Blog

  • Haruna Niyonzima yabwiye amagambo akomeye Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi wamuvuze nabi abajijwe impamvu atamuhamagaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer yabwiye yatangaje amagambo akomeye kuri Haruna Niyonzima none nawe yamusubije ababaye cyane.

    Mu minsi ishize umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer mu kiganiro n'itangazamakuru yabajijwe impamvu atahamagaye Haruna Niyonzima kandi aho akina mu gihugu cya Libya ari umukinnyi mwiza kandi wigaragaza. Yaje gutangaza ko impamvu Haruna Niyonzima atamuhamagaye ari uko igihe cyose yakiniye ikipe y'igihugu nta kintu yakoze ahubwo yahisemo guha abandi amahirwe.

    Kuri uyu wa Kane mu kiganiro uyu mukinnyi yahaye B&B FM Umwezi, Haruna Niyonzima yaje gusubiza umutoza ababaye cyane amubwira ko nawe atababazwa no kuba atahamagawe ahubwo yababazwa n'umusaruro mucye ikipe y'igihugu yabona. Yaje no kuvuga ko umutoza nawe ntakintu arakora ndetse iyo aza kubona ntamusaruro atanga ntabwo aba yaramwitabaje mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika cyabakina imbere mu gihugu CHAN.

    Haruna Niyonzima yaboneyeho no kuvuga ko hari igihe umuntu abazwa ibintu akabura uko yasubiza agapfa kuvugwa ari byo ngo Carlos Alos Ferrer yakoze. Haruna Niyonzima yaje no gutera akanyabugabo abakinnyi bahamagawe bose avuga ko bizeye ubushobozi bwabo ndetse ko yizeye intsinzi yabo nibakoresha imbaraga nyinshi.

    Niyonzima Haruna yakiniye amakipe menshi akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya APR FC, AS Kigali ndetse n'izindi. Uyu musore yakiniye Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania ndetse anakinira Al Ta'awon yo muri Libya.

     

    Source : https://yegob.rw/haruna-niyonzima-yabwiye-amagambo-akomeye-umutoza-carlos-alos-ferrer-utoza-amavubi-wamuvuze-nabi-abajijwe-impamvu-atamuhamagaye/

  • Amavubi azamukumbura! Uwari umukinnyi ukomeye w’Amavubi yasezeye habura iminsi ibiri gusa ngo Amavubi akine umukino ukomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi azamukumbura! Uwari umukinnyi ukomeye w'Amavubi yasezeye habura iminsi ibiri gusa ngo Amavubi akine umukino ukomeye

    Uwari Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima wagiranye ibihe byiza n'Amavubi yamaze guseze mu ikipe y'igihugu.

    Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'abamwe mu banyamakuru b'imikino bakorera hano mu Rwanda. Ndetse yasezeye ku bwimpamvu ze.

    Dore ko uyu mukinnyi wabaye inkingi ya mwamba mu mavubi igihe kinini, yari atagihamagarwa nkuko byahoze. biravugwa ko ashobora kuba yasezeye bitewe nuko atari agihamagarwa muri iyi kipe y'igihugu.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-izamukumbura-haruna-niyonzima-ntakiri-umukinnyi-wikipe-yigihugu-ukundi/

  • Ubuse nuku n’uguhana? Kayonza: umubyeyi yashyize umuhoro mu ziko uratura arangije awutwikisha ibiganza by’umwana we amuziza ikosa buri mwana wese yakora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuse nuku n'uguhana? Kayonza: umubyeyi yashyize umuhoro mu ziko uratura arangije awutwikisha ibiganza by'umwana we amuziza ikosa buri mwana wese yakora

    Umugabo wo mu Karere kayonza yatawe muri yombi nyuma yo gutwika umwana we ibiganza akoresheje umuhoro watuye amuziza kwiba ibigori by'umuturanyi we.

    Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023 mu Mudugudu wa Ntungamo, mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare.

    Bivugwa ko uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 11 yagiye kwiba ibyo bigori ari kumwe n'abandi bana gusa nyiri bigori yaje kubafata n'uko ajya kwihaniza ababyeyi baba bana gusa avuga ko ya bababariye.

    Gusa uyu mugabo we nti yanyuzwe ahubwo yahise arakara cyane avuga ko uyu mwana amusebeje niko gucanira umuriro ukatura ubundi agatwika ibiganza by'uyu mwana.

    Uwo mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego, mu gihe umwana yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare ngo akurikiranywe n'abaganga.

    Source : https://yegob.rw/ubuse-nuku-nuguhana-kayonza-umubyeyi-yashyize-umuhoro-mu-ziko-uratura-arangije-awutwikisha-ibiganza-byumwana-we-amuziza-ikosa-buri-mwana-wese-yakora/

  • Nyuma y’ikiragano cya Messi na Ronaldo ubu hi… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Sports Kenda cyakoze urutonde rw’abakinnyi batanu bari munsi y’imyaka 28 bagitanga icyizere cyo kuzasimbura ikiragano cya Lionel Messi na Ronaldo.

    Bisobanuye ko umukinnyi ufite imyaka 28 aramutse agiye guca agahigo ka Lionel Messi, byamusaba gutwara Ballon d’Or Zirindwi afite imyaka 36. 

    Ibi byamusaba kuzitwara yikurikiranya. Aramutse ashaka guca agahigo ka Cristiano yazabigeraho afite imyaka 34, ibi bikamusaba kuzitwara yikurikiranya.

    Ikinyamakuru Sports Kenda cyakoze uru rutonde kigendeye n’ukuntu aba bakinnyi bakiri bato bitwara mu makipe bakinira. Ndetse n’iyo babonye umwanya wo gukina uko bawubyaza umusaruro.

    5. Julian Alvarez 

    Julian yagaragaje ubushobozi bwe mu ikipe y’igihugu ya Argentina ubwo batwaraga igikombe cy’isi cya 2022 muri Quatar. Mu mikino y’igikombe cy’isi, Julian Alvarez yakinnye imikino irindwi atsindamo ibitego bine. 

    Yafashije ikipe ya Manchester City gutwara ibikombe bitatu muri uyu mwaka w’imikino. N’ubwo atagiye abona umwanya ubanza mu kibuga, ntawushidikanya ku mpano ye.

    Uyu mukinnyi ukiri muto ufite imyaka 23 mu mikino akinira ikipe ya Manchester City, akunda kuyikina asimbuye. Igitangaje ni uko afite ibitego 17 mu ikipe ya Manchester City ndetse n’imipira itanu yatanze ivamo ibitego.

    4. Marcus Rashford

    Marcus Rashford ni umukinnyi wagize umwaka w’imikino udasanzwe mu ikipe ya Manchester United yatsindiye ibitego 32 ndetse anatanga imipira 11 yavuyemo ibitego. Akaba ari uwa Kabiri mu bakinnyi batanze imipira yavuyemo ibitego nyuma ya Bruno Fernandez. Muri uyu mwaka w’imikino wa English Premier League, Rashford yatsindiye Manchester United ibitego 17.

    Mu gikombe cy’isi muri Quatar yatsinze ibitego bitatu ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, kandi yafashije ikipe y’igihugu kugera muri kimwe cya kane cy’irangiza.

    Uyu mwongereza ufite imyaka 25, aracyafite inzozi zo kuzaba umukinnyi mwiza ku isi. Ibi abishingira ku mbaraga yagaragaje muri uyu mwaka w’imikino ushize ubwo yarangwaga no gucenga, kwiruka no gutsinda ibitego birimo ubwenge bwinshi.

    3. Victor Osmhen

    Uyu mukinnyi w’imyaka 24 y’amavuko, ukomoka mu gihugu cya Nigeria, mu mikino yakiniye ikipe ya Napoli yatsinze ibitego 24 muri shampiyona y’Abataliyani Serie A. Yafashije ikipe ya Napoli gutwara igikombe cya shampiyona, yari imaze imyaka 33 itazi uko gisa.

    Biragoye kubona umukinnyi ukomoka muri Africa uhanganye n’aba bafite amamuko ku mugabane w’Iburayi na America y’Epfo. Uwigeze kubikora akabaca mu rihumye ni Perezida wa Liberia, George Weah akaba ari nawe munya Africa rukumbi watwaye Ballon d’Or.

    2. Kylian Mbappe

    Kylian Mbappe ni umukinnyi wavugishije benshi muri Paris Saint-Germain, akaba akomoka mu Bufaransa.  Kylian Mbappe w’imyaka 24 y’amavuko yagaragaje ko ari umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe kuva akizamuka mu ikipe ya AS Monaco. Icyakora amakipe yakiniye ntabwo yamuhaye amahirwe yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

    Kylian Mbappe yafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa gutwara igikombe cy’isi cya 2018, habuze gato ngo yongereho icya 2022 kuko ibitego bitatu yatsinze ku mukino wa nyuma ubwo bakinaga na Argentina, byateshejwe agaciro n’umunyezamu Emeriano Martinez wakuyemo Penaliti z’Abafaransa.

    Muri uyu mwaka w’imikino ushize mu mikino 43, Kylian Mbappe yakinnye muri Paris Saint-Germain, yatsinze ibitego 41 ndetse anatanga imipira 11 yavuyemo ibitego.

    1. Erling Haaland

    Ku mwanya wa mbere hari Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Noruveje Erling Haaland wagize umwaka w’imikino udasanzwe. Nyuma yo kuva muri Brussia Dortmund akajya muri Manchester City, Haaland mu mwaka w’imikino we wa Mbere yatwaye ibikombe bitatu birimo English Premier League, FA Cup na UEFA Champions League.

    Ibitego 36 ni byo yatsindiye Manchester City muri English Premier League kandi igitangaje ni uko yakinnye imikino 35 gusa. Mu marushanwa yose, Haaland yakinnye imikino 53 maze atsinda ibitego 52. 

    Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ukomoka mu gihugu cya Noruveje, we yatangiye akazi ko guhangana na Lionel Messi. Kugeza ubu isi yose iracyari mu rujijo hibazwa uzatwara Ballon d’Or hagati ya Haaland na Messi.

    Erling Haaland wa Manchester City ni umukinnyi witezweho cyane kuzasimbura ikiragano cya Lionel Messi na Ronaldo

    Kylian Mbappe we ni uko yakinnye mu makipe atamuha amahirwe naho ni umukinnyi wagaragaje ubuhanga budasanzwe kuva na kera

    Umunya Nigeria Victor Osmhen nawe ahabwa amahirwe yo kuzaba umukinnyi utwara Ballon d’Or mu myaka izaza

    Marcus Rashford wa Manchester United nawe abonwa nk’umukinnyi mwiza w’ejo hazaza

    Julian Alvarez bizamusaba kuva muri Manchester City akabona ikipe imuha umwanya wo gukina kugira ngo azigaragaze ku ruhando mpuzamahanga

    Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Sports Kenda ni uku ruhagaze. Ese nawe uremeranya narwo ? Niba hari umukinnyi wajemo atabikwiye mwandike hasi muri comment.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130660/nyuma-yikiragano-cya-messi-na-ronaldo-ubu-hibazwa-abazabasimbura-130660.html

  • Moise Turahirwa yasohotse gereza akwepa itang… – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro ufungura Moses wasomwe kuri uyu wa Kane saa Saba n'igice z’amanywa ariko yasohotse mu igororero rya Mageragere saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba. Imodoka imukura ku byumba bibamo imfungwa n'abagororwa yinjiye imusanganira ahari gereza.

    Umuryango we urimo mama we, mushiki we ndetse n'abo bakorana muri Moshions basigaye imbere y'amarembo bategereje imodoka imuzana. Itangazamakuru ryari rihanze amaso amarembo aturukamo Moise.

    Ageze ku marembo yabanje kwereka abacungagereza urupapuro rumusohora muri gereza ubundi umushoferi wari umutwaye, imodoka arayikandagira anyura ku banyamakuru bari bamutegereje ngo bumve imbamutima ze nyuma yo gutakamba akarekurwa.

    Twahise dukurikira imodoka yari imutwaye bityo nabo babona ko tugamije kumukuramo amakuru bafatiraho kugeza dutandukanye. Yari yambaye ingoferi n'agapfukamunwa mu rwego rwo kwihisha ibifata amashusho byari imbere ya gereza.

    Moise Turahirwa nubwo yarekuwe azajya yitaba buri wa Mbere umushinjacyaha ushinzwe dosiye ye. Ntiyemerewe kurenga imbibi z'igihugu cy'u Rwanda kugeza igihe azaburanishirizwa mu mizi akaba umwere cyangwa se agakatirwa n'inkiko.

    Turahirwa Moise yatawe muri yombi ku itariki 28 Mata 2023. Yatangiye kuburana ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ku itariki 15 Gicurasi 2023, urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Ku itariki 26 Gicurasi 2023 yarajuriye ahabwa kuburana ku itariki 12 Kamena 2023 yarajuriye. Ku itariki 15 Kamena 2023 urukiko rwisumbuye rwanzuye ko afungurwa by'agateganyo akazajya akurikiranywa adafunze. 

    Akurikiranyweho kunywa no gufatanywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi. Bamusanzemo 321 thc mu gihe umuntu atakabaye arengeje 20 mu maraso.

    REBA AMAFOTO UBWO TURAHIRWA YASOHOKAGA MURI MAGERAGERE



    Moses yakwepye itangazamakuru bwo yasohokaga muri Mageragere

    REBA AMASHUSHO Y’UKO BYARI BIMEZE UBWO TWARI I MAGERAGERE

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    VIDEO: Nyetera Bachir

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130662/moise-turahirwa-yasohotse-gereza-akwepa-itangazamakuru-videoamafoto-130662.html

  • Umutegetsi muri RDC yageretse ruswa ibamungira igihugu ku Rwanda – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ya RDC, ubwo yari yitabiriye inama y'Ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya ruswa.

    Minisitiri Rose Mutombo Kiese yavuze ko kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagera ku butegetsi Guverinoma ya RDC yashyize ingufu mu kurwanya ruswa.

    Yavuze ko “izo ngufu zabangamiwe n'igitero cy'u Rwanda binyuze muri M23.”

    Ibirego bya RDC ku Rwanda si bishya kuko kuva iki gihugu cyisanze mu ntambara n'umutwe wa M23 cyakunze kugaragaza Kigali nka nyirabayazana y'ibibazo by'ingeri zose bicyugarije.

    Ni ibirego u Rwanda rwakunze gutesha agaciro; rukavuga ko Congo yahisemo umurongo wo kurwitwaza nk'impamvu yo gushaka uko yasubika amatora ifite mu mezi atandatu ari imbere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umutegetsi-muri-rdc-yageretse-ruswa-ibamungira-igihugu-ku-rwanda

  • Yahawe amabwiriza akakaye!Urukiko rwanzuye ko Moses Turahirwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023, Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moise nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze. Rutegeka ko arekurwa akajya kurikiranwa ari hanze.

    Ntagomba kurenga imbibi z'u Rwanda. Urubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ruregwamo Turahirwa Moses washinze Moshions rwaciwe ku itariki 15 Gicurasi 2023 urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwemeza ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Nyuma y'iminsi itanu yatanze ubujurire burakirwa. Ku itariki 12 Kamena 2023 nk'uko amategako abiteganya Turahirwa Moses yagarutse imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arajurira.

    None ku itariki 15 Kamena 2023 ku isaha ya saba n'iminota 15 ku isaha y'I Kigali nibwo inteko y'abacamanza babiri batangiye gusoma umwanzuro wa buriya bujurire.

    Ibyasuzumwe mu rubanza rw'ubujurire rwo ku itariki 12 Kamena 2023

    Urumogi basanze iwe mu rugo rwashingiweho hemezwa ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Turahirwa Moise wagaragaje ko ruriya rumogi rwavuye mu ishati yakuye mu Butaliyani. Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bwifuje gukora iperereza mu ishyamba rya Nyungwe aho Moise yagiye avuga ko ahafite imirima y'urumogi.

    Dosiye ya Turahirwa Moise, urukiko rwasanze atarabajijwe ku byo guhinga urumogi. Ndetse n'itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga nta shingiro bifite kuko mu kubazwa atigeze abibazwa ndetse no mu byo aregwa ntibirimo.

    Urukiko rusanga kuba atarabajijwe ku byo guhinga urumogi batafata icyemezo kuko ni inenge urukiko rw'ibanze rwakoze.

    Kuba Moise Turahirwa yaremeye ko anywa urumogi akaba yararunywereye mu gihugu cy'Ubuholande ndetse ntazi uko ruriya rumogi basanze iwe atazi uko rwahageze.

    Urukiko rwasanze ubujurire bwe kuri iyi ngingo nta shingiro bufite. Nubwo avuga ko yarunywereye hanze y'u Rwanda ni icyaha amategeko y'u Rwanda ahana ku buryo agomba gukurikiranwa.

    Turahirwa Moise ibipimo byafashwe byerekana ko anywa urumogi. Urukiko rwemeza ko agomba gukurikiranwa.

    Ku ngwate no kwishingirwa:

    Mu rukiko rwisumbuye yerekanye ingwate ya Moshions ifite agaciro ka miliyali 3 Frws no kuba afite abemeye kumwishingira.

    Urukiko rwasanze rugomba kureba niba uregwa ibyo atanga nk'ingwate nta shingiro bihawe kuko iriya mitungo afite uwo bayifatanyije. Ntabwo bagaragaje icyangombwa kerekana ko ari inyangamugayo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/yahawe-amabwiriza-akakaye-urukiko-rwanzuye-ko-moses-turahirwa-arekurwa

  • Kicukiro: Umusore yatahanye indaya imupfiraho barangije imibonano – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mukobwa wakoraga uburaya yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023.

    Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakuye iyo ndaya i Nyabugogo, bajya mu cyumba, bamaze gutera akabariro umukobwa arapfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bataramenya icyateye urwo rupfu.

    Yagize ati “Amakuru dufite ngo yari yamukuye Nyabugogo, kwa kundi umuntu ajya kugura indaya noneho amuzana hariya, ntabwo yari umuturage wacu. Uwo muntu amaze kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB.”

    Uyu mugabo yahise yishyikiriza RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, iperereza rihita ritangira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/sweden-umuhanzikazi-beyonce-yateye-izamuka-ry-ibiciro-ku-isoko

  • Reba ibintu 10 bya mbere mu gutera umutwe birimo n'Imibonano, n'uburyo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kurwara umutwe ni ikibazo kigera kuri buri wese mu buzima bwe bwa buri munsi. Nubwo bamwe twibwira ko ari ibintu byoroshye nyamara hari abarwara umutwe ukabagezayo pe.

    Mu gihe ubusanzwe iyo ufite indwara runaka no kubabara umutwe biziraho, nyamara hari igihe urwara umutwe nta yindi ndwara ufite ahubwo bikaba bifite ikindi kintu cyabiteye.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 10 bya mbere mu gutera umutwe, n'uburyo wahangana na byo.
    1.Kuruhuka nyuma ya stress nyinshi.

    Bishobora kuba bijya bikubaho, ugasanga wari usanzwe ukora nk'amasaha 10 ku munsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, nuko kuwa gatandatu kuko utari bukore ukaryamira, ukabyuka umutwe ukurya.
    Ni ukubera iki?

    Ibi biterwa nuko kwa kuruhuka bituma imisemburo ya stress (akenshi ni adrenaline) igabanyuka mu maraso nuko bigatera imitsi ijyana amaraso yari imeze nk'ifunganye gato kwifungura ikaguka, ari byo bitera kuribwa umutwe.

    Wabikosora ute?

    Aho gutegereza kuzaruhukira rimwe muri weekend uryama amasaha menshi, ahubwo buri munsi w'akazi gerageza ushyiremo igihe runaka cyo kuruhuka, niba bigushobokera. Niba bidakunda, muri weekend aho kuryama amasaha menshi shaka ikindi cyo kuruhuka wakora ariko wirinde kuryama amasaha menshi.
    2.Umujinya w'umuranduranzuzi.
    Iyo urakaye, imikaya yo ku bikanu irarega ndetse n'imitsi cyane cyane yo mu misaya ikarega nuko bigatera kumva umutwe uremereye aribyo biwutera kumva uribwa.
    Wabikosora ute?

    Niba wumva utangiye kugira uburakari, injiza umwuka mwinshi unyuze mu mazuru, nuko uwusohore gahoro gahoro unyuze mu kanwa. Mbese nk'uri gukora meditation. Ibi bizaruhura imikaya y'umutwe n'ijosi.
    3.Kwicara cyangwa guhagarara nabi

    Iyo wicaye cyangwa uhagaze mu buryo butari bwo bituma umugongo hejuru, ibikanu n'ibitugu biremererwa nuko ingaruka ikaba kuribwa umutwe, ndetse akenshi uwumvira mu gahanga no mu maso.
    Wabikosora ute?
    Irinde kwicara no guhagarara mu buryo bumwe igihe kinini, ndetse unirinde kuba wunamye cyane. Niba uhagaze hagarara wemye, niba wicaye sa n'uwegama ku buryo amaso aba areba imbere yawe neza bikoze imfuruka igororotse n'aho uhagaze.
    Niba uri buvugire kuri telephone umwanya munini koresha ecouteurs kuko no kuyifatira ku gutwi umwanya munini binaniza imikaya yo ku ntugu, bikaba byatera umutwe na byo.
    4.Ibintu bihumura.
    Ibihumura bivugwa hano ni parfum, n'ibindi bintu byose bigira umwuka winjira cyane mu mazuru byaba amavuta cyangwa indabo zimwe na zimwe. Ibi kuri bamwe cyangwa benshi na byo bitera umutwe.
    Wabikosora ute?

    Ibi byo kubyirinda biroroshye. Niba wiyiziho ko ibintu bihumura cyane bigutera umutwe, wibikoresha ndetse unirinde kwegerana n'uwabikoresheje. Niba bidashoboka ko wamujya kure wenda ari nk'uwo mukorana ku kazi, ufungure amadirishya hinjire umwuka mwiza, niba hari ventilateur uyikoreshe.
    5.Guhinduka kw'ikirere

    Niba ujya ukunda kuwurwara cyane, uzacunge niba intandaro atari ihinduka ry'ikirere. Ubukonje bwinshi imvura igiye kugwa, ubushyuhe bwinshi, imiyaga myinshi ibi byose bishobora kugutera umutwe.
    Wabikosora ute?

    Nubwo ntacyo wakora ngo uhindure ikirere, ariko iteganyagihe kuri ubu rivuga uko ikirere kizaba cyifashe ku munsi uza. Niba uko kiri bube kimeze ubizi ko biri mu bigutera umutwe, ushobora gufata ikinini cy'umutwe mbere y'uko uwo munsi ugera, bikakurinda ko wa munsi wazarwara umutwe. Ikindi wahindura imyambarire, mu bukonje ukifubika, mu bushyuhe ukambara ibyoroshye mu muyaga ukirinda kujya hanze.

    6.Guhekenya amenyo.
    Hari abantu usanga mu gihe baryamye bahekenya amenyo cyangwa ugasanga yashinze iryinyo ku rindi, nabo batabizi. Ibi bituma imikaya yo ku ishinya no mu kanwa yikanda cyane bigatera umutwe wumva uremereye.

    Wabikosora ute?
    Irinde kurara wenyine, kandi uwo murarana ajye agukomanga mu gihe utangiye guhekenya amenyo. Hari n'udukoresho twabugenewe ushyira ku munwa tukakurinda guhekenya amenyo uryamye
    7.Urumuri
    Urumuri rutyaye kandi ruvangavanze amabara nko mu tubyiniro, rutera akenshi umutwe w'uruhande rumwe (migraine). Ibi biterwa nuko uru rumuri rutuma imisemburo imwe n'imwe izamuka cyane bigatuma imitsi irega ndetse bigatera umutwe.
    Wabikosora ute?

    Mu gihe utari kwihanganira urumuri, wakambara amadarubindi agabanya urumuri. Ku kazi, gabanya urumuri rwa mudasobwa rube rucye kandi niba ari ku manywa ntucane amatara ahubwo niba hatabona neza ufungure amadirishya
    8.Ibyo kurya

    Hari ibyo kurya bimwe na bimwe byongera ibyago byo kurwara umutwe. Muri byo twavuga shokola z'umukara, fromage, inyama n'amafi byanyuze mu nganda, n'ibyo kunywa birimo CO2 (nka Coca cola). Nubwo kuri bose bidatera umutwe ariko hari abo biwutera.

    Wabikosora ute?
    Banza umenye neza niba koko muri ibi tuvuze harimo ibigutera umutwe. Numara gusanga ari byo umuti nta wundi ni ukubizibukira

    9.Imibonano mpuzabitsina
    Bamwe bajya bagirango ababivuga ni urwenya cyangwa ni urwitwazo rwo kudakora imibonano, nyamara nibyo hari abantu imibonano itera kurwara umutwe. Akenshi bikunze kubaho mu gihe cyo gutegurana, kuko imitsi irega, bikongera kubaho mbere gato yo kurangiza, ibi bikaba ahanini ku gitsinagore. Uyu mutwe ushobora kumara agahe gato ukikiza gusa kuri bamwe ushobora no kumara isaha.
    Wabikosora ute?
    Niba bijya bikubaho, ntabwo twakubwira ngo ntuzongere gukora imibonano, ahubwo mu gihe uri gutegura kuyikora jya unywa ikinini cy'umutwe nk'amasaha byibuze 2 mbere. Ibi bizagufasha.

    10.Ice cream
    Kuba yitwa ice ni uko iba ikonje cyane nyine nka balafu. Niba iyo ugikozaho ururimi uhita wumva umutwe, nuko ubwo bukonje iyo bugeze ku gisenge cy'akanwa kawe no mu muhogo inyuma bitera umubiri wawe ubwivumbure bikagutera uwo mutwe nyine.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/reba-ibintu-10-bya-mbere-mu-gutera-umutwe-birimo-n-imibonano-n-uburyo-wahangana

  • Uganda: Umugore yihaye uburozi anaroga abana be batatu – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Zakia Cherop w'imyaka 29, n'umuhungu we w'imyaka itanu bahise bapfa nyuma yo kurya uburozi kuri uyu wa Gatatu ushize.

    Ibi bikaba byabereye mu Kagari ka Nabidago, mu Murenge wa Mutufu, mu gihe abandi bana babiri bakiriwe mu Bitaro by'Icyitegererezo by'akarere muri Mbale barembye.

    Nk'uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga, iperereza ry'ibanze rya polisi rivuga ko Cherop yashyize uburozi mu gikoma nyuma yo kukinywa, bagatangira kuruka mbere yo kujyanwa kwa muganga.

    Umuvugizi wa polisi muri Elgon, Rogers Taitika, avuga ko Francis Matsanga w'imyaka 5, yapfiriye ku Kigo Nderabuzima cya Budadiri, mu gihe Cherop yapfiriye ku Bitaro bya Mbale.

    Abandi bana babiri, Mervin Wabomba w'imyaka 10 na Sam Mazaki w'imyaka 7 baracyari mu bitaro.

    Taitika yagize ati “Bivugwa ko Cherop yari yarashakanye na Samuel Gidudu, umusirikare wa UPDF ubarizwa mu kigo cya gisirikare cya Magamaga. umugabo ariko, yaje guta umuryango bakaba bari babayeho birwanaho,”

    Yongeyeho ati ” Ku itariki 5 Kamena 2023, bwana Gidudu yagarutse mu rugo ariko yanga kurara mu cyumba kimwe n'umugore we. ndetse yitekeraga ibyo kurya bye. ibi bivugwa ko byateye Cherop gukeka ko afite undi mugore maze kubera umujinya afata icyemezo cyo kwiroga n'abana be batatu,”

    Uyu akomeza avuga ko ibintu by'umukara bikekwa ko ari uburozi bwakoreshejwe byasanzwe mu bikombe bakoresheje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/uganda-umugore-yihaye-uburozi-anaroga-abana-be-batatu