Blog

  • Nyamasheke: Umurambo w'umusore wakuwe mu Kivu – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wabonetse mu mudugudu wa Maseka, akagari ka Kibogora, ni uw'umusore ukomoka mu Karere ka Karongi.

    Nyakwigendera yitwa NIYOMUGABO Jean Paul w'imyaka 39 y'amavuko, avuka mu kagari ka Bisesero, umurenge wa Rwankuba, mu karere ka Karongi.

    Ubuyobozi bw'umurenge wa Kanjongo bwabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ari yo, buvuga ko bwamenye imyirondoro ya nyakwigendera buyivanye kuri bimwe mu byangombwa yari afite.

    Cyimana Kanyogote Juvenal, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanjongo ati 'Umurambo wakuwe mu mazi dusanga ari umugabo witwa NIYOMUGABO Jean Paul w'imyaka 39, avuka i Karongi.'

    Yavuze ko ikarita yari afite mu mufuka, ari iya Cooperative yitwa COOTHEGIM ikorera mu murenge wa Twumba, akarere ka Karongi zone Rwankuba, Hangar Nyarushekera.

    Uyu musore ngo yarohamye yambaye imyenda, ipantaro y'umukara, inkweto z'umukara, agapira k'umukara n'umweru n'agakoti karimo umweru n'umukara, n'amasogisi y'umuhondo n'icyatsi kibisi, nta bikomere yari afite.

    Cyimana Kanyogote Juvenal Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanjongo yatangaje ko Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB rwahageze.

    Umurambo wajyanywe mu Bitaro bikuru bya Kibogoro gukorerwa isuzumwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyamasheke-umurambo-w-umusore-wakuwe-mu-kivu

  • U Rwanda rwisanze mu itsinda A na Angola muri Afrobasket y'Abagore izabera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tombola yagaragaje uko amakipe azahura muri iki Gikombe cya Afurika cy'Abagore, yabereye i Maputo muri Mozambique ku wa Gatanu, tariki 9 Kamena.

    Abayobozi bakuru muri FIBA Afrique ndetse na NBA Africa bari bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira no kuzamura urwego rw'uyu mukino w'intoki mu bagore ku Mugabane wa Afurika.

    Muri uyu muhango, Ambasaderi w'u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yabanje gushimira Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Afrique) ryahisemo u Rwanda kugira ngo rwakire iri rushanwa.

    Yagize ati 'Ni iby'agaciro kwakira iri rushanwa ku Rwanda. Uyu munsi twiteguye kwakira ririya rushanwa kandi twijeje buri wese uzaryitabira ko azahabwa serivisi nziza, haba ku bakinnyi, abasifuzi ndetse n'abayobozi.'

    Nyuma yo kugaragaza imyiteguro y'u Rwanda kuri iri rushanwa, abitabiriye uyu muhanga beretswe mu nshamake uko irushanwa riheruka ryagenze, mbere yo gutangaza uko tombola igenda.

    Tombola yari igizwe n'amakipe 12 arimo u Rwanda, Nigeria iheruka kwegukana iki gikombe, Mali yagarukiye ku mukino wa nyuma, Cameroun, Sénégal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique, Misiri, Angola, Uganda, Guinée n'ikipe yatsinzwe neza.

    Amakipe yari mu dukangara dutatu, yashyizwemo hakurikijwe uko yitwaye mu irushanwa riheruka.

    Itsinda rya Mbere ryisanzemo u Rwanda kuko ruzakira, Angola n'ikipe izahagararira Zone 2 n'iya 3. Itsinda rya Kabiri ririmo Cameroun, ikipe yatsinzwe na Mozambique.

    Itsinda rya gatatu ririmo Mali, Sénégal na Uganda mu gihe Itsinda rya Kane harimo Nigeria, Misiri na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Amakipe ane ya mbere azajya muri ¼ mu gihe aya kabiri n'aya gatatu azahura arwanira imyanya ine isigaye muri iki cyiciro kizajyamo amakipe umunani.

    Amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa azabona itike y'Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu 2024.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/u-rwanda-rwisanze-mu-itsinda-a-na-angola-muri-afrobasket-y-abagore-izabera-i

  • Abarwana muri Sudani Bihaye Akaruhuko k'Umunsi Umwe gusa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Impande zombi ziyemeje guhagarika imirwano mu ijoro ryakeye mu mishyikirano barimo mu mujyi wa Jeddah muri Arabiya Sawudite, babifashijwemo n'iki gihugu na Leta zunze ubumwe z'Amerika nk'abahuza. Amasezerano yagombaga gutangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera saa kumi n'ebyiri mu gitondo (kw'isaha y'i Khartoum).

    Si ubwa mbere ingabo za leta ya Sudani n'umutwe witwara gisirikare, 'Forces de Soutien Rapide' mu Gifaransa cyangwa 'Rapid Support Forces' mu Cyongereza, bavuga ko bahagaritse kurwana ariko ntibimare akanya. Ubu nabwo impungenge ni zose ku bahuza. Ariko babwiye impande zombi ko bashobora kubivamo nibaramuka bananiwe kwifata.

    Intambara imaze amezi abiri. Imaze guhitana abantu hafi 2,000. Yirukanye mu byabo abandi bagera kuri miliyoni ebyiri. 400,000 muri bo bambutse imipaka bajya mu buhungiro mu bihugu by'abaturanyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abarwana-muri-sudani-bihaye-akaruhuko-k-umunsi-umwe-gusa

  • Ibitangaje ku umukobwa wahishuye ko yasamye inda nta mugabo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 19 y'amavuko wo muri Colombia, yavugishije benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kuvugira kuri Televiziyo yitwa TV Malambo yo muri icyo gihugu, ko yaba yaratewe inda n'imbaraga zidasanzwe.

    Uwo mukobwa utaravuzwe amazina, avuga ko nyuma yo kurota inzozi zidasanzwe no kumva hari imbaraga zidasanzwe ziri mu cyumba yararagamo, nyuma ngo yatangiye kubura imihango y'abakobwa ya buri kwezi.

    Nyina yamujyanye kwa Muganga w'abagore (gynecologist), kugira ngo bamusuzume. Nibwo byaje kugaragara ko uwo mukobwa ukiri isugi, wemeza ko atararyamana n'umugabo na rimwe, atwite.

    Uwo mukobwa yagize ati 'Sindaryamana n'umugabo n'umwe, bitunguranye nabuze imihango, Mama wanjye anjyana ku Kigo nderabuzima kumpimisha, aho ni ho namenyeye ko ntwite'.

    Avuga ko na we abizi ko bigoye kugira ngo abantu bemere ibyamubayeho, gusa ahamya ko ubwe atumva neza uko byagenze ngo atware iyo nda.

    Inkuru y'uwo mukobwa yateje impaka zishyushye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko yahimbye iyo nkuru kugira ngo ahishe ababyeyi be ko hari umugabo bakundana.

    Hari kandi n'abajya ku ruhande rwe, bavuga ko ibyo avuga byamubayeho, bishobora kuba ari ukuri, kuko hari n'izindi nkuru bumvise zimeze zityo.

    Umubare w'abakobwa batwara inda bafite hagati y'imyaka 14-19 muri Colombia, ngo ukomeza kuzamuka kurusha mu bindi bihugu hirya no hino ku Isi, nk'uko byatangajwe mu nkuru dukesha urubuga 'www.odditycentral.com'.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibitangaje-ku-umukobwa-wahishuye-ko-yasamye-inda-nta-mugabo-bahuye

  • Impamvu Mitima Isaac wa Rayon Sports aterekeje mu ikipe izakina UEFA Champions League yamwifuje #rwanda #RwOT

    Myugariro usoje amasezerano muri Rayon Sports yavuze ko impamvu ya mbere yatumye aterekeza muri Moldova mu ikipe ya Sherrif Tiraspol izakina UEFA Champions League, ari uko igihe yamushakaga ikipe ye nayo yari imukeneye cyane.

    Mitima Isaac yakiriye ubutumire bwo kujya gukora igeragezwa muri Moldova mu ikipe ya Sherrif Tiraspol yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-23, ikaba izakina UEFA Champions League ariko ikaba izahera mu ijonjora ry’ibanze.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mitima Isaac yavuze ko akibwirwa iyi kipe yabanje kuyipinga ariko nyuma aza kubona ko ari ikipe ikomeye.

    Ati “Ni ikipe nziza, njyewe nari nanayipinze ariko umuntu wayinshakiye arambwira ngo uzi ko ino kipe umwaka ushize yakinnye na Real? Iyi kipe urimo gupinga? Njyewe hari ukuntu njya ngira iyo mbonye ikipe inshaka mpita njya kuyishaka, nyirebye mbanza kuyipinga ariko arambwira ngo irakomeye.”

    Yakomeje avuga ko ikintu cyatumye adahita agenda ariko bashakaga ko agenda mu mpera z’ukwezi gushize kandi nyamara yari agifite finali y’igikombe cy’Amahoro, hiyongereyeho no kuba igeragezwa ry’ibyumweru 3 yabwirwaga atararyemeraga.

    Ati “Twaravuganye bambwira ko bashaka ko ngenda mbere y’itariki 25 Gicurasi, nkakora igeragezwa ry’ibyumweru 3, urumva ni igihe kirekire cy’igeragezwa, ibyumweru 3 by’iki? Noneho kuri shampiyona iri ku rwego utavuga ngo urashigukira, ushobora no kuguma mu Rwanda ukabona indi nziza niyo yaba itari i Burayi.”

    “N’ibintu bampaga kuko i Burayi nta mafaranga yo kugurwa baguha (signing fees) muvugana umushahara w’umwaka wose, ukabigereranya ukavuga ngo ibi ni byo bigiye kunkura hano njye hariya? Nta n’ikintu gikomeye nziyongeraho cyane mu mikinire?”

    Yabasabye gutegereza akabanza agasoza amasezerano ye muri Rayon Sports, nyuma yo kuyasoza yarabibamenyesheje ariko ntacyo baramusubiza.

    Ati “Nababwiye ko mfite finali y’igikombe cy’Amahoro, kandi nkaba mfite amasezerano y’ikipe narangira bizaba byoroshye kuruta uko najya gutandukana n’ikipe mu buryo bwo gukorogana ngo ngiye mu igeragezwa, byanze nkaba narashwanye n’abo twari kumwe? Ubu rero narabandikiye ndababwira ko nasoje, ntacyo baransubiza ndategereje.”

    Mitima Isaac kandi avuga ko nubwo asoje amasezerano muri Rayon Sports, bamvikanye bakamuha ibyo yifuza yiteguye kongera amasezerano.

    Mitima Isaac yahereye mu Intare FC ifatwa nk’ikipe ya kabiri ya APR FC, yavuyemo iyi kipe imutije muri Police FC yamazemo imyaka 2 agahita yerekeza muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC, yayikiniye umwaka umwe aza mu Rwanda muri Rayon Sports akaba asoje amasezerano y’imyaka 2 yari yayisinyiye.

    Mitima Isaac avuga ko iyi kipe yamwifuje mu gihe atari kubasha kugenda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-mitima-isaac-wa-rayon-sports-aterekeje-mu-ikipe-izakina-uefa-champions-league-yamwifuje

  • Haaland yashimagije Cristiano Ronaldo, yiha intego itoroshye #rwanda #RwOT

    Umunya-Norway, Erling Haaland yavuze ko kwitwara neza atsinda ibitego byinshi byose abikesha kuba yarigiye kuri Cristiano Ronaldo.

    Uyu rutahizamu wa Manchester City mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe yabashije gutsinda ibitego 52.

    Avuga ko we ku giti cye umukinnyi mwiza mu gutsinda ibitego ari rutahizamu wa Al Nassr muri Saudi Arabia ukomoka muri Portugal wakiniye amakipe nka Manchester United, Real Madrid na Juventus, Cristiano Ronaldo ndetse ko yamwigiyeho byinshi.

    Ati “kuri njye umukinnyi mwiza muri ibi (mu rubuga rw’amahina) ni Cristiano Ronaldo. “

    “Ikindi uburyo atsindamo n’uburyo amenya igihe nyacyo ni byo byatumye atsinda ibitego byinshi.”

    Haaland avuga ko intego afite ari ukuzegukana ibikombe bya Champions League agaca kuri Cristiano Ronaldo ufite 5, ibintu agomba gutangira uyu munsi yegukana icya mbere batsinda Inter Milan.

    Haaland avuga ko hari byinshi yigiye kuri Cristiano Ronaldo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haaland-yashimagije-cristiano-ronaldo-yiha-intego-itoroshye

  • Ni umuherwe weguriye Yesu ubutunzi bwe: Ibyih… – #rwanda #RwOT

    Umuvugabutumwa Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yakumbuje abantu ubwiza bw'ubwami bw'Imana agira ati 'Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora'.

    Ev. Dana ukorera ivugabutumwa rye ku Isi hose ariko akibanda ku mugabane wa Afurika, amaze kugera mu bihugu byinshi bigize uyu mugabane abwiriza ubutumwa bwa Yesu Kristo birimo Congo, Tanzania n'ibindi, ndetse akaba ategerejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2023 aho azakora ibiterane mu duce turimo Bugesera.

    Ev. Dana Morey, hamwe n'abavandimwe be, bafite uruganda rukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwitwa Morey Corporation. Ni uruganda rukora ibikoresho bya electoroniki, rukaba ruherereye i Woodridge, muri Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu muvugabutumwa wishimirwa bikomeye mu biterane by'ibitangaza no kubohoka akora mu bihugu binyuranye ku Isi cyane cyane ku mugabane wa Afurika, agira n'uruhare mu bindi bikorwa birimo imishinga mpuzamahanga nka “Christ for all nations na caring for kids” yita ku bana batishoboye.

    Icyifuzo cya mbere cya Dana Morey ni ivugabutumwa ryibanda cyane cyane muri Afurika, Amerika y'Epfo hazwi nka Latin America, Ubuhinde n'Uburayi bw'Uburasirazuba.

    Mu mwaka wa 1986, Dana Morey yashakanye na Karman bubaka umuryango. Kugeza uyu munsi babanye neza cyane ndetse urukundo rwabo rufatwa nk'ikitegererezo kuri benshi.

    Dana Morey, ni Umubitsi ndetse akaba n'Umunyamabanga w'Inama y'Ubuyobozi ya “One God — One Day — One Africa” ifite inyota yo kugeza ubutumwa bwiza ku mugabane wa Afrika. Ev. Jennifer Wilde niwe Perezida w'uyu muryango. Bose bafite intero imwe igira iti “Together we can reach Africa” [Dufatanyije twagera kuri Afrika].

    Dana Morey yagize ibihe atazibagirwa mu buzima bwe ndetse byamuzamuye akaba ikimenyabose.

    Umwaka wa 1978 – 1982 yahawe Impamyabumenyi muri Media Comm, cyane cyane mu nyigisho za gikristu. 1985 yashinze Light To The Nations Evangelistic Ministries, naho mu 1986 yatangije The Morey Corporation, akaba ayifatanyije n’abavandimwe be. Mu1987-1998 yari aherereye mu Ntara ya DuPage, akaba yari mu bashizwe gereza yaho.

    Si ibyo gusa yakomeje kugera kuri byinshi kuko mu1989-1993 yabaye Pasiteri muri A Light to the Nations Church, naho mu 2000-2003, yari Umwigisha wimenyereza umwuga muri NLP Institute of Chicago.

    Mu 2000-2005 yagizwe umwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi akaba na Perezida w'itsinda Children of Promise International, mu 2001-2006 yari mu bahagarariye Gahunda yo gufasha imfubyi muri Ukraine hamwe na Slavik Radchuk (ibigo by'imfubyi 28 nibyo bari bashinzwe).

    Mu 2003 kugeza mu 2008 yagizwe umwe mu bagize Inama ya Word Orphans (India), mu 2003 aba umwe mu bagize Christ for All Nations, naho mu 2006 yagizwe umubwirizabutumwa Mpuzamahanga na Reinhard Bonnke, mu 2008 atangiza gahunda yo kugaburira abana bakennye afatanyije na ministeri ya Mexic.

    Mu 2010 yatangije gahunda yise East Africa Evangelist Crusades. Mu 2014 yabaye umufatanyabikorwa w’Umuryango “A Light to the Nations Africa Ministries” watangijwe n’umunyarwanda Pastor Dr Ian Tumusime.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130386/ni-umuherwe-weguriye-yesu-ubutunzi-bwe-ibyihariye-kuri-dana-morey-utegerejwe-bikomeye-mu-b-130386.html

  • Itangazo rigenewe abakoresha imihanda ya kigali bose yaba abanyamaguru cyangwa abatwara ibinyabiziga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe hagiye kuba umukino w'isiganwa ry'amaguru mu mujyi wa Kigali, polisi y'u Rwanda yatanze itangazo rigaragaza imihanda igomba kuzaba ifunze mu gihe iri rushanwa rizaba riri kuba.

    ITANGAZO RYA POLICE Y'U RWANDA

    Turabamenyesha ko kubera isiganwa ku maguru 'Kigali International Peace Marathon' rizaba ku cyumweru, kuwa 11/06/23, imihanda BK Arena-Chez Lando-Gishushu-MTN Nyarutarama-Dodani KG290st-KCC-Ninzi hills-Minagri-KABC-Umuvunyi-KG2Ave-KG4Ave-Primature Roundabout-Umuvunyi-KCC-RBC-KCC Service gate-Chez lando-Rwahama-Simba kimironko-Controle technique-BK Arena izaba ifunze kuva 10/06/23, 23h- 11/06/23, 14h.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-rireba-abakoresha-imihanda-ya-kigali-bose-yaba-abanyamaguru-cyangwa-abatwara-ibinyabiziga/

  • Mozambique abahungu bayiteguye impande zose! Abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi bakoze imyitozo yongera ingufu – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bari mu mwiherero bakoze imyitozo ibongerera ingufu (yo muri Gym).

    Ni mu gihe bitegura umukino uzabahuza na Mozambique mu guhatanira itike y'igikombe cy'Afurika 'AFCON'.

    Source : https://yegob.rw/mozambique-abahungu-bayiteguye-impande-zose-abasore-bikipe-yigihugu-amavubi-bakoze-imyitozo-yongera-ingufu-amafoto/

  • Bamwe ngo bahita bamwica! Umugabo utunze za miliyoni yagize atya ajyana imodoka ye mu kinamba ni uko maze umunamba ahita ayijyana kugura ubugari ni maze ayigarura ari ijyamani (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo utunze za miliyoni yagize atya ajyana imodoka ye mu kinamba ni uko maze umunamba ahita ayijyana kugura ubugari ni maze ayigarura ari ijyamani.

    Umusore wo muri Nigeria usanzwe ari umunamba, yishyize mu byago nyuma yo kujyana imodoka y'umukiriya kugura ubugari ni uko maze akayigongesha.

    Mu mashusho akomeje gusakara ku rubuga rwa TikTok, yerekana uyu musore aryamye hasi ari gusaba imbabazi nyiri modoka aba yangije.

    Mu batanze ibitekerezo kuri ayo mashusho, bavuze ko bahita bamwica gusa hari n'abandi bamusabiye imbabazi.

    VIDEWO

    @234drive

    Ahhhhhh #nigeriacomedy🇳🇬 #cartiktok #benz #benztiktok

    ♬ original sound — 234DRIVE

    Source : https://yegob.rw/bamwe-ngo-bahita-bamwica-umugabo-utunze-za-miliyoni-yagize-atya-ajyana-imodoka-ye-mu-kinamba-ni-uko-maze-umunamba-ahita-ayijyana-kugura-ubugari-ni-maze-ayigarura-ari-ijyamani-videwo/