Blog

  • Kigali habereye impanuka ikomeye cyane amaraso aratemba  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahagana mu m'asaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba, ubwo abanyeshuri bari bari gutaha, mu muhanda wa Rebero-Miduha munsi y'amashuri ya GS Kimisange mu karere ka Kicukiro habereye impanuka.

    Ubwo abanyeshuri n'abagenzi bari mu muhanda bagenda, umumotari yamanutse n'umuvuko mwinshi cyane ava ku i Rebero agana mu miduha agonga ibyuma bitandukanya aho abagenzi bagendera ndetse n'umuhanda w'ibinyabiziga.

    Uyu mu motari nta mugenzi yaratwaye ndetse nta n'umuntu yagonze, ndetse uyu mumotari yakomeretse bikomeye ariko moto yari atwaye ntago yangiritse bikomeye kuko yagonze ibyuma arenga moto agwa imbere yayo.

    Uyu mumotari yakomeretse bikomeye kugeza naho amaraso yatembye aho yari aryamye, ndetse bidatinze cyane yaje kujyanywa kwa muganga.

     

    Rero impanuka zikoresheje kuba urudaca muri uyu muhanda wa Rebero-Miduha kuko mbere y'uko impanuka y'uyu munsi iba, hari hashize iminsi mike habereye impanuka ikomeye cyane yahitanye abagore 2 harimo n'uwari atwite yiteguraga kubyara.

    Ibi byabereye hepfo gato kuri sitasiyo iri ahitwa mu gihene, biravugwa ko iyi mpanuka yo yatewe n'umutwazi w'imodoka wari wasinze ndetse afite umuvuduko udasanzwe.

    Sibyo gusa kuko mbere yaho gato ku mashuri ya GS Kimisange imodoka yamanukanye umuvuduko mwinshi irenga umuhanda igonga amashuri ndetse icyumba kimwe cy'amashuri kirasenyuka.

    Hakomeje kwibaza icyakorwa kugirango impanuka zibera muri uyu muhanda wa Rebero-Miduha zagabanuka, dore ko hafi ya zose ziterwa n'umuvuduko mwinshi ibinyabiziga biba biri kugenderaho.

    Abatwara ibinyabiziga bakagombye kwitwararika cyane kuko uyu muhanda nawo si shyashya, kuva aho imodoka ziparika ruguru y'amashuri ya GS Kimisange kugera hafi yo mu miduha harimo amakorosi agera muri 6 yose afatanye.

    Bamwe bavuga ko baramutse bongereye kamera zo mu muhanda muri uyu muhanda wa Rebero-Miduha ndetse bakongeramo dodani, byagabanya impanuka ziwuberamo kuko abagenda biruka bazajya bagabanya umuvuduko bagirango batandikirwa dore ko abatwazi batinya kwandikirwa kurenza uko batinya urupfu.

    Ubusanzwe muri uyu muhanda harimo kamera imwe gusa, kandi ikigaragara cyo kuva bayishyiramo nta mpantuka zikibera hafi yaho bayishyize.

     

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-habereye-impanuka-ikomeye-cyane-amaraso-aratemba/

  • Ni ikihe kintu abantu bahora bategereje, ariko kitajya kiza? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibazo:
    Ni ikihe kintu abantu bahora bategereje, ariko kitajya kiza?
    Igisubizo:
    Ejo.
    Ejo twese duhora tuhategereje, ariko ejo hahora ari ejo ntihajya hagera.
    Tuhategereza kuva turi abana, tukarinda dusaza hataraza.

    Source : https://yegob.rw/ni-ikihe-kintu-abantu-bahora-bategereje-ariko-kitajya-kiza/

  • Kiyovu Sports yasezereye batatu bari inkingi za mwamba #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yasezereye abakinnyi batatu bari basoje amasezerano biyongera ku bandi babiri yari yasezereye.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kiyovu Sports yatangaje ko yatandukanye na Bigirimana Abedi wari uyimazemo imyaka 3.

    Yatandukanye kandi na Nshimirimana Ismail Pitchou, umurundi ukina mu kibuga hagati wari uyimazemo imyaka 3.

    Yatandukanye kandi na myugariro Ndayishimiye Thierry uyimazemo imyaka 2 aho yayisinyiye avuye muri Marines FC

    Itandukanye n’aba bakinnyi nyuma y’uko yari yasezereye umugande Ssekisambu Erissa n’umunya-Afurika y’Epfo, Riyaad Nordien.

    Yatandukanye kandi n’umutoza wungirije Mateso Jean de Dieu ndetse Dabou Seydou wari ushiznwe kongerera ingufu abakinnyi.

    Nshimiyimana Ismail yashimiwe

    Bigirimana Abedi yari ayimazemo imyaka 3

    Ndayishimiye Thierry nawe yatandukanye na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yasezereye-batatu-bari-inkingi-za-mwamba

  • Juvénal utarahiriwe na Saison ngo azakomeza guhangana n'abakeba – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu myaka itatu uyu mugabo amaze ari umuyobozi muri iyi kipe yo ku Mumena, yahagarageje impinduka zirimo kugarura igitinyiro ikipe yahoranye mbere y'uko aza.

    Mvukiyehe yubatse Kiyovu ihanganira ibikombe n'ubwo ataragira amahirwe yo kwegukana icya shampiyona cyangwa icy'Amahoro kuri manda ye.

    Nyuma yo kubura igikombe cya shampiyona mu myaka ibiri ishize nyamara ikipe abereye umuyobozi yari ifite ayo mahirwe, yongeye kugaragaza ko iyi kipe izaba ikomeye n'ubundi mu wundi mwaka w'imikino ugiye kuza.

    Mu kiganiro yagiranye n'abashinzwe itangazamakuru n'itumanaho muri Kiyovu, Mvukiyehe yabanje guhumuriza abayikunda ndetse agenera ubutumwa abakeba bamutega iminsi.

    Ati 'Biragoye kumbona ndi muri shampiyona ntifuza gutwara igikombe. Nabonye Kiyovu Sports itwara ibikombe nkiri muto ariko ubu ndagira ngo mbone Kiyovu Sports itwara igikombe ndi umuyobozi. Ni zo ndoto zanjye. Igihe cyose mpari ni uguhatana.'

    Uyu muyobozi yakomeje amenyesha abibaza ko iyi kipe yaba igiye kuba insina ngufi isoromwaho urukoma, atari ukuri ko ahubwo azakomeza gutambamira abakeba bose bahanganiye muri shampiyona.

    Ati 'Nta gahenge nzaha ba mukeba nimba mpari. Ibintu byose twarize, ubu ni uguhangana tugatwara igikombe.'

    Mvukiyehe akomeza avuga ko n'ubwo ikipe itabashije kwegukana igikombe cya shampiyona, ariko hari ibyo kwishimira birimo ko ikipe igenda ikura uko iminsi yicuma.

    Avuga ko kimwe mu byabakoze mu nkokora, harimo no guhindagurika kw'abatoza byatumye intego za yo zikomwa mu nkokora. Ikindi yavuze cyabakomye mu nkora, ni ugutandukanya ubuyobozi bw'ikipe n'ubwa Company ya Kiyovu Sports.

    Abajijwe ku kuba ikipe bivugwa ko izatandukana n'abakinnyi benshi ndetse beza bari ngenderwaho, uyu muyobozi yasubije ko n'ubwo hazasohoka benshi beza ariko hazaninjira abandi beza bazaha ibyishimo abakunzi b'ikipe.

    Yakomeje avuga ko banakuye isomo mu byababayeho umwaka ushize, ari na yo mpamvu bifuza gukora buri kintu mu gihe gikwiye. Aha yavuze ko ikiri imbere ubu ari ukubanza gushyiraho ubuyobozi bw'ikipe kuko abandi basoje manda. Ibyo mu gihe birangiye hagahita haza umutoza uzigurira abakinnyi azakinisha.

    Urucaca rwasoje shampiyona ruri ku mwanya wa Kabiri n'amanota 63 rwanganyaga na APR FC yarurushije ibitego. Iyi kipe yabonye umwanya wa Kane mu gikombe cy'Amahoro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/juvenal-utarahiriwe-na-saison-ngo-azakomeza-guhangana-n-abakeba

  • Afite indirimbo y'Imana yakunzwe cyane ! Ibyo wamenya kuri Lt Col Simon (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Kamena 2023, nibwo Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF .

    Ni umuntu usanzwe azwi mu bijyanye n'iyobokamana n'ubuhanzi, ndetse inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza bw'Imana.
    Yigeze kuvuga ati 'Niba hari ikintu mfite kiruta ibindi, icya mbere ni ukuba Umunyarwanda nkaba ndi mu Rwanda, nkaba mfite uburenganzira ko abana banjye bazarukuriramo, abuzukuru, abuzukuruza n'ubuvivi.'
    'Ikindi kirenze kuri ubu buzima buri hano, ni uko nakiriye Yesu, nziko na nyuma y'ubu buzima hari ikindi gihugu Yesu yagiye kudutegurira tuzabamo. Uko nkunda kuzaba mu ijuru, ni ko mfite urukundo nkunze igihugu cy'u Rwanda nk'umunyarwanda mu gihe nkituyemo.'

    Imwe mu ndirimbo Lt Col Simon Kabera afite harimo amagambo akunze gufasha benshi aho igira iti 'Mfashe inanga yanjye ndirimbe, ngutuye ineza yo wangiriye…' ni agace k'indirimbo 'Mfashe inanga'.

    Asanzwe afite izina rizwi muri Gospel nyarwanda

    Izina Simon Kabera, ryihuta cyane mu matwi y'abakurikiranira hafi indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, by'umwihariko abazi indirimbo 'Mfashe Inanga' izwi na benshi cyane, akaba ari we wayiririmbye.

    Nyuma y'uko Lt Col Simon Kabera ahawe uyu mwanya w'Umuvugizi Wungirije wa RDF, bamwe mu basanzwe basengana na we mu itorero rya ADEPR, bagaragaje akanyamuneza batewe na byo, aho bamwe bavugaga ko 'Mwenedata ishyuka mu nshingano.'

    Lt Col Simon Kabera, amaze igihe mu buhanzi bw'Indirimbo zo kuramya Uwiteka, yatangiriye muri Kaminuza y'u Rwanda ubwo yari umunyeshuri waho.
    Ni umukristu usengera muri ADEPR-Remera, akaba ari umuhanzi w'igikundiro kubera ijwi rye rifasha benshi kwinjira mu mwuka.

    Si mushya mu mirimo ya gisirikare, kuko muri Mutarama 2019 yari yahawe Umwanya n'Inama y'Abaminisitiri, wo kuba umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi y'Ibitaro Bikuru bya Gisirikare, ubwo yari afite ipeti rya Major.

    Asanzwe afite indirimbo zinyuranye zirimo iyi 'Mfashe Inanga' yamamaye, aho ubu imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 1 kuri YouTube, hakaba iyitwa 'Ku musaraba', 'Ukwiye amashimwe', 'Munsi yawo', n'iyitwa 'Inshuti nizera'.

    Se yahungiye muri Uganda mu 1962, mbere y'uko Kabera avuka mu 1973. Yavukiye ahitwa Lugazi muri Uganda aho umubyeyi we yari umushumba w'inka, ariko mbere yo guhunga yari umuyobozi mu bice byo mu Mayaga ndetse yari mu bubashywe.
    Ati 'Ariko hamwe n'ubutegetsi bubi bwariho n'akarengane kari gahari, data ahunga mu 1962 njye mvuka ku mubyeyi w'umushumba w'Abanya-Uganda.'

    Yavuze ko ubwo yinjiraga mu gisirikare cya RPA, se atari akiri umushumba, ahubwo yari asigaye afite inka ze ku buryo abana be babashaga kubona amata.
    Mu buto bwe, aho yize mu ishuri yabaga ari wenyine, kandi ngo yari muto, ku buryo bamwitaga 'Akanyarwanda'.

    Muri icyo gihe cyose ngo yashakaga kwisanisha n'Abanya-Uganda kuko ngo yabonaga ko bubashywe. Ngo bajyaga baserereza Abanyarwanda, bavuga ko iyo imvura ibanyagiye bapfa.

    Ati 'Iyo udafite igihugu nta jambo uba ufite, bashobora kugucumbikira akanya gato ariko akanya ako ariko kose kuko atari igihugu cyawe, umuntu arakubwira ngo subira aho wavuye. Kuko agaciro k'umuntu gashingira ku kuba afite igihugu akomokamo.'
    Mu 1991 ngo ntiyigeze abwira ababyeyi be [bari bakiriho] ndetse n'abo bavukana ko agiye ku rugamba, ahubwo yafashe urugendo we na mugenzi we witwa Claude [witabye Imana] bajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Ati 'Ni urukundo rw'igihugu, icya kabiri ni akarengane kari gahari ku banyarwanda bari hanze n'abari mu gihugu. Nahuriyeyo n'abandi bavuye mu ishuri nkanjye […] twafataga icyemezo cyo kuvuga ngo reka tugende twitangire igihugu, ukaza mu Rwanda utazi urwo arirwo, njye nari ntararubona no muri filimi ariko data yaravugaga ngo u Rwanda ni igihugu cy'amata n'ubuki […] Nari nzi ko hari ukuntu nk'umusozi nka Mount Kigali hamanuka amata n'ubuki.'

    Yavuze ko kujya mu gisirikare, byashingiye ku buzima abantu babagamo mu buhungiro.

    Ati 'Naravuze nti nubwo nta bunararibonye mfite, ariko ndagiye kandi kugeza uyu munsi, ndacyafite ishyaka n'urukundo cyane. Ni yo mpamvu nkikora akazi ko kwitangira iki gihugu, kuko nta kindi wagisimbuza.'

    Kuva yajya mu gisirikare, ngo yigishijwe kugira ikinyabupfura no kugaragaza itandukaniro aho ari hose. Ikindi ngo yigishijwe akijya mu gisirikare, harimo kwitanga kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma.

    Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, nibwo yasubiye mu mashuri. Ubu afite Masters muri politiki n'indi mu mategeko mpuzamahanga. Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gutanga amasoko.

    Afite imidali irimo uwo kubohora igihugu ndetse ni umwe mu imushimisha. Yigeze kuvuga ati 'nzawereka abahungu banjye.' Afite n'uwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yigeze kuvuga ati 'Niba ukunda ijuru, kunda n'iki gihugu kuko mbere y'uko ujya mu ijuru, uzaba muri iki gihugu. Mutanyumva nabi ko nagereranyije ijuru n'iki gihugu ariko Pawulo yaravuze ngo musengere igihugu kugira ngo kigire amahoro kuko nikiyagira namwe muzayagira. Ubu isengesho ryanjye ni ukuvuga ngo hazabeho abandi badusimbura bafite umutima wo gukunda igihugu.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/afite-indirimbo-y-imana-yakunzwe-cyane-ibyo-wamenya-kuri-lt-col-simon-kabera

  • RDC:Urugo rwa Moïse Katumbi utavuga rumwe n'ubutegetsi rwasatswe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urugo rwa Katumbi abakozi ba ANR basatse, ruherereye mu gace ka Ngaliema i Kinshasa, nk'uko byemejwe n'umunyamategeko we.

    Umunyamategeko wa Katumbi yamaganye icyo yise “urugomo rw'urudacogora” ubutegetsi bw'i Kinshasa bukomeje gukorera umukiriya we.

    Umwe mu bantu ba hafi ya Katumbi yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo ko ubwo urugo rw'uyu munyapolitiki rwasakwaga atari ahari.

    Kwa Moïse Katumbi hasatswe nyuma y'iminsi mike ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butaye muri yombi Salomon Kalonda usanzwe ari umujyanama we bwite.

    Uyu mugabo Leta ya Congo imushinja kugirana umubano na bamwe mu bayobozi b'umutwe wa M23 ndetse n'abasirikare bakomeye mu Rwanda, mu rwego rwo gucura 'umugambi wo guhirika ubutegetsi ' bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

    Katumbi ku rundi ruhande na we Guverinoma ya Congo imushinja kuba yaranze “kwamagana u Rwanda” ishinja guha ubufasha M23; ibyo uyu munyapolitiki ahaka

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-urugo-rwa-moise-katumbi-utavuga-rumwe-n-ubutegetsi-rwasatswe-n-ubutasi

  • Umunyarwenya Eric Omondi yibarutse imfura ye – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amashimwe ni yose ku munyarwenya Eric Omondi w'imyaka 36 wahishuriye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yamaze kwibaruka imfura ye nyuma y'uko umwaka ushize yiteguraga kwibaruka ariko umwana we akitaba Imana mu gihe cyo kubyara.

    Ni amagambo uyu munyarwenya yashyize ku mbuga nkoranyambaga ayaherekesheje amafoto y'umugore we atwite.

    Ati 'Byantwaye imyaka 41 ariko amaherezo Imana yampaye umugisha mu byanjye, imbuto zo mu rukenyerero rwanjye. Ndi kwiyumva nka Sara wa Aburahamu bo muri Bibiliya kuko nawe yategereje ubuzima bwe bwose umwana we. Urakoze mwana wangize papa, kandi Mana urakoze kudusubiza umwana.'

    Ku rundi ruhande Eric Omondi yashimiye Imana yamusubije umwana kuko mu 2022 yiteguraga kwibaruka imfura ye icyakora ntibyagenda neza. Icyo gihe umugore we yibarutse umwana wamaze kwitaba Imana nyuma y'amasaha arenga atanu abaganga bagerageza kumwitaho.

    Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi batari bake muri Afurika y'Iburasirazuba, uyu ukunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda, ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga kuko ari ibintu yatangiye kuva mu 2008.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-eric-omondi-yibarutse-imfura-ye

  • Nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports Onana yabaye imarari (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibiganiro bimaze iminsi biri mu nzira nziza hagati ya Onana usoje amasezerano muri Rayon Sports na Simba SC yo muri Tanzania, uru rugamba rwinjiyemo na Singida Big Stars ngo irebe ko yamwegukana.

    Rayon Sports yifuje ko uyu mukinnyi yakongera amasezerano ariko arabyanga ni mu gihe ari mu biganiro n'amakipe yo hanze y'u Rwanda arimo na Simba SC.

    Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania yo avuga ko ibiganiro byarangiye ndetse igisagaye ari ukumwerekana muri iyi kipe ibarizwa mu gace ka Msimbazi.

    Gusa amakuru yizewe avuga ko Onana atarasinya ariko ibiganiro bigeze kure kandi biri mu murongo mwiza, amahirwe menshi ari uko agomba kwerekeza muri iyi kipe.

    Uretse iyi kipe kandi Onana n'umuhagarariye bari mu biganiro n'andi makipe ndetse arimo na Singida Big Stars ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere izakina CAF Confederation Cup.

    Iyi kipe ntabwo yumva uburyo Simba SC ishobora kubatwara uyu mukinnyi aho ndetse yanashyizeho amafaranga y'umurengera, yiyemeje gukuba kabiri amafaranga Simba SC irimo itanga kuri Onana yo yiteguye gukuba kabiri mu gihe yakwemera kujya muri iyi kipe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nyuma-yo-gusoza-amasezerano-muri-rayon-sports-onana-yabaye-imarari-ishakishwa

  • Ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu mwiherero [AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura Ikipe y'Igihugu ya Mozambique izwi nka OS Mambas mu mikino yo guhatanira kuzajya mu gikombe cya Afurika cy'ibihugu.

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko abakinnyi n'abatoza bose bameze neza nta kibazo.

    mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu batangiye uyu mwiherero wo kwitegura umukino w'umunsi wa gatanu mui gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire muri Mutarama umwaka wa 2024.

    Imyitozo iratangira kuri iki Gicamunsi kuri Kigali Pele Stadium izageze tariki 14 Kamena ari nabwo bazafata urugendo rwekeza mu Karere ka Huye ahazabera uyu mukino tariki 18 Kamena 2023.

    U Rwanda ruri mu itsinda L hamwe na Senegal, Benin na Mozambique bitegura gukina.

    Muri iri tsinda Senegal yamaze gukatisha itike yayo aho iri ku mwanya wa mbere n'amanota 12 kuri 12. Benin na Mozambique banganya amanota ane u Rwanda rwo ruri ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri.

    U Rwanda ruheruka guterwa mpaga na Benin kubera gukinisha umukinnyi wari ufite amakarita abiri y'umuhondo kubera uburangare bw'ababishinzwe kbyaje no kuvamo kwegura k'uwari Team Manager Rutayisire Jackson.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-y-igihugu-amavubi-yerekeje-mu-mwiherero-amafoto

  • Hamenyekanye ibintu bitatu byafashije umukecuru kurama imyaka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umufaransakazi Jeanne Calment, yateye intambwe ikomeye cyane yo kurama kugera ku myaka 122, aho yahise aca agahigo ko kuba umuntu uramye cyane kurusha abandi bose ku isi.

    Icyakora mbere yo gupfa,Madamu Calment yaganiriye n'umunyamakuru Jean-Marie Robine, umuhanga mu kumenya ubuzima bw'abantu wize ibijyanye n'isano riri hagati y'ubuzima no kurama.

    Madamu Robine yagize ati: “Dukwiriye kumenya ko ikintu kinini cyatumye Jeanne Calment arama ku isi ari amahirwe kuko biratangaje cyane.

    Icyakora hari ibintu bitatu ngo byafashije uyu mukecuru kurama ku isi nkuko uyu Robine wamukurikiranye yabitangaje

    Ikintu cya mbere cyafashije madamu Calment kurama ngo nuko yavukiye mu bakire kandi agakurira muri ubwo buzima.

    Uyu yavukiye mu muryango w'aba Bourgeois mu majyepfo y'Ubufaransa kandi ngo yari aturanye n'abakire.

    Ibi ngo byamufashije kujya ku ishuri kugeza ku myaka 16 kandi ngo ntabwo byari byoroshye ku bakobwa bo muri icyo gihe.

    Uyu kandi ngo yize amashuri yigenga ibyo guteka,ubugeni n'ubuhanzi kugeza ku myaka 20.

    Ikindi kintu ngo cyafashije uyu mukecuru nuko ngo atigeze ateshwa umutwe n'akazi kuko ngo ntiyakoze imirimo ivunanye.

    Ikintu cya kabiri cyamufashije kurama ngo nuko atanyoye itabi akiri muto kuko ngo ntabwo byari gukunda ko umukobwa wavukiye mu muryango ukize yisanga ari kunywa itabi.

    Icyakora ngo ashatse umugabo ngo yamusabye gusoma ku itabi rimwe abigerageje yumva ni bibi yiyemeza kutazigera na rimwe yongera gusomaho.
    Igitangaje nuko uyu ngo yarinyoye ku myaka 112 ubwo yari mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru.

    Ikintu cya gatatu cyafashije uyu mukecuru kurama ngo nuko yabanye neza n'abandi.
    Uyu ngo kubera igihe kinini yabaga afite kuko atakoraga,yabaga ari gutembera,kwiyitaho ndetse no gukora imirimo ifitiye abandi akamaro.
    Uyu ngo yamaze igihe kinini cy'ubuzima bwe afasha abantu yaba mu mikino n'ibindi bitandukanye.

    Uyu ngo yagiye atemberera hirya no hino kugera ubwo agiye kureba umunara uzwi cyane wa Tour Eiffel,ubwo warimo kubakwa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/hamenyekanye-ibintu-bitatu-byafashije-umukecuru-kurama-imyaka-122