Blog

  • Ikipe y’igihugu ikomeje kwitwara neza muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball mu gushaka itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu mikino Nyafurika 'FIBA Zone 5 AfroCan Qualifiers”, ikomeje kwitwara neza.

    Iyi kipe y’igihugu muri iri jonjora ririmo kubera muri Tanzania yaraye itsinze umukino wa Gatatu aho batsinze amanota 77-57.

    Ni umukino wabaye ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 20 Kamena 2023 aho wabereye muri Benjamin Mkapa Indoor Court i Dar es Salaam.

    Agace ka mbere karangiye u Rwanda rutsinze amanota 24 kuri 14 ni mu gihe agace ka kabiri rwagatsinze amanota 28 kuri 7. Bivuze ko bagiye kuruhuka u Rwanda rufite 52 kuri 21.

    Tanzania yagarutse mu gace ka gatatu aho yatsinze u Rwanda amanota 18 kuri 14 ndetse n’agace ka nyuma yagatsinze ku manota 18-11. Umukino warangiye ari 77 kuri 57 ya Tanzania.

    Uyu munsi ikipe y’igihugu irakina umukino wa nyuma aho ihura n’u Burundi, itsinda irahita ibona itike yerekeza mu mikino ya nyuma ya “FIBA AfroCan” izabera muri Angola ku wa 8-16 Nyakanga 2023.

    Amavubi yaraye yitwaye neza ku mukino wa Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ikomeje-kwitwara-neza-muri-tanzania

  • Perezida wa Zambia wasuye u Rwanda,yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali #rwanda #RwOT

    Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema uri mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi yunamira inzirakarengane zahashyinguwe.

    Perezida Hakainde yatangiye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

    Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biri mu byari kuri gahunda ye kugira ngo asobanurirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yageze ku rwibutso aherekejwe n'abandi bayobozi batandukanye mu nzego za leta.

    Perezida Hichilema yitabiriye Inama y'lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n'ibigo by'imari, yiswe 'Inclusive Fintech Forum' yangiye kuri uyu wa Kabiri.

    Ku gicamunsi yakiriwe Perezida Kagame bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi ndetse anamwakira ku meza ku mugoroba, mu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel.

    Mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko asura Ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk'izingiro ry'ibikorwa by'ikoranabuhanga muri Afurika n'ibindi bikorwa bitandukanye ndetse Abakuru b'Ibihugu baragirana ikiganiro n'itangazamakuru.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.

    The post Perezida wa Zambia wasuye u Rwanda,yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/21/perezida-wa-zambia-wasuye-u-rwandayunamiye-abatutsi-bazize-jenoside-bashyinguye-mu-rwibutso-rwa-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-zambia-wasuye-u-rwandayunamiye-abatutsi-bazize-jenoside-bashyinguye-mu-rwibutso-rwa-kigali

  • Kabuga: Urukiko rwemeye ubujurire ku cyemezo cyuko 'adashobora gukomeza kuburanishwa' #rwanda #RwOT

    Urugereko rw'i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urwari urukiko mpuzamahanga rw'Arusha rwemeye ubujurire bw'ubushinjacyaha n'ubwunganizi bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

    Nta tariki yatangajwe ubujurire buzatangirira.

    Ibi bibaye nyuma yuko ku itariki ya 6 y'uku kwezi kwa Kamena (6) uru rugereko rwanzuye ko 'amagara ye atameze neza kuburyo yaburanishwa' kandi ngo ashobore gukurikira iburanisha mu buryo bwa nyabwo.

    Uwo mwanzuro wemejwe n'abacamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha, Margaret M. deGuzman na Ivo Nelson de Caires Batista Rosa, ariko Mustapha El Baaj ntiyemeranyije na bagenzi be kuri uwo mwanzuro.

    Icyo gihe uru rugereko rwavuze ko Kabuga — inyandiko y'urukiko igaragaza ko afite imyaka 88 — 'bigoye cyane ko amagara ye yazongera kumera neza mu gihe kiri imbere'.

    Mu cyemezo cy'urukiko cyo kuwa gatanu ushize, urukiko rwavuze ko rwemeje ubujurire bw'ubushinjacyaha n'ubwunganizi bwa Kabuga ku mwanzuro warwo ko adashobora kuburanishwa.

    Ku itariki ya 13 Kamena, ubushinjacyaha bwari bwasabye uru rugereko kwemera ubujurire bwabwo. Bwavuze ko kuba inteko y'abacamanza ubwayo itemeranya yose ko Kabuga adashobora kuburanishwa ari ingingo ituma uwo mwanzuro ugomba kujuririrwa.

    Kuri iyo tariki kandi, ubwunganzi bwa Kabuga na bwo bwasabye kujurira, buvuga ko iburanisha rya Kabuga rikwiye guhagarikwa cyangwa rigasozwa ndetse akarekurwa.

    Ubwunganizi bwe buvuga ko busanga nta shingiro rihari mu mategeko ryuko habaho ubundi buryo bwo kuburanisha Kabuga nkuko bwemejwe n'uru rugereko. Buvuga ko iburanisha ryo muri ubu buryo ryahonyora uburenganzira bw'ibanze bwa Kabuga.

    Mu kwemera ubujurire bw'impande zombi, umucamanza Bonomy yashingiye ku mpamvu zirimo nko kuba icyemezo cy'ubwo buryo bundi gicyenera ko 'iburanisha rikwiye kuba mu buryo bubereye [the fairness of the proceedings] kandi umwanzuro w'ako kanya w'Urugereko rw'Ubujurire ushobora gutuma haterwa intambwe nini mu iburanisha'.

    Yanavuze ko ubushinjacyaha n'ubwunganizi bagaragaje ko nta kindi bazarenzaho ku mwanzuro w'urugereko rw'ubujurire.

    Mu mwanzuro warwo wo ku itariki ya 6 Kamena, uru rugereko rwavuze ko rwashingiye ku biri mu ngingo ya 18 na 19 y'amategeko arushyiraho, ahavugwamo ko iburanisha rigomba gukorwa mu buryo 'bubereye kandi bwihuse bunatanga umusaruro', kandi hubahirizwa uburenganzira bwa Kabuga.

    Rwavuze ko uburyo bwo kubahiriza uburenganzira bwa Kabuga no kugera ku ntego z'ubutabera z'uru rukiko ari ugukoresha ubundi buryo bw'iburanisha 'busa n'urubanza mu buryo bushoboka bwose, ariko hatarimo ko yahamwa n'icyaha'.

    Urukiko rwavuze ko kuko Kabuga atazaburana adashobora kuzacibwa urubanza ariko rwo ruzakomeza mu bundi buryo kugira ngo 'hafatwe umwanzuro ku byaha byibasiye inyoko muntu n'ibya jenoside aregwa imbere y'abazize n'abarokotse n'umuryango mpuzamahanga muri rusange'.

    Ni icyemezo cyababaje ndetse cyamaganwa n'ishyirahamwe ry'abarokotse jenoside mu Rwanda, IBUKA. Icyo gihe umukuru waryo Philibert Gakwenzire yabwiye BBC ati:

    'Ubwo yafatwaga, mu by'ukuri IBUKA n'abacitse ku icumu twumvise twiruhukije, tuzi ko noneho ubutabera twavukijwe igihe kinini tugiye kububona.

    'Ariko muri iyi myaka itatu ishize byarakomeje birazurungutana, kugeza ubwo bavuze ngo bitewe n'imyaka afite ntabasha gukurikirana urubanza.

    'Ariko noneho uyu munsi aho icyemezo cyavuze ko atakomeza kuburana twumvise dutunguwe kandi dushegeshwe kurushaho, kuburyo twifuza ko hagomba gushakwa izindi nzira izo ari zo zose kugira ngo ntibizahagararire aho ngaho'.

    Byageze aha gute?

    Iburanisha riheruka ryo ku itariki ya 30 Werurwe (3), umucamanza Bonomy yari yarisubitse 'kugeza igihe kitazwi'.

    Hari nyuma yuko uruhande rw'ubwunganizi bwa Kabuga n'urw'ubushinjacyaha bagiye impaka kuri raporo y'inzobere zigenga.

    Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri Werurwe, yakozwe — ku busabe bw'urukiko — n'inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras.

    Muri iyo raporo, izi nzobere zivuga ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nkuko byavuzwe mu rukiko.

    Iyo raporo irimo ko 'ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe' bwa Kabuga 'bwagabanutse', ndetse ko afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa ('clinical dementia').

    Ibyo byatumye ku itariki ya 10 Werurwe uru rugereko rw'i La Haye ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe, ahubwo ruha umwanya izo nzobere zisabwa ibisobanuro mu rukiko kuri iyo raporo.

    Nyuma yaho, ubushinjacyaha n'ubwunganizi bavuze icyo batekereza ku bisobanuro by'izo nzobere na raporo yazo, kugeza ku itariki ya 30 Werurwe.

    Ku itariki ya 6 Kamena ni bwo urugereko rwatangaje umwanzuro wo mu rwego rw'ubucamanza kuri iyo raporo y'inzobere zigenga, no ku ngingo z'ubushinjacyaha n'ubwunganizi kuri iyo raporo, ruvuga ko Kabuga adashobora kuburanishwa.

    Uwo mwanzuro ni wo ubu ugiye kujuririrwa.

    Inkuru ya BBC

    The post Kabuga: Urukiko rwemeye ubujurire ku cyemezo cyuko 'adashobora gukomeza kuburanishwa' appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/21/kabuga-urukiko-rwemeye-ubujurire-ku-cyemezo-cyuko-adashobora-gukomeza-kuburanishwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kabuga-urukiko-rwemeye-ubujurire-ku-cyemezo-cyuko-adashobora-gukomeza-kuburanishwa

  • She-Amavubi yabonye umutoza, yahamagaye abakinnyi 25 #rwanda #RwOT

    Nyinawumuntu Marie Grace ni we wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore aho yahise ahamagara abatarengeje imyaka 23 aho bagiye kwitegura imikino yo gushaka itike y’Imikino ya Olempike yo mu 2024.

    Uyu mutoza akaba yahise ahamagara abakinnyi 25 agomba gutangirana umwiherero tariki 28 Kamena 2023.

    Agiye gutangira urugendo rwo gushaka itike y’Imikino ya Olempike 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.

    Ku ikubitiro azatangira akina na Uganda tariki ya 12 Nyakanga i Kampala naho uwo kwishyura ukinwe tariki 18 Nyakanga 2023 kuri Stade Huye. Mu gihe rwasezerera Uganda rwazahura na Cameroun mu kindi cyiciro.

    Ibi bisobanuye ko azayobora u Rwanda mu mikino ibiri rugomba gukinamo na Uganda, ubanza tariki ya 12 i Kampala naho uwo kwishyura ukinwe tariki 18 Nyakanga 2023 kuri Stade Huye. Akazungirizwa na Mukamusonera Théogenie usanzwe atoza AS Kigali y’Abagore.

    Muri iyi mikino, ijonjora rya mbere rizakinwa n’amakipe 18 akuranemo hasigare icyenda, muri aya icyenda arindwi muri aya azahura n’arindwi yabaye aya mbere mu Gikombe cya Afurika giheruka, abiri asigaye yikiranure hagati yayo. Hakurikireho ibindi byiciro bibiri bizatanga amakipe abiri azaserukira Umugabane wa Afurika mu Mikino Olempike.

    Abakinnyi 25 bahamagawe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/she-amavubi-yabonye-umutoza-yahamagaye-abakinnyi-25

  • Turaseka ariko ntabwo bishimishije, nibikomeza gutya tuzakomeza tubabare – Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yavuze ko abona hakwiye gufatwa igihe hategurwa ikipe y’igihugu niyo byatwara imyaka 10 ariko ikazaza imeza neza, n’aho bikomeje mu mujyo birimo Abanyarwanda bazakomeza kubabara.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, yababaje benshi bitewe n’umusaruro uri hafi ya ntawo imaze imyaka 10 itanga utuma abanyarwanda bahora bifashe mapfubyi.

    Haruna Niyonzima, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwihangana ahubwo bagatera abana bakiri bato.

    “Amavubi twese nk’abanyarwanda yartubabaje ku mukino w’ejobundi ariko inama nnjyewe ni uko twakomeza kwihangana n’ubundi tugakomeza tukazamura n’abo bana bato.” Haruna aganirana ISIMBI

    Yakomeje avuga ko hakwiye gufatwa igihe niyo yaba imyaka 10 cyangwa 15 hagategurwa ikipe y’igihugu izatanga umusaruro n’aho ubundi nibikomeza gutya Abanyarwanda bazakomeza bababare.

    Ati “buriya njyewe hari ibintu mvuga, nanavuze kenshi, ni tugire uburyo sinzi ukuntu nabyita, twihangane tuvuge ko tugiye gutegura imyaka 10, imyaka 15 ariko dutegure ibintu bigiye mu buryo ariko nidukomeza gutya tuzakomeza tubabare, ariko nubwo turimo duseka ntabwo bishimishije, ikipe y’igihugu ni twebwe gusa tudatsinda, abaturanyi nabonye baratsinze, birababaje ariko hariho igihe Imana natwe izatwibuka.”

    Kuva 2004 u Rwanda rwakina igikombe cy’Afurika bwa mbere mu mateka yarwo ntabwo rurongera kugira amahirwe yo kubona indi tike yacyo, kuri iyi nshuro inzozi zarangiye ku Cyumweru gishize ubwo Mozambique yatsindiraga Amavubi i Huye 2-0.

    Haruna Niyonzima yasabye ko hategurwa ikipe y’igihe kirekire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/turaseka-ariko-ntabwo-bishimishije-nibikomeza-gutya-tuzakomeza-tubabare-haruna-niyonzima

  • “Yego, Turi aba-ADEPR ” Umugabo wa wa mugore wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni yatitije imbuga nkoranyambaga yagize icyo ayavugaho ndetse amena n’amwe mu mabanga abantu batari bazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wa wa mugore wagaragaye mu mashusho y'urukozasoni yatitije imbuga nkoranyambaga yagize icyo ayavugaho ndetse amena n'amwe mu mabanga abantu batari bazi.

    Umugore utuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Ruli, Umudugudu wa Murambi witwa Mukanyandwi Francine, arahakana yeruye ko atariwe ugaragara mu mashusho y'urukozasoni (Ubusambanyi) yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Ahamya ko abayakwirakwije ari abashaka ku mwangiriza izina ndetse n'umuryango we.

    Umugabo we, avuga ko atazi imvano y'ibivugwa ku mugore we.

    Mu kiganiro yahaye Intyoza.com yahakanye yeruye avuga ko umugore ugaragara mu mashusho y'urukozasoni yakwirakwijwe atari we.

    Ni amashusho agaragaza umugore n'umugabo cyangwa umusore barimo kurongorana, abantu bakavuga ko ariwe uyagaragaramo ariko we ubwe yabiteye utwatsi, avuga ko abayakwirakwije bakayamwitirira ari abashaka kumwangiriza izina n'umuryango.

    Yabwiye umunyamakuru Ati' Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amashusho bivugwa ko ari ayanjye ariko si nyazi ndetse abayakwirakwiza ni abashaka kunyangiriza isura no kunsenyera umuryango kuko njyewe n'umugabo wanjye twashakanye tubanye neza, nta makimbirane dufitanye yatuma njya mu busambanyi'.

    Akomeza yemeza ko hari bamwe mu bakwirakwije aya mashusho bagomba kubibazwa, ndetse ko batangiye gufatwa ngo babiryozwe.

    Ku bijyanye n'amafaranga baciye umugore we ntakintu yigeze atangaza.

    Ku byo gusengera muri ADEPR yabyemeje avuga ko ariho basengera gusa ngo ku wa 18 Kamena 2023 batigeze bajya gusengera aho basengeraga ku bw'impamvu z'ubutumwa bundi bari bafite bw'itorero.

    Source : https://yegob.rw/yego-turi-aba-adepr-umugabo-wa-wa-mugore-wagaragaye-mu-mashusho-yurukozasoni-yatitije-imbuga-nkoranyambaga-yagize-icyo-ayavugaho-ndetse-amena-namwe-mu-mabanga-abantu-batari-bazi/

  • Byari agahinda n’amarira menshi mu muhango wo gusezera bwa nyuma umufana ukomeye wa Manchester United – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kamena 2023, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma umufana w'umukecuru ukomeye wa Manchester United wo muri Kenya uherutse kwitaba Imana.

    Uyu mukecuru wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok kuri uru rubura yakurikirwaga n'abantu barenga ibihumbi 600, Instagram na Facebook, yakunze kugaragara yifotoza mu buryo bumeze nk'uko rutahizamu Rashford wa Manchester United yishimira igitego.

     

    Source : https://yegob.rw/byari-amarira-agahinda-menshi-mu-muhango-wo-gusezera-bwa-nyuma-umufana-ukomeye-wa-manchester-united-amafoto/

  • Urwanda mu yindi mikino nta mikino rugira! U Rwanda rwanyatuye izakabwana igihugu cy’abaturanyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwanda mu yindi mikino nta mikino rugira! U Rwanda rwanyatuye izakabwana igihugu cy'abaturanyi.

    Nyuma yuko ikipe y'igihugu Amavubi akomeje kubabaza abatari bake mu gihugu, ubu habonetse umuhoza w'abanyarwanda nubwo benshi bataramumenya.

    Uwo muhoza ntawundi uretse ikipe y'igihugu ya Basketball. Nyuma yuko iyi kipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball ikubise Eritrea nk'umubyeyi uhana umwana, ubu yongeye kwereka Tanzania ko nta mwana usya ahubwo avoma.

    Ikipe y'u Rwanda yatsinze Tanzania amanota 77 kuri 57 mu mukino wabahuje wo gushaka tike yo kwerekeza mu mikino ny'Africa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/urwanda-mu-yindi-mikino-nta-mikino-rugira-u-rwanda-rwanyatuye-izakabwana-igihugu-cyabaturanyi/

  • Ntwari Fiacre yateye utwatsi Police FC kubera ikipe izasohokera u Rwanda yamutegetse kudasinya ikanamwizeza ibisa nk’ibitangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntwari Fiacre yategerejwe n'abayobozi ba Police FC ngo asinye baraheba kubera ikipe izasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika yamubwiye ko izamuha ibyo ashaka byose ariko agasinya ikazamwifashisha mu mikino nyafurika.

    Ku munsi wejo hashize kuwa kabiri, umuzamu wafatira ikipe ya AS Kigali ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Ntwari Fiacre, yagombaga gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y'umwaka ariko ubuyobozi bwamutegereje buraheba kugeza bucyeye.

    Amakuru YEGOB twamenye kumugoroba w'ejo, avuga ko uyu muzamu gusinya yari yamaze kubyemera ariko agiye kwerekeza ku biro bya Police FC yahise yakira telephone ivuye muri APR FC imubwira ko areka gusinyira Police FC kuko ngo nawe ari mu bo bashaga gusinyisha mu gihe baratangira kwinjiza abakinnyi.

    Ntwari Fiacre byari biteganyijwe ko agomba gusinya amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Police FC agahabwa Milliyoni 20 ariko ikipe ya APR FC itajya yiburira yahise ituma ubu bwumvikane butagenda neza nkuko byari biteganyijwe.

    APR FC ishaka umukinnyi hano mu Rwanda ndetse no hanze nta kipe ikina shampiyona y'u Rwanda ifite ubushobozi bwo kuyitwara umukinnyi ikibigaraza ni uko uyu Ntwari Fiacre na Rayon Sports yaramushatse cyane ndetse baranavugana ariko Police FC na Rayon Sports bisa nkaho yaziteye umugongo ahubwo APR FC irimo kumwizeza umurengera w'amafaranga azamusinyisha hatagize igihinduka.

     

    Source : https://yegob.rw/ntwari-fiacre-yateye-utwatsi-police-fc-kubera-ikipe-izasohokera-u-rwanda-yamutegetse-kudasinya-ikanamwizeza-ibisa-nkibitangaza/

  • Umusirimu birangiye yanditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi: Cristiano Ronaldo yanditswe mu gitabo cya Guinness World Records kubera agahigo yaciye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Al-Nassr na Portugal yanditswe mu gitabo cy'abanyaduhigo ku Isi 'The Guinness World Records' cyandikwamo umuntu wese wageze ku bintu bidasanzwe biyigeze bigerwaho n'uwariwe wese.

    Kuri uyu wa kabiri taliki 20 Kamena 2023, nibwo Cristiano Ronaldo yanditswe muri iki gitabo, nyuma yo kuba umukinnyi wa mbere uhamagawe mu ikipe y'igihugu inshuro nyinshi doreko, amaze guhamagarwa muri Portugal inshuro 200.

    Source : https://yegob.rw/umusirimu-birangiye-yanditswe-mu-gitabo-cyabanyaduhigo-ku-isi-cristiano-ronaldo-yanditswe-mu-gitabo-cya-guinness-world-records-kubera-agahigo-yaciye-amafoto/