Blog

  • Habura amasaha make ngo hatangazwe abakandida ndakuka mu matora ya FERWAFA, Gacinya yangiwe kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye nibwo ku kicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA hatangazwa urutonde ndakuka rw'abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

    Ni urutonde rutaza kuba rurimo Gacinya Chance Denys wari wiyamamarije umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki, uyu mugabo akaba atariho kubera imyitwarire idahwitse.

    Kwangirwa kwiyamamaza kuri Gacinya kuri uwo mwanya byatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA ibinyujije mu ibaruwa yagiye ahagaragara.

    Ibaruwa igira iti' Komisiyo y'amatora muri @ferwafa iti ' Hashingiwe ku kuba icyangombwa cyerekana ko wakatiwe cyangwa utakatiwe n'inkiko washyikirije Komisiyo kigaragaza ko hari ibyaha wahamijwe (Criminal conviction) ku italiki ya 01/04/2022 nk'uko bigaragara kuri icyo cyangombwa aribyo: Faux en écriture, Abus de confiance na Faux et Usage de faux.

    Dushingiye ku busumbane bw'Amategeko FERWAFA igenderaho buha amategeko n'amabwiriza bya FIFA kuba hejuru y'ayandi yose agenderwaho mu mupira w'amaguru.

    Nyuma y' isuzuma ry' Ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y'Amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu Buyobozi bw'ikipe cyangwa Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru (FERWAFA).'

    Kwangirwa kandidatire ya Gacinya Chance Denys bibaye ku ncuro ya kabiri kuko iyambere yo havuzwe ko habura Dipolome iriho umukono wa Noteri n'icyangombwa kigaragaza ikipe imutanzemo umukandida.

    Nyuma yari yongeye kujurira birangira yemerewe kwiyamamaza mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 24/06/2023, gusa kuri iyi ncuro ntabwo yemerewe kuba yajya mubazahatanira kuyobora FERWAFA.

    The post Habura amasaha make ngo hatangazwe abakandida ndakuka mu matora ya FERWAFA, Gacinya yangiwe kwiyamamaza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/habura-amasaha-make-ngo-hatangazwe-abakandida-ndakuka-mu-matora-ya-ferwafa-gacinya-yangiwe-kwiyamamaza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=habura-amasaha-make-ngo-hatangazwe-abakandida-ndakuka-mu-matora-ya-ferwafa-gacinya-yangiwe-kwiyamamaza

  • Nyuma y’imyaka 8, umunyamakuru Mahoro Nasri yatandukanye na Flash FM #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda wakoreraga Radio Flash, Mahoro Nasri yatandukanye n’iyi Radio yari amazeho imyaka 8.

    Uyu munyamakuru wakunzwe cyane bitewe n’ubusesenguzi bwe ku mikino cyane cyane ku mupira w’i Burayi, yerekeje kuri Radio ya B&B FM.

    Mahoro Nasri akaba yari amenyerewe mu kiganiro ‘Evening Drive’ gitambuka kuri iyi Radio kuva saa 15h-19h aho yakoranaga na Kwikiriza William.

    Uretse iki kiganiro kandi akaba yarigaruriye imitima ya benshi mu gisata cyo kogeza imipira, ubuhanga abifitemo ni kimwe mu byatumye na B&B FM imubenguka.

    Iyi radio ikaba yamuhaye ikaze mu rugo rushya na we arabyemeza, iyi radio 80% by’iganiro byayo biba ari imikino aho byitezwe ko n’ubundi azajya yumvikana mu kiganiro cya nimugoroba kibanda ku makuru y’i Burayi aho azajya akorana na Uwihanganye Fuade na Gicumbi.

    Nasri yerekeje kuri B&B

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-8-umunyamakuru-mahoro-nasri-yatandukanye-na-flash-fm

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi mu ihurizo rikomeye, yabuze amahwemo #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer ari mu ihurizo rikomeye nyuma y’uko myugariro Emmanuel Imanishimwe [Mangwende] ikipe ye ya FAR Rabar yamwimanye.

    Imanishimwe Emmanuel yahamagawe mu bakinnyi 28 Carlos Alós Ferrer azifashisha mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho azakira Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023.

    Uyu myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso akaba yagombaga kugera mu Rwanda ejo hashize tariki ya 13 Kamena 2023 ariko ntiyaje.

    Ikipe ye FAR Rabat ikaba yamwimye uruhushya kuko iri mu minsi ya nyuma ya shampiyona aho iyoboye urutonde n’amanota 57 ikurikiwe na Wydad n’amanota 56.

    Iyi kipe rero ikaba yanze kumurekura kubera ko uyu munsi ifite umukino na Khouribga ni mu gihe ku wa Gatandatu bafite umukino usoza shampiyona na MAS de Fes.

    Ntabwo byakunda ko yakina uyu mukino kubera ko Mangwende azakina umukino usoza shampiyona tariki ya 17 Kamena ni mu gihe Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu, Carlos Alós Ferrer yavuze ko kubura uyu mukinnyi ari igohombo gikomeye cyane.

    Ati “Imanishimwe ni umukinnyi mwiza kandi dukeneye umukinnyi wacu mwiza ku mukino wa Mozambique. Yego ni igihe cy’amakipe y’igihugu FIFA iba yarashyizeho. FAR Rabat nayo irimo kurwanira igikombe cya shamoiyona, rero bafite imikino 2 y’ingenzi. Tuzareba ikizaba.”

    Kubura Mangwende kuri uyu mukino ni igihombo gikomeye kuko ni umukinnyi ngenderwaho mu Mavubi.

    Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, Senegal yamaze kubona itike ifite amanota 12 ni mu gihe Benin na Mozambique zifite 4.

    Mangwende amahirwe menshi ntabwo azakina umukino wa Mozambique

    Ni umuhango witabiriwe na Madame Jeannette Kagame

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-mu-ihurizo-rikomeye-yabuze-amahwemo

  • Exclusive: AMAFOTO yumunya-Canada Cecile ugi… – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe hari tariki 27 Ukuboza 2021. Yasohoye amafoto amugaragaza ashinga ivi akambika impeta, ariko yagaragaje intoki z'uyu mukobwa.

    Bahati yigeze kubwria InyaRwanda ko umuhango wo kwambika impeta uyu mukobwa wabereye muri Kenya mu nyanja y'Abahinde. Ariko icyo gihe, yirinze kugaragaza isura y'uyu mukobwa.

    Kuva icyo gihe ntawigeze aca iryera uyu mukobwa usanzwe ufite ubwenegihugu bwa Canada, ndetse hari amakuru avuga ko Bahati azahita amusangayo. Ku mbuga nkoranyambaga za Bahati ntiwashoboraga kubona uyu mukobwa.

    Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda rigaragaza amwe mu mafoto yafashwe mu bihe bitandukanye Bahati ari kumwe n'umukunzi we Cecile Unyuzimfura, ubwo bari mu biruhuko muri Kenya.

    Ni amafoto agaragaza akanyamuneza hagati y'aba bombi, batemberera ku mazi n'ibindi bikorwa kenshi bisiga urwibutso hagati y'abakundana.

    Bahati aherutse kugaragaza ko tariki 5 Kanama 2023 aribwo azakora ubukwe mu muhango uzabera kuri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.

    Ni mu gihe gusaba no gukwa bizaba tariki 29 Nyakanga 2023, mu birori bizabera kuri Prime Garden. Ati 'Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye cyane.'

    Bahati aherutse kwakira Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza

    Ku wa 28 Gicurasi 2023, Apôtre Alice Mignonne Kabera washinze Women Foundation Ministries ndetse akaba n'Umushumba Mukuru wa Noble Family, yabatije mu mazi menshi Bahati Makaca mu gihe ari kwitegura ubukwe bwe.

    Icyo gihe, Bahati yatangaje ko anejejwe no gupfana na Kristo akazukana nawe, kandi ko anejejwe no kubatirizwa mu idini rya Pantekote.

    Ati 'Nejejwe binturutse ku mutima ku bwo gupfana na Kristo nkazukana nawe, ikindi kinshimishije ni uko nabatijwe muri Pantekote.'

    Apôtre Alice Mignonne Kabera, yavuze ko 'Imana yari yarambwiye ko nzaba Pasiteri w'abasitari'.Atangaza ko yishimiye guha ikaze Bahati mu itorero.

    Bahati yasobanuye ko yatangiye gusengera muri Women Foundation Ministries bigizwemo uruhare n'umukunzi we. Yavuze ko Cecile Unyuzimfura ku nshuro ya mbere yamusabye kujya gusengera kwa Mignonne amwizeza kumugurira icyo kunywa.

    Uyu munyamuziki avuga ko bitewe n'uburyo yakiriwe muri iri torero yagiye aryisangamo, bigeza n'aho atangira kujya yijyanayo yibwirije.

    Nyuma yo kubatizwa, Bahati yasabiye umugisha Mignonne. Ati 'Mana ya Apostle Mignonne Kabera, wowe yizeye akagukurikira, wowe utarigeze umutenguha, ndagusabye nk’uko wagendanye nawe igihe kinini ntakuveho, nanjye gendana nanjye bana nanjye ngusabye ubwenge Mana bwo kumenya kuba mu byanditswe byera, ibi mbisabye nizereye munsi y'amavuta y'umukozi wawe wizeye ukamuragiza intama nyinshi. Amen'.

    Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family ari kwitegura gukora ubukwe na Cecile Unyuzimfura  

      

    Bahati n’umukunzi we Cecile ubwo bari mu biruhuko mu gihugu cya Kenya

     

    Uyu mukobwa usanzwe ubarizwa muri Canada yahisemo guhurira na Bahati muri Kenya 

    Cecile ugiye kurushinga na Bahati asanzwe afite ubwenegihugu bwa Canada 

    Bahati amaze igihe ari mu rukundo na Cecile byagejeje ku kwiyemeza gukora ubukwe 

    Bahati aherutse kwakira agakiza nyuma y’uko umukunzi we amusabye kujya gusengera kwa Mignonne







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130568/exclusive-amafoto-yumunya-canada-cecile-ugiye-gukora-ubukwe-na-bahati-130568.html

  • Dore batatu bagomba gutorwamo Kapiteni w’Amav… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rurakira Mozambique kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2023. Ni mu mukino wa gatanu wo mu itsinda rya 12 (L), ukaba uzabera kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye kuva ku isaha ya saa 15:00 PM. Uyu mukino ugomba gutanga igisubizo niba u Rwanda rugumana icyizere cyo gukina igikombe cy’Afurika ku nshuro ya kabiri, mu gihe baba batsinze, batsindwa bagataha bakihanagura.

    Kuri ubu n’ubwo imyitozo igeze kure, ntabwo ikipe y’igihugu ifite kapiteni mukuru, ndetse n’abamwungirije nabo ntabwo bahari. Ni ikibazo cyagarutsweho mu kiganiro umutoza Carlos utoza Amavubi yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri.

    Uyu mutoza yavuze ko nta kibazo cya Kapiteni afite kuko mu bakinnyi bahari yumva azakuramo umwe. Yagize Ati ” ku bwanjye ntabwo ikibazo ari ukwibaza ngo ninde uzaba Kapiteni kuko dufite itsinda ryiza ry’abakinnyi, kandi harimo abakinnyi benshi bafite ubushobozi bwo gufata inshingano, nka Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry na Bizimana Djihad. Aba ni abakinnyi bagera kuri batatu tumaze gukorana igihe kinini, bafite uburambe, bakinnye hanze y’igihugu, kandi bafite umuhate mu kibuga, mu gihe Kagere adahari, rero bagomba gufata inshingano.

    Ese ubundi u Rwanda rwari rumaze iminsi ruyobowe na bande?

    Mu 2004 ubwo u Rwanda rwajyaga mu gikombe cy’Afurika, rwari ruyobowe na Desire Mbonabucya, nyuma Katauti Ndikumana yafashe iki gitambaro, akigerana mu 2009, kuva 2009 Olivier Karekezi yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu agera mu 2013 ubwo yasimburwaga na Haruna Niyonzima, icyo gihe Haruna yari yungirijwe na Miggy Mugiraneza Tuyisenge, na Kagere Meddie.

    Kuva 2022 Haruna Niyonzima yabaye nk’uwambuwe igitembaro cya Kapiteni  gihabwa Kagere Meddie gusa nawe ntabwo yahamagawe  ndetse na Tuyisenge. Tugendeye ku bakinnyi umutoza yatangaje, twavuga ko Bizimana Djihad ariwe uzaba Kapiteni ku mukino wa Mozambique, yungirizwe na Manzi Thierry ndetse na Rwatubyaye Abdul. 

    Bizimana Djihad niwe uzaba ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ku mukino wa Mozambique 


    Rwatubaye azaba ari kapiteni wa gatatu


    Manzi Thierry, azaba ari kapiteni wa kabiri kuri uyu mukino

    Usengimana Faustin niwe mukinnyi mukuru uri muri iyi kipe izahura na Mozambique ndetse aba umwe mu bakinnyi bageze mu Mavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130571/dore-batatu-bagomba-gutorwamo-kapiteni-wamavubi-130571.html

  • Gacinya Denis urugi rwinjira muri FERWAFA rw… – #rwanda #RwOT

    Akanama k’ubujurire ka komisiyo y’amatora muri FERWAFA kemeje ko Gacinya Denis wamenyekanye ayobora Rayon Sports avanwa ku rutonde rw’abiyamamariza kuyibora FERWAFA kubera ikibazo cy’ubunyangamugayo.

     Gacinya Denis, ni umwe mu banyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda wari wagerageje kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, aho yari yatanze ibyangombwa bye ku mwanya wa Vice Perezida wa kabiri, ushinzwe tekinike.

    Taliki 06 Kamena akanama ka FERWAFA gashinzwe amatora, kari katanze urutonde rw’abemerewe kwiyamaza, aho Gacinya yisanze atariko, ariko ahitamo kujurira byihuse. Nyuma yo kujurira tariki 12, Akanama k’ubujurire katangaje ko Gacinya yemerewe kwiyamamaza kuko basanze yari yararenganye.

    Gacinya Chance Dines akomeje gukomwa bigendanye n’inzozi yari afite 

    Impamvu Gacinya Denis yari yakuwe ku rutonde rwabemerewe kwiyamamaza ni ukubera ko hari ibyangombwa atari yatanze. Ibyo byangombwa birimo,fotokopi z’impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri, icyemezo cyo kuba yarahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw’amategeko (Perezida na ba visi Perezida) ndetse n’icyemezo cy’umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.

    Mu bandi bari batanze ubujurire bwabo, harimo Dr. Mousa HAKIZIMANA wari watanze kandidatire ku mwanya wa komisiyo ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo, na Fidele Kanamugire nawe wari watanze kandidatire ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki. Ariko aba bose ntabwo ubujurire bwabo bwemewe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mbere y’uko haba ikiganiro n’itangazamakuru, akanama gashinzwe amatora katangaje ko Gacinya n’ubundi atemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA kuko, afite ubunyangamugayo budahagije. Aka kanama kavuga ko Gacinya hari ibyaha yahamijwe tariki ya mbere Mata 2022, harimo Gutakarizwa icyizere no kubura ubunyangamugayo. 


    Amatora ya komite nyobozi ya FERWAFA, azaba tariki 24 Kamena 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130581/gacinya-denis-urugi-rwinjira-muri-ferwafa-rwongeye-kumwanga-130581.html

  • Digidigi wamenyekanye muri Papa Sava avuze… – #rwanda #RwOT

    Regero Norbert umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye nka Digidigi,yinjiye muri Sinema nyarwanda mu mwaka wa 2018,aho yatangiye gukina mu mafilime atandukanye ariko amenyekana cyane  mu yitwa 'Papa Sava'.

    Digidigi avuga ko umwuga wo gukina filime yawuhisemo nk'akazi ka buri munsi, kuko umutunze n'umuryango we.Yagaragaye ko  muri  nyinshi zirimo iyitwa Igitutu,Bolingo,Seburikoko n'izindi zitandukanye.

    Uyu mukinnyi agaruka ku  byago yahuye nabyo , yavuze ko ubwo yatangiraga umushinga wo gushyira ahagaragara filime ye bwite yise 'Isa y'urukundo',yatangiye kuyikora no kuyishyira ku rubuga rwe rwa Youtube,igeze hagati  yaje  kwibwa ibikoresho birimo na bimwe mu bice bigize iyo biyigize  bituma ihagarara.

    Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka,nibwo Digidigi yerekeje i Musanze gufata amashusho y’ibindi bice bya filime,aza kwibirwayo ibikoresho birimo na filime ye yari amaze gutunganya.

    Yatangaje ko nyuma yo kwibwa ibihangano bye ari kurwana no kwiyubaka kugira ngo yongere akore ibindi bice byaburaga kuri iyi filime,ndetse atangaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga azaba yasubukuye iyi firimi ye yari yakunzwe na rubanda nya mwinshi .

    Digidigi wakunzwe kubera gusetsa cyane muri filime,yavuze ko amaze kugera kuri byinshi abikuye muri Sinema harimo,kunguka inshuti nyinshi,kumenya kubana n'abandi,ndetse yinjiye muri Sinema ari umusore,ariko aza no kugira amahirwe yo kubaka  umuryango.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Digidigi yatangaje ko muri Sinema harimo inyungu nyinshi abantu batabona,kandi batarasobanukirwa ko gushoramo byageza kure inzozi zabo.

    Yagize ati 'Abantu ntibarumva ko Sinema irimo inyungu,ariko njye sinabahisha ko ari ahantu heza washora ndetse wakwamamarizaho ibikorwa byawe bikagera kure'

    Ubwo yatangaga inama ku bantu bakurikira Sinema,yavuze ko ababazwa n'imyumvire iba mu bantu yaba mu kuba basuzugura akazi ko gukina filime ndetse no guhuza ubuzima bw'akazi n'ubuzima busanzwe.

    Yavuze ko abantu benshi babona umukinnyi wa filime mu isura y'ibyo akina kandi aba ari mu kazi,bikaba byatuma hapfa ibintu byinshi.Yasabye abantu kumenya gutandukanya akazi n'ubuzima bwite bw'umuntu.

    Yasabye abantu kutaba ba nyamwigendaho cyangwa ngo bamara kugera ku rwego rwo hejuru bagahunga babandi bakiri hasi babakeneyeho ubufasha,ndetse asaba abantu gushyira hamwe dore ko bavuga ko ababiri bishe umwe.

    Nubwo hatabura imbogamizi mu kuzamura inzozi ze ashimira itangazamakuru rikomeza kwamamaza ibikobwa byabo,ndetse no kugira uruhare rwo kuzamura Sinema nyarwanda ikagera ku rwego rushimishije.

    Norbert washimishije imitima ya benshi agiye gusubukura filime ye yise “Isa y’urukundo”


    Afite abafana benshi kandi ubuhanga bwe mu gukina bugirwa na bacye


    Uwamenyekanye nka Digidigi  yavuze ko abafana badakwiye guhuza akazi ko gukina firime n’ubuzima busanzwe bwite

    Kimwe kiruta ibindi yigiye muri Sinema ni uko yamenye kubana n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130582/digidigi-wamenyekanye-muri-papa-sava-avuze-ibyamubayeho-birimo-kwibwa-ibihangano-130582.html

  • Manzi Thierry yavuze ko umukino wa Mozambique ari ugupfa no gukira, ku gahimbazamusyi baherutse gusaba #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Amavubi, Manzi Thierry yavuze ko umukino wa Mozambique ari umukino wo gupfa no gukira kuko ari wo uzagena niba kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 izaboneka.

    Tariki ya 18 Kamena 2023, Amavubi azakira Mozambique mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’iki gikombe.

    Amavubi arasabwa gutsinda imikino yayo yose ibiri isigaye (Mozambique na Senegal) ni mu gihe ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, Senegal yamaze kubona itike ifite amanota 12 ni mu gihe Benin na Mozambique zifite 4.

    Manzi Thierry ndetse ushobora kuzaba ari kapiteni w’Amavubi, yavuze ko ari umukino bafashe nk’umukino wa nyuma ndetse ko ibyo baganira bagomba kuwutsinda.

    Ati 'Ni nka 'finale’ kuri twe, ntekereza ko ibyo turi kuganiraho byose mu mwiherero no mu myitozo ari uko tugomba kubona intsinzi kuri uyu mukino.'

    Yasabye abanyarwanda ko bagomba kuza kubatera ingabo mu bitugu cyane ko nubwo hari igihe byanga ariko baba bifuza kubikora, gusa kuri iyi nshuro bagomba gutsinda.

    Ati 'Ibyo nabwira Abanyarwanda ni uko bagomba kuza bakatuba inyuma kandi twebwe ubwacu turifuza kubikora. Rimwe turabigerageza bikanga, ariko tugomba gushaka iyi ntsinzi Abanyarwanda banyotewe.'

    Ku ngingo y’agahimbazamusyi baheruka gusaba kongererwa, yavuze ko nta cyo yabivugaho kuko hari ubuyobozi burimo kubyigaho.

    Ati 'Ibijyanye n’amafaranga ntacyo nabivugaho, byose twabihaye ubuyobozi buri kubyigaho kandi igisubizo kizaboneka. Ni ahacu ho gushaka intsinzi, yaboneka natwe kubaza icyo tuyibonaho.'

    Biteganyijwe ko Amavubi azamanuka i Huye ku munsi w’ejo tariki ya 15 Kamena 2023 ari ho azakorera umwiherero mu minsi isigaye kugira ngo umukino ube.

    Manzi Thierry yavuze ko ari umukino wo gupfa no gukira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-yavuze-ko-umukino-wa-mozambique-ari-ugupfa-no-gukira-ku-gahimbazamusyi-baherutse-gusaba

  • Ntakikoza amazi! Umukinnyi wa Manchester City nyuma yo gutwara igikombe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku itariki 10 Kamena 2023 nibwo ikipe ya Manchester City yatwaye igikombe cya mbere cya UEFA Champions League. Ibi yabifashijwemo n'abakinnyi bayo barimo na Jack Grealish.

    Iminsi ine irihiritse ikipe ya Manchester City itwaye iki gikombe. Uwo bita Sasha Attwood umukunzi wa Jack Grealish Peter ntabwo yigeze yishyimira iki gikombe nk'uko byakagenze.

    Kuko nyuma yo kwegukana UEFA Champions League ,Sasha Attwood ntarabona Jack Grealish Peter ari muzima, gusa buri gihe abona bamucyuye mu ijoro bamurandase umwuka w'agatama ari wose.

    Kuva ikipe ya Manchester City yatwara Champions League yayo ya mbere, Mu kabari niho hahise hibera mu rugo rwa Jack Grealish Peter. Umukunzi we Sasha Attwood yavuze ko Grealish yamaze iminsi itatu atarakuramo umwambaro yakinanye Umukino wa nyuma.

    Ubusanzwe Jack Grealish Peter ni umukinnyi ukunda kunywa inzoga. Iyo abajijwe n'umutoza we impamvu akunda inzoga, we amubwira ko icyo bapfana ari umusaruro aha ikipe, ibyo kunywa inzoga bye bitamureba.

    Gusa abasesenguzi batandukanye bavuga ko izo yanyoye nyuma yo gutwara UEFA Champions League zishobora kuzamugiraho ingaruka ndetse bikazanamuviramo kureka umupira w'amaguru akiri muto.

    Jack Grealish Peter asa n'aho yageze ku cyo ikipe ya Manchester City yamuzaniye. Ikipe ya Manchester City yaguze uyu mukinnyi Miliyoni 100€ imukuye mu ikipe ya Aston Villa. Uyu mukinnyi Manchester City yamuguze itagira UEFA Champions League, none nawe yagize uruhare mu guhesha ikipe ibyo itari ifite.


    Uyu mukobwa uri kumwe na Jack Grealish Peter yitwa Sasha Attwood ni umugore we. Nyuma y'umukino wa nyuma wa UEFA Champions League abona umUgabo we atashye yasinze


    Abajijwe impamvu akunda ka Mucyurabuhoro, Jack Grealish Peter yavuze ko ntaho bihuriye n'akazi akora

    Abasesenguzi batandukanye bavuga ko Jack Grealish Peter gukunda inzoga kwe bizamuviramo kureka umupira w'amaguru akiri muto.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ntakikoza-amazi-umukinnyi-wa-manchester-city-nyuma-yo-gutwara-igikombe

  • Dj Ira ari mu gahinda gakomeye ko kubura se – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Se wa Dj Ira yitabye Imana mu ijoro rya tariki 12 Kamena 2023, yari afite imyaka 67. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyamuhitanye.

    Mu butumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yashimiye umubyeyi we kuri buri kimwe cyose yamukoreye akiriho, amusaba guhora amureberera mu nzira zose acamo.

    Yanditse agira ati 'Warakoze kuri buri kimwe cyose Data, nzi ko uzahora undeberera nk'uko na we uhorana na malayika murinzi. Ndagukunda cyane.'

    Ni ubutumwa bwari buherekejwe n'amashusho ya DJ Ira ari kumwe n'uyu mubyeyi we mu bitaro.

    DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

    DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

    DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk'ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

    Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda , ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dj-ira-ari-mu-gahinda-gakomeye-ko-kubura-umubyeyi-we