Blog

  • Amavubi agiye kuba mu Karere ka Gisagara – #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi irerekeza mu Karere ka Gisagara mu mwiherero utegura umukino afitanye na Mozambique.

    Kuri uyu wa Kane, nibwo Amavubi afata imodoka yerekeza mu Karere ka Gisagara, aho igomba gukorera umwiherero yitegura umukino wa Gatanu wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha, aho kuri iki cyumweru igomba gucakirana na Mozambique kuri sitade y’Akarere ka Huye. 

    N’ubwo Amavubi amaze iminsi akinira kuri sitade ya Huye, ariko ntabwo byari bisanzwe bibaho ko akorera umwiherero mu kandi Karere katari Huye mu gihe yabaga ariho iri bukinire.

    Amavubi yafashe iki cyemezo, nyuma y’uko mu karere ka Huye habaye ikibazo cya   Hoteli ndetse hakabura iri ku rwego rwo kuyakira.

    I Huye, haherutse kuvugururwa Hoteli ebyiri ndetse zihabwa inyenyeri 4, arizo, Mater Boni Consilii ndetse na Hoteli Credo. Izi Hoteli zose zizakoresha n’abashyitsi, aho ikipe ya Mozambique izaba muri Hoteli Bono Consilii, naho Abasifuzi n’abakomiseri babe muri Hoteli Credo.

    U Rwanda rwagerageje gushaka indi Hoteli yapfa kwakira Amavubi yo muri Huye, irabura kugera aho bafashe umwanzuro wo kujya kuri Hoteli Montana iherereye mu karere ka Gisagara gaturanye na Huye. 

    Hoteli ebyiri ziherutse kuvugururwa i Huye, zizakira abashyitsi gusa 

    Kuva Huye ugera Gisagara mu mujyi nibura biri hagati y’iminota 12 na 20 

    Amavubi yaraye akoreye imyitozo ya nyuma i Nyamirambo, indi myitozo isigaye akazajya ayikorera kuri Sitade ya Huye ariyo izaberaho n’umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130625/amavubi-agiye-kuba-mu-karere-ka-gisagara-130625.html

  • Rusesabagina yongeye kwigamba avuga ko ntambabazi yasabye u (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina wafungiwe ibyaha by'iterabwoba mu Rwanda, yanyuranyine n'imbabazi yasabye, avuga ko yarekuwe kubera igitutu, bihabanye n'ibyo yanditse mu ibaruwa asaba imbabazi.

    Rusesabagina washinze umutwe w'iterabwoba wa MRCD/FLN yarekuwe ku mbabazi za Perezida muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y'imyaka isaga ibiri afungiye mu Rwanda ku byaha by'iterabwoba byahitanye ubuzima bw'abaturage.

    Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ariko aza gufungurwa nyuma yo gutakambira umukuru w'igihugu, avuga kubera 'izabukuru n'uburwayi budakira' asaba gufungurwa kandi ko ntaho azongera guhurira n'ibikorwa bya politiki.

    Muri iyo baruwa Rusesabagina yavuze ko yicuza ko atakoze 'ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b'Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi.'

    Ati 'Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy'ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje. Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye'.

    Nyuma y'amezi atagera kuri atatu arekuwe, Rusesabagina yanyuranyije n'ibaruwa yanditse asaba imbabazi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum.

    Muri iyi nama yiga ku burenganzira bwa muntu, Rusesabagina yahawe ijambo mu majwi yafashwe mbere yayo , bigizwemo uruhare n'umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba.

    Yumvikanishije ko gufungurwa kwe kwaturutse ku bagize Umuryango Human Rights Foundation utegura iyo nama, aho kuba imbabazi yasabye nk'uko yabyanditse ajya gufungurwa.

    Ati 'Uyu munsi ndi umuntu widegembya kubera amajwi yanyu n'abandi nkamwe. Ni ibyishimo n'icyubahiro kuba ndi kuvugana namwe […] Mwese mwishyize hamwe, muharanira ko mfungurwa.'

    Kuri Rusesabagina, gufungurwa kwe yabyise intsinzi. Ati 'Irekurwa ryanjye ryerekanye ko iyo uhagurutse ukarwanira icyo wemera, mugashyira hamwe murangajwe imbere n'amahame y'uburenganzira bwa muntu na demokarasi, mugera ku ntsinzi.'

    Ibi bivugwa na Rusesabagina bisa nko gukina ku mubyimba imiryango y'abahitanywe n'ibitero bya MRCD/FLN yashinze no kumvikanisha ko azakomeza inzira yari yaratangiye mbere yo gufungwa.

    Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

    Iyi niyo baruwa Rusesabagina yanditse asaba imbabazi, Yanditswe mu Cyongereza, hano yashyizwe mu Kinyarwanda

    Nyakubahwa,

    Mbandikiye mbasaba imbabazi nciye bugufi, kugira ngo mbashe gusanga umuryango wanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari impamvu nyinshi nshingiraho ubu busabe, ariko ikomeye kuruta izindi ni imyaka yanjye igeze mu zabukuru n'uburwayi budakira butandukanye, nzabana nabwo mu buzima bwose nsigaje.

    Ndifuza kubagaragariza ukwicuza mfite ku ruhare ibikorwa byanjye muri MRCD byaba byaragize mu bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN. Mbere na mbere, ntabwo nshyigikira ubugizi bwa nabi. Ubugizi bwa nabi nta na rimwe bwemewe, haba no mu kubukoresha ngo ugere ku ntego za politiki.

    Kwifashisha ubugizi bwa nabi nk'igikoresho cya politiki ni bibi cyane, bikarushaho iyo bugiriwe abasivili.

    Ndamagana ubugizi bwa nabi bwakorewe abasivile, bwaba ubwakozwe na FLN cyangwa indi mitwe, kandi nzakomeza kubikora. Gutakaza ubuzima n'iyo bwaba ubw'umuturage umwe, birababaza.

    Nk'uwahoze ari Umuyobozi wa MRCD, ndicuza ko ntakoze ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b'Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi nemera kandi ngenderaho. Nifatanyije n'abafite akababaro batewe n'ibikorwa bya FLN, ababiguyemo n'imiryango yabo.

    Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy'ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje. Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.

    Nkomeje, ndabizi ko muzita ku guharanira ahazaza hatekanye h'Abanyarwanda bose. Ndizera ko Abanyarwanda bose bashobora kubona uburyo buciye mu mahoro bwo kurenga ibyo batabona kimwe, bugahuriza hamwe abanyarwanda binyuze mu biganiro.

    Nizeye kandi ko irekurwa ryanjye ryaba ikimenyeso gito cyo gukomeza uru rugendo. Bityo, Nyakubahwa, ndabasaba imbabazi ku mpamvu z'uburwayi, kugira ngo mbashe kuva hano, nsange umuryango wanjye mbashe kurangiza iminsi yanjye nk'umugabo, umubyeyi na sekuru w'abana, mu gihe mukomeje kubaka ahazaza heza h'abaturage b'u Rwanda.

    Paul Rusesabagina

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rusesabagina-yongeye-kwigamba-avuga-ko-ntambabazi-yasabye-u-rwanda

  • Byatahuwe ko Beyoncé ariwe wateye izamuka ry'ibiciro ritunguranye muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Wari uziko intambara yo muri Ukraine cyangwa ubucye bw'ibicuruzwa aribyo bitera kuzamuka kw'ibiciro? Ugomba kuba utazi 'akazi ka Beyoncé'.

    Intangiriro z'ibitaramo bye muri Sweden mu kwezi gushize yateye kwiyongera kw'abakenera amafunguro n'amacumbi byo muri hoteli na za restaurant kwagaragaye mu ibarurishamibare ry'ubukungu bw'iki gihugu.

    Suède yatangaje ko yagize izamuka ry'ibiciro rya 9.7% rirenze iryari ryitezwe muri Gicurasi (5).

    Izamuka ry'ibiciro muri za hoteli na restaurants niryo ryateye uko gutungurana.

    Michael Grahn, inzobere mu bukungu muri Banki ya Danske, avuga ko abona Beyoncé ariwe watumye haba uku kuzamuka.

    Yongeraho kandi ko Beyoncé ari we ushobora kuba warateye kuzamuka gukomeye mu biciro by'ibicuruzwa mu bicuruzwa bindi bijyanye n'umuco n'imyidagaduro.

    Mu butumwa Michael yandikiye BBC yagize ati: 'Simushinja [icyaha] Beyoncé izamuka ry'ibiciro rikomeye, ariko kwiyongera kw'isoko ry'abashakaga kuza kureba ibitaramo bye muri Sweden bisa n'aho byongereyeho kuri ibyo'.

    Nta gushidikanya ko ibitaramo bya mbere mu myaka irindwi by'uyu muhanzi ari wenyine mu bihugu bitandukanye bifite ikintu kinini bivuze ku bukungu.

    Nibura ikigereranyo kimwe kivuga ko ibi bitaramo bizaba byaragejeje ku miliyari 2£ muri rusange igihe bizaba birangiye muri Nzeri(9).

    Gushaka amacumbi mu mijyi ibi bitaramo bizaberamo byahise bizamuka cyane bimaze gutangazwa, nk'uko bivugwa na Airbnb itangaza amakuru ku macumbi.

    Amatike y'ibi bitaramo henshi yahise ashira mu minsi micye maze ibiciro byayo biratumbagira ku masoko y'abayaguze bongera bakayagurisha.

    Mu Bwongereza, abantu 60,000 bagiye mu gitaramo cya Beyoncé cyabereye i Cardiff, harimo n'abafana bavuye muri Liban, Amerika na Australia.

    Gukenerwa kw'ibyumba by'amahoteli i Londres kubera igitaramo yahakoze kwari gukomeye ku buryo hari imiryango itagira aho kuba yari icumbikiwe na hoteli imwe yishyurirwa n'ubutegetsi bw'umujyi, bivugwa ko yasohowe kugira ngo ibyo byumba bigurishwe abafana ba Beyoncé babishaka ku giciro cyo hejuru.

    Ibitaramo by'i Stockholm umurwa mukuru wa Sweden, aho Beyoncé yataramiye imbaga y'abafana 46,000 mu majoro abiri, bivugwa ko byazanye abantu bavuye ahatandukanye ku isi — cyane cyane muri Amerika, aho idorari rikomeye kurusha krona (ifaranga ryaho) ryatumaga kuri bo tickets z'igitaramo muri icyo gihugu ari nk'ubusa.

    Mu butumwa bandikiye Washington Post mu kwezi gushize, ikigo Visit Stockholm cyasobanuye kwiyongera gukomeye kw'abakerarugendo muri uwo mujyi nka “Beyoncé effect” .

    Mu Ukuboza (12) gushize izamuka ry'ibiciro muri Suède ryaratumbagiye rigera kuri 12.3%. Mu gihe inzobere mu bukungu zari zateganyije ko muri Gicurasi (5) rizagera ku 9.4% ryabaye 9.7%.

    Michael Grahn yabwiye BBC ko kugirango umuntu umwe w'icyamamare ateze impinduka nk'izi 'bibaho gacye cyane', yongeraho ko irushanwa rikomeye ry'umupira w'amaguru ari ryo rishobora guhindura ibintu gutya.

    Grahn yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yiteze ko ibintu bizongera gusubira mu buryo busanzwe muri uku kwezi kwa Kamena.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/byatahuwe-ko-beyonce-ariwe-wateye-izamuka-ry-ibiciro-ritunguranye-muri-sweden

  • Palestina: Urubyiruko ntirwizera ubuyobozi bw'igihugu kandi ngo ntanicyo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakuru yihariye yagejejwe kuri BBC yerekana ko bagenda banga igitekerezo cyo gushyiraho leta ebyiri zibana mu mahoro mu gukemura amakimbirane hagati ya Isiraheli n'abanyapalesitina.

    Uku ni ko Janna Tamimi, w'imyaka 17, yashubije abajijwe kuri iki kibazo: “Ibi bikunze kuvugwa ngo igisubizo gishingiye kuri leta ebyiri ni ibintu abo mu Burengerazuba bazanye batitaye ku kuntu ibintu mu by'ukuri bimeze. None se imipaka iri hehe?”

    Janna avuga ko ari umwe mu banyamakuru bato bemewe ku isi. Ubwo yari afite imyaka irindwi, yatangiye gutira nyina terefone no gutara amakuru y'imyigaragambyo mu mujyi yavukiyemo wa Nabi Salah mu ntara ya Cisjordania Isiraheli yigaruriye.

    Kuva Janna yavuka nta matora rusange cyangwa aya perezida yari yaba mu ntara z'abanyapalesitina. Aheruka yabaye muri 2006, bivuze ko umuntu wese uri munsi y'imyaka 34 atigeze agira amahirwe yo gutora.

    Icyakurikiyeho ni ugutakarizwa icyizere ku buyobozi bwa politiki bw'abanyapalesitina ndetse n'igabanuka mu gushyigikira igisubizo cyuko habaho leta ebyiri; amahame ashyigikiwe n'amahanga ashaka ko habaho leta yigenga y'abanyapalesitina ibanye mu mahoro na Isiraheli.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko gushyigikira guhangana na Isiraheli hakoreshejwe intwaro byariyongereye mu batarengeje imyaka 30, aho abarenga 56% bashyigikiye gusubira mu ntambara ntagatifu ya Intifada, cyangwa bakivumbagatanya barwanya Isiraheli, nk'uko ibipimo by'amajwi byo mu kwezi kwa gatatu bibyerekana.

    Mu mwaka ushize, havutse imitwe myinshi y'abarwanyi mu mijyi ya Nablus na Jenin yo mu ntara ya Cisijordania, itemera inzego z'umutekano z'ubuyobozi bw'abanyapalesitina.

    Izwi cyane muri iyo mitwe ni Lions' den na Jenin Brigades yagabye ibitero mu ntara ya Cisijordaniya ku ngabo za Isiraheli n'abanya Isiraheli bahatujwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/palestina-urubyiruko-ntirwizera-ubuyobozi-bw-igihugu-kandi-ngo-ntanicyo

  • Hamenyekanye Impamvu Amavubi agiye kwerecyeza Gisagara – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi izaba mu Karere ka Gisagara kubera Hoteli zidahagije ziri mu Karere ka Huye.

    Ikipe y'igihugu Amavubi irerekeza mu Karere ka Gisagara mu mwiherero utegura umukino afitanye na Mozambique.

    Kuri uyu wa Kane, nibwo Amavubi afata imodoka yerekeza mu Karere ka Gisagara, aho igomba gukorera umwiherero yitegura umukino wa Gatanu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha, aho kuri iki cyumweru igomba gucakirana na Mozambique kuri sitade y'Akarere ka Huye.

    N'ubwo Amavubi amaze iminsi akinira kuri sitade ya Huye, ariko ntabwo byari bisanzwe bibaho ko akorera umwiherero mu kandi Karere katari Huye mu gihe yabaga ariho iri bukinire.
    N'ubwo Amavubi amaze iminsi akinira kuri sitade ya Huye, ariko ntabwo byari bisanzwe bibaho ko akorera umwiherero mu kandi Karere katari Huye mu gihe yabaga ariho iri bukinire.

    Amavubi yafashe iki cyemezo, nyuma y'uko mu karere ka Huye habaye ikibazo cya Hoteli ndetse hakabura iri ku rwego rwo kuyakira.

    I Huye, haherutse kuvugururwa Hoteli ebyiri ndetse zihabwa inyenyeri 4, arizo, Mater Boni Consilii ndetse na Hoteli Credo. Izi Hoteli zose zizakoresha n'abashyitsi, aho ikipe ya Mozambique izaba muri Hoteli Bono Consilii, naho Abasifuzi n'abakomiseri babe muri Hoteli Credo.

    U Rwanda rwagerageje gushaka indi Hoteli yapfa kwakira Amavubi yo muri Huye, irabura kugera aho bafashe umwanzuro wo kujya kuri Hoteli Montana iherereye mu karere ka Gisagara gaturanye na Huye.

    Hoteli ebyiri ziherutse kuvugururwa i Huye, zizakira abashyitsi gusa

    Kuva Huye ugera Gisagara mu mujyi nibura biri hagati y'iminota 12 na 20

    Amavubi yaraye akoreye imyitozo ya nyuma i Nyamirambo, indi myitozo isigaye akazajya ayikorera kuri Sitade ya Huye ariyo izaberaho n'umukino

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-impamvu-amavubi-agiye-kwerecyeza-gisagara

  • Sudan:RSF yageretsweho urupfu rwa Guverineri w'intara ya Darfur – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amasaha make yarashize , itsinda rya RSF (the paramilitary Rapid Support Forces) rigeretsweho ubwicanyi na Khamis Abbakar, wari wavuze ko RSF n'imitwe bafatanije bari gukora Jenocide ku bwoko bwa Masalit muri Sudan

    Mr Abbakar wiciwe muri El Geneina, yari yabanje gutabaza avuga ko ibitero byazamuye ubukana mu mugi ,asaba ubufasha bw'amahanga ngo barebe uko babarokora.

    Kugeza ubu RSF ntacyo iratangaza kuri ubu bwicanyi irimo gushinjwa mu mpande zose.

    Ubugizi bwa nabi bushinjwa RSF buri no gukorwa mu yindi migi ya Sudan irimo Nyala na Zalingei.

    Umunyamabanga w'umuryango w'abibumbye ku isi,Antonio Guterres yavuze ko atewe impungenge ni irondamoko riri gututumba no guhohotera abaturage bikomeje mu ntara ya Darfur.

    Iyi ntara yakunze kubamo urugomo rusa n'urwisubiramo kuva mu 2000, aho abaturage babarirwa muri za Miliyoni bataye ingo zabo, naho ababarirwa mu bihumbi amajana baricwa mu mirwano y'igisirikare cy'abarabu n'imitwe itari iya abarabu.

    Amasezerano y'agahenge menshi yagiye arengwaho kuva iyi mirwano yakwaduka ku itariki ya 15 Mata (4) uyu mwaka.

    Imirwano ishyamiranyije imitwe yo mu gisirikare cya Sudan ishyigikiye umutegetsi wayo wo muri iki gihe, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n'umutwe witwara gisirikare wa RSF, utegekwa na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uyu unazwi cyane ku izina rya Hemedti.

    Ihirikwa ry'ubutegetsi ryakozwe n'igisirikare ryo mu 2021 ryasoje igihe cy'imyaka irenga ibiri abasirikare n'abasivile bari bamaze basangiye ubutegetsi.

    Ayo masezerano yo gusangira ubutegetsi yari yagezweho nyuma yuko uwari Perezida w'umunyagitugu Omar al-Bashir, wari umaze imyaka igera kuri 30 ku butegetsi, ahiritswe n'igisirikare nyuma y'imyigaragambyo ya rubanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-rsf-yageretsweho-urupfu-rwa-guverineri-w-intara-ya-darfur

  • Umujyanama wa Diamond yatangaje impamvu Wasafi idaheruka gusinyisha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umujyanama w'icyamamare rurangiranwa mu muziki n'ubucuruzi Diamond Platnumz, Babu Tale yavuze ku cyemezo bafashe bagamije gukumira ibibazo bikomeye mbere y'uko biba muri Wasafi birinda kugira undi muhanzi bayinjizamo.

    Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na Milliard Ayo wubatse izina mu biganiro byo kuri Youtube, Babu Tale yasobanuye byose nta na kimwe asize inyuma ,ahereye ku mvano yibyo byose ko yabaye abahanzi bagiye bayivamo.'

    Babu Tale ati'Twatangiye gutinya, twajyaga dusinyisha abahanzi twihuse ariko nyuma yo kugenda kwa Rayvanny, Harmonize na Rich Mavoko twahise dutangira kugira amakenga mu byo dukora.'

    Avuga icyo umuhanzi ubarizwa muri Wasafi wifuza kuyivamo asabwa, Babu yatangaje ko bose babizi ,aba agomba kwishyura atari munsi ya miliyoni 13.8Frw ariko na none ntarenge miliyoni 238.2Frw.

    Asobanura impamvu yabyo agira ati'Ni ibiba bigomba kuba. Kuko kubaka umuhanzi ni urugendo rurerure ahubwo ayo twishyuza ni make ugereranije n'ibyo dukorera umuhanzi ngo abashe kugira aho agera.'

    Na none ariko asobanura ko abahanzi bose bavuye muri Wasafi atari ko bishyura, atanga urugero rwa Rich Mavoko avuga ko yagiye ariko ntagire icyo yishyura nta nakurikiranwe n'amategeko.

    Kugeza ubu Wasafi igizwe n'abahanzi barimo Lavalava, Mbosso, Queen Darleen na Zuchu. Uretse ariko kuba ubu iyi nzu rurangiranwa mu muziki yarahagaritse ibikorwa byo kwinjiza abahanzi bashya bakomeje gukora iyo bwabaga ngo bateze imbere abo bafite.

    Babu Tale kuri ubu uri mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Tanzania yavuze kandi ku cyerekezo cya Diamond cyo gufasha abahanzi avuga ko byatanze umusaruro ukomeye.

    Babu Tale ati'Icyo kandi twavuga ni uko Diamond yahinduye uruganda rw'umuziki akaruha icyerekezo akerekana ko ari inzira nziza y'ubucuruzi akanabera umugisha abandi bahanzi.'

    Diamond kugeza ubu ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika, umuziki we ukaba ufite igikundiro mu nguni zitandukanye z'Isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umujyanama-wa-diamond-yatangaje-impamvu-wasafi-idaheruka-gusinyisha-abahanzi

  • Jude Bellingham yamaze gusinyira Real Madrid nyuma yo kwifuzwa n'amakipe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Jude Bellingham wigaragaje cyane mu mikino y'Igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar, yakomeje kwifuzwa n'amakipe akomeye, ariko Real Madrid itera intambwe isumba iy'izindi imutangaza nk'umukinnyi wayo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Kamena 2023.


    Bellingham umaze imyaka itatu ari umukinnyi wo hagati muri Borussia Dortmund, nyuma yo kugurwa, Real Madrid yateguye ibirori byo kumwakira mu Mujyi wa Madrid biteganyijwe kuri uyu wa Kane.

    Igurwa ry'uyu Mwongereza ryamugize umukinnyi wa mbere ukomoka muri iki gihugu uzaba uguzwe amafaranga menshi ukurikije ibizamutangwaho byose.

    Mu itangazo ryatanzwe n'ikipe avuyemo ya Borussia Dortmund yashimye abagize uruhare mu iterambere ry'umupira mu gihe cyose yahamaze.

    Yagize ati 'Mwarakoze cyane buri wese wambaye hafi muri Borussia Dortmund no ku bafana bayo bose, mwamfashije mu myaka itatu yose namaze hano.'

    'Byari iby'agaciro kwambara uyu mwenda mu bihe byoroheje ndetse n'ibikomeye. Nubwo ngiye ahandi, ntabwo nzibagirwa urugendo twagiranye. Ndabifuriza ejo hazaza heza.'

    Umuyobozi mukuru wa Dortmund, Hans-Joachim Watzke, na we yamushimiye, avuga ko atigeze ahemukira ikipe mu gihe yari imukeneye.

    Ati “Warakoze Jude, mu gihe cyose tumaranye werekanye ko uri umunyempano, kubana na we byari akataraboneka. Turashimira kandi Real Madrid ku biganiro byiza twagiranye biciye mu mucyo.'

    Muri Shampiyona ya Bundesliga, Bellingham yatsinze ibitego umunani mu mikino 31 yagaragaye mu kibuga. Imibare igaragaza ko kandi imipira atanga 83.06 zigera ku bo yifuje kuyiha neza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jude-bellingham-yamaze-gusinyira-real-madrid-nyuma-yo-kwifuzwa-n-amakipe

  • Nyanza: Umunyeshuri wigaga mu mashuri abanza yishwe n'akabuno (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umwana wiga mu ishuri ribanza riri mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza yamize akabuno k'ikaramu (agapfundikizo k'inyuma k'ikaramu) ubwo yari mu ishuri arapfa.

    Nyakwigendera yitwa Dushime Patrick yari afite imyaka icyenda y'amavuko yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza, mu rwunge rw'amashuri rwa Nyarutovu, mu kagari ka Ngwa, mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mukingo, Kayigyi Ange yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yamize akabuno k'ikaramu ari mu ishuri.

    Ati 'Yari mu ishuri ari kumwe n'abandi amira akabuno k'ikaramu, karayoba aho kunyura mu nzira y'ibiryo kanyura mu nzira y'umwuka karahafunga ntiyabona uko ahumeka.'

    Pasitori Kabayiza Louis umuyobozi w'urwunge rw'amashuri rwa Nyarutovu yabwiye UMUSEKE ko bihutiye ku mujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gatagara biranga, yoherezwa ku Bitaro bya Nyanza ariho yaguye.

    Pasitori Kabayiza akomeza avuga ko bategereje ko RIB ikora isuzuma umurambo bakaba bahabwa uburenganzira bwo gushyingura nyakwigendera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyanza-umunyeshuri-wigaga-mu-mashuri-abanza-yishwe-n-akabuno-k-ikaramu

  • Tchad: Perezida Mahamat w'inziba cyuho yasinye iteka risezerera Abajenerali (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2011, ikiruhuko cy'izabukuru kuri ba jenerali cyari cyahagaritswe, ku mugaragaro kugira ngo birinde kugwa mu kaga, kubera ko nta pansiyo yari yarateguriwe icyo gikorwa. Umubare wabo rero wakomeje kwiyongera.

    Minisitiri w'ingabo wa Tchad, Gen. Daoud Yaya Brahim ariko, yishimiye “intambwe yatewe izadufasha kugira ingabo zikiri nto, zigezweho kandi zikora neza” kandi byashobotse cyane cyane bitewe n'ishyirwaho rya sitati igenga ingabo n'inzego z'umutekano mu 2022.

    Ba jenerali bahatiwe kujya mu kiruhuko cy'izabukuru bemerewe agahimbazamushyi na pansiyo nk'uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

    Iyi sitati yemerera umujenerali wese ugiye mu zabukuru “amezi 14 y'umushahara fatizo wongeyeho agahimbazamusyi k'amezi atandatu n'amezi atatu y'ikiruhuko”. Ni agahimbazamusyi k'intangiriro muri miliyoni nyinshi z'ama-CFA na pansiyo nziza,' nk'uko umwe mu batanze amakuru avuga.

    Umuhanga mu bya politiki muri Tchad, Evariste Ngarlem Toldé, we yasesenguye iyi gahunda agira ati “Ariko ntituzi neza ko ibyo bihagije.” Yibukije ko kuri bo ibi bisobanura guheba inyungu nyinshi bari bafite nk'imodoka y'akazi cyangwa se amazi n'amashanyarazi ku buntu.

    Yongeraho kandi ko byaba ari “ukubeshya”, kuvuga igisirikare kigezweho kandi gikora neza igihe cyose kizaba kiganjemo amoko amwe … ibintu byatewe utwatsi na Minisitiri w'ingabo uvuga ko ari “ugusebanya muri politiki”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/tchad-perezida-mahamat-w-inziba-cyuho-yasinye-iteka-risezerera-abajenerali-hafi