Blog

  • Hussein Shaban Tchabalala yamaze kumvikana n’ikipe ihora itsinda Rayon Sports mu buryo bworoshye ariko yananiwe kwigobotora APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy'u Burundi ndetse ukinira ikipe ya AS Kigali, Hussein Shaban Tchabalala yamaze kumvikana n'ikipe ikomeye hano mu Rwanda imaze igihe itsinda Rayon Sports ariko yananiwe kwigobotora APR FC.

    Umwaka ushize w'imikino Hussein Shaban Tchabalala yongereye amasezerano mu ikipe ya AS Kigali ariko yashakwaga cyane na Rayon Sports ndetse baranumvikana ariko nyuma bikazamo kidobya kubera amafaranga AS Kigali yahise imuba bigatuma atera umugongo Gikundiro.

    Amakuru YEGOB twamenye Umurundi Hussein Shaban Tchabalala yamaze kumvikana n'ikipe ya Kiyovu Sports mu buryo bw'ibanga nyuma yo kubona muri AS Kigali ibintu bikomeje kutagenda neza, kandi akabona Kiyovu Sports ifite umushinga mwiza wamugeza kunzozi ze.

    Hussein Shaban Tchabalala mu myaka irenga 4 amaze hano mu Rwanda yerekenye ko ari rutahizamu ntagereranywa nubwo ashinjwa gutsinda amakipe mato gusa akomeye akamunanira ariko muri iyi myaka yose aho atabaga yatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona yabaga ari muri 3 ba mbere.

    Ntawo yitwara neza hano mu Rwanda gusa, ahubwo no mu ikipe ye y'igihugu ari mu bakinnyi beza iyi kipe ifite kandi banayifasha. Ku munsi wejo bundi hashize kuwa kabiri ari mu bakinnyi batsindiye u Burundi ubwo bwatsindaga ikipe ya Namibia ibitego 3-2 mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika, ibi bivuze ko Kiyovu Sports yaba ibonye rutahizamu mwiza.

     

    Source : https://yegob.rw/hussein-shaban-tchabalala-yamaze-kumvikana-nikipe-ihora-itsinda-rayon-sports-mu-buryo-bworoshye-ariko-yananiwe-kwigobotora-apr-fc/

  • U Rwanda rwitwaye neza rugera ku mukino wa nyuma mu mikino y'Isi y'abafite ubumuga bwo mu mutwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda y'Abakobwa yageze ku mukino wa nyuma mu mikino y'igikombe cy'Isi cy'abafite Ubumuga bwo mu Mutwe '2023 Special Olympics World Summer Games' iri kubera mu Budage, nyuma yo gutsinda Bahrat yo mu Buhinde zari zanganyije ibitego 2-2 kuri penaliti 4-3.

    U Rwanda rwitabiriye iyi mikino iri kubera i Berlin kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Kamena 2023, iyi kipe yabanje kunganya n'u Buhinde igitego 1-1, inganya n'u Budage igitego 1-1, itsindwa na Jamaica ibitego 4-3 mbere yo gutsinda Israël igitego 1-0 mu mukino wayihesheje kurenga itsinda.

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kamena 2023, ni bwo yakinnye umukino wa ½, aribwo yatsinze Bahrat kuri penaliti 4-3 nyuma y'uko zombi zari zanganyije ibitego 2-2.

    Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Kamena 2023, u Rwanda ruzahura n'u Bubiligi bwatsinze Canada ibitego 2-0 muri ½. Uyu mukino ukinwa n'abantu 7 mu kibuga ndetse  n'abasimbura 3.

    Source : https://yegob.rw/u-rwanda-rwitwaye-neza-rugera-ku-mukino-wa-nyuma-mu-mikino-yisi-yabafite-ubumuga-bwo-mu-mutwe/

  • “Umenyereye gukoresha abaturage umuganda ngo ajye kuyobora umupira?” Umunyamakuru Bruno Taiba yakemanze ubuyobozi bw’abiyamamariza kuyobora FERWAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by'imikino mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, Kalisa Bruno Taifa, ubu usigaye uba muri America, yagize icyo atangaza ku byerekeye amatora yegereje muri FERWAFA.

    Uyu munyamakuru uzwiho kuvuga akari ku mutima we kose, yakemanze ubushobozi bw'abakandida biyamamarije kuyobora FERWAFA.

    Yagize ati 'Ubu tugiye kongera guta imyaka ine. Ibi ni ukugwa mu ruzi ugakurura irebe ngo rikurohore. Urazana umuntu umenyereye gukoresha abaturage umuganda ngo ajye kuyobora umupira.'

    Asoza agira inama kuri FERWAFA, ati 'Inama natanga ni uko umuntu yajya mu bintu bye. Bashake abanyamupira bawuyobore. Ba Murangwa, Jimmy Mulisa n'abandi bari hanze babatumize kuko dukeneye impinduka.'

    Ibi Taifa abivuze nyuma y'uko Munyantwali Alphonse wamenyekanye muri politiki ariwe uhabwa amahirwe menshi yo kuba umuyobozi mushya wa FERWAFA.

    Source : https://yegob.rw/umenyereye-gukoresha-abaturage-umuganda-ngo-ajye-kuyobora-umupira-umunyamakuru-bruno-taiba-yakemanze-ubuyobozi-bwabiyamamariza-kuyobora-ferwafa/

  • Amashusho y’indirimbo ‘Diane’ y’umuhanzi Bahati wo muri Kenya arikumwe na Bruce Melodie yasibwe rugikubita – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'indirimbo 'Diana', umuhanzi Bahati uri mu bakunzwe muri Kenya yifashishije Bruce Melodie yari yatuye umugore we Diana Marua, yasibwe kuri YouTube nyuma y'amasaha make asohotse.

    Bahati abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko aya mashusho yasibwe kuri YouTube na Ziki Media yatanze ikirego kuri uru rubuga ko ariyo ifite uburenganzira kuri iyi ndirimbo (YouTube report).

    Kuri ubu iyi ayo mashusho yasibwe nta gihe kinini gishije ubwo yarimaze kurebwa n'abatari bake.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yindirimbo-diane-yumuhanzi-bahati-wo-muri-kenya-arikumwe-na-bruce-melodie-yasibwe-rugikubita/

  • Mu mafoto atandukanye! Madederi uzwi muri filime ya Papa Sava yatitije Instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyamamare muri sinema nyarwanda, Dusenge Clania wamenyekanye nka Madederi muri filime ya Papa Sava, yigaruriye urukuta rwa Instagram.

    Abanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Madederi yasangije abamukurikira amafoto ye amugaragaza yambaye agakanzu kagarukira mu mabere maze atangira kuhererekanwa hose kuri Instagram.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-atandukanye-madederi-uzwi-muri-filime-ya-papa-sava-yatitije-instagram/

  • Inkomoko y’izina 'Amavubi’ rikomeje kubabaza benshi, amavu n’amavuko y’ikipe y’igihugu, amwe mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Agahinda karacyari kose mu mitima y’Abanyarwanda kubera ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi aho mu mpera z’icyumweru gishize yatsinzwe na Mozambique ikabura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, imaze imyaka 20 iyirukaho ariko byaranze.

    Uwavuga ko abakunzi bayo bishimye muri iyi minsi, yaba abeshye icya Semuhanuka. Benshi banyotewe no kuyibona itsinda umusubirizo, uyu munsi tugiye gusubiza amaso inyuma turebe bimwe mu bihe by’ingenzi by’ikipe y’igihugu ndetse n’aho izina ‘Amavubi’ ryakomotse.

    Igihugu cyabonye Ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962. Ishiyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryashyizwe mu 1972. Ryaje kwemezwa nk’umunyamuryango w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi 'FIFA’ ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika 'CAF’ mu 1976.

    Umukino wa mbere uzwi n’aya mashyirahamwe u Rwanda rwawukinnye tariki ya 29 Kamena 1976 aho rwatsinzwe n’u Burundi 6-2 mu mukino wabereye muri Gabon.

    Ntabwo byoroshye kuba wabona amateka y’ikipe y’igihugu Amavubi, muri iyi nkuru ISIMBI yagerageje guhuza bimwe mu byanditswe biri mu bubiko ndetse inavugana n’umwe mu bakiniye ikipe y’igihugu bwa mbere, tugiye kubagezaho amavu n’amavuko y’Amavubi ndetse na bimwe mu bigwi byayo.

    Bwa mbere ikipe y’igihugu ihamagarwa byari mu 1964 ariko byari ugukora imyitozo gusa, harimo abakinnyi nka Butare, Hardi, Kamatari, Rutanga Pierre, Nshimyumurwa Denis.

    Yongeye guhamagarwa mu 1970, irimo abakinnyi nka Runyinya, Mbaraga, Nshimyumurwa, Donat, Kamatari, Ngezi, nabwo byari ugukora imyitozo gusa.

    Nk’ibisanzwe usanga amakipe y’ibihugu aba afite andi mazina azwiho(nicknames), akenshi agenda yisanisha n’imyamaswa z’inkazi mu kugaragaza ubukana bw’ikipe yabo, inyamaswa zifite icyo zisobanuye mu muco wabo cyangwa ikindi kintu gifite ubusobanuro cyane kuri icyo gihugu, nka Uganda yitwa 'Uganda Cranes(Imisambi ya Uganda)’ iyo urebye mu ibendera ry’iki gihugu harimo umusambi, Tanzania ni 'Taifa Stars(Inyenyeri z’igihugu)’ Cote d’Ivoire yitwa 'Les Éléphants (Inzovu)’ n’andi menshi.

    U Rwanda rwahisemo kwitwa Amavubi, agakoko gato k’inigwa habiri ariko kagira ubukana, akenshi ubwumva iyo kakudwinze.

    Iyo ubajije abantu ntabwo bakubwira umwaka nyirizina, ikipe y’igihugu yahawe akabyiniriro k’Amavubi, izina ryafashe kugeza n’uyu munsi.

    Kanamugire Aloys wakiniye ikipe y’igihugu yahamagawe bwa mbere igiye gukina amarushanwa mu 1976, yabwiye ISIMBI ko nabo batazi aho icyo gitekerezo cyavuye ariko icyo gihe babwiwe na Minisiteri ko batanze itangazo mu baturage ngo batange izina ryakwitwa ikipe y’igihugu, bagatoranyamo Amavubi.

    Yagize ati 'mu by’ukuri kuvuga ngo iryo zina ryavuye he kuko icyo gihe nanjye nari nk’iri umukinnyi, ariko ibyo nagiye numva ntangiye gukora muri iyo Minisiteri, ni itangazo ryatanzwe mu baturage bavuga ngo buri wese arebe izina yakwita ikipe y’igihugu, batanze amazina menshi ariko nyuma yaho bemeza ko ikipe izitwa Amavubi, bambwiye ko uwaritanze impamvu yarihisemo ari uko Amavubi adwinga ntashireyo, aradwinga agashira ariko ejo hakaza andi nayo akadwinga. Icyo nicyo gisobanuro bampaye.'

    Amavubi 1978: Abahagaze uhereye ibumoso, Dusange Jean Pierre, Mugemana, Kassim, Dr Ndagijimana Emmanuel, Bayingana, Ntacyabukura Sabbit, Rugirangoga na Runuya. Abicaye ni; Kirenga Louis, Minani, Habantake, Alfred, Kamali, Enos Gatari, Kanamugire Aloys na Baruwani Suedi

    Bwa mbere ikipe y’igihugu yahamagawe igiye gukina amarushanwa hari mu 1976, yari igiye gukina amarushanwa yo muri Afurika yo hagati(central African football competition) ryabereye muri Gabon, yatozwaga n’umudage Otto Pifster, bamwe mu bakinnyi bahamagawe icyo barimo Bapfakurera Alfred, Kamatali, Ndiramiye Gabon, Antoine wa Nyanza, Karenzi, Aloys Kanamugire, Deo Kanamugire, Nshimyumurwa, Rutanga, Nyinyoli, Donat, Mike, Jumapili, Barabwiriza Runyinya n’abandi.

    Iri rushanwa ni naryo rigaruka mu bihe bibi u Rwanda rwatsinzwemo ibitego byinshi mu mateka yayo, uretse kuba baratsinzwe n’u Burundi 6-2 mu mukino wabo wa mbere, batsinzwe na Cameroun 5 — 0, tariki ya 7 Nyakanga 1976, rutsindwa na DR Congo icyo gihe yari Zaire, hari tariki ya 12 Nyakanga 1976.

    Ibi byiyongera ku bitego 5-0 Amavubi yatsinzwe na Tunisia tariki ya 10 Mata 1983 mu gushaka itike y’igikombe cy’AfurikaTunisia.

    Kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda rwisanze mu bihe bitatumaga rwashyira umutima kuri ruhago, ndetse na nyuma ya Jenoside byafashe imyaka kugira ngo rwisuganye ari nacyo gihe Imisambi ya Uganda yayadonze inshuro 5 zose nta rubori rw’Ivubi rwabashije kuyihamya, hari tariki ya 1 Kanama 1998.

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cyo mu 1998 u Rwanda rwakuwemo na Tunisia mu ijonjora rya mbere, icya 2002 rwakuwemo Cote d’Ivoire mu ijonjora rya mbere.

    Bimwe mu bihe byiza bitibagirana u Rwanda rwagize, harimo kuba Rwanda B yaregukanye irushanwa rihuza ibihugu byo ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati(CECAFA) mu 1999, hari nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Kenya ibitego 3-1 bya Ndindiri Mugaruka, Nshizirungu Hubert Bebe na Ndizeye ni mu gihe Kenya yatsindiwe na Kimuyu.

    Icyo gihe u Rwanda rwari rufitemo amakipe 2, Rwanda A na Rwanda B, impamvu ni uko igihugu cyabaga cyakiriye cyahabwaga amahirwe yo kugiramo amakipe 2.

    Rwanda B yegukanye CECAFA: Uhereye iburyo abahagaze, umunyezamu Ishimwe Claude, Batu Jean, Ndindiri Mugaruka na Gishweka Faustin, abapfukamye ni; Sibo Abdul, Munyaneza Djuma, Habimana Sostene, abicaye; Rusanganwa Fredy Ntare, Mupimbi Yves, Nshizirungu Hubert Bebe na Muronda Jean Pierre

    Igitego cy’umutwe cya Jimmy Gatete ku mupira wari uvuye kuri Ntaganda Elias, cyahesheje u Rwanda intsinzi imbere ya Ghana kuri Stade Amahoro tariki ya 6 Nyakanta 2003 ndetse ruhita rubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia, akaba ari nacyo gikombe rukumbi u Rwanda rwitabiriye, ndetse benshi bakurikirana umupira w’amaguru bemeza ko ari byo byishimo bikomeye cyangwa intsinzi ikomeye Amavubi yagize.

    Muri iki gikombe cy’Afurika ntabwo u Rwanda rwabashije kurenga itsinda A rwari rwisanzemo, rwasoje ku mwanya wa 3 n’amanota 5, nyuma ya Guinea ya kabiri yari ifite 5, Tunisia yari ifite 7 ni mu gihe DR Congo yasoje n’ubusa iri ku mwanya wa nyuma.

    U Rwanda rwatangiye rutsindwa na Tunisia 2-1 Ziad Jaziri ku munota wa 27 na Francileudo dos Santos ku munota wa 57 nibo batsindiye Tunisia ni mu gihe u Rwanda rwatsindiwe na Joao Rafael Elias ku munota wa 32.

    Umukino wa kabiri rwanganyije na Guinea 1-1, Karim Kamanzi ni we watsindiye Amavubi ku munota wa 93 yishyura igitego cya Aboubacar Titi Camara wari watsinze ku munota wa 49.

    Amavubi yasoje itsinda atsinda DR Congo igitego 1-0 cya Said Abed Makasi ku munota wa 74.

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2006, Amavubi yatsinze Namibia mu ijonjora rya mbere ariko isoza ku mwanya wa nyuma mu cyiciro cya 2 inyuma ya Angola, Nigeria, Gabon, Zimbabwe na Algeria.

    Ibitego byinshi Amavubi yatsinze mu mateka yayo hari tariki ya 13 Ukuboza 2007 Dar es Salaam muri CECAFA ubwo batsindaga Djibouti 9-0, Karekezi Olivier yatsinzemo 2, Ahmed Abdi yitsinze igitego, Kamana Bokota Labama atsinda 3, Roger Tuyisenge atsinda 1, Elias Uzamukunda atsindamo kimwe na Hegman Ngomirakiza na we yatsinze 1.

    Tariki ya 10 Nzeri 2019 Amavubi yatsinze Seychelles 7-0 mu mu ijonjora ry’ibanze ryo guashaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere buri umwe yatsinze 2, Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi na Hakizimana Muhadjiri buri umwe atsinda 1.

    Amavubi yakinnye igikombe cy’Afurika cya 2004, iyi yakinnye umukino ufungura na Tunisia. Uhereye ibumoso abahagaze ni; Nkunzingoma Ramazan (goalkeeper), Bizagwira Leandre, Ndikumana Kataut, Said Abed, Karekezi Olivier na Nshimiyimana Eric. Abicaye ni; Ntaganda Elias, Nshimiyimana Canisius, Mbonabucya Desire, Manamana na Sibomana Abdul

    Uretse igikombe cya CECAFA cyo mu 1999 Rwanda B yegukanye, Amavubi amaze kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA inshuro 5 zose ariko ntarabasha kwegukana iki gikombe, aho muri 2003 igikombe cyabereye muri Sudani, Amavubi yatsinzwe na Uganda ku mukino wa nyuma 2-0, 2005 cyabereye mu Rwanda, Amavubi atsindwa na Ethiopia ku mukino wa nyuma 1-0, 2007 cyabereye muri Tanzania maze u Rwanda rutsindwa na Ethiopia ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4-2, ni nyuma y’uko bari banganyije 2-2.

    2009 Amavubi yongeye gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Uganda 2-0, igikombe cyabereye muri Kenya, 2011 ku nshuro ya 3 Uganda yatsindiye Amavubi ku mukino wa nyuma wa CECAFA, amakipe yombi yanganyije 2-2 aho ibitego by’Amavubi byombi byatsinzwe na Kagere Meddie, bageze muri penaliti Uganda itsinda 3-2, yari yabereye muri Tanzania, 2015 yabereye Ethiopia, Uganda n’Amavubi nizo zageze ku mukino wa nyuma nabwo Uganda itwara igikombe itsinze 1-0.

    Umusaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi ntabwo ari mwiza ugereranyije n’ibihugu by’ibituranyi nka DR Congo yegukanye igikombe cy’Afurika cyo mu 1974 ndetse kujya muri iki gikombe yabigize akamenyerero.

    Uganda yasoje ku mwanya wa kabiri mu gikombe cy’Afurika cyo mu 1978 ndetse kwitabira igikombe cy’Afurika kuri yo si inkuru, biba inkuru iyo itagiyeyo. Hari u Burundi, Tanzania ndetse na Kenya nazo zisa nk’aho zirimo kugenda zisiga u Rwanda.

    Ibi akenshi iyo urebye usanga bishingira ku kuba nta gahunda ihamye ihari yo gutegura ndetse no kwimakaza umuco w’iterambere rya ruhago rishingiye ku bana cyane ko igihe bateguwe batanze umusaruro nk’aho 2011 bitabiriye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique.

    Muri 2014 u Rwanda rubuze itike y’igikombe cy’Afurika cya 2015 nyuma yo gutsinda Congo Brazaville ariko bagasanga Daddy Birori hari andi mazina akiniraho muri Congo, u Rwanda rwacitse ku muco wo guha abakinnyi baturuka mu bindi bihugu ubwenegihugu ngo bakinire u Rwanda, aho n’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yigeze kubigarukaho avuga ko kugura abakinnyi ubazana mu ikipe y’igihugu uretse no mu Rwanda nta n’ahandi byigeze biba igisubizo bityo ko bikwiye guhinduka ahubwo hagashyirwa imbaraga mu gutegura.

    Perezida Kagame ni kenshi yagiye agaragaza ko ashyigikiye y’igihugu Amavubi ariko yo ikamutenguha, kugeza aho yanasabye ko gukina babireka bakajya bakurikirana iby’aho babizi.

    Kuva mu 1930 igikombe cy’Isi kibaye bwa mbere kugeza mu 1994 Amavubi ntabwo yigeze yitabira iki gikombe, 1998, 2002 na 2006 yaviriyemo mu ijonjora ry’ibanze, 2010 yageze mu ijonjora rya nyuma ariko ntiyahirwa, 2014 yarenze ijonjora ry’ibanze gusa, 2018 ntiyakinnye ijonjora ry’ibanze ariko yaviriyemo mu cyiciro gikurikiyeho ikuwemo na Libya ku bitego 4-1.

    Mu gikombe cy’Afurika cyatangiye mu 1957, Amavubi yatangiye gushaka itike yacyo mu 1982 aho yaviriyemo mu ijonjora kimwe no mu 1984. Yongeye kugaruka mu 2000 aviramo nabwo mu ijonjora kimwe no mu 2002. 2004 Amavubi yabonye itike y’igikombe cy’Afurika, kimwe rukumbi yitabiriye, kuva icyo gihe kugeza ku gikombe cy’Afurika cya 2021 kizakinwa muri Mutarama 2022 ntabwo Amavubi arongera kubona itike yacyo, uretse icya 2015 yari yabonye itike ariko agakurwamo kubera umukinnyi(Daddy Birori) wakiniraga ku byangombwa bitandukanye.

    Amateka agaragaza ko Haruna Niyonzima ari we mu mukinnyi umaze gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda imikino myinshi y’amarushanwa nta ya gishuti irimo, aho kuva muri 2006 ahamagawe bwa mbere kugeza uyu munsi amaze gukina imikino 107, muri yo mikino ari kumwe n’Amavubi batsinze imikino 33, banganya 25 batsindwa 47, binjije ibitego 102 binjizwa 125, muri ibyo bitego afitemo 6 aho aheruka gutsinda igitego tariki ya 26 Ugushyingo 2012 muri CECAFA yabereye Uganda, u Rwanda rutsinda Malawi 2-0, harimo igitego cye, akaba ari ku mpuzandengo ya 43.33%.

    Hagiyemo n’imikino ya gishuti Karekezi Olivier ni we umugwa mu ntege aho afite 134 mu gihe Haruna ari 135.

    Ububiko bw’umunyamakuru Nkusi Denis bugaragaza ko, Karekezi ari we watsindiye Amavubi ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 38 mu mikino 134 yayikiniye.

    Haruna Niyonzima ni we umaze gukinira Amavubi imikino myinshi

    Olivier Karekezi ni we watsindiye Amavubi ibitego byinshi

    Umusaruro w’Amavubi muri iyi minsi ntumeze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/inkomoko-y-izina-amavubi-rikomeje-kubabaza-benshi-amavu-n-amavuko-y-ikipe-y-igihugu-amwe-mu-mateka-yayo

  • Mwongeye mwariye! Umuceri umaze kuba Zahabu mu Rwanda wahawe ibiciro bishya utagomba gucikwa nabyo kugira ngo udahendwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuceri umaze kuba Zahabu mu Rwanda wahawe ibiciro bishya utagomba gucikwa nabyo kugira ngo udahendwa.

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM, yashyizeho ibiciro ntarengwa by'umuceri wo mu Rwanda, isaba abahinzi kuwugurisha ku nganda zemewe.

    Ibyo bikubiye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023 isaba abahinzi n'Abanyarwanda gukurikiza ibiciro bishya by'umuceri.

    Umuceri wa Kigori ntugomba kurenga 450frw, umuceri w'intete ziringaniye nawo ntugomba kurenga 460frw, uw'intete ndende ni 465frw naho basimati ni 710frw.

    Ni mu gihe umuceri utonoye w'intete ngufi waguriwe ku ruganda utagomba kurenga amafaranga 810frw ku w'intete ziringaniye ni 835frw, uw'intete ndende 860frw mu gihe basimati ari 1515frw

    Umucuruzi munini waranguye umuceri, uw'intete ngufi ni 835frw, uw'intete ziringaniye ni 860frw, uw'indende ni 885frw naho basimati 1540frw.

    Ni mu gihe umucuruzi muto ari amafaranga 860 ku muceri w'intete ngufi, 885frw ku muceri w'intete ziringaniye, uw'intete ndende ni 910frw naho basimati ni 1565frw.

    MINICOM ivuga ko ibiciro bishya by'umuceri udatonoye bigomba guhita bikurikizwa.

    Source : https://yegob.rw/mwongeye-mwariye-umuceri-umaze-kuba-zahabu-mu-rwanda-wahawe-ibiciro-bishya-utagomba-gucikwa-nabyo-kugira-ngo-udahendwa/

  • Davis D yagaragaye yambaye imyenda ishaje n’udukweto dusekeje bituma abarimo ibyamamare hano mu Rwanda bacika ururondogoro – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davis D ukunze kwiyita umwami w'abana, Shine Boy yashyize hanze amafoto yatitije urukuta rwa Instagram.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Davis D yasangije abamukurikira amafoto yambaye nk'abasaza, imyenda ishaje yanshitse, bituma abarimo ibyamamare mu myidagaduro nyarwanda Rwanda bacika ururondogoro.

    Mu bagize icya bayivugaho harimo umuhanzi Kamichi, DJ Bisoso, Christopher ndetse n'abandi benshi.

     

    Source : https://yegob.rw/davis-d-yagaragaye-yambaye-imyenda-ishaje-nudukweto-twa-congo-dusekeje-bituma-abarimo-ibyamamare-hano-mu-rwanda-bacika-ururondogoro-amafoto/

  • Ibihugu 5 byemeje ko bizitabira Irushahwa ryo Kwibuka #rwanda #RwOT

    Muri Volleyball ibihugu 5 birimo n’u Rwanda nibyo bizitabira Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) aho Kenya, Uganda, Burundi na Sudani y’Epfo ari byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa ku rwego rwo Kwibuka abari abakinnyi, abayobozi, abanyamuryango n’abakunzi ba Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ibi bihugu bikaba bizahatana mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 24 na 25 Kamena.

    FRVB ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo yashegeshwe bikomeye n’amahano yagwiriye u Rwanda. Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose watakaje imbaraga zikomeye mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

    Aba bose bahabwa icyubahiro mu minsi yo kwibuka kuva mu 1995, hagategurwa amarushanwa yo kusa ikivi basize.

    Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu mwaka wa 2022, ryegukanywe na REG VC mu Bagabo, mu gihe mu Bagore ryatwawe na APR WVC.

    Igikombe giheruka mu bagabo gifitwe na REG VC

    Mu bagore gifitwe na APR WVC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibihugu-5-byemeje-ko-bizitabira-irushahwa-ryo-kwibuka

  • Kigali: Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rya GS APE Rugunga, barasaba inzego nkuru z'igihugu kubafasha kugarura ku murongo iki kigo ngo babona imiyoborere yacyo igana ahabi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri ry'ababyeyi rya GS APE Rugunga riherereye mu karere ka Nyarugenge ,barasaba inzego nkuru z'igihugu kubafasha kugarura ku murongo iki kigo ngo babona kigana mu manga kubera ibibazo by'imiyoborere bikaba biri kugira ingaruka ku myigire y'abana.

    Aba babyeyi babwiye Tv1 dukesha iyi nkuru ko, ikibazo kiri muri iki kigo, ngo ni umuyobozi wacyo usigaye wongeza amafaranga uko ashatse atabanje gukorana inama n'inteko rusange y'ababyeyi barerera muri iki kigo.

    Bakomeza bavuga ko ngo kubera ukuntu amafaranga y'ishuri uyu muyobozi ayongeza uko yishakiye, bituma hari bamwe mu babyeyi batayishyura, gusa bikagira ingaruka ku bana babo.

    Ngo abana batishyuye aya mafaranga bimwa ifunguro, hakaba hari n'ababikubitirwa. Aba babyeyi barasaba inzego nkuru z'igihugu kubafasha kugarura ku murongo iki kigo ngo kuko babona kigana mu manga.

    Source : https://yegob.rw/kigali-bamwe-mu-babyeyi-barerera-mu-ishuri-rya-gs-ape-rugunga-barasaba-inzego-nkuru-zigihugu-kubafasha-kugarura-ku-murongo-iki-kigo-ngo-babona-imiyoborere-yacyo-igana-ahabi/