Blog

  • Miss Kalimpinya yeretswe urukundo n'umukinnyi ukomeye ku Isi mugutwara (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kalimpinya Queen uri mu bakobwa babahanga bitabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda, yeretswe urukundo n'umwongereza wanditse izina mu isinganwa ry'amamodoka by'umwihariko muri F1, witwa Lewis Hamilton.

    Yabinyujije ku ifoto ya Kalimpinya Queen yaraye asangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

    Iyi foto yashyize ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yahise anakorera 'Tag' konti ya @femalesinsport.

    Iyi konti ikunda kugaruka cyane ku bagore bari muri siporo, yahise ishyiraho ifoto ya Kalimpinya maze bagira bati “Kalimpinya Queen yabaye umugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda. Queen yabaye co-pilote imyaka itatu. Mu mwaka ushize ni bwo yiyemeje gutwara ubwe, akora amateka yo kuba umugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda. Mu cyumweru gishize, yabaye uwa gatatu ari kumwe na co-pilote we, Ngabo Oliver. Twishimiye cyane kumubona atera imbere'.

    Kalimpinya Queen yitabiriye Miss Rwanda 2017 aho yaje kuba igisonga cya 3. Nyuma y'aho ntabwo yakunze kongera kugaragara mu marushanwa y'ubwiza aho yahise ahubwo atangira kwigira mu masiganwa y'imodoka.

    Isiganwa rya mbere yitabiriye ni Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022. Nyuma y'igihe ari Co-pilote, Huye Rally 2023 yayikinnye ari umushoferi ndetse asoza ku mwanya wa 3.

    Aheruka muri Nyirangarama Rally, ryabaye ku wa 11 Kamena 2023, Kalimpinya wakinanaga na Ngabo Olivier, yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma y'Umurundi Faida Philbert wabaye uwa mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-kalimpinya-yeretswe-urukundo-n-umukinnyi-ukomeye-ku-isi-mugutwara-imodoka

  • Muhanga: Urubanza rw'abambuwe uburenganzira ku irangamimerere n'Abacengezi rwatangiye #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye ruhererereye mu karere ka Muhanga rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw'imiryango 218 iregera gusubizwa uburenganzira ku irangamimerere babuze mu gihe cy'Ibitero by'abacengezi mu 1998.

    Hashize igihe aba bantu babuze irangamimerere bitewe n'uko abacengezi batwitse ibitabo mu gihe cy'ibitero byo mu mwaka w'1998. Bavuga ko kutagira irangamimerere byabagizeho ingaruka kuko batakaje ububasha kugira ibyo bakora ku mitungo yabo nko; Kugurisha akarima bashaka kwikenura, Kugana banki, Guha abana babyaye umunani, n'abateye intambwe yo kubaha nti bashobore kubibandikaho.

    Mu ntangiriro z'Ukwezi kwa Mutarama 2023, nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije n'Akarere rwatangiye kumva aba baturage ndetse n'abahamya ko bazi neza ibyakozwe ku baturage basabirwa guhabwa irangamimerere.

    Me Umulisa Vestine.

    Umunyamategeko w'Ikigo cy'Uburenganzira bwa Muntu n'Iterambere mu biyaga bigari (GLIHD) akaba yunganira akarere katanze ikirego, Me Umulisa Vestine avuga ko iki kirego cyatanzwe kugirango abaturage basubizwe irangamimerere babuze ubwo ibitero by'Abacengezi byatwikaga icyahoze ari Komini ya Buringa, aho yatwitswe inshuro ebyiri mu mwaka w'1998.

    Akomeza yemeza ko kugirango ibi bigerweho habaye ubufatanye bw'inzego z'iperereza ndetse RIB ikora iperereza, abaturage bazana ibyerekana ko bigeze gusezerana imbere y'Amategeko. Mu byo basabwaga kwerekana harimo; Amafoto, Udupapuro tw'Inkwano, Inyandiko ziva mu nteko mu tugali bakomokamo cyangwa se bakazana abatangabuhamya ba bazi.

    Perezida w'Iburanisha yabajije Uhagarariye akarere Me Umulisa ibitabo basaba ko byasubizwaho amusubiza ko ari ibitabo byose by'abasezeranye mbere y'Ibitero by'Abacengezi mu mwaka w'1998.

    Mu kumusubiza, yamubwiye ko icyemezo kizafatwa n'urukiko aricyo kizasubiza uburenganzira imiryango imaze imyaka 25 yambuwe uburenganzira bw'irangamimerere n'ibitero by'abacengezi.

    Mureramfura, umwe mu bamaze gusubizwa uburenganzira yari yarabuze kubera Abacengezi.

    Umuturage witwa Mureramfura Alphonse avuga ko kutagira irangamimerere ari ikibazo kuri we n'abo bagihuje. Ati' Kubaho tutagira irangamimerere byatubujije ibintu byinshi birimo; Kutagira icyo dukoresha imitungo yacu kuko ntabwo twari kuyiyandikishaho ngo bishoboke n'abo twashakanye mu buryo bw'amategeko. Byashoboka mu gihe bamaze kuduha uburenganzira kuko ababuraniwe mbere byarashobotse, baramwenyura kuko babarwaga nk'abakiri ingaragu'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushishiro, Mukayibanda Prisca avuga ko abaturage nibamara guhabwa irangamimerere bazagira uburenganzira ku mitungo yabo ndetse bagire n'uburenganzira bwo kuyikoresha mu buryo bwemewe nka bene yo, babashe kugana Banki bake inguzanyo. Avuga kandi ko hari abarimo kwishimira ko bamaze guhabwa uburenganzira mu manza zabanje zagizwe itegeko.

    Yagize Ati' Abagize imiryango y'abatari bafite irangamimerere, nta burenganzira bagiraga ku mitungo yabo kuko ntabwo amategeko yagenaga uko bayikoresha n'abo bashakanye. Ni bamara guhabwa ubu burenganzira, urubanza rubaye itegeko abazaba babuhawe bazabasha no gusaba inguzanyo muri banki cyangwa banakoreshe imitungo yabo uko bashaka'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko mu mwaka wa 2021-2022 nibura imiryango 866 yasabaga gusubizwa irangamimerere, ariko imiryango 547 ikaba ari yo yabashije kubona ibimenyetso bigaragaza ko basezeranye, isigaye itumwa kubishaka.

    Meya Kayitare Jacqueline, afite icyizere ko abatarabona uburenganzira bazabuhabwa kuko ibyasabwaga byakozwe.

    Meya Kayitare, avuga kandi ko mu mwaka 2022-2023 imiryango 38 yo mu murenge wa Kiyumba yatsinze urubanza isubizwa uburenganzira yatswe n'ibitero by'abacengezi. Akomeza yizeza abaturage ko hari icyizere ko urubanza rw' iyi miryango 218 ruzarangira neza nabo bagahabwa ubutabera kuko ibyo basabwe babyerekanye.

    Yongeyeho ko umuturage wese utuye mu gace abacengezu bagezemo mu mwaka w'1998 akaba yarabuze irangamimerere ye akwiye kubigaragaza basanga yujuje ibisabwa abagahabwa uburenganzira bwe.

    Kugeza ubu imiryango 572, urukiko rw'ibanza rwa Kiyumba rwamaze kwemeza ko basubizwa uburenganzira bwabo bwo kongera gusubizwa mu bitabo by'Irangamimerere byatwitswe n'Ibitero by'Abacengezi. Mu ntangiriro, imiryango 1284 ni yo itari ifite uburenganzira ku irangamimerere bitewe n'Abacengezi.

    Iyi miryango yatangiye kuburana uyu munsi, mu gihe cy'ibitero by'Abacengezi yari ituye mu bice byahoze ari ibyo muri Komini ya Buringa, ubu ni mu mirenge ya Mushishiro, Nyarusange na Muhanga. Hiyongera mo abo mu mirenge ya Rugendabari, Kabacuzi nabo badafite ubu burenganzira.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/15/muhanga-urubanza-rwabambuwe-uburenganzira-ku-irangamimerere-nabacengezi-rwatangiye/

  • Lewis Hamilton yishimiye Kalimpinya Queen #rwanda #RwOT

    Umwongereza wanditse izina mu isinganwa ry’amamodoka by’umwihariko muri F1, Lewis Hamilton yishimiye Kalimpinya Queen, umunyarwandakazi umaze kuzamura izina muri uyu mukino w’amamodoka.

    Yabinyujije ku ifoto ya Kalimpinya Queen yaraye asangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

    Iyi foto yashyize ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yahise anakorera ‘Tag’ konti ya @femalesinsport.

    Iyi konti ikunda kugaruka cyane ku bagore bari muri siporo, yahise ishyiraho ifoto ya Kalimpinya maze bagira bati “Kalimpinya Queen yabaye umugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda. Queen yabaye co-pilote imyaka itatu. Mu mwaka ushize ni bwo yiyemeje gutwara ubwe, akora amateka yo kuba umugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda. Mu cyumweru gishize, yabaye uwa gatatu ari kumwe na co-pilote we, Ngabo Oliver. Twishimiye cyane kumubona atera imbere'

    Kalimpinya Queen yitabiriye Miss Rwanda 2017 aho yaje kuba igisonga cya 3. Nyuma y’aho ntabwo yakunze kongera kugaragara mu marushanwa y’ubwiza aho yahise ahubwo atangira kwigira mu masiganwa y’imodoka.

    Isiganwa rya mbere yitabiriye ni Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022. Nyuma y’igihe ari Co-pilote, Huye Rally 2023 yayikinnye ari umushoferi ndetse asoza ku mwanya wa 3.

    Aheruka muri Nyirangarama Rally, ryabaye ku wa 11 Kamena 2023, Kalimpinya wakinanaga na Ngabo Olivier, yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umurundi Faida Philbert wabaye uwa mbere.

    Kalimpinya Queen umugore wa mbere w’umunyarwanda usiganwa mu madoka

    Lewis Hamilton yishimiye Kalimpinya Queen

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lewis-hamilton-yishimiye-kalimpinya-queen

  • Ubwiza bw’umukobwa bumugeza ibwami, ubwenge bwe bukamutuzayo! Miss Rwanda yakoze amateka yatumye avugwa ku isi hose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwiza bw'umukobwa bumugeza ibwami, ubwenge bwe bukamutuzayo! Miss Rwanda yakoze amateka yatumye avugwa ku isi hose

    Ni umukobwa mwiza akaba yitwa Queen Kalimpinya ndetse akaba yarabyaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2017.

    Si ubwiza gusa uyu mukobwa afite!, kuko afite n'ubunga buhambaye  bwo gutwara imodoka ku rwego rwo hejuru, kugeza naho ariwe wahigitse abandi mu marusharwa ya Nyirangarama rally 2023 yo gusiga hifashishijwe imodoka.

    Nyuma yo gutsinda aya marushanwa, uyu mukobwa yatangiye kuvugwa hirya no hino ku isi kubera impano ye idasanzwe. Ndetse bamwe mu bamwishimiye bakanamusangiza abandi ku isi harimo umugabo uzwi hose mu gutwara imodoka ariwe Lewis Hamilton ndetse n'abandi bagiye bamusangiza ku mbuga nkoranya mbaga. Mbibutse ko uyu mugabo Lewis Hamilton akurikirwa n'abantu million 33 zirenga kuri Instagram.

     

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-bwumukobwa-bumugeza-ibwami-ubwenge-bwe-bukamutuzayo-miss-rwanda-yakoze-amateka-yatumye-avugwa-ku-isi-hose/

  • Nyuma y’igihe kirekire Amag The Black na Bruce Melodie aho umwe anyuze undi ahanyuza umuriro ubu hateganijwe igikorwa kizabahuza ndetse kikazura n’umubano wabo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kirekire Amag The Black na Bruce Melodie aho umwe anyuze undi ahanyuza umuriro ubu hateganijwe igikorwa kizabahuza ndetse kikazura n'umubano wabo

    Amag The Black ndetse na Bruce Melodie bakomeje kumvikana mu itangazamakuru baterana amagambo ndetse baza no kuba abanzi bikomeye gusa ubu byatangajwe ko ubushuti bwabo bwaba bugiye kuzabzamuka.

    Ni nyuma yuko Amag The atumiye Bruce Melodie mu gitaramo cye afite cyo kumurika Album kizabere mu nyubako ndende isumba izindi ya Kigali City Tour iherereye mu mujyi rwa gati.

    Iki gitaramo biteganijwe ko kizaba kuwa 1 Nyakanga 2023 byitezwe ko kizatumirwamo abandi bahanzi bakomeye harimo; Bruce Melodie Theo Bosebabireba, Eric Senderi,Riderman, Mico The Best,Rafiki Coga Style,Young Grace, Tonalite,Papa Cyangwe, Fifi Raya n'abandi benshi.

    Gusa Amag The Black ahamya adashidikanya ko we na Bruce Melodie batagifite ibyo bapfa cyane ko icyo bapfa kiruta bafana nkabahanzi.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yigihe-kirekire-amag-the-black-na-bruce-melodie-aho-umwe-anyuze-undi-ahanyuza-umuriro-ubu-hateganijwe-igikorwa-kizabahuza-ndetse-kikazura-numubano-wabo/

  • Umugabo yahawe igihano kitari icy’ubumuntu nyuma yo kwica umunyeshuri amuziza kwanga kumubera umugore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yahawe igihano kitari icy'ubumuntu nyuma yo kwica umunyeshuri amuziza kwanga kumubera umugore

    Mu gihugu cya Misiri (Egypt) umusore yahawe igihano gikomeye cyane nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica umuntu amuziza ko yanze kumubera umugore.

    Uyu musore yahawe igihano cy'urupfu nkuko amategeko yo muri Misiri avuga ko umuntu uhamwa n'icyaha cyo kwica aba agomba kunyongwa. Ubusanzwe Misiri iri mu bihugu bike bicyemera ko habaho igihano cy'urupfu.

    Ndetse uyu mukobwa wishwe yari asanzwe ari umunyeshuri wigaga muri kaminuza yigana n'uyu musore, ariko nyuma yo kwanga kumubera umugore yahise yicwa.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yahawe-igihano-kitari-icyubumuntu-nyuma-yo-kwica-umunyeshuri-amuziza-kwanga-kumubera-umugore/

  • Knowless yatangiye kwigira Impamyabumenyi yI… – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije InyaRwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena 2022, nyuma y'uko agizwe 'Brand Ambassador' wa telefoni 'Note 20 Series' Infinix yashyize ku isoko ifite ikoranabuhanga rigezweho kandi rihambaye.

    Knowless agaragaza ko amezi 10 yari ashize adashyira hanze indirimbo kubera ko yari yafashe ikiruhuko, ndetse aherutse gusohora amashusho ku rukuta rwe rwa Instagaram, maze umugabo we Ishimwe Karake Clement amubwira ko ikiruhuko cyarangiye bagomba gukomeza ibikorwa by'umuziki.

    Yaherukaga gusohora indirimbo 'Mahwi' yakoranye na Nel Ngabo iri kuri album ye ya Gatanu yise 'Inzora' yahurijeho abahanzi banyuranye bo mu Rwanda no muhanga.

    Uyu munyamuziki avuga ko ashingiye ku kuntu album ye ya Gatanu yakiriwe, byamuteye imbaraga zo gutangira gutegura indirimbo zigize album ya Gatandatu.

    Ati 'Nk’uko yabivugaga ibiruhuko byarangiye…ubu ni ugukora, ibikorwa rero birahari, ndi gukora kuri album yanjye ya gatandatu ariko na mbere y’uko isohoka hari izindi ndirimbo, hari n’ibindi bikorwa bigomba gusohoka muri iyi minsi.”

    Knowless avuga ko mbere yo gushyira hanze album, abanza kuyumva akayikunda, kuko adashobora guha abantu ikintu nawe atakunze.

    Yavuze ko album ye ya Gatandatu ari nziza kandi ‘itandukanye n’izindi zabanje’. Kuri we, avuga ko umuhanzi ajyana n’ibihe, ari nayo mpamvu buri gihe akora arushaho gusiga isura nziza y’ibikorwa bye ashingiye ku byabanje.

    Butera avuga ko album ye ya Gatanu yacuruje cyane, kuko ari nayo imufashije ku kuba agiye gutangira urugendo rwo gukora indirimbo zigize album ye ya Gatandatu.

    Yavuze ko album ari ikintu kidasaza, kuko buri gihe uko umuntu ayumvishe hari ibyo imwinjiriza. Ati “Hari icyo byabyaye kandi kizima, cyaduteye imbaraga zo kuba turi gukora kuri album ya gatandatu.”

    Knowless avuga ko ari gutegura iyi album mu gihe ari no gukurikirana amasomo y'Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD'. Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko yafashe icyemezo cyo gukomeza amasomo nyuma yo gusoza 'Master's' mu bijyanye n'ibaruramari.

    Mu Ukuboza 2019, Knowless yabwiye InyaRwanda ko muri we afite inyota yo kwiyungura ubumenyi ari nayo mpamvu nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cy'amasomo cya kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yanakomeje kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

    Yavuze ko yigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byari ibihe bitoroshye kuri we kuko byamusabye guhuza inshingano z'urugo, umuziki n'amasomo.

    Imibare yo mu 2017 yerekana ko mu Rwanda abarimu bafite Impamyabumenyi y'Ikirenga bari munsi ya 25%.

    Ni mu gihe umugore witwa Verdiana Grace Masanja muri Werurwe 2020, yaciye agahigo ko kuba umugore wa Mbere wo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara ukuyemo Afurika y'Epfo, wahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga mu mibare (PhD in Mathematics).

    Verdiana Grace Masanja yigeze kubwira BBC ko byamuteye ishema kwiga akagera kuri PhD n'ubwo yanyuze mu nzira z'inzitane.

    Ati 'Mbere na mbere nk’umugore numvise nishimye cyane kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare, nyuma yo kunyura mu bintu bigoye cyane.

    'Nari naragiye mu Budage kwigayo amasomo yo ku rwego rw’ikirenga mu mibare, ariko, bitandukanye na bagenzi banjye b’abagabo twajyaniranye bagiye ahandi [mu Budage] kwiga iby’ubuhanga mu miterere y’ubutaka [geology] n’ibindi, jyewe sinahise mbona uwo kunyobora [supervisor] mu bushakashatsi mbere yuko ngenda.'

    Butera Knowless naramuka ahawe PhD azaba abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ugeze kuri uri rwego. Umubare nawo utari munini w'abahanzi, bagerageje kwiga bageze ku rwego rwa 'Master’s'.

    Knowless kandi azaba abaye umuhanzikazi wa mbere mu Rwanda, ubashije kugeza kuri album esheshatu mu bagikora umuziki.

    'PhD' ni urwego rw'ikirenga mu bijyanye n'amasomo rutangwa nyuma yo gukurikira amasomo ajyanye narwo no gukora ubushakashatsi.

     

    Knowless yatangaje ko yatangiye kwiga amasomo amuganisha ku guhabwa Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD' 

    Knowless yagizwe 'Brand Ambassador' wa Sosiyete icuruza telefoni ya Infinix


    Knowless agiye kujya yamamaze telefoni ya 'Note 30 Series' 

    Knowless avuga ko azifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu kubwira abakunzi be kugura iyi telefoni ifite ikoranabuhanga rihambaye 

    Knowless yavuze ko album ye ya Gatanu 'Inzora' yatumye atekereza no gukora album ye ya Gatandatu

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130605/knowless-yatangiye-kwigira-impamyabumenyi-yikirenga-phd-anategura-album-nshya-video-130605.html

  • Infinix yamuritse Telefoni ya Note30 Series y… – #rwanda #RwOT

    Iyi telefoni ihiga izindi zose zari zisanzwe ku isoko, yamuritswe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023, mu muhango wabereye kuri Atelier du Vin. Uyu muhango witabiriwe n'abarimo Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mapula Bodibe.

    Infinix Note 30 series yazanye n'ikoranabuhanga rigufasha kwinjiza umuriro udategereje igihe kinini kandi ikagira uburyo bwo gusharija bw’inziramugozi.

    Umuriro winjije mu minota 5 wawifashisha mu gihe cy’amasaha atatu ureba amashusho cyangwa ukina imikino yo muri telefoni.

    Iyi telefoni inagushoboza guha mugenzi wawe mwegeranye umuriro igihe smartphone ye yenda kuzima. Ushobora kumara amasaha 5.7 uvugira kuri iyi telefoni umuriro utarashiramo. Battery yayo ifite ubushobozi bwakira umuriro wa 5000mAh.

    Abakunda umuziki bashyizwe igorora mu bufatanye n’uruganda rwa JBL ruzwiho gukora ibyuma by’amajwi ayunguruye, aho Infinix Note 30 Series zubakanye iryo koranabuhanga riguha amajwi azira amakaraza.

    Iyi telefoni inafite camera eshatu zifata amashusho akeye. Kandi Camera zayo ebyiri, zishobora gukora icyarimwe, igihe ufata amafoto cyangwa amashusho.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Uhagarariye Infinix mu Rwanda, Daniel Xia yavuze ko mu myaka itandatu ishize bakorera mu Rwanda 'nta muntu n'umwe wari uzi icyo Infinix ari cyo'.

    Avuga ko imbaraga zashyizwemo zituma hishimirwa intambwe imaze guterwa mu gutuma Infinix imenyekana kandi 'mu Rwanda hari umuryango mugari munini w'abakoresha Infinix'.

    Yavuze ko hari benshi bakunze kumubaza impamvu Infinix izwi cyane, asubiza ko ahanini bituruka ku buryo iteye, imikorere yayo, uko igaragara, uburyo Battery yayo itindamo umuriro n'ibindi binyuranye byihariye bituma ikundwa na benshi.

    Daniel avuga ko muri rusange, Infinix yitaye cyane ku rubyiruko n'abanyeshuri bakunze gukoresha cyane ibijyanye n'imikino, gukurikirana amasomo n'ibindi. Yavuze ko iyi telefoni bashyize ku isoko yihariye kuko ushobora kuyifasha 'uha undi umuriro'.

    Akomeza ati 'Ushobora kuyifashisha mu gucaginga indi telefoni. Twishimiye guhitamo hano kuba ariho tumurikira iyi telefoni'.

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa, Bizimana Gilbert, yavuze ko batangiye gukorera mu Rwanda mu 2017 bafatanyije na MTN,

    Yagaragaje ibikorwa binyuranye bamaze gukora, birimo gutera inkunga ibikorwa binyuranye, gukorana n'abahanzi, kwamamaza mu buryo bunyuranye, gukorana n'abantu banyuranye.

    Knowless Butera wagizwe 'Brand Ambassador' yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari w'abakoresha Infinix.

    Ati 'Ati “Ndiyumva neza. Ndanezerewe. Guhagararira ‘Product’ nk’iyi ngiyi nziza. Infinix ni telefoni nziza rero kuba atari akazi gusa, ahubwo no kuba nyine uhagarariye ikintu wameranya nabanyiracyo ko ari cyiza, ni ibintu biba bishimishije.'

    Uyu muhanzikazi uherutse gushyira hanze album ya Gatanu yise 'Inzora', yavuze ko azifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu kumenyekanisha 'Note 30 Series'

    Infinix ikorera mu bihugu birimo Tunisia, Morocco, Pakistan, Indonesia, Nigeria, Ghana, Tunisia n'ibindi. Kuri we, avuga ko buri 'kimwe cyose dukora dushingira ku bitekerezo by'abakiriya'.

    Mu gihe cy'iminota mirongo itatu iyi telefoni iba yinjije umuriro ungana na 80%. Gilbert yavuze ko bashora imari cyane mu bijyanye n'uburyo telefoni igaragara.

    Infinix inafite ku isoko telefoni ya 'Note 30 Pro' igura amafaranga 292,500 Frw uhabwa n'igikapu cya machine ya Lap Top, inafite ku isoko telefoni ya 'Note30' igura 234,000Frw. Ni mu gihe telefoni ya Note30VIP ari nayo Infinix yamuritse igura 397,000Frw.

    Iyi telefoni yashyizwe ku isoko iri mu mabara arimo umukara, kandi ifite 'Finger Print' hagati muri telefoni.

    Mwamenya ko Infinix ariyo ya mbere ishyize ku isoko telephone z'umwimerere zifite umwihariko wo guhabwa no gutanga umuriro mu bury0 butadukanye hakoreshejwe inziramugozi cyangwa umugozi ikanarambisha umuriro. 

    Infinix iti “Kandi turabizi neza ko abantu bazanyurwa ku bwinshi hano mu gihugu cyacu ku bw'ubuhanga zihariye.”

    Umuyobozi Uhagarariye Infinix mu Rwanda, Daniel Xia yavuze ko uko iminsi ishira indi igataha, umuryango mugari w'abakoresha Infinix ugenda waguka 

    Bwiza usanzwe ari 'Brand Ambassador' wa Infinix aganira n'Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Infinix, Bizimana Gilbert 

    Ibyishimo byari byose kuri bamwe bagiye bahabwa impano mu kumurika telefoni nshya za Infinix


    Uyu musore yatomboye Nimero 15 yamuhesheje guhabwa impano ya telefoni ya ‘Note 30 Series’ Infinix yashyize ku isoko 

    Butera Knowless yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa Infinix atangaza ko yiteguye gukoresha imbaraga zose mu kuyimenyekanisha 

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Infinix, Bizimana Gilbert yatanze ishusho y'urugendo rw'imyaka 10 ishize Infinix ikorera mu Rwanda


    Umuhanzikazi Knowless (ubanza ibumoso), Ishimwe Karake Clement [uwa kabiri uvuye ibumoso] ndetse na Bwiza [Uwa Mbere uvuye iburyo]


    Abitabiriye iki gikorwa cyo kumurika iyi telefoni bahawe impano zihariye zibaha ikaze mu muryango w’abakoresha Infinix


    Infinix yashyize igorora abakunda amafoto ibazanira telefone y’agatangaza

    IKIGANIRO NA KNOWLESS WAGIZWE BRAND AMBASADOR WA INFINIX


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130615/infinix-yamuritse-telefoni-ya-note30-series-yakira-ikanatanga-umuriro-mu-buryo-bwihariye-a-130615.html

  • Imideli n’ikoranabuhanga: TECNO yifatanyije n… – #rwanda #RwOT

    TECNO, ikora ikanacuruza Telephone ikaba ikirango cy’ikoranabuhanga gishya ifite ibikorwa ku bihugu 70 ku isi mu migabane itanu, yihuje na VOGUE, ikinyamakuru gikomeye cyandika ku mideli n’ubundi bijyanye n’imyambarire kikaba kiri mu biyoboye mu mideli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo bashyire ahagaragara gahunda ishimishije bise “Style in Motion.”

    Ibi bizakorwa mu buryo bwo kugaragaza telephone nshya ya CAMON 20 Premier 5G mu cyumweru cy'imideli i Londres. Iyi Telefone kandi ikaba iherutse kumurikwa muri Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel mu mpera za Gicurasi 2023.

    Ubu bufatanye bushimishije buzashyira urwego rw'imideli isanzwe ikurura amarangamutima ya benshi ku isi ku kigero gishimishije. Bayobowe n'ijisho ridasanzwe ry'umufotozi wa VOGUE hakazifashishwa CAMON 20 Premier 5G izifatanya n'abanyamideli mu gufotora no gufata amashusho biri ku rwego rushimishije bizashyirwa ahagaragara mu ntangiriro za Nyakanga 2023.

    TECNO Mobile Rwanda yishimiye kubamenyesha ko iri no gutegura gukorana n'abanyamidelibo mu Rwanda binyuze mu gufata amafoto bakoresheje TECNO CAMON 20 Premier 5G mu rwego rwo kwerekana ubwiza bw'imyambarire y'u Rwanda ndetse n'ubwiza bw'abanyamideli bikagaragara mu kiswe 'Style in Motion' hamwe n’ubwiza bw’ u Rwanda muri rusange.

    Kwakira ihuriro ry'imideri n'amafoto

    TECNO iyobowe n'ikirangantego cyayo cya “Stop At Nothing”, yiyemeje kudahwema guharanira guhuza neza igishushanyo mbonera cya none hamwe n'ikoranabuhanga rigezweho ku bantu bayo.

    Ubwitange budahwema guhanga udushya twa kamera bugaragarira mu ruhererekane rwa CAMON 20, rutanga ubushobozi bwo gufata ibihe byose bikurura amarangamutima y'abantu mu buryo burambuye, ndetse no mu isi y'imyambarire.

    Ubu bufatanye budasanzwe hagati ya TECNO na VOGUE buragaragaza isano rikomeye TECNO ishaka kugirana n'imideli.

    Avuga kuri ubu bufatanye na VOGUE, Jack Guo, Umuyobozi mukuru wa TECNO yavuze ko ari ihuriro rishya kandi rikomeye rya TECNO n’ubugeni no guhuza amarangamutima n’amafoto ndetse no kwibuka ibyiza bizafatwa n’iyi CAMON 20 Premier 5G ifite ikoranabuhanga riteye imbere. “Twizera ko imideli ari uburyo bw’ubuhanzi, kandi amarangamutima ni yo shingiro ryayo.”

    Jack Guo ati: “Twishimiye gufatanya na VOGUE, ikigo kiyoboye mu isi y'imideli. Twese hamwe, dutangiye urugendo rw'impinduka, guhuza ikoranabuhanga n'ubuhanzi mu kongera imbaraga mu miterere y'imideli. Ubu bufatanye buzinjira mu buryo butangaje bwivugira, aho imyambarire iba uburyo bwiza bwo kwerekana amarangamutima yacu yimbitse.'

    TECNO Mobile Rwanda yiteguye kugira uruhare mu mideri y'u Rwanda binyuze mu gufata amashusho atangaje na videwo zishimishije, mu gihe abantu bazajya bagenda bakoresha serivise za TECNO CAMON 20, terefone igezweho ifite ikoranabuhanga rigezweho ku isoko ry'u Rwanda. Ikindi kandi ikaba ikoreshwa n'umuhanzi wo mu Rwanda ukunzwe cyane Bruce Melodie, akaba ari n'umu Ambasaderi mukuru wa Tecno Rwanda.

    Bishushanya intangiriro nziza y'imideri no guhanga udushya

    Urukurikirane rwa TECNO CAMON rugizwe no guhuza imideli n'ikoranabuhanga ridasanzwe, bizana inganda kamera ziyoboye mu buhanzi bugezweho bwo gushushanya ibihangano bigezweho ku bakunzi b’ikoranabuhanga ndetse no kwerekana imideli ku isi. 

    Urukurikirane rwa CAMON rwongera guha igisobanuro imideli binyuze muburyo bushya bwo kuyihuza n'ikoranabuhanga rigezweho. Abanyamideli bakibifite mu bitekerezo, serivise ya CAMON ibafasha kubishyira mu bikorwa.

    Urugero rwiza, ni CAMON PUZZLE Igishushanyo mbonera. TECNO itewe inkunga n’abafite ibigo bifite izina mu rugandarw'imideli, TECNO irashaka gukoresha ibyo bitekerezo mu kongera kuvugurura imigaragarire ya telefone zigendanwa za CAMON 20. 

    Binyuze mu guhanga udushya hamwe n'ibikoresho by'ikoranabuhanga, TECNO irashaka kwifashisha ubuhanzi, ikora terefone zigendanwa zidakoranye ikoranabuhanga riteye imbere gusa, ahubwo zinagaragara neza mu buryo butangaje.

    Mukomeze mutegerezanye amatsiko menshi kureba ibyiza muhishiwe mu cyumweru cyahariwe imideli muri London hamwe n'ubufatanye bwa TECNO Mobile Rwanda n'abamurika imideli baho, mu kumurika terefone zigezweho za CAMON 20 Premier 5G. Ku bibazo byose wagira, nyamuneka ntuzuyaze kutuvugisha kuri [email protected].

    TECNO, ni ikirango cy’ikoranabuhanga gishya gifite ibikorwa mu bihugu n’uturere birenga 70 ku migabane itanu. Kuva yatangizwa, TECNO yagiye ihindura ubunararibonye bwayomu buryo bugezweho ku masoko yose y'isi igenda itera imbere, ntiyahwema guharanira guhuza neza igishushanyo mbonera cya none, hamwe nikoranabuhanga rigezweho. 

    Uyu munsi, TECNO yateye imbere irazwi cyane ku masoko akomeye, ihanga udushya tugezweho binyuze mu buryo butandukanye bwa terefone zigendanwa, imyenda ishobora kwifashishwa, mudasobwa zigendanwa na tableti, sisitemu y’imikorere ya HiOS, n’ibicuruzwa byo mu rugo bikoranwe ubuhanga. 

    Iyobowe n'ikirangantego cyacyo cya “Stop At Nothing”, TECNO yiyemeje gufungura ikoranabuhanga ryiza kandi rishya kubantu bayikunda. Mugukora ibicuruzwa byiza, by'ubwenge, TECNO ishishikariza abakiriya bayok u isi yose kutazigera bareka gukurikirana ibyiza byabo no mu gihe kizaza cyiza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130592/imideli-nikoranabuhanga-tecno-yifatanyije-na-vogue-muri-style-in-motion-mu-cyumweru-cyahar-130592.html

  • Belarus yatangaje ko intwaro za kirimbuzi yemerewe n'u Burusiya zatangiye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kohereza izi ntwaro ni intambwe ya mbere Moscou iteye iha igihugu cy'amahanga ibisasu biriho imitwe irimo ubumara biraswa mu ntera ngufi ariko bidafite ingufu za kirimbuzi zishobora gukoreshwa ku rugamba kuva Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti zasenyuka.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru Lukashenko yagize ati: “Dufite misile na bombe twakiriye zivuye mu Burusiya.”

    Ati: “Ibisasu bifite imbaraga inshuro eshatu kurusha ibyajugunywe Hiroshima na Nagasaki”, ibi yabivugiye mu muhanda uri mu ishyamba imodoka za gisirikare zari ziparitse hafi ndetse n'ububiko busa nk'ubwa gisirikare bugaragara inyuma nk'uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

    Ku wa Gatanu, Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, yari yatangaje ko u Burusiya buzakomeza kugenzura izi ntwaro za kirimbuzi, buzatangira kuzohereza muri Belarus ububiko zizabikwamo nibumara gutunganywa.

    Muri Werurwe, umuyobozi w'u Burusiya yatangaje ko yemeye kohereza intwaro za kirimbuzi muri Belarus, yerekana ko Amerika yohereje intwaro nk'izi mu bihugu byinshi by'u Burayi mu myaka mirongo ishize.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko zanenze icyemezo cya Putin ariko zivuga ko zidafite umugambi wo guhindura imyifatire yazo ku ntwaro za kirimbuzi kandi ko nta kimenyetso cyerekana ko u Burusiya bwitegura gukoresha intwaro za kirimbuzi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/belarus-yatangaje-ko-intwaro-za-kirimbuzi-yemerewe-n-u-burusiya-zatangiye