Blog

  • Ibyo utari uzi: Dore bimwe mu byiza byo kurira benshi batari bazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyo utari uzi: Dore bimwe mu byiza byo kurira benshi batari bazi

    Burya n'ubwo umuntu arira mu gihe ababaye gusa hari n'igihe arizwa n'ibyishimo amarira benshi bita ay'ibyishimo.

    Gusa uko waba uri kurira kose hari bimwe mu byo bifasha umubiri nk'iyo urize ubabaye uradohoka ukumva umutima urahambutse ndetse iyo uri kurira ubabaye uba umeze nk'uri gusohora agahinds kakurimo, reba bimwe mu byiza byo kurira.

    1. Bifasha kuruhuka: Kurira bishobora kuba bumwe mu buryo bwiza bwo kuruhura umutima.

    2.Byoroshya ububabare bw'umubiri; Kurira igihe kirekire bivubura 'oxytocine' na 'opioide' bya 'endogenous' izwi nka endorphine, iyi ikaba ishobora koroshya ububabare n'amarangamutima y'umubiri.

    3. Kurira bifasha gukira intimba: Kurira uri mu bihe by'akababaro bikiza agahinda. Abahanga bagaragaza ko kurira ari ngombwa cyane mu gihe cy'ibibazo kuko hari icyo bifungura k'umutima, intimba ikagabanuka.

    Ni yo mpamvu abahanga bavuga ko niba wumva ufite ikiniga irekuye urire icyo gihe uba uhaye amarangamutima yawe kwisanzura ndetse n'umutima ukabohoka.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-utari-uzi-dore-bimwe-mu-byiza-byo-kurira-benshi-batari-bazi/

  • “Ni ubwa mbere u Rwanda rwabuze itike yo gukina CHAN?” Haruna Niyonzima yahaye ukuri umutoza Carlos Alós Ferrer wanze kumuhamagara mu Mavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima waciye amarenga ko ashobora kuba yarasezeye mu ikipe y'igihugu, ntavuga rumwe n'umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer.

    Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Clarisse Uwimana wa BB Umwezi, Haruna yasubije umutoza Carlos Alós wavuze ko impamvu atahama uyu kapiteni ngo ni uko atigararaje neza mu mukino ya nyuma ya shampiyona.

    Ati 'Umutoza uvuga ko ntacyo nakoze we yakoze iki?, nanjye namubaza nti ni ubwa mbere u Rwanda rwabuze itike yo gukina CHAN?'

    Source : https://yegob.rw/ni-ubwa-mbere-u-rwanda-rwabuze-itike-yo-gukina-chan-haruna-niyonzima-yahaye-ukuri-umutoza-carlos-alos-ferrer-wanze-kumuhamagara-mu-mavubi/

  • Abaturiye Ikimoteri cya Nduba bakomeje kuzamura ijwi Basaba (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abahatuye bavuga ko barambiwe icyo kizere bahora bahabwa ariko kugeza ubu kidashyirwa mu bikorwa. Bavuga ko bahora mu burwayi baterwa no kuba mu myanda.

    Ni kenshi abaturage begereye ikimoteri cya Nduba kiri mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,bagiye bumvikana mu bitangazamakuru bagaragaza ko babangamiwe n'umunuko uturuka muri icyo kimoteri.

    Iyo ugeze ahamenwa iyo myanda, usibye kubona ahantu hagari cyane amaso adaheza mu misozi miremire bakubwira ko ariho hari ikimoteri. Ubundi abatunganya imyanda ihajyanwa ntabwo bemera ko ugera ku kimoteri nyir'izina.

    Gusa iyo werekeza kuri icyo kimoteri, ugenda ubisikana n'imodoka zijya kumena imyanda iva mu ngo z'abatuye umujyi wose, ndetse n'izimena imyanda iva mu misarane.

    Ijwi ry'Amerika ryagiye kuri icyo kimoteri mbere ya saa sita, abagituriye bakavuga ko umunuko uvayo utangira kuza mu masaha ya nimugoroba. Abagituriye, bavuga ko babangamiwe n'umwuka mubi bahumeka ukivamo.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali butangaza ko abaturiye iki kimoteri muri metero 400 uvuye aho kiri, bagiye guhabwa ingurane y'ibyabo, bakimuka. Uyu mujyi uvuga ko kubimura byashyizwe mu ngengo y'imari izatangira mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

    Leta ivuga ko imiryango igera kuri 80 ariyo isigaye kwimurwa, bikaba bisaba ingengo y'imari ingana na Miliyari eshatu z'amafaranga y'u Rwanda. Abazimurwa bazahabwa amafaranga bage gushaka ahandi batura.

    Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, aherutse ku bitangariza mu nteko rusange y'umujyi yabaye mu cyumweru gishize.

    Nubwo umujyi wa Kigali utangaza ko mu gihe cya vuba abaturage batarimurwa bazaba bamaze guhabwa amafaranga bakajya gutura ahandi, abagituriye iki kimoteri bagaragaza kutishimira uyu mwanzuro, bavuga ko bamaze kurambirwa kuko bawubwirwa kenshi ariko ntibagende.

    Nubwo abaturage batarimurwa bavuga ko bamaze kurambirwa, icyiciro cyimuwe mbere cyo gitangaza ko ubu babayeho mu buzima bwiza.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko guhera mu mwaka wa 2012 bamaze kwimura abaturage 821 bari batuye mu mbago z'ikimoteri cya Nduba, mu gihe abagera kuri 80 aribo basigaye kuhimurwa

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/abaturiye-ikimoteri-cya-nduba-bakomeje-kuzamura-ijwi-basaba-kwimurwa

  • Leta y'u Rwanda yagabanyije amahoro ya gasutamo kuri bimwe mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo korohereza abaturage kugura bicuruzwa bimwe na bimwe by'ingenzi, u Rwanda rwemerewe guca imisoro ya gasutamo iri munsi y'iya EAC.

    Umuceri utumizwa mu mahanga uzishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45% cyangwa amadorali y'amerika 345 kuri toni aho kwishyura 75% yishyurwa muri EAC;

    Isukari izishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kuba 100% cyangwa amadorali y'amerika 460 kuri toni.

    Amafi atumizwa hanze ya EAC azajya yishyura 25% aho kuba 35% yishyurwa muri EAC.

    Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bicururizwa mu iguriro ryashyiriweho abakora mu nzego z'umutekano (Army Shop) nta amahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura 25% yishyurwa muri EAC.

    Imashini zikora imihanda nta amahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 10%.

    Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hejuru ya toni 5 ariko butarengeje toni 20 nta amahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 25%;

    Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi burenze toni 20 nta amahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 25%.

    Imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange bari hejuru ya 25 zizishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 10% aho kwishyura 25%.

    Imodoka zitwarira hamwe abagenzi 50 n'abari hejuru nta amahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 25%.

    Imashini nini n'ibikoresho by'ibanze bikoreshwa mu budozi bw'imyenda n'inkweto nta amahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura 10%;

    Ibikoresho by'itumanaho nta amahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura 25%.

    Ibicuruzwa biri ku rutonde rw'ibikoresho by'ibanze bikenerwa mu nganda (raw materials) nta amahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura aho kwishyura 10% cyangwa 25%.

    Ibikoresho byifashishwa mu guhererekanya amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga (amakarita ya za banki, utumashini dukoreshwa n'abacuruzi mu kwishyurwa) nta amahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura aho kwishyura 25%.

    Amavuta yo guteka azishyura umusoro wa 25% aho kwishyura 35%.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/leta-y-u-rwanda-yagabanyije-amahoro-ya-gasutamo-kuri-bimwe-mu-bicuruzwa

  • Neymar yamaze guhishura ikipe azakinira nyuma yokwamaganwa muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr nyuma yo kwamaganwa n'abafana b'iyi kipe yamaze guhishura ikipe y'amahitamo ye muziri kumwifuza.

    Neymar Jr ni umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Brazil. Uyu mukinnyi amaze iminsi atavugwa ku isoko ry'igura n'igurisha gusa ikizwi ni uko azava Muri Paris Saint-Germain.

    Mu mezi abiri ashyize, Neymar Jr yatewe iwe mu rugo n'abafana ba Paris Saint-Germain bamusaba ko yabavira mu ikipe.

    Neymar Jr ashinjwa kuba ntacyo afasha ikipe ya Paris Saint-Germain kuko ngo iyo bigeze ahakomeye uyu mukinnyi ahita avunika. Ibi bikarushaho gushavuza abakunzi ba Paris Saint-Germain kubera Umushahara uyu mukinnyi ahembwa.

    Nk'uko tubicyesha ubuyobozi bw'iyi kipe, bwavuze ko butazakomezanya na Neymar Jr umwaka w'imikino utaha. Igisigaye ni ukugurisha uyu mukinnyi mu makipe amwifuza.

    Neymar Jr ubu afite amahitamo menshi ku makipe amwifuza. Manchester United na Newcastle United zo mu Bwongereza .Andi mahitamo ya Neymar Jr, Hari amakipe yo muri Arabia Saudite yatangiye ku munuganuga kub uryo nawe dushobora kubona ateye ikirenge mu cya Ngolo Kante, Karim Benzema na Cristiano Ronaldo.

    Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru The Sun, kivuga ko Neymar Jr we yamaze guhitamo ikipe azajyamo. The Sun ivugako Neymar Jr yavuze ko yishyimiye kuzaba akinira kuri Old Trafford umwaka w'imikino utaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-yamaze-guhishura-ikipe-azakinira-nyuma-yokwamaganwa-muri-prg

  • Nyuma yogukorerwa irondaruhu rikabije Vinicius yatorewe umwanya ukomeye ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Real Madrid n'ikipe y'igihugu ya Brazail Vinicius Aliveiro Junior , nyuma y'irondaruhu aheruka gukorerwa n'abakinnyi ndetse n'abafana,yatorewe umwanya w'ubuyobozi ukomeye, aho azaba ashinzwe kurwanya ivanguraruhu mu mupira w'amaguru ku Isi.

    Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Real Madrid yakinaga n'ikipe ya Valencia muri Shampiyona y'igihugu cya Esipannye ,yaje gukorerwa irodaruhu(Racism) ndetse bisa nk'ibishimagiwe n'ubuyobozi bwa Shampiyona ntibwagira icyo bubikoraho nubwo nyuma bwaje kumusaba imbabazi ari byasaga nkaho byaragiye.

    Icyo gihe abafana b'ikipe Valencia yari iri mu rugo baririmbye indirimbo zumvikanamo inkende ndetse n'ibindi bijyanye n'ivanguraruhu barangiza bakabwira Vinicius ko ariwe bari kubibwira.

    Uyu mukinnyi yahise arakara ashaka kujya kurwana nabo ariko abakinnyi bagenzi be baramufata.

    Nyuma y'umukino Vinicius yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze yandika amagambo akomeye cyane yerekana ko shampiyona ya Espagne yabaye iy'irondaruhu dore ko atari n'ubwa mbere yari abikorewe.

    Abantu benshi bakomeye ku Isi bahise batangira kwereka urukundo rudasanzwe uyu mukinnyi, yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'ahandi.

    Muri abo bantu hari harimo na Perezida wa FIFA, Giani Infatino, wamugeneye ubutumwa butandukanye ndetse habaho no guhura hagati yabo.

    Kuri ubu Giani Infatino yatangaje ko Vinicius Junior ariwe ugiye kuyobora itsinda ry'abakinnyi bazajya bashyiraho ibihano ndetse bagafata n'imyanzuro mu gihe habayeho ivanguraruhu muri ruhago.

    Usibye ibyo kandi uyu mugabo uyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA) yavuze ko ubu bagiye kurwana cyane n'ikibazo cy'ivanguraruhu mu buryo bukomeye dore ko noneho iki gikorwa nikizajya kigaragara umukino ugomba kuzajya uhita uhagarikwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nyuma-yogukorerwa-irondaruhu-rikabije-vinicius-yatorewe-umwanya-ukomeye-ku-isi

  • Musanze: Inyamaswa zifata abagore ku ngufu zikomeje guteza ikibazo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bahangayikishijwe cyane n'inyamaswa zo mwishyamba rya Gishwati , bivugwa ko ziri gufata abagore ku ngufu.

    Ni inyamaswa zizwi 'nk'Ibitera' zikunze kuboneka mu ishyamba rya Gishwati ziri gutoroka iyo pariki ,zikirara mu baturage bo mu duce dutandukanye mu karere ka Musanze ndetse imwe murizo ikaba imaze iminsi itanu iri mu baturage.

    Umuturage witwa Nyiramigisha Pelagie waganiriye na yatangaje ko iyo nyamaswa yayiboneye n'amaso ye, ubwo yerekezaga mu kigo cya Gisirikare Rwanda Peace Academy.

    Yagize ati 'Ni ikinyamaswa gifite amabuno manini nkay'Abantu cyambaye ubusa,nakibonye cyiri kwerekeza mu Kigo cya Gisirikare Rwanda Peace Academy,abantu bari kuvugako Kiri gufata abagore ku ngufu ariko abo gifashe bakabigira ibanga. Duhangayikishijwe nacyo kuko imyaka yacu iheze mu mirima turi gutinya kujyayo.'

    Nyiransabimana nawe wo mu Murenge wa Muhoza yabwiye yatangaje ko ari Inyamaswa 2 imwe yerekeje mu Murenge wa Muko indi mu ma saa10h z'amanywa ku ya 14 Kamena 2023 ikazamuka ahitwa muri Bugese yerekeza mu Murenge wa Muhoza.

    Ati'Mukanya saa 10h nayibonye izamutse Bugese yerekeza mu Mujyi wa Musanze,iraduhangayikishije cyane ,kuko ngo iri gufata abagore ku ngufu,biteye ubwoba cyane,mudukorere ubuvugizi bayisubize aho iwanyu igomba kuba.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko Bwana Bisengimana Janvier yemeje aya makuru , avuga ko iyi nyamaswa yagaragaye mu Murenge abereye umuyobozi nko mu misi 5 ishize ,icyakora ngo nta muturage uragaragaza ko yafashwe ku ngufu n'iyi Nyamaswa ahubwo ko biri kuvugwa mu baturage .

    Ati'Nibyo Koko iyo Nyamaswa yitwa Igitera yageze mu Murenge wa Muko,ishobora kuba imaze imisi igera kuri 5,nta muturage uratugezaho icyibazo cyuko iyo Nyamaswa yo mwishyamba rya Gishwati yatorotse yaba yamufashe ku ngufu,twagejeje ikibazo ku nzego zibishinzwe dutegereze ikirakorwa.'

    Abaturage bakaba bagirwa inama ko uwafatwa ku ngufu n'iyi nyamaswa, yakwihutira Kwa Muganga akitabwaho mu rwego rwo ndetse ko batagomba kunyura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga birinda kunyura ahantu hatari abantu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/musanze-inyamaswa-zifata-abagore-ku-ngufu-zikomeje-guteza-ikibazo

  • Yakoze amahano !Umucuranzi mu rusengero yateye inda abakobwa 6 bo muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umucuranzi w'imyaka 25 w'ahitwa Kitwe muri Zambia yaciye ibintu nyuma yo gushinjwa gusambanya abayoboke b'idini akoreramo umurimo bikagera ubwo atera inda 6 muri bo.

    Uyu mugabo uzwi nka Apostle Sesa,ari kuvugwa cyane hirya no hino nyuma yo gutera inda abakobwa 6 bo mu itorero akoreramo umurimo barimo umwe usanzwe afite umugabo bashakanye byemewe n'amategeko.

    Amakuru aravuga ko aba bakobwa bose yateye inda bari basanzwe bari mu itsinda rishinzwe kuramya no guhimbaza Imana.

    Nyuma y'uko amakuru ahwihwishijwe ko uyu mugabo ariwe wateye inda aba bakobwa bose,mu cyumweru gishize abagize iri torero bahise baterana basaba uyu mugabo ibisobanuro ndetse banareba niba bamuhagarika ku murimo wo gucuranga.

    Umwe muri aba bakobwa utwite inda y'uyu mucuranzi yavuze ko rimwe na rimwe uyu mugabo yajyaga abakora ku mabuno bari mu guhimbaza Imana.

    Uyu nawe yabwiye itorero ko aba bakobwa yasambanyije akabatera inda nabo babishakaga kuko ngo rimwe na rimwe begeraga aho yacurangiraga ndetse ngo yabakoraga ku mabuno abigizayo ngo baticara ku byuma.

    Pasiteri w'urusengero yahise ahagarika uyu mucuranzi mu gihe bamwe muri aba bagore bamureze mu nkiko.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yakoze-amahano-mu-nzu-y-imana-umucuranzi-mu-rusengero-yateye-inda-abakobwa-6-bo

  • Simba SC yasezereye umutoza ishobora gusimbuza umunyarwanda #rwanda #RwOT

    Kelvin Mandla wari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Simba SC ari mu batoza basezerewe n’iyi kipe, akaba azasimbuzwa umunyarwanda Hategekimana Corneille.

    Ikipe ya Simba SC ikaba irimo gukora impinduka aho yagiye isezerera abatoza bamwe na bamwe bayobowe n’umutoza w’abanyezamu Chlouha Zakaria.

    Yatandukanye kandi na Fareed Cassiem wari physiotherapist ndetse n’umutoza wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Kelvin Mandla.

    Uyu mutoza Kelvin Mandla akaba nta gihindutse agomba gusimburwa n’umunyarwanda Hategekimana Corneille.

    Hategekimana Corneille akaba amaze iminsi muri Tanzania aho yagiye mu biganiro n’iyi kipe ndetse binavugwa ko n’amasezerano yamaze kuyasinya.

    Corneille wari usanzwe ari umutoza wa AS Kigali akaba yarashimwe n’umutoza mukuru wa Simba SC, Robertinho bakoranye muri Rayon Sports, akaba yarahisemo kumutwara.

    Kelvin Mandla yasezerewe na Simba SC

    Corneille umutoza mushya wa Simba SC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/simba-sc-yasezereye-umutoza-ishobora-gusimbuza-umunyarwanda

  • AFURIKA IRASABWA IMBARAGA MU KURWANYA IBYAKOMEZA KWANGIZA IKIRERE #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bo muri Afurika basabye Leta z'ibihugu gushyira amafaranga ahagije mubushakashatsi kumihindagurikire y'ikirere kugirango haboneke amakuru y'iteganyagihe  yizewe kandi  y'igihe kirekire bityo binafashe mu  kubaka ubuhadangarwa bw'Abanyafurika mu guhangana n'ingaruka ziterwa n'ibiza.

    Byagarutsweho mu nama   iri kubera hano mu Rwanda ihuje Abashakashakatsi baturutse mubihugu bitandukanye bya Afurika aho bigira hamwe uburyo ubushakashatsi ku mihindagurikire y'ibihe bwahabwa imbaraga.

    Africa ni umugabane ukunze kuzahazwa n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere zirimo ,ibiza bituruka ku mvura n'izuba, . Kubwibyo ubushakashatsi kumihindagurikire y'ikirere ngo ni ngenzi cyane kugira ngo haboneke amakuru y'iteganya gihe yizewe abafasha gushyiraho ingamba zihamye zihangana n'ingaruka z'ibiza.

    Prof Sam YALA Umuyobozi mukuru  w'Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubumenyi bw'Imibare (AIMS ) aragira Ati' Afurika ni umwe mu migabane ifite igaragaza ubushobozi bucye cyane muguhangana n'ibiza biterwa n'ihindagurika ry'ikirere, ibyo ahanini bigaterwa  nuko ibyo biza biba binafite ubukana buri hejuru ,Niyo mpamvu  'Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubumenyi bw'Imibare ,turi gushyira mubikorwa  gahunda  yo kwifashisha Ubumenyi bw'Imibare mu gushaka ibisubizo ku ihindagurika ry'ikirere'

    Nubwo ibihugu bitandukanye bya Afurika  usanga bifite ibigo byubumenyi bw'ikirere bitanga amakuru y'iteganya gihe, ngo haracyari ikibazo cy'uko ibi bigo bitaragera kurwego rwo gutanga amakuru yi igihe kirekire yanatuma ibihugu bifata ingamba zigihe kirekire mu guhangana n'ingaruka zihindagurika ry'ikirere.

    Dr Mouhamadou Bamba Sylla Ni umushakashatsi kumihindagurikire y'ikirere ukorana n' Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubumenyi bw'Imibare ati' Iyo tuvuga amakuru ajyanye n'iteganyagihe ku ihidangurika ry'ikirere tugomba guteganya ayigike kirekire nkuko ibihugu usanga ibifite intego n'icyerezo byigihe kirere nkaho usanga hari ibifite icyekerezo 2020, ibindi 2050 ,ibindi 2040 n'ibindi ,tugomga no kugira amakuru yiteganyige y'igihe kirekire ukavuga uti ese ikirere kizaba kifashe gute muri 2040.'

    Frank Rutabingwa Umujyanama wihariye muri Komisiyo yubukungu ya LONI ishinzwe Afurika , avuga ko ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwishakamo amikoro yo guha imbaraga ubushakashatsi ku mihindagurikire y'ikirere kuko  ngo usanga ubukorwa ubu budafasha gufata ingamba zigihe kirekire kuko bukoresha mafaranga yabaterankunga.

    Ati' Amakuru y'iteganyagihe atangwa n'abahanga batandukanye agaragaza ko ihindagurikire  ry'ikirere rizakomeza kurushaho kuba ribi kandi bigire ingaruka mbi cyane kuri Afurika kubera ko ubushyuye bw'isi burushaho kugira ingaruka kuri Afurika,bityo rero gushora imari mubushakashatsi mubumenyi bw'ikirere ni ingenzi cyane, kubera ko bizafasha kubona amakuru ya nyayo azafasha gufata ingamba zihamye'

    Abashakashatsi bo mubihugu bitandukanye bya Afurika bamaze iminsi mu Rwanda biga uko ubushakashatsi kumihindagurikire y'ikirere bwahabwa imbaraga kugirango bufashe ibihugu kubaka ubuhadangarwa bw'Abanyafurika mu guhangana n'ingaruka ziterwa n'ihindagurika ry'ikirere. 

    U Rwanda rwagaragaje ko rwatangiye gahunda yo kubaka ubushobzi bw'Abanyeshuri ba  za Kaminuza bafite imishinga ifasha mu gusubiza ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'ikirere.

    The post AFURIKA IRASABWA IMBARAGA MU KURWANYA IBYAKOMEZA KWANGIZA IKIRERE appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/16/afurika-irasabwa-imbaraga-mu-kurwanya-ibyakomeza-kwangiza-ikirere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afurika-irasabwa-imbaraga-mu-kurwanya-ibyakomeza-kwangiza-ikirere