Blog

  • Ingabo za Uganda zoherejwe mu Rwanda mu myitozo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'itsinda ry'ingabo za Uganda ryoherejwe mu Rwanda, Isaac Okware yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abashinwa, Xinhua, ko bagizwe n'abasirikare 54, abapolisi barindwi n'abandi bakozi ba Leta 15.

    Iyi myitozo yahawe izina rya 'Ushirikiano Imara 2023' izatangirira mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kane.

    Si ingabo za Uganda zizitabira iyo myitozo gusa kuko n'andi matsinda y'abasirikare, abapolisi n'abasivile bo mu bihugu birindwi bigize EAC bazitabira, nk'uko Okware yabitangaje.

    Itsinda rya Uganda ryashyikirijwe ibendera ryo guhagararira igihugu cyaryo kuwa Mbere, mu Mujyi wa Jinja uri mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Imyitozo izwi nka Ushirikiano Imara 2023 ni ngarukamwaka, yateguwe mu guteza imbere ubufatanye bw'ibihugu bya EAC mu kugarura amahoro n'umutekano mu karere.

    Yatangiye gukorwa guhera mu 2004 aho Ingabo za EAC zihabwa amahugurwa ku bikorwa byo kugarura amahoro n'umutekano mu bice bitandukanye, zigahora ziteguye gutabara mu gihe byaba ngombwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/ingabo-za-uganda-zoherejwe-mu-rwanda-mu-myitozo

  • Imwe mu muryango itegamiye kuri Leta muri RD Congo yasabiye Minisitiri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gusaba ko bamwe mu bagize guverinoma birukanwa bitewe n'uko batashoboye kurinda ubusugire bw'igihugu cyabo, bikageza aho M23 yigarurira ibice bimwe na bimwe.

    Kuri iyi nshuro uri gusabirwa kwirukanwa ni Minisitiri w'Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde, unengwa ko yananiwe kugira icyo akora mu gihe nyamara ubuzima bw'abaturage mu bice byigaruriwe n'imitwe y'inyeshyamba bumeze nabi.

    Perezida wa Sosiyete Sivile mu Mujyi wa Goma, Marrion Ngavho, yagaragaje ko igihugu cyabo gikwiye kugira icyo gikora mu kurinda ubusigire bwacyo mu gihe cyugarijwe n'imitwe y'itarabwoba.

    Ati 'Biragaragara ko imbaraga za dipolomasi n'ibikorwa bya gisirikare byo kwirwanaho byatengushye sosiyete sivili n'abaturage mu gace k'Iburasirazuba bwa Congo. Turasaba ko abagize guverinoma bavaho niba nta ngamba zifashwe zo kurinda ubusugire n'umutungo bya Congo.'

    Ngavho yasabye kandi ko hakwiye kubaho ibikorwa bya Gisirikare mu buryo bwihuse mu kugarura umutekano muri RDC hatitawe ku Ngabo zo mu Karere cyangwa izindi mu kwirinda no kurimbura M23 n'umutwe wa ADF.

    Yagaragaje ko ibyo bishobora kuzafasha mu kongera koroshya urujya n'uruza mu Burasirazuba bw'iki gihugu no gufungura umuhanda Goma-Butembo-Bunia-Kisangani wakoreshwaga mu koroshya ubuhahirane.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/imwe-mu-muryango-itegamiye-kuri-leta-muri-rd-congo-yasabiye-minisitiri-w-intebe

  • Malawi igiye gucyura impunzi z'Abanyarwanda 44 – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisitiri ushinzwe Umutekano w'imbere mu gihugu, Ken Zikhale, yatangaje ko 'izo mpunzi zifuza gutaha mu Rwanda ku bushake kuko nta ntambara igihari'.

    HCR ni yo izafasha mu bikorwa byo kuzicyura aho bigomba gutangira kuri uyu wa Gatatu.

    Yakomeje avuga ko impunzi zikomoka mu Burundi zo ziri kuvugana n'igihugu zikomokamo kugira ngo zibe zabasha gutaha.

    Inyandiko z'inzira zamaze gutegurwa ku mpunzi zifuza gutaha.

    Ukuriye Ishami rya Loni muri Afurika y'Amajyepfo, Valentine Tapsoba, yatangaje ko izi mpunzi zari zifite amahitamo atatu, aho aya mbere yari ayo gucyurwa mu bihugu zikomokamo, gufashwa gutuzwa aho bari cyangwa se koherezwa mu kindi gihugu, ariko ubu ikigiye gukorwa ari ugucyurwa.

    Sitati y'ubuhunzi ku banyarwanda bahunze kuva mu mwaka wa 1959 kugeza 1998 yarangiye ku itariki ya 31 Ukuboza 2017.

    Leta y'u Rwanda yakoze ubukangurambaga hirya no hino mu bihugu byahungiyemo Abanyarwanda, ibasaba gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro cyangwa bagashaka ibyangombwa bibemerera kuba mu bihugu bahungiyemo mu gihe baba bashaka kuhaguma.

    Ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, Malawi yohereje mu Rwanda Niyongira Théoneste uzwi nka Kanyoni kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/malawi-igiye-gucyura-impunzi-z-abanyarwanda-44

  • Sudan: Aba General bahanganye ntibakozwa ibyo guhura ngo baganire – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho umuryango wa IGAD utangaje ko uteganya guhuza aba basirikare bombi bakaganira.

    Mu nama ya IGAD yabereye muri Djibuti kuwa Mbere, uyu muryango watangaje ko ugiye kongera ibihugu byashinzwe gushaka igisubizo cy'ibibazo byo muri Sudani hakongerwamo Kenya yiyunga ku bihugu bya Ethiopia, Somalia na Sudani y'Epfo.

    Umuyobozi w'Igisirikare cya Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan n'uwahoze amwungirije, Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi nka Hemedti, uyoboye umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Force (RSF) bari mu ntambara kuva ku itariki ya 15 Mata nyuma yo kurwanira ubutegetsi kwakurikiye ihirikwa ry'ubutegetsi ryo mu 2021 ryatindije inzibacyuho yagombaga kuganisha igihugu ku matora ya demokarasi.

    Itangazo ry'ibyavuye mu nama ya IGAD ryasohowe n'ibiro bya Perezida William Ruto, rivuga ko abayobozi b'ibihugu birangajwe imbere na Kenya bateganya guhuza abajenerali bahanganye muri Sudani ku meza y'ibiganiro imbonankubone muri umwe mu mirwa mikuru yo mu karere.

    Ariko, umwe mu bayobozi muri Leta ya Sudani utifuje ko amazina ye atangazwa kuko atemerewe kuvugisha itangazamakuru, yabwiye AFP ko urebye uko ibintu byifashe kuri ubu, Gen. Burhan atazicara ku meza amwe na Hemeti, uyobora Rapid Support Forces.

    Aba bajenerali bombi mu ntangiriro z'intambara yabo bagiye bitana abanyabyaha, kandi impande zombi zananiwe kubahiriza uduhenge dutandukanye babaga bemeye.

    Abantu basaga 1800 bamaze kwicirwa muri aya makimbirane kuva yatangira, mu gihe abandi ibihumbi bayakomerekeyemo nk'uko byemezwa n'umushinga ACLED (Armed Conflict Location and Event Data Project).

    Ubwo kandi ni ko hafi miliyoni 2 z'abaturage ba Sudani bavanwe mu byabo, barimo 476,000 bahungiye mu bihugu by'ibituranyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-aba-general-bahanganye-ntibakozwa-ibyo-guhura-ngo-baganire

  • Reba ubutumwa umukobwa adakwiye kwandikira umusore bakundana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mukobwa , birakwiriye ko wamenya icyo ukwiye kuvuga n'igihe cyo kukivugira mu gihe wandikiye umukunzi wawe ubutumwa kuri telefone no kumbuga nkoranyambaga kuko hari icyo ushobora kubwira umukunzi wawe ugasanga ubaye ubwa cya gisiga cy'urwara rurerure, ndetse ukaba washyira iherezo ku rukundo rwanyu.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imvugo udakwiriye gukoresha na gato mu butumwa bugufi uha umukunzi wawe.

    1.Ndagukunda' (ku nshuro ya mbere).

    Biraryoha cyane kubwira umukunzi wawe ko umukunda kuko bimwongerera icyizere n'urukundo kuri wowe kandi bikamunezeza cyane. Jya ukunda kubimubwira muri kumwe muvugana ndetse no mu butumwa umwandikira nta kosa ririmo rwose. Ariko mukobwa, uzirinde kuba wabanza umuhungu ngo umutange umubwire ko umukunda mu butumwa umwandikira kuko burya bigaragara nk'aho uri kwiteretera umuhungu n'ubwo nabyo byadutse ariko ni imwe mu ntandaro zo gusuzugurwa no gufatwa nk'icyo imbwa ihaze mu gihe runaka. Byaba byiza cyane umubanje ari uko muri kumwe atari ubutumwa umwandikiye.

    2.Kumwoherereza 'screenshoots' z'ibiganiro bya kera umwemeza ikosa.

    Uretse kuba ibi byagaragariza umukunzi wawe ko ubika inzika, byanaguteza ibibazo kuko kubika ibiganiro byarangiye kera bishobora kuba ikibazo gikomeye kuko byatuma ugarura n'ibibazo byakemutse kera kandi abakobwa benshi muri kamere yabo bakunda gufata ama 'screenshootsi'. Sinkubujije kuzifata kuko uri umukobwa nyine, kandi sinakubuza ibiri muri kamere zawe ariko uririnde koherereza umuhungu mukundana screenshoots z'ibiganiro mwagiranye hambere kuko hari ikibaye ako kanya ushaka kumwereka uko ari mu mafuti gusa.

    3.Uri kunyicaho?

    Rwose! Ukabona umukobwa yandikiye umuhungu bakundana iri jambo ntanashaka kongera kwandika! Ubutumwa bubaza iki kibazo ntibuteye agahinda ahubwo buratangaje. Ukuri guhari ni uko niba koko umukunzi wawe ari kukwicaho, hari amahirwe make yo kugusubiza, bivuze ko waba uri guta igihe cyawe unitesha agaciro wowe ubwawe mukobwa. Aho kumwandikira ubutumwa bumeze uko, wamuhamagara ahubwo mukabiganiraho bikagira inzira.

    4.Ndakubona!

    Ibi abakobwa bakunda kubikora nk'iyo bagiye ahantu bakahabona abakunzi babo nabo bariyo ariko bakirinda kubiyereka ahubwo bakohereza ubutumwa buvuga ibi. Mukobwa mwiza, niba ubonye umukunzi wawe ahantu utatekerezaga ko muhahurira, icya mbere ukwiriye gukora ni ukugera aho ari niba bigushobokera ukamusuhuza, ukamwiyereka akanamenya ko nawe uhari kuko kumuha ubutumwa umwereka ko ubona aho ari byatuma akeka ko umushyiraho za maneko ahubwo.

    5.Wari uri mu biki?

    Ubusanzwe iki kibazo kijya kumera nko kubaza umuntu uko yari ameze. Ariko kubera uburyo byaba bivuzwemo cyane ko ari mu butumwa aha umuntu atumva ijwi ubivuganye, hari ubwo umukunzi wawe ashobora kumva ko utangiye kumugenzura muri gahunda ze umubonerana cyangwa usa n'ushaka kumushinja amakosa yihariye yamuhugije. Menya imvugo ikwiriye yo gukoresha ku mukunzi wawe.

    6.Birarangiye!

    Yego, bibaho mu rukundo ko birangira cyangwa urugendo rw'urukundo rwanyu ruhagarara. Tutagendeye ku cyaba kibiteye, gutandukanira n'umusore mukundana mu butumwa bugufi ubwabyo ni agasuzuguro noneho bikaba agakabije iyo ari ibintu atari yiteguye ko byabaho. Twaza gahoro, umukobwa ni utuza agacisha make, mushakane mubiganireho murekane mubyumvikanyeho ariko mutarekaniye ku butumwa buvuga ngo 'Byarangiye!'

    7.Tugomba kuganira.

    Mukobwa mwiza, uri gukanga nde?! Niba utinyuka koherereza umuhungu mukundana ubutumwa buvuga uku, nta gikanganye wanamuha ubumumenyesha ko byarangiye rwose nicyo yaba ari gutekereza nk'inkurikizi zabyo n'ubwo atari cyo waba ugamije. Iri jambo riraremereye ni nk'impuruza ubundi kandi ryumvikana nk'iritagira ibiganiro byiza.

    8.Ese koko urankunda?

    Ibibazo biragwira! Ntibikwiriye na gato ko wohereza ubutumwa bubaza iki kibazo kuko bica intege umukunzi wawe cyane ko burya abahungu bakunda guhabwa igihe cyabo bakanga cyane gusunikirwa mu kintu. Niba agukunda, azabikubwira abyiteguye kandi simpamya ko uburyo iteka azabivugamo ari mu gusubiza ubutumwa bwawe bumubaza icyo kibazo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-ubutumwa-umukobwa-adakwiye-kwandikira-umusore-bakundana-71963

  • Kenya na RDC mu mugambi wo gucyura Ingabo za EAC,icyazijyanye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kenya isanzwe ari yo muhuza mu bibazo byo muri Congo Kinshasa.

    Byitezwe ko itsinda Perezida Ruto ateganya kohereza i Kinshasa zizaganira na Leta ya Congo ibijyanye no gucyura Ingabo za EAC ziri muri kiriya gihugu kuva mu mwaka ushize wa 2022.

    Africa Intelligence yatangaje ko ifite amakuru y'uko intumwa Kenyatta ateganya kohereza i Kinshasa zizaba ziyobowe na Minisitiri w'Ingabo za Kenya, Aden Duale, umujyanama wa Perezida Ruto mu by'umutekano, Monica Juma, cyo kimwe n'Umugaba w'Ingabo za Kenya zirwanira ku butaka, Lt Gen Peter Njiru.

    Ingabo za EAC ziri muri RDC zigiye gucyurwa, mu gihe mu kwezi gushize manda yazo yari yongerewe kugeza ku wa 8 Nzeri uyu mwaka.

    Ni umwanzuro bivugwa ko Kinshasa yafashe nk'uwari ukwiye, mu rwego rwo gutegura yitonze uko izi ngabo zacyurwa.

    Muminsi mike yari yabanje Perezida Félix Antoine Tshisekedi yari yanenze umusaruro w'Ingabo za EAC; bijyanye n'uko zanze kujya mu mirwano n'inyeshyamba za M23 nk'uko yabyifuzaga.

    Byitezwe ko mu gihe Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zizaba zivuye muri Congo zizasimburwa n'iz'umuryango w'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (SADC).

    Inama yahurije abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango i Windhoek muri Namibie ku wa 08 Gicurasi, yafashe umwanzuro wo kohereza Ingabo zawo muri RDC mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwacyo.

    Nta gihe kizwi kugeza ubu SADC yaba izohererezaho Ingabo zayo muri Congo, bivuze ko isaha iyo ariyo yose zakoherezwa.

    Ku bijyanye na gahunda yo gucyura Ingabo za EAC, amakuru avuga ko Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yasabwe gutanga umusanzu kugira ngo iriya gahunda izagende neza.

    Ni gahunda igiye gukorwa mu gihe intego yo kugarura amahoro yari yajyanye ziriya ngabo muri RDC itaragerwaho.

    Minisitiri w'Ingabo za Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba amaze igihe atanga impuruza y'uko inyeshyamba za M23 zaba ziri kwitegura kongera kugaba ibitero, by'umwihariko ku mujyi wa Goma.

    Igisirikare cya RDC by'umwihariko kimaze igihe kivuga ko M23 imaze iminsi yongera ingabo mu birindiro byayo, ibifashijwemo n'Ingabo z'u Rwanda.

    Ni ibirego uyu mutwe uhakana, wo ahubwo ukavuga ko Guverinoma ya Congo ari yo imaze igihe iri mu myiteguro yo kuwugabaho ibitero simusiga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-na-rdc-mu-mugambi-wo-gucyura-ingabo-za-eac-icyazijyanye-kirarangiye

  • Kandidatire ya Gacinya wayoboye Rayon Spots yongeye guteshwa agaciro (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Gacinya Chance Denys wari wajuririye icyemezo cyo gutesha agaciro kandidatire ye muri FERWAFA, ndetse ubujurire bwe bugahabwa agaciro, yongeye kwangirwa, ku mpamvu zo gukemanga ubunyangamugayo bwe.

    Ku wa Mbere w'iki cyumweru, tariki 12 Kamena, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryamenyesheje abantu batatu bari bajuririye ibyemezo byo gusubiza inyuma kandidatire zabo muri iri shyirahamwe, umwanzuro wafashwe na komisiyo y'ubujurire y'amatora.

    Muri abo bantu batatu; ari bo Dr Moussa Hakizimana, Gacinya Chance Denys na Fidele Kanamugire; uwari wemerewe, yari umwe ari we Gacinya wabaye Perezida wa Rayon Sports wifuzaga kwiyamamariza ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.

    Indi baruwa yanditswe kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena, igaragaza ko Gacinya Chance Denys yongeye kwangirwa nyuma y'uko Komisiyo y'Amatora yasuzumye ubunyangamugayo bw'abiyamamariza ku myanya ya komite nyobozi.

    Iyi baruwa ikomeza ivuga ko hashingiwe ku cyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko, kigaragaza ko yahamijwe ibyaha, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, hafashwe icyemezo.

    Iyi baruwa ikomeza igira iti 'Nyuma y'isuzuma ry'ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y'Amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu buyobozi bw'Ikipe cyangwa Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru (FERWAFA)'

    Gacinya Chance Denys wigeze gutabwa muri yombi mu mpera za 2017, yarezwe ibyaha birimo gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe, byari bishingiye ku mirimo yakozwe na Kompanyi ye yitwa MICON.

    Gusa ibi byaha yari akurikiranyweho yabigizweho umwere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, muri Nyakanga 2018, ahita arekurwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kandidatire-ya-gacinya-denys-wayoboye-rayon-spots-yongeye-guteshwa-agaciro-muri

  • Tanzania: Umugore yakatiwe urwa Pirato azira gusambanya umwana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize, umugore witwa Desderia Mbwelwa, ufite imyaka 57, urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 29, ariko amakuru arambuye ku cyemezo cy'urukiko ntabwo yari ataramenyekana.

    Uru rubanza rwagaragayemo abatangabuhamya batanu, barimo na muganga wasuzumye uwo mwana akemeza ko yari afite ibikomere kandi ko yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Uwo mugore yireguye avuga ko ari umuntu ukuze ufite abana n'abuzukuru atunze ndetse ko atakora ayo mahano.

    Avuga ku cyemezo cyafatiwe uwo mugore ,Umwunganizi we mu mategeko, witwa Me Frank Mwela, yavuze ko ateganya kujuririra icyemezo cy'urukiko kuko umukiriya we atasuzumwe kugira ngo byemezwe ko koko arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bavuga ko yateye uwo mwana.

    Yagize ati: “Umukiriya wanjye ntibamupimye ngo bamusangemo izo ndwara, kandi umukiriya wanjye n'umutangabuhamya we bemeje ko batazirwaye kuko umwe mu batangabuhamya be ari umugabo we”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/tanzania-umugore-w-imyaka-57-yakatiwe-igifungo-gikomeye-azira-gusambanya-umwana

  • GACINYA CHANCE DENIS, IBYO KUJYA MURI FERWAFA BIKOMEJE KUBA AGATERERANZAMBA. #rwanda #RwOT

    Gacinya Chance Denis wigeze kuyobora Rayon Sports mu 2015/2017 yongeye kwangirwa kwiyamamariza kwinjira muri FERWAFA nka Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki kubera ubunyangamugayo bukemangwa.

    Komisiyo y'Amatora mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, yongeye kwanga kandidatire ya Gacinya Chance Denis waherukaga kwemererwa kwiyamamaza nyuma yo kujurira.

    Gacinya yatanze kandidatire yiyamamariza umwanya wo kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA.

    Ku wa 6 Kamena 2023 ni bwo FERWAFA ibicishije muri Komisiyo Ishinzwe Amatora yatangaje urutonde rw'abemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, ariko Gacinya ntiyemererwa.

    Impamvu yagaragajwe ku kuba kandidatire ye yaranzwe ni uko atari yatanze icyangombwa cyerekana ko atakatiwe n'inkiko. Yaje kugitanga tariki ya 8 Kamena 2023.

    Iki cyemezo yarakijuririye ndetse FERWAFA yanzura ko ubujurire bwe bufite ishingiro.

    Kuri uyu Gatatu ni bwo hakwirakwiriye ibaruwa yashyizweho umukono n'abagize Komisiyo y'Amatora ya FERWAFA bayobowe na Kalisa Adolphe igaragaza ko Gacinya adafite ubunyangamugayo bumwemerera kwiyamamariza no kugaragara mu buyobozi bw'ikipe cyangwa ubw'ishyirahamwe.

    FERWAFA yanavuze ko ishingiye ku cyangombwa cyerekana ko Gacinya atakatiwe cyangwa yakatiwe n'inkiko kigaragaza ko hari ibyaha yahamijwe birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kuba atari umwizerwa.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Gacinya yavuze ko atarabona ibaruwa imumenyesha ko kandidatire ye yanzwe.

    Yagize ati 'Ntabwo ndabimenya, abantu bari kubimbwira. Ariko ubwo ningera ku kazi ndareba kuri email. Ntabwo numva impamvu yatuma banyangira.'

    Yakomeje avuga ko niba koko icyo cyemezo cyafashwe byaba bigayitse. Ati 'Byaba biciriritse cyane niba babyemeje bakanashyiraho imikono yabo.''

    Amategeko avuga iki ku kugirwa umwere umuntu yarafunzwe?

    Gacinya Chance Denis yatawe muri yombi mu Ukuboza 2017. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ibyaha birimo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro n'icyo kubeshya 'uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe'.

    Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko ibyaha Gacinya yashinjwaga byakozwe mu masezerano Sosiyete ye yitwa MICON, yagiranye n'Akarere ka Rusizi yo gushyira amatara ku mihanda muri ako karere, aho yagombaga gushinga amapoto 830 y'umuriro w'amashanyarazi ku kiguzi cya miliyoni 636 Frw.

    Bwavuze ko hagendewe ku mirimo yari amaze gukora, yishyuwe miliyoni 495 Frw nyamara ngo igenzura ryakozwe na Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) n'Akarere ka Rusizi riza kugaragaza ko ibikorwa byakozwe byagombaga kwishyurwa miliyoni 242 Frw.

    Tariki 27 Nyakanga 2018, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwamugize umwere ku byaha yashinjwaga. Rwanzuye ko ibyaha yashinjwaga bitamuhama, rutegeka ko afungurwa hamwe na Gataha Jean Paul bareganwaga.

    Umunyamategeko Me Murangwa Edward yagaragaje ko mu gihe umuntu yakurikiranyweho icyaha runaka mu rukiko ariko akagirwa umwere ataba afite ubusembwa na buto bwo kwiyamamariza umwanya runaka.

    Ati 'Iyo wabaye umwere nta busembwa ufite kuko kiriya ni icyangombwa kigaragaraza ko utakatiwe n'inkiko igifungo cy'amezi atandatu akenshi gikunze gusabwa ku myanya y'ubuyobozi. Uwo muntu ni umwere afatwa nk'umwere kuko n'urukiko rwabigaragaje. Ibyo byaha yabikurikiranyweho ariko urukiko rusanga ari umwere.'

    Ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA, Gacinya yari ahatanye na Mugisha Richard wemerewe ku ikubitiro.

    Amatora ateganyijwe kuba tariki ya 24 Kamena 2027, azatorerwamo n'abandi bayobozi bagize Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda.

    The post GACINYA CHANCE DENIS, IBYO KUJYA MURI FERWAFA BIKOMEJE KUBA AGATERERANZAMBA. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/14/gacinya-chance-denis-ibyo-kujya-muri-ferwafa-bikomeje-kuba-agatereranzamba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gacinya-chance-denis-ibyo-kujya-muri-ferwafa-bikomeje-kuba-agatereranzamba

  • Ubunyanamugayo bwakumiriye Gacinya Cance Denis mu kwiyamamaza muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko yari yajuriye ndetse akanatsindwa akamenyeshwa na Komisiyo y’Ubujurire ko ubujurire bwe bwemewe ndetse yemerewe kwiyamamaza, Gacinya Chance Denis kandidatire yongeye gukurwamo.

    Ku wa 6 Kamena 2023 nibwo Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

    Bamwe baremerewe ni mu gihe abandi kandidatire zabo zanzwe barimo na Gacinya Chance Denis.

    Uyu mugabo wayoboye Rayon Sports, bagaragaje ko atujuje ibintu 3 harimo kuba nta fotokopi z’impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri yatanze, icyemezo cy’uko yahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw’amategeko (perezida naba visi perezida) ndetse n’icyemezo cy’umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.

    Nyuma y’uko yanzwe, tariki ya 7 Kamena, Gacinya yahise ajuririra iki cyemezo ndetse n’ubujurire bwe bukaba bwarakiriwe.

    Komisiyo y’Ubujurire ikaba yaraje kwemeza ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bufite ishingiro ndetse yemerewe kwiyamamaza.

    Mu buryo butunguranye Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA ikaba yaje kwemeza ko uyu mugabo atemerewe kwiyamamaza kubera ibyaha yakurikiranyweho n’Inkiko.

    Iyi Komisiyo yavuze ko bashingiye ku ibaruwa ya Gacinya yanditse yo ku wa 26 Gicurasi 2023 yandikiye Komisiyo y’Amatora ayishyikiriza Kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023.

    Ishingiye kandi ku ngingo ya 27 y’amategeko ngengamikorere ya FERWAFA iha ububasha Komisiyo y’amatora bwo kugenzura ubunyangamugabo bw’abiyamamaza ku myanya ya Komite Nyobozi y’uko amatora aba;

    Ikanashingira ku cyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko yashyikirije Komisiyo kigaragaza ko hari ibyaha yahamijwe tariki ya 1 Mata 2022 nk’uko bigaragara kuri icyo cyangombwa ari byo; inyandiko mpimbano, kubura ubunyangamugayo ndetse no gukora no gukoresha impapuro mpimbano.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubunyanamugayo-bwakumiriye-gacinya-cance-denis-mu-kwiyamamaza-muri-ferwafa