Blog

  • Azakumburwa: Hamaze kumenyekana amakuru atari meza ku bakunzi b’ikipe ya Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamaze kumenyekana amakuru atari meza ku bakunzi b'ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza ku mukinnyi wabakiniye imyaka igera kuri 12 yose.

    Umunyezamu David De Gear wabaye ikimenya bose kubera ubuhanga budasanzwe afite hamaze kumenyekana amakuru y'uko uyu mugabo agomba gusohoka mu ikipe ya Manchester United muri iyi mpeshyi.

    Uyu mugabo yakiniye ikipe ya Manchester United imikino igera kuri 415 mu gihe cy'imyaka igera kuri 12 yose ubu ntazongera kuyigaragaramo ukundi.

    Source : https://yegob.rw/azakumburwa-hamaze-kumenyekana-amakuru-atari-meza-ku-bakunzi-bikipe-ya-manchester-united/

  • Dubai na Rwamurangwa wabaye Mayor wa Gasabo bamaze kwambikwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kimwe na bagenzi babo , baregwa ibyaha bifitanye isano n'umudugudu wagarutsweho na Perezida Paul Kagame ku bw'inzu zisondetse ziwugize bagizemo uruhare bigatuma abaziguze zaratangiye kubasenyukiraho zitaramara kabiri.

    Uretse Rwamurangwa na Nsabimana Jean alias Dubai, uru rubanza ruregwamo kandi Mberabahizi Raymond Chretien wari ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Gasabo na Nyirabihogo Jeanne d'Arc wari Umuyobozi w'Ishami ry'ibyemezo by'ubutaka mu Karere ka Gasabo.

    Bakewaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya gishinjwa cyane umushoramari Dubai, ndetse no gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu zabo bwite gishinjwa aba bari abayobozi n' ibyaha bishingiye ku nzu zitujuje ubuziranenge ziri mu zigize umudugudu uzwi nk'Urukumbuzi Real Estate uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Mu kwezi gushize, Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo, rwafashe icyemezo cyo kubafunga by'agateganyo, rushingiye ku mpamvu zikomeye z'ibyagezweho mu iperereza.

    Abaregwa batanyuzwe n'iki cyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo, bahise bajuririra Urwisumbuye rwa Gasabo, basaba gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, abaregwa uko ari bane bitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rufite icyicaro i Rusororo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Abaregwa bamaze kwambikwa imyambaro yambikwa imfungwa zitarakatirwa, bageze ku cyicaro cy'Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, bitwaje dosiye zibafasha mu miburanire yabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dubai-na-rwamurangwa-wabaye-mayor-wa-gasabo-bamaze-kwambikwa-iroza

  • Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w'imikino 2023-2024 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko amakipe 53 ariyo azitabira irushanwa ry'icyiciro cya gatatu mu mwaka w'imikino 2023-2024 rigomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu.

    Nk'uko ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru, FERWAFA ryatangaje ko iyi mikino izakinwamu buryo bw'ibice (Zone) amakipe atandukanye aherereyemo.

    Uhereye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17  Kamena 2023, mu karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo hazakinwa umukino ubanza uzahuza ikipe ya AS Huye izakina na IBISI FC.

    Uyu mukino wo gutangiza ku mugaragaro iyi shampiyona uzabera ku kibuga cya Kamena, ni umukino uteganyijwe ko uzatangira ku isaha ya Saa cyenda Zuzuye.

    FERWFA ikaba kandi yatangaje ko ingengabihe y'uko aya makipe yandi azakina izatangazwa nyuma yaho umukino wo gufungura uzaba ukinwa kuri uyu wa Gatandatu.

    Iyi shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya gatatu ukaba uzahuza amakipe 53 yo mu bice byose byo mu Rwanda.

    The post Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w'imikino 2023-2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-53-niyo-yiyandikishije-gukina-icyiciro-cya-gatatu-mu-mwaka-wimikino-2023-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-53-niyo-yiyandikishije-gukina-icyiciro-cya-gatatu-mu-mwaka-wimikino-2023-2024

  • Coka watoje Marines igihe kirekire yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umutoza Nduhirabandi Abdulkarim wamamaye nka Coka yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirere.

    Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2023 aho n’ikipe ya Marines FC yatoje igihe kirekire yemeje aya makuru ibinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

    Nduhirabandi Abdulkarim akaba yari amaze igihe kinini arwaye ariko bivugwa ko abaganga bari barabuze indwara. Ubu yari Diregiteri Tekinike wa Marines FC.

    Nduhirabandi yamamaye mu ikipe ya Marines FC yatoje igihe kinini, yatoje kandi Etincelles FC, Kirehe FC n’izindi.

    Nduhirabandi Abdulkarim yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/coka-watoje-marines-igihe-kirekire-yitabye-imana

  • Abakobwa ba Rusesabagina na Se wa bo barahiriye kutazacogora kuri politiki (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Paul Rusesabagina warahiriye kutazaceceka kuri politiki yarwo kuko ari yo ntwaro yatumye uyu mugabo afungurwa, bikaba bihabanye n'ibyo yanditse mu ibaruwa asaba imbabazi Perezida Kagame.

    Rusesabagina washinze Umutwe w'Iterabwoba wa MRCD/FLN yarekuwe ku mbabazi za Perezida muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y'imyaka isaga ibiri afungiye mu Rwanda ku byaha by'iterabwoba byahitanye ubuzima bw'abaturage icyenda mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ariko aza gufungurwa nyuma yo gutakambira umukuru w'igihugu, avuga ko kubera 'izabukuru n'uburwayi budakira' asaba gufungurwa kandi ko ntaho azongera guhurira n'ibikorwa bya politiki.
    Muri iyo baruwa Rusesabagina yavuze ko yicuza ko atakoze 'ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b'Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi.'

    Ati 'Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy'ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje. Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye'.

    Nyuma y'amezi atagera kuri atatu arekuwe, Rusesabagina yanyuranyije n'ibaruwa yanditse asaba imbabazi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum. Yumvikanishije ko gufungurwa kwe kwaturutse ku bagize Umuryango Human Rights Foundation.

    Yagize ati 'Uyu munsi ndi umuntu widegembya, kubera amajwi yanyu n'abandi benshi nkamwe…mwese mwashyize hamwe muharanira ko mfungurwa n'izindi mfungwa zose za politiki. Ku bwanjye mwegukanye intsinzi'.

    'Ukwidegembya kwanjye kurerekana ko iyo mushyize hamwe mugaharanira ibyo mwemera, iyo mushyize hamwe, muyobowe n'amahame y'uburenganzira bwa muntu na demokarasi, muratsinda'.

    Abakobwa ba Rusesabagina ari bo; Carine Kanimba na Anaïse Kanimba ubwo bari mu kiganiro The Exchange gica kuri CNN, basobanuye ko ibyo umubyeyi wabo arimo 'ari ugutera akanyabugabo abaharanira uburenganzira bwa muntu, abari mu bihe nk'ibye no kwibutsa buri wese 'gukomeza intego yabo, kudaceceka kuko ari bwo bazafasha abandi n'imfungwa za politiki'.

    Anaïse Kanimba ati 'Ni ingenzi ko dukomeza uru rugamba.'

    Abakobwa ba Rusesabagina bibukijwe ko ibyo batangaza bihabanye n'ibyo umubyeyi wabo yanditse ubwo yasabaga imbabazi, bavuga ko batazaceceka, bazakomeza urugamba rwo kuvuganira n'abandi bari mu bihe nk'ibya Se.
    Ati 'Kurekurwa kwa Papa ni igihamya cy'uko iyo ushyize imbaraga ku cyo wemera uharanira, bishoboka'.

    Ibi bivugwa na Rusesabagina bisa nko gukina ku mubyimba imiryango y'abahitanywe n'ibitero bya MRCD/FLN yashinze no kumvikanisha ko azakomeza inzira yari yaratangiye mbere yo gufungwa.

    Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abakobwa-ba-rusesabagina-na-se-wa-bo-barahiriye-kutazacogora-kuri-politiki-y-u

  • DRC yongeye gusaba Urukiko Mpuzamahanga guperereza ku byaha by'inyeshyamba (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umushinjacyaha Karim Asad Ahmad Khan yatangaje ko ubwo busabe bwa leta ya Kinshasa buherekejwe n'inyandiko z'ibihamya zisaba ibiro bye 'guperereza ku ngabo n'imitwe yitwaje intwaro' bashinja ibyaha muri Kivu ya Ruguru.

    Yongeraho ko 'ibyaha byose bivugwa' muri ubwo busabe 'byakozwe n'umuntu uwo ari wese, hatitawe uruhande ariho cyangwa ubwenegihugu, bizasuzumwa'.

    Uyu mushinjacyaha ntiyatangaje abo leta ya Kinshasa ishinja.

    Ariko abategetsi muri DR Congo basanzwe bashinja umutwe wa M23 n'igisirikare cy'u Rwanda ibyaha by'ubwicanyi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

    Raporo z'inzobere za ONU zavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo gufasha umutwe wa M23.

    Raporo z'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu zishinja M23 ifashijwe n'igisirikare cy'u Rwanda ibyaha birimo ubwicanyi ku basivile no gufata abagore ku ngufu.

    Abategetsi b'u Rwanda bahakana ko gufasha M23 bavuga ko ibibera mu burasirazuba bwa DRC bireba iki gihugu ubwacyo. M23 nayo yahakanye ko ntaho ihuriye kandi idafashwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Iyi ni inshuro ya kabiri leta ya DR Congo isaba uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha gukurikirana ibyaha byakorewe ku butaka bwayo.

    Iya mbere yari mu 2004 aho Kinshasa yasabye uru rukiko gukurikirana ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe kuva mu 2002 mu ntara ya Ituri byakozweho iperereza ndetse hakagira abantu bafatwa bakaburanishwa.

    Muri bo harimo Jean Pierre Bemba wahamijwe bimwe mu byaha agafungwa nyuma akaza kujurira akagirwa umwere ndetse akarekurwa, ubu ni Minisitiri w'ingabo wa DR Congo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/drc-yongeye-gusaba-urukiko-mpuzamahanga-guperereza-ku-byaha-by-inyeshyamba-muri

  • Niyonzima Haruna munzira isezera mu ikipe y'Igihugu ( Amavubi) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yaciye amarenga yo gusezerera Ikipe y'Igihugu Amavubi, nyuma y'ibyo yatangarije B&B FM-Umwezi.

    Abajijwe uko yakira kuba amaze iminsi adahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu yavuze ko atari we wihamagara ndetse bitanamubabaza.

    Yagize ati ' Ntabwo ari njye wihamagara ariko abariyo tuba tuvugana. Njye ntabwo ndi umukinnyi wo kwinginga ngo mpamagarwe. Ikindi ntabwo byambabaza ariko nababazwa n'umusaruro mubi wayo.'

    Yakomeje avuga ko ku rundi ruhande aba yumva iby'Ikipe y'Igihugu yaramaze kubivamo.

    Yagize ati 'Ku mutima wanjye mba numva naramaze kubivamo ariko ingufu ndazifite kuko muri 'club' yanjye ndakina.

    Haruna Niyonzima yatangiye gukinira ikipe y'igihugu muri 2006, gusa ntabwo yigeze agira amahirwe yo kuba yagira ikintu gikomeye ayigezeho nko kuyihesha itike y'igikombe cy'Afurika cyangwa itike y'igikombe cy'Isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/niyonzima-haruna-munzira-isezera-amavubi

  • Davido yahishuye icyo yicuza cyagije umuryango we – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro gishya cya ABTalks yatangaje ukuntu yicuza kuba yarigeze kugira ibibazo n'umugore we avuga ko yakabaye yarahosheje ibibazo mu bundi buryo aho gutuma bigera ku rugero byagezeho.

    Aboneraho kandi kuvuga ko Chioma ari umuntu w'igikundiro n'ingeso nziza atari akwiye kumunyuza mu bihe yamunyujijemo avuga ku kintu yicuza yagize ati'Ndumva ari igihe njye n'umugore wanjye Chioma twagiranaga ibibazo.'

    Akomeza agira ati'Ntekereza ko nakabaye naramwitwayeho neza kubera ko ari umuntu mwiza. Numva aricyo gihe nazambije ibintu ariko ubu byarakemutse.'

    Nubwo Davido na Chioma bigeze kugirana ibibazo gusa baje kwiyunga bakaba baranashyingiranwe ati'Sinigeze ubundi mara igihe kingana gutya nsa n'utujemo mu muziki.'

    Yongeraho ati'Gusa cyari igihe cyo kongera kwitecyerezaho, kuruhuka, gutegura ejo hazaza kugira igihe n'umuryango wanjye harimo no gutunganya indirimbo nshya. Naranatembereye kandi nkora ubukwe.'

    Agaruka ku bukwe bwe, Davido yerekanye ko ari wo mwanzuro mwiza yafashe mu buzima bwe ,ashimira umugore we ukomeza kumuba hafi kandi akabasha kumwumva muri byose.

    Davido ari mu bahanzi bakomeye Afurika ifite, akagira indirimbo zikundwa na benshi ku Isi, imbaraga n'ubuhanga agaragaza ku rubyiniro bituma ibitaramo agenda akorera hirya no hino bikundwa na benshi.Davido yatangaje ko yicuza kuba yarigeze gutenguha Chioma

    Davido yemeje ko yashyingiranwe na Chioma kandi ubu bameze neza amushimira kuba abasha kumwumva .

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/davido-yahishuye-icyo-yicuza-cyagije-umuryango-we

  • Umugore witwa Ngagi yaciye ibintu nyuma yo kuvuga ko iyo anyweye ikigage anyarira umugabo we ndetse akamutaho n’amazirantoki (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Ngagi yaciye ibintu nyuma yo kuvuga ko iyo anyweye ikigage anyarira umugabo we ndetse akamutaho n'amazirantoki (Videwo)

    Mu mashusho magufi yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga yasekeje imbaga nyamwinshi nyuma yo kubona umugore wigamba avuga ko iyo yinywereye ikigage anyarira umugabo we ndetse akanamunera bikaba ari n'abyo byasekeje bikanatungura bamwe mu bakoresha umbuga nkoranyambaga.

    Reba video hasi.. 

    Source : https://yegob.rw/umugore-witwa-ngagi-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kuvuga-ko-iyo-anyweye-ikigage-anyarira-umugabo-we-ndetse-akamutaho-namazirantoki-videwo/

  • Ngaho subiza: Ni ikihe kintu gihuza abantu babiri kiri ku muntu umwe? (Igisubizo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibazo:
    Ni ikihe kintu gihuza abantu babiri kiri ku muntu umwe?
    Igisubizo:
    Impeta.
    Impeta ihuza abantu ku buryo n'iyo umuntu akubonye uri wenyine wambaye impeta, ahita amenyako hari umuntu mwihuje nta n'icyo yiriwe akubaza.

    Source : https://yegob.rw/ngaho-subiza-ni-ikihe-kintu-gihuza-abantu-babiri-kiri-ku-muntu-umwe-igisubizo/