FERWAFA yahisemo Nyinawumuntu Grace usanzwe ari umuyobozi wa Tekiniki muri PSG Academy agirwa umutoza mukuru w'Amavubi y'Abagore.
Abakinnyi bazakinira Amavubi bahamagawe, bagomba kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'imikino ya Olempike, izahuza u Rwanda na Uganda Ku ya 12 na 18 Nyakanga 2023
Biteganyijwe ko bazatangira umwiherero tariki ya 28 Kamena 2023.
Bahavu Jeannette umaze kuba ikimenyabose muri sinema nyarwanda, mu kuzikina, kuzandika ndetse no kuziyobora, ubu ari kubarizwa muri Asia muri Korea y'Epfo, aho ari mu mahugurwa yo gutunganya filime mu myandikire, mu miyoborere yazo ndetse n'ibindi bijyana nazo.
Bahavu usanzwe uyobora akanakina muri filime 'Impanga', ikunzwe hano mu Rwanda, ari muri Korea y'Epfo ahakorewe filime nka Squid Game yamenyekanye ku Isi yose doreko yinjije akaya k'amamamiliyoni zirenga 500 z'amadorari.
Uyu mubyeyi kandi aherutse kwegukana igihembo cyateguwe na Rwanda International Movies Award (RIMA), cyari kigizwe n'imodoka y'agaciro ka miliyoni 12 Frw.
Bahavu Jeannette ari kubarizwa muri Korea y'Epfo aho ari guhugurwa ibya sinemaAbakinnye muri filime Squid Game
Abayisilamu bo mu Rwanda bari kurira ayo kwarika ubugari nyuma y'uko batanze akavagari k'amafaranga ngo bazabashe kwerekeza mu mutambangiro mutagatifu i Maka ariko bikarangira byanze kubera ko babuze Viza.
Abayisilamu bagera kuri 85 nibo batanze amadolari agera ku 6300$ y'amadolari ugenekereje kuyishyira mu manyarwanda agera muri miliyoni ziri ndwi z'amafaranga y'u Rwanda buri mu Isilamu yagiye atanga kugira ngo abashe kujya mu mutambangiro mutagatifu i Maka uzabera muri Arbia Saudite.
Mu Bayisilamu 85 abagera kuri 28 nibo babashije kwerekeza muri Arbia Saudite gusa ubwo bageraga i Dubai babiri muri bo byaje kugaragara ko Viza zabo ari impimbano maze bibangombwa ko bagaruka mu Rwanda.
Bamwe muba Isilamu batangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko ibi byose byatewe n'ubuyobozi bw'umuryango w'Abayisilamu (RMC) kandi ko bifuza kumenya niba bazerekezayo cyangwa se bagasubizwa amafaranga batanze.
Kandi hari bamwe mu Isilamu bashinja RMC kubaka akavagari k'amafaranga kugira ngo berekeze mu mutambangiro mutagatifu i Maka dore ko bakwa amadolari 6300$ kandi mu by'ukuri ibisabwa bitarenza agera kuri miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda.
Mu bakinnyi bayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu makipe yabo yakinnye shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, harimo abanyarwanda 4 gusa.
Iyi shampiyona yasojwe, APR Fc yegukanye igikombe, yarangiye rutahizamu wakiniraga Rayn Sports, Leander Willy Essombe Onana ubu wagiye muri Simba Sc niwe watsinze ibitego byinshi, bigera kuri 16.
Mu banyarwanda batsindiye amakipe yabo ibitego byinshi, harimo Yannick Bizimana wa APR Fc, Mugisha Didier wa Police Fc, Taiba Mbonyumwami wa Marine Fc ndetse na Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro Fc.
Umuhanzi mu ndirimbo gakondo akanaba icyamamare muri sinema nyarwanda, Nick Dimpoz uzwi muri filime City Maid, yagaragaye ari kimwe n'umwana we w'umuhungu.
Ni amashusho, Nick yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yari kumwe n'uyu muhungu we witwa Shema Mirasire.
Judithe Niyonizera wahoze ari umugore w'umuhanzi w'icyamamare ndetse ukunzwe cyane hano mu Rwanda Safi Madiba yari yivuganye abantu bashatse kwivanga mu rukundo rwe n'umukunzi we mushya.
Judithe uherutse gutandukana n'umuhanzi Safi Madiba mu buryo bwemewe n'amategeko yabwije inani na rimwe abantu bashatse ku mwereka ko umugabo bari kumwe urukundo rwabo rushobora kutazaramba ni nyuma y'uko yari amaze gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze maze agira ati:' Umugabo uhamye'.
Akimara kwandika aya magambo abantu batangiye kuyavuga ndetse bamwe bamwibutsa ko na Safi Madiba yabimubwiraga.
Umwe yagize ati:' Na Safi niko wavugaga' n'uko ahita amusubiza ati:' Urabizi neza? Wari uhari mbimubwira'.
Undi nawe yagerageje kumwiha maze agira ati:' Ibyose abazungu barabyumva bishyire mu cyongereza' n'uko nawe ahita amusubiza ati:' Singombwa ko abimenya n'ibanjye niko byumva'.
Rutahizamu, Imanizabayo Florence wa Rayon Sports WFC ari mu bakinnyi FERWAFA yahamagaye bagomba kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'imikino Olempike, izahuza u Rwanda na Uganda Ku ya 12 na 18 Nyakanga 2023.
Biteganyijwe ko bazatangira umwiherero tariki 28 Kamena 2023. Bahamagawe, mu gihe abanyarwanda batari bake bakunda umupira w'amaguru bari mu kababaro batewe na Mozambique yatsindiye Amavubi i Huye.
Umugore utuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Ruli, Umudugudu wa Murambi witwa Mukanyandwi Francine, arahakana yeruye ko atariwe ugaragara mu mashusho y'urukozasoni (Ubusambanyi) yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ahamya ko abayakwirakwije ari abashaka ku mwangiriza izina ndetse n'umuryango we. Umugabo we, avuga ko atazi imvano y'ibivugwa ku mugore we.
Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, yahakanye yeruye avuga ko umugore ugaragara mu mashusho y'urukozasoni yakwirakwijwe atari we. Ni amashusho agaragaza umugore n'umugabo cyangwa umusore barimo kurongorana, abantu bakavuga ko ariwe uyagaragaramo ariko we ubwe yabiteye utwatsi, avuga ko abayakwirakwije bakayamwitirira ari abashaka kumwangiriza izina n'umuryango.
Yabwiye umunyamakuru Ati' Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amashusho bivugwa ko ari ayanjye ariko si nyazi ndetse abayakwirakwiza ni abashaka kunyangiriza isura no kunsenyera umuryango kuko njyewe n'umugabo wanjye twashakanye tubanye neza, nta makimbirane dufitanye yatuma njya mu busambanyi'. Akomeza yemeza ko hari bamwe mu bakwirakwije aya mashusho bagomba kubibazwa, ndetse ko batangiye gufatwa ngo babiryozwe.
Ku bijyanye n'amakuru yavuzwe ko haba hari amafaranga yasabwe kugira ngo aya mashusho adashyirwa hanze, yanze kugira icyo abivugaho, araruca ararumira ku kibazo yari abajijwe.
Umugabo w'uyu mugore uvugwa ko hari aho yaba ahuriye n'ibyakozwe, ahakana agira ati' Ariya mashusho si ay'Umufasha wanjye. Tunabanye neza, nta kibazo cy'Amakimbirane'. Akomeza avuga ko na nyuma y'amashusho yakwirakwijwe icyumba bari bafite( cy'amasengesho) gihari ariko kidakora nka mbere ariya mashusho atarashyirwa hanze.
Ku bijyanye no kujya gusenga nk'uko byari bisanzwe mu itorero ADEPR babarizwamo, ahamya ko akihasengera uretse ko kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2023 batasengeye aho basanzwe basengera. Avuga ko nabyo hari impamvu kuko itorero rishobora kugutuma kujya gusura no gusengera abarwayi cyangwa se mu bundi butumwa.
Akomeza avuga ko atazi impamvu umufasha we yavuzwe ho kuba mu mashusho y'urukozasoni yakwirakwijwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga. Mu magambo atari menshi, avuga ko nta mpamvu abona zo kwisobanura imbere y'umwana w'umuntu.
Ukuri kwa Twitter isaba imbabazi yagaragaye;
Ahakana kuba ariwe uri inyuma y'iyi Twitter.
Uyu mubyeyi w'Abana 6 n'Abuzukuru babiri, avuga ko iriya Twitter atariwe wayanditse, ko ahubwo uwayanditse arimo gutera urujijo mu baturage no gukomeza ku musebya. Avuga ko atari bihemu ngo habe hari uwo ariwe wese yahemukiye bityo nawe abe ari kumukorera ibi ashaka kwihimura.
Kuri iyi nkuru ku mashusho yakwirakwijwe havugwa byinshi, ariko ukuri guhari ni uko nyiri ukuvugwa muri ibi bikorwa abihakana yivuye inyuma, yewe n'umugabo we akaba abihakana. Aho aya mashusho yashyizwe hanze yafatiwe, uwayafashe akayakwirakwiza, impamvu yabyo ntabwo irajya hanze cyane ko n'uyavugwamo abihakana.
Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo ya 38 rivuga ko gutangaza amakuru y'urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga; Â Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw'urukozasoni akoresheje Mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.