Blog

  • Yabyihariye! Rutahizamu Leandre Willy Essombe yihariye ibihembo byatanzwe muri Rayon Sports – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports ndetse n'umuterankunga wayo mukuru Skol, batanze ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza muri Rayon Sports mu mwaka w'imikino wa 2022-2023.

    Muri ibi bihembo byatanzwe, rutahizamu Leandre Willy Essombe Onana, yegukanyemo 2, harimo igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi 'top scorer' ndetse n'igihembo cy'umukinnyi w'umwaka 'player of the season'.

     

     

    Source : https://yegob.rw/yabyihariye-rutahizamu-leandre-willy-essombe-yihariye-ibihembo-byatanzwe-muri-rayon-sports-amafoto/

  • Yazikomaguye umugenda! Manchester City yegukanye igikombe kiruta ibindi byose i Burayi maze ihata ijya mu bandi bagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manchester City yegukanye igikombe kiruta ibindi byose i Burayi maze ihata ijya mu bandi bagabo.

    Manchester City yegukanye igikombe cya UEFA Champions league nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa bwa Inter Milan.

    Ni umukino wari ufite ishyaka rikomeye aho amakipe yose yageragezaga uburyo bwo gushaka ibitego ariko igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu ryindi.

    Ku munota wa 68 nibwo Bernaldo Silva yajyanye umupira acenga cyane ateye mu izamu uragaruka usanga Rodri ahagaze wenyina ahita atera mu izamu man City iba ibonye kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

    Man City yegukanye igikombe nyuma yuko iherutse gutsindirwa kuri Final na Chelsea.

    Manchester City ihise iba ikipe ya 6 yo mu Bwongereza itwaye European Cup/UEFA Champions League nyuma ya Aston Villa, Chelsea, Liverpool, Manchester United na Nottingham Forest — Ubudage, Ubutaliyani n'Ubuholandi nibo bakurikira bagitwaye 3.

    Source : https://yegob.rw/yazikomaguye-umugenda-manchester-city-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-byose-i-burayi-maze-ihata-ijya-mu-bandi-bagabo/

  • Itorero Anglican Gikomero ku bufatanye na Compassion International boroje (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni ku bufatanye na Compassion International Rwanda basanzwe bafatanya kwita ku miryango 251 binyuze mu mushinga RW0801 EAR MUNINI umaze imyaka isatira itatu uangana n'inzara no kwita ku mibereho yabo ya buri munsi.

    yatanze Inka ku miryango 16 itishoboye. Izi nka zikaba zatanzwe mu rwego rwo kubafasha kuva mu bukene burundu. Abahawe inka bashimiye Leta y'ubumwe ishyira imbere imiyoborere yita ku muturage.

    Ntagwabira Innocent wari uhagarariye Compassion International Rwanda muri iki gikorwa ati: “Intego yacu nka Compassion Interanational ni ukugobotora umwana ingoyi y'ubukene mu izina rya Yesu. Twizeyeko izi nka muzazifata neza mugaca ukubiri n'icyitwa ubukene. Ubukene bugira ikibutera kandi cyanavaho. Twese dusinye ko icyitwa ubukene kirangiye.

    Yongeyeho ko mu iteganyamigambi ry'imishinga ya compassion barimo gufatanya n'inzego bwite za Leta ndetse n'izindi z'abikorera zifite aho zihurira n'iterambere mu gufasha neza umuturage kuva mu bukene byihuse.

    Pst Jeanvier Muramutsa uyobora Paroisse Gikomero yavuze ko basanzwe bafasha imiryango 251, gusa bahereye kuri 16 ibabaye kurusha iyindi . Gusa aba borojwe mbere nabo bafite inshingano zo kuzoroza bagenzi babo kandi ngo ibikorwa byo gufasha bizakomeza kugera kuri bose.

    Umuyobozi wa Anglican ku rwego rwa Kigali, Rev Habinshuti Bosco yasabye abahawe inka kuzazifata neza zikabageza ku musaruro ukwiriye, kuva mu bujiji no kwita ku mibereho y'abana binyuze muri iyi nkunga bahawe

    Mu ijwi rye, Rev Habinshuti Bosco yagize Ati:”Diyoseze ya kigali yafashe umwanzuro wo gutekereza ku baturage babarirwa I Kigali ariko mu bice bisa n'icyaro kugirango turusheho kubafasha guhangana n'imirire mibi, kwigisha abana no kubafasha kwiteza imbere byihuse bijyana no kugaburira abana babo indyo yuzuye.'

    Yakomeje ashimira ubufatanye bwiza hagati y'amatorero n'Ubuyobozi bwa Leta.

    Izi nka zatanzwe zikaba zifite ubwishingizi bw'umwaka,ibikoresho byo kuzitaho n'umunyu wazigenewe kandi zikaba zifite ubuzima bwiza kubera ko zafashwe ibizamini byose n'abaganga b'amatungo (veterineri). Abazihawe bakaba basabwe kudapfusha ubusa aya mahirwe.

    Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa Gikomero,Epiphanie Kavutse yashimiye ubufatanye bwa Compassion Rwanda mu guhindura imibereho y'abaturage yizeza ubufatanye mu guharanira iterambere ry'umuturage bakurikirana uko izi nka zatanzwe zifashwe.

    Usibye kandi izi nka zatanzwe, Compassion ikaba ifasha umuryango ufite umwana w'umugenerwabikorwa mu buryo bushoboka bwose kugira ngo ugere ku iterambere nyaryo. Muri byo twavuga nko gufasha abana kubona amafaranga yo gufatira amafunguro ku ishuri, kubonera umwana imyambaro y'ishuri, kubatangira umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (mituweli), igihe bagiye kwivuza amafaranga yabo akishyurwa na Compassion, bagahabwa imyambaro itandukanye, ibiryamirwa n'ibyo kwiyorosa, ibikoresho by'isuku n'ibindi.







    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/itorero-anglican-gikomero-ku-bufatanye-na-compassion-international-boroje

  • Manchester City yegukanye igikombe cya mbere cya Champions League #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Rodrigo Hernández Cascante yatsinze Inter Milan, cyafashije Manchester City kwegukana igikombe cya mbere cya Champions League.

    Wari umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League wahuzaga Manchester City yo mu Bwongereza na Inter Milan yo mu Butaliyani.

    Wabereye mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya kuri Atatürk Olympic Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023.

    Igice cya mbere nta mahirwe menshi yabonetsemo. Amahirwe akomeye yabonetsemo muri iki gice ni aya Erling Haaland wateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Onana akawukuramo.

    Manchester City yaje guhura n’ikibazo gikomeye ubwo yatakazaga Kevin De Bruyne ku munota wa 31 wavuye mu kibuga kubera imvune, yasimbuwe na Phil Foden.

    Amakipe yombi yakomezaga gukina imipira mito, ahererekanya ariko ubona yirinda kuba hari ikosa yakora. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

    Ku munota wa 57, Lautaro Martinez wa Inter Milan yisanze asigaranye n’umunyezamu ariko ateye mu izamu, umunyezamu Ederson awukuramo.

    Mu gice cya kabiri wabonaga umukino wihuta, uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.

    Ibi byaje guha Manchester City igitego ku munota wa 67 gitsinzwe na Rodrigo ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Nyuma y’iminota 3 gusa, Inter Milan yari yishyuye ariko Dimarco umupira yateye n’umutwe ukubita umutambiko w’izamu, asubijemo ugonga Lukaku.

    Inter Milan yashatse uburyo yishyura iki gitego ndetse ibona amahirwe aho umunyezamu Ederson yakuyemo umupira ukomeye w’umutwe wa Lukaku ku munota wa 87.

    Umukino waje kurangira ari 1-0 maze Manchester City yegukana igikombe cya UEFA Champions League cya 2022-23, kikaba n’igikombe cya mbere begukanye.

    Kevin De Bruyne yavuyemo hakiri kare

    Wari umukino utoroshye

    Igitego Rodrigo yatsinze

    Yishimira igitego cye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manchester-city-yegukanye-igikombe-cya-mbere-cya-champions-league

  • Special Olympics: Ikipe y’igihugu yasezeranyi… – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 2 Kamena 2023, abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y'Isi y'Abafite Ubumuga (Special Olympics World Summer Games), batangiye umwiherero. Uyu mwiherero urimo abakinnyi 15 bagabanyijemo 10 bakina umupira w'amaguru, babiri bakina Boccia na batatu bakina imikino Ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru.

    Mu kugaragaza aho iyi myiteguro igeze, abatoza b'aba bakinnyi bavuze ko batazaba bagiye gutembera ahubwo bazaba bagiye kwisubiza imidari ya Zahabu u Rwanda rwegukanye mu 2019 mu mikino yari yabereye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda, Dr Sangwa Déus, yavuze ko nk'ubuyobozi bakoze ibyo bagombaga gukora kugira ngo imyiteguro y'aba bakinnyi igende neza.

    Uyu muyobozi kandi yakomeje ashimira Minisiteri ya Siporo ku bw'ubufasha yatanze kugira ngo u Rwanda rubashe kujya kwitabira iyi mikino.

    Umuyobozi wa Siporo w'umusigire muri Special Olympics Rwanda, Ndayishimiye Gilbert nawe yemeje  ko abakinnyi bateguwe neza kandi batazaba bagiye mu butembere. 

    Iyi mikino biteganyijwe ko izabera mu Mujyi wa Berlin mu Budage. Abanyarwanda bazajyana itsinda ry'abantu 27 harimo abakinnyi 15 n'abandi 12 bazaba bari mu nshingano zitandukanye.

    Biteganyijwe ko tariki 13 Kamena 2023, hazabaho umuhango w'imyiyerekano ku Bihugu bizaba byitabiriye, mu gihe irushanwa ryo rizatangira tariki 17 rikageza 25 Kamena.

    Pasiteri Dr Sangwa Déus uyobora Special Olympics mu Rwanda, yashimiye ubufatanye bwa Minisiteri ya Siporo yemeza ko bigendanye n’imyitozo abakinnyi bafite, bizeye ko imidari ishobora kongera gutaha mu Rwanda nk’uko byagenze i Dubai mu 2019

     Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego yavuze ko nka Minisiteri bafitiye icyizere itsinda rw’abakinnyi rizahaguruka ku wa mbere 

    Umuyobozi wa Siporo w'Umusigire muri Special Olympics Rwanda, Ndayishimiye Gilbert, ahamya ko imyiteguro yagenze neza

    Nsanzumukiza Jean de Dieu azagenda ari umutoza wa Football 

    Abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda harimo 10 bakina Football gusa mu kibuga habanzamo 7, batatu bakina umukino wo gusiganwa ku maguru, ndetse na 2 bazakina Bocci

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130409/special-olympics-ikipe-yigihugu-yasezeranyije-abanyarwanda-gutahukana-imidari-muri-shampiy-130409.html

  • Perezida Kagame yakiriye Yo-Yo Ma, umunyamuzi… – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, ko baganiriye ku rugendo rw'u Rwanda mu kwiyubaka n’inzira y’Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Yo-Yo Ma ni Umufaransa w'Umunyamerika wamenyekanye cyane ku Isi binyuze mu gucuranga igicurangisho cy'umuziki cyizwi nka Cellist, cyanamuhesheje kwegukana ibihembo by'umuziki bikomeye ku Isi, bizwi nka Grammy Awards, bigera kuri 19.

    Yakuriye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa ku babyeyi b'Abashinwa. Amashuri ye yayize mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    'Cellist' acuranga, imeze nk'igicurangisho cy'umuziki cyizwi nka 'Violin' ariko nini icurangwa ihagaze. Usibye kuba ari nini ifite ijwi rya Bass, nta kindi itandukaniraho na Violin. Itandukanye ni icyo bita Contra bass n'ubwo bisa.

    'Cellist', icurangwa bisanzwe umuntu yayicuranga wenyine (solo) cyangwa muri Band. Kenshi byose Cello na Violin byifashishwa muri 'classical music'.

    Hari imwe mu ndirimbo z'uyu mugabo imaze imyaka ine isohotse, agaragaramo acuranga iki gicurangisho yifashishije umuziki wanditse, kenshi udahinduka. Agaragara acuranga umuziki witwa Bach wahimbwe n'uwitwa Bach (Godfather muri classical music).

    Yo-Yo Ma wavutse ku wa 7 Ukwakira 1955, amaze gushyira ahagaragara album zirenga 90. Yize muri Kaminuza zikomeye ku Isi nka Juilliard School, Harvard University ndetse na Columbia University.

    Uyu mugabo amaze gukorera ibitaramo mu bice bitandukanye by'Isi. Mu rugendo rwe amaze gukorana n'abanyamuziki barimo Bobby McFerrin, Carlos Santana, Sérgio Assad, Odair, James Taylor n'abandi.

    Nyina, Marina Lu yari umuhanzikazi, ni mu gihe Se Hiao-Tsiun Ma yari umuhanga mu gucuranga Violin, akaba umwanditsi w'indirimbo n'umwarimu w'isomo ry'umuziki muri Kaminuza ya Nanjing National Central.

    Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko ubwo Ma yari afite imyaka itatu y'amavuko yatangiye gucuranga ingoma, Violin ndetse na Piano, nyuma atangira kugaragaza urukundo rwa 'Cello' yatumye aba ikimenyabose ku Isi, binyuze mu bihembo yegukanye.

    Ubwo yari afite imyaka 7 y'amavuko yataramiye imbere y'abanyacyubahiro barimo Dwight D. Eisenhower, wabaye Umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse na John F. Kennedy, wabaye Perezida wa Amerika wa 35.

    Mu 2006, Kofi Annan wabaye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (UN), yagize Yo-Yo Ma, Ambasaderi w'amahoro. Mu 2009, Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika, yagize Ma, Ukuriye komite y'ubuhanzi.

    Mu 2010, Obama yatangaje ko yahaye umudari Yo-Yo- Ma uzwi nka 'Medal of Freedom' awushyikirizwa muri Gashyantare 2011.Uyu mudari, ni uw'ikirenga, kuko uhabwa abantu bagize uruhare mu guteza imbere amahoro, umutekano ndetse n’umuco ku rwego rw’Isi.

    Mu rugendo rw'umuziki we, amaze kwegukana amashimwe atabarika, indirimbo yashyize hanze ni uruhumbirajana cyo kimwe n'ibitaramo amaze gukora bidatana n'uduhigo. 

    Afite 'Doctorate' z'umuziki esheshatu yahawe, harimo iyo yahawe na Harvard University, Princeton University, University of Oxford, Dartmouth College, Stony Brook University ndetse na Columbia University.

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Yo-Yo Ma, umuhanga mu gucurangisha igikoresho cya Cello 


    Perezida Kagame ubwo yakiraga Yo-Yo Ma n’umugore we Jill muri Village Urugwiro
    Izina rya Yo-Yo Ma ryabaye ikimenyetso nyuma y'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze, byamuhesheje imidari na Grammy Award inshuro 19 

    Ibiganiro bya Perezida Kagame n'aba bashyitsi yakiriye byibanze ku rugendo rwo kwiyubaka rw'u Rwanda n'Ubumwe n'Ubwiyunge


    Ubwo Barack Obama wayoboye Amerika yambikaga umudari Yo-Yo Ma




    REBA HANO YO-YO MA ACURANGA INDIRIMBO ‘AVE MARIA’

     

    REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO ZA YO-YO MA ACURANGA CELLO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130414/perezida-kagame-yakiriye-yo-yo-ma-umunyamuziki-wegukanye-grammy-awards-19-amafoto-130414.html

  • Kuri uyu wagatandatu guhera saa tatu z’ijoro kuri sitade yitwa Ataturk Olympic ya Istanbul muri Turkia hari gukinirwa umukino wanyuma w’igikombe cya Champions League y’uyu mwaka. Manchester City yageze hano isezereye Real Madrid iri kwesurana na Inter Milan yageze hano isezereye AC Milan.

    Inter Milan imeze nk’umwana uri gukina na se kuko ifite ibikombe 3 byw Champions League mu gihe Manchester City nta nakimwe ifite.

    Abakinnyi 11 Manchester City babanje mu kibuga: Ederson; Akanji, Stones, Rúben Dias, Aké; Rodri; Bernardo Silva, De Bruyne, Gündogan, Grealish na  Haaland.

    Abakinnyi 11 ba Inter Milan babanje mu kibuga : Onana; Darmian, Acerbi, Bastoni; Dumfries, Barella, Brozovic, Çalhanoglu, Dimarco; Dzeko na  Lautaro Martínez

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota

    41’Manchester City ibonye kufura ku ikosa Dumfries akoreye Jack Grealish ariko ntihagira ikivamo imbere y’izamu

    38′ Abakinnyi ba Inter Milan bongeye gusubirana umupira bari kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Manchester City

    35′ Phil Foden asimbuye Kevin De Bruyne wagize ikibazo cy’imvune

    34′ Abasore ba Manchester City nibo bari kwiharira umupira gusa bari kubikorera mu kibuga cyabo inyuma

    30′ Kevin De Bruyne yicaye hasi ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune

    28′ Haaland yaratsinze igitego habura gato,Kevin De Bruyne amuhaye umupira mwiza arekuye ishoti ariko Onana awukozaho intoki uva mu izamu

    25’Amakipe yombi ari gukinira umupira mu kibuga hagati ashaka uburyo yakubakamo igitego

    19’Inter Milan ikomeje kubona amahirwe menshi imbere y’izamu,Diamrco  ahaye umupira Lautaro Martínez awufungira Brozovic ateye ishoti rinyura hejuru y’izamu kure

    13′ Abakinnyi ba Inter Milan bakomeje gusatira cyane bashaka igitego, Dimarco ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Lautaro Martínez agiye gushota maze Nathan Ake ahita yitambika ashyira umupira muri koroneri

    9′ Inter Milan ibonye uburyo bwambere imbere y’izamu aho Dimarco yararekuye ishoti ariko ba myugariro ba Manchester City baba maso

    5’Manchester City ikomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Inter Milan, Bernado Silva ahawe umupira mwiza na Kevin De Bruyne arekuye ishoti rinyura hejuru y’izamu kure

    3′ Erling Haaland yarabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ariko umusifuzi asifura ko yarariye

    2’Abakinnyi ba Manchester City nibo bafite umupira bahererekanya gake gake

    1′ Ikipe ya Inter Milan niyo itangije umukino gusa nta mwanya munini imaranye umupira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130417/live-manchester-city-iri-guhambirana-na-inter-milan-ku-mukino-wa-nyuma-wa-champions-league-130417.html

  • Mama Nick yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakoze impanuka ndetse anavuga icyo umwana we yazize – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick muri filime nyarwanda nka City Maid yavuze ukuntu yakoze impanuka mu minsi yashyize ubwo yagongwaga n'igare.

    Mu kiganiro yagiranye na 3d TV, Mama Nick yavuze ko yagonzwe n'igare ubwo yavaga iwe, ndetse kandi yavuze ko umuhungu we uherutse kwitaba Imana yazize Kanseri.

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/mama-nick-yatanze-ubuhamya-bwukuntu-yakoze-impanuka-ndetse-anavuga-icyo-umwana-we-yazize/

  • Abari bari mu iduka baguye mu kantu! Hagaragaye umugore ugendera ku mweyo ahetse n’umwana (Amashusho)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hagaragaye umugore ugendera ku mweyo ahetse n'umwana bakajya guhaha mu isoko

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umugore wagiye guhaha arikumwe n'umwana we bakagendera ku mweyo nkuko ujya wumva bavuga ngo bagendera ku gataro.

    Uyu muryango ni uwo muri Tanzania, gusa ibi byakozwe mu buryo bwo gushimisha abantu, ntago ari ibintu byabayeho nubwo bivugwa ko bibaho.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/abari-bari-mu-iduka-baguye-mu-kantu-hagaragaye-umugore-ugendera-ku-mweyo-ahetse-numwana-amashusho/