
Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-amakuru-mashya-yirushanwa-rya-miss-rwanda/
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, nibwo iri tsinda rigizwe na Samson Mucyo [Samu] ndetse na Shizirungu Seka Seth [Seth] ryatangaje ko ibi bitaramo byagutse bazabikorera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi ndetse no mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda.
Ibi bitaramo birasa nk'ibyo babanje gukorera mu gihugu cya Kenya, aho bahuriyemo n'umunyarwenya Tricky nyuma bakabikomereza i Kigali, aho byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Samu uri mu bagize Zuby Comedy yabwiye InyaRwanda ati 'Nk'uko ubibona iyo ni integuza, iserukiramuco rizabera mu Rwanda ariko duhureye mu Burundi. Tuzakorana njyewe na Seth ubwo ni Zuby Comedy, nitwe twabiteguye, ntabwo ari abantu badutumiye.'
Uyu munyarwenya avuga ko hari abanyarwenya bo mu Rwanda bazajyana mu Burundi bazakorana muri iki gitaramo n'ubwo bataratangaza. Avuga ko hari n'abanyarwenya bo mu Burundi bazahurira muri iri serukiramuco ry'urwenya.
Samu uherutse gusoza amasomo y'icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza ya Institut Catholique de Kabgayi (ICK), avuga ko muri rusange batekereje gutegura ibi bitaramo bashingiye ku busabe bw'abakunzi b'abo bari i Burundi.
Akomeza ati 'Icyo iserukiramuco rigamije, ni ukwegera abakunzi bacu bari i Burundi no kwagura ibikorwa byacu muri rusange.'
Yavuze ko ibitaramo by'iri serukiramuco bazakorera mu Rwanda bizabera muri Kaminuza zinyuranye ndetse no mu bigo by'amashuri yisumbuye.
Ati 'Nyuma y'aho tuzakora ikindi gitaramo kinini cyagutse nk'ibisanzwe, kizabera muri Camp Kigali. Dutangiranye n'iserukiramuco nk'uko umwaka ushize twatangiriye Nairobi, tubona gukora i Kigali, none duhereye i Burundi.'
Zuby Comedy ni tsinda rizwi cyane mu mashusho y'urwenya banyuze kuri Youtube, Tik Tok, Instagram n'izindi mbuga nkoranyambaga zikoreshwa na benshi. Kuva mu 2020 iri tsinda ryigwijeho umubare munini w'abafana.
Rizwi cyane mu rwenya bise 'Miss Mulenge' bakurikije n'izindi nyinshi zibanda ku banyamulenge.

Â
Zuby Comedy batangaje ko bagiye gukorera ibitaramo by'urwenya mu Burundi no mu Rwanda
Â
Zuby Comedy ivuga ko igitaramo bazakorera muri Camp Kigali, kizabanzirizwa n'icyo bazakorera muri Kaminuza no mu mashuri yisumbuye
Samson Mucyo [Samu] yatangaje ko bagiye gutamira mu Burundi nyuma y'ubusabe bw'abafana
Shizirungu Seka Seth [Seth] agaragaza ko bazajyana n'abanyarwenya bo mu Rwanda muri iki gitaramo
Umuvugabutumwa w’umunyamerika Dana Morey uyobora 'A Light To The Nations', ni inshuti y'u Rwanda, akaba akunze kuhakorera cyane ibiterane. Mu 2015 yakoreye i Rusizi igiterane 'Rusizi Life Gospel Festival' cyatumiwemo Rose Muhando na Liliane Kabaganza. Kuri ubu ategerejwe mu Rwanda mu minsi micye iri imbere.
Ikibazo:
Ni uruhe rugingo ruba mu muntu, rwiyise izina?
Igisubizo:
Ubwonko.
Ubwonko nirwo rugingo rwiyise izina, kuko ubushobozi bwo guhimba no kwita amazina, bugirwa n'ubwonko.
Bwise amaboko, amaboko, bwita n'ibindi bice by'umubiri, bwo bwigezeho bwiyita ubwonko.
Source : https://yegob.rw/ni-uruhe-rugingo-ruba-mu-muntu-rwiyise-izina/
'Wampetse nkiri muto iki nicyo gihe nange ngo nkuheke' Umuhanzikazi Babo yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gushyira mama we mu mugongo akagira n'ubutumwa amugenera
Umuhanzikazi Babo wamenyekanye mu mukizi nyarwanda nk'umudiyasipora uba mu budage yashimishije abamukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram ubwo yashyiraga ifoto hanze ahetse mama we.

Nyuma yo gushyira iyi foto hanze yarengejeho ko agomba kumuheka kuko ngo na mama we yamuhetse igihe yari akiri muto.
Babo ufite papa we w'umudage na mama we w'umunyarwandakazi yamenyekanye akiri muto dore ko zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana hari mo izo yakoranye n'itsinda rya Urban Boys ubwo ryari ritaratandukana.
'Mu gihe cyose urwanira iby'abandi ibyawe biribwa n'abarya iby'indangare' Tom Close uzwiho amagambo yuje ubwenge yongeye gukebura abarwanira ibyabandi bakibagirwa ibyabo
Umuhanzi Tom Close uherutse no gushyira hanze Album yongeye gukebura abantu bahora mu ntambara yumuhenerezo barwanira ibitari ibyabo ahubwo ibyabo bakabiterera inyoni.
Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter.
Yagize ati' Wivunika urwanira iby'uriya kuko n'ibyawe bihari. Buri muntu agira igeno rye yagenewe na rurema waremye byose na twese. Igihe cyose urangamiye igeno ry'abandi, iryawe ritwarwa n'abarya iby'indangare, ukabaho wiruka inyuma y'ibyagusize, wegeka agahinda kawe ku bahisi n'abagenzi.
Muri aya magambo Tom Close yagerageje kumvisha abantu ko bagomba kwiremera inzira yabo aho kugira ngo bajye kubyiganira mu yaremwe n'undi kandi nawe ubwo bushobozi ubufite.
Source : https://yegob.rw/mu-gihe-cyose-urwanira-ibyabandi-ibyawe-biribwa-nabarya-ibyindangare-tom-close/
Mu Rwanda: Umwana w'umukobwa wagaragaye y'igira ku matara yo ku muhanda yazamuye amarangamutima ya bamwe (Amafoto)
Mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama ni ho uyu mwana wafotowe ari kwigira ku matara yo ku muhanda atuye.
Uyu mwana yavuze ko aba yaje kwiga kuko aho batuye nta muriro bagira ndetse avuga ko n'aho baba bakodesha.
Gusa ibyo kuba batagira umuriro w'amashanyarazi mu nzu babamo bisa n'aho yabyirengagije ahubwo akirwanaho mu buryo ubwo aribwo bwose bwamufasha kubona uko asubira mu masomo ye.
Muri aya mafoto uyu mwana aba yazanye n'agatebe ari bwandikireho mu buryo bwo kwiyeranja.

Abantu barenga ibihumbi 250 bari bariyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ni bo batangiye gukora ibizamini byazo mu mezi abiri.
Ibi birareba abari barahawe kode zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza 28 Kamena 2024.
Polisi y'u Rwanda ivuga ko byakozwe mu rwego rwo kwihutisha iyi gahunda kandi hakaba hariyongereye umubare w'abapolisi bakoresha ibyo bizamini, site ndetse n'iminsi bakoreraho.
Rukundo Mugeni Ornella uteganya gutangira Kaminuza mu kwezi kwa 9 ni umwe mu bagize amahirwe yo gutsindira uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga nta ruswa n'ikimenyane kibayeho nk'uko hari ababyitwaza.
Ni ibyishimo yari asangiye na Mireille Ishimwe na we twasanze yari amaze gukora ibizamini bimwe yabitsinze asigaje kimwe.
Gusa ku rundi ruhande hari abavuga ko kwigizwa hino cyane hari uburyo byababangamiye.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abafite kode bahawe zitataye agaciro ko bazikoresha igihe bifuza.
Kontaro y'uyu rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa izarangirana n'impera y'umwaka utaha w'imikino. Kuri iyo kontaro harimo ko ashobora no guhitamo kuyongera undi mwaka umwe.
Hari hari igihe ntarengwa cy'itariki ya 31 Nyakanga (7) kugira ngo Mbappé, w'imyaka 24, abe yabwiye PSG niba azongera kontaro ye kugeza mu mwaka wa 2025.
Nyuma y'ibiganiro byari bimaze amezi, yoherereje iyi kipe ibaruwa ayimenyesha ko atazayongera.
Uyu mukinnyi ufite umuhigo wo gutsindira PSG ibitego byinshi, yayivamo nta nzitizi kandi nta faranga imubonyeho mu mpera y'umwaka utaha w'imikino ndetse iki cyemezo gishobora kuba ari amayeri yo kugira ngo bagirane ibiganiro.
Ariko mu gihe iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona irimo kugerageza kugira ibyo ihindura mu buryo bwayo bwo kubaka ikipe nyuma yo kumara imyaka igura abakinnyi b'ibyamamare nta genamigambi rihamye ifite, PSG yafashe icyemezo cyo kutarekura Mbappé ngo agende gutyo gusa ku buntu.
PSG yarakajwe no kuba ibaruwa ye yaratangajwe mu bitangazamakuru mbere yuko iyi kipe ubwayo iyibona.
Ibi bivuze ko niba uyu mukinnyi â” wegukanye hamwe n'Ubufaransa igikombe cy'isi cyo mu 2018 â” atayibwiye ibyo ashaka bijyanye n'igihe kiri imbere, izamugurisha, ibi bikaba bishobora gutuma amakipe akomeye y'i Burayi aba maso yiteguye kumugura.
Real Madrid imaze igihe yaragaragaje ko ikunda uyu Mufaransa, ndetse mu mwaka ushize yanze kuyijyamo ahitamo kuguma muri PSG.

Kiyovu Sports yamaze kwemeza ko umwaka utaha w'imikino wa 2023-24 izaba itozwa na Koukouras Petros ukomoka mu Bugereki.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kiyovu Sports yagize iti 'Amakuru mashya: Uyu munsi twasinyishije umutoza mukuru mushya. Izina rye ni Koukouras Petros. Ahawe ikaze mu ikipe.'
Koukouras Petros w'imyaka 34, yatangiriye umwuga we muri Pacific Heroes FC yo muri Ghana, ayitoza umwaka umwe kuva mu 2018.
Hagati ya 2019 na 2021, yabaye Umutoza wungirije Cyprian Besong Ashu mu Ikipe y'Igihugu ya Sudani y'Epfo, ariko ntibyarambye kuko birukanywe nyuma y'imikino itandatu, asubira mu ikipe yahozemo muri Ghana.
Petros yongeye kubona akazi muri Nzeri 2021, agirwa Umutoza mukuru wa SC Villa yo muri Uganda, ariko na yo imwirukanira umusaruro muke ku mpera z'umwaka w'imikino, muri Kamena 2022. Kuva ubwo, ntihazwi neza aho yakoraga.
Muri Kiyovu Sports, uyu Mugereki aje kubaka bundi bushya kuko yamaze gutandukana n'abakinnyi benshi yagenderagaho, bamwe muri bo bashinjwa ubugambanyi nyuma yo gutakaza Igikombe cya Shampiyona n'icy'Amahoro bari bafiteho amahirwe.
Uretse kuba yabonye umutoza mushya, Kiyovu Sports iravugwamo amatora ya Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora uyu Muryango, ateganyijwe tariki ya 2 Nyakanga kuri Kigali Pelé Stadium.