Blog

  • “Hari abagabo babyara nk’inzoka, ubwose uri umugabo udapfiriye umwana wawe wapfira iki” Mutesi Scovia mu magambo akakaye yagereranyije abagabo bihakana abana babo n’inzoka(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Hari abagabo babyara nk'inzoka, ubwose uri umugabo udapfiriye umwana wawe wapfira iki' Mutesi Scovia mu magambo akakaye yagereranyije abagabo bihakana abana babo n'inzoka(Videwo)

    Mutesi Scovia udasiba gukora ubuvugizi butandukanye ku bintu bitagenda neza kuri iyi nshuro abinyujije mu kiganiro cye cyitwa ingingo y'umunsi gitambuka kuri shene ye ya Youtube yifatiye ku gahanga abagabo babyabara abana bakabihakana aho yabagereranyije n'inzoka kuko ari yo nyamanswa ibyara nti yongere kumenya icyo yabyaye aho kiri cyangwa uko kibayeho.

    Mu magambo akakaye Yavuze ko ubundi umugabo nyawe yagakwiye gupfira urubyaro rwe ndetse akarwitangira gusa we ababazwa n'uburyo hari abasore cyangwa abagabo bihakana abana babo nyamara bazi ibyo bakoze.

    Gusa benshi mu basore bihakana bamwe mu bana babo bavuga bavuga ko atari bo baryamanye gusa, kandi byemezwa ko mu gihe nta bipimo bya gihanga byafashwe ntaho ukwiye guhera wihakana amaraso yawe.

    Reba video hasi..

     

    Source : https://yegob.rw/hari-abagabo-babyara-nkinzoka-ubwose-uri-umugabo-udapfiriye-umwana-wawe-wapfira-iki-mutesi-scovia-mu-magambo-akakaye-yagereranyije-abagabo-bihakana-abana-babo-ninzokavidewo/

  • Africa y’epfo igiye gushyira mu bikorwa ibyo bakopeye u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y'Epfo yatoye itegeko rishyiraho ubwisungane mu kwivuza ku baturage bose busa nk'ubuzwi mu Rwanda bwa 'Mutuelle de santé'.

    Ni ubwisungane bwitezweho gufasha abaturage benshi kubona ubuvuzi badahenzwe.

    RFI yatangaje ko 16% by'abaturage ba Afurika y'Epfo ari bo bari basanganywe ubwishingizi bw'ubuzima bahabwa n'ibigo byigenga.

    Source : https://yegob.rw/africa-yepfo-igiye-gushyira-mu-bikorwa-ibyo-bakopeye-u-rwanda/

  • Rubavu: Umwe muri za nsoresore ziyise abuzukuru ba shitani hari ibyamubayeho biha isomo abandi bakoranaga ubugizi bwa nabi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rubavu: Umwe muri za nsoresore ziyise abuzukuru ba shitani hari ibyamubayeho biha isomo abandi bakoranaga ubugizi bwa nabi

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 15 kamena 2023 nibwo izi nsoresore zo mu karere ka Rubavu mu mujyi wa gisenyi zazindukiye mu muhanda zitwaje intwaro gakondo zije kwambura abaturage ku manywa y'ihangu.

    Bamwe mu batezwe n'izi nsoresore, barimo abamotari ndetse n'abandi bari bagiye mu mirimo yabo, aho bamwe babanje kubicaza hasi, bakabakubita bakanakomeretsa bakoresheje ibyo bikoresho bari bafite.

    Umwe mu batanze amakuru, avuga ko hari umwe wari uzindukiye mu kazi atwawe n'umumotari, bagategwa n'izi nsoresore, zikabakubita zikabagira intere, nyuma hakaza kuza umunyegare na we bakamuhagarika ariko we agata igare, agakizwa n'amaguru, akaruhukira kuri Polisi.

    Abapolisi bahise bajya kureba iby'abo bagizi ba nabi, bahageze na bo bashaka kubarwanya, ari bwo Umupolisi yahitaga arekura isasu rigahitana umwe muri izi nsoresore ziyise 'Abuzukuru ba Shitani', abandi bagakizwa n'amaguru.

    Isasu ryamuhinguranyije ahita ahasiga ubuzima, aho niho ryafashe

    Source : https://yegob.rw/rubavu-umwe-muri-za-nsoresore-ziyise-abuzukuru-ba-shitani-hari-ibyamubayeho-biha-isomo-abandi-bakoranaga-ubugizi-bwa-nabi/

  • AMERIKA YEMEYE KO IDORARI RYAYO RIGEZE AHARINDIMUKA #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Janet Yellen yemeye ko bari kubona ibihugu byinshi bigenda byipakurura ikoreshwa ry'idolari cyane cyane mu bubiko bw'amadovize yabyo, gusa agaragaza ko bagifite icyizere ko bitazarihungabanya cyane.

    Ibihugu bitandukanye bimaze iminsi bigaragaza gushakisha andi mafaranga yo kwifashisha mu bucuruzi mpuzamahanga aho kurambiriza ku idolari.

    Ni nyuma y'aho Amerika ikomeje kwifashisha ibihano by'ubukungu mu kwikiza ibihugu bitavuga rumwe nayo, nk'ibihano byafatiwe u Burusiya nyuma y'intambara na Ukraine.

    Banki y'Isi igaragaza ko ibwizigame bw'amadovize mu madolari bwavuye kuri 85 % mu myaka ya 1970, bukagera kuri 60% mu 2022.

    Ubwo Yellen yitabaga Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe ubukungu, yavuze ko ikoreshwa ry'idolari ku ruhando mpuzamahanga riri kugabanyuka.

    Ati 'Ntabwo bitangaje kuba hari ibihugu bifite ubwoba ko byagirwaho ingaruka n'ibihano byacu, bigashaka izindi nzira zitari idolari. Ni ibintu tugomba kwitegura.'

    Yavuze ko nubwo ibihugu bimwe na bimwe bikomeje gushakisha andi mahitamo, idolari rizakomeza kuba ifaranga riyoboye isi mu gihe kirekire.

    Ati 'Icyo tugomba kwitega ni ubwiyongere bw'andi madovize abitse mu yandi mafaranga atari idolari ariko idolari hari impamvu ariryo faranga rikomeye mu mikorere y'ibijyanye n'imari ku isi, nta gihugu cyabihindura. Ntabwo bizorohera igihugu kindi kizashaka kwipakurura idolari.'

    Kwifatira ku gahanga u Burusiya bisa n'ibitaraguye neza Amerika kuko byakanguye ibindi bihugu, hashakishwa ubundi buryo byabika amadevize yabyo mu yandi mafaranga atari amadolari, kugira ngo ibyabaye k'u Burusiya bitazabibaho mu minsi iri imbere.

    U Burusiya buri mu bya mbere byahise bihindura umuvuno, bitangira gusinya amasezerano n'ibindi bihugu bishaka kugira ibicuruzwa bigura mu Burusiya, ku buryo bishobora kwishyura mu Roubles y'u Burusiya, ama-Yuan y'u Bushinwa cyangwa Ama-Rupee y'u Buhinde.

    Kuri ubu u Bushinwa buri mu biganiro n'ibihugu bitandukanye birimo na Arabie Saoudite, ku buryo ibikomoka kuri peteroli by'u Burusiya byajya byishyurwa no mu ma-Yuan aho kuba amadolari.

    Ibi bihugu bitanu byihariye ubukungu bungana na 30% by'uburi ku Isi yose, ndetse mu 2050 biteganyijwe ko ubukungu bwabyo buzaba bugize 50 % y'ubukungu bwose Isi izaba ifite.

    The post AMERIKA YEMEYE KO IDORARI RYAYO RIGEZE AHARINDIMUKA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/15/amerika-yemeye-ko-idorari-ryayo-rigeze-aharindimuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amerika-yemeye-ko-idorari-ryayo-rigeze-aharindimuka

  • Nyamasheke: Byari amarira n'agahinda mu gushyingura umwana bikekwa ko yishwe n'inkoni za mwarimu #rwanda #RwOT

    Hirwa Nshuti wigaga mu mwaka wa ka kane w'amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Mutusa riherereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yapfuye ku cyumweru, ababyeyi be batangaza ko yishwe ni inkoni yakubiswe na mwarimu.

    Nubwo nta gihamya ko uyu mwana yishwe n'inkoni yakubiswe, bamwe mu bana biganaga nawe bavuga ko uyu mwarimu yakubataga abana cyane ndetse byemezwa n'umwe mu babyeyi uharerera.

    Ni mu masaha ya saa yine zishyira saa tanu, ku rusengero rwa ADEPR bazanye umurambo wa Ncuti Hirwa Philbert  witabye Imana ku cyumweru gishize ariko akaba yashyinguwe kuri uyu wa kabiri.

    Karekezi Jean Pierre ati'nararamburaga nkareba ugasanga ni inkoni nkamubaza ntri ese izi nkoni wazikubiswe nande?ati ni mwarimu wazinkubise,ni uko abaganga baratubwira ngo ni ukujya ku bitaro bya Kibogora tugiye kuguha imiti ariko nutoroherwa uzahite ugaruka hano tukohereze ku bitaro,ku wa gatandatu yirirwa yarembye ataka ngo araribwa,nibwo yaje gusubira kwa muganga nabo bavuga ko atajya mu bitaro nyuma azakwitabimana gutyo.'

    Iki kibazo ngo bakigejeje ku bashinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Nyamasheke, nibwo umurambo bawujyanye mu bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma, barasabwa ubutabera nyuma yo kubwirwa n'umwana wabo azize inkoni yakubiswe na Mutabazi Dani.

    Ati'twamenyesheje amakuru RIB n'inzego zibanze,RIB niyo yaje kumutora imujyana ku bitaro bya Kibogora nyuma imujyana na Kigali ku Kacyiru ariko ibisubizo ntibabimenyesheje.'

    Byatumye negera bamwe mu banyeshuri biga ku ishuri ribanza rya Mutusa, maze bambwira ko uyu mwarimu yarasanzwe abakubita nk'utari umubyeyi.

    Umwe ati'numvise bavuga ngo yaramukubise cyane amukubita lakirete nyuma anamukubita umugeri.'

    Uretse aba bana, hari umubyeyi we wemeza ko yakubise umwana we bituma umwana ava mu ishuri.

    Nageze kuri iki kigo , ndebe ko mpasanga uwo mwarimu ariko sinabona ubuyobzi bw'iki kigo, amakuru dukesha bamwe mu baturage avuga ko uyu mwarimu ashobora kuba yarahise acika, ndetse hari amakuru yuko nimero ye irigusona nk'iri hanze y'u Rwanda.

    The post Nyamasheke: Byari amarira n'agahinda mu gushyingura umwana bikekwa ko yishwe n'inkoni za mwarimu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/15/nyamasheke-byari-amarira-nagahinda-mu-gushyingura-umwana-bikekwa-ko-yishwe-ninkoni-za-mwarimu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-byari-amarira-nagahinda-mu-gushyingura-umwana-bikekwa-ko-yishwe-ninkoni-za-mwarimu

  • Kigali:Abubaka inzu ntibazuzuze haricyo basabwe n'umujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona ko hirya no hino mu mujyi wa Kigali hagaragara inzu zimaze imyaka myinshi zituzura , Ubuyobozi bw'umujyi buratangaza ko bwafasha icyemezo cyo korohereza abashaka kuzamura inyubako zijyanye n'igishushanyombonera kuburyo ubu umuntu yemerewe kubaka inzuba mu byiciro.

    Hirya no hino mu mujyi wa Kigali hagaragaza   inzu zatangiye kubakwa ntizuzure,abaturage bakavuga ko hari ubwo ziba n'indiri y'abajura cg abanywerwamo ibiyobyabwenge ,kubwibyo bagasaba ko  ubuyobozi bwajya bwegera ba nyirazo bakaganirizwa  hakabrebwa ikibazo gihari gituma zitubakwa ngo zirangire kigashakirwa umuti.

    Ati'icyakorwa ni uko umuntu yakubaka inzu akaba yayirangiza kuko niyo iheze hagati harigihe haba nindiri yibisambo.'

    Undi yungamo ati'bajye baha umuntu icyangombwa cyo kubaka ariko banamutegeke kubaka anayisoze, atayigeza hagati ngo arekere.'

    Ntitwashoboye kubona ba nyirizinzu zandindiye ngo batubwire ikibazo  bahuye nacyo . Gusa inzobere mubwubatsi NYANDWI SAMWEL ufite Kompanyi y'ubwubatsi SAM construction LTD agaragaza zimwe mu mpamvu zituma muri Kigali hagaragara inzu zadindiye zirimo ubushobozi bucye bwa ba nYirazo n'izindi.

    Ati'ashobora uwo muntu kubaka nta byangombwa afite yagera hagati bakamuhagarika,ashobora gutegura kubaka agahura n'umufundi umubeshya akamubwira budget nto nyuma amafaranga akazamushirana n'ibindi n'ibindi.'

    Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwemera ko hari ubwo umuntu atangira kubaka inzu ijyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi yagera hagati amikoro akaba macye, kubw'ibyo ngo ubu usigaye wemerera abaturage bashaka kubaka inyubako ijyanye n'igihe kubaka mubyiciro nkuko MUHIRWA Marie Solange Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry'Imiturire n'Imitunganyirize y'Umujyi aherutse kubibwirwa Abanyamakuru.

    Ati'nibyo rwose koko harigihe uba wakoze umushinga nyamara imibare ntibihure ,sinzi niba babagaragarije ikintu cyo kubaka mu byiciro bitewe ni uko ubushobozi bubimwemerera,umuntu akaba yakubaka mu byiciro,abantu bafite inzu zitarangiye bakwiye kumenya ko ubu buryo buhari ariko bakabimenyesha abashinzwe imyubakire.'

    Usibye inzu zadindiye, mu mujyi wa Kigali hanagaragara n'ibibanza bitubatse ndetse umujyi wa Kigali ugaragaza ko ikibanza kimaze imyaka itatu kitabyazwa umusaruro bene cyo acyamburwa kigahabwa abafite ubushobozi bwo ku kibyaza umusaruro cyangwa cyikajya mu mutungo wa Leta .

    The post Kigali:Abubaka inzu ntibazuzuze haricyo basabwe n'umujyi wa Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/15/kigaliabubaka-inzu-ntibazuzuze-haricyo-basabwe-numujyi-wa-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigaliabubaka-inzu-ntibazuzuze-haricyo-basabwe-numujyi-wa-kigali

  • Inkuru nziza ku Mavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko baraye batsinze umukino wabo, maze ikipe Wydad bahanganye igatakaza, ikipe ya Imanishimwe Emmanuel [Mangwende], FAR Rabat yaba yemeye kurekura uyu mukinnyi akaza gukina umukino wa Mozambique.

    Iyi kipe yo muri Maroc ntabwo yakozwaga kurekura uyu munyarwanda mu gihe urugamba rw’igikombe rwa shampiyona rugeze ahakomeye.

    Hari hasigaye imikino 2 aho FAR Rabat yari iyoboye urutonde n’amanota 57 ikurikiwe na Wydad ifite 56.

    Iyi kipe yari yabwiye Mangwende ko ntaho ashobora kujya kubera aho urugamba rugeze cyane ko umukino usoza shampiyona bazawukina tariki ya 17 Kamena na MAS de Fes, buri buke Amavubi akina na Mozambique.

    Gusa uyu mukinnyi yari yasezeranyijwe ko nibatsinda Khouribga mu mukino waraye ubaye (bayitsinze 1-0) maze Wydad igatakaza imbere ya Hassania d’Agadir bazamurekura.

    Ibintu byaje kugenda neza kuko Wydad yaje kunganya 0-0. Ubu ifite 57 mu gihe FAR Rabat ifite 60 bivuze ko ubu niyo yatsindwa umukino usoza shampiyona Wydad igatsinda OC Safi bahita banganya amanota 60 maze bakareba ikipe izigamye ibitego byinshi aho ubu FAR izigamye 29 n’aho Wydad izigamye 20, bivuze ko isabwa gutsinda ibitego bitari munsi 9.

    Amakuru avuga ko nyuma y’umukino FAR Rabat yaraye itsinze, uyu mukinnyi agomba uyu munsi guhaguruka aho byitezwe ko azagera mu Rwanda ejo ku wa Gatnu agafatanya n’abandi kwitegura uyu mukino uru ku Cyuumweru.

    Ni umukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho azakira Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023.

    Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, Senegal yamaze kubona itike ifite amanota 12 ni mu gihe Benin na Mozambique zifite 4.

    Mangwende ashobora gukina umukino wa Mozambique

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-nziza-ku-mavubi

  • Gacinya Denis wayoboye Rayon Sports ashobora… – #rwanda #RwOT

    Taliki 06 Kamena ni bwo Komisiyo y’amatora muri FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abemerewe kwiyamamaza mu matora ateganyijwe taliki 24 Kamena 2023.

    Gacinya Denis wari wagaragaye atanga kandidatire ye ntabwo yigeze yisanga kuri uru rutonde bitewe nuko hari ibyangombwa atari yujuje ariko yahise ajurira byihuse.

    Nyuma yaho taliki 12 Kamena, Akanama k’ubujurire ka komisiyo y’amatora katangaje ko noneho yemerewe kwiyamamaza bitewe n’uko yari yarenganye.

    Bitunguranye nanone ejo taliki 14 Kamena, Akanama k’ubujurire ka Komisiyo y’amatora kisubiye kemeza ko Gacinya Denis akurwa ku rutonde rw’abiyamamariza kuyobora FERWAFA bitewe n’ikibazo cy’ubunyangamugayo. 

    Bashingiye ku kuba icyangombwa cyerekana ko Gacinya atakatiwe cyangwa yakatiwe n'inkiko kigaragaza ko hari ibyaha yahamijwe birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kuba atari umwizerwa.

    Nyuma y’uyu mwanzuro Gacinya Denis yahise yandakira ibaruwa Perezida wa komisiyo y’amatora muri FERWAFA amumenyesha ko atemeranywa n’umwanzuro wamufatiwe bityo akaba yemerewe kwiyamamaza anamubwira ko yiteguye kugeza ikibazo cye muri CAF na FIFA kugira ngo akarengane gacike burundu maze bagire umupira ushingiye ku mucyo.

    Gacinya Denis yandikiye Perezida wa komisiyo y’amatora muri FERWAFA amumenya ko yiteguye kujyana ikirego cye muri CAF na FIFA bitewe nuko atari ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza kuyobora muri FERWAFA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130618/gacinya-denis-wigeze-kuyobora-rayon-sports-ashobora-kurega-ferwafa-muri-caf-na-fifa-130618.html

  • Natwe turi ku rugamba, reka duhindure amateka… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu. Minisitiri Mimosa yari yasuye abakinnyi aho bari gukorera umwiherero utegura n'ubundi uyu mukino wa Mozambique.

    Minisitiri wa siporo yabwiye abakinnyi ko babari inyuma mu buryo bwose ndetse anabibutsa ko umukino wa Mozambique bagomba kuwutsinda ubundi bagahindura amateka.

    Yagize ati 'Uyu munsi ubutumwa buhari ni bumwe, abantu twese hano tubari inyuma ntabwo muri ku rugamba mwenyine, natwe turi ku rugamba. Twese tugomba guhaguruka ibishoboka  byose tukabikora nkuko twabivuze uyu ni umukino wa nyuma. Tugomba kuwutsinda”.

    Yakomeje agira ati 'Uzaba uri mu kibuga nk'umuntu umwe ariko umenye ko uhetse igihugu cyose.

    Umutoza yarabivuze ko yashimye abakinnyi bakiri bato. Kuba ukiri muto ariko bakaba baraguhisemo ngo ujye mu kibuga guhagararira abandi ngira ngo nta kiguzi wabiha kuba uhagarariye igihugu”.

    “Reka duhindure amateka ariko bibe mu izina ryawe, ube umwe mu bahindura amateka y'igihugu cy'u Rwanda mu mupira w'amaguru yabaye mu myaka 20 ishize. 

    Nk’uko byavuzwe igihugu cyose kibari inyuma murashyigikiwe na buri muntu wese mu mwanya we. Mureke dutsinde, u Rwanda rwongere ruzamure ibendera nyuma y'igihe kirekire, tubifurije intsinzi”.

    Umukino w'u Rwanda na Mozambique uzaba kuri iki cyumweru saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. 

    Uzaba ari umukino wo ku munsi wa 5 mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizaba umwaka utaha kikabera muri Cote D'Ivoire. Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.



    Ubwo Minisitiri wa Siporo yahaga ubutumwa abakinnyi b’Amavubi 

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda basabwe guhindura amateka mu mupira w’amaguru

    Nyuma yo guhabwa ubutumwa, abakinnyi na Minisitiri bafashe ifoto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130622/natwe-turi-ku-rugamba-reka-duhindure-amateka-ubutumwa-minisitiri-wa-siporo-yahaye-amavubi-130622.html

  • Amavubi agiye kuba mu Karere ka Gisagara – #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi irerekeza mu Karere ka Gisagara mu mwiherero utegura umukino afitanye na Mozambique.

    Kuri uyu wa Kane, nibwo Amavubi afata imodoka yerekeza mu Karere ka Gisagara, aho igomba gukorera umwiherero yitegura umukino wa Gatanu wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha, aho kuri iki cyumweru igomba gucakirana na Mozambique kuri sitade y’Akarere ka Huye. 

    N’ubwo Amavubi amaze iminsi akinira kuri sitade ya Huye, ariko ntabwo byari bisanzwe bibaho ko akorera umwiherero mu kandi Karere katari Huye mu gihe yabaga ariho iri bukinire.

    Amavubi yafashe iki cyemezo, nyuma y’uko mu karere ka Huye habaye ikibazo cya   Hoteli ndetse hakabura iri ku rwego rwo kuyakira.

    I Huye, haherutse kuvugururwa Hoteli ebyiri ndetse zihabwa inyenyeri 4, arizo, Mater Boni Consilii ndetse na Hoteli Credo. Izi Hoteli zose zizakoresha n’abashyitsi, aho ikipe ya Mozambique izaba muri Hoteli Bono Consilii, naho Abasifuzi n’abakomiseri babe muri Hoteli Credo.

    U Rwanda rwagerageje gushaka indi Hoteli yapfa kwakira Amavubi yo muri Huye, irabura kugera aho bafashe umwanzuro wo kujya kuri Hoteli Montana iherereye mu karere ka Gisagara gaturanye na Huye. 

    Hoteli ebyiri ziherutse kuvugururwa i Huye, zizakira abashyitsi gusa 

    Kuva Huye ugera Gisagara mu mujyi nibura biri hagati y’iminota 12 na 20 

    Amavubi yaraye akoreye imyitozo ya nyuma i Nyamirambo, indi myitozo isigaye akazajya ayikorera kuri Sitade ya Huye ariyo izaberaho n’umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130625/amavubi-agiye-kuba-mu-karere-ka-gisagara-130625.html