Blog

  • U Rwanda rwamaganye raporo ya HRW ishinja abayobozi barwo ibyaha by'intambara muri RDC #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwamaganye Raporo ya Human Rights Watch ivuga ko abayobozi barwo baba baragize uruhare mu byaha by'intambara ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binyuze mu bufasha ngo bwahawe umutwe wa M23.

    Kuva intambara yakongera kubura mu Burasirazuba bwa Congo mu mpera z'umwaka wa 2021, umwuka mubi wakomeje gututumba hagati y'iki gihugu n'u Rwanda, bigeza n'aho rushinjwa kuba arirwo ruri inyuma y'ibikorwa bya M23.

    Inyandiko yashyizwe hanze na HRW ivuga M23 ari umutwe ufashwa n'u Rwanda, ndetse ko ariwo wagize uruhare mu bwicanyi bw'imirambo yabonetse mu Burasirazuba bwa Congo mu gace ka Kishishe.

    Iyo nyandiko igira iti 'Iyo mibiri bikekwa ko ari iy'abaturage bo muri ako gace ndetse n'abarwanyi bafashwe na M23 ikabica hagati ya Ugushyingo 2022 n'igihe uwo mutwe wavaga i Kishishe muri Mata 2023'.

    Muri iyo raporo havugwamo ko hari abatanze ubuhamya bavuga ko babonye imva rusange 14 zashyinguwemo iyo mibiri kandi ko ari nke ku bantu bishwe. Ngo hari abandi bantu batanze ubuhamya bavuga ku mibiri iri hagati ya 15 na 20 yabonywe hafi y'ahari urusengero rw'Abadivantisiti.

    Ivuga ko ibyo bikorwa byakozwe, bigize icyaha ndetse ko 'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiriye gushyira abayobozi ba M23 hamwe n'abayobozi b'u Rwanda bafasha uyu mutwe, ku rutonde rw'abahabwa ibihano'.

    Ikomeza ivuga ko 'Abayobozi b'u Rwanda bashobora kuba baragize uruhare mu byaha by'intambara binyuze mu bufasha buhabwa umutwe wa M23.'

    'U Rwanda ntirutewe ubwoba n'ibuhuha'

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibikubiye muri iyi nyandiko ya HRW, ari ibihuha bigamije kuyobya abantu kugira ngo ntibite kuri gahunda zo kugarura amahoro mu karere zemejwe.

    Ati 'U Rwanda ntabwo ruzaterwa ubwoba n'izi gahunda zo gutanga amakuru y'ibinyoma no kuyobya abantu ku bijyanye na gahunda iriho igamije kugarura amahoro.'

    Kuva ibibazo by'umutekano muke byafata indi ntera muri RDC, Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza ko kwitirira u Rwanda ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugushaka guhunga ibibazo ubwabyo, kuko bimaze imyaka myinshi ariko bikaba bidakemurwa.

    Ubwo aheruka mu ruzinduko muri Benin, Umukuru w'Igihugu yavuze ko M23 atari yo kibazo, ahubwo ari umusaruro w'ibibazo byinshi bitabashije gushakirwa ibisubizo mu gihe cy'imyaka myinshi.

    Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y'uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.

    Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy'ubukoloni, igice kimwe cy'u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

    Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b'ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.

    Ati 'Ibyo ni ibijyanye n'amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.'

    Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n'ubu mu 2023, nyuma y'imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.

    Yakomeje ati 'Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye.'

    Ni urugendo nyamara ngo rwaje kwinjirwamo n'ibihugu byinshi birimo n'ibikomeye, ariko ntibyakemura ikibazo.

    Yakomeje ati 'Mu kuri kwita ikibazo cy'aka karere icya M23 cyangwa ikibazo cy'u Rwanda, ni uguhunga ikibazo ntushake kugishakira igisubizo.'

    Ibyabereye i Kishishe mu mboni z'abahageze

    Iyi Raporo yakozwe na HRW ishinja M23 ibyaha by'ubwicanyi bwakorewe abasivile i Kishishe, gusa ibyo ivuga bitandukanye n'ibyo abageze muri aka gace babonye.

    Kishishe ni agace ko muri Congo Kinshasa (RDC) muri Teritwari ya Rutshuru gatuwe n'abaturage basaga 7000. Mu mwaka ushize kabereyemo imirwano hagati ya M23 n'urwunge rwa FARDC, FDLR, Mai Mai, Nyatura n'indi.

    Magingo aya, aka gace kari mu maboko y'Umutwe wa M23. Mu gukozanyaho hagati y'izi mpande kwabayeho tariki 29 Ugushyingo 2022, hari abaturage n'abarwanyi babitakarijemo ubuzima, gusa ibyakurikiyeho byateye benshi urujijo.

    Leta ya Congo yihutiye gutangaza ko hapfuye abaturage, gusa buri muyobozi wese wafatanga indangururamajwi, yatangazaga imibare ye y'abapfuye; urugero nk'Umuvugizi w'Ingabo za Leta, Maj. Gen.Sylvain Ekenge tariki 1 Ukuboza, yavuze ko hishwe abantu 50.

    Ku munsi wakurikiyeho Guverinoma ya Congo yaramuvuguruje, itangaza ko abapfuye basaga 100 ndetse hashyirwaho icyunamo cy'iminsi itatu.

    Minisitiri w'Inganda, Julien Paluku afatanyije n'Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya tariki 5 Ukuboza bo bemeje Isi yose ko abapfuye barenga 300 bishwe 'bunyamaswa' na M23.

    Monusco yo yatangaje ko hapfuye abaturage 131, barimo abagore n'abana.

    Abanyamakuru Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni bafite uburambe mu gukora inkuru mu duce turimo intambara bafatanyije n'Umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, bagiye aho Kishishe guperereza ry'ibyabaye kuri iriya tariki ya 29 Ugushyingo.

    Raporo bakoze ivuga ko imirwano ya Kishishe yatangiye tariki 21 Ugushyingo 2022 ahagana Saa Mbili za mu gitondo. Uwo munsi abarwanyi ba M23 binjiye mu Gasantere ka Bambo gaherereye mu bilometero bitanu uvuye i Kishishe. Icyo gihe bari bahanganye n'indi mitwe yitwaje intwaro irwana ku ruhande rwa FARDC irimo FDLR, Nyatura na Mai-Mai.

    Hakozwe ibarura basanga hapfuye abantu 19, bitandukanye n'ibyatangajwe na Monusco ndetse na Leta ya Congo, ko basaga 130.

    Abantu umunani nibo byagaragaye uwo munsi ko bari abaturage b'aho Kishishe kuko hari abari babazi, hakorwa raporo isinywaho n'abaturage, babona kubashyingura.

    M23 ivuga ko abo baturage bapfuye kubera amasasu yayobye, kuko imirwano yabereye mu gace gatuyemo abantu. Abandi bantu 11 basigaye, M23 yasanze ari inyeshyamba nubwo abaturage batanze ubuhamya bo batabyemeza.

    Abo baturage bapfuye, baguye mu duce twa Kirama na Sukuma.

    Raporo igaragaza ko gukabya ku mibare y'abapfuye atari bishya muri Congo. Mu 2020 hari ubwicanyi bwabereye ahitwa Kipupu muri Kivu y'Amajyepfo, Guverinoma itangaza ko haguye abaturage 220.

    Ubwo hakorwaga iperereza ryimbitse rikozwe na Monusco, byavumbuwe ko hapfuye abaturage 15.

    Raporo ivuga ko abaturage umunani baguye muri iyo mirwano bashyinguwe n'imiryango yabo mu gihe abandi 11 M23 yita inyeshyamba bashyinguwe mu mva rusange eshatu.

    Raporo igaragaza amafoto y'imva bashyinguyemo. Iz'abo 11 batari ba kavukire, ni ukuvuga abo bivugwa ko ari abarwanyi, bashyinguye mu mva eshatu, ebyiri zirimo bane indi imwe irimo batatu.

    src:IGIHE

    The post U Rwanda rwamaganye raporo ya HRW ishinja abayobozi barwo ibyaha by'intambara muri RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/14/u-rwanda-rwamaganye-raporo-ya-hrw-ishinja-abayobozi-barwo-ibyaha-byintambara-muri-rdc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwamaganye-raporo-ya-hrw-ishinja-abayobozi-barwo-ibyaha-byintambara-muri-rdc

  • Tijara Kabendera yagaragaye ari kurira ubuzima muri Dubai hamwe n’umusore yishimira cyane (AMAFOTO)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tijara Kabendera yagaragaye ari kurira ubuzima muri Dubai hamwe n'umusore yishimira cyane (AMAFOTO)

    Tijara Kabendera uherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'abarabu yongeye kwerekana amwe mu mafoto ndetse na Videwo ari kuryoherwa n'ubuzima ubwo yari kumwe n'umuhungu we yishimira cyane Aboubacal wari umutwaye kuri moto zitwarirwa aho  mu butayu.

    Muri aya mashusho ntago agaragaza umuhungu we neza  gusa abinyujije muri video yashyize kuri Instagram ye yataginze umuhungu we nk'umuntu bari kumwe.

    Reba video hasi

    Source : https://yegob.rw/tijara-kabendera-yagaragaye-ari-kurira-ubuzima-muri-dubai-hamwe-numusore-yishimira-cyane-amafoto/

  • Bose ni beza! Inshuti n’abo mu muryango wo kwa Bahavu Jeanette bakoreye umukobwa wabo ibirori byo gusezera ku bukumi yitegura gushyingirwa (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abo mu muryango wo kwa Bahavu Jeanette bakoreye umukobwa wabo ibirori byo gusezera ku bukumi yitegura gushyingirwa.

    Mu mafoto akeye, Bahavu Jeanette, umuryango we n'inshuti bakoreye umukobwa wabo ibirori byo gusezera ku bukumi yitegura gushyingirwa.

    Ni ibirori byari bibereye ijisho mu buryo budasanzwe kuko byari byateguwe neza cyane.

    Umuvandimwe wa Bahavu, Liza uri kwitegura kurushinga yari aberewe mu ikanzu nziza cyane.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/bose-ni-beza-inshuti-nabo-mu-muryango-wo-kwa-bahavu-jeanette-bakoreye-umukobwa-wabo-ibirori-byo-gusezera-ku-bukumi-yitegura-gushyingirwa-amafoto/

  • Ni ikihe kintu kigira ijosi, ariko kitagira umutwe? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibazo:
    Ni ikihe kintu kigira ijosi, ariko kitagira umutwe?

    Igisubizo:
    Icupa.
    Icupa rijira ijosi, ariko nta mutwe rigira, kuko ahari kujya umutwe naho hangana n'ijosi.

    Source : https://yegob.rw/ni-ikihe-kintu-kigira-ijosi-ariko-kitagira-umutwe/

  • Umunyarwanda agiye kongera kugaragara muri filime izajya itambuka kuri Netflix – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Ncuti Gatwa agiye kongera kugaragara muri firime izanjya inyura kuri Netflix ikaba yitwa 'Tomb Raider'. Akaba azagaragara muri season yayo ya kabari yiswe Eshu, iyi filime izatangira kunyura kuri Netflix kuya 22 kamena 2023.

    Uyu muso ubundi witwa Mizero Ncuti Gatwa kurubu ufite imyaka 30 akaba umwe mubanyarwnda bakina amafilime muburyo bwa kinyamwuga cyane ko amaze kuygaragara muri filime nyinshi kandi zakunzwe cyane nabataribacye hirya no hino kw'isi nkizo urugero nkiyo yagaragayemo muri 2019 yari siswe 'sex education'. Yanahawe kandi ibihembo bigiye bitandukanye nka 'best male comedy performance' muri 2022 yaje kurutonde rwabakinnyi beza 15 ba filime rwari rwakonzwe na BBC.

    Uyu musore wavukiye i Kigali mu Rwanda kuri ubu abarinzwa mu gihugu cy,u Bwongereza.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-agiye-kongera-kugaragara-muri-filime-izajya-itambuka-kuri-netflix/

  • Abalimu bamuhaye inkwenene! Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yagiye imbere y’abanyeshuri ubundi arababyinira induru ziravuga (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri yagiye imbere y'abanyeshuri ubundi arababyinira induru ziravuga.

    Ku rubuga rwa TikTok hakomeje gusakara amashusho y'umugabo uba ari kubyinira abanyeshuri mu buryo budasanzwe.

    Uyu mugabo ubusanzwe ni umuyobozi w'icyo kigo cy'amashuri, aho yaje imbere y'abanyeshuri bari ku murongo akababyinira.

    VIDEWO

    @samusa91

    🙌🏽🙌🏽

    ♬ original sound — Samkelisiwe SP Dlali

     

    Source : https://yegob.rw/abalimu-bamuhaye-inkwenene-umuyobozi-wikigo-cyamashuri-yagiye-imbere-yabanyeshuri-ubundi-arababyinira-induru-ziravuga-videwo/

  • André Onana agiye kuguranwa abakinnyi 3 barimo Kalidou Koulibaly – YEGOB #rwanda #RwOT

    Chelsea na Inter Milan bakomeje ibiganiro bishingiye ku bakinnyi bagera kuri 3 ,André Onana umuzamu wa Inter, Romelu Lukaku intizanyo ya Chelsea ikiri Muri inter Milan , Kalidou Koulibaly umukinnyi ukina nka myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi wa Chelsea ndetse Inter Milan ivuga ko nibishoboka hazaganirwa no kuri Chalobah niba yakerekeza Muri inter Milan.

    Nkuko ibitangazamaku byo ku mugabane w'iburayi bikomeje kubitangaza biravuga ko Ikipe ya Chelsea ishaka cyane umuzamu w'umunya Cameroon André Onana ukinira Ikipe ya Inter Milan iy'ikipe ya Inter Milan nayo ivuga ko ishaka umukinnyi w'umunya Senegal Kalidou Koulibaly ukina mu mutima w'ubwugarizi.

    Gusa hakiyongeraho ko na rutahizamu w'umubirigi Romelu Lukaku aguma muri Inter Milan cyane ko ayirimo nkintizanyo ya Chelsea nubundi bikaba binavungwa ko mugihe ibiganoro byaba bigenze neza hakiyongeraho na Chalobah Byose bigakorwa muriyi mpeshyi.

    Source : https://yegob.rw/andre-onana-agiye-kuguranwa-abakinnyi-3-barimo-kalidou-koulibaly/

  • Inkuru y’akababaro kuva muri Nigeria: Abantu barenga 100 bapfuye barohamye ubwo bari mu nzira bava mu bukwe (icyateye iyi mpanuka nta muntu wagikekaga) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'akababaro kuva muri Nigeria: Abantu barenga 100 bapfuye barohamye ubwo bari mu nzira bava mu bukwe (icyateye iyi mpanuka nta muntu wagikekaga)

    Abantu barenga 100 barohamye naho abandi baburiwe irengero nyuma yuko ubwato bwari bubatwaye bubirindutse mu ruzi rwa Niger mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

    Ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 300 bavaga muri leta ya Kwara bajya muri leta ya Niger (yo mu zigize Nigeria) nyuma yo kwitabira ibirori by'ubukwe.

    Abategetsi bavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gukora ubutabazi birimo kuba.

    Umutegetsi gakondo waho yavuze ko ubwo bwato bwabirindutse nyuma yuko bugonze igiti

    Umuvugizi wa polisi muri leta ya Kwara yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-kuva-muri-nigeria-abantu-barenga-100-bapfuye-barohamye-ubwo-bari-mu-nzira-bava-mu-bukwe-icyateye-iyi-mpanuka-nta-muntu-wagikekaga/

  • Nigeria: Abarenga 100 baguye mu mpanuka y'ubwato bavuye mu bukwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 300 bavaga muri leta ya Kwara bajya muri leta ya Niger (yo mu zigize Nigeria) nyuma yo kwitabira ibirori by'ubukwe.

    Abategetsi bavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gukora ubutabazi birimo kuba.

    Umutegetsi gakondo waho yavuze ko ubwo bwato bwabirindutse nyuma yuko bugonze igiti.

    Ku wa kabiri, itangazo rya Guverineri AbdulRahman AbdulRazaq wa leta ya Kwara ryagize riti: “Abantu babarirwa muri za mirongo hari ubwoba ko bapfuye naho abandi baracyaburiwe irengero”.

    Umutegetsi wa kisilamu (Emir) w'umujyi wa Patigi, Ibrahim Umar Bologi II — wa mutegetsi gakondo w'aho byabereye — yavuze ko abantu barenga 150 bapfuye.

    Yabwiye abanyamakuru ko imiraba (imikuba mu Kirundi) y'uruzi yarushije imbaraga ubwato ituma bugonga igiti cyari cyaratwawe n'amazi akakijyana mu ruzi, nuko ubwato buribirindura.

    Umuvugizi wa polisi muri leta ya Kwara yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje.

    Guverineri AbdulRazaq wa leta ya Kwara “yihanganishije abikuye ku mutima” imiryango yabuze ababo — anavuga ko abakora ubutabazi bakomeje gushakisha abarokotse.

    Impanuka zo mu ruzi muri iki gice cya Nigeria zikunze kubaho.

    Abaturage bo mu byaro bikora ku ruzi rwa Niger, runyura rwagati mu gihugu, akenshi bakoresha inzira yo mu ruzi kuko ishobora kwihuta cyane kurusha mu mihanda yo ku butaka, akenshi iba imeze nabi kandi iteje ibyago kubera ko baba bashobora kuyihuriramo n'ibico bishimuta abantu.

    Ariko abatwara ubwato akenshi barabupakira kurenza urugero kandi n'ubundi buba bukozwe mu buryo budakomeye, bakabikora bagamije kubona amafaranga menshi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-abarenga-100-baguye-mu-mpanuka-y-ubwato-bavuye-mu-bukwe

  • Uko Lionel Messi yatawe muri yombi na poilisi y'u Bushinwa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi hamenyekane ko yafungiwe mu Bushinwa amasaha make ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya i Beijing mu murwa mukuru w'iki gihugu.

    Kuri ubu Ikipe y'igihugu ya Argentina iri gukora umwiherero mu Bushinwa aho iri kwitegura gukina imikino ya gucuti n'ikipe y'igihugu ya Indonesia ndetse n'iya Australia.

    Kabuhariwe Lionel Messi yasanze bagenzi be mu Bushinwa, akoresheje urwandiko rw'inzira ( Passport) ya Espagne aho gukoresha iya Argentina.

    Ibi byatumye inzego zishinzwe kurinda imipaka y'u Bushinwa harimo n'ikibuga cy'indege zihita zimuta muri yombi zimushinja gukoresha Passport itariyo.

    Lionel Messi yafungiwe amasaha maKE ku kibuga cy'indege nyuma habaho ibiganiro birangira arekuwe. Amakuru yari yagiye hanze avuga ko yatindijwe ku kibuga cy'indege cya i Beijing gusa ntabwo byari byigeze bivugwa ko yanafunzwe n'aba polisi.

    Ku munsi w'ejo uyu mukinnyi yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ryo mu Bushinwa atangaza ko kuri we ubu gutwara Balloon d'Or nta cyo bikimubwiye cyane ndetse anashimangira ko atazongera gukina igikombe cy'Isi.

    Lionel Messi ubwo yafatwaga n'aba polisi kubera gukoresha impapuro z'inzira zitarizo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uko-lionel-messi-yatwe-muri-yombi-na-poilisi-y-u-bushinwa