Blog

  • Ibimenyetso bikwereka ko ugiye kurwara Diabete ku buryo wahita wivuza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Diabete irimo ubwoko bwinshi niyo mpamvu uyu munsi twateganyije kubanza kukubwira ibimenyetso bizakubwira ko ugiye kurwara Diabete yo mu bwoko bwa kabiri!

    Kugira inyota

    Uku gushaka ibyo kunywa biherekezwa no gushaka kwihagarika,gusonza,kuma iminwa,kugabanuka ibiro cyangwa bikiyongera cyane.

    Kurwara umutwe

    Kurwara umutwe udafite ikiwutera ndetse no kugira ibirorirori mu maso n'umunaniro biri muri bimwe mu bimenyetso bya diabete.

    Indwara z'uruhu

    Hari n'igihe bigera ko umenye ko ufite diyabete waratangiye kuzahazwa n'indwara zitandukanye

    Kunanirwa no gutera akabariro

    Ubundi iki ni ingaruka ya diyabete yageze mu mubiri ariko nkuko twabivuze hari abaza kwa muganga yaratangiye kubazahaza. Ushobora kwibaza se diyabete no gutera akabariro bihurirahe?

    Ubundi diyabete irangwa nuko mu mubiri isukali yiyongera hanyuma ya sukali ikangiza udutsi tw'igitsina(blood vessels and nerves endings of penis).

    Hari ingamba wafata kugirango ugabanye ibyago byo gufatwa nayo

    • – kugabanya umubyibuho cyangwa ukabyirinda
    • – Kwirinda kunywa inzoga n'itabi
    • – Gukora imyitozo ngororamubiri
    • – Kutarya ibinyamasukari byinshi

    Gusa hari nibyo utakirinda kandi bifasha diyabete gufata umurwayi:

    Gutwita

    iyi diyabete iza ku cyumweru cya 24 utwise,igafata 3% by'abagore batwite. Impamvu nuko imisemburo(hormones) ikorwa n'ingobyi y'umwana (placenta) ituma agira ubudahangarwa ku musemburo wa insulin.

    2.Ubwoko

    Abantu bafite inkomoko ya hisipaniya,kavukire k'amerika,abanyafurika,ndetse n'aziya bafite ibyago byo gufatwa na diyabete , biturutse ahanini ku imirire yabo gakondo.

    3.Umuryango

    Iyi n'ihererekanwa mu muryango ,ku buryo iyo ufite umuvandimwe cyangwa umubyeyi uyifite nawe uba ufite ibyago byo kuyirwara

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/ibimenyetso-bikwereka-ko-ugiye-kurwara-diabete-ku-buryo-wahita-wivuza-hakiri

  • Gicumbi: Umugabo yitwikiye inzu mu rwego rwo guhima umugore we  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gicumbi: Umugabo yitwikiye inzu mu rwego rwo guhima umugore we

    Uyu mugabo witwa Nsengiyumva John w' imyaka 53 akurikiranyweho gutwika inzu ye igashya n'ibikoresho byarimo bikangirika nyuma yo gucyeka ko umugore we amuca inyuma.

    Ibi byabereye mu mudugudu wa Tanda, Akagari ka Tanda, Umurenge wa Giti, kandi amakuru yemeza ko usibye inzu ye yangiritse n' ibikoresho byarimo byahiye, harimo ibyo kuryamaho, ibiribwa , intebe n' ameza byose bikaba byarakongotse.

    Bimwe mu bikoresho byahiye birakongoka.

    Uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bukure ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yatwitse inzu ye agamije guhima umugore we yakekaga ko nawe amuca inyuma.

    Uyu mugabo asanzwe abana n' umugore we witwa Nyirabikari Anisie w'imyaka 45, amakuru aturuka muri uyu murenge avuga ko ibikoresho byangiritse munzu ye bifite agaciro k' ibihumbi 250Frw,

    Nsengiyumva witwikiye inzu ye.

    Source : https://yegob.rw/gicumbi-umugabo-yitwikiye-inzu-mu-rwego-rwo-guhima-umugore-we/

  • Dore bimwe mu bihugu byemerera abagore kwigondera umugabo urenze umwe nta nkomyi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore bimwe mu bihugu byemerera abagore kwigondera umugabo urenze umwe nta nkomyi

    Mu mico y'ibihugu byinshi usanga hari abemera ko umuntu ashyingiranwa n'abantu 2 gusa ibi bikunze kuba ku gitsina gabo aho ari bo biganje mu batunze abagore barenze umwe kandi byemewe n'amategeko.

    Gusa hari na bimwe mu bihigu usanga umugore yigendera abagabo barenze umwe bakabana kandi ntihagire ikibazo biteza, bityo twabateguriye bimwe mu bihugu bigerageza kwemera uyu muco wo gushaka abagabo barenze umwe kandi uri umugore.

    1. Nepal

    Mu 1963 Igihugu cya Nepal cyashyizeho itegeko ribuza abagore kuba bashakana n'umugabo urenze umwe, ariko abaturage bo muri icyo gihugu bo mu duce twa Humla, Dolpa na Kosi bo bubaha imico yabo kuruta amategeko ya Leta, aho benshi mu badutuye bizerera muri uwo muco bo banawushyira mu ngiro.

    2. Nigeria

    Abaturage bo mu bwoko bw'aba- Irigwe bo mu gihugu cya Nigeria, babayeho igihe kinini bagira uyu muco aho umugore yashakanaga na'abagabo barenze umwe bigafatwa nk'ibisanzwe, ariko akagira urugo rw'umugabo umwe abarizwamo ku buryo ari na we witwaga se w'abana bose uwo mugore yabyaraga n'ubwo bose bataba ari ab'uwo mugabo.

    3. U Buhinde

    Mu Majyaruguru y'Igihugu cy'u Buhinde mu gace ka Jaunsarbawar hagaragara ubwiganze bw'abaturage bo mu bwoko butandukanye bemera umuco wo kuba umugore yashakana n'abagabo barenze umwe, ndetse muri ako gace birakorwa cyane.

    Uyu muco uvugwa cyane mu bo mu bwoko bw'aba- Jaunsar-Bawar.

    Ni mu gihe ugaragara gake cyane mu duce twa Kinnaur na Himachal, ariko na ho birakorwa.

    4. Kenya

    Mu mwaka wa 2013 inkuru yabaye gikwira ko mu Gihugu cya Kenya ko hari abagabo babiri bemeye guhurira ku mugore umwe bakamwita uwabo kuko bamukundaga bombi, ndetse byakirwa nk'ibisanzwe

    Ibyo byabaye mu gihe mu bihe bitandukanye hagiye havugwa inkuru z'abaturage bo mu bwoko bw'aba- Massai bo muri icyo gihugu, bagaragaweho uwo muco w'uko abagabo barenze umwe bemera gushakana n'umugore umwe bose babizi ko ari uwabo.

    5. U Bushinwa

    Mu Majyaruguru y'Igihugu cy'u Bushinwa hari abaturage bizera ko umwana ashobora kugira ba se barenze umwe, igihe abahungu babiri cyangwa barenzeho bahisemo gushakana n'umukobwa umwe bakamugira umugore wabo bombi.

    Source : https://yegob.rw/dore-bimwe-mu-bihugu-byemerera-abagore-kwigondera-umugabo-urenze-umwe-nta-nkomyi/

  • Amakuru mashya kandi  yihutirwa ku bantu bose bakoresha Equity bank ndetse na Cogebanque – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya kandi  yihutirwa ku bantu bose bakoresha Equity bank ndetse na Cogebanque.

    Ikigo cy'abanya Kenya gitanga Serivisi za Bank gifite n'amashami mu Rwanda, Equity bank cyamaze gutangaza ko kigiye kunga ubumwe n'ikindi kigo cy'ubucuruzi nacyo gitanga Serivisi za Bank hano mu Rwanda aricyo Cogebanque.

    Bidasubirwaho ubu Equity yamaze gutangaza ko igiye kugura imigabane ingana na 91.1% muri Cogebanque. Iyi migabane izagurwa akayabo kangana na million 48.1 z'amadollari ya America, angana na miliyari 55 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ibi bivuze ko z'imwe muri sisitemu z'ibi bigo byombi zishobora gutangira gukora kimwe ndetse zikanakorana neza bidatinze mu gihe ibi bizaba biciyemo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kandi-yihutirwa-ku-bantu-bose-bakoresha-equity-bank-ndetse-na-cogebank/

  • Abafite abakunzi gusa: Dore amwe mu magabanga ukwiye kujya uhisha umukunzi wawe niba udashaka kumutera agahinda no guhangayika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafite abakunzi gusa: Dore amwe mu magabanga ukwiye kujya uhisha umukunzi wawe niba udashaka kumutera agahinda no guhangayika

    1. Irinde kuvuga ko wanga umuryango we : Abahanga bavuga ko ibintu byose bidakwiye kuvugwa bitewe n'uko harigihe byangiriza ibyiyumviro by'ukumva.

    Kutishimira umuryango w'umukunzi wawe bibaho rimwe na rimwe bigaterwa nuko nabo batagukunze,cyangwa warabanye n'umwana wabo batabikunze.Menya ko kuba warashakanye nawe,bidakuraho ko bakiri abavandimwe be igihe cyose wabavuga nabi yababara kandi akiyumva nabi.Niba utabakunda irengagize ukomeze ubuzima ahubwo ugerageze guhuza umuryango ubane neza mu rukundo.

    2. Irinde kuvuga abantu bagukunda bo kuruhande: Kujya mu rukundo burya ntibibuza abandi kuba bagukunda niyo baba batemerewe kujya mu rukundo nawe.Iyo umuntu ari mu rukundo cyane cyane igitsinagore aba yifuza kumvako yakundwa wenyine,kandi akifuza ko ntawundi mwagirana umubano uretse we gusa.

    Igihe wakunzwe n'abandi bantu ku ruhande ukabimenya,bikemure ubahakanire ariko wirinde kubwira umukunzi wawe ibyo gukundwa kwawe n'abandi,kuko bituma yumva adatuje cyangwa akagira urwango kuri abo bantu.

    3.Impano uhawe yubahe : Abakunzi bakunze guhana impano ariko ukaba wakwakira impano utishimiye.Kuba utishimiye impano y'umukunzi ntago bikwiye ko ubimwereka cyangwa ngo umubwireko utayikunze,kuko bituma yumva ko uri intashima.

    4.Gutuka umukunzi wawe kubera impinduka ku mubiri we: Benshi bisanga badatewe ishema nuko abakunzi babo basigaye basa.Urugero rwa hafi ushobora gushakana n'umugore ateye neza uko wifuza,yamara kuba umubyeyi akaba yabyibuha bidasanzwe ntubyishimire.

    Niba umukunzi wawe yagaragaje impinduka nk'izo cyangwa izindi utishimiye,mufashe kugaruka ku muronko kandi ubikorane ubwenge utamubwira nabi,kuko yumvako isaha n'isaha wamwangira uko asigaye asa,bikaba byazana intonganya mu rukundo.

    Source : https://yegob.rw/abafite-abakunzi-gusa-dore-amwe-mu-magabanga-ukwiye-kujya-uhisha-umukunzi-wawe-niba-udashaka-kumutera-agahinda-no-guhangayika/

  • Mu Rwanda: Umukobwa yanze umusore bakundanaga asanga uwufite amafaranga none uwo yanze yamuroze guhora mu mihango, none kugira ngo amukize hari ibyo ari ku musaba  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda: Umukobwa yanze umusore bakundanaga asanga uwufite amafaranga none uwo yanze yamuroze guhora mu mihango, none kugira ngo amukize hari ibyo ari ku musaba

    Hari ibyo benshi bakunze kuvuga ko ubwiza bw'umusore ari mu mufuka (amafaranga) gusa abenshi biyibagiza ko n'abakene baba bakeneye urukundo kandi rw'ukuri.

    Ibi byumvikanye ubwo umukobwa umwe yagishaga Inama cy'icyo yakora nyuma yo kwanga umusore ubu akaba yaramuroze guhora mu mihango, gusa umusore yavuze ko azamukiza ibi mu gihe yemeye kugaruka bagakundana.

    Mu magambo ye umukobwa yagize ati 'Muraho,ndi umukobwa w'imyaka 26 nkaba narakundanye n'umusore nza kumukatira kuko nari nabonye undi wamurushaga amafaranga yarakoze na gym asa neza kabisa.

    'None uwo nanze yandoze guhora mumihango ,uwo nari narasanze yaranyanze kubera icyo kibazo, none uwandoze yarambwiye ngo keretse nemeye kuzabana nawe nibwo nazakira.

    Gusa Ikibazo sinkimukunda ariko ubu umwaka uruzuye byaranze kugenda,ese nemere mbane nawe ngo iki kibazo gikemuke?mungire inama pe

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-umukobwa-yanze-umusore-bakundanaga-asanga-uwufite-amafaranga-none-uwo-yanze-yamuroze-guhora-mu-mihango-none-kugira-ngo-amukize-hari-ibyo-ari-ku-musaba/

  • Kicukiro: Yari yaravuze ko azica umuntu akajya kurya ibigori bya Leta, Umugabo yishe umugore bararanye ahita yijyana kuri RIB – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kicukiro: Yari yaravuze ko azica umuntu akajya kurya ibigori bya Leta, Umugabo yishe umugore bararanye ahita yijyana kuri RIB

    Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama akagali ka Nyarurama mu mudugudu wa Kivu, kuri uyu wa 14 Kamena 2023 Nibwo humvikanye inkuru y'inshamugongo y'umugabo wishe umugore bararanye agahita yijyana kuri RIB.

    Umugabo witwa NSANZABAHARI arakekwaho kwica umugore bararanye agahita yijyana kuri RIB, gusa yabanje kumvikana avuga ko n'ubundi azica umuntu akajya kurya ibigori bya Leta nk'uko BTN TV dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n'abaturage bo muri uyu mudugudu yari atuyemo.

    Inzego z'Ubuyobozi zirimo RIB na Polisi y'urwanda bahise bagera ahabereye icyaha kugira ngo bakore iperereza ry'imbitse.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-yari-yaravuze-ko-azica-umuntu-akajya-kurya-ibigori-bya-leta-umugabo-yishe-umugore-bararanye-ahita-yijyana-kuri-rib/

  • RDC: Guverinoma yageze ku mwanzuro wo gusezerera MONUSCO mu mezi 6 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nk'uko amakuru yatangajwe na Minisiteri y'itumanaho n'itangazamakuru avuga, ngo kungurana ibitekerezo na Jean-Pierre Lacroix bigamije kugera ku ntego zo kurangiza ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro ndetse no kwemerera leta kuzamuka mu mbaraga mu karere.

    Muri urwo rwego, hemejwe ko ingabo za MONUSCO zimaze imyaka isaga 20 zikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo biteganyijwe ko zizava muri iki gihugu mu mezi 6 ari imbere. Ku bategetsi ba Congo, ngo iyi ni intambwe y'amateka ku gihugu nk'uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga.

    Niba ibi bishyizwe mu bikorwa nk'uko bivugwa,RDC izaba ituye umuzigo w'ubusahuzi no gukingira ikibaba bagizi banabi bari mu mwambaro w'imitwe yitwaje intwaro yazengereje uburasirazuba bw'iki gihugu, bikorwa na MONUSCO ihamaze ibinyacumi by'imyaka.

    Mu gihe gito gishize nibwo uburakari bw'aba kongomani bwazamutse bamagana izi ngabo za UN bashing kuba zitaragize icyo zibafasha mu gihe cyose bamaze, kuko haba umutekano,ibikorwa by'iterambere no kugarura amahoro nka bimwe mubyabazanye nta nakimwe wavuga ko bagezeho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-guverinoma-yageze-ku-mwanzuro-wo-gusezerera-monusco-mu-mezi-6-aza

  • Egypte:Umugabo yakatiwe azira kwica umukobwa wanze kumwemerera ko (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko uyu mukobwa yishwe nyuma yo kwanga ubusabe bw'umusore bari bamaze igihe bakundana bw'uko yakwemera bakabana nk'umugabo n'umugore (Proposal)

    Amashusho yafatiwe hanze ya Kaminuza ya Mansoura agaragaza Mohammad Adel akata ijozi ry'uwari umukunzi we Nayra Ashraf mu kwezi gushize ,aho bombi bari basanzwe biga muri yo.

    Byabaye nyuma gato y'uko uyu mukobwa yari ateye utwatsi ikifuzo cy'uyu wari umukunzi we wamusabaga ko babana.

    Ni ubwicanyi bwongereye ubwoba ku banyagihugu mu Misiri, bunakurura impaka nyinshi ku bugizi bwa nabi bukomeje kwibasira Abagore muri icyo gihugu.

    BBC yanditse ko Adel yakatiwe n'urukiko ku cyaha cyo kwica wabigambiriye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/egypte-umugabo-yakatiwe-azira-kwica-umukobwa-wanze-kumwemerera-ko-bazabana

  • Uganda: Ibyabaye ku bari bagiye muri Ethiopia gutegereza Yesu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Leta ya Uganda, yatangaje ko yamaze gucyura abaturage bayo basaga 80 bari baragiye muri Ethiopia mu rugendo rugamije kwiyiririza ubusa ku musozi wo mu burasirazuba bwaho mu gihe cy'iminsi 40, mu rwego rwo gutegereza Yesu, bataha batarabona umucunguzi.

    Leta ya Ethiopia ikimara kumenya ko aba baturage binjiye mu Gihugu kuri iyo gahunda yo kujya kwiyiriza ubusa ngo bazone uko babonana n'umucunguzi, yahise ikorana na Uganda kugira ngo aba baturage batabarwe.

    Hahise hatangira ibikorwa byo gushaka uburyo aba baturage bacyurwa mu Gihugu cyabo nubwo bavugaga ko bazanywe no kujya mu ijuru.

    Nyuma yo kugarurwa mu Gihugu cyabo, ubu igikurikiyeho ni uguhiga umuvugabutumwa wari wababwirije abagira iyo nama yo kujya kwiyiriza iminsi 40 bagahura na Yesu.

    Ibi bikurikiye ibyabaye muri Kenya muri Werurwe 2023, ubwo abakabakaba 300 bagwaga ku musozi bagiyeyo kwiyiriza ubusa ngo bazagere mu ijuru byoroshye, nyuma yo kubigirwamo inama n'umupasiteri ubu uri gukurikiranwa n'inzego

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/uganda-ibyabaye-ku-bari-bagiye-muri-ethiopia-gutegereza-yesu-biratangaje