Blog

  • Amakuru agezweho: Ibya Léandre Willy Esombe Onana n’ikipe ya Simba SC byashyizweho umucyo ku munota wa nyuma   – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: Ibya Léandre Willy Esombe Onana n'ikipe ya Simba SC byashyizweho umucyo ku munota wa nyuma

    Onana wakomeje kuvugwaho amakuru atandukanye arimo n'ayuko ashobora kudasinyira Simba SC ya hariya muri Tanzania ubu amakuru ahari yizewe ni uko ibiganiro bye n'iyi kipe byarangiye kandi byemejwe ko agomba kuyikinira.

    Uyu munya-Cameroon wahoze akinira Rayon Sports, Léandre Willy Esombe Onana yerekeje mu biruhuko iwabo avuye muri Tanzania , nyuma yo gusoza ibiganiro na Simba SC.

    Amakuru ahari yizewe atugeraho avuga ko Biteganyijwe ko Simba iza ku mutangaza nk'umukinnyi wayo mushya mu gihe cya vuba.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-ibya-leandre-willy-esombe-onana-nikipe-ya-simba-sc-byashyizweho-umucyo-ku-munota-wa-nyuma/

  • Umukobwa yasezeye mucyimasera asiga ababwiye amagambo akomeye cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 25 y'amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wendaga guhabwa ububikira mu kigo cy'ababikira giherereye mu Kagari ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yabuze nyuma y'uko asize yanditse ibaruwa asezera bagenzi be.

    Mu nyandiko yanditswe n'uyu mukobwa witwa Furaha Florence Drava tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w'aba babikira witwa Religieuses de l'Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.
    Yagize ati 'By'umwihariko uburezi nahigiye ndetse n'ibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru w'Intara ndetse n'abandi babikira bose.'

    Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.
    Ati 'Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshikisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk'igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n'amateka.

    Umuyobozi wuyu muryango w'Ababikira Mushimiyimana Beatha avuga ko yitabaje urwego rwa RIB ngo kuko bafite impungenge kuko uyu mukobwa Furaha Florence Drava bari bamwakiriye bamuhawe n'ababyeyi be ndetse ko nta telefone yagiraga.

    Uyu muyobozi yavuze ko inzego z'abihayimana zifite uburyo zikora bityo ko amakuru arambuye yatangwa n'ubuyobozi bw'iki kigo cy'abihayimana. Mu nyandiko yanditswe n'uyu mukobwa witwa Furaha Florence Drava tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w'aba babikira witwa Religieuses de l'Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yasezeye-mucyimasera-asiga-ababwiye-amagambo-akomeye-cyane/

  • Wa mwana wafotowe y’igira ku matara yo ku muhanda yakorewe igikorwa cy’urukundo ubu akamwenyu ni kose ku maso he(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wa mwana wafotowe y'igira ku matara yo ku muhanda yakorewe igikorwa cy'urukundo ubu akamwenyu ni kose ku maso he(AMAFOTO)

    Ni inkuru y'umwana w'mukobwa twari twabagejejeho wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama aho uyu mwana yanyuzweho ari kwigira ku matara yo ku muhanda aho yavugaga ko iwabo nta muriri bagira.

    Gusa uyu mwana yaje gukorerwa igikorwa cy'urukundo nababibonye kuko ubuvugizi bwakozwe bwagize akamaro.

    Ababonye ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bubakoze ku mutima, benshi batekereza uko bamugeraho ngo bamufashe.

    Mu bagaragaje ubushake bwo kumufasha harimo n'Ikigo gitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire cyahise gishyira amashanyarazi iwabo mu rugo ndetse kimugenera n'ibindi bikoresho by'ishuri.

    Uwo mukobwa witwa Yvette yashimiye abamufashije, agasanga ari amahirwe abonye azamufasha kwiga neza no kugera ku nzozi afite zo kuzaba umusirikare.

    Iyi ni imwe mu mafoto yatumye Yvette akorerwa ubuvugizi.

    Source : https://yegob.rw/wa-mwana-wafotowe-yigira-ku-matara-yo-ku-muhanda-yakorewe-igikorwa-cyurukundo-ubu-akamwenyu-ni-kose-ku-maso-heamafoto/

  • Byinshi ku buzima bwa Musenyeri Smaragde Mbo… – #rwanda #RwOT

    Hari kuwa 21 Mutarama 2006 ubwo Nyirubutungane Papa Benedict wa XVI uheruka kwitaba Imana yagiraga Smaragde Mbonyintege icyo igihe wari  Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi.

    Bivuze ko imyaka yari ibaye 17 uyu mugabo wagiye akora imirimo itandukanye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ayoboye Diyoseze ya Kabgayi imwe muzifite abakirisitu benshi.

    Kuwa 02 Gicurasi 2023 akaba ari bwo hashyizwe itangazo hanze n'Intumbwa ya Papa mu Rwanda ko Padiri Dr Balthzar Ntivuguruzwa yagizwe umwepisikopi mushya wa Kabgayi.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023 mu kibuga cya Seminari Ntoya ya Kabgayi hakaba hategerejwe umuhango wo kwimika ku mugaragaro Dr Ntivuguruzwa asimbuye Musenyeri Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    InyaRwanda tukaba twifuje kubagezaho bumwe mu buzima bw'ingenzi bwa Musenyeri Mbonyintege ugiye gusimburwa nyuma y'imyaka isaga 17 ari Musenyeri wa Kabgayi.

    Kuwa 02 Gashyantare 1947 ni bwo Musenyeri Mbonyintege yabonye izuba ahitwa Rutobwe i Gitarama muri Diyoseze ya Kabgayi ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Yize amashuri abanza i Cyeza.

    Aza gukomereza ayisumbuye mu kigo cya Byimana asoje yaje kwinjira muri Seminari noya ya Kigali.

    Yize amasomo ya Filozofi na Tewolojiya muri Seminari nkuru ya Nyakibanda hagati ya 1969 na 1975 maze ahabwa Ubudadiri kuwa 20 Nyakanga 1975 muri Diyoseze ya Kabgayi.

    Yaje kuba Padiri muto wa Paruwasi ya Kabgayi n’iya  Kamonyi aza gutangira kwigisha mu iseminari noya ya St Jean i Kamonyi mu birebana n'amasomo y'umuhamagaro.

    Nyuma yagizwe Umuyobozi w'iyi Seminari kuva 1978 kugera 1989, aza gusoreza amasomo mu bya Tewolojiya muri Kaminuza ya Gregorian i Roma hagati ya 1979 na 1983.

    Yatangiye kuba Umwarimu, Umuyobozi wa Roho n'Umuyobozi wungirije wa Seminari ya Nyakibanda hagati ya 1983 na 1997 maze kuva mu 1997 agirwa Umuyobozi wayo n’umwanditse w'Urumuri Kristu Magazine guhera muri 2003.

    Musenyeri Smaragede Mbonyintege agiye gutangira ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 76Perezida Kagame aha yasuhuzanyaga na Musenyeri Mbonyintege wamutunguye akamuha ikarita ye ya batisimu mu wa 2006 Musenyeri Mbonyintege asuhuza Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyirubutungane Papa FrancisPapa Francis aha yarimo aganira nabepisikopi Gatolika mu Rwanda barimo Musenyeri Mbonyintege 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130672/byinshi-ku-buzima-bwa-musenyeri-smaragde-mbonyintege-wayoboye-diyoseze-ya-kabgayi-imyaka-1-130672.html

  • Massamba na Sherrie Silver bashyizwe mu bazah… – #rwanda #RwOT

    Urubuga Giants of Africa.org rugaragaza ko iri serukiramuco rizatangizwa ku wa 13 Kanama 2023 saa kumi z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera.

    Rusobanura ko uyu munsi uzarangwa n'ibikorwa by'imyiyerekano y'ibihugu 16 bitandukanye byo muri Afurika bizaba byitabiriye iyi mikino y'urubyiruko rwiyumvamo impano yo gukina umukino wa Basketball, ufite abakunzi benshi ku Isi.

    Kuri uwo munsi ni nabwo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania, wakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Bongo Flava azataramira abazitabira iri serukiramuco.

    Bagaragaza ko ibirori byo kuri uwo munsi bizayoborwa n'umushyushyarugamba Carol Tshabalala. Uyu mugore wavutse ku wa 11 Kanama 1981, ni umunyamakuru wibanda ku nkuru z'imikino, muri iki gihe ari gukorana na Supersport. Yaciye agahigo ko kuba umunyafurika wa mbere wayoboye ibirori bya FIFA Ballon d'Or byabereye i Zurich mu 2011.

    Mu gutangiza ibi birori by'iri serukiramuco rizaherekeza iyi mikino izabera mu Rwanda, binateganyijwe ko umuhanzi Massamba Intore wubakiye umuziki we kuri gakondo y'Abanyarwanda azasusurutsa abazaba babyitabiriye.

    Azakurikirwa n'umubyinnyi w'umunyarwanda Sherrie Silver wabigize umwuga, wegukanye ibihembo bikomeye ku Isi birimo MTV Award n'ibindi. Asanzwe ari Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), cyita ku rubyiruko rwo mu cyaro.

    Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro kuri BK Arena, hazabera imikino y'iri rushanwa, ndetse ihuzwe n'ibikorwa by'imyidagaduro birimo n'ibitaramo by'abahanzi barimo abazatungurana.

    Ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, saa munani z'amanywa kugeza kumi n'ebyiri z'umugoroba, kuri BK Arena hazabera ibirori byo gusoza 'Giants of Africa Festival'.

    Ibi birori bizasozwa n'ibitaramo by'abahanzi Mpuzamahanga barangajwe imbere na Davido uherutse gushyira hanze album ye ya Kane.

    Azunganirwa na Tiwa Savage, umuhanzikazi w'umunya-Nigeria benshi bafata nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeats.

    Muri iki gitaramo cyo gusoza iri serukiramuco kandi, hazaririmba Bruce Melodie ndetse na Tyla, umuhanzikazi utanga icyizere wo muri Afurika y'Epfo.

    Iyi mikino izahuriza i Kigali urubyiruko rurenga 250 bo muri Afurika, kandi bazahabwa amasomo azafasha mu mukino wa Baskteball.

    Abatoza bo muri NBA, abo muri GOA ndetse n'abo mu bindi bihugu bizitabira bazifashishwa mu gutanga amasomo ajyanye n'uyu mukino azafasha benshi mu rubyiruko.

    Umuyobozi wungirije wa Giants of Africa, Masai Ujiri akaba na Perezida w'ikipe Toronto Raptors ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yavuze ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ‘irushanwa Giants of Africa rigiye guhuriza hamwe urubyiruko rurenga 250 bo mu bihugu 16’.

    Yavuze ko ari ku nshuro ya mbere i Kigali mu Rwanda hazabera habereye iyi mikino izanaherekezwa n’iserukiramuco rizwi nka ‘Giants of Africa Festival’.

    Iri serukiramuco avuga ko rizarangwa n’imikino ya Basketball, kugaragaza imico y’ibihugu binyuranye, uburezi, ibitaramo by’abahanzi harimo ibitangiza n’iyi mikino ndetse n’igitaramo cy’imbaturamugabo kizaririmbamo Davido, Diamond, Tiwa Savage, Tyla ndetse na Bruce Melodie, bizabera muri BK Arena.

    Yavuze ko iyi mikino igiye kubera mu Rwanda bizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Giants of Africa

    Muri Gashyantare 2023, Masai Ujiri yavuze ko imyaka 20 ishize ari urugendo rutoroshye, ariko kandi bafite icyizere cy'aho bagana.

    Ati 'Turacyari mu ntangiriro. Hari ibyo duteganya kongeramo ingufu kugira ngo tugere kuri byinshi. Turizera ko ahazaza ha Giants of Africa ari heza. Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo, gufasha urubyiruko rwa Afurika mu kububakira ubushobozi, mu burezi, no mu kubafasha mu gusobanukirwa inshingano z'ubuyobozi kugira ngo bazavemo abayobozi beza.' 

    Massamba Intore usanzwe ari Umutoza w'Itorero ry'Igihugu Urukerereza ategerejwe muri 'Giants of Africa' 

    Sherrie Silver ubarizwa mu Bwongereza azaba ari i Kigali muri Kanama mu iserukiramuco 'Giants of Africa Festival'

    Abanya-Kigali bagiye gutaramirwa bwa mbere na Tiwa Savage na Tyla. Ni mu gihe Davido, Diamond na Bruce Melodie babataramiye mu bihe binyuranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130676/massamba-na-sherrie-silver-bashyizwe-mu-bazahurira-na-davido-mu-gitaramo-i-kigali-130676.html

  • Yahawe impamba! Kigingi yatembagaje abarimo i… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'umwana umwe, niwe wari umunyarwenya Mukuru muri iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023 kuri Mundi Center, kitabiriwe n'abarimo Caoch Gael washinze 1:55Am, umuhanzi Ross Kana wakoranye indirimbo 'Fou de toi' na Element na Bruce Melodie;

    Sandrine Isheja Butera n'umugabo we Kagame Peter, Rusine Patrick, Andy Bumuntu, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minubumwe, Aimable Twahirwa, Keila Ruzindana wegukanye ikamba ry'umuco 'Miss Heritage' muri Miss Rwanda 2022, umukinnyi wa filime Nyambo, umuhanzi Niyo Bosco n'abandi.

    Kigingi yataramiye i Kigali, nyuma y'uko mu Ukuboza 2022, atanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Convention Center.

    Asanzwe ari umwe mu banyarwenya Mpuzamahanga b'abahanga, bakunze gutumirwa kenshi gutaramira i Kigali, ndetse mu Rwanda ahafite umuryango. Biri no mu byamufashije kurushinga n'umunyarwandakazi Marina baherutse kubyarana imfura.

    Ku rubyiniro yabanjirijwe n'abanyarwenya bakizamuka barimo Hubert wateye urwenya ku kuntu muri iki gihe abantu bashinga amatsinda ya WhatsApp bitewe n'ibyo bahuriyeho cyangwa se baziranyeho.

    Kadudu atera urwenya ku kuntu abantu bafitanye isano n'inka, Rumi yitsa ku kuntu Sandrine Isheja yamubujije amahirwe yo gukomeza mu irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi n'aho Muneza Lambert agaragaza impamvu zatumye Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu atacyumvikana mu muziki.

    Umunyarwenya Muhinde we yitaye cyane ku kuntu kuba ari mugufi bimugiraho ingaruka mu buzima bwa buri munsi n'aho Dudu agaruka ku kuntu abahanzi baririmba ibintu batabarimo. Atanga urugero ku ndirimbo za Andy Bumuntu.

    Iki gitaramo cyanagaragayemo umunyarwenya Ballet wo mu Burundi, wibanze cyane ku kuntu umuryango we watunguwe n'ukuntu yagiye gutaramira mu Bufaransa ntafate icyemezo cyo gutorokerayo, ahubwo akaguruka mu Burundi.


    Michael Sengazi ni we wakiriye ku rubyiniro Kigingi

    Umunyarwenya Michael Sengazi uherutse mu nama yahurije abasizi mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, niwe wahawe umwanya wo kwakira mugenzi we Kigingi ku rubyiniro.

    Mbere yo kumwakira, Michael yabanje kugaruka ku kuntu Abarundi bataramenya gukoresha 'Feux Rouge' zo mu mahanda, anagaruka ku bavandimwe be banywaga cyane manyinya.

    Ageze ku rubyiniro, Kigingi yavuze ko gutaramira muri Gen-Z Comedy ari kimwe mu bintu yifuzaga. Ati 'Nashakaga iyi ‘Public’ nyuma y'igihe kinini ndahagaze. Ndanezerewe kuza i Kigali, ndashima cyane Fally Merci wantumiye. Mwikomere amashyi murasa neza.'

    Kigingi yifashishaga amagambo n'indoro byatumaga buri wese atamukuraho ijisho. Yabanje kwitsa cyane ku kuntu abarundi bakunda Andy Bumuntu ku buryo, hari bamwe bakunze kumusaba ko yazabafasha guhura nawe.

    Uyu mugabo yanavuze ko bishimishije ku kuba ibi bitaramo byitabirwa n'urubyiruko, kuko uretse kugorora imbavu, binatanga amasomo y'andi y'ubuzima.

    Ageze ku rugo rwe byabaye ibindi bindi! Yavuze ko hari ubuzima yari abayemo nk'abandi basore mbere y'uko yiyemeza kurushinga, n'ubuzima yabayemo akigera mu rugo n'umufasha we Marina.

    Asobanura ko ubu buzima butandukanye, kuko yatangiye kubibona ku munsi wa mbere ubwo umugore yaryamaga mu gituza cye. 

    Ati 'Ibyo tubona muri filime bitandukanye n'ibyo mu buzima busanzwe…' Yavuze ko yaheze umwuka, ku buryo atabashaga kuvuga neza nk'uko bikwiye.

    Igihe cyo kubyara! Yavuze ko umunsi umugore we yabyariyeho imfura atajya abasha kuwusobanura, kuko yagejeje umugore kwa muganga hanyuma agatongira kwitabwaho n'abaganga.

    Ngo ubwo yari hanze, yumvaga muganga avugana n'umugore we ariko atumva neza icyo bari kuvugana, arabyara hanyuma ahabwa uburenganzira bwo kujya kureba umwana we. Agezeyo 'nasanze ari umwana mwiza cyane'.

    Uyu munyarwenya yavuze ko atungurwa n'abantu bo mu miryango kenshi usanga bajya kureba umwana, hanyuma bamwe bakavugira mu matamata bati 'Ariko buriya uriya mwana arasa nande? Ni uwe'?

    Yavuze ko ibyo anyuramo, bibaho no mu yindi miryango, aho usanga hari abashidikanya ku mwana wabyaye.

    Uyu mugabo yagiye asezera ubundi akibuka zimwe mu ngingo atagarutseho. Hari nk'aho yateye urwenya ku kuntu yigeze gusinda akabona umukobwa aryamye mu gitanda cye, aho yigeze gufungwa akarara muri gereza, inkuru z'uburyo Perezida Macron w'u Bufaransa yakubiswe urushyi n'ibindi binyuranye byatembagaje abantu.

    Yahawe amafaranga ananirwa kuyabara! Kigingi yasaruye amafaranga menshi muri iki gitaramo, kuko buri uko yateraga urwenya yabonaga abantu bamuha amafaranga, bigera n'aho avuga ko bimutunguye kubona akora igitaramo agahabwa amafaranga n'abafana.

    Yavuze ko mu bindi bitaramo asanzwe akorera mu Burundi, abantu baba bashishikajwe no kubona asoza kubataramira ariko 'i Kigali umuntu arabataramira mukamuha n'amafaranga?'

    Yahawe amafaranga n'abarimo umunyarwenya Joshua, ndetse Coach Gael yamutumyeho Murumuna we Kenny 'n'ubwo ibyo yamubwiye atigeze abivuga'.

    Kigingi yavuze ko amafaranga yo mu Rwanda afite agaciro kanini kurusha ayo mu Burundi, ku buryo nagera ku mupaka azavungisha agahabwa menshi.

    Muri iki gitaramo kandi, Andy Bumuntu yaganirije urubyiruko, avuga impamvu yatumye yitabiriye isiganwa Kigali International Peace Marathon yasojwe ku Cyumweru gishize. Avuga ko ari umuhigo yari yaragiranye na Yvan Buravan.

    Yanagarutse ku kuntu ahuza akazi k'itangazamakuru, umuziki n'ibindi bikorwa. Uyu musore, avuga ko ubuzima ari nk'ibumba, bityo buri wese agomba kubumba ubuzima bwe uko abushaka. 

    Kigingi yongeye gutamira i Kigali nyuma y’umwaka umwe 

    Kigingi yavuze ko yari amaze igihe ashaka gususurutsa abitabira Gen-Z Comedy 

    Kigingi yagarutse ku ngingo zirimo uko yahuye n’umukunzi we Marina kugeza bibarutse imfura

     

    Kigingi yavuze ko yari afite amatsiko y’ibiganiro umugore we yaganiraga na Muganga ubwo yari agiye kubyara 

    Kenny [Murumuna wa Coach Gael] yagejeje ubutumwa kuri Kigingi yari ahawe 

    Coach Gael aganira n’umuhanzi Ross Kana ari gufasha muri iki gihe



     

    Kigingi yabwiwe ko Keila Ruzindana ari Miss hanyuma amusaba ko babyinana 

    Kigingi yashimye Fally Merci wamufashije kongera gutamira i Kigali

     

    Umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Niyo Bosco witegura gusohora album ye ya mbere yari muri iki gitaramo cy’urwenya    

    Umunyarwenya Rusine Patrick yagarutsweho cyane muri iki gitaramo, cyane cyane ku buhanga bwe mu gukina yisanisha n’umusizi  

    Isheja Sandrine n’umugabo we Kagame bagarutsweho muri iki gitaramo- Hari nk’aho Kigingi yabajije Sandrine ati ‘Uyu mugabo mwahuye gute? 


    Ross Kana, umuhanzi watangiye gufashwa na 1:55 Am ibarizwamo Bruce Melodie 

    Coach Gael washinze 1:55 Am ari kumwe na Kabanda Jean de Dieu washinze Isibo Tv


    Byari ibitwenge gusa! Promesse Kamanda ari kumwe na Keila Ruzindana wabaye Miss Heritage 2022
    Umukinnyi wa filime Nyambo Jessica ugezweho muri iki gihe muri filime ‘The Message’

    Umunyarwenya Muhinde amaze kwiharira Gen-Z Comedy- Indeshyo ye ayigarukaho, abantu bagatembagara 



    Kigingi yafashe umwanya wo kubara amafaranga yahawe muri iki gitaramo, avuga ko byamutunguye

    Umunyarwenya Ballet yavuze ko umuryango we ukigowe no kwiyumvisha uburyo yagiye mu Bufaransa akagaruka 

    Keila Ruzindana wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2022 

    Umunyarwenya Dudu yibajije impamvu hari abahanzi baririmba urukundo kandi batarurimo cyangwa se batanabiteganya vuba 

    Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minubumwe, Aimable Twahirwa aganira na Kagame Peter, umugabo wa Isheja Sandrine 

    Umunyarwenya Admin Seka yagarutse ku kuntu ibintu byose birimo ijambo ‘Super’ biba birenze, ariko abanyarwanda bakaba bagishidikanya kuri ‘Super Manager’ 

    Abarimo Isheja Sandrine bahawe impano ya ‘Chocolate’ nyuma y’uko bari bahawe utuntu bambaye ku maboko twanditseho ‘Uri mwiza’

     

    Andy Bumuntu yagarutse ku rugendo rwe rw’umuziki n’impamvu yitabiriye Kigali International Peace Maranthon

    Fally Merci yavuze ko ibi bitaramo bigamije guseka no gufasha urubyiruko kugira ibyo bigira kuri bamwe mu bantu babitumirwamo 

    Michael Sengazi yahawe kwakira Kigingi abanza gutembagaza abantu mu ngingo zinyuranye yari yateguye 


    Kabanda Jean de Dieu washinze Isibo Tv aganira na Fally Merci





    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramocy'urwenya

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130683/yahawe-impamba-kigingi-yatembagaje-abarimo-ibyamamare-yitsa-ku-rugendo-rwagejeje-ku-mfura–130683.html

  • Yannick Dushime yifashishije Aime Uwimana na… – #rwanda #RwOT

    Yannick yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi album azifashishaho abahanzi banyuranye, ndetse azakubiraho indirimbo zigarutse ku Ijambo ry'Imana.

    Ni album avuga ko kugeza ubu ataramenya indirimbo zizaba ziyigize, kandi yakozweho na ba Producer banyuranye barimo nka Bruce&Boris wakoze iyi ndirimbo 'Ubahwa'.

    Kuri Yannick Dushime kugira album nk'umuhanzi utaramara igihe kinini mu muziki, ni ibintu bidasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Ati 'Album isobanuye ikintu kinini cyane mu rugendo rw'umuziki. Bisaba ubwitange no gutegura indirimbo nzima zijyanye n'umurongo w'ibyo uba usanzwe uririmbamo. Rero, kuri njye ni ishema rikomeye kuba ngiye kugira album'.

    Yannick avuga ko gukorana indirimbo na  Aime Uwimana birenze kuba ari umuhanzi mugenzi we, ahubwo yamushyigikiye cyane kuva atangiye urugendo rw'umuziki we.

    Yavuze kandi ko byanaturutse ku kuba Aime Uwimana ari umuhanzi wabaye ikitegererezo kuri benshi bakora umuziki wa 'Gospel' mu Rwanda.

    Ati 'Aime Uwimana ni ikitegererezo bitari kuri njye gusa ahubwo ku muhanzi n'umuramyi wese, biturutse ku buhanga agira, guhozaho, no guca bugufi.'

    Akomeza ati 'Ikindi ashobora kumfasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi cyane barenze abo njye nshobora kugeraho.'

    Yavuze ko Deborah Uwitonze bahuriye muri iyi ndirimbo, ahanini biturutse ku kuba ari umuhanzikazi ukunda Imana kandi uyikorera, kandi w'umuhanga.

    Akomeza ati 'Deborah Uwitonze nawe ni umuhanga cyane kandi akagira n'umutima ukunda Imana no kuyikorera. Ibyo byose ni ibintu nari nyeneye cyane muri uyu murimo.'

    Yannick Dushime avuga ko ari kumwe na Aime Uwimana na Deborah Uwitonze banditse iyi ndirimbo, bashingiye ku magambo aboneka mu Abaroma 3:4.

    Handitsemo ngo abantu bose baba ababeshyi ariko wowe(Imana) iboneka ko ari inyangamugayo(Umunyakuri).

    Yannick ati 'Bivuze ngo ibyo abantu bavuga bitandukanye n'ibyo Imana ivuga ntabwo bigomba kudusohoreraho. Niba bavuga ko utazatera imbere, Imana ikavuga ko uzatera imbere; ibyo abantu bavuga Imana iba ibihinduye ibinyoma.'

    Aime Uwimana wakoranye indirimbo na Yannick Dushime amaze imyaka irenga 18 mu muziki, yagize igikundiro cyihariye mu bantu biturutse ku ndirimbo ye yamamaye mu myaka ya za 90 yitwa 'Muririmbire Uwiteka' n'izindi zinyuranye.

    Uyu mugabo weguriye ubuzima bwe Kristu, aherutse kuririmba mu gitaramo Alex Dusabe yakoreye muri Camp Kigali, yari yahurijemo Apollinaire Habonimana na David Nduwimana.

    Mu myaka ibiri ishize, nibwo Deborah Uwitonze waririmbye muri Singiza Music ya UR-Huye yatangiye kuririmba ku giti cye , yinjirana indirimbo yise 'Ni Yesu'. Afite umwihariko wo kuba ariwe muhanzikazi wa 'Gospel' ukora umuziki wubakiye ku njyana ya Reggae.

    Deborah Uwitone atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro akaba asengera mu Itorero East Wind Kicukiro. Avuka mu muryango w’abana bane, we akaba ari uwa gatatu.

    Yatangiye kuririmba kera akiri umwana muto abitangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday school). Umuhanzi afatiraho icyitegererezo ni Aime Uwimana bakunze kwita ‘Bishop’, banahuriye muri iyi ndirimbo. 

    Yannick Dushime yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Ubahwa'


    Uwimana Aime yashyize itafari ku rugendo rw'umuziki wa Yannick Dushime


    Uwitonze Deborah amaze imyaka ibiri atangiye umuziki

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBAHWA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130691/yannick-dushime-yifashishije-aime-uwimana-na-deborah-kuri-album-ye-video-130691.html

  • Amavubi ashobora kongera guterwa mpaga #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko Ndikumana Danny atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda, mu gihe Amavubi yamukinisha ashobora kwisanga yongeye guterwa mpaga nyuma y’iyo yatewe kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’imihondo.

    Ndikumana Danny ni umukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande aho yakinaga mu ikipe ya Rukinzo FC mu Burundi.

    U Rwanda rwamusabye ko yaza gukinira Amavubi maze Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Burundi ivuga ko ari umukinnyi wabo atakinira u Rwanda.

    U Burundi bwavugaga ko uyu mukinnyi avuka ku babyeyi bose b’abarundi ko nta mpamvu yakinira u Rwanda.

    Ndikumana Danny we yaje kugaragaza ko yifuza gukinira u Rwanda kuko se ari umunyarwanda naho nyina akaba umurundi.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu afite imyirondoro 2 itandukanye.

    Ubwo yazaga gukina imikino ya gipolisi iheruka kubera mu Rwanda yaje kuri pasiporo igaragaza ko se na nyina ari abarundi.

    Bivugwa ko iyo yaziyeho mu Rwanda igaragaza ko se ari umunyarwanda ni mu gihe nyina ari umurundi.

    Ubwo yahamagarwaga, umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko kuba ari kuri lisite y’abahamagawe ari uko byacyemutse.

    Icyo gihe yagize ati 'Izo mpungenge mwagize natwe turazigira, ariko dukora ibishoboka byose tukareba ibigendanye n’ibyangombwa. Twese twifuriza Ikipe y’Igihugu yacu ibyiza. Kuba ari kuri iyi lisiti ni uko twizera ko ibyangombwa bye bimwemerera kuba yakinira u Rwanda.'

    Gusa andi makuru avuga ko nyuma y’uko u Burundi bugoranye bukanga kumurekura, umukinnyi yandikiye FIFA asaba ko yahindurirwa agakinira u Rwanda, kugeza ubu bivugwa ko nta gisubizo kiraboneka.

    Andi makuru ISIMBI yamenye aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko federasiyo yabo yiteguye guha Mozambique amakuru yose azakenera kuri uyu mukinnyi agaragaza ko ari umurundi mu gihe yakinira u Rwanda ibibazo bye bitarakemuka.

    Ibya Ndikumana Danny ntibirasobanuka neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ashobora-kongera-guterwa-mpaga

  • Uwari umuzi icyo gihe bahuye ubu ashobora kutamumenya: reba amafoto yo hambere y’umugore wa Junior Giti ataragira inzobe yaka nk’iyo afite ubu (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwari umuzi icyo gihe bahuye ubu ashobora kutamumenya: reba amafoto yo hambere y'umugore wa Junior Giti ataragira inzobe yaka nk'iyo afite ubu (AMAFOTO)

    Umugore wa Junior Giti Angel Muhoza wagiye agaragara mu bihe bitandukanye ndetse benshi bagahamya ko afite ubwiza buhebuje kuri ubu hagaragaye amafoto ye yo mu myaka yatambutse aho atari yakarushinga n'umugabo we Junior Giti.

    Amafoto ya vuba aha

    Source : https://yegob.rw/uwari-umuzi-icyo-gihe-bahuye-ubu-ashobora-kutamumenya-reba-amafoto-yo-hambere-yumugore-wa-junior-giti-ataragira-inzobe-yaka-nkiyo-afite-ubu-amafoto/

  • Ibyemezo biragwira: Umukobwa yafatiye umwanzuro udasanzwe umusore wari waramugize umugore kandi batabana (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yafatiye umwanzuro udasanzwe umusore wari waramugize umugore we kandi batana maze nawe yiyemeza ikintu kidasanzwe umusore atabizi.

    Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na Digidigi yagaragaje umusore n'inkumi bari basohakanye n'inshuti zabo maze umukobwa ahita afata umwanzuro wo gusezerana nawe kubera ko yari arambiwe kurongorwa ataha kandi ntacyo babuze.

    Ibi byagaragaye muri kamwe mu gace kagize amashusho ya filime y'uruhererekane yitwa Papa Sava.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/ndambiwe-guhora-ndongorwa-naha-umukobwa-yafatiye-umwanzuro-nta-kuka-umusore-wari-waramugize-umugore-kandi-batabana-amashusho/