Blog

  • Si ndi umukinnyi wo kwinginga ngo mpamagarwe mu ikipe y’igihugu, iby’Amavubi sinkibitekerezaho cyane – Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yaciye amarenga yo kuba yarafashe icyemezo cyo gusezera mu ikipe y’igihugu, ni nyuma y’uko amaze igihe adahamagarwa.

    Uyu mukinnyi ukinira Al Ta’awon muri Libya, akaba ari we umaze gukina imikino myinshi mu ikipe y’igihugu aho yakinnye imikino 107 kuva Carlos Alós Ferrer ntabwo arahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru.

    Mu kiganiro B-Wire, Haruna Niyonzima yavuze ko imyaka amaze mu ikipe y’igihugu atatakamba ngo ahamagarwe mu ikipe y’igihugu.

    Ati “Ntabwo mbitekereza cyane, ntabwo mbitekereza cyane kubera ko, njyewe nkunda kuvuga ukuri uyu ni umupira turimo kuvuga, ntabwo njyewe ndi umukinnyi wo kwinginga ngo mpamagarwe mu ikipe y’igihugu, ntibibaho. Njyewe narabivuze kandi nzahora mbivuga ninava mu mupira nzahora mbivuga, igihe cyose nakiniye ikipe y’igihugu ntabwo ndi umukinnyi wo kwinginga ngo mpamagarwe mu ikipe y’igihugu kandi nta nubwo nababazwa n’uko ntababazwa n’uko ntahamagawe, ahubwo nababazwa n’uko yabonye umusaruro mubi kuko ndabizi uyu munsi urahamagarwa ejo ntuhamagarwe.”

    Abajijwe niba yaba yaramaze gusezera, yavuze ko atakibitekerezaho cyane bitewe n’uko nta gaciro ahabwa.

    Ati “njyewe bitewe n’uburyo mbona nta gaciro bampa, ubundi nta mukinnyi wivuga, ubu njyewe nivuze n’abakinnyi bagenzi banjye banyanga ariko ku bwanjye ku mutima wanjye mba numva naramaze kubivamo, ariko imbaraga ndazifite mu ikipe yanjye ndakina ariko mba nsaba Imana ngo tugere aho twifuza.”

    Haruna Niyonzima yatangiye gukinira ikipe y’igihugu muri 2006, gusa ntabwo yigeze agira amahirwe yo kuba yagira ikintu gikomeye ayigezeho nko kuyihesha itike y’igikombe cy’Afurika cyangwa itike y’igikombe cy’Isi.

    Haruna Niyonzima yaciye amarenga yo gusezera mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/si-ndi-umukinnyi-wo-kwinginga-ngo-mpamagarwe-mu-ikipe-y-igihugu-iby-amavubi-sinkibitekerezaho-cyane-haruna-niyonzima

  • Byemejewe! Davido, Tiwa Savage, Tyla, Diamond… – #rwanda #RwOT

    Hari hashize iminsi micye InyaRwanda itangaje ko aba banyamuziki bombi bazaririmba mu birori bizaherekeza imikino ya 'Giants of Africa'.

    Umuyobozi wungirije wa Giants of Africa, Masai Ujiri akaba na Perezida w'ikipe  ya Toronto Raptors ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ‘irushanwa Giants of Africa rigiye guhuriza hamwe urubyiruko rurenga 250 ruturutse mu bihugu 16’.

    Yavuze ko ari ku ncuro ya mbere i Kigali mu Rwanda hazaba habereye iyi mikino izanaherekezwa n’iserukiramuco rizwi nka ‘Giants of Africa Festival’.

    Iri serukiramuco avuga ko rizarangwa n’imikino ya Basketball, kugaragaza imico y’ibihugu binyuranye, uburezi, ibitaramo by’abahanzi harimo ibitangiza n’iyi mikino ndetse n’igitaramo cy’imbaturamugabo kizaririmbamo Davido, Diamond, Tiwa Savage, Tyla ndetse na Bruce Melodie, bizabera muri BK Arena.

    Yavuze ko iyi mikino igiye kubera mu Rwanda bizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Giants of Africa

    Muri Gashyantare 2023, Masai Ujiri yavuze ko imyaka 20 ishize ari urugendo rutoroshye, ariko kandi bafite icyizere cy'aho bagana.

    Ati 'Turacyari mu ntangiriro. Hari ibyo duteganya kongeramo ingufu kugira ngo tugere kuri byinshi. Turizera ko ahazaza ha Giants of Africa ari heza. Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo, gufasha urubyiruko rwa Afurika mu kububakira ubushobozi, mu burezi, no mu kubafasha mu gusobanukirwa inshingano z'ubuyobozi kugira ngo bazavemo abayobozi beza.'

    Umuryango Giants of Africa wishimira ko mu myaka 20 ishize batangiye gukora, bafashije urubyiruko ibihumbi 40 kubona ibibuga bya Basketball bakiniraho, kandi batanze amasomo ashamikiye kuri uyu mukino afasha urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

    Mu gihe cy'icyumweru kimwe cy'iyi mikino, hazaba guhatana kw'amakipe, aho hagati mu mukino hazajya haba haririmba umuhanzi watoranyijwe. Ubuyobozi bwa Giants of Africa Festival butangaza ko 'hazaba hari abashyitsi b'imena ndetse n'abahanzi bazatungurana'.

    Bagaragaza ko iyi mikino izasozwa n'igitaramo gikomeye cyo gususurutsa abantu banyuranye bazitabira iyi mikino.

    Giants of Africa Festival izaba kandi urubuga rwiza ku rubyiruko rwo mu Rwanda ruri hagati y'imyaka 20 na 30 ruzahabwa amahugurwa ajyanye no kwiteza imbere hashingiwe ku byo buri wese ashaka kwerekezamo.

    Tiwa Savage utegerejwe i Kigali yabonye izuba ku wa 5 Gashyantare 1980. Ni umunyamuziki wabigize umwuga, w'umwanditsi w'indirimbo akaba n'umukinnyi wa filime, benshi bakunze kumwita umwamikazi w'injyana ya Afrobeats.

    Ibihangano bye byubakiye ku rurimi rw'icyongereza ndetse na Yoruba. Kandi yita cyane ku njyana ya Afrobeats, R&B, Pop ndetse na hip-hop. Itafari rye ku rugendo w'umuziki wa Nigeria  rimaze kumuteza intambwe ikomeye, kandi amaze guca uduhigo.

    Aherutse kuririmba mu birori byo kwimika King Charles III w'u Bwongereza. Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko azaterwa ishema no kubarira 'iyo' nkuru umwana we, ijyanye n'uko yasusurukije abanyacyubahiro bitabiriye iyimikwa rya King Charles III.

    Uyu mubyeyi w'umwana umwe yavukiye akitwa Isale Eko. Ku myaka 11 nibwo yagiye kuba i London aho yakomereje amasomo ye mu mashuri yisumbuye.

    Nyuma y'imyaka itanu yatangiye urugendo rw'umuziki, atangira afasha mu miririmbire abarimo George Michael na Mary J. Blige, umunyamuziki ubitse Grammy Awards 12 n'andi mashimwe akomeye mu muziki.

    Mu 2009 yasinye muri Sony Music, mu 2012 atangira gukorana na Mavin Records. Mu 2018, yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere wegukanye MTV Europe Music mu cyiciro 'Best African Act'.

    Afite album zirimo Once Upon a Time (2013), R.E.D (2015) ndetse na Celia (2020) ziriho indirimbo zabiciye bigacika. Anafite Extended Play (EP) nka Sugarcane (2017) na Water & Garri (2021) ziriho ibihangano bikomeye.

    Ni ku ncuro ya kabiri Davido azaba ataramiye i Kigali. Ni umunyamziki wabigize umwuga, wavukiye Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akurira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

    Urugendo rw'umuziki we rutangirira mu itsinda rya KB International. Afite impamyabumenyi mu bijyanye n'imicungire y'ibigo yakuye muri Oakwood University.

    Yagize izina rikomeye nyuma yo gusohora indirimbo zirimo “Dami Duro” ya kabiri kuri album ye yise 'Omo Baba Olowo; yo mu 2012'.

    Hagati ya 2013 na 2015, yasohoye indirimbo zakunzwe nka “Gobe”, “One of a Kind”, “Skelewu”, “Aye”, “Tchelete (Goodlife)”, “Naughty”, “Owo Ni Koko”, “The Sound” ndetse na “The Money”.

    Tariki 31 Werurwe 2023, yasohoye album ye ya kane. Uyu munyamuziki amaze iminsi akorera ibitaramo mu bihugu binyuranye byo ku Isi, byitabiriwa n'ibihumbi by'abantu.

    Diamond ari mu banyamuziki b'ikiragano gishya cy'umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw'umuziki we ku njyana ya Bongo Flava, akaba umwanditsi w'indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa by'urukundo.

    Ni we washinze inzu y'umuziki ya Wasafi Record Label, anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika warebwe n'abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.

    Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite imyaka 18 y'amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye mu gukora indirimbo.

    Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y'uko mu 2010 asohoye indirimbo 'Kamwambie'. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo BET Awards.

    Diamond afite album zirimo 'Kamwambie' yo mu 2010, Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu 2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z'urukundo avugwaho n'abagore banyuranye.

    Tyla ugiye guhurira ku rubyiniro n'aba banyamuziki muri iki gitaramo, ni umuhanzikazi w'imyaka 21 y'amavuko. Mu Ukuboza 2022, yabwiye The Guardian ko yakuze akunda kuririmba, kandi ko mu bihe bitandukanye yaririmbiraga umuryango we kandi 'nkumva bizaba urugendo rwanjye'.

    Uyu mukobwa yavuze ko urukundo rw'umuziki rwaganje muri we kuva akiri muto, ku buryo yigeze kwegeranya amafaranga akora studio y'umuziki mu rugo, ayikoreramo zimwe mu ndirimbo yumvishaga abavandimwe be, izindi akazasingiza inshuti ze yifashishije Instagram.

    Yavuze ko kuva afite imyaka 18 yataramiraga cyane cyane mu mashuri yizemo. Uyu mukobwa wo muri Afurika y'Epfo, yavuze ko akimara kubona umujyanama ari bwo yatangiye urugendo rw'umuziki mu buryo bw'umwuga.

    Aherutse gusohora indirimbo yise 'To Last'. Yasobanuye ko ishingiye ku nshuti ye y'umusore yatandukanye n'umusore ikamuganiririza iyo nkuru, kandi ko yamufashije gusohoka muri ibyo bihe by'akababaro.

    Yavuze ko muri iki gihe ari gukora ku mishinga y'indirimbo n'abahanzi barimo Kiki Stewart, Ron James, P Prime, Lojay ndetse na Ayra Starr.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130651/byemejewe-davido-tiwa-savage-tyla-diamond-na-bruce-melodie-bagiye-gutaramira-i-kigali-130651.html

  • Indabo, indirimbo n’imbyino bya kinyarwanda n… – #rwanda #RwOT

    Imyiteguro ni yose ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’. Kuri ubu abakinnyi 26 nibo bamaze kugera mu mwiherero muri 28 bahamagawe. 

    Imanishimwe Emmanuel Manguende ni we utarahagera kandi nawe biteganyijwe ko mu ijoro ry’uyu munsi ari bugere mu Rwanda. Naho Rafael York we ntabwo azaza bitewe n’ikibazo cy’imvune yahuye nacyo.

    Uyu munsi abakinnyi ba Amavubi bavuye mu mujyi wa Kigali aho bakoreraga umwiherero, berekeza mu Karere ka Gisagara aho bagiye gukomereza imyiteguro y’uyu mukino wa Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Bahagurutse mu masaha ya mu gitondo basesekara muri aka Karere saa munani n’iminota 30. Amavubi agiye kuba acumbitse muri hoteli yitwa Montana Hotel.

    Abaturage bo mu Karere ka Gisagara beretse urukundo rwinshi Amavubi

    Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bakiriye abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bakiriwe mu buryo budasanzwe. 

    Nkuko mu mashusho bigaragara hari hari abasore ndetse n’inkumi babyina bakanaririmba mu buryo bwa kinyarwada. Usibye ibyo kandi abakozi ba Montana hoteli banahaye indabo abakinnyi b’Amavubi.

    Impamvu byabaye ngombwa ko Amavubi ajya kuba mu Karere ka Gisagara byatewe n’uko hoteli zo mu Karere ka Huye, Hoteli Mater Boni Consilii na Credo Hotel ziheruka kuzamurirwa urwego zigahabwa inyenyeri enye ari zo zizakira ikipe ya Mozambique n'abasifuzi bazayobora uyu mukino.

    Umukino w’u Rwanda na Mozambique uzaba ari uwo ku munsi wa 5 mu itsinda L ukaba uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye.

    Mbere y’uko abakinnyi binjira muri hoteli bahawe indabo

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alós Ferrer ahabwa ururabo 

    Imbyino ndetse n’indirimbo za kinyarwanda nizo zakiriye Amavubi

    Yannick Mukunzi asesekara kuri hoteli

    Umuzamu Fiacre ubwo yavaga mu modoka yinjira muri hoteli

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130659/indabo-indirimbo-nimbyino-bya-kinyarwanda-ni-byo-byakiriye-amavubi-mu-karere-ka-gisagara-a-130659.html

  • Rayon Sports yacitsemo ibice kubera Hertier Luvumbu Nzinga rutahizamu ukunzwe n’aba-Rayon benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya DRC umaze gukundwa n'abakunzi benshi ba Rayon Sports, Heritier Luvumbu Nzinga yatumye Rayon Sports icikamo ibice.

    Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Heritier Luvumbu Nzinga yageze hano mu Rwanda asinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'amezi 6 gusa, bivuze ko kugeza ubu amasezerano ye yarangiye. Uyu mukinnyi nyuma yo kuba abona ntakipe irimo kumuganiriza yatangiye ibiganiro n'ikipe ya Rayon Sports nubwo bamwe batamwemera.

    Muri uko gushaka gusinyisha uyu rutahizamu, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports amakuru dufite ntabwo bashaka koyaguma muri iyi kipe bitewe ni uko babonye akina iminota micye, indi akaba yarushye kandi bashaka kugera kure mu mikino nyafurika. Gusa hari abandi bavuga ko uyu mukinnyi yabafasha cyane ndetse bakifuza ko imyaka ashaka gusinya bayimuha ntakibazo.

    Impamvu ikomeye ni uko uyu rutahizamu arifuza ko bamuha amasezerano y'imyaka 2 agahabwa Milliyoni zigera kuri 15 ariko abo batamwemera barashaka ko bamusinyisha nibura amasezerano y'umwaka umwe gusa kuko ngo babona hari igihe yabapfira ubusa bagahita bamusezerera ntangaruka bibateye.

    Heritier Luvumbu Nzinga yafashije cyane iyi kipe ya Rayon Sports mu gihe gito yakinnye yafashaga iyi kipe kugenda ibona ibitego kuko aho atatsindaga wasangaga yatanze umupira uvamo igitego, ibi bivuze ko kongererwa amasezerano byaba nko kumuhemba bitewe nibyo yafashije Gikundiro.

     

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yacitsemo-ibice-kubera-hertier-luvumbu-nzinga-rutahizamu-ukunzwe-naba-rayon-benshi/

  • Kicukiro; Umukobwa yapfuye nyuma yo gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yatahanye umukobwa bagombaga kurarana maze apfira iwe.

    Inkuru dukesha Igihe, ivuga ko uyu musore yacyuye uyu mukobwa wakoraga
    Uburaya amukuye Nyabugogo amujyana Nyamirambo bajya mu cyumba, bamaze gutera akabariro umukobwa arapfa.

    Cyakoze acyimara kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB.'

    Amakuru yuko uyu mukobwa yitabye Imana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-umukobwa-yapfuye-nyuma-yo-gutera-akabariro/

  • Breaking: Turahirwa Moses waburanaga ifungwa n’ifungurwa hamenyekanye umwanzuro w’urukiko  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Breaking: Turahirwa Moses waburanaga ifungwa n'ifungurwa hamenyekanye umwanzuro w'urukiko

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamideri Turahirwa Moses washinze inzu ya 'Moshions' afungurwa by'agateganyo.

    Aakurikiranwa n'ubutabera ari hanze, hashingiwe ku kuba umwirondoro we uzwi neza kandi atabangamira iperereza.

    Moses akurikiranyweho Gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-turahirwa-moses-waburanaga-ifungwa-nifungurwa-hamenyekanye-umwanzuro-wurukiko/

  • Cristiano Ronaldo ntabwo akibukwa pe! Izina Messi ryongeye gukora agashya muri rubanda [Amafoto] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Inter Miami yo muri Reta zunze ubumwe z'amerika ndetse n'ikipe y'igihugu ya Argentina, Lionel Messi izina rye ryongeye kuganza muri rubanda.

    Kuri uyu wa Kane ikipe y'igihugu ya Argentine yakinnye umukino n'ikipe ya Australia, ariko uyu mukino waje kugaragaza ko Lionel Messi akiri nimero ya mbere ku isi nyuma yaho abantu bagaragaye bambaye Jesy zanditseho Messi ari benshi cyane inyuma ya Sitade yari iri kuberaho uyu mukino .

    Ni umukino wa gishuti watangiye ku isaha ya saa munani n'iminota icumi z'amanwa wabereye kuri Sitade yitwa Workers' Stadium, Beinjing mu gihugu cy'ubushinwa. Ubwo twakoraga iyi nkuru Argentina yari yatsinze Igitego 1-0 cyatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa 2 ari nako igice cya mbere cyarangiye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-ntabwo-akibukwa-pe-izina-messi-ryongeye-gukora-agashya-muri-rubanda-amafoto/

  • Itangazo rireba abatuye ndetse n’abakorera mu mujyi wa Kigali bose  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itangazo rireba abatuye ndetse n'abakorera mu mujyi wa Kigali bose

    Umujyi wa Kigali ubinyujije mu itangazo watambukije wongeye kwibutsa abawutuye abawugenda ndetse n'abawukorera mo ko bagomba kwimika isuku niba koko bakeneye Kigali icyeye kandi iteye imbere kandi ibi bikaba inshingano za buri mu turage wese.

    Umujyi wa Kigali wibukije abaturage ko ari ngombwa kugira isuku muri byose ndetse wibutsa n'abaturage uburyo bwiza bwo kwegeranya imyanda.

    • Kumena imyanda ahabugenewe kandi neza
    • Kwirinda kujugunya amacupa n'indi myanda aho tubonye hose hatabigenewe.
    • Kwirinda kumena cyangwa kohereza amazi yanduye mu miyoboro y'amazi n'ahandi hose hatabigenewe
    • Ni byiza gutandukanya imyanda ibora n'itabora.

    Ibi bihora byibutswa abanya Kigali bose mu rwego rwo gukorana umujyi ucyeye kandi ufite isuku.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-rireba-abatuye-ndetse-nabakorera-mu-mujyi-wa-kigali-bose/

  • Bazongere Rosine wamamaye muri filime nyaRwanda atewe ubwoba n’abashaka kwica mama we umubyara(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bazongere Rosine wamamaye muri filime nyaRwanda atewe ubwoba n'abashaka kwica mama we umubyara(Videwo)

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Bazongere Rosine wamamaye muri filime nyarwanda yavuze agahinda gakomeye ari guterwa n'amakuru amusanga i kigali ayo makuru aturuka aho yavukiye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara ni uko umunsi ku munsi abantu baturanye bicwa ndetse mu ijoro ryahise bakaba bagerageje no kwica mama we.

    Bazongere asangiza abamukurikirana inkuru ye yavuze ko aho aturukaho mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza hagiye haturukayo inkuru z'incamugongo aho abantu hafi ya bose yari azi ndetse na bamwe mu bo  biganye n'abari inshuti ze yagiye yakira amakuru ko bagiye bapfa mu buryo butandukanye ndetse buteye urujijo ndetse ubwo bugizi bwa nabi bukaba  bukabije muri aka gace.

    Gusa yagize agahinda gakabije ubwo yakiraga terefoni ya mama we ahagana saa munani z'ijoro amubwira ko hari abantu atazi bari kumukomangira ngo akingure gusa umubyeyi we yanze gukingura ahubwo ahitamo guhamagara umukobwa we amubwira ibiri kujya mbere.

    Gusa kuva icyo gihe Rosine ntaratuza kuko afite umutima uhagaze yibaza niba aricyo gihe ngo yimure Mama we ataricwa nk'uko izindi nshuti ze nabo yari azi bagiye bapfa, ndetse muri ubu buhamya yasoje abaza icyo yakora.

    Umubyeyi ubyara Bazongere Rosine.

    Reba amashusho hasi..

     

    Source : https://yegob.rw/bazongere-rosine-wamamaye-muri-filime-nyarwanda-atewe-ubwoba-nabashaka-kwica-mama-we-umubyaravidewo/

  • Amavubi yakiranwe yombi n’ibizungerezi bitagira uko bisa ubwo basesekaraga mu karere ka Gisagara aho bagiye gukomereza umwiherero(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi yakiranwe yombi n'ibizungerezi bitagira uko bisa ubwo basesekaraga mu karere ka Gisagara aho bagiye gukomereza umwiherero(AMAFOTO)

    Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yasesekaye mu Karere ka Gisagara aho yakomereje umwiherero wo kwitegura umukino w'Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2024, uzayihuza na Mozambique ku Cyumweru, tariki ya 18 Kamena 2023.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yakiranwe-yombi-nibizungerezi-bitagira-uko-bisa-ubwo-basesekaraga-mu-karere-ka-gisagara-aho-bagiye-gukomereza-umwihereroamafoto/