Blog

  • Abasirimu ntibajya batinzamo: Ya kipe y’abanyamujyi yamaze gusinyisha umutoza mushya w’umuzungu – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, nibwo Perezida Mvukiyehe Juvénal wa Kiyovu Sports yatangaje ko bazanye umutoza mushya.

    Ni umutoza w'imyaka 34 witwa Petros Koukouras, akaba akomoko mu Bugereki (Greece) yatoje amakipe nka SC Villa n'ikipe y'igihugu ya Sudan y'Epfo (nk'umutoza wungirije).

    Source : https://yegob.rw/abasirimu-ntibajya-batinzamo-ya-kipe-yabanyamujyi-yamaze-gusinyisha-umutoza-mushya-wumuzungu-amafoto/

  • Hakim Sahabo wahamagawe mu Amavubi yahinduye… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo aya makipe yombi yumvikanye ku igurwa ry’uyu musore w’imyaka 17 y’amavuko. 

    Umwanzuro wo guhindura ikipe, Hakim Sahabo yari amaze iminsi awufite nyuma yaho yashakaga gukinira ikipe ya mbere. 

    Sahabo yari asanzwe ari umukinnyi wa Lille yo mu Bufaransa, ariko akaba yakiniraga ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ndetse n’ikipe ya kabiri ya Lille.

    Hakim Sahabo ari mu bakinnyi 28 umutoza Carlos yahamagaye mu ikipe y’igihugu “Amavubi” bagombaga kuvamo abifashishwa ku mukino u Rwanda rufitanye na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha. 

    Mbere y’uko yitabira ubu butumire, Hakim Sahabo yabanje gusiga ahinduye ikipe ku buryo azaza gukina nta gitutu afite.

    Hakim yari amaze iminsi mu ikipe ya Lille ariko kugera mu ikipe ya mbere byari bigoye 

    Hakim Sahabo ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda batanga icyizere dore ko kuri we avuga ko gusubira mu Bubiligi mu gihugu yavukiyemo, bizamufasha gukina cyane ndetse agahangana ku buryo yabona n’umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu, Amavubi.

    Ntabwo Hakim Sahabo agiye ku ikipe mbi kuko umwaka ushize w’imikino Standard de Liège yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 6 n’amanota 55, iyi kipe kandi ikaba yarakinnyemo n’abandi banyarwanda mu myaka yatambutse. 

    Hakim amaze iminsi yitabira ubutumire bw’Amavubi


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130492/hakim-sahabo-wahamagawe-mu-amavubi-yahinduye-ikipe-130492.html

  • Imodoka icuruzwa na Carcarbaba niyo yari iyob… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, ni bwo habaye irushanwa rya Kigali International Peace Marathon ryari ribaye ku nshuro ya 18, iri siganwa ryihariwe n’abakinnyi bakomoka muri Kenya dore ko begukanye ibihembo hafi ya byose.

    Abantu barebye iri siganwa, batangajwe n’ubwiza bw’imodoka zari ziyoboye iri siganwa. Izi modoka za T5 EVO Hybrid zikorwa n’uruganda Dongfeng ruri mu za mbere zikomeye mu Bushinwa, rukaba ruhagarariwe na Carcarbaba mu Rwanda no muri aka Karere.

    Izi modoka, ni zimwe mu zigezweho ku isoko ry'u Rwanda kandi zikagira akarusho kuko zikoresha esanse nke cyane kuko ahanini zikoresha amashanyarazi. Tubibutse ko U Bushinwa bwaciye ku Buyapani mu kohereza imodoka mu mahanga. 

    Umukiriya wese uguze imodoka ya T5 EVO Hybrid muri Carcarbaba ahabwa serivisi zo kwita ku kinyabiziga cye ku buntu mu gihe cy'umwaka na garanti y'imyaka 5 kuri batiri, garanti y'imyaka 3 ku kinyabiziga cyose muri rusange. 

    Carcarbaba kandi, ifite ububiko bunini bufite ibyangombwa ndetse n’ibindi bikoresho imodoka ikenera, bakagira n’igaraje rikomeye ririmo abakozi bavuye mu bashinwa baje kwita ku modoka z’abakiriya. 

    Umuyobozi muri CarCarbaba, John Mugabo avuga ko “Turishimira ibyo tumaze kugeraho. N’ubwo tumaze igihe gito dukorera mu Rwanda, ariko tumaze kugurisha imodoka nyinshi kandi abaziguze bose baracyazitangarira kubera uburyo zikomeye n’ikoranabuhanga zifite.”

    Ni imodoka zifite imbaraga nyinshi kuko zifite horsepower ya 255 ndetse zikaba zifite ikoranabuhanga rigezweho mu modoka zose ku Isi hose, kandi zitabwaho n’abakozi baturuka mu ruganda Dongfeng bakaba bakorera mu igaraje rya Carcarbaba.

    Carcarbaba ikorera i Kigali ku muhanda wa Poid-Lourds ahazwi nko mu Kanogo, ikaba izwiho kuba izanira abanyarwanda imodoka nziza zigezweho kandi nshya ku biciro bidahungabanya ubushobozi bw’abakiriya.

    Ushobora kubahamagara ku murongo utishyurwa wa 6699, cyangwa ukaba wabandikira kuri WhatsApp kuri nimero 0788708280. Ni ku nshuro ya 2 Kampani ya Carcarbaba itanze imodoka ziyobora abasiganwa muri Kigali International Peace Marathon, kuko n’umwaka ushize, izi modoka arizo zari ziyoboye.


    Izi modoka ziri ku rwego rwo hejuru mu kubungabunga ibidukikije kuko zidahumanya ikirere 


    Ushobora no gutanga komande ku ruganda bakagukorera imodoka iyo ubishatse









    Abasiganwa barenga ibihumbi icumi (10,000) nibo bitabiriye 


    Isiganwa rya Kigali International Peace Marathon rimaze kuba ubukombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130461/imodoka-icuruzwa-na-carcarbaba-niyo-yari-iyoboye-isiganwa-rya-kigali-international-peace-m-130461.html

  • Kiyovu Sports yasinyishije umutoza w’Umugereki #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze kwemeza ko umwaka utaha w’imikino wa 2023-24 izaba itozwa na Koukouras Petros ukomoka mu Bugereki.

    Nyuma yo gusezerera abari abatoza bayo, Alain André Landeut na Mateso Jean de Dieu, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko yabonye umutoza mushya.

    Koukouras Petros w’imyaka 34 akaba yaratoje amakipe nka SCV Kampala yo muri Uganda, Pacific Heroes muri Ghana ndetse yanabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo.

    Agizwe umutoza wa Kiyovu Sports mu gihe byavugwaga ko iyi kipe yamaze kumvikana n’umutoza w’umurundi, Ndayizeye Jimmy.

    Koukouras Petros umutoza mushya wa Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yasinyishije-umutoza-w-umugereki

  • “Ubu aba babyina ibi bazi ibiri hanze aha?” Mutesi Scovia uzwiho kuvuga amagambo akakaye, yifatiye ku gahanga ba banyeshuri bagaragaye mu mafoto basoje kaminuza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutesi Scovia uzwiho kuvuga amagambo akakaye, yifatiye ku gahanga ba banyeshuri bagaragaye mu mafoto basoje kaminuza.

    Abinyujije mu kiganiro gutambuka kuri shene ye ya YouTube, Scovia yagize icyo avuga kuri ba banyeshuri basoje kaminuza mu minsi yashize.

    Scovia avuga ko ubundi umuntu usoje kaminuza ntiyagakwiriye kwishima ahubwa yakagiye amera nk'umugore umaze kubyara.

    Akomeza avuga ko aba banyeshuri babyinaga ibi batazi ibiri hanze aha.

    Mu kubagira inama yababwiye ko uko basabye kwiga muri kaminuza bakabyemererwa atari uko hanze aha basaba akazi.

    Source : https://yegob.rw/ubu-aba-babyina-ibi-bazi-ibiri-hanze-aha-mutesi-scovia-uzwiho-kuvuga-amagambo-akakaye-yifatiye-ku-gahanga-ba-banyeshuri-bagaragaye-mu-mafoto-basoje-kaminuza/

  • Umukobwa w’imiterere irangaza abagabo acuruza agataro agenda yikoreye ku mutwe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wambaye akaganzu gatukura, kamwegereye kagaragaza imiterere y'ikibuno cye, yatunguye benshi ubwo yagaragaraga mu muhanda agenda ashaka abamugurira ibyo yari yavanye mu rugo abitwaye ku mutwe.

    Uyu mwari ugenda arangaza abagabo yitwa Wata Yarinya wamamaye nka 'Yar Kasar' wo muri Ghana.

    Kubera imiterere ye, uyu mukobwa ukunze kugaragara acuruza utuntu ku kabase, abagabo benshi bakunze kumuhagarika ndetse bigatuma banamuteza imbere kubera uburyo ateye ukabona ko binabashimishije.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wimiterere-irangaza-abagabo-acuruza-agataro-agenda-yikoreye-ku-mutwe-amafoto/

  • Ibizashingirwaho hasubukurwa irushanwa rya Mi… – #rwanda #RwOT

    Imibare yerekanaga ko abantu barenga Miliyoni 19 bakurikiraniraga hafi ibikorwa bya Miss Rwanda, kuva itangiye, isoje na nyuma y'ihigana.

    Ubu, hashize umwaka n'ukwezi kumwe, iyari Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco [Yahindutse Minisiteri y'Urubyiruko] itangaje ko ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda.

    Kuva icyo gihe, irushanwa rya Miss Rwanda ntiryongeye kuba, bituma Miss Nshuti Divine Muheto agiye kumarana ikamba imyaka ibiri.

    Haracyari urujijo hibazwa niba uyu mukobwa azahagararira u Rwanda muri Miss World izabera mu Buhinde, bitewe n'uko Rwanda Inspiration Back Up yari ifite uburenganzira bwo guhitamo umukobwa userukira u Rwanda yahagaritswe gutegura Miss Rwanda.

    Hari amakuru avuga ko Inteko y'Umuco, isigaye ibarizwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), iri gutegura uburyo Miss Nshuti Divine azajya mu Buhinde.

    Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera yabwiye TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.

    Yavuze ko bamaze iminsi bari gufasha Miss Rwanda 2022 [Nshuti Divine Muheto], uwegukanye ikamba rya Miss Talent [Amanda Saro] n'uwegukanye ikamba rya Miss Innovation [Uwimana Jeannette] gukora ku mishinga yabo, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n'abaterankunga batandukanye.

    Ku bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi izajya itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera iyo ntambwe.

    Uyu muyobozi avuga ko gusubukura Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa bo mu Rwanda, hazashingirwa ku byayiranze n'amasomo yasize.

    Avuga ati 'Ibibazo byabaye mu marushanwa y’ubwiza muri 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n’abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose bizatekerezwaho, harebwe n’isomo byasize.'

    Avuga ko umwanzuro ujyanye no gusubukura Miss Rwanda uzatangarizwa Abanyarwanda.

    Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by'imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.

    Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y'Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n'abigenga.

    Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] n'iyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2023  kubera ibirego bya bamwe mu bakobwa bavuze ko bahohotewe.

    Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 agiye kumara imyaka ibiri abitse ikamba
    Inteko y'Umuco ivuga ko iri gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma batsindiye

    Inteko y'Umuco ivuga ko iri gufasha Amanda Saro gushyira mu bikorwa umushinga we
    Inteko y'Umuco ivuga ko iri gukurikirana umushinga wa Uwimana Jeannette

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130474/ibizashingirwaho-hasubukurwa-irushanwa-rya-miss-rwanda-130474.html

  • Igitaramo cya Johnny Drille cyatanze amahirwe… – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yatekerejweho biturutse ku bantu bafite impano mu kuririmba ariko bakaba badafite ubushobozi bwatuma bajya muri studio gukoresha iyo ndirimbo n’abo impano yabo ikagaragara.

    Ni kenshi bamwe mu bahanzi bakizamuka bagiye bumvikana mu bitangazamakuru binyuranye bavuga ko bazitirwa n’ubushobozi, bigatuma impano z’abo zitabasha kugaragara nk'abandi.Ibi hari benshi mu bahanzi byagiye bikoma mu nkokora, bakava mu muziki. 

    Umuhanzi Martin Pro uri gutegura album album ye ya kabiri, aherutse kuzitirwa n’ubushobozi, yiyambaza abafana be n’abakunzi b’umuziki kugirango abone ubushobozi bwatuma akora iyi album.

    Umuhanzi ushaka guterwa inkunga mu gukorerwa iyi ndirimbo, asabwa kuririmba indirimbo 'How Are You [My Friend]' ya Johnny Drille, hanyuma amashusho yifashe akoresheje telefoni cyangwa se Camera, akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Si ngombwa ko iyi ndirimbo ayiririmba nk’uko Johnny Drille yayiririmbye, ikigamijwe ni ukugaragaza impano ye mu kuririmba, agaragaza ko ashaka gushyigikirwa nawe agakora umuziki.

    Asabwa kandi kuba ari bwo bwa mbere agiye kujya muri studio, kandi asanzwe afite indirimbo ashaka gufatira amajwi ahubwo yarabuze aho kumenera.

    Nyuma yo kuririmba, asubiramo iyi ndirimbo, ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze, hanyuma akamenyesha [Tags] Amstel Rwanda. Uzatsinda, Amstel izamutera inkunga yo kujya muri studio akore indirimbo.

    Iki gitaramo cyiswe 'Friends of Amstel 2023' Johnny Drille agiye gukorera mu Rwanda, kizaba ku wa 24 Kamena 2023, kandi kizaririmbamo abahanzi barimo Bwiza, Ariel Wayz na Ish Kevin. Hari kandi DJ Creme wo muri Kenya, DJs Slick Stuart & Roja wo muri Uganda, DJ Brianne, DJ Pyfo, Nep DJs bo mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira ahagana saa munani z'amanywa kugeza mu masaha akuze. Mu bandi bazaririmba muri iki gitaramo, harimo itsinda rya Nubian Gypsies, ryigeze gutaramira i Kigali binyuze muri Kigali Jazz Junction ya 2017.

    Nubian Gypsies izwi cyane mu njyana ya Blues na Regga. Mu bitaramo binyuze bakunze kwifashisha indirimbo zakunzwe nka 'Hey John', 'Home Sweet Home' n'izindi.

    Iki gitaramo ni ngaruka mwaka, kigamije guhuriza hamwe abakunzi ba Amstel, mu rwego rwo kubafasha gusabana, no kuzamura impano z'abahanzi bo mu Rwanda.

    Johnny Drille ni umunya-Nigeria w'umuririmbyi w'umwanditsi w'indirimbo. Yagize igikundiro bwa mbere ashyize hanze indirimbo 'Awww' yakoranye na Di'ja. Afitanye amasezerano y'imikoranire na Mavin Music yatumbagije ubwamamare bwa benshi mu bahanzi bo muri Afurika.

    Yabonye izuba kuya 05 Nyakanga 1990. Yavukiye muri Leta ya Edo State muri Nigeria. Ise ni Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri. Afite abavandimwe bane. Yatangiye urugendo rw'umuziki akiri muto ahereye mu rusengero. Yize muri Kaminuza ya Beni iherereye mu Mujyi wa Benin aho yize ibijyanye n’Icyongereza n’ubuvanganzo( English and Literature).

    Mu 2015 yari mu bahanzi batandatu bahatanye mu irushanwa rya 'Project Fame West Africa'. Mu 2015 yashyize hanze indirimbo 'Wait for Me'. Mu 2016 ashyirwa mu bihembo bya 'The Headies' mu cyiciro cya 'Best Alternative Song'.

    Mu 2017 yashyize hanze indirimbo 'Romeo&Juliet' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Mu 2018 yasohoye indirimbo 'Awa love', muri uyu mwaka ashyira hanze indirimbo 'Shine', 'Finding Efe' n'izindi nyinshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130478/igitaramo-cya-johnny-drille-cyatanze-amahirwe-ku-bahanzi-bakeneye-gukorerwa-indirimbo-130478.html

  • Japhet agiye gukorera ibitaramo byurwenya mu… – #rwanda #RwOT

    Yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo gukorera ibi bitaramo muri Kaminuza, cyane cyane zo mu Rwanda, ashingiye ku kuba ibitaramo by'urwenya bikunze kubera mu Mujyi wa Kigali, bikamera nk'aho abo mu Ntara birengangijwe.

    Ni ibitaramo agiye gukora abinyujije muri Jama Inc yashinze. Ati 'Ni ibiataramo bizazenguruka Kaminuza za hano mu Rwanda. Urebye hano iwacu mu Rwanda ‘comedy’ ikunda kubera i Kigali ugasanga hari 'audience' yirengagizwa cyane cyane muri za Kaminuza kandi isobanutse niyo mpamvu kuri iyi nshuro Jam Inc yahisemo kuzenguruka za Kaminuza mu rwego rwo kubaha comedy nabo.'

    Japhet avuga ko hari Kaminuza zamaze kwemeranya nawe kuzajya gukorerayo ibitaramo, ariko ko hari n'izindi bakiri mu biganiro azatangaza mu minsi iri imbere.

    Ati 'Sinahita nkubwira umubare gusa benshi twamaze kuvugana. Hari n'abo tukivugana muzagenda mu menya imwe kuri imwe gusa zirahari rwose.'

    Japhet atangaje ibi bitaramo agiye gukorera muri Kaminuza, mu gihe hashize igihe gito araritse abakunzi b’urwenya igitaramo azabakorera tariki 29 Ukwakira muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo agiye gukora nyuma y’uko ataramiye mu gihugu cya Nigeria no muri Tanzania. Uyu munyarwenya amaze iminsi yaguye urugendo rwe rwa Comedy, mu rwego rwo kugeza ubuhanzi bwe ku rwego Mpuzamahanga.


    Japhet yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka za Kaminuza 

    Ku wa 29 Ukwakira 2023, Japhet azakora igitaramo kizabera muri Camp Kigali


    Japhet asanzwe ari Ambasaderi wa sosiyete zikomeye zirimo MTN


    Japhet agaragaza ko ashaka gushyira ubuhanzi bwe ku rwego Mpuzamahanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130483/japhet-agiye-gukorera-ibitaramo-byurwenya-muri-kaminuza-zitandukanye-130483.html

  • Yabanje guhimba ibisigo, yifashisha umugabo!… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Ntizagushuke', avuga ko iyi ndirimbo yashibutse mu ndiba z'imitima yuzuye umunezero n’ishema ryo kuba we n'umutware we Sylvain Dejoie Ifashabayo, Imana yarabahaye imfura 'Kwanda Krasney Jireh' ubu umaze umwaka umwe avutse.

    Ati 'Nta rukundo ruhambaye naba narabonye nko kuba umubyeyi w'iki kibondo.' Ibyishimo byatashye umutima we ntiyabyihererenye, kuko iyi ndirimbo yanayituye ababyeyi n'abazaba ababyeyi. Ati 'Imana izabahe guheka, no gusekerwa n’ibibondo byo karama.'

    Ni yo ndirimbo ya mbere mu zo ashyize hanze yakunze

    Clarisse yaganiriye na InyaRwanda afite amarangamutima menshi, atangaza ko mu ndirimbo zose amaze gushyira hanze, iyi ndirimbo ariyo ya mbere yakunze.

    Ati “Iyi ndirimbo sinzi ko hari n’indi ndirimbo nzigera ndirimba nkayikunda kurusha iyi. Indirimbo zose naba narigeze ndirimba, iyi ndirimbo nyifiteho amarangamutima akomeye cyane, ku buryo burenze ukwemera.”

    Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo ari imwe ‘mu zangoye guhimba’. Kuko, mu bihe bitandukanye yagiye ayiyumvamo, akayandika, ariko nyuma akongera agasubiramo.

    Avuga ko atayanditse mu gihe cy’umunsi umwe nk’uko izindi yagiye azihimba. Ku buryo, hari igihe yandikaga ariko yasubiramo akabona amagambo ntabwo yumvikanisha neza uko yiyumva, agasubiramo.

    Kuri we avuga ko byageze aho abura amagambo yumvikanisha amarangamutima ye. 

    Ati “Amaragambo narayabuze, ni ukuvuga ngo aya nashyizemo ni ayo gushyiramo kugirango ahagararire amarangamutima yanjye, ariko nabuze amagambo nashyiramo.”

    Yatekereje no guhimba igisigo:

    Clarisse avuga ko nyuma y’uko agowe no kwandika iyi ndirimbo, byageze n’aho atekereza guhimba igisigo agaruka ku mwana we ariko biranga.

    Yavuze ko yahimbye ibisigo bitatu nabwo abura amagambo ‘ahambaye yabasha gusobanura urukundo uyu mwana yazanye mu buzima bwanjye’.

    Uyu muhanzikazi avuga ko kuva yabayeho ‘mu buzima bwanjye’ imfura ye ari cyo kintu cyiza cyabayeho mu buzima bwe. Kuri we, avuga ko ari cyo gitangaza cyamubayeho, kuva yabaho kugeza no ku mpera z’Isi.

    Asobanura ko, iyi ndirimbo ari nk’igitonyaga cy’ibitekerezo uruhumbirajana rw’ibyo yari afite ashaka kwandika indirimbo ishobora kugaragaza urukundo rw’umubyeyi ku mwana.

    Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo umwana we n’umugabo we

    Clarisse avuga ko akora amashusho y’iyi ndirimbo yatekereje cyane kugaragaza umuryango we muri iyi ndirimbo, mu rwego rwo kugaragaza ubumwe bunze.

    Umugabo we yumvikana muri iyi ndirimbo agaruka ku mwana we n’ibyo amwifuriza, kandi umwana w’abo agaragara mu mashusho kuva indirimbo itangiye kugeza irangiye.

    ‘Mama Kwanda’ avuga ko yagaragaje umugabo we n’umwana we muri iyi ndirimbo ‘kuko nashakaga kugaragaza ibyiza by’umuryango’.

    Yavuze ko yumvaga muri we indirimbo igomba kuba yuzuye, igihe we, umwana we ndetse n’umugabo bagaragara mu mashusho yayo. 


    Clarisse yatangaje ko nta ndirimbo mu zo yahimbye izigera iruta ‘Kwanda’


    Clarisse Karasira yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'Kwanda' yahimbye kubera umunezero imfura ye yazanye mu muryango


    Clarisse avuga ko yifashishije umugabo we muri iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza ibyiza by'umuryango

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KWANDA' YACLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130488/yabanje-guhimba-ibisigo-yifashisha-umugabo-uko-clarisse-yageze-ku-ndirimbo-yakomoye-ku-mfu-130488.html