Blog

  • Centrafrique:Uburaya no gufata ku ngufu bishobora kwirukanisha Abasirikare (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stéphane Dujarric, yatangaje ko icyemezo cyo kwirukana bariya basirikare “cyafashwe nyuma y'uko iperereza ry'ibanze rigaragaje ibihamya byizewe by'uko abasirikare 11 bo muri ririya tsinda bagize uruhare mu bikorwa byo gusambanya ku ngufu abagore bane.”

    Uyu yunzemo ko abahohotewe bamenyekanye kuri ubu bari kwitabwaho n'abafatanyabikorwa ba buriya butumwa bashinzwe ibikorwa by'ubugiraneza.

    Ku bwa Dujarric “abategetsi ba Tanzania bamaze kumenyeshwa ibyabaye ndetse bamaze kohereza muri Centrafrique abayobozi bo mu rwego rw'igihugu rushinzwe iperereza.”

    Yavuze kandi ko Tanzania yashimangiye ko idashobora kwihanganira ihohotera rishingiye ku gitsina; bityo ko abayobozi bayo bakiranye uburemere biriya birego ndetse bakaba biteguye gufata ingamba zikwiriye zo gukemura kiriya kibazo.

    Kuri ubu abasirikare ba Tanzania bari baroherejwe muri Centrafrique bafungiwe muri kimwe mu bigo bya gisirikare byaho, mu gihe iperereza rigikomeje.

    Dujarric yavuze ko aba basirikare bazoherezwa iwabo mu gihe abari kubakoraho iperereza bazaba batakibakeneye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/centrafrique-uburaya-no-gufata-ku-ngufu-bishobora-kwirukanisha-abasirikare-ba

  • Musenyeri Welby yasabye Abangilikani muri Uganda kudakurikiza itegeko (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Musenyeri Welby yahamije ko nta gisobanuro abayoboke b'Itorero Angilikani babona cyerekana ko guhana ubutinganyi no guheza ababukora bikurikije inyigisho z'Iyobokamana rya gikirisitu n'ijambo ry'Imana bigisha.

    Itegeko ryasinywe muri Uganda muri Gicurasi 2023, riteganya ko abantu bafatiwe mu bikorwa by'ubutinganyi bahanishwa igifungo cya burundu, mu gihe iyo bikozwe hakavamo kwanduzanya indwara zidakira nk'agakoko gatera SIDA bihanishwa igihano cy'urupfu.

    Justin Welby yatangaje ko yandikiye ibaruwa ya gishumba Stephen Kaziimba uhagarariye Itorero Angilikani muri Uganda, amugaragariza agahinda atewe n'umurongo ryafashe wo gushyigikira itegeko rihana ryihanukiriye abaryamana bahuje ibitsina.

    Itangazo yasohoye rigira riti 'Nta bisobanuro intara iyo ari yo yose y'Itorero Angilikani yabona itanga ishyigikira itegeko nk'iryo. Ntibiri mu mabwiriza agenga itorero ryacu, ntibiri mu nyigisho zacu, ntibiri no mu Ijambo ry'Imana dusangiye.'

    Reuters yanditse ko Kiziimba aherutse gutangaza ko yishimiye itorwa ry'iri tegeko.

    Yavuze ko ubutinganyi muri Uganda bwari buri kwimakazwa 'n'abanyamahanga biyita impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu' kandi bihabanye n'iyobokamana n'imico y'abaturage ba Uganda.

    Itorero ry'Abangilikani muri Uganda rigaragaza ko 36% by'abaturage b'igihugu cyose ari abayoboke baryo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/musenyeri-welby-yasabye-abangilikani-muri-uganda-kudakurikiza-itegeko-rihana

  • Uwacu Julienne wabaye Minisitiri wa Siporo yavuze uko se yishwe n’abe azira kuba yarashatse Umututsikazi #rwanda #RwOT

    Uwacu Julienne wabaye Minisitiri wa Siporo yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi se yishwe n’abo mu muryango we azira kuba yarashatse Umututsikazi.

    Yabivuze ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho insanganyamatsiko igira iti 'Igihango cy’Urungano'.

    Iki gikorwa cyabereye mu Ntara y’Amajyepfo muri Gymnase y’Akarere ka Gisagara ahari hateraniye urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu.

    Ni umuhango kandi wari witabiriwe na Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    Uwacu Julienne usigaye ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (Minubumwe), yatanze ubuhamya kuri uru rubyiruko.

    Uyu mubyeyi akaba yavuze ko ababyeyi be bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo se atari mu bahigwaga, gusa ngo yazize kuba yarashatse Umututsikazi ndetse abagize uruhare mu rupfu rwe ni abandimwe be.

    Ati 'Papa yari umuhutu [muri ubwo bwoko] ariko yishwe ngo kuko yashatse Umututsikazi, bamwe mu bagize uruhare mu gutegura urupfu cyangwa mu kuzana abishi b’ababyeyi banjye, harimo n’abavukana ku ruhande rumwe na Papa.”

    Jenoside yabaye Julienne afite imyaka 13, gusa ngo Nyirasenge yanze kubafata ngo atazajya aho musaza we yagiye, ngo iyo aza kubumvira ntashake Umututsikazi ntacyo aba yabaye.

    Ati “Masenge uvukana na Papa yaratwanze, aravuga ngo 'iyo musaza we aza kumva impanuro yahawe ntakomeze kwizirika ku mututsikazi ntaba apfuye. Ntashaka na we kwishyiraho abo bana ngo ejo atazabazira'.

    Yashimiye ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho mu minsi 100 gusa inzirakarengane zarenga miliyoni zari zimaze kwicwa, avuga ko kuba baraje bafite umutima wo kubaka igihugu kandi cy’Abanyarwanda bose ari cyo kijeje u Rwanda ku iterambere rugezeho.

    Ni umuhango witabiriwe na Madame Jeannette Kagame

    Hari hakoraniye urubyiruko rusaga 1000

    Uwacu Julienne yavuze ko se yazize gushaka Umututsikazi

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/uwacu-julienne-wabaye-minisitiri-wa-siporo-yavuze-uko-se-yishwe-n-abe-azira-kuba-yarashatse-umututsikazi

  • Byari agahinda n’amarira menshi! Umuhango wo gusezera bwa nyuma Umurinzi w’Igihango Gisimba Mutezintare Damas witabiriwe na benshi harimo abo yarokoye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2023, nibwo umuryango n'Inshuti z'Umurinzi w'Igihango Gisimba Mutezintare Damas zitabiriye umuhango wo kumushyingura nyuma y'iminsi mike atabarutse.

    Imbaga y'abantu yitabiriye umuhango wo gusomera misa ya nyuma Umurinzi wIhigango Gisimba Mutezintare Damas, wabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karori Rwanga i Nyamirambo.

    Mu muhango wo kumuherekeza wari witabiriwe n'abo mu muryango we, inshuti ze, abo yarokoye mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'abandi bamumenye kubera ibikorwa by'indashyikirwa byamuranze.

    Amateka yerekana ko mu kigo cya Gisimba giherereye i Nyamirambo cyashinjwe mu 1990, cyarokokeyemo abarenga 500 muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

     

    Source : https://yegob.rw/byari-agahinda-namarira-menshi-umuhango-wo-gusezera-bwa-nyuma-umurinzi-wigihango-gisimba-mutezintare-damas-witabiriwe-na-benshi-harimo-abo-yarokoye-amafoto/

  • Yamwishe bamaze gukora iby’abakuru! Umugabo wo muri Ruhango yakatiwe urumukwiye nyuma yo kwica umugore we wari utwite bari bamaze no kwishimishanya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Ruhango yakatiwe urumukwiye nyuma yo kwica umugore we wari utwite bari bamaze no kwishimishanya.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwakatiye igifungo cya Burundu Rusumbabahizi Ezechias.

    Uyu mugabo yahawe iki gihano yuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abantu babiri, dore ko yiyemereye ko yishe umugore we wari unatwite inda y'amezi atanu.

    Ezechias yishe umugore we mu kwezi kwa Gatatu ku uyu mwaka wa 2023 aho yamwishe amunigishije inzitaramubu nyuma y'uko bari bamaze no gutera akabariro.

    Source : https://yegob.rw/yamwishe-bamaze-gukora-ibyabakuru-umugabo-wo-muri-ruhango-yakatiwe-urumukwiye-nyuma-yo-kwica-umugore-we-wari-utwite-bari-bamaze-no-kwishimishanya/

  • Makanyaga witegura kwizihiza imyaka 50 akora… – #rwanda #RwOT

    'Biranezeza gufasha abakiri bato' Ijambo ry'Umuhanzi Makanyaga Abdul ubwo yari mu kiganiro Versus cya Televiziyo y'u Rwanda kigaruka ku myidagaduro nyarwanda. Muri iki kiganiro uyu muhanzi uri mu barambye mu muziki, yavuze ko gufasha abakiri bato ari ikintu gishimisha ku bantu bakuru.

    Uyu muhanzi yakomozaga ku mpano y'Umuhanzi Mc Amandah wamwifashishije mu ndirimbo nshya  'Urugo' igaruka ku buryo abantu bakundana bakwiye kumvana kuruta kumva amabwire ava hanze y'urugo kuko bishobora kurusenya.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Mc Amandah yavuze ko bisigaye hake kubona urubyiruko rukora umuziki urimo ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda kuruta kwamamaza ibindi bidafite icyo byamarira igihugu kandi ari rwo rufite imbaraga zo kurwubaka.

    Yagize ati' Njyewe ndashaka gushyiraho akanjye nkubaka umuryango nyarwanda nkuko abadukuriye babikoze kuruta kwamamaza ibindi bidafite umumaro. Urubyiruko ni twe mbaraga z'Igihugu kandi nitutarwubaka ntawuzaza ngo abidukorere.'

    Mc Amandah yakomeje avuga ko yakuze akunda umuziki wa Makanyaga Abdul n'abandi bahanzi b'ikiragano cye kubera ubutumwa batangaga bwukaba igihugu, bushishikariza abantu gyukundana ndetse no gufashanya kuruta gutambutsa ubutumwa busenya, cyangwa bushishikariza abanda ubusambanyi.

    Ati' Aba bahanzi bakuru barakoze cyane kuko batwigishije gukundana, gukora cyane no gufashanya, muri make badushishikarije urukundo kandi nirwo twari dukeneye kuruta ibindi. Njye nafashe umwanzuro wo gutera ikirenge mu cyabo kuko ndifuza kuzibukwa nk'uwagiriye umumaro umuryango nyarwanda.'

    Amandah mushya mu muziki yasoje avuga ko iyi ndirimbo 'Urugo' yakoranye na Makanyaga ayituye abantu bose batinya kubaka kubera ko babonye abanda byabananiye kuko inda ibyara mweru na muhima bityo ko ahubwo bagakwiye kwihangana no kumvana kuruta kurebera ku bandi.

    Mc Amandah ni umuhanzi mushya uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda, atera ikirenge mu cy'abahanzi bamaze igihe mu bashishikariza abantu ubutumwa bwubaka

    Makanyaga Abdul wafashije Mc Amandah ari kwitegura igitaramo kizaba tariki 04 Nyakanga 2023 muri Romantic Garden cyo kwizihiza imyaka 50 amaze mu muziki

    Kanda hano urebe indirimbo 'Urugo' ya Mc Amandah yakoranye na Makanyaga Abdul

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130404/makanyaga-witegura-kwizihiza-imyaka-50-akora-umuziki-yafashe-ukuboko-mc-amandah-video-130404.html

  • Igihango cyUrungano: Madamu Jeannette Kagame… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: 'Igihango cy'Urungano', cyahurije hamwe urubyiruko rusaga kuri 1,000 rwaturutse hirya no hino mu gihugu. Cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 09 Kamena 2023, kibera mu Ntara y'Amajyepfo muri Gymnase y'Akarere ka Gisagara guhera saa 09:00 za mu gitondo.

    Minisiteri y'Urubyiruko, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ku bufatanye n'Umuryango Imbuto Foundation, ni bo bateguye iki gikorwa mu rwego rwo  kwibuka ku nshuro ya 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urubyiruko rusaga 1000 rwafashe umwanya wo kwibuka urungano bagenzi babo bavukijwe amahirwe yo kubaho, baganirizwa n'abayobozi batandukanye ku buryo bagomba guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'uburyo bakwiye kumenya guhitamo neza bakubaka u Rwanda rushya bahereye ku busa.

    Umushyitsi Mukuru ariwe Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, yibukije urubyiruko ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe adasanzwe yo kuba mu gihugu gitekanye, ababwira ko badakwiye kwirara, ahubwo ko ari cyo gihe ngo bahangane n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ababikorera ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati: 'Rubyiruko, bana bacu mukomere. Uyu ni umwanya ukomeye wo kwibuka. Turibuka urungano nkamwe rwavukijwe amahirwe yo kugera ku nzozi zabo. Kwibuka bizahoraho ariko na none, ntabwo dukwiye kwirara, ngo aya mahoro tuyafate uko twiboneye.

    Benshi muri mwe mufite za ‘smartphones’ [telefone zigezweho], muzikoreshe neza mwiyungura ubumenyi, mushishoze mu mahitamo mukora n'ibyo mureba ku mbuga nkoranyambaga kuko byose ntibiba ari ukuri. Muhangane, ntimugire uwo mwemerera gukora ikibi yitwaje ko ari uburenganzira bwe. Mukomere ku budaheranwa!'

    Minisitiri w'Urubyiruko, Bwana Dr Utumatwishima Abdallah yijeje Madamu Jeannette Kagame ko urubyiruko rugiye gukomeza kwisuzuma ndetse bakanakurikiza inama zose yabagiriye mu rwego rwo kubaka u Rwanda rushya. Yongeyeho kandi ko urubyiruko rukwiriye kuzirikana ko umwanzi wa mbere basigaranye ari umwanzi w'igihugu cyabo.

    Yagize ati: 'Rubyiruko, mukwiye kuzirikana ko umwanzi wa mbere dusigaranye ari umwanzi w'igihugu cyacu wenyine. Ikosa ryabayeho mu 1994, ni ukubura urubyiruko rwiyemeza, rukanga kandi rukarwanya ibyari biri kuba. Ubu rero ni amahirwe menshi kuba muhari, nimurwane ishyaka.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Madamu Munezero Clarisse, yashimangiye ko Kwibuka ari umwanya wihariye wo kongera guha agaciro Abatutsi bishwe, kubunamira, kwibuka ubuzima bwabo no gukomeza kwiyubakamo imbaraga zo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    'Kwibuka ni amahitamo yacu nk'Abanyarwanda. Muri iyi ntara, niho hiciwe abantu benshi kandi bicwa mu gihe gito cyane. Niyo mpamvu twahisemo gushyiraho Igihango cy'Urungano, kugira ngo twirinde ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.'

    Yongeraho ati: 'Rubyiruko, Igihango cy'Urungano ni umwanya mwiza wo kongera kuzirikana urubyiruko rwavukijwe amahirwe yo gukorera urwababyaye. Urubyiruko narwo ruhura n'ihungabana ruterwa n'ibikomere byavuye ku mateka mabi ya Jenoside, rukwiye gufashwa gukira ibyo bikomere kugira ngo rubashe kugera ku Rwanda twifuza.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE ushinzwe Ubudaheranwa, Hon Uwacu Julienne, yagarutse ku mpamvu ari ngombwa kwibuka, ndetse yibutsa n'urubyiruko rwari ruteraniye aho, ko ejo hazaza ari ahabo.

    Ati: 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri Munyarwanda. Kwibuka bidufasha kuganira ku mateka ya Jenoside n’ingaruka zayo, tukiyemeza guhangana n'abayipfobya n'abayihakana. Dushishikarire kumenya amateka yacu, dusuure inzibutso, kuko utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya. Ntabwo uri muto ku buryo utashobora guhitamo neza, ngo uhitemo ibifitiye igihugu cyawe akamaro.'

    Ni igikorwa cyaranzwe n'ubutumwa bwubaka, kungurana ibitekerezo, indirimbo zo kwibuka ndetse n'ubuhamya by'urubyiruko rwagizweho ingaruka n'amateka mabi ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu, rukaba rukomeye kandi rukomeje.

    Umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, nawe aherutse gukomoza ku kurwanirira igihugu, mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda ubwo yatangizaga ku mugaragaro iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Perezida Kagame yagize ati: 'Nk'Abanyarwanda, tutazongera kwemerera na rimwe uwo ariwe wese ushaka kuduhungabanya kuko twabigize birenze ibihagije.'

    Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga biyungura ubumenyi no kutagira uwo bemerera gukora ikibi yitwaje ko ari uburenganzira bwe

    Hon Uwacu Julienne yibukije urubyiruko ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri munyarwanda

    Urubyiruko rurenga 1000 rwahuriye mu gikorwa cyo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uru rubyiruko rwibahaye umukoro wo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga 1000 rwaturutse mu Turere twose tw’igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130395/madamu-jeannette-kagame-yifatanyije-nurubyiruko-rurenga-1000-kwibuka-jenoside-yakorewe-aba-130395.html

  • Antoine Cardinal Kambanda yifuzaga guherekeza… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gusezera bwa nyuma Gisimba Mutezintare Damas wabereye muri Paruwase ya Mutagatifu Karoli Lwanga iri i Nyamirambo ari na ho yasengeraga igihe yari muri ubu buzima. Ubuhamya bwasomwe mu ncamake bukubiyemo ibyaranze Gisimba mu buzima yamazemo imyaka 62. 

    Ikiganza ni ineza yamuranze no kurokora abahungiye mu kigo cy'imfubyi kizwi nko kwa Gisimba. Padiri wasomye igitambo cya Misa, yasomye ubutumwa bwa Antoine Antoine Kambanda. Yagize ati: 'Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda yifuje kuza kwifatanya natwe ariko kubera imirimo n'inshingano ntabwo byakumushobokeye. Ariko rero ari kumwe natwe mu isengesho mukomere!”

    Antoine Cardinal Kambanda kuva mu 2013 kugeza mu 2018 yayoboye Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Kuva mu 2019 yari Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Kigali. Ku itariki 28 Ugushyingo 2020 yabaye umunyarwanda wa mbere ugizwe Cardinal.

    Mu nyigisho zatanzwe ikibanzweho ni ukugira neza muri ubu buzima kuko amaherezo abantu bose bazabuvamo. Padiri yagize ati: 'Ntabwo ibigwi bya Gisimba ari amazu, imodoka, amashuri n'indi mitungo ahubwo ni ineza yagiriye abana b'Imana'. 

    Mutezintare Damas yagiriye neza abantu benshi akiri ku Isi y’abazima nk’uko byagarutsweho mu muhango wo kumusezera no kumuherekeza wabereye mu kiliziya ahari hateraniye abantu benshi cyane ku buryo imbere hari huzuye n'inyuma huzuye.

    Gisimba yareze abana 3000 barakura, abashatse arabashyingira. Asize abuzukuru 2000 (abakomoka ku bana yitayeho byihariye). Yatabarutse ku Cyumweru akikijwe n'umuryango we.

    Gisimba Jean Claude umuvandimwe wa Gisimba Damas mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yagize ati: 'Hari abantu bakora ibikorwa by'indashyikirwa kubera ko Imana yabahaye iyo mpano. Rero Damas yari muri abo'.

    Uyu muvandimwe we yagereranyije Gisimba na Marie Therese nawe witangiye abababaye. Mu bijyanye n'inyigisho yamugereranyije nka Martin Luther King. Yanagarutse ku mateka yabo. Ati: 'Twavukiye muri Congo, tukiri abana bato batwitaga Abatutsi. Damas rero yari umwana ucishije make, witonze ariko akaba azi kuganira ku buryo abazayirwa bamukundaga cyane.'

    REBA UKO BARI GUSEZERA GISIMBA


    Gisimba yaherekejwe mu cyubahiro mu muhango wabereye mu Kiziliya i Nyamirambo

    AMAFOTO: Freddy Rwigema

    VIDEO: Bashir Nyatera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130405/antoine-cardinal-kambanda-yifuzaga-guherekeza-damas-gisimba-inshingano-ziramuzitira-amafot-130405.html

  • Yahise ayatsimba mu ibanga rikomeye! Umusore yatsindiye akayabo ka Miliyoni 20 mu rusimbi meza ahita ayahisha kure cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yatsindiye akayabo ka Miliyoni 20 mu rusimbi meza ahita ayahisha kure cyane.

    Umusore wo mu gihugu cya Kenya yatunguye isi nyuma yo gutsindira miliyoni 20 muri Jackpot.

    Uyu musore witwa Mutiso, yavuze ko aya mafaranga agiye kuyahisha kuri konti ye atazigera ayasesagura.

    Abajijwe niba agiye kureka akazi, yavuze ko arakomeza akazi ke ubundi ubundi azabipanga nyuma.

    Ubusanzwe uyu musore akora akazi ko guhingisha imashini ziremereye.

    Source : https://yegob.rw/yahise-ayatsimba-mu-ibanga-rikomeye-umusore-yatsindiye-akayabo-ka-miliyoni-20-mu-rusimbi-meza-ahita-ayahisha-kure-cyane/

  • Yabagezemo! Za nkumi zo muri ‘Kigali Boss Babes’ zabyinishije Badrama icyuya kiramanuka – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Badrama wamenyekanye mu myidagaduro nyarwanda nyuma yo kureberera inyungu abahanzi banyuze muri Tha Mane Music, yagaragaye arimo abyinana na bamwe mu bakobwa bagize itsinda rya 'Kigali Boss Babes' rikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni amashusho yagaragaye nyuma y'uko Badrama yayasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram abinyuza ahazwi nka Story.

    Source : https://yegob.rw/yabagezemo-za-nkumi-zo-muri-kigali-boss-babes-zabyinishije-badrama-icyuya-kiramanuka-videwo/