Blog

  • RDF yatangaje impamvu abari abasirikare bakuru bayo birukanywe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyari kigamije kugaruka ku mpamvu zatumye RDF yirukana abasirikare 116 abandi 112 amasezerano yabo yaseshwe, ubusinzi bwongeye kuvugwa mu birukanywe.

    Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye abanyamakuru ko Maj Gen Aloys Muganga yirukanywe kubera impamvu z'ubusinzi bukabije.

    Muenzi we Brig Gen Francis Mutigana we ngo yirukaniwe gusuzugura inzego za gisirikare.

    Brig Gen Ronald Rwivanga yabajijwe niba uko kwirukanwa no gusesa amasezerano y'abasirikare, hari aho bihuriye n'impinduka ziherutse gukorwa mu buyobozi bukuru bw'Igisirikare cy'u Rwanda. Ati ” Ibyo bikorwa byombi byabaye mu gihe cyegeranye ariko nta sano bifitanye. Biratandukanye.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi mu Ngabo za RDF, Col Lambert Sendegeya, yavuze ko amasezerano y'abasirikare ashobora guseswa biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n'imyitwarire igayitse. Ati “Mu bigenga umwuga wa gisirikare, iyo umuntu hari ibyo atujuje ashobora gukurwa mu gisirikare n'ubuyobozi bw'ingabo.”

    Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yirukanye mu ngabo z'u Rwanda (RDF) Jenerali Majoro Aloys Muganga na Brigadiye Jenerali Francis Mutiganda, hamwe n'abandi basirikare 14 bo ku rwego rwo hejuru.

    Itangazo rya RDF ribirukana ryavugaga ko Perezida Kagame yatanze uruhushya rwo kwirukana abasirikare 116 b'andi mapeti atandukanye, anemeza ikurwaho ry'amasezerano y'akazi ka gisirikare ku bandi 112 na bo b'amapeti atandukanye.

    Muri aba basirikare 244 bose hamwe, nta mazina yabo yatangajwe uretse kuri abo babiri bo ku rwego rwa Jenerali.

    RDF yari yatangaje ko uko kwirukanwa no gukurwaho kwa kontaro z'akazi “bihise bikurikizwa ako kanya”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/rdf-yatangaje-zimwe-mu-mpamvu-abasirikare-bayo-bakuru-birukanywe

  • Musanze: Umugore yiyambuye ubuzima nyuma yo gusanga uwamwibye ari umugabo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 26 wo mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri ari muri koma, nyuma yo kunywa umuti batera mu myaka witwa Rocket, ubwo yakekaga ko gukeka ko umugabo we yamwibye amafaranga.

    Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku itariki 12 rishyira itariki 13 Kamena 2023, aho ubuyobozi bwamenye amakuru butabaye bumusanga mu rugo arembye, ari nabwo batumije Imbangukiragutabara imugeza mu bitaro bya Ruhengeri agihumeka.

    Amakuru ava mu baturanyi be, avuga ko uwo mugore yagiye kureba aho yari yabitse amafaranga, ayabuze akeka ko mu bayibye haba harimo n'umugabo we, ngo ahita afata icyemezo cyo kunywa uwo muti.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean, yavuze ko ubwo yamenyaga ayo makuru yasabye Gitifu w'Akagari ka Nyarubuye uwo mugore atuyemo, kwihutira kumugeza mu bitaro, dore ko we ngo yari yakoreye irondo mu Kagari ka Bumara.

    Nk'uko Gitifu Dushimire akomeza abivuga, ngo ubwo uwo mugore yiyahuraga umugabo we ntabwo yari yagatashye, avuga ko umubare w'ayo mafaranga yibwe atigeze abasha kuwuvuga nyuma y'uko yari arembye.

    Hakomeje gukekwa ko ari umugabo waba wayibye, dore ko ubwo bari batumije imbangukiragutabara uwo mugabo yahize aza bigaragara ko yanyoye, gusa Gitifu Dushimire avuga ko nta gihamya cyerekana ko ayo mafaranga yibwe n'umugabo.

    Ati 'Ntabwo tuzi umubare w'ayibwe n'uwayibye ntabwo azwi, ubwo twatekerezaga gushakisha umugabo ngo tumukurikirane yahise aza muri iryo joro yasinze, anaherekeza umugore we ku bitaro. Ntabwo twavuga ko umugabo yigeze yihisha, nta n'uwahita yemeza ko ari we wayibye'.

    Uwo muyobozi yasabye abaturage kujya bataha kare, kandi amafaranga bakoreye bakirinda kuyasesagura bayamarira mu nzoga zibatera ubusinzi bikongera amakimbirane.

    Ati 'Abaturage ntibakwiye kumarira amafaranga bakoreye mu nzoga, uwo mugabo yatashye yasinze kandi n'uwo mugore wiyahuye batubwira ko yari yasomyeho. Ntabwo umuntu akwiye kuza ngo nasanga bamwibye ahite afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, ahubwo ibibazo bye akwiye kubitura inzego z'ubuyobozi zikamufasha'.

    Kugeza ubu uwo mugore ari mu bitaro bya Ruhengeri, aho akomeje gukurikiranwa n'abaganga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-umugore-yiyambuye-ubuzima-nyuma-yo-gusanga-uwamwibye-ari-umugabo-we

  • Ubusinzi no gusuzugura inzego za gisirikare:Ikihishe inyuma y'iyirukanwa ryaba General Muganga na Mutiganda muri RDF. #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, abwiye abanyamakuru ko Maj Gen Aloys Muganga yirukanywe kubera impamvu z'ubusinzi bukabije mu gihe Brig Gen Francis Mutigana yirukanwe kubera gusuzugura inzego za gisirikare.

    Abivugiye mu kiganiro n'abanyamakuru kigaruka ku mpamvu zatumye RDF yirukana abasirikare 116 mu gihe abandi 112 amasezerano yabo yaseshwe.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi mu Ngabo za RDF, Col Lambert Sendegeya, yavuze ko amasezerano y'abasirikare ashobora guseswa biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n'imyitwarire igayitse. Ati 'Mu bigenga umwuga wa gisirikare, iyo umuntu hari ibyo atujuje ashobora gukurwa mu gisirikare n'ubuyobozi bw'ingabo.'

    Brig Gen Ronald Rwivanga yabajijwe niba uko kwirukanwa no gusesa amasezerano y'abasirikare, hari aho bihuriye n'impinduka ziherutse gukorwa mu buyobozi bukuru bw'Igisirikare cy'u Rwanda. Ati ' Ibyo bikorwa byombi byabaye mu gihe cyegeranye ariko nta sano bifitanye.

    The post Ubusinzi no gusuzugura inzego za gisirikare:Ikihishe inyuma y'iyirukanwa ryaba General Muganga na Mutiganda muri RDF. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/14/ubusinzi-no-gusuzugura-inzego-za-gisirikareikihishe-inyuma-yiyirukanwa-ryaba-general-muganga-na-mutiganda-muri-rdf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubusinzi-no-gusuzugura-inzego-za-gisirikareikihishe-inyuma-yiyirukanwa-ryaba-general-muganga-na-mutiganda-muri-rdf

  • Nyuma ya Mangwende undi mukinnyi ukina kumugabane w’iburayi ntazakina umukino w’Amavubi na Mozambique kandi agenderwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Emmanuel Imanishimwe Mangwende, undi mukinnyi ashobora kutazakina umukino u Rwanda rufitanye n'ikipe y'igihugu ya Mozambique uri kuri iki cyumweru.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo mu itangazamakuru havuzwe ko myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende atazakina umukino u Rwanda ruzakina na Mozambique nyuma yuko FAR Rabat akinira ikomeje kumugora cyane.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma yo kuba Mangwende ashobora kudakina umukino na Mozambique, Rafael Yorke nawe u Rwanda rwari rufite ukomeye ashobora kutagaragara kuri uyu mukino. Nyuma yaya makuru twamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru izatuma uyu musore atagaragara kuri uyu mukino.

    Umukino u Rwanda ruzakina na Mozambique kuri iki cyumweru tariki ya 18 kamena 2023, uzabera kuri Sitade mpuzamahanga y'i Huye Sitade imwe rukumbi u Rwanda rufite yemewe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika.

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-mangwende-undi-mukinnyi-ukina-kumugabane-wiburayi-ntazakina-umukino-wamavubi-na-mozambique-kandi-agenderwaho/

  • Inkuru nziza cyane udakwiriye gucikwa: Gihembwa kuri YouTube ntibikiri ingume kuko ku bantu 500 (subscribers) bonyine wabasha kuyorerwa idorari na YouTube – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gihembwa kuri YouTube ntibikiri ingume kuko ku bantu 500 (subscribers) wabasha kuyorerwa idorari na YouTube.

    Urubuga rwa Youtube rugiye kugabanya bimwe mu byasabwaga abashaka kuba afatanyabikorwa bayo kugira ngo babone uko bakorera amafaranga.

    Google yavuze ko bimwe mu bigiye kugabanywa harimo; Abakurikira ubishaka , ubusanzwe hasabwaga igihumbi cy'abantu bakurikiye ushaka kuba umufatanyabikorwa wa Youtube gusa ubu bagiye kugirwa 500.

    Hasabwaga amasaha ibihumbi bine by'abantu bagombaga kuba bamaze kureba amashusho yose ari kuri konti ya Youtube y'ubishaka gusa ubu agiye kugirwa ibihumbi 3 ( 3,000 Wacth hours in the past year) cyangwa se Views zingana na Miliyoni 3 mu minsi 90 kuri video nto zizwi nka 'Shorts'.

    Ibi bije bisimbuye igihumbi cya 'Subscribers' cyasabwaga n'amasaha ibihumbi 4 cyangwa Miliyoni 10 kuri Videwo nto.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-cyane-udakwiriye-gucikwa-gihembwa-kuri-youtube-ntibikiri-ingume-kuko-ku-bantu-500-subscribers-bonyine-wabasha-kuyorerwa-idorari-na-youtube/

  • “N’igisore ndabona kirusha Daddy umubyibuho” yifashishije Amafoto meza Clapton Kibonke yifurije umuhungu we isabukuru nziza n’abandi babonera ho kumwibasira(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'N'igisore ndabona kirusha Daddy umubyibuho' yifashishije Amafoto meza Clapton Kibonke yifurije umuhungu we isabukuru nziza n'abandi babonera ho kumwibasira(Amafoto)

    Mugisha Emmanuel wamamaye muri sinema nyarwanda nka Clapton Kibonke udasiba kwerekana ko yishimira umuryango we yongeye kwifuriza isabukuru nziza umuhungu we.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ' Isabukuru nziza muhungu wange'

    Gusa nti habura abatebya dore ko hari abari bakibona uko umwana we abyibushye bagahita bavuga ko arusha se umubyibuho.

    Bamwe mu bagize icyo bavuga.

    Ni kenshi cyane Clapton yagiye asangiza abamukurikinarana amafoto y'umuryango we mu bihe bigiye bitandukanye.

    Amafoto y'umuhungu we. 

    Source : https://yegob.rw/nigisore-ndabona-kirusha-daddy-umubyibuho-yifashishije-amafoto-meza-clapton-kibonke-yifurije-umuhungu-we-isabukuru-nziza-nabandi-babonera-ho-kumwibasiraamafoto/

  • Gacinya Chance Denis yasabwe icyemezo cy’uko atafunzwe, atanga icy’uko yahamwe n’ibyaha #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’amatora yatangaje ko kuba Gacinya Chance Denis yangiwe kwiyamamaza muri Komite Nyobozi ya FERWAFA kubera ubunyangamugayo buke aho yabehsye.

    Gacinya Chance Denis yari yatanze kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa kabiri muri FERWAFA ushinzwe tekinike mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

    Komisiyo y’amatora yaje kugaragaza ko atemerewe kwiyamamaza ajya kujurira muri Komisiyo y’ubujurire maze ivuga ko ubujurire bwe bufite ishingiro yemerewe kwiyamamaza.

    Uyu munsi Komisiyo y’amatora yaje kongera kumumenyesha ko atemerewe kwiyamamaza muri aya matora kubera ko atujuje ubunyangamugayo.

    Kalisa Adolphe ukuriye Komisiyo y’amatora mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Biragoye gupima cyangwa kuvuga ngo ubunyangamugayo burahera aha bugere aha. Usanga umuntu abaha amakuru atuzuye, ni cyo gihari. Habaho kwakira icyangombwa, tukemera ko twakibonye, ariko dushobora gusanga icyo watanze kitujuje ibisabwa [kitameze uko cyifuzwa]. Ni ho havuye yego na oya. Ibaze ko byabaye ku muntu w’inzobere umaze igihe mu mupira. Na Moussa [Hakizimana] byamuhayeho.'

    'Hari aho ubaza umuntu niba yaba yarigeze gukurikiranwa n’inkiko, akakubwira oya. Yazana icyemezo cy’uko atafunzwe [Gacinya yazanye icyerekana ko yakatiwe], ugasanga biratandukanye. Ibyaha yahamijwe ni inyandiko mpimbano, ubuhemu no gukoresha inyandiko mpimbano. Hari urundi rubanza rwa kabiri, yahamijwe gukubita no gukomeretsa [kandi ni we wabituzaniye hano].'

    Kalisa yagaragaje ko Gacinya yatanze icyemezo cyerekana ko atigeze afungwa ariko hari ingingo zimuzitira.

    Yagize ati 'Twabonye icyemezo cy’Ubushinjacyaha Bukuru kigaragaza ko atigeze afungwa amezi atandatu. Guhamwa n’icyaha ni kimwe no gukatirwa ni ikindi. Yahamwe n’icyaha ariko hari n’izahabu yaciwe. Na cyo ni igihano. Hamwe yaciwe miliyoni 5 Frw, ahandi acibwa ibihumbi 100 Frw.'

    'Amategeko ya FIFA [ingingo ya 75] avuga ko niba mu myaka itanu warahamijwe icyaha, utemerewe kuba mu buyobozi bw’Ishyirahamwe, ikipe cyangwa Komisiyo.'

    Abakandida bemerewe

    Muri rusange abari biyamamaje bari 24 ariko abemerewe, bujuje ibisabwa ni 18 ariko umwe akuramo kandidatire hasigara 17.

    Ku mwanya wa perezida ni Munyatwali Alphonse wiyamamaje wenyine.

    Ku mwanya wa visi perezida ushinzwe imiyoborere n’imari ni Habyarimana Matiku Marcel ni mu gihe visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike hiyamamaje Mugisha Richard.

    Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe imari batatu nibo bemerewe kwiyamamaza ni 2; Rugamba Jean Marie na Niwemugeni Chantal.

    Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga hiyamamaje Rwankunda Quinta wenyine.

    Kuri Komiseri ushinzwe amarushanwa hiyamamaje 2, Turatsinze Amani Evariste na Nyiringabo Rodrigue Diallo.

    Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe tekinike n’umupira w’amaguru hiyamamaje abakandida 2 barimo Habimana Hamdan na Ndayiragije Bosco ariko Ndayiragije yaje gukuramo kandidatire ye.

    Mukanka Ancilla ni we wiyamamaza wenyine ku mwanya wo kuba Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore.

    Babiri, Rurangirwa Louis na Ntageruka Jerome nibo bahataniye umwanya wa Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mukino.

    Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe amategeko hariho Gasarabwe Claudine ni mu gihe ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo ari Gatsinzi Herbert.

    Komiseri ushinzwe amakipe y’igihugu uhanganiwe n’abantu 3 ari bo; Bizimungu Clement na Ngendahayo Vedaste

    Abataremerewe 6 ni Gacinya Chance Denis, Kanamugire Fidele na Rukundo Eugene bose bari wiyamamarije ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.

    Abandi ni Murangwa Eugene wari wiyamamaje ku mwanya wa Komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere ry’umupira w’amaguru, Mutesi Gloria wiyamamaje ku mwanya wa Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore na Hakizimana Moussa ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo.

    Gacinya yabeshye Komisiyo y’amatora ya FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gacinya-chance-denis-yasabwe-icyemezo-cy-uko-atafunzwe-atanga-icy-uko-yahamwe-n-ibyaha

  • Israel Mbonyi, Masamba, Tom Close mu bategere… – #rwanda #RwOT

    Ibirori by'iri serukiramuco bizaba ku wa 22 Nyakanga 2023, kuri Mundi Center-Rwandex. Rizahura abantu batandukanye, ibigo na Ambasade ya Israel mu Rwanda.

    Inama n'ibirori bya 'Tarama Rwanda' bizagaragara mu bice bibiri bidasanzwe, bigamije kwerekana ubushobozi bunini bw'inganda zihanga n'umuco mu Rwanda.

    Iyi nama kandi izahuza abantu barenga 600, barimo urubyiruko, abahanzi bazwi ndetse n'abakizamuka, ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu birenze 20, ibigo bya Leta n'imiryango itegamiye kuri Leta, hamwe n'intumwa zo mu bihugu bitandukanye ndetse n'Abanyarwanda baba muri Diaspora.

    Umuyobozi wa Tarama Rwanda, Wilson yabwiye InyaRwanda ko iyi nama ndetse n'iserukiramuco byose byahujwe ku munsi umwe hagamijwe 'guteza imbere ubushobozi bw'abantu binyuze mu bikorwa by'abahanzi ubwabo cyane cyane abakuru bagafasha abato ariko kandi hagatangwa umurongo nyawo wo kurenga inzitizi zikigaragara mu buhanzi harimo no kutagira amakuru y'ibanze ajyanye n'amategeko ndetse n'uwakabaye afasha abahanzi'.

    Akomeza ati 'Aho abitabiriye amahugurwa bazahanahana ubushishozi, uburyo ubuhanzi no kwihangira imirimo bishobora kugira uruhare runini mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda mu guteza imbere no kongera ubutunzi bw'impano.'

    Hagendewe ku insanganyamatsiko nyinshi, iyi nama izagaragaramo umurongo wihariye w'abavuga bazasangira ubunararibonye bwabo mu byiciro byabo.

    Gushyira mu bikorwa iyi nama, iserukiramuco rya 'Tarama Rwanda' rizaba urubuga rwerekana impano mu bice bitandukanye by'ubuhanzi.

    Kuva mu bikorwa bya muzika bishimishije hamwe n'ibikorwa byo gusetsa ku ruhande kugeza kwerekana imyambarire, imbyino, imurikagurisha, n'ibindi byinshi. 

    Wilson avuga ko hari byinshi bashingiyeho mu gutumira aba bahanzi bazataramira imbaga y'abantu barenga 1500, bakayigaragariza impano zabo zidasanzwe.

    Avuga ko intego y'iri Serukiramuco n'iyi nama ari uguhuza abahanzi ubwabo bakaganira ku iterambere ry'uruganda babarizwamo ari nako bahura n'abagenzi babo bo mu bindi bihugu bitandukanye.

    Hari kandi kungurana ubumenyi ku bijyanye n'uburyo abahanzi barushaho gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora, cyane cyane bakitabira gushyira ibihangano byabo ku masoko mpuzamahanga yaba ari ayo kuri murandasi ndetse no gukora ibihangano bifite umwimerere.

    Guhuza abashoramari n'abahanzi ndetse n'inzengo zitandukanye za Leta no kugaragaza impano z'abahanzi bakizamuka.

    Kugeza, ubu abahanzi bazitabira iri serukiramuco bagatanga n'ibiganiro barimo Israel Mbonyi, Tom Close, Intore Massamba, Mani Martin, Mighty Popo n'abandi.

    Mu bandi bazitabira iri Serukiramuco kandi harimo Anirban Mitra wo mu Buhinde usanzwe ayobora filime, Producer Ishimwe Clement, Jemina Kakizi, Umunyamakuru Isheja Sandrine Butera, umukinnyi wa filime Gratien Niyitegeka, Umuyobozi wa Africa In Colors, Raoul Rugamba n'abandi. Mu bandi bahanzi bitezwe muri iri serukuramuco harimo Ruti Joel, Okkama, Confy n'abandi benshi.

    Wilson ati 'Icyo twagendeyeho duhitamo abahanzi; twibanze cyane ku kugira ubunararibonye bw'abahanzi mu bisata bitandukanye, aha twavugamo nka Israel Mbonyi uhagarariye abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza, Seburikoko ukora Filime, Isheja Sandrine akaba umunyamakuru, ndetse n'abandi bagiye bakora byinshi bitandukanye n'iby'abagenzi babo ariko kandi akaba ari abantu bageze kuri byinshi mu byo bakora bashobora ko gufasha abakizamuka.'

    Akomeza ati 'Kabone n'ubwo benshi bahuriye ku muziki, gusa bafite ibindi bakora bitandukanye; urugero rwiza ni Mighty Popo washinze ishuri ryigisha umuziki no gushushanya ndetse na Tom Close ufatanya inshingano zo kuba akuriye ikigo cyo gutanga amaraso mu Rwanda.'

    Kwitabira iyi nama ni ubuntu, ariko kwitabira Iserukiramuco rizaririmbamo aba bahanzi ni ukwishyura.

    KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA KUZITABIRA IYI NAMA


    Iri serukiramuco ‘Tarama Rwanda’ rizaba ku wa 22 Nyakanga 2023


    Israel Mbonyi uri gukorera ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi ategerejwe muri iri serukiramuco, aho azatanga ikiganiro


    Umuhanzi akaba n'umuganga, Tom Close azagaruka ku rugendo rwe mu muziki n'ibindi


    Umuhanzi Massamba Intore ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azaganiriza abazitabira iri serukiramuco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130601/israel-mbonyi-masamba-tom-close-mu-bategerejwe-mu-iserukiramuco-tarama-rwanda-130601.html

  • U Rwanda rwamaganye raporo ya HRW ishinja abayobozi barwo ibyaha by'intambara muri RDC #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwamaganye Raporo ya Human Rights Watch ivuga ko abayobozi barwo baba baragize uruhare mu byaha by'intambara ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binyuze mu bufasha ngo bwahawe umutwe wa M23.

    Kuva intambara yakongera kubura mu Burasirazuba bwa Congo mu mpera z'umwaka wa 2021, umwuka mubi wakomeje gututumba hagati y'iki gihugu n'u Rwanda, bigeza n'aho rushinjwa kuba arirwo ruri inyuma y'ibikorwa bya M23.

    Inyandiko yashyizwe hanze na HRW ivuga M23 ari umutwe ufashwa n'u Rwanda, ndetse ko ariwo wagize uruhare mu bwicanyi bw'imirambo yabonetse mu Burasirazuba bwa Congo mu gace ka Kishishe.

    Iyo nyandiko igira iti 'Iyo mibiri bikekwa ko ari iy'abaturage bo muri ako gace ndetse n'abarwanyi bafashwe na M23 ikabica hagati ya Ugushyingo 2022 n'igihe uwo mutwe wavaga i Kishishe muri Mata 2023'.

    Muri iyo raporo havugwamo ko hari abatanze ubuhamya bavuga ko babonye imva rusange 14 zashyinguwemo iyo mibiri kandi ko ari nke ku bantu bishwe. Ngo hari abandi bantu batanze ubuhamya bavuga ku mibiri iri hagati ya 15 na 20 yabonywe hafi y'ahari urusengero rw'Abadivantisiti.

    Ivuga ko ibyo bikorwa byakozwe, bigize icyaha ndetse ko 'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiriye gushyira abayobozi ba M23 hamwe n'abayobozi b'u Rwanda bafasha uyu mutwe, ku rutonde rw'abahabwa ibihano'.

    Ikomeza ivuga ko 'Abayobozi b'u Rwanda bashobora kuba baragize uruhare mu byaha by'intambara binyuze mu bufasha buhabwa umutwe wa M23.'

    'U Rwanda ntirutewe ubwoba n'ibuhuha'

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibikubiye muri iyi nyandiko ya HRW, ari ibihuha bigamije kuyobya abantu kugira ngo ntibite kuri gahunda zo kugarura amahoro mu karere zemejwe.

    Ati 'U Rwanda ntabwo ruzaterwa ubwoba n'izi gahunda zo gutanga amakuru y'ibinyoma no kuyobya abantu ku bijyanye na gahunda iriho igamije kugarura amahoro.'

    Kuva ibibazo by'umutekano muke byafata indi ntera muri RDC, Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza ko kwitirira u Rwanda ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugushaka guhunga ibibazo ubwabyo, kuko bimaze imyaka myinshi ariko bikaba bidakemurwa.

    Ubwo aheruka mu ruzinduko muri Benin, Umukuru w'Igihugu yavuze ko M23 atari yo kibazo, ahubwo ari umusaruro w'ibibazo byinshi bitabashije gushakirwa ibisubizo mu gihe cy'imyaka myinshi.

    Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y'uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.

    Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy'ubukoloni, igice kimwe cy'u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

    Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b'ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.

    Ati 'Ibyo ni ibijyanye n'amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.'

    Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n'ubu mu 2023, nyuma y'imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.

    Yakomeje ati 'Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye.'

    Ni urugendo nyamara ngo rwaje kwinjirwamo n'ibihugu byinshi birimo n'ibikomeye, ariko ntibyakemura ikibazo.

    Yakomeje ati 'Mu kuri kwita ikibazo cy'aka karere icya M23 cyangwa ikibazo cy'u Rwanda, ni uguhunga ikibazo ntushake kugishakira igisubizo.'

    Ibyabereye i Kishishe mu mboni z'abahageze

    Iyi Raporo yakozwe na HRW ishinja M23 ibyaha by'ubwicanyi bwakorewe abasivile i Kishishe, gusa ibyo ivuga bitandukanye n'ibyo abageze muri aka gace babonye.

    Kishishe ni agace ko muri Congo Kinshasa (RDC) muri Teritwari ya Rutshuru gatuwe n'abaturage basaga 7000. Mu mwaka ushize kabereyemo imirwano hagati ya M23 n'urwunge rwa FARDC, FDLR, Mai Mai, Nyatura n'indi.

    Magingo aya, aka gace kari mu maboko y'Umutwe wa M23. Mu gukozanyaho hagati y'izi mpande kwabayeho tariki 29 Ugushyingo 2022, hari abaturage n'abarwanyi babitakarijemo ubuzima, gusa ibyakurikiyeho byateye benshi urujijo.

    Leta ya Congo yihutiye gutangaza ko hapfuye abaturage, gusa buri muyobozi wese wafatanga indangururamajwi, yatangazaga imibare ye y'abapfuye; urugero nk'Umuvugizi w'Ingabo za Leta, Maj. Gen.Sylvain Ekenge tariki 1 Ukuboza, yavuze ko hishwe abantu 50.

    Ku munsi wakurikiyeho Guverinoma ya Congo yaramuvuguruje, itangaza ko abapfuye basaga 100 ndetse hashyirwaho icyunamo cy'iminsi itatu.

    Minisitiri w'Inganda, Julien Paluku afatanyije n'Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya tariki 5 Ukuboza bo bemeje Isi yose ko abapfuye barenga 300 bishwe 'bunyamaswa' na M23.

    Monusco yo yatangaje ko hapfuye abaturage 131, barimo abagore n'abana.

    Abanyamakuru Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni bafite uburambe mu gukora inkuru mu duce turimo intambara bafatanyije n'Umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, bagiye aho Kishishe guperereza ry'ibyabaye kuri iriya tariki ya 29 Ugushyingo.

    Raporo bakoze ivuga ko imirwano ya Kishishe yatangiye tariki 21 Ugushyingo 2022 ahagana Saa Mbili za mu gitondo. Uwo munsi abarwanyi ba M23 binjiye mu Gasantere ka Bambo gaherereye mu bilometero bitanu uvuye i Kishishe. Icyo gihe bari bahanganye n'indi mitwe yitwaje intwaro irwana ku ruhande rwa FARDC irimo FDLR, Nyatura na Mai-Mai.

    Hakozwe ibarura basanga hapfuye abantu 19, bitandukanye n'ibyatangajwe na Monusco ndetse na Leta ya Congo, ko basaga 130.

    Abantu umunani nibo byagaragaye uwo munsi ko bari abaturage b'aho Kishishe kuko hari abari babazi, hakorwa raporo isinywaho n'abaturage, babona kubashyingura.

    M23 ivuga ko abo baturage bapfuye kubera amasasu yayobye, kuko imirwano yabereye mu gace gatuyemo abantu. Abandi bantu 11 basigaye, M23 yasanze ari inyeshyamba nubwo abaturage batanze ubuhamya bo batabyemeza.

    Abo baturage bapfuye, baguye mu duce twa Kirama na Sukuma.

    Raporo igaragaza ko gukabya ku mibare y'abapfuye atari bishya muri Congo. Mu 2020 hari ubwicanyi bwabereye ahitwa Kipupu muri Kivu y'Amajyepfo, Guverinoma itangaza ko haguye abaturage 220.

    Ubwo hakorwaga iperereza ryimbitse rikozwe na Monusco, byavumbuwe ko hapfuye abaturage 15.

    Raporo ivuga ko abaturage umunani baguye muri iyo mirwano bashyinguwe n'imiryango yabo mu gihe abandi 11 M23 yita inyeshyamba bashyinguwe mu mva rusange eshatu.

    Raporo igaragaza amafoto y'imva bashyinguyemo. Iz'abo 11 batari ba kavukire, ni ukuvuga abo bivugwa ko ari abarwanyi, bashyinguye mu mva eshatu, ebyiri zirimo bane indi imwe irimo batatu.

    src:IGIHE

    The post U Rwanda rwamaganye raporo ya HRW ishinja abayobozi barwo ibyaha by'intambara muri RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/14/u-rwanda-rwamaganye-raporo-ya-hrw-ishinja-abayobozi-barwo-ibyaha-byintambara-muri-rdc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwamaganye-raporo-ya-hrw-ishinja-abayobozi-barwo-ibyaha-byintambara-muri-rdc

  • Tijara Kabendera yagaragaye ari kurira ubuzima muri Dubai hamwe n’umusore yishimira cyane (AMAFOTO)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tijara Kabendera yagaragaye ari kurira ubuzima muri Dubai hamwe n'umusore yishimira cyane (AMAFOTO)

    Tijara Kabendera uherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'abarabu yongeye kwerekana amwe mu mafoto ndetse na Videwo ari kuryoherwa n'ubuzima ubwo yari kumwe n'umuhungu we yishimira cyane Aboubacal wari umutwaye kuri moto zitwarirwa aho  mu butayu.

    Muri aya mashusho ntago agaragaza umuhungu we neza  gusa abinyujije muri video yashyize kuri Instagram ye yataginze umuhungu we nk'umuntu bari kumwe.

    Reba video hasi

    Source : https://yegob.rw/tijara-kabendera-yagaragaye-ari-kurira-ubuzima-muri-dubai-hamwe-numusore-yishimira-cyane-amafoto/