Blog

  • Kabuga shobora kongera kwisanga mu rubanza #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Ubushinjacyaha Bukuru bw'Urukiko bw'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, bwasabye kujuririra icyemezo cy'urukiko kigaragaza ko Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside adashoboye kuburana kubera impamvu z'uburwayi.

    Mu nyandiko y'amagambo 300 igizwe n'ingingo enye, Ubushinjacyaha bukuru bw'uru rukiko bwasabye ko Urukiko rukwiye gutanga uburenganzira bwo kujuririra icyemezo kigaragaza ko Kabuga atagishoboye kuburana.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ingingo yo kugaragaza ko uregwa atameze neza ari ikintu gishobora kugira ingaruka ku migendekere y'urubanza.

    Bugaragazaga ko ariko kuba icyemezo kigaragaza ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana kitumvikanyweho n'abari mu nteko iburanisha bitanga uburenganzira bwo kukijuririra.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyemezo cyagaragaje ko Kabuga adashoboye gukomeza gukurikiranwa gishobora no kwemerera Urukiko gukomeza kuburanisha Urubanza rwe.

    Ikindi bwagaragaje ko Ubwunganizi bushobora gushaka uburyo bwo kujurira ariko butagendeye ku birebana n'impamvu z'ubuzima kandi ari ngombwa ko Urukiko rw'Ubujurire rushobora gusuzuma ingingo zombi zifitanye isano n'icyemezo cyafashwe.

    Mu Cyumweru gishize Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Kabuga atagifite ubushobozi bwo kuburana.

    Ni icyemezo cyafashwe kubera ko ubushobozi bwe bwo gutekereza bumaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza ibyo abazwa, bitewe n'uburwayi bujyanye n'izabukuru.

    Nyuma y'iki cyemezo urukiko rwanzuye ko ruzamuburanisha hashingiwe ku bimenyetso by'Ubushinjacyaha n'abatangabuhamya hagafatwa icyemezo ariko nta kumukatira cyangwa kumuhamya icyaha.

    Mu ijambo yagejeje ku Kanama ka Loni ku wa 12 Kamena 2023, Umushinjacyaha Brammertz, yavuze ko icyemezo cy'urukiko atari icya nyuma, gishobora kujuririrwa.

    Ati 'Icyo nabivugaho ni uko ibiro byanjye bifite icyizere ko urubanza rwa Kabuga rushobora kandi rugomba gupfundikirwa mu buryo bugendanye n'uburenganzira bw'uregwa'.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni, Gatete Claver, yifashishije urubanza rwa Kabuga, aherutse kwibutsa ko guha ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayirokotse atari urubanza gusa, ahubwo ari ubutabera butanzwe ku gihe.

    Yavuze ko icyemezo ku rubanza rwa Kabuga ari 'icyemezo gishengura imitima ku barokotse Jenoside, abayizize ndetse n'Abanyarwanda bose muri rusange'.

    The post Kabuga shobora kongera kwisanga mu rubanza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/16/kabuga-shobora-kongera-kwisanga-mu-rubanza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kabuga-shobora-kongera-kwisanga-mu-rubanza

  • Abahinga Kawa bemerewe kugurisha umusaruro aho bashaka mu gihugu #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) yakuyeho amabwiriza yabuzaga abahinzi b'ikawa kugurisha umusaruro wabo ku nganda zose bashaka, bigatuma bamwe bacika intege zo gukomeza kwita no kubungabunga icyo gihingwa.

    Mu mabwiriza mashya yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, harimo ko umuhinzi kuri ubu yemerewe kugurisha ikawa aho ashaka mu gihugu hose, mu gihe igiciro yahawe kimunyuze.

    Ubusanzwe abahinzi b'ikawa mu Rwanda bagiye bagabanywamo ibice bizwi nka zone, aho zone imwe iba ifite uruganda runaka bakorana narwo.

    Urwo ruganda nirwo rwabaga rufite uburenganzira bwo kugura ikawa y'abahinzi barukoreramo, nta wundi wabaga wemerewe kuhagura ikawa atari urwo ruganda cyangwa se ngo umuhinzi yemererwe kujya kugurisha ahandi.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yatangaje ko ubwo buryo bwabangamiraga abahinzi, bugatuma batabona ibiciro byiza n'abashoramari bamwe bikabazitira kuko batabaga bafite uburenganzira bwo kujya kugura mu tundi duce tutari utwo bahawe.

    At 'Igiciro dusanzwe tugishyiraho ariko bikaba ngombwa ko umuntu ufite uruganda runaka yabonye igiciro cyiza ku isoko mpuzamahanga, agashaka kuzamura igiciro kuri zone ye. Abandi bantu bo muri zone baturanye bashakaga kujyanayo ikawa ntabwo babaga babyemerewe.'

    'Ikivuyeho ni zone ku buryo buri wese yajya kugurisha, igiciro tuzakigumishaho ariko umucuruzi ushaka kurenzaho yemerewe ko yayigura n'ahandi, wa muhinzi ntibimubuze kuyijyana aho yabonye igiciro cyiza.'

    Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), cyasigaranye inshingano zo kugena igiciro fatizo cy'ikawa, ari nacyo abaguzi bazo bazajya bakurikiza ariko bakaba bemerewe kurenzaho mu gihe babonye amasoko meza.

    Minisitiri Musafiri ati 'Hari igihe uyijyana hanze yaba yabonye igiciro cyiza ku isoko akaba ashaka guha abahinzi amafaranga meza, icyo gihe rero 'zoning' yatumaga abantu batisanzura mu kugura no gucuruza ikawa.'

    Mu yandi mabwiriza yashyizweho, ni uko ubwoko bw'ikawa yemerewe gutunganywa mu Rwanda ari iyogejwe neza, ni ukuvuga ifite amanota ari hejuru ya 80.

    Mu gihe hari abandi bashoramari bashaka gutunganya ikawa yo ku rwego ruringaniye, bazajya babisabira uburenganzira muri NAEB banatange amafaranga runaka bitewe n'icyiciro cy'ikawa bashaka gutunganya.

    Minisitiri Musafiri yagize ati 'Ikawa yo ku rwego rwa mbere ni yo twemera, ni yo dushaka ko iba nyinshi ariko kubera ko abandi nabo hari abataragera kuri urwo rwego, nabo bazajya basaba kuba bafata icyiciro cya kabiri, cya gatatu […] ariko tubanze tumusure turebe ko yujuje ibisabwa.'

    Aya mabwiriza mashya yitezweho gutuma abahinzi bashishikarira ubuhinzi bw'ikawa ari nako abashoramari bahabwa rugari bagahatana, ufite ibiciro byiza akaba ari we ubona abakiliya.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa zone z'abahinzi b'ikawa 313, bahinga ku buso bwa hegitari 42.000.

    Umwaka ushize ikawa y'u Rwanda yinjirije igihugu miliyari zisaga 108 Frw yavuye muri toni 24.000 zoherejwe mu mahanga.

    Intego ni uko mu 2024 u Rwanda rwaba rwohereza mu mahanga toni 27.000, zizaba zinjiza nibura miliyari 120 Frw.

    The post Abahinga Kawa bemerewe kugurisha umusaruro aho bashaka mu gihugu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/16/abahinga-kawa-bemerewe-kugurisha-umusaruro-aho-bashaka-mu-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahinga-kawa-bemerewe-kugurisha-umusaruro-aho-bashaka-mu-gihugu

  • Hatangajwe ingengo y'imari mu bihugu bya EAC, u Burundi mubizakoresha make #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Kane, Abaminisitiri b'Imari n'Igenamigambi b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), bashyize hanze ingengo z'imari ibihugu byabo bizakoresha mu mwaka wa 2023/2023 uzatangirana na tariki 1 Nyakanga 2023.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) niyo itarashyize hanze ingengo yayo y'imari kuko itarahuza n'amategeko ya EAC, asaba ko umwaka w'ingengo y'imari utangirana na buri tariki 1 Nyakanga.

    Kenya ituwe na miliyoni 53 z'abaturage, ni cyo gihugu cya EAC kizakoresha ingengo y'imari nini mu zamuritswe kuri uyu wa Kane. Iki gihugu kizakoresha miliyari 25,75$, ikaba ari inyongera ya 6,5% ugereranyije n'ingengo y'imari cyakoresheje mu mwaka uri gusozwa, nk'uko byagaragajwe na Minisitiri w'Imari, Njuguna Ndung'u.

    Minisitiri w'Imari n'igenamigambi wa Tanzania, Dr Mwigulu Nchemba, we yagaragaje ko igihugu cye kizakoresha ingengo y'imari ya miliyari 19,23$, ni ukuvuga ko iziyongeraho 7 % ugereranyije n'iyo bakoresheje umwaka ushize.

    U Burundi buzakoresha make kurenza ibindi bihugu bya EAC

    Muri Uganda, Minisitiri w'Imari Matia Kasaija yagaragaje ko icyo gihugu mu mwaka w'ingengo y'imari ugiye kuza kizakoresha miliyari 13,9$, ni ukuvuga inyongera ya 9,6 % ugereranyije n'amafaranga bakoresheje umwaka ushize.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi w'u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana, we yagaragaje ko hazakoreshwa ingengo y'imari ya miliyari ibihumbi 5,03 Frw, ni ukuvuga miliyari 4,1$. Ni inyongera ya 5,6% ugereranyije n'ingengo y'imari yakoreshejwe muri uyu mwaka uri gusozwa.

    U Burundi buzakoresha miliyari 1,41$ mu gihe Sudani y'Epfo izakoresha miliyari 1,38$. RDC nubwo ingengo yayo y'imari itangirana n'umwaka, yateganyije gukoresha miliyari 16$ mu 2023.

    Igishya muri izi ngengo z'imari zamuritswe kuri uyu wa Kane ni uko amafaranga menshi azakoreshwa azava imbere mu bihugu kurusha inkunga z'amahanga, nk'aho muri Kenya ingengo y'imari izava imbere mu gihugu ku kigero cya 79.3 %, Tanzania ni ku kigero cya 70,7 % mu gihe u Rwanda ari ku kigero cya 63%.

    The post Hatangajwe ingengo y'imari mu bihugu bya EAC, u Burundi mubizakoresha make appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/16/hatangajwe-ingengo-yimari-mu-bihugu-bya-eac-u-burundi-mubizakoresha-make/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hatangajwe-ingengo-yimari-mu-bihugu-bya-eac-u-burundi-mubizakoresha-make

  • Kayonza: Umugabo arashakishwa uruhindu akekwa kwiyicira umugore we n'abana be batatu #rwanda #RwOT

    Inzego z'umutekano mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, ziri gushakisha umugabo uri mu kigero cy'imyaka 40 wishe umugore n'abana be batatu agahita atoroka.

    Uyu mugabo yishe abo mu muryango we mu ijoro ryo ku wa Gatatu mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, yabwiye IGIHE, ko koko uyu mugabo ari gushakishwa nyuma yo kwica abantu bane bari bagize umuryango we yarangiza agahita atoroka.

    Yagize ati 'Ni umugabo uri mu kigero cy'imyaka 40; arakekwa kuba yishe umugore we n'abana babo batatu barimo uwari ufite imyaka 12, uwari ufite imyaka 10 ndetse n'undi wari ufite imyaka ibiri. Yabishe akoresheje umuhoro aho bose yagiye abatema mu mutwe, mu ijosi ndetse n'amaboko arangije ahita atoroka.'

    Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko babimenye mu gitondo nyuma yo kubona nta muntu n'umwe wo muri urwo rugo ukoma, bajya kureba bagasanga abantu bose bapfuye.

    Yavuze ko aho bari batuye bari bahamaze amezi umunani; iyo nzu bakaba barayihawe na nyirabukwe w'umugabo aho bari baturutse mu Murenge wa Kibungo mu Kagari ka Mahango mu Mudugudu wa Gisaka.

    Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo yahise atoroka ku buryo batari bamenya icyo yabiciye kuko bari basanzwe babanye neza. Imirambo y'abishwe yajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe uyu mugabo agishakishwa.

    The post Kayonza: Umugabo arashakishwa uruhindu akekwa kwiyicira umugore we n'abana be batatu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/16/kayonza-umugabo-arashakishwa-uruhindu-akekwa-kwiyicira-umugore-we-nabana-be-batatu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayonza-umugabo-arashakishwa-uruhindu-akekwa-kwiyicira-umugore-we-nabana-be-batatu

  • Abategetsi ba Africa muri gariyamoshi ijya i Kyiv, na Moscow, gushaka amahoro #rwanda #RwOT

    Abategetsi barindwi b'ibihugu bya Africa bari mu nzira berekeza muri Ukraine no mu Burusiya mu ntego yo kugerageza guhosha no kurangiza intambara.

    Amashusho ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abarimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y'Epfo, Macky Sall wa Senegal, Azali Assoumani w'ibirwa bya Coromos bari muri gariyamoshi muri Pologne bivugwa ko yari yerekeje i Kyiv.

    Bari kumwe kandi n'intumwa zihagarariye abategetsi ba Congo-Brazzaville, Misiri na Ruhakana Rugunda, intumwa yihariye ihagarariye Perezida Museveni wa Uganda.

    Iri tsinda biteganyijwe ko none kuwa gatanu rihura na Perezida Volodymyr Zelensky naho kuwa gatandatu bagahura na Perezida Vladimir Putin.

    Gusa bagiye gushakisha amahoro mu gihe ubu Kyiv iherutse gutangiza igitero cyayo cyo kwigaranzura Uburusiya.

    Hari icyo ubu butumwa bwabo bushobora kugeraho?

    Perezida Cyril Ramaphosa nta ngengabihe yatanze cyangwa imirongo ngenderwaho y'ibyo bifuza ubwo yatangaza uyu mugambi mu kwezi gushize, abandi baziyongera muri uyu muhate wo gushaka amahoro barimo Ubushinwa, Turukiya na Papa Francis.

    Kingsley Makhubela wahoze ari umudiplomate wa Africa y'Epfo, aribaza ati: 'Ni izihe ngufu ubu butumwa bwabo bufite? Ntabwo bisobanutse. Ese ni amahirwe yo kwifotoza ku bategetsi ba Africa?'

    Ubu butumwa ntibusanzwe ukurikije uburyo igice kinini cya Africa cyifashe kuri iyi ntambara benshi hano babona nko guhangana hagati y'Uburusiya n'Uburengerazuba.

    Ni umuhate kandi udasanzwe wa diplomasi wo kugerageza gukemura ikibazo cyo hanze ya Africa 'ikintu cyiza' urebye uburyo Africa irimo kurushaho gusaba kugira ijambo rinini muri ONU/UN no mu yindi miryango mpuzamahanga, nk'uko bivugwa na Murithi Mutiga, umukuru w'ishami rya Africa mu kigo International Crisis Group (ICG).

    Umugabo wateguye uyu mugambi, Jean-Yves Ollivier, yavuze ko wagera ku ntego zidahambaye.

    Akuriye ikigo gikorera mu Bwongereza kitwa Brazzaville Foundation, cyibanda cyane ku bikorwa by'amahoro n'iterambere muri Africa.

    Ollivier yahagaritse kongera kuvuga kuri uru rugendo rw'abakuru b'ibihugu kuva amatariki yarwo amenyekanye. Ariko mu biganiro yatanze mbere yari yavuze gahunda zarwo.

    Yavuze ko intego ari ugutangiza kuganira kurusha gukemura ikibazo ako kanya, gutangiza ibiganiro ku bibazo bitareba ibya gisirikare ako kanya bagahera aho.

    Kimwe muri byo ni ukugurana imfungwa hagati y'Uburusiya na Ukraine.

    Ikindi ni ukugerageza kubona ibisubizo ku bibazo bya Africa, nk'ibinyampeke n'ifumbire.

    Iyi ntambara yahungabanyije bikomeye iyoherezwa ry'ibinyampeke biva muri Ukraine n'ifumbire iva mu Burusiya, bitera ikibazo cy'ibiribwa ku isi. Africa, icungira cyane ku kuzana ibi byombi, niyo yahagorewe kurusha abandi.

    Ollivier yavuze ko abategetsi ba Africa bageregeza kumvisha Uburusiya ko bukwiye kongera amasezerano adakomeye yemerera ubwato bwa Ukraine gucisha ibinyampeke mu nyanja y'umukara bugenzura.

    Bagasaba kandi Kyiv gushaka inzira zo koroshya amananiza ku kohereza ifumbure y'Uburusiya ubu yafatiriwe ku byambu ahantu hatandukanye.

    Mutiga we avuga ko hari n'ibimenyetso ko aba bategetsi ba Africa 'bazagerageza no guhuza impande zombi'.

    Igitutu cya USA kuri Africa y'Epfo

    Iri tsinda ryateguwe mu buryo bwitondewe: Abaperezida batanu, n'intumwa ya Uganda, ihagarariye Perezida Yoweri Museveni uri mu rugo kuko arwaye Covid-19.

    Bava mu bice bitandukanye bya Africa kandi bafite ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ntambara.

    Africa y'Epfo na Uganda zibonwa nk'izihengamiye ku Burusiya, mu gihe Zambia na Comoros zegereye cyane Uburengerazuba. Naho Misiri, Senegal na Congo-Brazaville zakomeje kwifata cyane kuri iyi ntambara.

    Ariko vuba aha Africa y'Epfo yo yanagiye ku gitutu cya Amerika kuko byavuzwe ko yaba ifasha Uburusiya muri iyi ntambara. Byavuzwe ko yaba yoherereza intwaro Moscow, ariko Africa y'Epfo yarabihakanye.

    Ubutegetsi bwa Biden butegereje ibiva mu iperereza rya leta ya Pretoria, ariko itsinda ry'abadepite bo muri Amerika ryo rirashaka ko White House ihana Africa y'Epfo igahagarika amasezerano akomeye bafitanye y'ubucuruzi.

    Alex Vines ukuriye Africa Programme mur kigo Chatham House cy'i Londres ati: 'Ntekereza ko [buriya butumwa] buri mu murongo wifuzwa na Africa y'Epfo mu kwisobanura.'

    Dr Vines avuga ko Abanyamerika batakirimo kugerageza gusaba Africa guhitamo uruhande muri iyi ntambara nk'uko babikoze igitangira.

    Ibihugu byinshi bya Africa byahisemo kutagira aho bibogamira, ibyo Amerika yemera ko bifite ihuriro n'amateka yo mu Ntambara y'Ubutita kandi bidasobanuye ko abadafite aho babogamiye bashyigikiye Moscow.

    Washington ubu 'ishyigikiye kutabogama by'ukuri', nk'uko Dr Dines abivuga, 'niho hava igitutu kuri Africa y'Epfo ubu ngo igaragaze ko mu by'ukuri ntaho ibogamiye.'

    Perezida Ramaphosa yagize uruhare runini ngo uru rugendo rushoboke, yahamagaye ba Perezida Putin na Zelensky, ndetse aha raporo umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres.

    Nubwo yaba Uburusiya cyangwa Ukraine ubu nta bushake bigaragaza bw'ibiganiro, byombi bifite inyungu muri uru ruzinduko.

    Moscow imaze igihe irushaho kongera ijambo ryayo muri Africa kandi yizeye kubigaragaza mu nama ya Russia-Africa izabera i St Petersburg mu kwezi gutaha.

    Ukraine nayo imaze iminsi igerageza umuhate wa diplomasi muri Africa. Mu minsi ishize minisitiri wayo w'ububanyi n'amahanga yari kuri uyu mugabane mu gusobanura impamvu yabo kandi yakwishimira n'andi mahirwe yo kubikora.

    Dr Makhubela ati: 'Abanya-Ukraine bashobora kugerageza kumvisha aba bategetsi ba Africa ko badakwiye kwitabira iriya nama y'Uburusiya.

    'Abarusiya nabo barashaka kwerekana ko batari bonyine. Niyo mpamvu ibi bishobora kuba ikibazo cy'amahitamo ku bategetsi ba Africa niba bazajya i St Petersburg cyangwa ntaho bazajya.'

    Abasesenguzi babona iriya nama y'i St Petersburg nk'ikimenyetso cy'umubano wa Africa n'Uburusiya ariko udashingiye ku ngengabitekerezo yabwo.

    Dr Vines avuga ko abahoze ari abarwanyi ba guerrilla muri Mozambique aherutse kuganira nabo bamubwiye ko igishishikaje Abanyafurika ubu ari igiciro cy'imibereho kuko 'iriya ni itambara iri kure y'Abanyaburayi'.

    Kuri Mutiga, iki ni kimwe mu biha ingufu abategetsi ba Africa ko bashobora guhuza abahanganye ku meza y'ibiganiro by'amahoro, mu gihe baba bemeye kwicarana.

    Ivomo:BBC/Gahuza

    The post Abategetsi ba Africa muri gariyamoshi ijya i Kyiv, na Moscow, gushaka amahoro appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/16/abategetsi-ba-africa-muri-gariyamoshi-ijya-i-kyiv-na-moscow-gushaka-amahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abategetsi-ba-africa-muri-gariyamoshi-ijya-i-kyiv-na-moscow-gushaka-amahoro

  • Cristiano yasobanuye inkomoko n’igisobanuro cya ‘Siuuu’ yakwirakwiye Isi yose #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Al Nassr muri Saudi Arabia na Portugal, Cristiano Ronaldo yavuze ko uburyo yishimiramo ibitego bye buzwi nka ‘Siuuu’ busobanuye yego.

    Ubu buryo bwazanywe n’uyu munya-Portugal bumaze kwamamara cyane aho n’abandi bakinnyi babukoresha ndetse bwanavuye mu mupira w’amaguru usanga no mu yindi mikino babwifashisha.

    Mu minsi ishize aganira n’ibinyamakuru byo muri Portugal, Cristiano yavuze ko bwa mbere ayikoresha byari 2013 ubwo Real Madrid yakinaga na Chelsea umukino wa gicuti, hari muri Pre-season.

    Yakomeje avuga ko kuri ubu ashishimishwa no kubona abandi bakinnyi bayikoresha bishimira ibitego byabo, ni ikintu kidasanzwe kuri we.

    Ati “Bimeze nk’aho yo ubwayo yimenyekanishije ku Isi hose. Ndabikunda iyo abandi bakinnyi bayikoresheje cyangwa abantu bakanyoherereza amashusho y’abantu mu yindi mikino bayikora, abana bato bayikoresha, ni byiza cyane.”

    Yunzemo ati “Isobanuye yego, biroroshye ariko igisobanuro kirakomeye.”

    Cristiano Ronaldo ni umukinnyi wamenyekaniye muri Manchester United yavuyemo ajya muri Real Madrid yandikiye amateka akomeye, yayivuyemo ajya muri Juventus, agaruka muri Manchester United ubu akaba ari muri Al Nassr muri Saudi Arabia.

    Cristiano Ronaldo yasobanuye inkomoko y’uburyo yishimiramo ibitego bye bwakunzwe na benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-yasobanuye-inkomoko-n-igisobanuro-cya-siuuu-yakwirakwiye-isi-yose

  • Vinicius Junior yagizwe Umuyobozi ushinzwe ku… – #rwanda #RwOT

    Nta minsi myinshi ishize Vinicius Junior azize uko yavutse agakorerwa irondaruhu ubwo Real Madrid yakinaga na Valencia mu mikino ya shampiyona ya Espagne. 

    Abafana ba Valencia yari iri mu rugo baririmbye indirimbo zumvikanamo inkende ndetse n’ibindi bijyanye n’ivanguraruhu barangiza bakabwira Vinicius ko ariwe bari kubibwira 

    Uyu mukinnyi yahise arakara ashaka kujya kurwana nabo ariko abakinnyi bagenzi be baramufata.

    Nyuma y’umukino Vinicius yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze yandika amagambo akomeye cyane yerekana ko shampiyona ya Espagne yabaye iy’irondaruhu dore ko atari n’ubwa mbere yari abikorewe.

    Abantu benshi bakomeye ku Isi bahise batangira kwereka urukundo rudasanzwe uyu mukinnyi, yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi. 

    Muri abo bantu hari harimo na Perezida wa FIFA, Giani Infatino, wamugeneye ubutumwa butandukanye ndetse habaho no guhura hagati yabo.

    Kuri ubu Giani Infatino yatangaje ko Vinicius Junior ariwe ugiye kuyobora itsinda ry’abakinnyi bazajya bashyiraho ibihano ndetse bagafata n’imyanzuro mu gihe habayeho ivanguraruhu muri ruhago. 

    Usibye ibyo kandi uyu mugabo uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yavuze ko ubu bagiye kurwana cyane n’ikibazo cy’ivanguraruhu mu buryo bukomeye dore ko noneho iki gikorwa nikizajya kigaragara umukino ugomba kuzajya uhita uhagarikwa.

    Ubwo Vinicius Junior yakorerwaga irondaruhu ku mukino wa Valencia

    Ku munsi w’ejo Vinicius Junior ari kumwe na Giani Infatino amaze kumugira Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya ivanguraruhu muri ruhago

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130668/vinicius-junior-yagizwe-umuyobozi-ushinzwe-kurwanya-ivanguraruhu-ku-isi-130668.html

  • Rwamagana yubatswemo inganda zirenga 13 n’ama… – #rwanda #RwOT

    Kuki hatubakwa sitade kandi abahatuye bahora bayinyotowe? 

    Benshi bavuga ko Stade ikenewe cyane kandi yagirira akamaro abatuye muri aka Karere ndetse n’abatahatuye dore ko ari mu marembo y’umujyi wari Kigali.

    Umujyi wa Bugesera, umujyi wa Muhanga na Rwamagana kugeza ubu ni imijyi yitwa ‘Imijyi Igaragiye Kigali’ (Satellite city), nyamara Bugesera na Muhanga hubatswe amasitade, mu gihe Rwamagana nta Stade ifite.

    Ubukungu bw’Akarere ka Rwamagana bumaze kuzamuka mu buryo bugaragara dore ko ari Akarere gakorerwamo ibikorwa by’ishoramari cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Mu mirenge 14 igize ako Karere, umurenge wa Gishari ni wo wonyine udacukurwamo amabuye y’agaciro.

    Gishari nayo ifite ibikorwa by’iterambere kuko irimo amahoteli yubatswe ku kiyaga cya Muhazi, yubatsemo uruganda rutunganya indabo rukazohereza hanze rwitwa Bella Flowers ndetse ni ho hubatse ishuri rya Polisi y’Igihugu. Muri uyu Murenge kandi hamaze kubakwamo imihanda ibiri ya kaburimbo ifite ibirometero hafi 19.

    Mu karere ka Rwamagana kandi hari inganda 13 zamaze kuzura, ndetse zatangiye gukora. Hubatswe ishuri rihugura abacungagereza, habarizwa kaminuza ebyiri ndetse n’Ishuri Rikuru rimwe.

    Muri Rwamagana hari ubuhinzi bw’urusenda bumaze gutera imbere ku buryo barwohereza mu mahanga, hari imishinga yo kuhira yamaze gutangira. Umushoramari ushoye imari mu buhinzi, isoko riramworohera kuko ni hafi ya Kigali. Hahingwa Ikawa na Avoka zigurishwa mu mahanga.

    Tugarutse ku ngingo yacu yibazwa na benshi bagira bati “Habuze iki ngo twubakirwe sitade?”

    Abaganiriye na InyaRwanda.com bavuga hakwiye gutekerezwa uburyo Rwamagana yakubakwamo sitade. Umwe mu bigisha umupira w’amaguru abana bato bo mu Karere ka Rwamagana, avuga ko agize amahirwe ikintu gikomeye yasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari uko muri Rwamagana hakubakwa sitade.

    Yagize ati “Umujyi wacu ukeneye sitade ariko ntutuzi niba tuzayibona kuko twumva uduce twinshi bemererwa sitade ariko twebwe umujyi ntiturumva niba hari igitekerezo gihari cyo kuyubaka. Ubu ikipe yacu ikinira i Ngoma kandi ubundi yakabaye ikinira imbere y’abaturage banayiteye inkunga.”

    Uwo mugabo yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igihe cyo gusura uturere nadusura muri muri Rwamagana, naba mu ba mbere mu bamushimira ibyiza yakoreye abanyarwanda by’umwihariko abasiramu dutuye muri Rwamagana twari twarakandamijwe mbere y’uko tuyoborwa na FPR Inkotanyi. 

    Ubutegetsi bwose bwatwitaga abaswayiri,..,Namusaba kuduha sitade tukayita “Ubumwe” kuko ntawukitwita abaswayiri, ntiduhezwa nka mbere icyo tubura ni sitade ibindi byose barimo kubiduha”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka buvuga ko mu mujyi wa Rwamagana hatarubakwa sitade kubera kubura ingengo y’imari. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda.com, yagize ati “Ahazubakwa sitade harateganyijwe ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rwamagana. Sitade izubakwa ahitwa kuri IGA, tuhafite ubutaka twateganyije ko buzubakwaho sitade.”

    Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko umushinga wa sitade usaba ingengo y’imari nini. Ati “Kubaka sitade bisaba gushaka ingengo y’imari nini, igihe izabonekera sitade izubakwa kuko nk’uko nabivuze hari aho twateganyije kuyubaka.”

    I Rwamagana hubatswe sitade, amakipe yo mujyi wa Kigali nayo yabyungukiramo kuko ni ahantu habereye gukorerwa umwiherero (Camp) kubera amahoteli yubatswe ku kiyaga cya Muhazi amaze kuba umunani kandi ashobora gucumbikira amakipe. Hagati ya Kigali na Rwamagana harimo intera y’ibirometero 60.

    Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere dufite ubucucike buri hejuru mu miturire kuko mu ibarura ryakozwe muri 2022 ryagaragaje ko aka Karere gatuwe n’abaturage 484,953 ku buso bungana kilometero kare 681.8. Abaturage 711.3 batuye ku bucucike bwa Kilometero kare imwe. 

    Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana bakomeje kwiyongera kuko abenshi mu bimuka mu mujyi Kigali bakunze kuhatura. Mu ibarura ryo muri 2012 Rwamagana yari ituwe n’abaturage 312.760 bivuga ko biyongereyeho abagera 192,193 mu myaka 10.

    Uburyo iterambere ryihuta muri aka Karere ni imwe mu mpamvu kubaka sitade bikwiriye gushyirwa mu mishinga yihutirwa mu bikorwa remezo aka Karere gateganya kubaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130657/rwamagana-yubatswemo-inganda-zirenga-13-namahoteli-arenga-8-kuki-nta-sitade-ihubakwa-130657.html

  • “Ugomba gusileyinga ahantu hose” Hamenyekanye indi business umujejetafaranga Alliah Cool akora – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Isimbi Alliance wamamaye mu gukina filime nka Alliah Cool, haje kumenyekana indi business akora itandukanye na sinema.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Alliah Cool yavuze ko ari umworozi w'inka wabigize umwuga, akaba abikora nk'umurage kuko n'ababyeyi be babikoze.

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/ugomba-gusileyinga-ahantu-hose-hamenyekanye-indi-business-umujejetafaranga-alliah-cool-akora-videwo/

  • Ibihugu 10 byambere bifite abatunze agatubutse kurusha ibindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibihugu 10 byambere bifite abatunze agatubutse kurusha ibindi.

    1.SouthAAfrica

    2. Egypt

    3.Nigeria

    4.Kenya

    5. Marroco

    6.mauritius

    7.Algeria

    8. Ethiopia

    9.Ghana

    10.Tanzania

    Source : https://yegob.rw/ibihugu-10-byambere-bifite-abatunze-agatubutse-kurusha-ibindi/