Blog

  • Maj. (Rtd) Mudhatiru na bagenzi be bagarutse mu Rukiko nyuma yo kujuririra (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu mpera za 2019, ni bwo abantu 31 barimo Maj. (Rtd) Habib Mudathiru bagejejwe bwa mbere mu rukiko nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakazanwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe .

    Muri bo harimo 25 barangajwe imbere na Major (Rtd)Mudathiru Habib, barezwe kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe wa P5, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y'amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy'iterabwoba.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mudathiru igihano cy'igifungo cya burundu ariko uregwa na we akaba yaraburanye yemera ibyaha ashinjwa uretse icy'iterabwoba.

    Nyuma y'umwaka usaga ruburanisha uru rubanza, muri Werurwe 2021 Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasanze Mudathiru ahamwa n'ibyaha 5 ari byo kujya mu mutwe w'ingabo zitemewe, ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y'amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba.

    Aha niho urukiko rwahereye rukatira Mudhatiru igifungo cy'imyaka 25, igihano kiri hejuru kubera ko nta mpamvu nyoroshyacyaha urukiko rwabonaga.

    Usibye uyu, abandi bakatiwe igifungo cy'imyaka 25 barimo Pte. Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco urukiko rwagaragaje nk'abari mu buyobozi bwo hejuru muri P5, ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro ishamikiye ku ishyaka RNC rikorera mu buhungiro.

    Uretse kuba bahamwe n'ibyaha bimwe na Mudathiru, kuri Pte Muhire Dieudonné hiyongeraho gukorana n'abayobozi b'imitwe y'iterabwoba irimo FDLR, RNC na RRM, gushishikariza abantu kwinjira mu mutwe w'ingabo zitemewe wa FLN, ndetse gutoroka igisirikare byatumye uretse igifungo cy'imyaka 25, urukiko rutegeka ko uyu Pte Muhire yamburwa impeta za gisirikare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/maj-rtd-mudhatiru-na-bagenzi-be-bagarutse-mu-rukiko-nyuma-yo-kujuririra-imyaka

  • Muhanga: Umugabo wishe umugore we nyuma yo gutera akabariro yahanweundo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije icyo cyaha rushingiye ku bimenyetso, byagaragajwe n'Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye mu Karere ka Muhanga.

    Urukiko rwavuze ko mu bimenyetso rufite, bigaragaza ko umugore wa Rusumbabahizi basanze yapfuye afite amaraso mu maso.

    Mu bindi bimenyetso Urukiko rushingiraho, bigaragaza ko umugore we yari afite ibisebe by'inzara byerekana ko yabanje gushaka kwigobotora umugabo we igihe yamunigaga, ariko ku bw'ibyago amurusha imbaraga amunigisha inzitiramibu.

    Urukiko ruvuga kandi ko basanze inda ya Nyakwigendera yabyimbye, ndetse umugabo we akaba yaramwishe abanje 'gukora imibonano mpuzabitsina na we', ndetse Rusumbabahizi na we akaba yarabyemereye Ubugenzacyaha.

    Urukiko kandi ruvuga ko ubwicanyi uyu mugabo ashinjwa, bushingiye no ku buhamya bwa bamwe mu baturage bari bazi ko babanye nabi n'umugore we, kuko yahoraga yigamba ko inda atwite atazayibyara.

    Abo batangabuhamya bavuga kandi ko Rusumbabahizi Ezéchias hari igihe yakingiranaga umugore we kubera ko amusaba amafaranga yo guhahira urugo bikamurakaza.

    Urukiko ruvuga ko rushingiye kandi ku busabe bw'Umushinjacyaha, bw'uko Rusumbabahizi waburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, kugira ngo agabanyirizwe ibihano, ariko rukavuya ko icyaha yakoze yari yakigambiriye, kandi yishe urupfu rubi umugore we, kuko yasize amwambitse ubusa.

    Urukiko rukavuga ko ibi ari ukumushinyagurira, bikaba kandi binyuranije n'Umuco Nyarwanda kuko wubaha umurambo.

    Nyuma yo gusuzuma ubusabe bw'Ubushinjacyaha kubera ko bwamusabiraga igifungo cya burundu, ndetse hakiyongeraho n'ubuhamya bwa bamwe mu baturage, Urukiko rwasanze Rusumbabahizi yarishe umugore we ku bushake, kuko yamunize kugeza ashizemo umwuka.

    Urukiko kandi ruvuga ko kuba umugore we yari atwite inda y'amezi atanu, bikanagaragazwa n'ifishi yo kwa muganga rusanga Rusumbabahizi yarishe umugore we n'umwana yari atwite kuko nta kigaragaza ko uwo mwana atari kuvuka.

    Bamwe mu bari bitabiriye isomwa ry'urubanza bashimye icyemezo cy'igifungo cya burundu Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwafatiye uyu Rusumbabahizi Ezéchias, bavuga ko bikwiriye kubera isomo ingo zibanye mu makimbirane.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/muhanga-umugabo-wishe-umugore-we-bamaze-gukora-igikorwa-cy-urukundo-yahawe

  • Paula Kajala yavuze uburyo yanga urunuka uwahoze ari umukunzi we Harmonize (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime ukunzwe cyane muri Tanzania,Paula Kajala umukobwa w'umukinnyi wa filime Fridah Kajala, yavuze imvano y'urwango rukomeye yanga icyamamare muziki Rajab Abdul uzwi nka Harmonize.

    Nk'uko Paula yabitangaje, yagaragaje ko akenshi usanga abantu baba mu myidagaduro bumva ntarutangira bagira mu byo bakora, akaba asanga ari nayo mpamvu yaba yaratumye Harmonize yifuza gukundana na we mu gihe yanakundanaga na nyina umubyara.

    Ibi bikaba ari byo byatumeye Paula w'imyaka 20 yanga bikomeye Harmonize wakundanye na nyina kugera ku rwego bari bagiye no kubana nyamara bikarangira batandukanye.

    Harmonize yatangaje ko gutandukana kwabo byatewe ni uko Frida Kajala yari asigaye amuca inyuma aganira n'abandi bagabo, yabivumbura agashaka ko barwana kandi we atajya arwana n'abagore.

    Ubu Frida Kajala wicujije cyane impamvu yatumye ahumwa amaso na Harmonize akongera kumuha amahirwe yuko babana, asigaye akundana n'umwe mu banyapolitike bakomeye bo muri Kenya.

    Frida Kajala yasabye imbabazi Paula Kajala amubwira ko yamutengushye kongera gukundana na Harmonize ariko yirinda kuvuga impamvu yongeye kubatandukanya mu gihe abantu babonaga urukundo rwabo rugeze kure.

    Harmonize washatse gukunda umwana na nyina byamuviriyemo kwanga urunukaPaula Kajala yatangaje ko kuba Harmonize nta soni agira yarashatse kumuteretana na nyina byatumye amwanga cyaneFrida Kajala na Harmonize bari bagiye kubana ibyo yasabiye umukobwa we imbabazi avuga ko yamutengushye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/paula-kajala-yavuze-uburyo-yanga-urunuka-uwahoze-ari-umukunzi-we-harmonize

  • RDC: Agatsiko kitwaje intwaro kagabye igetero mu nkambi kica impunzi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abishwe ni abamaze iminsi bahunga ibice bivugwamo umutekano muke n'intambara mu bice bya Kivu ya Ruguru, ahavugwa kongera gutana mu mitwe kwa M23 na Mai Mai

    Amakuru yatanzwe n'inzego zibanze mu burasirazuba bw'intara ya Ituri avuga ko umubare w'abakomeretse ushobora kuba mwinshi ndetse n'abapfuye bakiyongera kuko abicanyi batwitse amazu y'impunzi no gusenyerwaho rugeretse.

    Hari abagerageje kwihisha bakagwirwa n'ibiti abandi bakwira imishwaro kuburyo ubu kwemeza ko ntabandi baguye mu mpanuka bahunga kwaba ari ukwibeshya.

    Iki gitero cyabaye kuri uyu wambere ,birakekwa ko cyakozwe n'abagizi ba nabi b'umutwe wa Codeco ugizwe ahanini nabo mu bwoko bw'abahinzi borozi bo mu bwoko bwa Lendu, bufitanye amakimbirane kuva kera n'abashumba ba Hema.

    Aba kandi banashinjwa ikindi gitoro bagabye mu mpera z'iki cyumweru twashoje bakica abandi bantu bagera kuri barindwi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-agatsiko-kitwaje-intwaro-kagabye-igetero-mu-nkambi-kica-impunzi-40

  • Seninga watozaga Sunrise FC yamaze kwirukanwa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tariki ya 8 Kamena 2023, ni bwo Sunrise FC yandikiye amabaruwa aba batoza bombi ibamenyesha igihe cy'integuza yo gusesa amasezerano, kubera kutubahiriza ibiyakubiyemo birimo gufasha iyi kipe gusoza muri arindwi ya mbere muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere.

    Umunyamabanga wa Sunrise FC, Kahangwa Frank, yatangaje ko bahaye integuza aba batoza nk'uko itegeko ry'umurimo ribivuga.

    Yagize ati 'Ni byo, twabandikiye ibaruwa y'integuza yo gusesa amasezerano kuko batubahirije ibyari biyakubiyemo.'

    Muri rusange, uwavuga ko uyu mwaka utagenze neza hagati y'aba batoza na Sunrise FC ntiyaba ari kure y'ukuri kuko muri Werurwe nabwo bari bahagaritswe ukwezi bazira gutsindwa imikino itatu yikurikiranya mu rugo.

    Ibi byaje bikurikira intangiriro nziza z'umwaka bagize ubwo basozaga imikino ibanza Sunrise FC iri ku mwanya wa munani n'amanota 22.

    Seninga atandukanye n'iyi kipe nyuma y'imyaka ibiri, ayisigiye Igikombe cyo mu Cyiciro cya Kabiri yegukanye mu mwaka ushize ubwo yazamukaga mu cya Mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/seninga-watozaga-sunrise-fc-yamaze-kwirukanwa

  • Moses yasutse amarira imbere y'abacamanza ! Uko urubanza rw'ubujurire rwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cyo kuri uyuwa mbere tariki ya 12 Kamena 2023, nibwo Umuhangamideri Turahirwa Moïse (Moses) washinze inzu y'Imideri ya Moshions yambika abakomeye, agiye kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30 , aho amaze 48 afugiye i mageragere.


    Ni ubujurire yatanze nyuma y'uko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwari rumaze kumukatira igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo kugira ngo azaburanishwe mu mizi afunze.

    Ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubujurire, Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n'urw'ibanze kubera impamvu enye.

    Impamvu ya mbere ni uko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

    Aha Turahirwa yavugaga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk'uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi nk'uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.

    Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by'ukuri akaba atazi neza uko rwahageze, agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

    Ubushinjacyaha bwakomeje guhagarara ku cyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaruke ku byo Turahirwa n'umwunganira bamaze kugaragariza urukiko, maze uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko yatunguwe no kuba bahakana ko icyaha bakoze kidakomeye mu gihe nyamara ugihamijwe n'amategeko ahabwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze ibiri.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwavuze, ni uko busanga Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwararebye kure kwemeza ko Turahirwa akurikiranwa afunze kuko ibyaha akurikiranyweho akibikorwaho iperereza.

    Aha Umushinjacyaha yavuze ko atumva ukuntu Turahirwa yahakana urumogi rwafatiwe iwe, mu cyumba araramo mu kabati abikamo imyenda ndetse rwarafatiwe mu myenda ye.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ni uko Turahirwa atakabaye yitwaza ibyo kwigisha urubyiruko kuko mu bihe byahise yakunze kugaragaza arwigisha kunywa urumogi nk'uko bigaragara mu nyandiko yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye.

    Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa yazerekana ikimenyetso cy'uko urumogi avuga yarunywereye mu Butaliyani nkuko yakunze kubivuga, buhamya ko kuba nta cyemeza ko yarunywereye hanze y'u Rwanda bitashingirwaho ngo akurweho icyaha mu gihe agaragaza ibipimo biri hejuru.

    Turahirwa wasanganywe ibipimo bya 321 mu gihe umuntu usanzwe atarenza 20, Ubushinjacyaha bwavuze ko bushyigikiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kuko ingwate yatanze nta mugenagaciro wemewe wigeze yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw nkuko yari yabivuze.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa rukemeza ko rurekeyeho icyemezo cy'uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by'agateganyo.
    Yaturitse aarira imbere y'abacamanza

    Nyuma yo kumva uko Ubushinjacyaha bwavuze, Turahirwa kwihangana byamunaniye asuka amarira imbere y'Urukiko ahamya ko iminsi irenga 45 amaze afunze yize byinshi kandi yiteguye ko narekurwa azera imbuto muri sosiyete.

    Yagaragaje ko kuba ari gukurikiranwa afunze bikomeje kugira ingaruka ku masomo ye kuko yari amaze igihe yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani aho akurikiranye amasomo y'ibijyanye n'imideli.

    Yatakambiye urukiko arusaba kumurekura akagira ibyo ategekwa ariko agakomeza gukurikirana amasomo ye.

    Ikindi Turahirwa yahakanye n'ikiniga cyinshi ni uko nta bushake yigeze agira bwo gukangurira urubyiruko gukoresha urumogi ahubwo agaragaza ko ari ubushakashatsi yabaga ari gukora.

    Yahamije ko ibyo kuvuga ko ahinga urumogi muri Nyungwe ashinjwa kuba yaranditse ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko nta muntu wemerewe kuhagira umurima.
    Turahirwa yatakambiye Urukiko ngo rumurekure aburane adafunze, anasaba imbabazi buri muntu wagizweho ingaruka n'ibyo yagiye atangaza, ahamya ko nta wundi mugambi mubi yari afite.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/moses-yasutse-amarira-imbere-y-abacamanza-uko-urubanza-rw-ubujurire-rwa-moses

  • Australia: Abantu 10 baguye mu mpanuka ya Bus bavuye mu bukwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyo bisi yari itwaye abantu 35 irenga umuhanda irahirima igwisha uruhande, nyuma yo kugonga rond-point, ika yari ivuye mu gace kitwa 'Hunter Region', kazwiho kugira imizabibu nyinshi n'ahantu henshi hakira ubukwe.

    Polisi yavuze ko umushoferi wari utwaye iyo bisi, ari umugabo w'imyaka 58 y'amavuko, akaba yahise ajyanwa ku bitaro gupimwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, ndetse akaba yahise atabwa muri yombi. Ntiyemerewe no gukurikiranwa ari hanze (bail), ahubwo biteganyijwe ko azitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023.

    Inkuru dukesha 'Reuters', ivuga ko Minisitiri w'Intebe wa Australia , Anthony Albanese, yatanze ubutumwa bw'akababaro bwo kwifatanya n'imiryango y'abapfushije ababo, ndetse n'abakomeretse.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Minisitiri w'intebe Albanese yagize ati “Twese tuzi ibyishimo byo kujya mu bukwe, ni bimwe mu bihe bishimisha umuntu. Umunsi w'ibyishimo nk'uwo wabereye ahantu heza, gusozwa n'ibyago birimo kubura ubuzima no kugira abakomeretse birababaje cyane, kandi ntibyagombye kubaho'.

    Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Komiseri Karen Webb, yavuze ko impamvu yateye iyo mpanuka itaramenyekana.

    Komiseri Karen Webb yagize ati 'Iyo bisi bayeguye barayihagarika bitwararika, n'ubwo hari harimo abagenzi bapfuye'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/australia-abantu-10-baguye-mu-mpanuka-ya-bus-bavuye-mu-bukwe-abagera-kuri-25

  • Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yashinjuwe n'uwakatiwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Huye uyu munsi rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi woherejwe na Amerika mu Rwanda mu 2021 ngo aburane ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa.

    Munyenyezi aregwa uruhare mu kwica Abatutsi bari abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda, gushishikariza Interahamwe kwica, n'ubufatanyacyaha mu gusambanya ku ngufu abagore n'abakobwa bicwaga kuri za bariyeri hafi y'aho yari atuye Ku Mukoni n'ahandi mu mujyi wa Butare.

    Munyenyezi w'imyaka 53, ahakana ibyaha byose aregwa, avuga ko mu gihe cya jenoside yari atwite impanga atashoboraga kujya mu bwicanyi.

    Cyriaque Habyarabatuma, wakatiwe gufungwa burundu ku byaha bya jenoside, yambaye imyenda y'imfungwa imbere y'abacamanza, yavuze ko ntacyo apfana na Munyenyezi.

    Ati: 'Namumenye nk'umukazana wa Maurice Ntahobari wari utuye i Butare, akaba umugore wa Sharom Ntahobari. Ni uko muzi.'

    Yongeyeho ko yari azi Munyenyezi kuko sebukwe na nyirabukwe [Ntahobari na Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri] bari abantu azi, ati: 'Sebukwe nari muzi n'umugabo we twari tuziranye'.

    Habyarabatuma yavuze ko yari umukuru wa gendarmerie i Butare kuva mu 1990 akahavanwa tariki 19 Mata(4) 1994 ahawe akandi kazi i Kigali, akagaruka i Butare muri Kamena(6) uwo mwaka. Yagize ati: 'Ntacyo muziho muri jenoside.'

    Abajijwe ko yaba yarigeze abona Munyenyezi kuri bariyeri yari hafi y'iwabo, yagize ati: 'Iyo bariyeri yari iriho abagabo gusa, nta mugore nigeze nyibonaho.'

    Yavuze ko ubwo yagarukaga i Butare mukwa gatandatu 'aho nta bariyeri yongeye kuhabona, nta na bariyeri zari zikiri mu mujyi wa Butare'.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko byandikwa nk'uko Habyarabatuma yabivuze ko yavuye i Butare tariki 19 Mata kandi atongeye kumenya ibyaberaga kuri za bariyeri.

    Undi mutangabuhamya ushinjura wumviswe ni 'Adjudant-chef' Emmanuel Rekeraho wari ushinzwe 'protection civile' muri gendarmerie i Butare ari nayo yashyizeho za bariye mu mujyi wa Butare.

    Rekeraho yavuze ko nta bariyeri n'imwe i Butare yari iriho umukobwa cyangwa umugore, bityo ko Munyenyezi atigeze agera kuri bariyeri.

    Urubanza rurakomeza muri iyi minsi humvwa abandi batangabuhamya bashinjura Munyenyezi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/munyenyezi-ukurikiranyweho-ibyaha-bya-jenoside-yashinjuwe-n-uwakatiwe

  • Itangazo:KAGABO Jean Claude yasabye guhindura amazina akitwa MASSON JEAN (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa :KAGABO Jean Claude yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MASSON JEAN CLAUDE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Pasiporo(passport).

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kagabo-jean-claude-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-masson-jean-claude

  • Rayon Sports na APR FC zigiye kongera kwesurana, ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2023-24 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2023-24 aho uzabimburirwa na Super Cup izahuza Rayon Sports na APR FC.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye, uyu mwaka w’imikino mu uzatangizwa n’igikombe kiruta ibindi (Super Cup) uzahuza APR FC yatwaye shampiyona na Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro.

    Uyu mukino uzaba tariki ya 12 Kanama 2023, mu cyumweru gikurikiyeho tariki ya 18 Kanama 2023 nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo izatangira.

    Kuri gahunda bigaragara ko iyi shampiyona tariki ya 30 Kamena 2024 ari bwo izahyirwaho akadomo.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo izatangira tariki ya 1 Ugushyingo 2023 isozwe tariki ya 26 Gicurasi 2024.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore izatangira tariki ya 14 Ukwakira 2023 ishyirweho akadomo tariki ya 17 Werurwe 2024 ni mu gihe icyiciro cya kabiri mu bagore kizatangira tariki ya 18 Ugushyingo 2023 gisozwe tariki ya 3 Werurwe 2024.

    FERWAFA kandi yagaragaje ko hagati ya tariki 7 na 13 Mata 2024 hari irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Guhera uyu munsi kandi tariki ya 12 Kamena kugeza 28 Kanama, amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo nibwo azaba yemerewe kwandikisha abakinnyi. Ni mu gihe mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ari uguhera tariki ya 1 Kanama kugeza 11 Nzeri 2023.

    Icyiciro cya mbere mu bagore ni uguhera tariki ya 10 Kanama kugeza 12 Ukwakira 2023 ni mu gihe mu cyiciro cya kabiri ari uguhera tariki ya 1 Kanama kugeza tariki ya 9 Ugushyingo 2023.

    APR FC na Rayon Sports ni zo zifungura umwaka w’imikino wa 2023-24

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-na-apr-fc-zigiye-kongera-kwesurana-ingengabihe-y-umwaka-w-imikino-wa-2023-24