Blog

  • Nyuma yo kubona Joachim Ojera ateye ubwoba ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’undi mugande ukomeye cyane uzasimbura Leandre Willy Essomba Onana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona Joachim Ojera ateye ubwoba ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n'undi mugande ukomeye cyane uzasimbura Leandre Willy Essomba Onana

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona Joachim Ojera yarigaragaje cyane yamaze kumvikana n'undi mukinnyi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Uganda.

    Ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka uko yagura abakinnyi beza muri iyi minsi micye isigaje nyuma yo kubwirwa na CAF ko tariki 30 Kamena 2033 ari cyo gihe ntarengwa cyo kuba amakipe azakina imikino nyafurika azaba yamaze gutanga urutonde rw'abakinnyi azifashisha muri iyi mikino.

    Mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports irimo kuganiriza harimo abanyarwanda ndetse n'abandi bakomoka hanze y'u Rwanda. Amakuru YEGOB ikesha Radio 10 avuga ko iyi kipe yamaze kumvikana na Ndahiro Derrick ukinira ikipe ya URA FC ndetse n'ikipe y'igihugu ya Uganda. Uyu musore anafite ubwenegihugu bw'u Rwanda kuko ababyeyi be bibera hano mu Rwanda.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 22 akina yugarira ariko aciye ku ruhande rw'ibumoso ariko biravugwa ko bamuguze azakina ataha izamu aciye ku ruhande rw'ibumoso asimbuye Leandre Willy Essomba Onana bivugwa ko yamaze kumvika na SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

    Rayon Sports nyuma yo gutwara igikombe cy'amahoro izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup. Iyi kipe izasohokana na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona.

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kubona-joachim-ojera-ateye-ubwoba-ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kumvikana-nundi-mugande-ukomeye-cyane-uzasimbura-leandre-willy-essomba-onana/

  • “Imana ukunda abagabo koko” Mutesi Jolly yongeye kuvugishwa abatari bake ndetse anabateguza ikintu gikomeye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ukomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga yongeye kurikoroza kubera amafoto ye yashyize hanze yifotoje nk'icyamamare bituma abantu bayibazaho.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mutesi Jolly yasangije abamukurikira amafoto ye maze umwe mu bamukurikira agira ati ' Indirimbo irasohoka ryari?'

    Jolly yahise amusubiza ko indirimbo azayishyira hanze mu minsi ya vuba, yagize ati 'Vuba vuba.' undi nawe yagize ati 'Imana ukunda abagabo koko.'

     

    Source : https://yegob.rw/imana-ukunda-abagabo-koko-mutesi-jolly-yongeye-kuvugishwa-abatari-bake-ndetse-anabateguza-ikintu-gikomeye-amafoto/

  • Ntacyiri umwana ukundi! Umuhanzi Okkama yibarutse imfura ku mugore yagize ubwiru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntacyiri umwana ukundi! Umuhanzi Okkama yibarutse imfura ku mugore yagize ubwiru.

    Umuhanzi Okkama ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka imfura.

    Uyu musore w'imyaka 22, yabitangaje abinyujije kuri mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

    Okkama n'umugore we bibarutse ku munsi w'ejo hashize aho bibarutse umwana w'umuhungu.

    Okkama amaze imyaka ibiri mu muziki, akunzwe mu ndirimbo nka Puculi, Iyallah, No n'izindi.

    Source : https://yegob.rw/ntacyiri-umwana-ukundi-umuhanzi-okkama-yibarutse-imfura-ku-mugore-yagize-ubwiru/

  • Iyi ni inyamaswa yambaye umubiri w’umuntu! Umugabo yishe umugore we amuciye amabere ndetse anatema ku myanya y’ibanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yishe umugore we amuciye amabere ndetse anatema ku myanya y'ibanga

    Umugabo wimyaka 27 witwa Mkwate Chimbizi yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugore abanje kumukata amabere n'ibindi bice by'ibanga.

    Ibi byabereye mu gihugu cya Malawi mu gace kitwa Ngabu.

    Umuvugizi w'igipolisi muri aka gace Edward Kabango, yemeje ayo makuru.

    Uyu mugabo yafunzwe akurikiranyweho ibyaha by'ubwicanyi harimo no gushinyagurira nyakwigendera.

    Source : https://yegob.rw/iyi-ni-inyamaswa-yambaye-umubiri-wumuntu-umugabo-yishe-umugore-we-amuciye-amabere-ndetse-anatema-ku-myanya-yibanga/

  • Igitangaza muri Colombiya hagaragaye abana bamaze iminsi bakoze impanuka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni inkuru y'akanyamuneza yatangajwe bwa mbere na Perezida Gustavo Petro, mu butumwa buherekejwe n'ifoto y'abasirikare ndetse n'abatabazi bashakishaga bariya bana yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

    Ati: “Abana bane bari baratakariye mu mashyamba ya Colombie mu minsi 40 ishize babonetse ari bazima.”

    Aba bana uko ari bane bose bavukana barimo uwitwa Lesly w'imyaka 13 y'amavuko, Soleiny ufite icyenda, Tien Noriel w'imyaka ine ndetse na murumuna wabo witwa Cristin w'umwaka umwe w'amavuko.
    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu ubwo babonwaga muri Amazone bahise batwarwa na kajugujugu bajyanwa mu mujyi San Jose del Guaviare uri mu bilometero 285 ujya mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw'umurwa mukuru Bogota, nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ingabo za Colombie.

    Muri uyu mujyi byari byitezwe ko bahavanwa n'indege ifite ibikoresho by'ubuvuzi bakajyanwa i Bogota, aho bagomba gukurikiranirwa mu bitaro bya gisirikare.
    Ku itariki ya 01 Gicurasi ni bwo indege bariya bana barimo yakoze impanuka, igwa mu ishyamba rya Amazone.

    Icyo gihe bari kumwe na nyina ubabyara, umupilote w'iriya ndege cyo kimwe n'undi muntu wa hafi wo mu muryango wabo. Aba uko ari batatu bose barapfuye, ndetse imirambo yabo hari hashize igihe ibonywe n'abatabazi.
    Minisiteri y'Ingabo muri Colombie yavuze ko aba bana babonetse ku ntera y'ibilometero bitanu uvuye aho impanuka yabereye.

    Perezida Petro yavuze ko ko “bari bafite intege nke cyane. Mureke abaganga bakore akazi kabo.”

    Amafoto yasohowe na Minisiteri y'Ingabo za Colombie yerekana bariya bana bari rwagati mu ishyamba bicaye kuri shitingi, bakikijwe nabasirikare babahaga ibyo kurya ndetse no kunywa.

    Umuto muri bo agaragara ateruwe n'umwe mu batabazi, itangazamakuru ryo muri Colombie rikavuga ko yujurije umwaka umwe mu ishyamba ubwo yarimo azererana n'abavandimwe be.

    Operasiyo yo gushakisha aba bana bivugwa ko yarimo abasirikare barenga 100 bari baherekejwe n'imbwa kabuhariwe mu kwinukiriza, ndetse n'abandi batabazi babarirwa muri za mirongo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/igitangaza-muri-colombiya-hagaragaye-abana-bamaze-iminsi-bakoze-impanuka-y

  • Ni amarira gusa! Gisimba ari guherekezwa bwa… – #rwanda #RwOT

    Umubiri wa Gisimba wakuwe mu buruhukiro saa mbili za mu Gitondo. Byari amarira, agahinda n’akababaro bivanze n’intimba ku muryango wa Damas Gisimba Mutezintare watabarutse asize ibigwi, amateka y’ibikorwa bitazibagirana. Yari amaze iminsi itanu aruhukiye mu Bitaro bya Nyarugenge biri ku rya nyuma mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe n'abo mu muryango wa Gisimba, inshuti ze, abo yarokoye mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'abamumenye kubera ibikorwa by'indashyikirwa byamuranze.  

    Amateka yerekana ko mu kigo yashinze mu 1990 cyarokokeyemo abarenga 500 muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Urugo rwe rwari mu murenge wa Kigali, akagari ni Karama mu mudugudu wa Norvege.

    Uko umuhango uri kugenda

    Saa kumi n'ebyiri n'igice inyaRwanda yari yageze ku buruhukiro bw'ibitaro bya Nyarugenge (I Nyamirambo) ahazwi nko ku rya nyuma. Saa mbili zuzuye ni bwo umubiri wasohowe mu buruhukiro. Twahise twerekeza mu rugo aho yari atuye kumusezeraho bwa nyuma.

    Ku isaha ya 9:16 ni bwo Padiri yasomye imirongo yo muri Bibiliya 'Dawe wamenyesheje ko urukundo rwawe ruba muri njye nanjye kandi nkarutoza abana bawe. Urumuri rw'iteka rumurikire Damas azabone ijuru abana na we iteka'.

    Kuri iyi saha ni bwo hari hasojwe gusezera Gisimba ku bari bamuzi, noneho hahabwa umwanya abo mu muryango we ari nabo basoje. Abitabiriye uyu muhango bahise berekeza muri Kiliziya kuri Paroisse Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo. 

    Saa 9:20 Umuryango wa Gisimba Damas wahawe iminota itanu yo kumusezeraho bwa nyuma.

    Gisimba yasezeweho bwa nyuma

    Umuhango urakomeje tugiye mu Kiliziya…

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130402/ni-amarira-gusa-gisimba-ari-guherekezwa-bwa-nyuma-video-130402.html

  • Champions League: Busquetes asanga Inter Mila… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo benshi baha ikipe ya Manchester City amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu, siko umunyabigwi wa FC Barcelona Sergio Busquetes we abibona.

    Ubwo yaganiraga na Daily Sports uyu munyabigwi yavuze ko burya umukino wa nyuma aba ari umukino wa nyuma. Yaburiye abari kuvuga ko Manchester City iri butware igikombe ko baba bitonze bakareba ikiva muri Turkey.

    Sergio Busquetes yagize ati “N’ubwo Inter Milan yahuye n’umwaka mubi muri Serie A ntabwo bivuze ko iza korohereza ikipe ya Manchester City akazi. Mwese mwarabibonye ubwo Chelsea yayitwaraga igikombe.

    Umupira w’amaguru muri iyi myaka ahanini ukunda gushingira ku mateka. Mu mateka ikiri bube gihatanirwa, Inter Milan iraba igishaka ku nshuro ya Kane mu gihe Manchester City ikirwana no kucyibika inshuro imwe.

    Buri wese aribwira ko Manchester City iza gutsinda uyu mukino. Ni byo ikipe ya Manchester City irakomeye, gusa njye ntinya umupira wo mu Butaliyani.

    Iyo ukina n’ikipe nziza nka Inter Milan ifite ba myugariro batanu, abakinnyi batatu mu kibuga hagati ndetse na ba Rutahizamu babiri ahanini iyo kipe ikunze kukugora. 

    Rimwe na rimwe uba usanga ba Rutahizamu bagaruka gufasha abakinnyi bo hagati maze ikipe ukabura aho uyimenera. Noneho biba bihagije ko yagutsinda igitego kimwe gusa ikaba irakurangije.

    Iyi kipe mbabwira twahuriye mu mikino y’amatsinda. Kuri yo biba bihagije kugira ngo ba Rutahizamu bayo bagutsinde, kandi wowe wabuze aho uyimenera kubera ukuntu izi kudefanda”.

    N’ubwo Sergio Busquetes aha amahirwe ikipe ya Inter Milan, ntabwo twakwirengagiza ko iraba ihanganye na Manchester City yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri uyu mwaka.

    Umutoza wa Manchester City Pep, Guardiola kuri ubu ntabwo agitewe ubwoba n’imikinire aho iva ikagera. Muri iri rushanwa yandagaje amakipe akomeye arimo Real Madrid na Bayern Munich.

    Ku isaha ya saa tatu z’ijoro za hano mu Rwanda ni bwo ibirori bya Ruhago turaba turi kubisezeraho muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023. 

    Ese ni Manchester City cyangwa ni Inter Milan itwara igikombe ?

    Pep Guardiola we ngo nta bwoba atewe n’imirindi ya Inter Milan 

    Sergio Busquetes yahaye Gasopo abavuga ko Manchester City iza gutwara igikombe mu buryo bworoshye 

    Haribazwa ikipe iza guterura igikombe cya UEFA Champions League, hagati ya Manchester City na Inter Milan 

    Abasore ku mpande zombi biteguye guhangana bimana amakipe yabo

    Haaland ku ruhande rwa Manchester City ni we witezweho kuyicungura. Lautaro Martinez nawe niwe mucunguzi wa Inter Milan 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130401/champions-league-busquetes-asanga-inter-milan-iri-butere-inkota-mu-mutima-wa-manchester-ci-130401.html

  • Ihere ijisho uko abasore n’inkumi bakina Volleyball baserutse mu muhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo kuri bamwe mu basore n’inkumi bakina umukino wa Volleyball ubwo bishimiraga kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri UTB.

    Ejo hashize ku wa Gatanu Kaminuza ya UTB yatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye.

    Muri abo banyeshuri bazihawe harimo n’abakinnyi ariko biganjemo ab’umukino wa Volleyball mu makipe atandukanye.

    Ku ikubitiro mu basore basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza harimo Mukunzi Christophe wa KVC, Niyogisubizo Tyson ukinira Gisagara VC.

    Hari kandi abakinnyi babiri b’ikipe ya APR VC, Ndayambaje Friend na Mbonigaba Vincent bakunda kwita Nyaruguru

    Si bo gusa kuko hari n’abashiki babo basoje barangajwe imbere na Munezero Valentine ndetse na Kabatesi Judith bakinira APR WVC.

    Hari kandi Ishimwe Honorine, Umulisa Pacifique na
    Uwera Léa bakinira ikipe ya Police WVC.

    Mukunzi Christophe
    Niyogisubizo Samuel Tyson
    Ndayambaje Friend
    Mbonigaba Vincent
    Umulisa Pacifique
    Uwera Léa
    Ishimwe Honorine
    Munezero Valentine
    Kabatesi Judith

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihere-ijisho-uko-abasore-n-inkumi-bakina-volleyball-baserutse-mu-muhango-wo-gusoza-icyiciro-cya-kabiri-cya-kaminuza

  • Ari kuyarya ntawumuhagaze hejuru! Queen Cha usa nk’uwahagaritse umuziki ari kuryoshya i Paris mu buryo bw’abajejetafaranga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Queen Cha usa nk'uwahagaritse umuziki ari kuryoshya i Paris mu buryo bw'abajejetafaranga.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Queen Cha yasohoye amafoto ari kumunara muremure uhereye i Paris.

    Ni umunara uzwi nka Eiffel aho uzwiho gukurura ba mucyerarugendo.

    Mu mafoto uyu muhanzikazi yasohoye yerekana ari imbere yawo mu myambaro myiza cyane.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ari-kuyarya-ntawumuhagaze-hejuru-queen-cha-usa-nkuwahagaritse-umuziki-ari-kuryoshya-i-paris-mu-buryo-bwabajejetafaranga-amafoto/

  • Ari kwicinya icyara: Mico The Best aryamiye amajanja nyuma yo kumenya ko Diamond Platunmz ategerejwe i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mico The Best aryamiye amajanja nyuma yo kumenya amakuru y'uko Diamond Platunmz wamwambuye akayo k'amafaranga agiye kuza mu Rwanda.

    Diamond Platunmz na Tiwa Savage ndetse na kizigenza Davido bategerejwe mu mujyi wa Kigali aho bazataramira abantu bazitabira iserukiramuco rizaherekeza imikino ya 'Giants of Africa Festival' iyi nkuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kumva ko harimo Diamond wambuye Mico The Best.

    Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Diamond Platunmz yambuye agera kuri miliyoni 7 Mico The Best ndetse ubu ikirego cyamaze kugezwa muri RIB bikaba bivugwa ko uyu muhanzi ashobora kuza mu Rwanda yitwaje amafaranga ya Mico cyangwa agatabwa muri yombi nk'uko byigeze kuba kuri Burce Melodie ubwo yari mu gihugu cy'u Burundi.

    Aya mafaranga Diamond Platunmz yambuye umuhanzi Mico The Best amaze imyaka myinshi cyane dore ko yashize imyaka igera kuri icumi yose  gusa kuri iyi nshuro bishobora kurangira Mico The Best yishyuwe.

    Source : https://yegob.rw/nicyo-gihe-kiza-cyo-kwishyurwa-mico-the-best-aryamiye-amajanja-nyuma-yo-kumva-ko-diamond-platunmz-ategerejwe-i-kigali/