Blog

  • Imodoka y’abayobozi ba Rayon Sports bagiye kuzana umukinnyi wa mbere mushya mpuzamahanga wamaze gusinya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukora akantu abakunzi benshi b'iyi kipe bashakaga kumva mu matwi yabo, yamaze kugeza rutahizamu wa mbere mushya mu biganza byayo.

    Kuri uyu wa gatatu, biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports iraba yamaze gusinyisha rutahizamu wa mbere ukomeye cyane, nyuma yo guhisha amakuru kw'abayobozi barimo gukora ibintu mu buryo bw'ibanga.

    Nkuko bitangazwa na Radio one, ivuga ko uwitwa Nkurunziza Alferd wakinira ikipe ya Bumamuru FC yamaze kumvikana n'ikipe ya Rayon Sports ndetse bikaba byamaze no kurangira impande zombi zumvikanye. Ntiharamenyekana imyaka uyu musore yasinye gusa amakuru ahari avuga ko aratangwaho Milliyoni zigera kuri 28 bijyanye n'ubuhanga ndetse n'ubushobozi afite.

    Uyu mukinnyi wakinira ikipe ya Bumamuru FC ariko yayijemo yakiniraga ikipe ya Aigle noir FC, yatsinze ibitego 18 akaba afite imyaka 19. Akina ataha izamu nka nimero 9 umwanya ikipe ya Rayon Sports yari ifiteho ikibazo gikomeye kuko Moussa Essenu ntabwo akora ibyo abatoza bamwifuzaho.

     

     

    Source : https://yegob.rw/imodoka-yabayobozi-ba-rayon-sports-bagiye-kuzana-umukinnyi-wa-mbere-mushya-mpuzamahanga-wamaze-gusinya-amafoto/

  • Rubavu:Bamwe mu bibasiwe n'ibiza ntibakozwa ibyo kwimuka aho bari batuye #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Kagali ka Kabirizi mu Murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu,abari barasenyewe n'ibiza ntibashaka kwimuka ,bari gushaka gusana aho bahoze kandi haragaragajwe nk'ahadakwiye kongera guturwa.

    Ni mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu ni agace kibasiwe n'ibiza mu buryo bukomeye kuko amazu menshi yarari muri aka gace yose yaguye hasi bitewe n'umugezi wa Sebeya.

    Bamwe mubari bahatuye bavuga ko ubusanzwe hatibsirwaga n'ibiza arinayo mpamvu basubizwa kuhatura.

    Umwe ati'urumva nkanjye waruhageze  ukwezi kumwe Imana yarinkuye mu ikode  urumva nabura kuvuga ngo bahansubize?

    Undi yungamo ati bahadusubize rwose ntacyo hari hadutwaye nujbwo habaye Ibiza ariko nibwo bwambere byahaba.'

    Usibye aba bavuga ibi,bifuza gusubira aho bari batuye itangazamakuru rya flash ubwo ryageraga muri aka kagari ka Kabirizi twahasanze hari bamwe bari kubumba amatafari yo kubaka nyamara abahatuye hafi ya bose basabwe kuhimuka.

    Kuruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwo buvuga ko urujyendo rukiri rurerure rwo gusobanurira abaturage impamvu bakwiye kwimuka ahashyira ubuzima bwbao mu kaga.

    Ati'iyo icyemezo gifashwe  kigafatirwa abantu benshi nabo bakabigiramo uruhare ntago habura umwe cg bacyeya babasha kudahita babyumva uwo munsi .ntekereza ko ari urujyendo,ni urujyendo dutangiye  haba kubimura ndetse no kuganira nabo.'

    Usibye gukomeza kwigisha aba baturage kwimuka ahashobora gusiga ubuzima bwabo mu kaga,bamwe mu bari basanzwe bakodesha niko bajyenda bahabwa amafaranga yo gukodesha mugihe cy'amezi 3 mu gihe bakisuganya.

    The post Rubavu:Bamwe mu bibasiwe n'ibiza ntibakozwa ibyo kwimuka aho bari batuye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/21/rubavubamwe-mu-bibasiwe-nibiza-ntibakozwa-ibyo-kwimuka-aho-bari-batuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rubavubamwe-mu-bibasiwe-nibiza-ntibakozwa-ibyo-kwimuka-aho-bari-batuye

  • MENYA BYINSHI KU NDWARA YA ASIMA #rwanda #RwOT

    Indwara ya Asima ni  uburwayi bufata imyanya y' inzira z'ubuhumekero y'imbere ijyana umwuka mu bihaha. Indwara ya Asima bwa mbere mu mateka yabonetse mu mwaka 2600 mbere ya Yesu mu gihugu cy'Ubushinwa.

    Mu mwaka wa 400 BC, umuganga w' Umugereki Hippocrates niwe wakoresheje ijambo Asima, ndetse niwe muganga wagaragaje isano iri hagati y'ibidukikije n'indwara z'ubuhumekero.

    Asima ni indwara ikomeye cyane yibasira abantu kandi ikamara igihe kirekire, nubwo idahoraho iza rimwe na rimwe, ifata mu myanya y'ubuhumekero, igafunga inzira umwuka unyuramo.  Itera guhumeka nabi; aho uba wumva uhera umwuka, ukumva akajwi gato cyane, gufungana cyane mu gatuza, guhumeka gake kandi gahoro, ndetse no gukorora kenshi rimwe na rimwe.

    Asima yibasira abantu mu ngero zose, ariko cyane cyane asima ikunda kuza umuntu akiri muto. Rimwe na rimwe ibimenyetso byayo biba byoroheje ndetse birijyana nta miti ikoreshejwe cg ugafata iyoroheje. Gusa iyo ibimenyetso bikomeye wihutira kujya kwa muganga kuko bishobora kuba bibi cyane mu gihe

    wagira crise ya asima, kuko ishobora gutuma uhera umwuka ukaba wanapfa.

    Ese indwara ya Asima yaba iterwa n'iki?

    Impamvu nyakuri itera asima ntizwi neza. Gusa abashakashatsi bemeza ko

    ikwirakwizwa ku babyeyi ku bana babo (hereditaire), ndetse n'ibikikije aho uba.

    Zimwe mu mpamvu zivugwa ;

    Harimo,

     Kuba ababyeyi bawe cg abo mu muryango ba hafi bararwaye asima nabo

     Kurwara izindi ndwara z'ubuhumekero ukiri muto

     Kuba ahantu hashobora kukwanduza indwara z'ubuhumekero cg zituruka

    kuri virusi mu gihe ukiri muto, abasirikare b'umubiri batarakomera.

    Impamvu zimwe zitera bamwe kurwara cyane mu gihe abandi batarwara cyane.

    Ubushakashatsi buracyakorwa mu kumenya impamvu nyakuri itera asima.

    Ese ni uwuhe muti wa asima?

    Asima ntikira. Akaba ariyo mpamvu hatavurwa indwara ahubwo havurwa

    ibimenyetso byayo (twarebeye hamwe hejuru).

    Nubwo hari imiti myinshi y'ibinini (twavuga nka aminophylline, salbutamol

    cyangwa prednisolone), ibinini bifasha mu gihe cya crise. Gusa imikorere yabyo ni

    rusange kuko bica mu maraso, bigatuma bijya n'ahandi biba bitagenewe kugira

    icyo bikora.

    Umuti mwiza ni ipompo (pompe). Ipompo ibamo imiti yo mu bwoko bwa

    'corticosteroide' ifungura mu myanya y'ubuhumekero. Ipompo ikora mu buryo

    bwizewe kandi bwiza, aho umuntu akanda umuti agiye kwinjiza umwuka, nuko

    umuti ukagenda ukagera neza mu bihaha aho ukora icyo wagenewe gukora;

    gufungura imyanya y'ubuhumekero.

    Imiti ikunze gukoreshwa cyane muri ubu bwoko ni fluticasone, beclomethasone

    (becloasma), salbutamol (Ventolin) n'iyindi.

    Ku zindi nama uko wakoresha pompe, wakwegera farumasi yakwereka uko

    ikoreshwa neza kuko iyo ikoreshejwe nabi bituma umuti utagera mu bihaha neza,

    bikaba byatera uwukoresha gukomeza kurwara cyane.

    Dukurikije imibare ya OMS iheruka gusohoka mu 2020 Impfu za Asima mu

    Rwanda zageze kuri 717, bihariye 1.24% by'impfu zose. U Rwanda ruza

    kumwanya 53 ku isi mu kwibasirwa na Asima. OMS igaragaza ko Asima yibasiye

    abantu bagera kuri miliyoni 262 muri 2019 ihitana abantu 455.000 ku isi yose.

    Asima kuva imenyekanye mu myaka irenga ibihumbi bibiri , abantu bagera kuri

    miliyoni 25 muri Amerika baracyafite iyi ndwara.

    Valens NZABONIMANA

    The post MENYA BYINSHI KU NDWARA YA ASIMA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/21/menya-byinshi-ku-ndwara-ya-asima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=menya-byinshi-ku-ndwara-ya-asima

  • Biden yise Xi Jinping umunyagitugu nyuma y'umunsi habaye ibiganiro by'i Beijing, Ubushinwa bumushinja imvugo nyandagazi #rwanda #RwOT

    Perezida w'Amerika Joe Biden yise Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping umunyagitugu, mu ijambo ryo mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kwifashisha mu kwiyamamaza kwe mu matora yo mu mwaka utaha yavugiye muri leta ya California.

    Avuze aya magambo nyuma y'umunsi Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken ahuye na Xi mu biganiro i Beijing, byari bigamije guhosha ubushyamirane hagati y'ibi bihugu bibiri by'ibihangange.

    Xi yavuze ko hari intambwe yatewe muri ibyo biganiro i Beijing, mu gihe Blinken yagaragaje ko impande zombi ziteguye kugirana ibindi biganiro.

    Ubushinwa bwavuze ko 'bwamaganye bikomeye' ayo magambo ya Biden.

    Perezida Biden, wari uri muri icyo gikorwa cyo gukusanya inkunga mu ijoro ryo ku wa kabiri ku isaha yo muri Amerika, yanavuze ko Xi yakojejwe isoni n'ubushyamirane bwo mu gihe cya vuba aha gishize bujyanye n'igipurizo cy'Ubushinwa, gishinjwa gukora ubutasi, cyaturikirijwe mu kirere cy'Amerika kigahanurwa.

    Biden yagize ati: 'Impamvu Xi Jinping yahangayitse cyane, ku bijyanye n'igihe nahanuraga kirya gipurizo kirimo ibinyabiziga byuzuye ibikoresho by'ubutasi, ni uko atari abizi ko ari ho kiri.

    'Icyo ni ikimwaro cyinshi ku banyagitugu. Igihe batari bazi ibyabaye'.

    Mao Ning, umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa, yavuze ko amagambo ya Biden 'atumvikana na gato kandi ntarimo gushyira mu gaciro'.

    Ubwo yavugaga mu kiganiro n'abanyamakuru gisanzwe kiba, Ning yavuze ko amagambo ya Biden ari 'ubushotoranyi bwa politiki bweruye' kandi ko ayo magambo ahonyora imigenzereze ikoreshwa muri diplomasi.

    Icyo gipurizo, Ubushinwa bwavuze ko cyarimo kigenzura uko ikirere kimeze, cyararenze kijya mu kirere cy'Amerika, nyuma gisenywa n'indege ya gisirikare y'Amerika mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka.

    Nyuma yaho Amerika yavuze ko icyo gipurizo cyari kiri muri gahunda nini y'Ubushinwa yo gukusanya amakuru y'ubutasi. Icyo gihe, Blinken wari witezwe kugirira uruzinduko i Beijing, yararusubitse kubera ikibazo cy'icyo gipurizo.

    Uruzinduko rwa Blinken i Beijing rwo mu mpera y'icyumweru gishize — rwa mbere rw'umudiplomate wo hejuru w'Amerika mu gihe kigera ku myaka hafi itanu cyari gishize — rwongeye gutangiza kuvugana kwo ku rwego rwo hejuru hagati y'ibyo bihugu bibiri.

    Biden na Xi bavuze ko ari intambwe nziza itewe. Ariko Blinken yasobanuye ko hari ibintu bikomeye ibyo bihugu bibiri bitumvikanaho.

    Amerika n'Ubushinwa bimaze igihe kirekire bishyamiranye kubera uruhuri rw'ibibazo birimo nk'ubucuruzi, uburenganzira bwa muntu, na Taiwan.

    Ariko umubano wabyo wazahaye by'umwihariko mu mwaka ushize. Mu gihe amatora ya perezida w'Amerika ari hafi kuba ndetse ubushyamirane n'Ubushinwa bukaba burimo kugaragara nk'ikibazo cya politiki, bamwe mu basenateri bo mu ishyaka ry'abarepubulikani bakomeje kwibasira ubutegetsi bwa Biden ku 'kujenjeka' ku Bushinwa.

    The post Biden yise Xi Jinping umunyagitugu nyuma y'umunsi habaye ibiganiro by'i Beijing, Ubushinwa bumushinja imvugo nyandagazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/21/biden-yise-xi-jinping-umunyagitugu-nyuma-yumunsi-habaye-ibiganiro-byi-beijing-ubushinwa-bumushinja-imvugo-nyandagazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=biden-yise-xi-jinping-umunyagitugu-nyuma-yumunsi-habaye-ibiganiro-byi-beijing-ubushinwa-bumushinja-imvugo-nyandagazi

  • U Rwanda na Zambia mu guteza imbere ubukungu #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru Perezida Paul Kagame na Hakainde Hichilema wa Zambia, bagaragaje ko ibihugu byombi bimaze gusinyana amasezerano aganisha ku guteza imbere ubukungu, n'ubuhinzi buganisha ku kurandura ikibazo cy'ibiribwa bike mu bihugu byombi na Afurika muri rusange.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu byombi bifite abaturage biganjemo urubyiruko ariyo mpamvu amasezerano y'imikoranire yasinywe mu gutegura ejo hazaza harwo (urubyiruko).

    Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yavuze ko ibihugu bya Afurika bigihura n'ikibazo cy'ibiribwa harimo n'u Rwanda na Zambia, agaragaza ko igihe kigeze kugirango batangire kurwanirira kwihaza kugirango be gutega amaso amahanga.

    Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema Kandi nk'umwe mu baperezida ba Afurika barututse kujya mu bihugu bya Ukraine n'Uburusiya, yavuze ko ingendo bakoze bazitezeho umusaruro kuko amakimbirane y'ibyo bihugu byombi yagize ingaruka ku isi yose, bityo ko Afurika itagombaga kureberera nayo yagombaga kugira uruhare ishyiraho, Kandi ko ari intangiriro yo kugaraga ko Afurika nayo yagira uruhare mu myanzuro ifatwa mu nyungu z'isi muri rusange.

    Aba bakuru b'ibihugu Kandi bunze mu byo Perezida wa Kenya William Ruto aherutse kuvuga ku gukoresha ifaranga rihuriweho rya Afurika aho gukomeza gukoresha idorali nk'imwe mu nzira yo kwigobotora uburengerazuba bw'isi. Perezida Kagame na Hakainde Hichilema bavuze ko byagerwaho amasezerano y'isoko rya Afurika yubahirijwe hakanakurwaho Visa mu bihugu bya Afurika hakabaho ubuhahirane budafite amananiza.

    The post U Rwanda na Zambia mu guteza imbere ubukungu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/21/u-rwanda-na-zambia-mu-guteza-imbere-ubukungu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-na-zambia-mu-guteza-imbere-ubukungu

  • Kaneza Augustin watandukanye na Gasogi United wavugwaga muri Mukura VS, yasinyiye Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Kaneza Augustin uheruka gutandukana na Gasogi United yamaze gusinyira Bugesera FC amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ndetse ushobora no gukinishwa no mu bwugarizi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023 nibwo yasinyiye iyi kipe ifashwa n’Akarere ka Bugesera FC amasezerano y’imyaka 2.

    Kaneza Augustin ni umwe mu bakinnyi benshi batongerewe amasezerano mu ikipe ya Gasogi United yahisemo gutandukana n’abakinnyi benshi bari bari bayimazemo igihe banasoje amasezerano.

    Agiye muri Bugesera FC nyuma y’imyaka 4 yakiniye Gasogi United, byavugwaga ko ari mu biganiro na Mukura VS. Abakinnyi benshi barimo gutandukana n’iyi kipe si uko itabakeneye.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo kubishyura amafaranga y’intica ntikize kugira ngo bongere amasezerano ariko abakinnyi bo bakanga. Niyo mpamvu yatandukanye n’abarimo uwari kapiteni w’iyi kipe, Kazindu Guy Bahati werekeje muri Kiyovu Sports.

    Kaneza Augustin yasinyiye Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kaneza-augustin-watandukanye-na-gasogi-united-wavugwaga-muri-mukura-vs-yasinyiye-bugesera-fc

  • Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye. #rwanda #RwOT

    Mu binyoma by'uyu mugabo uharanira gusiga inkuru mbi i musozi, n'ubu akaba akomeje kutwereka ko atazigera ahinduka, hari ibitazava mu mitwe y'abamuzi neza.

    Umuntu wavumbuye mbere ubuhemu bwa Paul Rusesabagia, ni Bamurange Esther, umugore wa mbere wa Rusesabagina, watandukanye nawe rugikubita, nyuma yo kumutahuraho imyitwarire igayitse. Rusesabagina w'akarimi gashyushye, yahise ashyingiranwa na Tatiana Mukangamije, ariko abaganira na Tatiana baduhishuriye ko Rusesabagina amaze kumwikoreza amaboko.

    Kimwe mu binyoma karundura bya Rusesabagina, ni ukubeshya amahamga ko yarokoye abari bahungiye muri Hoteli ya 1000 collines muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara mu buhamya bw'abaharokokeye, bivugira ko batabawe na MINUAR yarindaga iyo Hotel, ko rero nta bugiraneza bwa Rusesabagina bazi, cyane ko yishyuje umuntu wese wari muri iyo hoteli , utiguze ntahabwe ubuhungiro.

    Kubera icyo kinyoma giherekejwe na ka karimi karyoshye, Rusesabagina yigaruriye imitima y'abashukika vuba, ariko cyane cyane abanzi b'uRwanda. Erega bamugira 'intwari', nawe si ukubasahura ibifaranga yiva inyuma, ngo barafasha 'umugiraneza'

    Ubwo' butwari' bwe n'ibyo bisabano-bisahurano, Rusesabagina yabikoresheje abeshya ngo ashinze ikigega cyo kugoboka abatishoboye, nyamara ahubwo ari uburyo bwo gushakira inkunga n' imbaraga umutwe we w'iterabwoba,wa MRCD/ FLN. Umutangabuhamya w'Umunyamerikakazi, Dogiteri Michelle Martin, yambitse ubusa uyu mujura w'umugome, abwira urukiko uburyo Rusesabagina yakusanyije amamiliyoni y'amadolari ngo agiye gufasha imfubyi n'abapfakazi, ahubwo ari ayo gukoresha mu bikorwa by'iterabwoba, byibasiye inzirakarengane.

    Rusesabagina akigezwa imbere y'ubutabera bw'uRwanda, yarize amarira y'ingona asaba imbabazi kubera ibitero bya FLN byahitanye abantu, abandi bikabamugaza, imitungo yabo igatikizwa indi igasahurwa. Nyamara byari ubutekamutwe, kuko yaje guhakana ibyaha, yemeza ko azira kuba'impirimbanyi ya demokarasi'. Mutekereze umuntu uhakana, agahakana n'ibyo yivugiye, akanabishyira ku mbuga nkoranyambaga.

    Imbere y'abacamanza, n'isi yose, Rusesabagina Paul, mwene Thomas Rupfure, wavukiye i Murama, mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, yarirenze ararahira, yemeza ko ntaho ahuriye n'Ubunyarwanda, ko ahubwo ari 'Umubiligi'! Abamwuvise yihakana Ubunyarwanda, mu kinyarwanda, barumiwe, bati uyu we si umutekamutwe gusa, anashirika isoni bitangaje.

    Haba mu bugenzacyaha, haba n'aho agereye muri gereza ya Mageragere, Rusesabagina yasuwe n' intumwa z'Ambasade y'Amerika mu Rwanda, itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n'imiryango y'uburenganzira bwa muntu, yivugira ko yibeshye, aho kujya i Burundi( gusura ingabo ze) yisanga mu Rwanda. Ibi byanashimangiwe na 'Reverend' Niyomungeri bari kumwe mu ndege.

    Nyamara ntibyatinze avuga ko 'yashimuswe' ndetse umuryango we n'abafatanyabikorwa be barabikwiza isi yose.

    Abo bantu banyuranye bamusuye kandi, yanababwiye ko afashwe neza kuva yagera mu Rwanda. Yashimye icyubahiro ahabwa, amafunguro, uburyamo, n'ibindi bikoresho ndetse bidafitwe na benshi mu bo bafunganywe. Nyamara se, byamubujije kunyura inyuma, akabwira ba bafatanyabikorwa be ko akorerwa iyicarubozo, ndetse akaba adahabwa ibyo akeneye, birimo imiti n'ibindi.

    Abigambanye n'umunyamategeko w'Umubiligi, Vincent Lurquin , uyu munyarwenya kurusha uko ari inzobere mu mategeko, yaje mu Rwanda asabye viza y'ubukerarugendo, nyamara abacamanza barumiwe yinjiye mu rukiko ngo aje kunganira Rusesabagina.Yabikoze abizi neza ko bidashoboka, kuko uretse no kuba atarigeze abisaba, nta n'ubwo amategeko y'uRwanda yabimwemereraga. Ubu bwari uburiganya bugamije kwerekana ko Rusesabagina yimwe uburenganzira bwo kugira umwunganira mu mategeko. Aha ariko akubise igihwereye, kuko abanyamategeko b'isi yose babonaga ko ari urwiyenzo.

    Na none abigambanye n'umukobwa we Kanimba Carine, babeshye abantu barimo na sena y'Afurika, ko uRwanda 'rwumvirije' telefone y'uwo Kanimba. Byahe se ko umuhanga mu ikoranabuhanga mu itumanaho, Jonathan Scott yagaragaje ko ibyo ari ibipapirano, kuko ubwoko bwa telefone Kanimba avuga ko bwumvirijwe, yari atarabutunga igihe avuga ko habayeho icyo gikorwa cyo kumviriza. Muri make, URwanda ntirwari'kumviriza' telefone itariho.

    Dore rero noneho uburiganya bushobora kumusubiza mu y'abagabo.

    Ubwo Rusesabagina yatakambiraga Perezida wa Repubulika ngo arekurwe atarangije igihano cy'imyaka 25 yari yakatiwe, amaze guhamwa n'ibyaha birimo gushinga umutwe w'iterabwoba, yanditse IBARUWA NDENDE, asaba imbabazi, ndetse yiyemeza guca ukubiri n'ibikorwa byose bya politiki. Perezida Kagame yaciye inkoni izamba, maze muri Werurwe 2023 Rusesabagina ararekurwa, ndetse asubira mu ndiri ye muri Amerika. Nyamara muri videwo yakwije ku mbuga nkoranyambaga, Rusisibiranya ahakana kuba yaragiriwe imbabazi, akemeza ko yarekuwe kubera' igitutu cy'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu'.

    Icya mbere, Rusesabagina yamaze hafi imyaka 2 n'igice muri gereza. Kuva ku munsi wa mbere agifatwa, abafatanyabikorwa be bavugije induru ngo arekurwe, ariko basobanurirwa ko igitutu kidakora ku Rwanda. Urubanza rwa Rusesabagina rwarabaye kugeza mu bujurire, rurangira akatiwe n'ubutabera, isi yose imenya ukuri ku byaha Rusesabagina yakoze. Icyo gitutu se ko kitakoze ngo asubire muri Amerika ataburanye, nk'uko hari ababishakaga?

    Rusesabagina yasabye imbabazi, arazihabwa, ibindi abeshya ni ukwikura mu kimwaro.

    Gukwiza iyi videwo bigaragaza ko Rusesabagina agarutse muri politiki yo gusebya uRwanda nk'uko yabikoraga mbere y'uko afatwa. Muri bwa buriganya yavukanye, aranyuranya n'ibyo yiyemeje, akanabyemerera abamufashije gutakamba, barimo Ubuyobozi bwa Qatar, Igihugu cy'inshuti y'uRwanda.

    N'uyu munsi umuryango wa Rusesabagina, cyane cyane umukobwa yareze, Kanimba Carine, ntiwahagaritse ibikorwa byo kwibasira uRwanda n'Ubuyobozi Bukuru bwarwo. Babikora babiziranyeho, cyangwa babitumwe na Rusesabagina.

    Uku ni ukwibagirwa vuba, bigirwa n'ab'umutima muke. Gushima uwamudohoreye byo ntawari ubyiteze, ariko ubu buriganya bwa Rusesabagina nibwo buzamuta ku gasi. N'iyo butamusubiza i Mageragere (uretse ko nta n'uwavuga ko bidashoboka), ntibuzatuma yisazira. Kwica isezerano kenshi birasama.

    Nyamwanga kumva ntiyanze kubona

    The post Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rusesabagina-afite-uburiganya-muri-kamere-ye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusesabagina-afite-uburiganya-muri-kamere-ye

  • APR FC ishobora gutera gapapu Police FC yasinyishije rutahizamu uvuye muri Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko umwaka w’imikino wa 2023-24 uzatangira muri Kamena, amakipe yageze ku isoko aho buri kipe irimo kugura abo ibona bazayifasha.

    Amakipe asa n’arimo gukora ibintu byayo bucece aho ategereje igihe nyacyo cyo kuzatangaza abakinnyi baguze ariko hakaba hari n’arimo gukorera inyuma y’amarido.

    Kuri ubu inkuru igezweho ni uko Ndayishimiye Thierry watandukanye na Kiyovu Sports wari witezwe muri Police FC, amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuyitera umugongo akerekeza muri APR FC.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi wazamukiye mu ikipe ya Marines FC yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports yari amazemo imyaka 2, yatangiye kuganirizwa n’ubuyobozi bwa APR FC.

    APR FC yaje kwikanga nyuma y’uko mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-23 ubwo abakinnyi babiri bari bubakiyeho mu bwugarizi, Buregeya Prince na Niyigena Clement baje guhura n’ikibazo cy’imvune bituma bagorwa cyane, batekereje gushaka undi mukinnyi uri ku rwego nk’urwabo ubundi bagahanganira umwanya n’aba bakinnyi bahasanzwe.

    Bivugwa ko yahise itekereza ku mukinnyi Ndayishimite Thierry wari usoje amasezerano muri Kiyovu Sports bakaba baratangiye kumwegera ngo abe yayerekezamo.

    Thierry wari mu biganiro na Police FC, ashobora kwisanga muri APR FC ndetse akaba yajyana na Mugisha Didier na we wakiniraga Police FC.

    Ku rundi ruhande ariko na none, Police FC nayo bivugwa ko yamaze gusinyisha Mugenzi Bienvenue na we uheruka gushimirwa na Kiyovu Sports, akaba agomba kuyikinira umwaka utaha w’imikino.

    Ndayishimiye Thierry ashobora kwerekeza muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ishobora-gutera-gapapu-police-fc-yasinyishije-rutahizamu-uvuye-muri-kiyovu-sports

  • Umucamanza yabwiye Hakuzimana Abdoul Rachid ko yitwara nkuhanganye n'isi yose #rwanda #RwOT

    Mu rubanza ruregwamo Hakuzimana Abdoul Rachid uregwa ibyaha bitandukanye birimo no guhakana jenoside, Rachid yateranye amagambo n'umucamanza mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Hakuzimana Abdoul Rachid yazanwe mu rukiko arinzwe n'abacungagereza bane, nta mapingu yari yambaye cyakora imbere n'inyuma ye hari abacungagereza babiri muri bo bafite imbunda.

    Ukuriye inteko iburanisha yabanje kuvuga ko hari ibyo Rachid atahuzaga n'umwunganizi we Me Matimbano Barton byanatumye iburanisha riheruka risubikwa

    Umucamanza ati'Umwavoka wawe yikuye mu rubanza kuko hari ibyo mutumvikanyeho, Rachid ayo makuru urayizi?'

    Mu gisubizo cya Rachid nawe ati'Ayo makuru sinyazi nyumviye aha'

    Rachid yakomeje abwira urukiko ko afite ikibazo gikomeye kugirango abone ubutabera afite ibibazo bitandukanye kandi yaje mu rukiko aziko afite umwunganira yanamwishyuye

    Rachid ati'Ndagirango mbabwire uburyo mfunzemo'

    Umucamanza aba amuciye mu ijambo ati'Hano turi mu rukiko dukurikiza amategeko niba ugiye kuvuga ibibazo ufite uriburanira cyangwa uzashaka undi mwunganizi?'

    Rachid nawe ati'Niba mukurikiza amategeko mfitanye ikibazo n'abacamanza, namwe se nje hano ku rukiko Kane nje kuburana urukiko rubisubika ku mpamvu ntazi'

    Umucamanza ati'Rachid ufite uburenganzira bwo kubwira gereza ukajya kuri system ihuza ababuranyi byose biba birimo'

    Rachid nawe arakaye  ati'Njye nta koranabuhanga ngira mureke kandi kuntera ubwoba'

    Umucamanza ati'Rachid niba utazi ibyo amategeko ateganya ubaze uriburanira cyangwa uzashaka undi mwavoka?'

    Rachid nawe ati'Njye  naje nziko mfite umwavoka naramwishyuye ibyuko yikuye mu rubanza mbyumviye aha kuvuga ko njye nawe tutumvikanye sibyo kuko yanzaniye imyanzuro ndayikosora ntiyagarutse ashobora kuba yaratinye urubanza rwanjye'

    Me Matimbano Barton wunganiraga Abdoul Rachid Hakuzimana yandikiye urukiko avuga ko Rachid hari ibyo batumvikanyeho harimo nuko hari imyanzuro atashyize muri system kandi yari yamubwiye ko azabyishyiriramo bityo naho yahera amwunganira atemera gushyira imyanzuro muri system gusa Abdoul Rachid Hakuzimana we ntabikozwa yemeza ko umwavoka Matimbano ashobora kuba yaratinye urubanza naho ibyo kutumvikana bitabaye

    Umucamanza yabwiye Abdoul Rachid Hakuzimana ko afite ikibazo gikomeye

    Ati'Wa mugabo we hano ni mu rukiko kuko ndabona no mubo uhanganye nabo natwe turimo ukamera nkuhanganye n'isi yose iyo utunganiwe nta kindi uvuga cyereka niba wiburanira'

    Ubushinjacyaha buravuga ko uregwa Hakuzimana Abdoul Rachid akwiye kuburana yunganiwe ari uburenganzira bwe bityo urukiko rukwiye kumuha igihe akazashaka umwunganizi

    Umucamanza yabwiye Hakuzimana Abdoul Rachid ko hari imyitwarire urukiko rutazihanganira

    Ati'Uyu munsi dushobora kubyihanganira ariko siko bizahora kuvuga ibigambo bidafututse sibyo'

    Umucamanza yongeyeho ko ntibitaba ibyo bazafata ibyemezo nk'abacamanza

    Gusa urukiko rwafashe umwanzuro wo guha igihe Rachid Hakuzimana Abdoul ngo azavugane n'umwunganizi we nibiba ngombwa abe yanashaka undi.

    Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru y'ibihuha no gukurura amacakubiri, mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki w'igenga.

    Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 20/07/2023

    Theogene NSHIMIYIMANA

    The post Umucamanza yabwiye Hakuzimana Abdoul Rachid ko yitwara nkuhanganye n'isi yose appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/21/umucamanza-yabwiye-hakuzimana-abdoul-rachid-ko-yitwara-nkuhanganye-nisi-yose/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umucamanza-yabwiye-hakuzimana-abdoul-rachid-ko-yitwara-nkuhanganye-nisi-yose

  •  Umunsi mpuzamahanga w'impunzi usanze u Rwanda  rucumbikiye abarenga ibihumbi 130 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwagaragaje ko rukora byinshi kugirango Uburenganzira bw'impunzi rwakiriye bwubahirizwe ariko runasaba amahanga gushyira imbaraga mu kugarura amahoro mubihugu birimo intambara kugirango icyatumye impunzi zihunga Kiveho zibashe gutahuka mubihugu zikomokamo. 

    Rwabitangaje ubwo  rwifatanyaga  n'isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Impunzi. 

    Bamwe mu mpunzi zabarundi n'izabakongomani zahungiye mu Rwanda ,bagaragza nubwo ubuzima bw'ubuhinzi butoroshye ariko u Rwanda rwakoze byinshi kugirango babeho bumva batekanye kandi bafite uburenzira busesuye.

    Aretha Rwagasore uyobora ikigo Inkomoka gitera inkunga ba rwiyemezamriimo agaragza kunyurwa n'uburyo imishinga yiterambere yakozwe n'impunzi bigaragara ko iri kurwego rushimishije

    Ati'Biratunyura gufasha imishinga ya barwiyemezamirimo bo mu nkambi eshanu z'impunzi tunashima ko igenda igera  ku rwego rwiza binyuze mubufasha tubaha.'

    Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'impunzi , Madamu Aissatou Ndiaye-Dieng uhagarariye mu Rwanda ishami rya Loni ryita ku mpunzi yavuze ko bashyize imbere ibikorwa byo gufasha impunzi kwigira kubera ko inkunga zibagenerwa itangwa nimiryango nterankunga igenda igabanuka.

    Ati' Icyo dukora kubyihariko nko mu Rwanda ni ukwita ku mpunzi zihamaze igihe kinini cyane nk'imyaka 20 , Ubwo rerro tubafasha kwigira ntibatungwe gusa n'inkunga z'abagiraneza.'

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza guhanira ko uburengenzira bw'impunzi u Rwanda rucumbikiye bwibahirizwa ,zinashyirirwaho amahirwe atuma bakora bagatera imbere . Icyakora yibukije amahanga ko ari ngombwa kugarura amahoro mubihugu birimo umutekano mucye  kugirango icyatumye impunzi zihunga Kiveho zibashe gutahuka mubihugu zikomokamo. 

    Ati'twiyemeje kubashyira mu baturage basanzwe,ni ukuvuga bariga,baravuzwa barakorana nabandi,bashobora gupiganirwa akazi nabandi.

    Yungamo ati'urumva gutaha ku bushake ni bimwe mu bisubizo birambye bigenerwa impunzi no mu mategeko ariko gutaha ku bushake biterwa n'igihugu wahunze umutekano uhari nicyo wahahungaga,iyo bibaye byiza rero ahitamo gutaha ku bushake.'

    Tariki ya 20 Kamena buri mwaka isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w'Impunzi. Ibihugu bicumbikiye impuniz byibukijwe kuziha uburengenzira busesuye nk'ubwabanyagihugu.

    Uyu umunsi usanze u Rwanda rucumbikiye impunzi n'abasaba ubuhungiro barenga ibihumbi 130.

    The post  Umunsi mpuzamahanga w'impunzi usanze u Rwanda  rucumbikiye abarenga ibihumbi 130 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/21/umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi-usanze-u-rwanda-rucumbikiye-abarenga-ibihumbi-130/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi-usanze-u-rwanda-rucumbikiye-abarenga-ibihumbi-130