIMBA SC amasezerano y'imyaka 2 agahabwa Milliyoni zigera kuri 200 z'amanyarwanda ndetse akajya ahembwa Million 8 z'amanyarwanda buri kwezi. Onana yanemerewe inzu azajya abamo atishyura ndetse banamwemerera imodoka azajya agendamo.

    Uyu rutahizamu mu minsi ishize ubwo yaganiraga n'umukinnyi mugenzi we, amakuru twamenye ni uko yamubwiye ko n'ikipe ya Rayon Sports baganiriye neza bakumvikana ikamuha ibyo ashaka byose ngo yayigumamo ariko ntabwo abiha amahirwe menshi kubera ko ngo arimo gushakwa nandi makipe menshi.

    Leandre Willy Essomba Onana muri uyu mwaka w'imikino yatsinze ibitego 20 ndetse anatanga imipira ivamo ibitego irenga 3. Uyu rutahizamu yahesheje igikombe cy'amahoro ikipe ya Rayon Sports ari nabyo bikomeje gutuma ashakwa cyane.

    Source : https://yegob.rw/akavagari-kamafaranga-simba-sc-yahaye-leandre-willy-essomba-onana-byari-bigoye-ko-yayirengagiza-akaguma-muri-rayon-sports/