Blog

  • Louise Mushikiwabo yavuze uburyo yigeze guterwa ubwoba na Ambasaderi wa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yatewe ubwoba na Ambasaderi wa Canada mu Bufaransa, nyuma yo kwanga kuvugurura amasezerano ya Geoffroi Montpetit wari ushinzwe ubutegetsi muri OIF.

    Amasezerano ya Montpetit ukomoka muri Canada yarangiye muri Werurwe uyu mwaka, ntiyongerwa ahubwo asimbuzwa Umunya- Québec, Caroline St-Hilaire.

    Umwanya w'ushinzwe ubutegetsi muri OIF urakomeye kuko ari nimero ya kabiri ku Munyamabanga Mukuru. Uwurimo agenerwa umushahara ugera ku 250 000$ ku mwaka.

    Kugenda kwa Montpetit kwarakaje Canada ndetse yiyemeza guhagarika umusanzu wayo muri OIF, bakabanza kumvikana.

    Kuri uyu wa Mbere Mushikiwabo yavuze ko Ambasaderi wa Canada mu Bufaransa, Stéphane Dion, na we ubwe yari yaramwibwiriye ko nibatongerera amasezerano Montpetit, bizaba ibibazo.

    Ati 'Ambasaderi wa Canada i Paris yambwiye ko nintavugurura amasezerano ya Monpetit nzagirana ibibazo na Canada. Nimwe bo kumenya niba ari ibikangisho cyangwa atari byo.'

    Mushikiwabo yakomeje avuga ko kuri we abifata nko kumutera ubwoba, kuko ibyakorewe Monpetit byari byubahirije amategeko.

    Ati 'Niba hari amasezerano, ashyirwa mu bikorwa yarangira hagafatwa umwanzuro wo kuyavugurura cyangwa kutayavugurura. Ni imyitwarire ntishimiye by'umwihariko ku muntu nka ambasaderi.'

    Icyakora Mushikiwabo yavuze ko bari kugerageza kuzahura umubano na Canada nyuma y'ibyabaye byose.

    Ati 'Njye nafashe umwanzuro wo gutangira manda ya kabiri n'amaraso mashya, ndi kumwe n'undi muntu. Biri mu bubasha bw'Umunyamabanga Mukuru. Byababaje Canada, ni igihugu kinyamuryango kandi gitanga umusanzu ufatika, tuzareba uko tunagura umubano.'

    Icyemezo cyo kutongerera amasezerano Geoffroi Montpetit, cyarakaje cyane Canada, nyuma y'uko gikurikiye iyegura rya Catherine Cano na we wahoze ari nimero ya kabiri muri OIF, wasezerewe Ukwakira 2020.

    Uburakari bwa Canada bwagarutsweho cyane ubwo ibitangazamakuru byandikaga ko igiye guhagarika umusanzu wa miliyoni 3$ yatangaga muri OIF kubera imikorere mibi iri muri uwo muryango.

    Abasesengura iki kibazo bavuga ko byigaragaza ko 'Montpetit ari we wagiye gutamika igihugu cye Canada ubuyobozi bwa OIF, cyane cyane agamije kwihimura kuri Mushikiwabo'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/louise-mushikiwabo-yavuze-uburyo-yigeze-guterwa-ubwoba-na-ambasaderi-wa-canada

  • Equateur : Umugore 'wapfuye' basanze agihumeka mu isandugu bagiye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bella Montoya w'imyaka 76 byatangajwe ko yapfuye mu cyumweru gishize azize indwara y'imitsi ijyana amaraso mu bwonko (accident vasculaire cerebral [AVC]/stroke).

    Inyuma y'amasaha atanu batangaje ko yapfuye, abagize umuryango we baje gutungurwa no gusanga agihumeka ubwo barimo kumuhindurira imyambaro ngo babone kumushyingura nk'uko basanzwe babigenza ku bantu babo bitabye Imana.

    Uyu mukecuru Montoya wari wamaze amasaha menshi yapfuye yahise asubizwa mu bitaro aho arimo gukurikiranirwa hafi kuri ubu.

    Urwego rw'ubuzima muri Equateur bwahise bushyiraho itsinda rishinzwe gukurikiranira hafi umurwayo no gutahura byimbitse icyabaye .

    Mu itangazo urwo rwego rwasohoye ,rwavuze ko uyu wazutse yageze igihe umutima ugahagarara kandi ko ibyo bari gukora ngo agaruke mu buzima byose ntacyo byari gutanga ari nayo mpamvu byari byemejwe ko yavuye mu mubiri.

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mukecuru wazutse kandi yanemejwe n'Umuganga wari ku izamu icyo gihe wanemeje ko yari yapfuye.

    Umuhungu we, Gilber Rodolfo Balberán Montoya, asubirwamo n'itangazamakuru yagize ati 'Mama yari yinjijwe ibitaro hafi isaa tatu z'igitondo, hanyuma isaa kumi z'umugoroba muganga aza kumbwira ko yapfuye'.

    Uyu mukecuru yahise ashyirwa mu isanduku mu gihe cy'amasaha Atari make, aho n'umuryango we wongeye ku musanga agihumeka.

    Videwo yacishijwe ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza aryamye mu isanduku ifunguye arimo ahumeka mu buryo busa n'ubutamworoheye , abantu benshi bamukikije.

    Hagaragara kandi abaganga baza bareba uko Montoya ameze mu isanduku nyuma y'uko bamushyira kuri burankari yinjizwa muri ambulance.

    Ubu ari muri ibyo bitaro , abaganga batangarijemo ko yapfuye aho ari gukurikiranirwa hafi.

    Umuhungu w'uyu mukecuru wazutse , Balberán yabwiye AFP ko ubu ari kugenda abona neza ibyabaye, akifuza ko nyina yagaruka mu buzima neza bakongera bakabana ari muzima n'ubwo yari yamaze kwakira ko byarangiye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/equateur-umugore-wapfuye-basanze-agihumeka-mu-isandugu-bagiye-kumushyingura

  • Cameroun: John Fru Ndi ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Itangazo ubuyobozi bw'iri shyabwa bwasohoye rivuga ko bababajwe cyane no gutangaza urupfu rw'umuyobozi wabo akaba n'uwashinze ishyaka SDF , John Fru Ndi wapfuye mu ijoro ryakeye kuwa 12 Kamena 2023,ahagana mu ma saasita z'Ijoro mu mugi wa Yaoundé.

    Ryashyizweho umukono n'umuyobozi wungirije w'iri shyaka Joshua Osih, washimangiye ko nyakwigendera yazize Uburwayi yaramaranye igihe kirekire.

    John Fru Ndi yitabye Imana ku myaka 82 y'amavuko, akaba azwiho kuba mu mateka y'igihugu cya Cameroun yarakunze guhangana bikomeye n'ubutegetsi bwa Perezida Paul Biya bahuriye kenshi mu matora.

    Mu minsi ishize John yari yabazwe mu Bitaro bya Genève mu Busuwisi , birangiye abuze ubuzima . bivuze ko Joshua Osih wari umwungirije ahita afata ubutegetsi n'inkoni yo kuyobora ishyaka rya SDF.

    John Fru Ndi yavuzetse kuwa 7/7/ 1941 i Bamenda mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa bw'igice gikoresha Icyongereza cyane ,aho yanatangiriye urugamba rwo gushaka kujya ku butegetsi.

    Mu 1990 yashinze ishyaka SDF anaribera umuyobozi byatumye muri 2018 arihagararira mu matura y'umukuru w'igihugu .

    1992 John Fru Ndi yatsinzwe amatora ya rubanda nyamwinshi muri Cameroun, aho yagize amajwi 36 % inyuma ya Paul Biya watsinze n'amajwi 40 % ,aba Perezida kuva mu 1982.

    Icyo gihe yatangaje ko yibwe amajwi atangaza ko ariwe Perezida wa Cameroun mu biro bye byari Ntarikon Palace i Bamenda byatumye hashyirwa uburinzi bwihariye bw'igihe kirekire mu buryo bwo kurinda ko byateza imvururu mu gihugu.

    Jeune afrique

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/cameroun-john-fru-ndi-ukuriye-ishyaka-ritavuga-rumwe-n-ubutegetsi-yapfuye

  • Miss Russia 2023 yahawe inkwenene nyuma yo kwegukana ikamba[AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyampinga mushya w'Uburusiya, abantu bamugize urw'amenyo nyuma yo kwegukana ikamba.

    Natalia Oskar wegukanye irushanwa rya nyampinga w'Uburusiya(Miss Russia 2023, yahindutse iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambikwa ikamba.

    Uyu munyamideli w'imyaka 34 yanenzwe cyane kubera isura ye (uruhanga rwe rwabengerana mu mafoto) ndetse no kuba yari yisize ibirungo bitagaragara neza, cyane cyane ku munwa.

    Abashinzwe gutegura iri rushanwa bagerageje kurwanira ishyaka uyu nyampinga wabo mushya, bavuga ko ayo mafoto harimo n'ayo kuri channel yabo nyirizina asa n'ayahinduweho ikintu, cyane ko ngo yanafashwe mu buryo bubi.

    Miss mushya wa Russia amafoto ye akomeje kwibazwaho byinshi

    Bagize bati: “Twatunguwe cyane n'ibyo abari bitabiriye igitaramo barimo kuvuga. Habayeho ikosa mu gufata amafoto, kandi atandukanye rwose n'uko asanzwe asa mu bizma busanzwe.”

    Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Telegraph cyatangaje ko amagambo mabi menshi Natalia Oskar yabwiwe yaturutse muri Ukraine.

    Umwe mu baneze Natalia Oskar, wahigitse abandi bagore 82 mu marushanwa y'ubwiza, yagize ati:'Birasa nkaho imiti y'Abarusiya igabanya iminkanayari, itabasha gukora kuri uyu muntu. Arasa cyane n'igisimba.'

    Indi foto ya Miss Miss mushya w'Uburusiya

    Undi yagize ati: “Ese abakemurampaka ni impumyi? Ese babuze undi mukobwa muzima? Biteye ubwoba kwiyumvisha ko ari we bahisemo mu bandi bakobwa beza bahatanaga!'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-russia-2023-yahawe-inkwenene-nyuma-yo-kwegukana-ikamba-amafoto

  • Ukraine yatangaje ko yamaramaje ngo yigaranzure Uburusiya: Bizasaba iki ngo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Yego, ariko se bizasaba iki ngo babigereho?

    Icya mbere, reka ntiturangazwe n'imirwano ikomeye iheruka ariko yatumye Ukraine yisubiza uduce dutoya, imihana isa nk'itagituwe yo mu karere ka Donetsk ko mu burasirazuba no mu karere ka Zaporizhzhia ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

    Nyuma y'amezi ibintu bidahinduka ku rugamba, abasirikare ba Ukraine batangiye gufata amafoto bafite ibendera ry'igihugu cyabo nk'ikimenyetso cy'intsinzi ku rugamba no kuzamura 'morale' ku baturage b'iki gihugu.

    Ariko mu by'ukuri muri rusange urebye uko ibintu bimeze, urugamba rurakomeye.

    Akarere kagenzurwa n'Uburusiya gafite icyo kavuze cyane muri iyi ntambara, ni amajyepfo: aho ni igice kiri hagati y'umujyi wa Zaporizhzhia n'inyanja ya Azov.

    Aha ni ho bita 'koridoro y'ubutaka' ihuza Uburusiya n'umwigimbakirwa wa Crimea Uburusiya bwambuye Ukraine ku ngufu mu 2014, igice ubu urebye kitigeze kigira igihindukaho kuva Abarusiya bagifashe mu byumweru bya mbere by'iyi ntambara mu mwaka ushize.

    Ukraine nibasha kugicamo kabiri kandi ikagumana aho yafata, aho igitero cyayo kizaba cyageze ku kintu gikomeye.

    Ibyo byatuma Uburusiya bugorwa no kugeza ibyangombwa nkenerwa ku ngabo zabwo ziri muri Crimea.
    Ntabwo nabyo byaba bisobanuye kurangira kw'intambara — bamwe ubu banavuga ko ishobora kuzamara imyaka — ariko byaha Ukraine icyo kuganiriraho mu gihe ibiganiro by'amahoro bisa n'aho ari ngombwa, byaba byongeye kubaho.

    Ariko Abarusiya barebye ku mbata (map), urebye mu gihe gishize, nabo bagera ku mwanzuro nk'uwo.

    Bityo mu gihe Ukraine yoherezaga abasirikare bayo mu bihugu bigize OTAN kwitoza no gutegura brigade 12 zikoresha ibifaru n'imbunda za rutura muri iki gitero, Moscow nayo yamaze icyo gihe yubaka icyo ubu bita 'ubwirinzi bukomeye cyane ku isi'.

    Ubwo bwirinzi bubuza Ukraine inzira igera ku mwaro — umwaro wayo, ntitubyibagirwe — Uburusiya bwubatse inzira ziteze za mine, amabimba manini y'isima azitira ibifaru (bita 'amenyo ya dragon'), indaki, ibirindiro byo kurasiramo, n'imihora miremire kandi migari bihagije ishobora guhagarika ibifaru bya Leopard 2 cyangwa M1 Abrams.

    Ibyo byose bizengurutswe n'ibirindiro byo kurasiramo intwaro za muzinga zo kurasa imvura y'ibisasu biremereye cyane izo modoka z'intambara za Ukraine z'ibifaru n'abazikoresha mu gihe baba baheze aho bategereje ababafasha kuhivana.

    Ibimenyetso by'ibanze — kandi haracyari kare cyane muri uru rugamba — birerekana ko ubu bwirinzi bw'Abarusiya burimo gukora vuba.

    Ukraine ntabwo irakoresha bwinshi mu bushobozi bwayo — rero ibi ni ibitero byo kuneka bigamije kumenya ahari intwaro za muzinga z'Uburusiya no gushakisha ahari intege nke muri buriya bwirinzi bwubatswe.

    Ukraine ifite 'morale' nk'intwaro ikomeye. Abasirikare bayo bafite ubushake ku rwego rwo hejuru bwo kurwana ngo babohore igihugu cyabo ahafashwe n'uwabateye.

    Benshi mu ngabo z'Uburusiya si uko bimeze, kandi henshi imyitozo, ibikoresho n'ubuyobozi bwazo bari munsi y'iza Ukraine.

    Abagaba bakuru b'ingabo za Ukraine i Kyiv bizeye ko nibashobora kubona intsinzi ntoya bagaca 'morale' ingabo z'Uburusiya bikagera no ku zindi ziri ku zindi ngerero, bizatuma abarisikare ba Ukraine batakaza ubushake bwo kurwana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-yatangaje-ko-yamaramaje-ngo-yigaranzure-uburusiya-bizasaba-iki-ngo

  • Amasaha arenga ibihumbi 14 yurujijo ku buk… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2021 wasojwe abantu bari mu byishimo bikomeye ndetse bamwe baratangiye gutira imishanana abandi amakositimu ngo ejo cyangwa ejo bundi batazacikanwa n'ubwiza bw'ubukwe bwa The Ben benshi banita Tiger B.

    Ibi bikaba byarashingiye ku kuba uyu muhanzi yaragize atya agashyira ivi hasi iyo mu birwa bya Maldives , agasaba  Pamella  bamaze igihe kitari gito bakundana  ko amubera umugore  ku , undi nawe  akabyemera atazuyaje.

    Nubwo umuco ugenda ukura  uwambitse undi impeta i Rwanda abantu ba hafi be by'umwihariko  ab’urungano  batangira  kumusezera bavuga ko igihe cye kigeze ngo yihuze n’uwo  basangira akabisi nagahiye.

    Bamwe biyumvishaga ko ubwo amwambitse impeta kuwa 17 Ukwakira 2021 byange bikunde bazasoza umwaka barisomye gusa siko byagenze ahubwo uyu muhanzi yatangiye gushyira imbere  ibikorwa  bye bya muzika.

    Mu ntangiriro za 2022 aca agahigo akorana indirimbo na Diamond wagiye agerwaho n'abahanzi nyarwanda benshi ariko bikanga. The Ben yakomeje  kwereka abakunzi be ko ashyize imbere ibikorwa byo gushyira Album hanze.

    Nyuma  ibintu byatangiye kwivanga, umubare w’abategereje ubukwe ukomeza kwiyongera ari nako ibyishimo byuzura umutima ku bategereje Album ye, nyamara ibyo byose byaje kurangira umwaka wa 2022 urangiye nta na kimwe  babonye.

    The Ben yakomeje kugenda akora ibitaramo bitandukanye yaba ku mugabane wa Amerika, uw'u Burayi no muri Afurika aho amaze gukorera ibitaramo bindukanye birimo icyo mu Rwanda n’ibindi amaze gukorera muri Uganda mu bihe bitandukanye.

    Iby'ubukwe ariko byongeye gushyuha cyane ubwo uyu muhanzi yasezeranaga imbere y'amategeko na Uwicyeza Pamella  ku wa 31 Kanama 2022 ,bamwe bagatangira kuvuga ko aba bombi babitegura kubana ubukwe bwabo bukazabera mu Rwanda abandi  bakavuga  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Nyamara ibyo byose ntabyo babonye kugeza ubu   ahubwo The Ben  Pamella bakomeza kugenda  bagaragara bari kumwe yaba mu bikorwa by'umuziki w'uyu muhanzi mu bucuruzi bakora no mu biruhuko mu bihugu bitandukanye.

    Ubaze neza igihe The Ben yambikiye Uwicyeza Pamella impeta amasaha arakabakaba ibihumbi 15 [14407] ikaba ari iminsi 603 bukaba buri mu bukwe bumaze igihe kitari gito butegerejwe na benshi ariko na none ni iby'iyi minsi cyane ku mwana w'i Gikondo umaze igihe kitari gito yiberaho ubuzima bwa bwiza  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu kwezi kwa 8, Umwaka ushize  ubwo yari  yitabiriye igitaramo cya Rwanda Rebirth Celebration yakoreye muri BK Arena, ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wa InyaRwanda, The Ben  yavuze ko  hagiye gukurikiraho ubukwe  gusa  yongeraho ko nta gitutu bashaka ahubwo ko ari ibintu biri hagati ye  n’umukunzi we.

    Urukundo rwa The Ben na Pamella rwatangiye kugarukwaho cyane mu mpera za 2019 rufata intera muri 2020 abantu basoza 2021 bategereje kunywa kugera nubuUmwaka wa 2022 wasize bateye intambwe yo kuba umugabo n’umugore imbere y’amategekoUbukwe bwa Uwicyeza Pamella na The Ben butegerezanijwe amatsiko birumvikana nk’ubukwe bw’ibyamamareThe Ben asa nuhugiye cyane mu bikorwa runaka bicyekwako ari by’ubucuruzi no gutunganya Album y’umuziki bamwe bavuga ko yarangiye igisigaye ari ukuyirekura The Ben amaze iminsi akorera ibitaramo hirya no hino ari no mu baheruka gutaramira abitabiriye umwiherero w’abanyamuryango ba FPR bo muri Leta Zunze Ubumwe z’AmerikaAbavumbyi amakositimu n’imishanana barabitiruye nyuma yo gusanga amazi atakiri ya yandi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130465/amasaha-arenga-ibihumbi-14-yurujijo-ku-bukwe-bwa-the-ben-na-uwicyeza-pamella-130465.html

  • NBA: Denver Nuggets yandikiye amateka kuri M… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye nyuma yo gutsinda ikipe ya Miami Heat umukino wa gatanu, Maze Denver Nuggets ihita yuzuza insinzi enye kuri imwe ya Miami Heat. Ibi byahise bishyira akadomo kuri iyi Mikino kuko umukino wa Gatandatu ntacyo waba ukivuze n’ubwo Miami Heat yari kuzawutsinda.

    Ikipe ya Miami Heat yo yanavugwagamo umunaniro kubera ko kugira ngo ikuremo ikipe ya Boston Celtics byayisabye imikino irindwi. Yatangiye gukina imikino ya nyuma ifashe ikiruhuko cy’iminsi itatu gusa, mu gihe uwo bari guhangana yaruhitse iminsi icumi yose.

    Amanota 94 ya Denver Nuggets kuri 89 ya Miami Heat niyo yatandukanyije impande zombi maze bituma ikipe ya Denver Nuggets itwara igikombe.

    Nyamara ikipe ya Miami Heat niyo yatangiranye imbaraga zidasanzwe kuko yatangiye itsinda uduce tubiri twa mbere. Agace ka mbere yakayoboye n’amanota 24-22 naho agace ka kabiri ikayobora n’amanota 27 kuri 22 ya Denver Nuggets.

    Igice cya Mbere cy’umukino cyarangiye iki ya Miami Heat ariyo iri imbere kuko yari ifite amanota 51kuri 44 ya Denver Nuggets.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya Denver Nuggets yagarutse yariye amavubi kuko yahise ikubitira mu gafuka ikipe ya Miami Heat. Agace ka Gatatu Denver Nuggets yatsinze amanota 26-20 ya Miami Heat naho agace ka kane ari nako ka nyuma Denver Nuggets itsinda amanota 24 kuri 18.

    Imbaraga ikipe ya Denver Nuggets yagarukanye mu gice cya kabiri nizo zayifashije gutsinda umukino wa gatanu ari nawo wayihejeje ku gikombe. Ibi yabigezeho ku nsinzi y’amanota 94 kuri 89 ya Miami Heat.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Denver Nuggets yatwaye igikombe ni Goldon, Porter, Nikolas Jokic, Caldwell-Pope, na Murray. Ku ruhande rwa Miami Heat yatakaje igikombe abakinnyi babanje mu kibuga ni Love, Jimmy Bulter, Adebayo, Vicent ndetse na Strus.

    Abakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino ni Nikolas Jokic wa Denver Nuggets yatsinze amanota 28, libound 16 na assist enye. Jimmy Bulter wa Miami Heat yatsinze amanota 21 libound eshatu na assist eshanu. Bame Adebayo wa Miami Heat yatsinze amanota 20, libound 12 na assist imwe.

    Denver Nuggets akanyamuneza ni kose ku bakinnyi bayo

    ikipe ya Miami Heat yatashye amaramasa 

    Denver Nuggets yatwaye igikombe cya mbere cya NBA 

    Ni ibirori ku bakunzi ba Denver Nuggets aho bari hose ku isi

    Abasore ba Denver Nuggets bayihesheje igikombe cya mbere cya NBA 

    2023 ni umwaka w’imikino udasanzwe ku ikipe ya Denver Nuggets 

    Jamal Murray nawe ari mu bakinnyi b’inkingi za mwamba za Denver Nuggets 

    Nikolas Jokic ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Denver Nuggets gutwara igikombe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130500/nba-denver-nuggets-yandikiye-amateka-kuri-miam-heat-iyitwara-igikombe-130500.html

  • CICR yamuritse ibikorwa by'ubutabazi yakoze mu gihe cya Jenoside ya korewe abatutsi muri 1994 #rwanda #RwOT

    Ku wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi 2023, ku biro bya Komite Mpuzamahanga y'Umuryango utabara imbabare CICR i Kigali, hizihirijwe imyaka 60 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda. Hifashishijwe amafoto, CICR yagaragaje ibikorwa yagiye ikora mu kurengera ubuzima bw'abantu by'umwihariko kuva 1993 no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Mu mafoto yamuritswe, abitabiriye uyu muhango barimo Abambasaderi bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, abayobozi b'imiryango mpuzamahanga itandukanye, abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, ndetse n'abayobozi ba Croix Rouge y'u Rwanda, beretswe ibikorwa CICR yakoze mu Rwanda harimo; kuvura inkomere za Jenoside, kubagaburira no guhuza imiryango yatandukanye.

    Christoph Sutter, Umuyobozi wa CICR muri Uganda, u Rwanda n'u Burundi avuga ko bishimira ibikorwa bagezeho mu myaka bamaze mu Rwanda. Ati' Twishimira imyaka tumaze dukorera mu Rwanda ndetse n'imikoranire myiza na Leta y'u Rwanda. CICR yatangiye gukorera mu Rwanda kuva 1963 ariko tuhagira ibiro bihoraho kuva 1990. Nkuko inshingano za CICR ziri, twakoze ibikorwa byinshi byo kurengera ubuzima bw'abantu mu bihe by'amage. By'umwihariko twafashije amagana y'abantu bari bababaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, twavuye abantu, duhuza imiryango yari yaratatanye, ndetse n'ubu turacyakomeza kubikora…'.

    Esperance Hitimana ni umubyeyi w'imyaka 49. Ashima ibikorwa bya CICR dore ko uyu muryango wamutabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Agira ati' Mu gihe cya Jenoside narakomeretse abantu barantoragura banjyana mu bitaro bya CICR, kuko niyo yonyine yari ifite ibitaro mpamya ko iyo bataba hafi mba narapfuye'. Yongeraho ko ashima urwego agezeho kuko nyuma yo kumuvura bahise bamuha akazi kugeza ubu.

    Esperance Hitimana

    Agira ati' Kubera ko ibitaro byari bifite abantu benshi bagomba kwitabwaho, iyo watoraga agatege wahitaga uhabwa inshingano zo kwita ku bandi. Ng'uko uko nahise mbona akazi muri CICR kuva mu 1994'.

    Uyu mubyeyi avuga ko CICR ari umuryango mwiza kuko usibye ku kuvura bagufasha no mu iterambere ryawe ku giti cyawe.

    Umujyanama mu by'amategeko muri CICR akaba n'umuyobozi w'Ishami ry'itangazamakuru no gukumira, Namahoro Julien avuga ko bagihura n'imbogamizi z'uko mu bihugu byinshi cyane cyane ibirimo intambara batemererwa kugera kubababaye.

    Julien Namahoro.

    Agira ati' ubu nubwo mu Rwanda nta bibazo bihari ariko turacyahuza imiryango yatandukanye, kuko abantu bashobora gutandukanywa n'ibintu byinshi nk'ibiza… Imbogamizi tugihura nazo nubwo mu Rwanda nta ntambara ihari ariko tubibona mu bihugu byinshi aho tutabasha kugera ku bababaye niba ari ubuvuzi bakeneye usanga abarwana batabyumva. Turasaba isi ngo inshingano twahawe niba ari ukugeza ibiryo ku babikeneye babitwemerere tubibagezeho kuko ni zo nshingo zibanze dufite'.

    Mu zina rya Leta y'u Rwanda, Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amerika, Uburayi n'Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET) yashimiye umuryango wa CICR ukuntu yemeye kugumana n'abanyarwanda ubwo igihugu cyari mu mwijima n'ubu ukaba ukihakorera.

    Amb. Guillaume Kavaruganda.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda CICR imaze guha ubufasha bugendanye n'ubuzima abantu bagera kuri miliyoni imwe na magana abiri harimo kuvura, kubaka ibitaro no kugeza ku bantu amazi n'ibikoresho by'isuku. Abana bagera ku 38.000 bahujwe n'imiryango yabo bari baratanye.

    Kuvura inkomere mu bihe by'intambara, kugaburira abashonje mu bihugu birimo ibibazo, gusura imfungwa no guhuza imiryango yatatanye ni zo nshingano za CICR, hakiyongeraho n'uko baha amahugurwa ingabo na Polisi ku bijyanye n'amategeko y'intambara.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/13/cicr-yamuritse-ibikorwa-byubutabazi-yakoze-mu-gihe-cya-jenoside-ya-korewe-abatutsi-muri-1994/

  • Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby'agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda. #rwanda #RwOT

    Iyo wumvise ibiva mu kanwa ka bagize icyo bise Urugaga ruharanira ineza rusange yAbanyarwanda , wibaza ukuntu abantu biyita injijuke' bakurikira umurwayi nka Charles Kambanda, udashobora no gukurikiranya ibitekerezo nibura mu mvugo , kuko mu ngiro ntabyo afite. Wibaza niba koko ari inda gusa iyobora aba bantu, cyangwa niba atari uburwayi bwo mu mutwe bwabarenze, bukabategeka kurota inzovu yanyuze mu mwenge w'urushinge. Ibintu umuntu muzima atarota, noneho ngo anatinyuke kubivugira mu ruhame.

    Ku mugoroba wo kuwa gatandatu, tariki 10 Kamena 2023, ubwo bishyiraga ku Karubanda mu manjwe ngo ni ikiganiro cyanyuze kuri Zoom,no kuri ya maradiyo yabo akwiza urwango, uwitwa Charles Kambanda uvuga ko ari Purofeseri, nyamara imitekerereze ye irutwa n'umuntu utaragize akandagira mu ishuri, yambitse ubusa abiyita Opozisiyo nyarwanda, ubwo yongeraga kwereka isi yose ko ari abanyapolitiki barengeje igihe(Expired/expirés), basigaranye akanwa gusa ko gutukana no kuvuga amahomvu.

    Yaberekanye nk'abafite imitekerereze iri munsi y'iciriritse.

    Uwitwa Mukunzi Rubens niwe watangaga amagambo, yibaza akisubiza byo kwikirigita ugaseka,kuko nawe ari muri icyo kiryabarezi. Uyu ni wa mushabitsi twese tuzi nka Mr Bean kuri Radio 10, avuga ubusa mu biganiro by'ubuhemu . Ubu rero ngo niwe kizigenza mu gutanga ibitekerezo ngenderwaho mu itsinda rya Porofeseri Kambanda.

    Rubens Mukunzi, Inyigaguhuma muri politiki, ngo yarabukereye guhirika ubutegetsi bita ubw'abavantara.

    Ivangura rizabata ku gasi, niba ritarakabataho!

    Nimumbwire 'ikiganiro kigenewe abanyamakuru'(Press conference/Conférence de presse)cyitabirwa nabanyamakuru 3, nabo basanzwe ari imizindaro y'ibigarasha n'abajenosideri: Jean Claude Mulindahabi wa CPR Info, Gaspard Musabyimana wa Inkingi/CDR , na Ndayizeye Serge wa Itahuka/RNC. Ibi babyita kwikirigita ugaseka. Aba ntibaje nk'abanyamakuru, baje mu kiganiro nk' abarwanashyaka, abasangirangendo mu gusebanya.

    Iyo wumvise cyangwa witegereje Charles Kambanda, Condo Gervais, Valentin Akayezu, Elia Ngirabakunzi, Christine Mukama, Arianne Mukundente n izindi njirajizi tumenyere, zanatayanjwe ngo zirafata ijambo muri iki kiganiro, wibaza niba hari akenge na gake nibura aba bantu basigaranye mu bwonko bwabo. Umuntu avuga ubusa azi neza ko ibyo avuze bizajya mu mateka, ndetse ayo mateka akaba byanze bikunze azabimubaza?

    Igisekeje, abo nibo birirwa ku mbuga nkoranyambaga ngo ni ibihangange bigiye guhirika ubutegetsi bwa FPR-Inkoranyi na Perezida Kagame. Abanyarwenya baracyariho koko. Waba udashinga ugashaka kubyina? Ntiwabuza umuntu kurota, ariko se kurota uri maso si uburwayi? Uramutse unarose usinziriye kandi, ubundi iyo ukangutse wibuka ko inzozi n'ukuri ari ibintu bibiri bihabanye.

    Reka twigarukire kuri uyu Charles Kambanda abenshi bita Rwandarikamurizo kubera akageso k'ubuhehesi kamugize imbata. Abi Tumba muri Butare haba abadandazamagara bahendutse nibo bamuzi neza. Uyu rero niwe ngo wagizwe umuhuzabikorwa wiri tsinda ry'imfube, inzererezi, imburamumaro, inkunguzi , inkotsa, ibisiga by'urwara rurerure bizimena inda.

    Kambanda aradutse ati:Burya njyewe ntabwo ndi n'Umunyarwanda, mama niwe Munyarwandakazi. Munyumvire namwe! Hanyuma se, ukivanga ute mu bireba Abanyarwanda, uri umunyamahanga?

    Urashaka kutwemeza se ko muri Uganda ukomoka ibibazo byaho wabiboneye umuti, ukaba wadukiriye iby'uRwanda? Aba bamujya inyuma se, si ba Rukurikirizidi nkuko biyita? Kambanda alias Rwivanga, nareke gutobera Abanyarwanda, ajye kurangiza iby'iwabo.

    Mu buswa n'ubuhubutsi, Kambanda ati nabonanye n'Abaperezida benshi, barimo n'abibihugu bituranye n'uRwanda(akanabavuga amazina), kandi banyemereye kunshyigikira muri uyu mugambi wo guhirika Kagame ku butegetsi. Ese koko yabonanye nabo ba Perezida?Nubwo ari ibyo gushidikanywaho, reka twemere ko bamwakiriye koko. Niba se baramuhaye uwo mwanya wo kugambana, uretse uburwayi bwo mu mutwe bugeze ku rwego rukomeye, ni gute utinyuka guhishura abagufasha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwashyizweho n'abaturage?

    Uretse Tshisekedi wabyitangarije ko azafasha umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda, niba hari n'abandi babigambiriye, simpamya ko abantu bari ku rwego rwa Perezida w'Igihugu babiganira n'umusazi nka Kambanda.

    Ibyavuzwe na Kambanda, abasesenguzi babifashe nko kwitelefona, kwiha ububasha n'icyubahiro adafite, agamije kubeshya injijite zimuri inyuma ko ari umuntu ukomeye, ushobora kubonera Umukuru wIgihugu runaka igihe ashakiye, bakaganira kandi bakemeranywa ku gikorwa kibangamiye ituze ry'ikindi gihugu. Ba Semuhanuka baragwira!

    Kambanda arongera ati uko mundeba uku ndusha Perezida Kagame umushahara. Aha ntibisaba kuba inzobere mu gusesengura imbwirwaruhame, ngo ubone ko ibyumushahara uyu Kambanda yabizanye nk'iturufu yo kwifatira za njiji ze, ngo azumvishe ko ari umuherwe udakeneye kunyereza imisanzu yabo, nkuko byagiye bigenda kuri ba Nyamwasa Kayumba, Padiri Thomas Nahimana, n'abandi batekamutwe batapfunnye imisanzu abagaragu babo bakusanyije ngo bagiye gushora intambara ku Rwanda. Ibyabapfu biribwa nabapfumu koko.

    Ubu impunzi mu nkambi, abakoropa imihanda na zaruhurura iyo za Burayi n'Amerika, aboza abapfu mu buruhukiro, abaterura imizigo, mwebwe mwese mubona agafaranga mwabize icyuya cy'amaraso, muraje murohe mu bifu bya Kambanda n'ibisahiranda bigenzi bye, ngo mwabonye abanyapolitiki bazabacyura ku ruhembe rw'umuheto!

    Mwaba abapfu mwaba abapfu!

    Iyo urebye neza, abari kumwe na Charles Kambanda biganjemo abahoze muri wa mutwe w'iterabwoba wa RNC, wa Kayumba Nyamwasa. Bigaragaza ko RNC basanze nta kizima yabagezaho, kuko igihe bamazemo utababaza ikintu na kimwe bungukiyemo, uretse guhora babundabunda, bikanga baringa ngo Kigali irabahiga. Ibashakaho iki ko ikibirukansa ari ikibari mu mutima,

    Ikibabaje ariko, izi mburamumaro zihungiye ubwayi mu kigunda, kuko ibi bise urugaga ruzabagaraguza agati, bagasigara nta nurwara rwo kwishima bagira. Amakiriro bayateze kuri Tshisekedi nawe wibereye mu manegeka.

    Burya umusazi arasara akagwa ku ijambo. Gasana Anastase, wa muriganya muri politiki(escroc politique), aherutse kubwira Charles Kambanda n'izindi mpfube ati:uhitwa ntafata uruka. Ari Tshisekedi, ari na Kambanda, bombi baracisha hasi no hejuru!

    Abanzi b'uRwanda, byumwihariko abifuriza inabi RPF na Perezida Kagame, nimushake undi muvuno, naho uyu wa Kambanda urabongerera umuvumo.

     

    The post Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby'agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ni-abarwayi-bo-mu-mutwe-cyangwa-ni-abatekamutwe-dusesengure-ibyagatsiko-ka-charles-kambanda-ngo-gashaka-guhirika-ubutegetsi-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-abarwayi-bo-mu-mutwe-cyangwa-ni-abatekamutwe-dusesengure-ibyagatsiko-ka-charles-kambanda-ngo-gashaka-guhirika-ubutegetsi-mu-rwanda

  • Ubutumwa rutahizamu wa Al Wahda yageneye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Al Wahda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Mutsinzi Patrick yasabye abanyarwanda kuza kubashyigikira ari benshi ku mukino wa Mozambique.

    Uyu mukinnyi wakiniye ikipe ya Heroes FC mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ni ubwa mbere ahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Yavuze ko akimara kumva ko yahamagawe byamushimishije cyane ndetse akaba yizeye ko we na bagenzi be bazakora ibitarigeze bikorwa.

    Ati “Bwa mbere mbibona ko nahamagawe nari mu cyumba i Dubai, byaranshimishije cyane kuko ni inzozi za buri wese gukinira ikipe y’igihugu ni ibintu byanshimishije cyane, mfatanyije na bagenzi banjye nziko tuzagera kure, niteguye gutanga umusanzu wanjye kugira ngo ndebe ko twagera aho tutigeze tugera kandi kumwe n’Imana nziko bishoboka.”

    Yakomeje asaba abanyarwanda kuza kubashyigikira ari benshi kuri uyu mukino ko nabo bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.

    Ati “Ubutumwa naha abanyarwanda ni uko bazaza ari benshi ku mukino kudushyigikira natwe twiteguye gutanga imbaraga zose zishoboka tukabashimisha, bazahabe badushyigikire.”

    Amavubi azakira Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023 mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya nyuma mu itsinda n’amanota 2, Senegal ya mbere ifite 12 yanamaze kubona itike, Benin na Mozambique zikagira 4.

    Mutsinzi Patrick yasabye abanyarwanda kuza kubashyigikira ari benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-rutahizamu-wa-al-wahda-yageneye-abanyarwanda