Blog

  • Perezida Kagame yakiriye umunyamuziki YoYo Ma na Ophelia Dahl ifite isano (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibiganiro aba bashyitsi bagiranye n'Umukuru w'Igihugu byagarutse ku nzira y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'uburyo u Rwanda rwagiye rwiyubaka mu guhangana n'ibibazo by'Isi.

    Mu byatumye YoYo_Ma na Ophelia Dahl bagenderera u Rwanda harimo gusura imishinga y'Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk'Inshuti mu Buzima.

    Partners in Health ni umuryango umaze imyaka 18 ikorera mu Rwanda aho wita ku bikorwa biteza imbere ubuzima.

    YoYo Ma w'imyaka 67 ni umunyamuziki ufite ibihembo 19 bya Grammy Awards akaba ni inzobere mu gucurangisha Cello.

    Yo-Yo Ma ni umunyamerika wavukiye i Paris mu Bufaransa, ku babyeyi b'Abashinwa yatangiye gucuranga no kuriririmba mu bitaramo afite imyaka ine n'igice.

    Mu rugendo rwa muzika amaze gukora album zirenga 30 ziri mu njyana zitandukanye nka folk, bluegrass, tango yo muri Argentine , imiziki gakondo yo mu Bushinwa n'izindi.

    Ophelia Magdalena Dahl w'imyaka 59 ni Umwongerezakazi w'Umunyamerika uharanira ubutabera n'imibereho myiza ya muntu akaba umwe mu bashinze umuryango mpuzamahanga, Partners In Health yayoboye imyaka 16.

    Agaragara muri filime mbarankuru yiswe 'Bending the Arc' yo mu 2017 yayobowe n'abarimo Pedro Kos na Kief Davidson ishorwamo imari na Ben Affleck, Matt Damon na Damon Lindelof.

    Partners In Health (PIH) ifite icyicaro i Boston, muri leta Massachusetts yashinzwe na Paul Farmer (wari inshuti ikomeye y'u Rwanda), Ophelia Dahl, Thomas J. White, Todd McCormack na Jim Yong Kim.

    Uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2005 nyuma yo guhabwa ikaze na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Partners In Health (PIH) ifitanye amateka akomeye n'u Rwanda mu buvuzi aho umaze gufasha mu guteza imbere serivisi z'ubuvuzi ku baturage 860.000 binyuze mu bitaro bitatu, ibigo nderabuzima 42 n'abajyanama b'ubuzima 6.400 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.

    Harimo Ibitaro bya Butaro byubatswe mu Karere ka Burera bifite umwihariko wo kuvura kanseri ndetse bimaze kuba icyitegererezo mu karere, bikiyongeraho University of Global Health Equity yatangijwe na Partners in Health mu 2015 i Butaro, itanga impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubuzima.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yakiriye-umunyamuziki-yoyo-ma-na-ophelia-dahl-ifite-isano-na

  • Kiyovu Sports yirukanye benshi ubu yatangiye kwiyubaka ihereye muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kazindu agiye gusimbura Myugariro Ndayishimiye Thierry watandukanye n'Urucaca.

    Kuwa Kane tariki 8 Kamena nibwo Kazindu yatangiye ibiganiro na Kiyovu Sports ndetse amakuru yageraga ku IGIHE yemezaga ko biri kugenda neza.

    Uyu musore w'imyaka 26 utari ufite Ikipe nyuma yo gutandukana na Gasogi United yemeye atazuyaje ashyira umukino ku masezerano y'imyaka ibiri.

    Uyu musore yageze muri Gasogi United ikitwa Unity FC mu Cyiciro cya kabiri mu 2017 avuye muri Musanze FC atamenyekanyemo cyane ubwo yavaga mu Isonga Football Academy yatangiriyemo gukina umupira w'amaguru.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yirukanye-benshi-ubu-yatangiye-kwiyubaka-ihereye-muri-gasogi

  • Dj Briane yatunguwe n'inyigisho yise iyo kwishongora mu rusengero rwa pastor (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu Mupasiteri we avuga ko ibyigishijwe n'uwo mubwiriza nta kosa ririmo.

    Dj Briane uzwiho kwisanzura mu gutanga ibitekerezo, akaba adasiba kuvugira mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje uko aherutse kujya gusenga azi ko ari bufashwe ariko agatungurwa n'inyigisho zatanzwe n'umwe mu babwirizaga.

    Yagize ati 'Nagiye gusenga kwa Mignone nsanga umugore muremure w'igikara abwiriza, sinamwibagirwa n'ubu ngiyeyo namusangayo. Numva aravuze ngo haleluya, turashima Imana ko twese hano uko turi aha Imana yaduhaye amamodoka, amazu meza twese tugenda mu mamodoka meza.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo gihe hari hamaze kwinjira umukecuru n'umuryango we baberekeza iyo bicaraga. Nakomeje kwibaza umuntu wifata akabwiriza ibintu nk'ibi? Biri mu bintu byangerageje.'

    Gusa Dj Briane avuga ko uyu mugore wigishaga muri uru rusengero rwa Pasiteri Mignone, atari uyu Mupasiteri usanzwe akunzwe mu Rwanda, ahubwo ko ari undi.

    Yavuze ko ahubwo Pasiteri Mignone yafashije abagore icumi bari bashonje, akabaha ibihumbi 100 Frw kuri buri umwe, mu gihe uwo mwigisha yari yavuze ko abari muri urwo rusengero bose bagiriwe ubuntu n'Imana, ikabaha buri kimwe.

    Pasiteri Mignone na we yagize icyo avuga ku byatangajwe na Dj Briane, avuga ko uwo mubwiriza wigishirizaga mu rusengero rwe, nta kosa yakoze, kuko yagaragaza ubuhamya bw'ibyo Imana yakoze.

    Yagize ati 'Bakristo murekere gukina n'igikundiro cy'Imana ku buzima bwanyu. Nta muntu n'umwe mugomba ubusobanuro bw'ibyo Imana ibaheramo imigisha cyangwa ibyo Imana ikora mu buzima bwanyu.'

    Yakomeje agira ati 'Abo gufashwa bafashwe ariko n'abashima Imana ntibaterwe amabuye.'

    Arongera ati 'Abantu bashaka ngo duceceke ibyo Imana yakoze kugira ngo bigende bite? Imana iracyakora ibitangaza, Kuko hari abakirira ntibikwiye gutera ipfunwe abo Imana yahojeje amarira.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dj-briane-yatunguwe-n-inyigisho-yise-iyo-kwishongora-mu-rusengero-rwa-pastor

  • Uburanga bwAbanyafurikakazi 22 bazitabbira… – #rwanda #RwOT

    Amarushanwa y'ubwiza ni kimwe mu bikorwa bikurikirwa na benshi kandi kikamenyekanisha umwihariko w'imico itandukanye iyo bigeze mu marushanwa mpuzamahanga biba ibindi.

    Ureste ibyo kandi hari ibikorwa bitandukanye aya marushanwa azamura yaba iby’abayitabiye kimwe niby'abatuye Isi birimo ibikorwa by'urukundo bikorerwa abatishoboye bagahabwa  akayabo.

    Kuri ubu irikomeje kuvugisha benshi rikaba ari irya Miss World biteganijwe ko rizaba mu Ukoboza 2023 mu Buhinde igihugu cyaherukaga kuryakira mu myaka 27 ishize.

    Ibihugu 130 bikaba aribyo biteganijwe ko bizitabira irushanwa rya Miss World gusa kugeza ubu ibigera 91 nibyo byamaze kwemezwa ko bizitabira birimo n'u Rwanda ruheruka iri rushanwa mu mwaka wa 2022.

    Miss Rwanda 2022 Divine Nshuti Muheto akaba ariwe ugaragara ku rutonde rw'aba bakobwa 91 bo mu bihugu bitandukanye bazitabira Miss World 2023.

    Nubwo kugeza ubu abanyarwanda bategereje igihe amarushanwa y'ubwiza azongera gukomorerwa nyuma y’uko ahagaritswe mu mwaka wa 2022  kugeza ubu.

    Uko biri kose ariko hakaba hari icyizera ko Miss Muheto azerekeza mu Buhinde kuko bitizana gutyo ngo umukobwa ashyirwe ku rutonde bisaba  kuba abategura irushanwa rya Miss World n’abategura amarushanwa y'ubwiza mu bihugu bitandukanye kubanza kuvugana.

    Miss Muheto akaba azaba abaye umukobwa wa gatanu w'Umunyarwandakazi uzaba yitabiye iri rushanwa.

    InyaRwanda tukaba twabarebeye ba Nyampinga bo mu bihugu bya Afurika barimo na Miss Divine Muheto bazahagararira ibihugu byabo muri Miss World ,irushanwa riri muri ane akomeye ku Isi ndetse rikuru mu myaka mu y'ubwiza.

    Zambia:Natasha Jaona Mapulanga

    Uganda: Hannah Karema Tumukunde

    Tunisie:Nessirine Haffar

    Tanzania :Halima Kopue

    Somalia:Badja Mohamoud

    Senegal: Fatou L'eau

    Rwanda:Divine Nshuti MuhetoNigeria: Ada EmeNamibia:Leone van Jearsveld

    Morrocco:Sonia Ait Mansour

    Mauritius: Liza Gundowry

    Madagascar: Antsary Rajoelina

    Liberia:Veralyn Vonleh

    Lesotho: Poelano MothisiKenya: Chantou KwambokaGuinea: Bamba MakiaGhana: Miriam XoralisaEquatorial: Guinea Vanila AndemeCote D'Ivoire: Marlene Kouassi

    Cameroun: Julia Samantha Edima

    Botswana: Lesego ChomboAngola: Florinda Jose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130418/uburanga-bwabanyafurikakazi-22-bazitabbira-miss-world-barangajwe-imbere-na-miss-muheto-ama-130418.html

  • Manchester City yakuyeho agahigo Mukeba wayo… – #rwanda #RwOT

    Mu 1999 ikipe ya Manchester United iyobowe n’umutoza Sir Alex Ferguson yatwaye ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino umwe. Ibyo bikombe birimo English Premier League, FA Cup na UEFA Champions League.

    Iyi kipe niyo yabikoze bwa mbere mu Gihugu cy’Ubwongereza. Imyaka yarahise indi irataha amakipe ashaka gukuraho aka gahigo ka Manchester United byari byaranze.

    Mu ijoro ridasanzwe mu mujyi wa Istanbul nibwo Rodri Hernandez Kaskante wa Manchester City yakoze ibyakoze na Ole Gunnar Solskakaer mu 1999.

    Igitego cya Rodri Hernandez Kaskante cyahesheje ikipe ya Manchester City igikombe cya UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Inter Milan igitego kimwe ku busa.

    Iki gikombe cya UEFA Champions League cyaje gisanga igikombe cya FA Cup iyi kipe yatwaye ku itariki 3/6/2023 itsinze mukeba wayo Manchester United ku mukino wa nyuma. Uyu mukino warangiye Man City ifite ibitego bibiri kuri kimwe cya Manchester United.

    UEFA Champions League na FA Cup byaje bisanga igikombe cya shampiyona ya English Premier League, ikipe ya Manchester City yatwaye nyuma yo gukubana n’amakipe arimo Arsenal na Manchester United bikarangira iyatwaye igikombe.

    Ibi byakozwe na Manchester City muri uyu mwaka neza neza birasa n’ibyo Manchester United yakoze mu 1999. Nyuma yo kwegukana shampiyona ya English Premier League na FA Cup yanatwaye UEFA Champions League itsinze ikipe ya FC Bayern Munich ibitego bibiri kuri kimwe. Muri uyu mwaka ntabwo ikipe ya Bayern Munich izibagirwa umukinnyi wa Manchester United witwa Ole Gunnar Solskakaer Ukomoka mu gihugu cya Norvege.

    Ibi ni ibigwi bikunze kugirwamo uruhare n’abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Norvege . Mu 1999 Ole Gunnar Solskakaer yabifashijemo ikipe ya Manchester United, naho muri 2023 undi mu nya Norvege ,Erling Haaland abifashijmo ikipe ya Manchester City.

    Ubu hategerejwe kureba niba hari indi kipe  yo mu Bwongereza izakuraho aka gahigo kihariwe n’amakipe yo mu gace ka  Manchester gusa. Aka gahigo karangwa n’uko ikipe yakagezeho iba yatwaye ibikombe birimo English Premier League, FA Cup na UEFA Champions League mu mwaka umwe.

    Rodri Hernandez Kaskante niwe watsindiye igitego ikipe ya Manchester City 

    Erling Haaland nawe yafashije ikipe ya Manchester City 

    Ikipe ya Manchester City niyo yegukanye UEFA champions league 

    Ole Gunnar Solskakaer niwe watsindiye igitego cyahaye Manchester United UEFA champions league mu 2999

    Ole Gunnar Solskakaer agikina yari atuaye

    Ole Gunnar Solskakaer yabaye umutoza wa Erling Haaland 

    Ole Gunnar Solskakaer na Erling Haaland ni abanya Noruveje bigize ka bushingwe mu kubaka ibigwi mu makipe ya Manchester City na Manchester United 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130420/manchester-city-yakuyeho-agahigo-mukeba-wayo-yashyizeho-mu-1999-130420.html

  • “Umuhungu wange abikora neza kurenza abandi bagabo bose” Umugore yatanze ubuhamya bw’uburyo umuhungu we yamubereye intwari mu buriri – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Umuhungu wange abikora neza kurenza abandi bagabo bose' Umugore yatanze ubuhamya bw'uburyo umuhungu we yamubereye intwari mu buriri.

    Ibintu bikomeje kuba bibi cyane ku isi kugeza naho abantu batangiye kujya bashakira ibyishimo mu nzira z'ubuyobe.

    Umugore w'imyaka 43 ukomoka muri Nigeria yitangiye ubuhamya bw'uburyo aryamana n'umwana we ndetse nta n'umuntu umurusha kunoza inshingano zo mu buriri.

    Yagize ati 'umwana wange ni intwari mu buriri kurenza abandi bagabo bose nahuye nabo yaba ise cyangwa umugabo twabanaga'.

    Uyu mugore yatangiye kujya aryamana n'umwana we nyuma yaho amusanganye n'undi mukobwa bari mu busambanyi.

    Uko byatangiye, ubusanzwe uyu mugore yari asanzwe abana n'umugabo utari ise wuwo mwana w'imyaka 20 gusa. Ariko umugore yahoraga yinubira ko umugabo atanoza neza inshingano zo mu buriri.

    Umunsi umwe uyu mugore yagiye ku kazi, umuhungu we yasuwe n'umukobwa w'inshuti ye, mu kumusura baraganiriye ariko nyuma haza kuvamo gukora imibonano mpuza bitsina.

    Ubwo nyina yabaguye gitumu arabafata, uwo munsi nyina yararakaye cyane kuko atari asanzwe abizi ku mwana we, ubwo umukobwa yaratashye ndetse nyina n'umwana baguma aho mu rugo, gusa bidatinze umugore yasabye umwana ko amukorera nkibyo yahoze akorera w'amukobwa.

    Umwana yarabyemeye ndetse bifata indi ntera kugeza aho babayeho nk'umugabo n'umugore ndetse kubera ukuntu umugore yiyumvagamo umwana we kurusha abandi bagabo bose, yahisemo kwaka gatanya n'uwo mugabo babanaga.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-wange-abikora-neza-kurenza-abandi-bagabo-bose-umugore-yatanze-ubuhamya-bwuburyo-umuhungu-we-yamubereye-intwari-mu-buriri/

  • “Burya ntukwirirwana n’abantu tutazi ko ari abafande”: Deej Pius na Yvan Muziki batumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo kugaragara mu myambaro y’ingabo z’Igihugu (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzi babiri bakomeye cyane hano muri Afurika y'iburasirazuba aribo Deej Pius na mugenzi we Yvan Muziki bagaragaye mu myambaro y'ingabo z'Igihugu bituma abantu bacika ururondogoro.

    Mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n'umuhanzi Deej Pius yamugaragaje ari kumwe na Yvan Muziki bambaye imyambaro y'ingabo z'Igihugu cy'u Rwanda kandi bafite n'imbunda mu ntoki mbese ubona ko ari abasirikare buzuye akaba ari bintu byavugishije abantu cyane.

    Amafoto ya Deej Pius hamwe na Yvan Muziki azagaragara mu ndirimbo yabo bagiye gushyira hanze bise 'Ihora Ihagaze':

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona aya mafoto:

    Source : https://yegob.rw/burya-ntukwirirwana-nabantu-tutazi-ko-ari-abafande-deej-pius-na-yvan-muziki-batumye-abantu-bacika-ururondogoro-nyuma-yo-kugaragara-mu-myambaro-yingabo-zigihugu-amafoto/

  • Irushanwa ryo koga mu batarabigize umwuga ryasize isura nziza mu maso y’abaryitabiriye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Irushanwa ryo Koga mu batarabigize umwuga rya “Mako Sharks Masters Swimming Competition 2023”, ryabaga ku nshuro ya mbere ryasize benshi mu baryitabiriye bishimiye uburyo ryateguwe ndetse bifuza ko ryajya riba ngaruka mwaka.

    Ni irushanwa ryabaye ejo hashize ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 20203 muri Green Hills Academy i Nyarutarama.

    Iri rushanwa ryateguwe n’ikipe ya Mako Sharks SC isanzwe ikorera muri Green Hills Academy.

    Muri rusange abakinnyi bagera kuri 47 ni bo bitabiriye irushanwa harimo abagabo 20 n’abagore 17 aho basiganwe mu byiciro bitandukanye hagendewe ku myaka.

    Mu bitabiriye harimo n’umunyamakuru w’imikino ukorera Imvaho Nshya, Bugingo Fidele warushanijwe muri “Freestyle” na “Breaststroke”, gusa ntabwo yaje guhirwa.

    Kagenza Sakufi Rumongi usanzwe wogera muri Tennis Club Nyarutarama wegukanye imidali itandukanye, yatangaje ko umuntu w’inshuti ye ari we wamubwiye ko iri rushanwa rihari kandi kuryitabura ari ubuntu ndetse akaba yasanze riteguye neza.

    Ati “Muri rusange irushanwa ryagenze neza, byari biteguye neza cyane. Nazanye n’umugore n’abana, turishimye cyane.”

    Yakomeje avuga ko icya kosorwa ari ubukangurambaga ku buryo ubutaha hazaza abantu benshi cyane kuko muri Kigali hari abantu benshi bazi koga.

    Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks SC, Bazatsinda James yateguye iri rushanwa, yatangaje ko bishimiye uko irushanwa ryagenze kandi ko hari mu rwego rwo kwerekana ko uyu mukino utari uw’abakiri bato gusa, ni irushanwa rizajya riba ngaruka mwaka.

    Ati “mwabonye ko hari n’abafite imyaka 50 bakinnye kandi bagasoza, ibi ni ibyerekana ko batangiye gukina kera”.

    “Tugiye gushaka abaterankunga kugira ngo iki gikorwa cyamamare ubundi dusabe n’ibindi bigo bizazane abakozi babo kurushanwa”.

    Nyuma y’iri rushanwa, Biteganyijwe ko tariki ya 1 Nyakanga 2023 hazaba irushanwa ry’umunsi wa kabiri rihuza abakinnyi babigize umwuga “Mako Sharks Swimming League 2”.

    Barushanyijwe karahava

    Hatanzwe imidali mu byiciro bitandukanye

    Umunyamakuru w’imikino, Bugingo Fidele ntabwo byagenze uko yabyifuzaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/irushanwa-ryo-koga-mu-batarabigize-umwuga-ryasize-isura-nziza-mu-maso-y-abaryitabiriye-amafoto

  • Manchester City yegukanye Igikombe cya UEFA Champions League bwamber (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Intangiriro z'uyu mukino zihariwe n'iyi kipe yo mu Bwongereza yabanje guhusha uburyo bw'igitego ku mupira wageragejwe na Bernardo Silva, ku bw'amahirwe make ugaca imbere y'izamu.

    Ku munota wa 26, Erling Haaland yahushije uburyo bwiza ku mupira yatereye mu rubuga rw'amahina, ukurwaho n'umunyezamu André Onana n'ivi.

    Manchester City yakomeje kwisirisimba imbere y'izamu, yahushije ubundi buryo bwa De Bryune na Jack Grealish mbere y'uko uyu mukinnyi w'Umubiligi [Kevin] avunika, agasimburwa na Phil Foden ku munota wa 35.

    Mu minota ibiri y'inyongera y'igice cya mbere, Manuel Akanji yagerageje ishoti ryanyuze hejuru ku ruhande rw'izamu rya Inter Milan yakiniraga hagati cyane.

    Nyuma y'iminota 10 igice cya kabiri gitangiye, Edin Džeko yasimbuwe na Romelu Lukaku ku ruhande rwa Inter Milan yatangiye gusatira cyane.

    Ku munota wa 59, Inter Milan yahushije uburyo bwiza ku mupira Lautaro Martínez yabonye mu rubuga rw'amahina, awuteye ukurwamo n'umunyezamu Ederson Moraes.

    Byasabye gutegereza umunota wa 67, Manchester City ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rodrigo ku ishoti yatereye mu rubuga rw'amahina, umunyezamu Onana abona inshundura zinyeganyega.

    Nyuma y'iminota itatu, Inter Milan yahushije uburyo bwabazwe ku mupira w'umutwe watewe na Federico Dimarco, ukubita umutambiko w'izamu. Uyu mukinnyi yawusonzemo, ukubita ku kuguru kwa Lukaku usubira inyuma.

    Phil Foden yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri cya City ku munota wa 77, ariko ishoti ateye rifatwa neza na André Onana.

    Ku munota wa 88, Inter Milan yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe na Romelu Lukaku n'umutwe, ugonga ukuguru k'umunyezamu wa Man City, Ederson, uvamo.

    Inter yabuze kandi amahirwe ku munota wa nyuma, wa gatanu w'inyongera, aho umupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Dimarco, wasanze Robin Gosens washyizeho umutwe, ukurwamo n'umunyezamu Ederson.

    Gutsinda uyu mukino byafashije Manchester City kwegukanye Igikombe cyayo cya mbere cya UEFA Champions League itsinze Inter Milan igitego 1-0.

    Iyi kipe yo mu Bwongereza yageze ku mateka ya Manchester United yatwaye ibikombe bitatu birimo Champions League, Premier League na FA Cup mu 1999.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yegukanye-igikombe-cya-uefa-champions-league-bwamber-itsinze

  • Element, Christopher, Kenny Sol, Riderman na… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda bakomeje gushyira hanze ibihangano bikundwa na benshi ku buryo kwihererana ibyumviro ku bakunda bakanakurikirana umuziki nyarwanda umunsi ku wundi bijya byanga bakitabaza InyaRwanda bagahitamo iyabanyuze.

    InyaRwanda isanzwe ikugezaho indirimbo 10 zikunzwe mu gihe runaka “InyaRwanda Top 10”, ni rwo rutonde rukumbi rw'indirimbo aho abantu bitorera indirimbo banyuze ku mbuga dukoresha zirimo Instagram, Twitter na Facebook ubundi izahize izindi zigatambutswa.

    Kuri iyi nshuro umuhanzi mushya mu muziki w'u Rwanda Mugisha Fred Robinson uzwi mu mwuga wo gufata no gutunganya amajwi y'indirimbo nka Producer Element Eleeh niwe uyoboye uru rutonde agakurikirwa, na Christopher Muneza, Kenny Sol n'abandi.

    Abaraperi barimo Riderman, B-Threy, Dany Nanone bari mu baje imbere kuri InyaRwanda Top 10 kimwe n'abahanzi buje ibigwi mu muziki barimo Tom Close na Mico The Best n'abandi. Uru rutonde kandi rugaragaraho abahanzi bashya bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda barimo Jowest, Fela Music, Boni Shy n'abandi batandukanye.

    Indirimbo 10 zahize izindi muri InyaRwanda Top 10

    1.' Fou de Toi' ya Element ft Ross Kana &Bruce Melodie
    2.'Pasadena' ya Christopher
    3.'Intro' ya Kenny Sol
    4.'Don't Worry' ya Tom Close'
    5.'Nta Busutwa' ya Riderman
    6.'Nakwica' ya B-Threy
    7.'My Type' ya Dany Na None
    8.'Nayanjye' ya Mico the Best
    9.'Messing with My head' ya Ken Umu, Boni Shy, Jowest, Pride, Mozzy, Kaayi, Ric Shema, Fela Music, Siiba Bless
    10.'Shayo' ya Ariel Wayz

    Bonus Tracks: Do Me ya Bwiza, Wajyaga he ya Papa Cyangwe ft Jumpy Boyz

    Bebe ya Symphony Band, Slow Down ya Uncle Austin ft Linda Montez, For Love ya Ic Mello.

    Urutonde rwa InyaRwanda 10 rukugezaho indirimbo zigezweho mu bihe bitandukanye

    1.'Fou de Toi' ya Element ft Ross Kana &Bruce Melodie
    “>

    2.'Pasadena' ya Christopher
    “>

    3.'Intro' ya Kenny Sol
    “>

    4.'Don't Worry' ya Tom Close'
    “>

    5.'Nta Busutwa' ya Riderman
    “>

    6.'Nakwica' ya B-Threy
    “>

    7.'My Type' ya Dany Nanone
    “>

    8.'Nayanjye' ya  Mico the Best
    “>
    9.'Messing with My head' ya Ken Umu, Boni Shy, Jowest, Pride, Mozzy, Kaayi, RicShema, Fela Music, Siiba Bless
    “>
    10.'Shayo' ya Ariel Wayz
    “>

    Bonus Tracks 

    Do Me ya Bwiza
    “>

    Wajyaga he ya Papa Cyangwe ft Jumpy Boyz
    “>

    Bebe ya Symphony Band
    “>

    Slow Down ya Uncle Austinft Linda Montez
    “>

    For Love ya Ic Mello
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130416/element-christopher-kenny-sol-riderman-na-tom-close-mu-batwaye-itoroshi-ryindirimbo-zikunz-130416.html