Blog

  • Rayon Sports igiye kugurisha umukinnyi mu ikipe bihora bihanganye kuva kera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports igiye kugurisha umukinnyi wayo mu ikipe ihora ihanganye nayo kuva kera.

    Ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka amafaranga yo kugura abakinnyi batandukanye Kandi bakomeye izakoresha umwaka utaha w'imikino, nayo irimo gushaka uko yagurisha abo ifite yabonye itakomeza gukenera mu mikino itandukanye izakina umwaka utaha w'imikino.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports yamaze kurekura Muvandimwe Jean Marie Vianey. Uyu mukinnyi ari kurwanirwa n'amakipe menshi Kandi akomeye harimo ikipe ya Bugesera FC hamwe na Mukura Victory Sports ariko amakuru yizewe dufite ni uko uyu musore ibiganiro bigeze kure n'ikipe ya Mukura Victory Sports.

    Iyi kipe ya Mukura Victory Sports iri mu ikipe zimaze igihe kinini hano mu Rwanda, ntijya yemere gutsindwa na Rayon Sports mu buryo bworoshye kuva kera ishobora gukukana uyu musore dore ko n'umutoza wayo yamushatse cyane. Mukura Victory Sports ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye harimo cyane abakomoka mu guhugu cy'u Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-igiye-kugurisha-umukinnyi-mu-ikipe-bihora-bihanganye-kuva-kera/

  • Burya arakunzwe ku murusha: Mbappe yeretswe urukundo n’abafana maze Haaland bamushyira ku ruhande – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa Kylian Mbappe yeretswe urukundo rudadanzwe n'abafana maze mugenzi we Erling Braut Haaland bamushyira ku ruhande.

    Kylian Mbappe yatowe n'abantu benshi cyane kurusha mugenzi we Haaland ibi bikaba byabaye nyuma y'uko umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Imfura Luc ashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yaba basore babiri agaragaza ibyo bagezeho muri uyu mwaka w'imikino.

    Ni nyuma y'uko aba basore bombi bitwaye neza cyane bakabasha kwinjiza mu izamu ibitego bigera kuri 54 mu mikino yose bakinnye.

    Kylian Mbappe yashyize ku ruhande Haaland nyuma y'uko Imfura Luc abajije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram umukinnyi bemera cyane hagati ya Kylian Mbappe na Erling Braut Haaland maze abafana nabo batangaza uwo bemera cyane.

    Bimwe mu byo abafana bagiye batangaza bagaragaza ko Mbappe ariwe nimero ya mbere kuri Haaland:

    Source : https://yegob.rw/burya-arakunzwe-ku-murusha-mbappe-yeretswe-urukundo-nabafana-maze-haaland-bamuta-mu-bishingwe/

  • Hategekimana uzwi nka Biguma ukekwaho ibyaha bya Jenoside yahakanye ibyaha aregwa #rwanda #RwOT

    Mu rubanza  rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, humviswe kwiregura  kwe maze ahakanira urukiko ibyo aregwa avuga ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma, kuri uyuwa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023.

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n'Urukiko rwa Rubanda rw'i Paris mu Bufaransa, aho Hategekimana Philippe akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoreye mu Ntara y'amajyepfo mu KARERE KA Nyanza na Huye.

    Umunyamakuru uri gukurikirana uru rubanza, Marie Louise yavuze ko Perezida w'urukiko rwa rubanda yabajije Biguma wiyise Manier niba hari icyo avuga ku byo ashinjwa.

    Mu guhaguruka n'imbago ye, Perezida ati'wavuga wicaye ntakibazo.'

    Biguma ati'hoya ndahagarara'

    Mu gusubiza urukiko Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma yakuye urupapuro mu mufuka we aratangira arasoma.

    Ati' Nyakubahwa president ndagushimira kumpa ijambo buri munsi nshinjwa n'abantu ntazi ibyaha kandi abo bose ibyo bavuga ni ibinyoma kadi nabo ubwabo baravuguruzanya. Ndumva akababaro kabo, ariko sinjye wakoze ibyo banshinja.

    Ngewe ubwange nagize uruhare mu kurokora abatutsi barimo umuryango wa Mvuyekure Francois.

    Anavuga ko mubo yarokoye harimo umucuruzi ukomeye Mporanyi Charles n'uwari umunyamabanga mukuru wa MRND. Akanavuga ko mu mwaka wa 1994, mu kwa kane atari i Nyanza. Ati 'Col Rutayisire niwe wari umuyobozi wange arabizi, byari  mu bihe bikomeye. Ubwicanyi bwaberaga hose kubera intambara ya FPR'.

    Biguma avuga ko kuba agaragaza ko ari umwere mu byabaye Atari uguhakana jenoside cyangwa kwirengagiza akababaro abarokotse bagize, ahubwo ari ukwerekana ko nta ruhare yabigizemo. Ati 'Ibi maze kubabwira nibyo nabwiye juge d'instruction ni nabyo namwe nababwiye'. Nyuma yo kuvuga ibi Biguma yahise aceceka. Perezida w'urukiko yamubajije niba hari ibibazo bicye yamubaza,undi akomeza acecetse.

    Uduce uyu Hategekimana ashinjwa gukoreramo ibyaha harimo n'ahitwa Nyamure mu Murenge wa Muyira haguye Abatutsi barenga ibihumbi 10.

    Ashinjwa kandi uruhare mu rupfu rw'umubikira witwa Maman Augustine no mu gitero cyahitanye Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare kigahitana Abatutsi benshi.

    Muri dosiye ya Hategekimana havugwamo ko yagize uruhare mu rupfu rw'uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse wari wanze ko Abatutsi bicwa, ubwicanyi bwabereye muri ISAR.

    Ashinjwa kandi gushyiraho no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura, zikananashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

    Mu 2017, Hategekimana yavuye mu Bufaransa ahungira muri Cameroun, aza gutabwa muri yombi mu 2018 ahita asubizwa mu Bufaransa. Byemejwe ko afungwa by'agateganyo muri Gashyantare 2019.

    Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bw'Ihuriro ry'Imiryango Itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CPCR n'indi maze Ishami ry'Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n'iby'intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw'Ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw'i Paris (Cour d'Assises de Paris).

    Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma, kuri ubu afite imyaka 67. Yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza.

    Yvette Umutesi

    The post Hategekimana uzwi nka Biguma ukekwaho ibyaha bya Jenoside yahakanye ibyaha aregwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/20/hategekimana-uzwi-nka-biguma-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yahakanye-ibyaha-aregwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hategekimana-uzwi-nka-biguma-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yahakanye-ibyaha-aregwa

  • Imitungo ye yarayivunikiye! Cristiano Ronaldo yashinganishije imitungo ye mu gihe yaramuka akoze gatanya n’umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, afitanye amasezerano n'umugore we w'Umunyamideli, Georgina Rodríguez, atuma yagumana imitungo ye mu gihe batandukana.

    Televiziyo Guia yo muri Portugal yahishuye ko aba bombi bafite imbanzirizamasezerano ku bifuza kubana, yarengera ababana mu gihe habayeho gutandukana batarasezerana byemewe n'amategeko.

    Byamenyekanye ko uyu mukinnyi yabikoze mu rwego rwo kurinda umutungo we ashobora kuba yagabana na Georgina Rodríguez mu gihe baba batandukane.

    Gusa muri ayo masezerano hakubiyemo ko Georgina agomba kugumana uburenganzira bwe ku bana, akajya ahabwa ibihumbi $109 byo kubitaho buri kwezi. Aya kandi ashobora kwiyongera ndetse agatwara n'inzu y'aba bombi igaragara muri filime y'uruhererekane 'I am Georgina'.

    Source : https://yegob.rw/imitungo-ye-yarayivunikiye-cristiano-ronaldo-yashinganishije-imitungo-ye-mu-gihe-yaramuka-akoze-gatanya-numugore-we/

  • Amakuru meza kuri buri munyarwanda wese! Mu myaka 4 iri imbere buri munyarwanda wese azajya aba afite indangamuntu y’ikoranabuhanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yatangaje ko mu gihe kitarenze imyaka ine ibikorwa byo kwandika abaturage no gutanga indangamuntu uko byari bisanzwe bikorwa bizasimburwa no gutanga indangamuntu y'ikoranabuhanga.

    Nk'uko tubikesha Igihe, Itegeko n° 029/2023 ryo ku wa 14/06/2023 rigenga iyandikwa ry'abaturage muri sisitemu imwe y'Igihugu y'Indangamuntu koranabuhanga, SDID, riteganya ko iyi ndangamuntu koranabuhanga atari itegeko kuyigendana kandi ikazahabwa buri muntu uzaba uri ku butaka bw'u Rwanda.

    Iyi SDID ni Sisitemu y'Igihugu y'Indangamuntu Koranabuhanga, ihurizwamo amakuru ajyanye n'ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru y'abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda, harimo Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe gitoya (iyo bakeneye serivisi), abimukira n'abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.

    Indangamuntu koranabuhanga izajya ihabwa abantu bose kuva ku mwana ukivuka kugeza ku bakuru ndetse n'Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda.

    Izaba yanditsemo nomero ndangamuntu y'Igihugu, izina bwite, izina ry'ingereka, izina rya se, izina rya nyina, igitsina, itariki yavukiyeho, aho yavukiye, aho atuye, ubwenegihugu, irangamimerere, izina ry'uwo bashakanye, nomero ya telefone, imeyili, ifoto igaragaza mu maso, ibikumwe bitewe n'imyaka, ishusho y'imboni bitewe n'imyaka, n'andi makuru y'ibipimo ndangamiterere y'umuntu yagenwa n'Urwego rubifitiye ububasha.

    Iyi ndangamuntu izorohereza uyifite kubona serivisi aho yaba ari hose, kandi azaba ashobora kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye.

    Iyi SDID izasimbura indangamuntu yari isanzweho kuko ariyo ibumbiyemo amakuru yose indangamuntu yari ifite n'ayandi yabaga mu zindi sisitemu nka CRVS kandi nyirubwite azaba afite ubushobozi bwo kuyifashisha kugira ngo agere ku makuru yose amwerekeyeho.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-kuri-buri-munyarwanda-wese-mu-myaka-4-iri-imbere-buri-munyarwanda-wese-azajya-aba-afite-indangamuntu-yikoranabuhanga/

  • Zari Hassan yahishuye ko umugabo we afite umwana, avuga icyo amwifuzaho gikomeye #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan uheruka gushakana na Shakib Lutaaya yamushimagije ku munsi w’ababyeyi b’abagabo.

    Uyu munsi wabaye tariki ya 18 Kamena, nibwo Zari Hassan yahishuye ko uyu mugabo we afite umwana ndetse na we yifuza kubyarana na we.

    Ati “umunsi mwiza w’umupapa mwami wanjye, papa w’umwana umwe, tuzabyarana uwa kabiri Imama nibishaka.”

    Benshi bategereje icyo abwira Diamond Platnumz babyaranye abana babiri ariko baraheba.

    Zari aheruka kuvuga ko Shakib ari umubyeyi mwiza ndetse ari iby’agaciro kumugira mu buzima bwe kuko anamukundira abana.

    Ati “Shakib ni umubyeyi mwiza, narahiriwe kumugira mu buzima bwanjye. Ankundira abana ntacyo yitayeho.”

    Muri Mata uyu mwaka nibwo aba bombi basezeranye imbere y’idini ya Islam ndetse Zari aheruka kuvuga ko yizeye ko mu minsi ya vuba n’indi mihango y’ubukwe izaba.

    Zari yashimagije umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zari-hassan-yahishuye-ko-umugabo-we-afite-umwana-avuga-icyo-amwifuzaho-gikomeye

  • Imitoma yavuzaga ubuhuha! Umunyamakuru Benjamin Gucumbi yatomagije umugore we wagize isabukuru – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, nibwo umugore wa Benjamin Gucumbi ukora ibiganiro b'imikino kuri radiyo BB FM Umwezi yagize isabukuru y'amavuko.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Benjamin Gicumbi yatomagije uyu mugore we witwa Delphine Umuhoza, agira ati 'Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndashimira iyo mu ijuru igucisha mu nzira yanjye buri munsi.'

    Source : https://yegob.rw/imitoma-yavuzaga-ubuhuha-umunyamakuru-benjamin-gucumbi-yatomagije-umugore-we-wagize-isabukuru-amafoto/

  • Afite igikanu giteye ubwoba! APR FC yamaze kumvikana na rutahizamu uteye ubwoba ukomoka mu gihugu cya Kenya [Amafoto] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ikomeje gushaka abakinnyi izakoresha umwaka utaha w'imikino, yamaze kumvikana na rutahizamu mushya igiye gutangaho umurengera w'amafaranga.

    Abakinnyi benshi bakomeje kuvugwa cyane mu ikipe ya APR FC bitewe ni uko kugeza ubu ntiharamenyekana abayobozi bashya bagiye kuyobora iyi kipe nyuma ya Afande Mubarakh Muganga wahawe izindi nshingano. Nyuma yo kwemeza ko abanyamahanga bagiye gutangira gukoreshwa, iyi kipe yashyizeho abagabo 2 bazayifasha gushaka abakinnyi beza bakomoka hanze y'u Rwanda.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko iyi kipe ya APR FC yamaze kumvikana na rutahizamu karundura ukomeye cyane muri Kenya witwa Benson Omala Ochienge. Uyu mukinnyi biravugwa ko APR FC igomba kumutangaho amafaranga angana n'ibihumbi 70 by'amadorari angana na Milliyoni 70 z'amanyarwanda.

    Benson Omala Ochienge yavuze tariki 16 ukwakira 2001, afite imyaka 22. Uyu mukinnyi yakiniye amakioe menshi harimo ikipe y'igihugu ya Kenya yabatarengeje imyaka 20 ndetse na 23. Uyu rutahiza kugeza ubu ari gukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri iki gihugu cye.

    Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, zisigaje iminsi 10 gusa kugirango zibe zamaze gutanga urutonde rw'abakinnyi n'abatoza zizakoresha mu mikino nyafurika zizitabira muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira.

     

     

    Source : https://yegob.rw/afite-igikanu-giteye-ubwoba-apr-fc-yamaze-kumvikana-na-rutahizamu-uteye-ubwoba-ukomoka-mu-gihugu-cya-kenya-amafoto-2/

  • Abanyarwanda bagiye guhabwa indangamuntu y'ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yatangaje ko mu gihe kitarenze imyaka ine ibikorwa byo kwandika abaturage no gutanga indangamuntu uko byari bisanzwe bikorwa bizasimburwa no gutanga indangamuntu y'ikoranabuhanga.

    Ubusanzwe gutunga no kugendana indangamuntu ku muntu ufite imyaka 16 ni itegeko ndetse kutabyubahiriza biteganyirijwe igifungo kuva ku munsi umwe kugeza kuri irindwi n'ihazabu y'amafaranga kuva ku bihumbi bitanu (5.000 Frw) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw.) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko Mu gihe gito ariko kugendana indangamuntu mu Rwanda bizahinduka amateka kuko abaturage bose bazaba babaruye muri sisitemu imwe y'ikoranabuhanga izatuma amakuru yose abikwa ahantu hamwe.

    Itegeko n° 029/2023 ryo ku wa 14/06/2023 rigenga iyandikwa ry'abaturage muri sisitemu imwe y'Igihugu y'Indangamuntu koranabuhanga, SDID, riteganya ko iyi ndangamuntu koranabuhanga atari itegeko kuyigendana kandi ikazahabwa buri muntu uzaba uri ku butaka bw'u Rwanda.

    SDID ni iki?

    Sisitemu y'Igihugu y'Indangamuntu Koranabuhanga (SDID) ni Sisitemu ihurizwamo amakuru ajyanye n'ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru y'abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda, harimo Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe gitoya (iyo bakeneye serivisi), abimukira n'abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.

    Indangamuntu koranabuhanga izahabwa abantu bose kuva ku mwana ukivuka kugeza ku bakuru ndetse n'Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda.

    Izaba yanditsemo nomero ndangamuntu y'Igihugu, izina bwite, izina ry'ingereka, izina rya se, izina rya nyina, igitsina, itariki yavukiyeho, aho yavukiye, aho atuye, ubwenegihugu, irangamimerere, izina ry'uwo bashakanye, nomero ya telefone, imeyili, ifoto igaragaza mu maso, ibikumwe bitewe n'imyaka, ishusho y'imboni bitewe n'imyaka, n'andi makuru y'ibipimo ndangamiterere y'umuntu yagenwa n'Urwego rubifitiye ububasha.

    Iyi ndangamuntu izorohereza uyifite kubona serivisi aho yaba ari hose, kandi azaba ashobora kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye.

    Iyi SDID izasimbura indangamuntu yari isanzweho kuko ariyo ibumbiyemo amakuru yose indangamuntu yari ifite n'ayandi yabaga mu zindi sisitemu nka CRVS kandi nyirubwite azaba afite ubushobozi bwo kuyifashisha kugira ngo agere ku makuru yose amwerekeyeho.

    Abatagira telefone batekerejweho

    Abatagira telefoni zigezweho bazahabwa Indangamuntu yabo bwite ibaranga bazajya bakoresha bagaragaza amakuru yabo abitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga kugira ngo basabe cyangwa bahabwe servisi.

    Ingingo ya 23 y'iri tegeko iteganya ko uruhande rwifashisha amakuru rusaba kwemeza hadakoreshejwe murandasi rusaba ko hagaragazwa ikarita ifatika ya SDID cyangwa ikindi cyemezo gitangwa na sisitemu ya SDID, hahuzwa amakuru bwite abitse muri kode ya QR mu kwemeza umwirondoro wa nyir'ikarita ya SDID mu guhabwa serivisi.

    Abana bazajya bahabwa serivisi bate?

    Ingingo ya 13 y'Itegeko rigenga iyandikwa muri SDID iteganya ko umuntu yandikwa ahibereye, mu gihe umuntu utanditswe mu gitabo cyandikwamo abaturage kandi akaba atabasha gutanga inyandiko fatizo, yandikwa hashingiwe ku buhamya butanzwe n'umuntu utunze nomero ya SDID.

    Ku bana bakivuka kugeza ku bataruzuza imyaka 16 hazakoreshwa amakuru yabo abitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri QR Code bazajya basikana ikerekana imyirondoro yabo n'amakuru yabo akenewe mu rwego rwo kubona serivisi bakeneye. Itangwa ry'amakuru ryemezwa n'ababyeyi cyangwa se ababarera.

    Amakuru azakusanywa ate?

    Itegeko riteganya ko ahakorerwa iyandikwa muri SDID ari ku biro by'Umurenge, Akagari n'Ibigo by'ubuvuzi no mu biro byimukanwa, naho ku Banyarwanda bari mu mahanga bizakorerwa ku 'biro by'ububanyi n'amahanga by'u Rwanda'.

    SDID izaba igizwe n'ibitabo bikubiyemo amakuru y'Abanyarwanda, igitabo cyandikwamo abana batoraguwe, icyandikwamo abanyamahanga batuye mu Rwanda, icyandikwamo impunzi n'abasaba ubuhungiro, icyandikwamo abimukira, icyandikwamo abatagira ubwenegihugu, hakaba hashobora kubaho n'ikindi cyagenwa n'urwego rubifitiye ububasha.

    Ikarita ndangamuntu ikoreshwa ubu yashyizweho hisunzwe Itegeko nº 14/2008 ryo ku wa 04/06/2008 rigena iyandikwa ry'abaturage n'itangwa ry'ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

    The post Abanyarwanda bagiye guhabwa indangamuntu y'ikoranabuhanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/20/abanyarwanda-bagiye-guhabwa-indangamuntu-yikoranabuhanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyarwanda-bagiye-guhabwa-indangamuntu-yikoranabuhanga

  • Abarimu basabye NESA kujya batangaza kare abazahagararira ibizamini bya leta #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangizwaga ibizamini by'ubumenyingiro mugihugu hose, bamwe mu bakosozi b'ibibizamini bo mu ntara y'iburasirazuba batangaje ko urutonde rubohereza aho bagomba gukorera rwaraye rusohotse rutinze, bikabagiraho ingaruka zirimo kubura amafaranga y'urugendo.

    Kuri uyu wa mbere Hirya no hino mu gihugu hatangijwe ibizamini by'ubumenyingiro mu mashuri yigenga,twasuye rimwe mu mashuri ryakoreweho ibi bizamini mu karere ka Kayonza yaba umujyobozi  w;ishuri rya Nyamirama TSS ndetse n'abanyeshuri bahiga baremeza ko ibi bizamini bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize nibasoza amashuri yabo.

    Bwana KAYITARE Pierre Celestin uyobora  Nyamirama TSS ati'ibyo rero bifasha abanyeshuri kutagira ubwoba igihe bagiye hanze ku isoko ry'umurimo kuko ari ibintu baba baragiye bakorera hano ku ishuri basubiramo.'

    Umunyeshuri wakoze ikizami ati 'iki kizami kizadufasha kumenya ngo ese koko ibyo nize nzabikora hanze?nkareba ubumenyi nahawe niba nzabujyana hanze ku isoko ry'umurimo.'

    Kugira ngo ikizamini cya leta gikorwe hatoranywa abarimu bazajya kugihagararira baturutse hirya no hino bakagikosora.

    Bamwe mu barimu twaganiriye bo mu karere ka Rwamagana na Kayonza bavuze ko urutonde NESA yarusohoye saa tanu zijoro basabwa kuzinduka bakaba bahuye n'ingaruka zirimo kubura amafaranga ya tike ndetse n'uruhushya rw'akazi rwanditse.

    Ati'Twabimenye natwe ducyererewe twagiye tubibona mu ijoro,ingaruka byatugizeho urumva kumenya ngo uzajya aha ukabyitegura gushaka itike,biba bikomeye rimwe na rimwe wenda banakohereje ahantu usanzwe utanamenyereye.'

    Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ibizamini NESA dr Bahati Bernard yavuze ko iki kibazo cyatewe n'akazi kenshi ariko ngo ubutaha bazagikosora.

    Ati'ni akazi kenshi kaba karimo ariko ubutaha tuzabikosora.'

    Abakandida ibihumbi 26482 barimo abahungu 14506 ndetse n'abakobwa 11976 nibo bateganyijwe gukora iki kizamini cy'ubumenyingiro. Hakiyongeraho abakandida bigenga 2106.

    The post Abarimu basabye NESA kujya batangaza kare abazahagararira ibizamini bya leta appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/20/abarimu-basabye-nesa-kujya-batangaza-kare-abazahagararira-ibizamini-bya-leta/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarimu-basabye-nesa-kujya-batangaza-kare-abazahagararira-ibizamini-bya-leta