Blog

  • Afurika yatangi urugendo rwo gukora ibyananiranye ku guhosha ubushyamirane (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni mu magambo ye kuri Twitter ati: 'Nari nkwiye kuba nifatanije nabo ejo (ku wa kane). Ubu nohereje ubutumwa bwemewe ko, kubera ko nkomeje kuba mfite corona (virusi), sinshobora kwinjira muri iryo tsinda. '

    Museveni yavuze ko abaperezida batandatu bo muri Afurika baturutse muri Comoros, Misiri, Afurika y'Epfo, Senegal, Congo- Brazzaville, na Zambia bagomba kugera muri Pologne kuri uyu wa Kane kugira ngo bafate urugendo rwa gari ya moshi berekeza i Kyiv (umurwa mukuru wa Ukraine)kugira ngo bunge impande zombi zihanganye.

    Abayobozi ba Afurika barashaka kumvisha Ukraine n'u Burusiya kugana inzira y'ibiganiro bishobora guhagarika intambara.

    Museveni, w'imyaka 78, yahaye Ruhakana Rugunda wahoze ari Minisitiri w'intebe, inshingano zo kumuhagararira mu gihe akirimo gukira COVID-19 amaze icyumweru cyose ahanganye na yo.

    Mu cyumweru gishize, Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa yavuganye na mugenzi we w'u Burusiya, Vladimir Putin, kuri telefoni maze amusobanurira ibijyanye n'ubutumwa bw'amahoro bw'abayobozi ba Afurika nk'uko tubikesha Anadolu Agency.

    Itangazo ry'ibiro bya Ramaphosa mu cyumweru gishize naryo ryagize riti: “Perezida Putin yishimiye uyu mugambi w'abakuru b'ibihugu bya Afurika kandi agaragaza ko yifuza kwakira ubutumwa bw'amahoro.”

    Museveni mu itangazo rye ati 'Nibava muri Pologne, bazajya mu Burusiya guhura n'Abarusiya. Nifurije ubutumwa gutsinda '.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/afurika-yatangi-urugendo-rwo-gukora-ibyananiranye-ku-guhosha-ubushyamirane-bwa

  • Abangilikani bo mu Rwanda bamaganiye kure itegeko rishyigikira (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, akaba n'umuyobozi w'Umuryango uharanira gukurikiza ibyo Bibiliya yigisha, GAFCON, Laurent Mbanda yatangaje ko iri torero ritazigera rinyuranya n'amahame ya Bibiliya ngo rigendere mu buyobe ndetse ko ritazemera umuntu uribera umuyobozi kandi ari mu nzira itari iyo kwigisha ijambo ry'Imana.

    Musenyeri Mbanda yabivuze mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yarigezagaho uko Inama ya GAFCON iherutse kubera mu Rwanda yagenze.

    Musenyeri Mbanda yasobanuye ko itorero abereye umuyobozi riherutse kwamagana ubutinganyi abantu bakabifata nko kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ariko ko kuri we ari ukwanga kujya mu buyobe.

    Musenyeri Mbanda yashimangiye ko atakora amakosa yo gushyingira Ababana bahuje ibitsina kuko itorero rye ritabyemera kandi ijambo ry'Imana ritabyemera.

    Ati 'Twigisha ijambo ry'Imana kugira ngo abanyabyaha bakizwe, twigisha ijambo ry'Imana kugira ngo basobanukirwe inzira bakwiye kugendamo, twigisha ijambo ry'Imana kugira ngo bave mu byaha bajye mu gakiza'.

    Musenyeri Mbanda avuga ko uwakumva ari mu buyobe ko hari uburyo bwinshi bwamufasha burimo guhabwa ubujyanama mu by'imitekerereze ndetse no gusenga kuko byose ari inzira yamufasha kandi ashobora kwigishwa agahinduka.

    Ati 'Ibyo byo kuvuga ngo ni uguhonyora uburenganzira bwabo si byo. None se bo bemerewe guhonyora ubwanjye? Umuco w'abo mu Burengerazuba ukomeje kujya kure y'ibyanditswe byera. Ni na yo mpamvu GAFCON yagiyeho.'

    Yavuze ko inama ya GAFCON iherutse kubera mu Rwanda, yasize ishimangiye burundu ko Musenyeri w'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza, Justin Welby atakibategeka ndetse kugeza ubu ngo amatorero ahuriye muri GAFCON batakimubona nk'umukozi w'Imana.

    Ati 'Nta n'ubwo icyo avuga tucyemera yewe ntabwo tugishyigikira kubera imyitwariye ye no kuyobora inama ziha rugari abatemera Ijambo ry'Imana. Tubona ko atagikwiriye kuyobora abahagaze ku Ijambo ry'Imana.'

    Ku bijyanye n'inama Itorero Angilikani ry'u Bwongereza riri gutegura mu mwaka utaha izabera mu Butaliyani, iyobowe na Justin Welby, Musenyeri Mbanda avuga ko we atazaryitabira ndetse ko n'abo muri GAFCON bigoye ko bazajyayo.
    Ati 'Ntaho nzajya yanatumiye inama nyinshi ariko nta nimwe nigeze nitabira ni yo mpamvu ntazitabira ubutumire bwe'.

    Musenyeri yasobanuye ko abatekereza ko nyuma yo gutandukana n'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza hazabaho ikibazo cy'ihungabana ry'ubukungu, ko nta mwangilikani wo mu Rwanda ugomba gutega amaboko ku bo mu Burengerazuba bw'Isi by'umwihariko abashyigikiye ubutinganyi.

    Ati 'Tugomba kwigira. Kuva mu 1997 ntabwo nzi aho Itorero Angilikani ry'u Bwongereza n'iry'Amerika rifasha iry'u Rwanda. Kuva najya ku buyobozi nta mafaranga yabo ndabona. sinzemera kugurisha umutima wanjye kugira ngo mbone amafaranga'.

    Musenyeri avuga ko abaterankunga beza nibaza azabakira ariko ko azajya abanza akareba abo bagiye gukorana muri iyo gahunda yo gushyigikira itorero rye kandi bari mu nzira Imana ishaka.

    Ati 'Ntabwo twanga umuntu wadutera inkunga; bazabaho, bariho ariko tuzajonjora. Tuzarya ibirika, ibitarika tubicire. Nta n'ubwo tuzatuma bigera mu kanwa ahubwo.
    Birashoboka ko amafaranga yo mu batinganyi ari menshi ariko ntayo dushaka kuko ni ayo kudutesha umurongo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/abangilikani-bo-mu-rwanda-bamaganiye-kure-itegeko-rishyigikira-abatinganyi

  • Uburusiya bwongeye kuburizamo igitero cya Drone bwagabweho na (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    byatangajwe n'ubuyobozi bw'aka gace, bwemeje amakuru y'akazi kakozwe n'igisirikare cy'Uburusiya.

    Imwe muri izo drones ngo yashwanyutse,imena ibirahuri by'inzu nyinshi z'abaturage, mu gace ka Dokuchayevo.

    Umuyobozi wa Crimea, Sergey Aksyonov, kuri uyu wa Kane yatangaje ko icyo gitero cya drones cyagabwe nijoro.
    Ni indege nto zigenda zitarimo umuntu, ziba zikozwe nka missile ku buryo iyo igonze icyo yatumweho ihita iturika.

    Yagize ati 'Muri iri joro ndetse no mu gitondo Drone zagaragaye mu kirere cya Crimea: esheshatu muri zo zahanuwe n'ubwirinzi bw'ibitero byo mu kirere naho eshatu zirayobywa, zihatirwa kugwa hasi bigizwemo uruhare n'intwaro zifashisha ikoranabuhanga. Drone imwe yashwanyukiye mu gace ka Dokuchayevo. Nta muntu wakomeretse. Amadirishya yamenaguritse ku nzu nyinshi.'

    Agace ka Dokuchayevo gaherereye muri kilometero 40 uvuye mu murwa mukuru wa Crimea, Simferopol.

    Iki gitero kiburijwemo nyuma y'ikindi cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Kamena. Icyo gihe nabwo drones eshanu zararashwe, naho enye zirayobywa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwongeye-kuburizamo-igitero-cya-drone-bwagabweho-na-ukraine

  • RDC: M23 ikomeje imirwano ikomeye iyihanganishije na Nyatura Abazungu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano ibangamiye bikomeye abaturage bo mu byaro byinshi bigize Gurupoma ya Bashali-Mokoto ho muri teritwari ya Masisi ,aho irimo kubera cyane.

    Imboni ya Rwandatribune iherereye muri i Masisi, yavuze ko imirwano yatangiye mu gicuku cyo kuri uyu wa kane ,ubwo abarwanyi ba M23 bagabaga igitero cyari kigamije gukumira abarwanyi ba Nyatura Abazungu bari bivanze na FDLR, bashakaga kwerekeza mu duce M23 iheruka kurekura muri Masisi kugirango bongere kutugenzura.

    Abarwanyi ba Nyatura Abazungu bafatanyije na FDLR, bari bashinze ibirindiro mu duce twa Kasura na Kibarizo ho muri teritwari ya Masisi ,akaba ariho bateguriraga ibitero byo kujya kwiba inka z'Abatutsi izindi bagasiga bazishe.

    kugeza ubu Umutwe wa M23 ngo wabashije gusenya ibyo birindiro byari birimo abarwanyi benshi ba Nyatura Abazungu na FDLR baje gukizwa n'amaguru.

    Ubu imirwano irakomeje aho Abarwanyi ba M23 ,bari kugerageza kwigizayo inyeshyamba za Nyatura Abazungu na FDLR baberekeza mu gace ka Gahira .

    Iyi mirwano, ibaye mu gihe ejo kuwa 14 Kamena 2023, Tobirwakyo Kahangu Toby Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ya Bashali ho muri teritwari ya Masisi, yatanze impuruza kuri FARDC avuga ko Umutwe wa M23, uri kohereza abarwanyi benshi n'intwaro zikomeye muri ako gace, baturutse muri Cheferi ya bwito ho muri teritwari ya Rutshuru.

    Yakomeje avuga ko , bari gucengera berekeza mu gace ka Bashali ,aho bari gutegura kongera kubura imirwano no gukaza ibirindiro byabo muri teritwari ya Masisi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-m23-ikomeje-imirwano-ikomeye-iyihanganishije-na-nyatura-abazungu-ifatanyije

  • Prophetess Bella ufitiye ifuhe abiyitirira Im… – #rwanda #RwOT

    Prophetess Bella Kabirigi, “umuhanuzikazi twungutse”, umukobwa ukiri muto wateye umugongo ibishashagirana by’Isi, akinjira wese mu gukorera Imana, yibwira abatamuzi ko ari umukobwa “ukunda cyane Imana na Mwuka Wera” ndetse akaba yaramaramaje mu kuyikorera. Anavuga ko ashinze imizi muri Kristo.

    Akorera umurimo w’Imana muri Canada mu Mujyi wa Montréal muri Reedemed Gospel Church ishumbwe na Dr. Bishop Rugagi Innocent, bisobanuye ko ari umukobwa we mu buryo bw’Umwuka nk’uko nawe abyihamiriza ati “Umubyeyi wanjye wo mu mwuka ni Dr.Bishop Rugagi Innocent”.

    Prophetess Bella unafite impano yo kuririmba, akubutse i Rongai muri Kenya aho yakoreye igiterane gikomeye ‘Cloud Must Change’. Cyabaye tariki 26-28 Gicurasi 2023, kibera muri Shekinah Glory International Tabernacle Church iyobowe na Apostle Dr. Joseph Njuguna, ikagira icyicaro gikuru mu Bwongereza muri Manchester.

    Uyu mukobwa wavuye muri Canada akajya kwamamaza Yesu muri Kenya ku butumire bwa Apostle Dr. Joseph Njuguna, yadusobanuriye insanganyamatsiko idasanzwe yahaye iki giterane, ariyo “Cloud Must Change” – Igicu Gigomba Guhinduka. Yavuze ko byashibutse muri Bibilita mu 1Abami18: 44.

    Haragira hati “Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati 'Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja.' Eliya aramubwira ati 'Genda ubwire Ahabu uti 'Itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza'.

    Benshi barahembutse mu giterane cyatumiwemo Prophetess Bella

    Prophetess Bella yasobanuye ko “Tugerageza kenshi; rimwe na rimwe tukarambirwa ariko Bibiliya yatwibukije ko bishobora kwanga rimwe, ari ubwa kabiri ubona agacu cyangwa ubwa gatatu, ariko agacu ari uyu munsi kagomba guhinduka, ukabona agacu k’Imana kandi mu gihe gikwiriye!”.

    Arakomeza ati “Hari uducu twigize kampara tudahinduka ariko ijambo nakuzaniye ni uko ku nshuro ya karindwi Ahabu byakunze. Ahari wowe ugeze ku nshuro ya kane, cyangwa iya cumi, ariko agacu kagomba kuboneka, Uwiteka arategeka!”.

    Yanabwirije kandi mu makesha yiswe “The Night of Prophecy” [Ijoro ry’Ubuhanuzi] yabereye i Rongai, tariki 02 Kamena 2023 kuva saa mbiri z’ijoro kugeza mu rukerera. Yari ari kumwe na Nabii Dr. Joseph Njuguna, Minister Prophet Moses Odhiambo na Minister Ev. Ruth Queen.

    Prophetess Bella Kabirigi, umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Canada, yabwiye inyaRwanda ko yasanze muri Kenya banyotewe cyane no kumva amagambo y’Imana, akaba ashima Imana yateguye imitima yabo. Ati “Abo nagezeho, banyotewe ijambo kandi bazi kwakira ijambo. Uwiteka ashimwe yabateguye:”.

    Yagarutse ku byo yishimiye cyane mu ivugabutumwa yakoreye muri Kenya, ati “Icya mbere nishimiye ni uko Imana yikoreye ubushake bwayo! Abantu kwakira agakiza ndetse no kubohoka mu buryo bumwe cyangwa ubundi (Deliverance) byaranshimishije kuko ni umusaruro w’uko ntabwo usigara uko uri iyo Yesu akugezemo!”.

    Twabajije uyu muhanuzikazi Ibyanditswe Byera yagarutseho cyane, avuga ko ari byinshi, bikaba byaraterwaga n’icyo Mwuka amushize ku mutima gutanga! Gusa imwe mu nsanganyamatsiko yabwirijeho ni 'Urukundo rw’Imana mu bantu rwubaka ubwami bwimana'.

    Ati “Birababaje ko tugifite abakristo bagira amashyari cyangwa bakomeretsa abandi kandi twagakwiriye kuba urugero rwiza rubera abandi urugero. Ugasanga nuzuye Mwuka Wera kandi ntashobora guha amazi umuturanyi. Cyangwa mvuga mu ndimi, ntashobora gufasha umukene”.

    Prophetess Bella avuga ko abantu benshi “bakomeretswa bicaye mu rusengero”, kandi nyamara urusengero rukwiye kuba ubuhungiro. Ati “None abenshi bakomeretswa n’abakozi b’Imana cyangwa n’abakristo. Turambiwe abiyitirira Imana kandi ntayo tubona mu mbuto bera! Mesa kamwe niba Kristo umufite tumubone muri wowe!”.

    Yakomoje ku mpano afite yo kuririmba, avuga ko isaha y’Imana nigera azaba umuhanzikazi. Ati “Yegooo ndi umuramyi kandi ubikunze! Igihe cyabyo kigeze nabyo bizasohora! Ndabyizeye”. Avuga ko ari umuvugabutumwa wabisigiwe ndetse akaba yaragiriwe ubuntu bwo kugira n’impano y’ubuhanuzi.

    Prophetess Bella ashobora gushinga Itorero?

    Mu gusubiza iki kibazo cy’umunyamakuru wacu, Bella Kabirigi yagize ati “Ku bijyanye no gushinga itorero, ubu mvuga ubutumwa ahantu hatandukanye uko mbihamagariwe muri iki gihe kandi ndabikunze! Ariko igihe nikigera Imana ikabishima ko nshumba itorero, nzitaba umuhamagaro!”

    Prophetess Bella amaze kumenyerwa mu biterane bifite insanganyamatsiko zidasanzwe nk’uko twabigarutseho. Kuwa 01/01/2022 yakoreye muri Canada igiterane kidasanzwe yise “The Smoke of Worship” bisobanuye “Umwotsi w’Umubavu wo Kuramya Imana”.

    Insanganyamatsiko yacyo yayikuye muri Zaburi 86:9 havuga ngo 'Mwami, amahanga yose waremye azaza, akwikubite imbere akuramye, kandi bazahimbaza izina ryawe.'‭‭ Cyabereye mu Mujyi wa Montreal [1871 rue Saint Louis Montréal. Qc.]

    Cyakorewemo imirimo itandukanye mu rwego rwo kuramya Imana hamwe n’abaramyi b’amazina azwi barimo Kimberly Adé wavuye i Toronto (afite izina rikomete kuko yigeze no gutumira Sinach), Moses Mugisha wavuye muri Ottawa ndetse na Miriam Budju Hunter wo muri Montréal.

    Bella yagiriye ibihe byiza cyane muri Kenya

    Prophetess Bella arakataje mu Ivugabutumwa

    Benshi bakiriye agakiza nyuma yo kubwirizwa na Prophetess Bella

    Arashima Imana yamukoresheje imirimo ikomeye mu gihugu cya Kenya

    Prophetess Bella yishimiye cyane ukuntu abanya-Kenya bakunda ijambo ry’Imana

    “Cloud Must Change” ni kimwe mu biterane Bella yatumiwemo muri Kenya

    “The Night of Prophecy” ni ikindi giterane yakoreye muri Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130629/prophetess-bella-ufitiye-ifuhe-abiyitirira-imana-kandi-ntayo-tubona-mu-mbuto-bera-yishimiw-130629.html

  • Imitoma, Isengesho n’inzoga! Byinshi kuri Alb… – #rwanda #RwOT

    Ni album yihariye mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yayikoranye n'abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James, Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Ally Soudy.

    Yakozweho na ba Producer barimo MadeBeats usigaye abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price Kiizi wo muri Country Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n'abandi banyuranye bagiye bahuza imbaraga mu gutuma  igira icyanga.

    Ubwo yashyiraga  hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize ati 'Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka mfate umwanya wo gushyimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi bagenzi banjye, aba Producer n'abandi.'

    Knowless Butera aherutse kubwira InyaRwanda ko iyi album iri mu zo yishimiye gutangaho umusanzu we. Ati 'Juno ni umuhanzi mwiza nkunda, nawe afite album nziza cyane, hari n’indirimbo twakoranyeho. Muyitege, ni album iteye ubwoba, izabashimisha.”

    Iyi album iriho indirimbo 'Yaraje' ari nayo yitiriye iyi album ye ya mbere. Yitsa ku buzima bwe, ku kuntu yinjiye mu muziki ubwo yari afite imyaka 20 y'amavuko.

    Mu ndirimbo 'Umusore' yiganjemo cyane umudiho wa Kinyarwanda, kandi ayiririmba ayumvikanisha neza amagambo ayigize.

    Iyi ndirimbo ‘Umusore’ irazwi cyane mu myaka itambutse. Yakunze kwifashishwa cyane mu matorero anyuranye yo mu Rwanda, ndetse yanakunze kwifashishwa n’abasukuti.

    Mu ndirimbo ‘Champion’, yigarukaho avuga uburyo hari abagiye bavuga ko azacika intege mu muziki, ariko akumvikanisha ko Nyina yamubwiye kujya ashyira imbere isengesho kuko byose bihira abakunda Imana.

    Akavuga ko igihe kimwe, izina rye rizavugwa mu ruhando rw’abanyamuziki. Avuga ko ashima Imana kubera aho igeze ikora, kuko abona intambwe amaze gutera mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Indirimbo ye yise ‘Roke’ irabyinitse izizihira cyane abanyabirori. Aririmba yishyize mu mwanya w’umusore uri gutumira bagenzi be n’abandi kugira aho bahurira ubundi bakishimisha, aba avuga ko babyina kugeza bukeye, kandi ko Dj yateguye indirimbo nziza zibafasha kwizihiza ijoro ryose.

    Muri rusange ni indirimbo yo kwishimisha, kuko abavuga ko basoma icupa kugeza ubwo n’amafaranga ariko kuri Sacco bayabikuje.

    Indirimbo ye ‘You’ yakoranye na King James yubakiye ku mitoma cyane. King James yifashishije amagambo y’urukundo aririmba ataka umukunzi we amubwira ‘kwizera ko atazagira ababara’.

    Yunganirwa na Juno Kizigenza uririmba nawe abwira uyu mukobwa ko n’ubwo ab’isi bashaka kubatandukanya, bitazagira bibaho, kuko azamukunda kugera ku mpera y’Isi.


    King James yahuje imbaraga na Juno Kizigenza bakoranye indirimbo ‘You’ iri kuri album ‘Yaraje’

    Indirimbo ‘Abracadabra’ yubakiye ku rukundo. Aririmba yishyize mu mwanya w’umusore ubwira umukobwa ko yiteguye gukora buri kintu cyose kizatuma urukundo rwabo rurashaho kuryoshya. Amubwira ko amukunda, kandi ko amurinda kwigunga.

    Uyu musore avuga ko ‘ndi igicumbi cy’ibyiza’ ku buryo azakora ibishoboka bizatuma adasondeka uyu mukobwa. Ati “Kuko uri urukundo rwanjye, mukunzi wanjye…Ndagukunda..”

    Indirimbo ‘Umugisha’ yayikoranye na Butera Knowless: Baririmba baterana imitoma, umwe avuga ko umutima we utuje ‘kuko nkufite byuzuye’. Umwe aba avuga ko ‘amarira ntarize sinshaka ko no kuyibuka, kuko ubu ndi ikiremwa gishya’.

    Umusore aba avuga ko ashaka kujya abyuka amubona iruhande rwe ‘kuko uri umugisha wanjye’. Juno aririmba yishyize mu mwanya w’umusore, akavuga ko ‘amahirwe yagize ni ukuba witwa uwanjye’.

    Muri iyi ndirimbo, Knowless aririmba yishyize mu mwanya w’umukobwa, agashima umusore ko yaje mu gihe  cyiza, kandi ko atamukinishirije umutima, amwizeza ko urukundo ruzahora rwiyongera. Ati “Ndiho ubuziraherezo… Ndi ikiremwa gishya.”

    Mu ndirimbo ‘Isengesho’, uyu munyamuziki aririmba avuga ko ashaka kuba uw’Imana  kandi  ko anyotewe no kuyoborwa n’ayo n’ubwo Isi kenshi imuvangira. Asaba Imana kumukurira mu nzira ibimusitaza. Ati “Uzamfate ikiganza ugeze aho ntacyeka.”

    Iyi ndirimbo yumvikanamo amwe mu magambo yaririmbye mu rurimi rw’Igifaransa. Avuga ko abantu banyura muri byinshi muri iyi Si ‘yanduye’, agasaba Imana kumuha imbaraga.


    Umuraperi Riderman yahuje imbaraga na Juno Kizigenza bakorana indirimbo ‘My Wife’

    Mu ndirimbo ‘Mama’, aririmba ku musore wakiriye ibaruwa y’umubyeyi we amugira inama yo kwitondera ubuzima, kandi akamubwira ko amusengera umunsi ku munsi. Uyu musore avuga ko ibyo nyina yamwifurizaga birimo kubona umukunzi mwiza yamubonye, kandi ko barushinze.

    Avuga ko uwo akunda ari imfura kandi ni umukristu nk'uko Nyina yabyifuzaga. Avuga ko amutetesha bitandukanye n’abandi bakobwa bakundanye, akabwira umubyeyi kudahangayika ‘kuko ubu ndashikamye’. Ati “Umwiza wansabiraga naramubonye.”

    Mu ndirimbo ‘Biraryoha’, aririmba ku musore uryohewe mu rukundo uba wibaza impamvu uwo mukobwa ataje mu buzima bwe mu bihe byabanje, akamubwira ko ariwe butunzi afite, kandi ‘amarangamutima yanjye niyo yawe’.

    Uyu musore aba avuga ko akumbuye umukunzi we, ku buryo aba atariwe urota igihe kigeze ngo  atahe ave ku kazi bongere kubonana.

    Mu ndirimbo ‘Tonight’ yakozwe na Santana Sauce. Aririmba ku musore uba wumvikanisha ko umukobwa atamukunda neza nk’uko byagakwiye. Bigera n’aho amubwira ko yabonye amafaranga akamusaba kwifatanya nawe bakishimisha, ariko umukobwa akagaragaza ko ataramwiyumvamo.

    Mu ndirimbo ‘Ikirara’ yakozwe na Niz Beat, Juno Kizigenza aririmba ku musore utacyizerera mu rukundo, kuko ashingiye kubyo amaze kunyuramo abona nta hazaza h’urukundo. Aba avuga ko ari ikirara, akabwira umukobwa ko n’ubwo bakundana bitavamo.

    Uyu musore agera aho asaba Imana kumuvana muri ubu buzima aba ari kunyuramo. Avuga ko ashobora kubera mwiza uwo mukobwa, ariko atazi niba ashobora kumwitaho nk’uko bikwiye.

    Mu ndirimbo ‘Overdose’ yakoranye na Bulldogg yubakiye ku mudiho wa Trappish. Yubakiye ku rukundo, ku musore uba ubwira umukobwa ko yakora buri kimwe cyose cyatuma urukundo rw’abo rurenga igipimo.

    Ni umusore uba uvuga ko azibira ikiyuya kugeza ubwo atsindiye uyu mukobwa. Juno

    Indirimbo ‘My wife’ yakoranye na Riderman mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Kozee. Ishingiye ku musore uba uvuga ko ashingiye ku myitwarire, uburanga bw’umukunzi we n’ibindi ariwe azabona bazabana ubuzima bw’abo bwose.

    Yunganirwa na Riderman wisunga Hip Hop uririmba avuga ko uyu mukobwa adasanzwe, kandi ko ari umufana we w’igihe kirekire. Ati “Ni urukundo rwanjye, agomba kumbera umugore wanjye.”

    Indirimbo ye ‘La Vie’, ishingiye ku kubwira buri wese kugaragariza amarangamutima uwo akunda, agashishikariza abantu kwishimira ubuzima, avuga ko n’ubwo abantu bamwanga cyangwa se bakamukunda bose iherezo ari rimwe. Ati “Wabona uzanabanza.”

    Avuga ko n’ubwo muri iki gihe atari umwami, ariko ntazi icyo azaba ejo hazaza. Ati “Ishimira ubuzima ubu…Aha ku Isi nkunda cyangwa unyange nawe uzagenda, wabona uzanabanza.”

    Indirimbo ‘Igitangaza’ yakozwe na Element ayikorana na Kenny Sol na Bruce Melodie. Yubakiye ku mutoma itangaje, hari nk’aho bagira bati “Niba ushaka ifi baguhe ikivu’. Bruce Melodie aririmba abwira umukobwa ko adasanzwe mu buzima bwe ‘kuko meze nk’uwatoye ifeza’. Yunganirwa na Kenny Sol uririmba abwira umukobwa ko yamwemeje, ku buryo amufata nka Malaika.

    Mu ndirimbo ‘Zezenge’ aririmba ku muntu wabaswe n’inzoga. Avuga ko uburyo agaragara bituma buri wese amubonamo umusaza. Atanga urugero ku ijoro ryakeye, uburyo yasengereye akanasinda, ikofi ye bakayiba, kandi ko yiyumvamo amashagaga yo gusesera.  Aba avuga ko yayobotse inzoga za macye.

     Juno agaragaza indirimbo 17 yakubiye kuri album ye ya mbere zasabye ubwitange
     

    Mu ndirimbo yakoranye na Butera Knowless bagereranya umugisha no guhirwa ku musore mu rukundo 

    Mu ndirimbo 'Zezenge', Juno Kizigenza aririmba ku muntu wabaswe n'inzoga n'ingaruka zimugeraho


    Iyi album iriho indirimbo 'Igitangaza' yakoranyeho na Bruce Melodie wabaye umujyanama we na Kenny Sol bahoranye muri Label

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 17 ZIGIZE ALBUM 'YARAJE' YA JUNO KIZIGENZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130635/imitomaisengesho-ninzoga-byinshi-kuri-album-nshya-juno-kizigenza-yashyize-hanze-130635.html

  • Abanyarwanda batuye muri Leta ya Tennessee b… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee, cyabimburiwe n’Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember”.

    Urugendo rwatangiriye kuri Kaminuza ya Tennessee, rwitabirwa n’Abanyarwanda, abana, abakuru, abanyamahanga ndetse n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Tennessee bari kumwe n’uhagarariye abanyeshuri b’abanyamahanga bahiga, Madamu Shayla C Nunnally.

    Nyuma y’urugendo abitabiriye uwo muhango bahuriye ahari hateganyijwe mu gace gaherereye muri Leta ya Tennessee, ahatangiwe ikiganiro cyabanjirijwe n’isengesho.

    Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Tennessee, Kalisa Bahati yahaye ikaze Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bifatanyije mu kunamira inzirakarengane zishwe muri  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu kiganiro, Kalisa Bahati yatanze, yagarutse ku bukana Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe ndetse yibutsa buri munyarwanda wese ko kwibuka ari inshingano ze.

    Yagize ati 'Kwibuka ni uguha agaciro abacu bapfuye bikaba icyarimwe no guhumuriza abarokotse; rero ndashaka gukoresha uyu mwanya kugirango mpamagarire mwese abari hano ndetse no ku Isi yose muri rusange gutekereza ku mibabaro, ihungabana n’ingorane abarokotse Jenoside bagize mu 1994″.

    Akomeza ati 'Agahinda, ububabare no kwiheba biracyari bishya ku barokotse. Kwibuka bizira inzika cyangwa umwuka wo kwihorera, kubabarira, ndetse no kugira ibyiringiro by’ejo hazaza, kwihangana no kwiyemeza gukomeza intambwe igana imbere, ni bwo buryo bwo gushimangira ko ibyago byagwiririye u Rwanda bitazongera kubaho ukundi. “

    Iki gikorwa cyabaye tariki 10 Kamena 2023. Kalisa Bahati yakomeje yerekana uburyo nyuma ya Jenoside,  abarokotse bataheranwe n’agahinda ahubwo bishatsemo ibisubizo biganisha ku iterambere rirambye nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Kwibuka Twiyubaka”.

    Asoza ijambo rye yasabye abari bitabiriye  uyu muhango gutahana umukoro wo kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abayitegura, abayihakana ndetse n’abandi bose babiba urwango n’ivangura mu bantu.

    Muri  uyu  muhango , Nadia Ingabire yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside n’uburyo yarokotse, ndetse na Pasteur Emmanuel yatanze ubutumwa bw’ihumure , anakangurira abantu kubana mu mahoro.

    Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Kentucky, Serge Rwakineza , yibukije abanyarwanda bose ko Kwibuka ari inshingano za buri wese, asaba ababyeyi kwigisha abana amateka y’Igihugu neza batayagoreka, bakabakundisha igihugu ndetse bakavuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Serge yagize ati 'Ni ingenzi kwigisha abana bacu amateka igihugu cyanyuzemo agatuma haba amahano nk’ayabaye, bizatuma atazongera ukundi. Inshingano z’ababyeyi ni ugushyira imbaraga mu kwigisha ibyabaye mu gihugu cyacu, cyane cyane tukigisha urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga ko rukwiriye gusura igihugu cyababyaye. Urubyiruko ni ahazaza mu kurwanya Jenoside”.

    Muri uyu muhango, harimo n’urubyiruko rwari rwitabiriye ndetse ruhagarariwe na Madamu Shayla C Nunnally, uhagarariye abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Kaminuza ya Tennessee. Madamu Shayla yavuze ko yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki igikorwa kimaze kumenyerwa ku banyarwanda baba muri Leta ya Tennessee, dore ko umwaka ushize ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 ,habaye igikorwa nk’iki cyari cyitabiriwe n’abasaga 150.


    Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Kentucky, Serge Rwakineza yatanze ikiganiro cyagarutse kubukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yibutsa ko Kwibuka ari inshingano ya buri munyarwanda 

    Umunyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Leta Tennessee, Bahati Kalisa yabwiye urubyiruko kuvuga ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarwanya abayagoreka 

    Mu bitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29, harimo n'Umuyobozi wa Kaminuza ya Tennesse, wababajwe n'amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Nadia Ingabire watanze ubuhamya bujyanye n'ukuntu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


    Urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye kuri University of Tennessee aho bifatanyije n'abanyeshuri



     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130641/abanyarwanda-batuye-muri-leta-ya-tennessee-bibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-amafoto-130641.html

  • Amarira ya Moses Turahirwa yahindura ibyemezo… – #rwanda #RwOT

    Turahirwa Moise wiyita Moses ku mbuga nkoranyambaga akaba nyiri Moshions ikora imyambaro ifite umwihariko w'ikirango cy'umugongo ubwo yireguraga mu bujurire yaraturitse ararira.

     

    Byabaye ku itariki 12 Kamena 2023. Turahirwa Moses imbere y'inteko iburanisha yasutse amarira aratakamba asaba ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze.

    Uyu musore uri kuburana ku byaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, kugira ngo aburane ku bujurire bwe.

     

    Ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubujurire, Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n'urw'ibanze kubera impamvu enye.

    Impamvu ya mbere ni uko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

    Aha Turahirwa yavugaga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk'uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi nk'uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.


    Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by'ukuri akaba atazi neza uko rwahageze, agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

    Ubushinjacyaha bwakomeje guhagarara ku cyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaruke ku byo Turahirwa n'umwunganira bamaze kugaragariza urukiko, maze uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko yatunguwe no kuba bahakana ko icyaha bakoze kidakomeye mu gihe nyamara ugihamijwe n'amategeko ahabwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze ibiri.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwavuze, ni uko busanga Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwararebye kure kwemeza ko Turahirwa akurikiranwa afunze kuko ibyaha akurikiranyweho akibikorwaho iperereza.

    Aha Umushinjacyaha yavuze ko atumva ukuntu Turahirwa yahakana urumogi rwafatiwe iwe, mu cyumba araramo mu kabati abikamo imyenda ndetse rwarafatiwe mu myenda ye.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ni uko Turahirwa atakabaye yitwaza ibyo kwigisha urubyiruko kuko mu bihe byahise yakunze kugaragaza arwigisha kunywa urumogi nk'uko bigaragara mu nyandiko yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye.

    Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa yazerekana ikimenyetso cy'uko urumogi avuga yarunywereye mu Butaliyani nkuko yakunze kubivuga, buhamya ko kuba nta cyemeza ko yarunywereye hanze y'u Rwanda bitashingirwaho ngo akurweho icyaha mu gihe agaragaza ibipimo biri hejuru.

    Turahirwa wasanganywe ibipimo bya 321 mu gihe umuntu usanzwe atarenza 20, Ubushinjacyaha bwavuze ko bushyigikiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kuko ingwate yatanze nta mugenagaciro wemewe wigeze yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw nk’uko yari yabivuze.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa rukemeza ko rurekeyeho icyemezo cy'uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by'agateganyo.

    Yasutse amarira imbere y'abacamanza

    Nyuma yo kumva uko Ubushinjacyaha bwavuze, Turahirwa kwihangana byamunaniye asuka amarira imbere y'Urukiko ahamya ko iminsi irenga 45 amaze afunze yize byinshi kandi yiteguye ko narekurwa azera imbuto muri sosiyete.

    Yagaragaje ko kuba ari gukurikiranwa afunze bikomeje kugira ingaruka ku masomo ye kuko yari amaze igihe yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani aho akurikiranye amasomo y'ibijyanye n'imideli.

    Yatakambiye urukiko arusaba kumurekura akagira ibyo ategekwa ariko agakomeza gukurikirana amasomo ye.

    Ikindi Turahirwa yahakanye n'ikiniga cyinshi ni uko nta bushake yigeze agira bwo gukangurira urubyiruko gukoresha urumogi ahubwo agaragaza ko ari ubushakashatsi yabaga ari gukora.

    Yahamije ko ibyo kuvuga ko ahinga urumogi muri Nyungwe ashinjwa kuba yaranditse ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko nta muntu wemerewe kuhagira umurima.

    Turahirwa yatakambiye Urukiko ngo rumurekure aburane adafunze, anasaba imbabazi buri muntu wagizweho ingaruka n'ibyo yagiye atangaza, ahamya ko nta wundi mugambi mubi yari afite.

     

    Agaciro k'amarira mu gufata ibyemezo

    Inyarwanda yasuye umunyamategeko, Mushimirwangiro Jean Sauveur ahamya ko umuntu wese arangwa n'amarangamutima ku buryo umucamanza yafata imyanzuro akurikije akababaro k'ukurikiranyweho ibyaha. Ati:'Buriya gufatwa n'ikiniga ukarira byerekana kwicuza no kuba iminsi umaze ufunzwe waramaze kwemera ko nurekurwa uzisubiraho'.

    Maitre Jean Sauveur anasaba ko bitewe n'akamaro Turahirwa Moses yari afitiye urubyiruko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze. Ati:'Moses yashinze Moshions yatanze akazi ku rubyiruko, afite abo yahuguraga rero arekuwe byatanga umusaruro kuko yamaze kwikosora'.

    Ni ryari umuburanyi ajurira

    Ubusanzwe iyo abantu baburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo igihe cyo kujurira cyagenwe aba ari iminsi itanu naho mu rubanza mu mizi hagenwa igihe cy'iminsi 30.

    Nubwo bimeze bityo ariko usanga hari abagwa mu mutego wo kudasobanukirwa neza n'igihe cyo kujurira ku buryo bishobora kugira ingaruka mu gihe bifuzaga ko imikirize y'urubanza ihinduka.

    Umuntu ujuririra urubanza aba agomba kugaragaza ko hari inenge anenga imikirize y'urubanza mu rukiko rubanza ndetse akagaragaza n'impamvu ashingiraho ajurira.

    Ingingo ya 181, y'Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha iteganya ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga.

    Icyo gihe gikurikizwa kandi ku muburanyi wamenyeshejwe mu buryo bwemewe n'amategeko, umunsi urubanza ruzacibwaho ntaze cyangwa ngo yohereze umuhagararira. Turahirwa Moses yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ku itariki 15 Gicurasi 2023. Bivuze ko kuba yarajuriye ku itariki 12 Kamena 2023 hubahirijwe iminsi 30 iteganywa n'itegeko.

    REBA UKO BYARI BIMEZE ASUKA AMARIRA

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130642/amarira-ya-moses-turahirwa-yahindura-ibyemezo-byumucamanza-130642.html

  • Moses Turahirwa washinze Moshions yafunguwe b… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023, Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moise nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze. Rutegeka ko arekurwa akajya kurikiranwa ari hanze.

    Ntagomba kurenga imbibi z'u Rwanda. Urubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ruregwamo Turahirwa Moses washinze Moshions rwaciwe ku itariki 15 Gicurasi 2023 urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwemeza ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Nyuma y'iminsi itanu yatanze ubujurire burakirwa. Ku itariki 12 Kamena 2023 nk'uko amategako abiteganya Turahirwa Moses yagarutse imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arajurira.

    None ku itariki 15 Kamena 2023 ku isaha ya saba n'iminota 15 ku isaha y'I Kigali nibwo inteko y'abacamanza babiri batangiye gusoma umwanzuro wa buriya bujurire.

    Ibyasuzumwe mu rubanza rw'ubujurire rwo ku itariki 12 Kamena 2023

    Urumogi basanze iwe mu rugo rwashingiweho hemezwa ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Turahirwa Moise wagaragaje ko ruriya rumogi rwavuye mu ishati yakuye mu Butaliyani. Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bwifuje gukora iperereza mu ishyamba rya Nyungwe aho Moise yagiye avuga ko ahafite imirima y'urumogi. 

    Dosiye ya Turahirwa Moise, urukiko rwasanze atarabajijwe ku byo guhinga urumogi. Ndetse n'itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga nta shingiro bifite kuko mu kubazwa atigeze abibazwa ndetse no mu byo aregwa ntibirimo.

    Urukiko rusanga kuba atarabajijwe ku byo guhinga urumogi batafata icyemezo kuko ni inenge urukiko rw'ibanze rwakoze.

    Kuba Moise Turahirwa yaremeye ko anywa urumogi akaba yararunywereye mu gihugu cy'Ubuholande ndetse ntazi uko ruriya rumogi basanze iwe atazi uko rwahageze.

    Urukiko rwasanze ubujurire bwe kuri iyi ngingo nta shingiro bufite. Nubwo avuga ko yarunywereye hanze y'u Rwanda ni icyaha amategeko y'u Rwanda ahana ku buryo agomba gukurikiranwa.

    Turahirwa Moise ibipimo byafashwe byerekana ko anywa urumogi. Urukiko rwemeza ko agomba gukurikiranwa.

    Ku ngwate no kwishingirwa:

    Mu rukiko rwisumbuye yerekanye ingwate ya Moshions ifite agaciro ka miliyali 3 Frws no kuba afite abemeye kumwishingira. 

    Urukiko rwasanze rugomba kureba niba uregwa ibyo atanga nk'ingwate nta shingiro bihawe kuko iriya mitungo afite uwo bayifatanyije. Ntabwo bagaragaje icyangombwa kerekana ko ari inyangamugayo.


    Urukiko rwategetse ko Moses washinze Moshions afungurwa by’agateganyo 

    Ubwo yari mu rukiko, ku wa 12 Kamena 2023, Moses yaranzwe n’ikiniga, atakambira urukiko

    KANDA HANO UREBE UKO URUBANZA RWA MOSES RWAGENZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130644/moses-turahirwa-washinze-moshions-yafunguwe-130644.html

  • Ubumenyi muri kaminuza bwabaye kuryamana, abanyeshuri barinubira ruswa y’igitsina bakwa n’abarimu babigisha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Monitor bagaragaje ko barambiwe abarimu babaka ruswa y'igitsina kugira ngo babahe amanota.

    Umwe yagize ati 'Ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ni na ruswa. Tumaze kurambirwa abarimu badusaba kuryamana na bo kugira ngo baduhe amanota.'

    Yakomeje avuga ko abarimu bafite ingeso yo kwima abanyeshuri amanota ahubwo bakabasaba ko bajyana ahantu hihariye hafi ya kaminuza kugira ngo babasambanye.

    Ati 'Iyo umwarimu agushaka akora ibishoboka byose ukagira amanota ubura, iyo uyabuze ukamwandikira kuri WhatsApp umubaza, ahita agusaba ko mwahura mugakemura icyo kibazo.'

    Source : https://yegob.rw/ubumenyi-muri-kaminuza-bwabaye-kuryamana-abanyeshuri-barinubira-ruswa-yigitsina-bakwa-nabarimu-babigisha/