Icyo yabasigiye n'ivumbi: Abanyamakuru bari bagiye kwakira Turahirwa Moses kuri gereza ya Mageragere yaberetse munsi y'igihandure basigara bimyiza imoso
Ku munsi wejo wo kuwa kane tariki 15 Kamena 2023 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Turahirwa Moses washinze inzu ya Moshions asohoka muri gereza agakurikiranwa n'urukiko ari hanze kuko byagaragaye ko atabangamira iperereza.
Gusa ubwo yasohokaga muri Gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye i Mageragere ntago yigeze ashaka kuvugisha itangazamakuru nk'uko bimenyerewe ko hari bamwe bemera kubanza kugisha itangazamakuru mbere yo kugenda.
Gusa Turahirwa Moses we yahise yihutanwa n'abari baje ku mutora mu buryo bwo kumuhungisha itangazamakuru byagaragaye ko atari yiteguye kugira icyo avuga.
Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko hari umukinnyi ikipe ya Rayon Sports iri kuganiriza kugira ngo aze kuyikinira asimbure Leandre Essombe Onana wamaze kwerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania.
Amakuru atugeraho avuga ko ikipe ya Rayon Sports ibiganiro bigeze kure na rutahizamu Assengwe wo muri Cameroon kugira ngo aze asimbure mwene wabo Onana.
Uyu rutahizamu Assongwe, yakiniye ikipe y'igihugu ya Cameroon mu byiciro bitandukanye ndetse kandi yebaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Cameroon ya 2021-2022.
Umusore yamize igipirizo mu buryo budasanzwe maze abantu baraho bagwa mu kantu bitewe n'uburyo bumvaga ko ibyo bintu bidashoboka mbese babona ari bintu bitabaho.
Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye kuri Mundi Center mu ijoro ryatambutse yabereyemo udushya twinshi gusa umunyabufindo wari mu gitaramo cya Gen-Z Comedy yemeje benshi ubwo yamiraga igipirizo cyose kikajya mu nda uko cyakabaye.
Ibi yabikoze nyuma y'uko hari abantu bari batangiye kumushidikanyaho bavuga ko ari kwisebye ndetse abandi bavuga ko atarabishobora gusa yaje kubemeza ubwo yakimiraga cyose kikajya mu nda.
Ibi nibiki Banyarwanda: Umugabo w'ikayonza yatorotse nyuma yo kwica umugore we n'abana be 3 adasize n'uwari ufite imyaka 2 (uburyo yabishe urubozo nibyo biteye agahinda)
Umugabo wo mu Karere ka Kayonza ari guhigwa ny'uma yo kwica umuryango we wose adasize n'iyonka.
Ibi byabereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, Kagari ka Gitara mu mudugudu wa Mubura ijoro ryo ku wa gatatu tariki 13 Kamena 2023 aho uyu mugabo uri mu kigero cy'imyaka 40 yafashe umuhoro agatemagura abagize umuryango we wose.
Arakekwa kuba yishe umugore we n'abana babo batatu barimo uwari ufite imyaka 12, uwari ufite imyaka 10 ndetse n'undi wari ufite imyaka ibiri. Yabishe akoresheje umuhoro aho bose yagiye abatema mu mutwe, mu ijosi ndetse n'amaboko arangije ahita atoroka.'
Uyu mugabo wishe abagize umuryango we bose yahise atoroka na nubu nti haramenyekana impamvu yatumye yica umuryango we cyane ko ngo bari babanye neza, Imirambo y'aba bose yahise ijyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu
Umunyarwenya uri kubica bigacika hano mu Rwanda uzwi nka Dogiteri Nsabi, yavuze amagambo y'ubwenge agira inama urubyiruko rukomeje kwiyandarika.
Ubwo yari mu kiganiro na radiyo BB Umwezi, Dogiteri Nsabi yavuze ko inama yagira urubyiruko, ngo ni uko rwazajya rwiyambaza Imana ndetse bakirinda kujarajara.
Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Musanze giherereye mu karere ka Musanze, Gilbert Nduwayezu ahamya ko mu gihe cya Covid-19 kugeza magingo aya, uruhare rw'Abajyanama b'Ubuzima ari ntagereranywa mu kwirinda no gukumira iki cyorezo. Yemeza ko ibyakozwe byose, byaba kwigisha, kwita ku baturage bacyanduye n'ibindi biganisha ku kukirinda, Abajyanama b'Ubuzima biharira ibisaga 90% mu gice( Zone) cyangwa imbago iki kigo nderabuzima gikoreramo.
Nduwayezu Gilbert, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Musanze ashima uruhare rw'Abajyanama b'Ubuzima 72 barimo Abagabo 30 n'Abagore 42 uruhare rwabo mu kurwanya no kurinda Covid-19. Ashima umuhate bakoranye kandi bagikorana bita ku baturage mu bihe biba bigoye.
Gilbert Nduwayezu/Musanze HC.
Agira ati' Bagiye badufasha mu bikorwa bijyanye no gushishikariza abaturage kujya kwipimisha ndetse no kwikingiza Covid muri rusange, ariko usibye n'ibyo ng'ibyo bagiye banadufasha muri bwa buvuzi bwo mu rugo, abantu bagiye bagaragarwaho na Covid. Icyo badufashaga ni ukubaha imiti, bakanabashishikariza uburyo bw'ubwirinzi cyane cyane mu mibanire y'uwo muntu warwaye n'umuryango yari asanganywe, no mu gihe bavuye mu rugo bagarutse ku kigo nderabuzima kwipimisha ngo barebe ko bakize, buri gihe ni Umujyanama w'Ubuzima ubaherekeza akanamenya ko bahageze akongera akanabaherekeza akabageza mu rugo'.
Akomeza ati' Ikindi ni ubutumwa bwagiye butangwa bubwira abaturage; ese tugeze ku ruhe rukingo, ni abahe bagezweho mu gukingirwa!, mbese ubutumwa bwinshi ni Abajyanama b'Ubuzima bagiye babutanga aho tutabaga twabutangiye mu nteko z'Abaturage, nti tububahere ku kigo nderabuzima, Abajyanama b'Ubuzima nibo bakomezaga gutanga ubwo butumwa mu ngo zitandukanye kuko buri Mudugudu uba urimo Abajyanama b'Ubuzima bagera kuri bane(4). Twabasabaga ko bagenda bazenguruka muri buri rugo bashishikariza abaturage uburyo n'igihe kigezweho cyo kwipimisha Covid'.
Ashingiye ku bikorwa byose Abajyanama b'Ubuzima bakoze mu gufasha abaganga no kwita ku baturage hagamijwe gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Musanze ahamya ko hejuru ya 90% by'ibyakozwe ari uruhare rw'Abajyanama b'Ubuzima.
Ati' Nkurikije akazi bakoze, navuga ko ibyo tuvuga ko twagezeho byiza bijyanye n'uko twabonye abantu tukabakingira, ikigero nko kuri 90 na ku ijana( +90%) navuga ko Abajyanama b'Ubuzima babigizemo uruhare kuko; Nibo bibutsa Abaturage bati uyu munsi ni ukujya kwikingiza, uyu munsi harabaho kwipimisha, uwabonye imiti akamushishikariza ati ugomba gufata imiti igihe kingana gutya na gutya!. Muri rusange navuga ko bari nko kuri 90 na ku ijana kuko urebye ni nabo bazana abaturage ku kigo nderabuzima ku gira ngo tubakorere izo Serivise, n'iyo twagiye mu Midugudu kubapimira yo cyangwa kubakingirira yo ni bo badushishikariza tugasanga abaturage bari aho ng'aho bategereje, bashishikarijwe n'Umujyanama w'Ubuzima'.
Muhawenimana Jacqueline/Umujyanama w'Ubuzima.
Muhawenimana Jacqueline, Umujyanama w'Ubuzima ubarizwa mu kigo Nderabuzima cya Musanze ashima uruhare rwe ndetse na bagenzi be mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19 kuva cyagera mu Rwanda kugeza ubu.
Ati' Uruhare rwacu nk'Abajyanama b'ubuzima usanga ari ugutanga ubutumwa twahawe n'abaganga ndetse n'abayobozi tukabugeza ku baturage, hakaba gukurikirana abo basanze baranduye ariko bakurikiranirwa mu ngo iwabo, Gushishikariza abaturage kuza kwipimisha abo basanze bakirwaye batari bugume kwa muganga bakabaduha tukabakurikiranira iwacu mu Mudugudu ariko bari mu ngo iwabo, aho tubasanga dufite imiti baduhaye yo kubajyanira'. Akomeza avuga ko bishimira ubufatanye bafitanye n'abaganga mu kwita no kurinda Abaturage ariko kandi nabo ubwabo birinda.
Mukandekezi Elisabeth, Umujyanama w'Ubuzima ukorera mu Kagari ka Garuka, Umudugudu wa Kanyamireba, Umurenge wa Musanze avuga ko nubwo icyorezo cya Covid-19 kigihari ariko kitagifite ubukana cyadukanye mu mizo ya mbere. Ahamya ko nk'Umujyanama w'Ubuzima na bagenzi be bakoze batizigama bafashijwe n'abaganga ndetse n'Abayobozi ngo bafashe Abaturage kwirinda iki cyorezo.
Mukandekezi Elisabeth/ Umujyanama w'Ubuzima/ HC
Ati' Uruhare rwanjye na bagenzi banjye ni ugushishikariza Abaturage kwirinda kuko nubwo icyorezo cyagabanije ubukana ariko kiracyahari. Ikindi ni uko iyo Abaganga babonye umurwayi baraduhamagara tujabakurikiranira mu rugo igihe batari kwa muganga, imiti tukayibaha neza kandj ku gihe, tugakurikirana uko biyitaho muri iyo nzira y'uburwayi kugera bakize kuko ni natwe tubaherekeza bagiye kwa muganga kwipimisha ngo barebe ko bakize'.
Akomeza avuga ko we ubwe amaze gukurikirana abarwayi batatu kandi bose barakize. Avuga kandi ko muri uru rugendo rwo kwita no gufasha abaturage babifashwamo n'inama n'amahugurwa baba barahawe n'abaganga kugira ngo bamenye uko bitwara imbere y'icyorezo, hato batandura cyangwa se uwo bakurikirana akaba yagira abo yanduza bitewe n'uburangare bushobora kubaho.
Mu gufasha gukumira no kwirinda iki cyorezo cya Covid-19, Abajyanama b'Ubuzima nubwo bishimira uruhare rwabo ndetse bakanashimwa n'abaturage n'ubuyobozi, bavuga ko hakiri bimwe mu byo bifuza ko byanozwa nko; Guhabwa imyambaro bambara bakikwiza nk'abahanganye n'icyorezo kandi bakurikirana uwanduye uba ushobora nawe kubanduza. Kugira icyo bagenerwa kibafasha (insimburamubyizi).
Bavuga kandi ko Kugenda bambaye agapfukamunwa n'amazuru n'udupfukantoki-Ga byonyine bidahagije. Bavuga ko usanga kenshi bagendana ubwoba. Basaba ko hanozwa uburyo bw'itumanaho kuko Terefone bakoresha bamwe zarashaje, zarangiritse ku buryo hari n'abatakizigira cyane ko ngo imyaka ibaye myinshi badahabwa uburyo bw'itumanaho( Terefone). Ku buso bw'ahakorerwa n'iki kigo nderabuzima cya Musanze, yaba ubuyobozi bw'Ikigo ndetse n'Abajyanama b'Ubuzima, bavuga ko nta muntu Covid-19 yahitanye, ko abanduye bose bakurikiranywe bakavurwa bagakira.
Mu minsi ishize umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer mu kiganiro n'itangazamakuru yabajijwe impamvu atahamagaye Haruna Niyonzima kandi aho akina mu gihugu cya Libya ari umukinnyi mwiza kandi wigaragaza. Yaje gutangaza ko impamvu Haruna Niyonzima atamuhamagaye ari uko igihe cyose yakiniye ikipe y'igihugu nta kintu yakoze ahubwo yahisemo guha abandi amahirwe.
Kuri uyu wa Kane mu kiganiro uyu mukinnyi yahaye B&B FM Umwezi, Haruna Niyonzima yaje gusubiza umutoza ababaye cyane amubwira ko nawe atababazwa no kuba atahamagawe ahubwo yababazwa n'umusaruro mucye ikipe y'igihugu yabona. Yaje no kuvuga ko umutoza nawe ntakintu arakora ndetse iyo aza kubona ntamusaruro atanga ntabwo aba yaramwitabaje mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika cyabakina imbere mu gihugu CHAN.
Haruna Niyonzima yaboneyeho no kuvuga ko hari igihe umuntu abazwa ibintu akabura uko yasubiza agapfa kuvugwa ari byo ngo Carlos Alos Ferrer yakoze. Haruna Niyonzima yaje no gutera akanyabugabo abakinnyi bahamagawe bose avuga ko bizeye ubushobozi bwabo ndetse ko yizeye intsinzi yabo nibakoresha imbaraga nyinshi.
Niyonzima Haruna yakiniye amakipe menshi akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya APR FC, AS Kigali ndetse n'izindi. Uyu musore yakiniye Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania ndetse anakinira Al Ta'awon yo muri Libya.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'abamwe mu banyamakuru b'imikino bakorera hano mu Rwanda. Ndetse yasezeye ku bwimpamvu ze.
Dore ko uyu mukinnyi wabaye inkingi ya mwamba mu mavubi igihe kinini, yari atagihamagarwa nkuko byahoze. biravugwa ko ashobora kuba yasezeye bitewe nuko atari agihamagarwa muri iyi kipe y'igihugu.
Umugabo wo mu Karere kayonza yatawe muri yombi nyuma yo gutwika umwana we ibiganza akoresheje umuhoro watuye amuziza kwiba ibigori by'umuturanyi we.
Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023 mu Mudugudu wa Ntungamo, mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare.
Bivugwa ko uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 11 yagiye kwiba ibyo bigori ari kumwe n'abandi bana gusa nyiri bigori yaje kubafata n'uko ajya kwihaniza ababyeyi baba bana gusa avuga ko ya bababariye.
Gusa uyu mugabo we nti yanyuzwe ahubwo yahise arakara cyane avuga ko uyu mwana amusebeje niko gucanira umuriro ukatura ubundi agatwika ibiganza by'uyu mwana.
Uwo mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego, mu gihe umwana yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare ngo akurikiranywe n'abaganga.